Blog

  • Nyuma yo gusezererwa na US Monastir, APR FC yageze mu Rwanda yakirwa n’abafana mbarwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022.

    Ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 ni bwo APR FC yakinnye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2022-23 na US Monastir yo muri Tunisia.

    Nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda APR FC yari yatsinze 1-0, yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ikomeze mu cyindi cyiciro, ntabwo byayihiriye kuko yatsindiwe muri Tunisia 3-0 isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Nk’uko byari biteganyijwe, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa 11h zo kuri uyu wa Kabiri aho bahise bahabwa akaruhuko bagasanga imiryango ya bo.

    Ku kibuga cy’indege iyi kipe ikaba yakiriwe n’abafana bake ba yo, benshi bakaba bibumbiye mu itsinda Online Fan Club, ni mu gihe hari itangazamakuru ryagiye kuyakira rigahurira na yo mu nzira kubera kudahuza amasaha y’igihe yagombaga kugerera mu Rwanda mu Rwanda, bamwe bavuga saa 11h abandi saa 13h.

    Ubwo APR FC yageraga ku kibuga cy’Indege i Kanombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gusezererwa-na-us-monastir-apr-fc-yageze-mu-rwanda-yakirwa-n-abafana-mbarwa

  • Kigali : Amayobera ku rupfu rw’umusaza waguye mu bwiherero #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe akora akazi ko gushona [kudoda] inkweto, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, yazindutse ajya mu kazi nkuko bisanzwe ariko ntiyagezeyo.

    Amakuru avuga ko ubwo yerekezaga ku kazi, mbere yo kugerayo yabanje kujya mu bwiherero kugira ngo yikiranure n’umubiri, ariko aza gupfiramo.

    Ahimana Aimable uyobora Akagari ka Kimisagara, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera 'Yagiye ahantu kwiherera ahita aheramo. Ni urupfu rutunguranye.'

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari avuga ko inzego zishinzwe gukora iperereza zahise zitangira kurikora.

    Yavuze ko hataramenyekana niba uyu mugabo yari afite uburwayi runaka ariko ko yari abayeho mu buzima budashimishije.

    Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu nk’iki kidasanzwe cyabaye kuri mugenzi wabo 'kugira ngo inzego zibashe kuhagera Kandi bakirinda no kuba basibanganya ibimenyetso.'

    Nyakwigendera uretse kuba yari afite ikibazo cy’imibereho igoye, yari anarwaye indwara y’umutima ishobora kuba ari na yo yamuhitanye nk’uko byatangajwe na Kalisa Jean Sauveur uyobora Umurenge wa Kimisagara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Amayobera-ku-rupfu-rw-umusaza-waguye-mu-bwiherero

  • Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwafunze umuraperi Danny Nanone aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomretsa ku bushake.

    Uyu muraperi akaba yaraye atawe muri yombi mu ijoro ryakeye tariki ya 19 Nzeri 2022 aho akurikiranyweho gukubita umugore w’imyaka 30 bitewe n’amakimbirane bagiranye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yagize ati “Nibyo koko, aracyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30”.

    Danny Nanone akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.

    Mu gihe yahamwa n’icyaha, yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.

    Danny Nanone yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-danny-nanone-yatawe-muri-yombi

  • Nigeria yafashe cocaine ya mbere nyinshi mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge ruvuga ko rwafashe cocaine isa nkaho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y'iki gihugu.

    Ni toni 1.8 ya cocaine, igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z'amadolari y'Amerika (miliyari 292 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda).

    Yatahuwe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa mu karere ka Ikorodu, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umujyi munini w'ubucuruzi wa Nigeria, Lagos.

    Ibyo biyobyabwenge byari bihunitswe mu mifuka 10 yo gukorana urugendo hamwe no mu ngoma 13, nkuko byatangajwe n'ikigo cya Nigeria cyo kurwanya ibiyobyabwenge kizwi nka 'National Drug Law Enforcement Agency' (NDLEA).

    Abagabo bane b'Abanya-Nigeria, bafite imyaka 69, 65, na babiri bafite imyaka 53, batawe muri yombi mu bice bitandukanye bya Lagos.

    Umunyamahanga na we yafunzwe, mu cyo ikigo NDLEA kivuga ko cyari “igikorwa cyahujwe neza kandi kigendeye ku makuru y'ubutasi” cyakozwe mu minsi ibiri.

    Ikigo NDLEA kivuga ko abo bagabo bari barimo guteganya kugurisha ibyo biyobyabwenge ku baguzi b'i Burayi, muri Aziya no mu bindi bice byo ku isi.

    Bridagiye Jenerali Mohammed Buba Marwa (Rtd), yashimiye abashinzwe umutekano, bakoranye na bagenzi babo bo muri Amerika muri icyo gikorwa.

    Itangazo ry'iki kigo risubiramo amagambo ye agira ati: “Uku gufatwa ni amateka yanditswe mu gushegesha ibico by'abacuruza ibiyobyabwenge kandi ni na gasopo ikomeye ko bose bazafatwa niba bananiwe kubona ko umukino wahindutse”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-yafashe-cocaine-ya-mbere-nyinshi-mu-mateka-yayo

  • General wari ushinzwe kurwanya M23 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru vraies-infos.net, avuga ko ifatwa rya Lieutenant Général Philemon Yav Irung, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

    Iki kinyamakuru kivuga ko Lt Gen Philemon Yav Irung yahise ajyanwa muri Gereza ya Makala iri mu zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umunyamakuru Steve Wembi yanditse agira ati 'Lt Gen Philemon Yav Irung uyu munsi yajyanywe muri Gereza ya Makala Pavillon 8. Impamvu yatumye afatwa : Kugambirira kugirira nabi Igihugu n’umukuru wacyo.'

    Mbere yuko ahabwa kuba komanda w’Ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yari umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC bya Zone ya gatatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/General-wari-ushinzwe-kurwanya-M23-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-ibyaha-birimo-kugambirira-kugirira-nabi-Tshisekedi

  • Abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali batwaye imizigo irenze ubushobozi bw'ibinyabiziga batwaye.

    Polisi y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya abantu batwara ibinyabiziga cyane cyane moto bagapakira imizigo irengeje ubushobozi bwa moto batwaye rimwe na rimwe ntibabashe kureba neza ibinyabiziga bibaturuka inyuma cyangwa nimero ziranga ibinyabiziga byabo ntizigaragare.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko ibyo binyuranyije n'amategeko Kandi ko Polisi y'u Rwanda izakomeza ibikorwa byo kurwanya abica amatwi bagakomeza gukora bene ibi bikorwa.

    Yakomeje agira ati:' Mu bikorwa byakozwe mu cyumweru gishize, abamotari bagera kuri 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali, batwaye imizigo irenze ubushobozi bw'ibinyabiziga batwaye.'

    'Abamotari bafashwe ni abari batwaye imifuka minini kandi myinshi ku buryo yababuzaga kureba inyuma ngo babone ibindi binyabiziga bibaturuka inyuma ndetse bikagaragara ko byari bibabangamiye mu kuyobora neza moto bitewe n'uburemere bw'imizigo, rimwe na rimwe bikanateza impanuka.'

    'Moto zafashwe mu mujyi wa Kigali, inyinshi muri zo zafatiwe Downtown, Nyabugogo na Kimisagara, akenshi zikaba zari zitwaye ibiribwa.'


    Umuvugizi wa Polisi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yagize ati:' Guheka imizigo irenze ubushobozi bwa moto ni imwe mu mpamvu ishobora guteza impanuka biturutse kuri bamwe mu batwara moto bishimira amafaranga bakirengagiza ubuzima bw'abantu batwaye ndetse n'abandi bakoresha umuhanda.'

    SP Irere yagiriye inama abazi ko bakoresha moto zabo mu gupakira imizigo irenze ubushobozi bwa moto zabo kubyirinda anasaba abazitega bazi ko bafite bene iyi mizigo rimwe na rimwe ihisha nimero ziziranga ko bitemewe Kandi ko biteza impanuka.

    Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara ibinyabiziga bitandukanye ko gutwara imizigo irengeje ubushobozi bwabyo rimwe na rimwe bigatera impanuka cyangwa bigahungabanya ubwisanzure bw'abagenzi ndetse  bigahisha nimero iranga ikinyabiga  bityo ikinyabiziga cyagize uruhare mu makosa yo mu muhanda ntikibashe kumenyekana bitewe n'umuzigo kikoreye ko bitemewe Kandi ko bihanirwa.

    SRC: RNP

    The post Abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/20/abamotari-80-bafatiwe-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Ubuhamya bubabaje bw’Umugabo w’Umuhanzikazi wo mu Rwanda witabye Imana bitunguranye #rwanda #RwOT

    Niyonkuru Innocent yabitangaje mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’Umuhanzikazi Gisele Precious cyabaye ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022.

    Innocent wagarutse ku mateka y’urukundo rwe na Gisele Precious, yavuze ko yavuze ko bamenyanye muri 2013 ubwo bari bagiye mu gitaramo mu Mujyi wa Kigali, bakaza gukomeza kujya bavugana ubwo bombi bigaga mu mashuri yisumbuye.

    Yavuze ko mu kurambagizanya kwabo bagiye bahura n’imbogamizi zisanzwe ziba mu rukundo, rimwe na rimwe bakagirana ibibazo ariko bakabikura mu nzira bagasubirana.

    Ati 'Icyo Imana iba yarashyizeho ntawahindura umugambi wayo, kuko akenshi twagendaga dushwana nyuma tukongera tugasubirana.'

    Avuga ko yakundaga gusenga, Imana ikamubwira ko izamuha umufasha mwiza kandi wubaha Imana, ati 'Ariko kuko twakundaga guhura n’ibyo bibazo njye sintekereze ko ari we, kuko nyine twashwanaga, bikaba ngombwa ko umuntu akundana n’abandi, ariko Imana ni we yari yarateguye.'

    Niyonkuru uvuga ko ibyo bibazo baje kubirenga ndetse bakemeranya kubana bakanabigeraho, yavuze ko bibabaje kuba umufasha we yitabye Imana bamaranye igihe gito bashyingiranywe.

    Ati 'Ni igihe gito cyane, nta n’umwaka wari washira, tubanye amezi.'

    Avuga ko bashyingiranwa mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2021, bumvaga ko bubatse umuryango uzagera kuri byinshi kuko umugore we yarangwaga n’ishyaka.

    Ati 'Gisele yumvaga ashaka gukorera urugo rwe, Gisele yabaye ahantu ntekereza ko Papa atabaye. Aho nari maze kugera cyangwa se uko nari maze kuba kose, nabikeshaga we kuko hari ibyo nagenderagamo cyera ariko ubu yari amaze kunshyira ku murongo nk’umufasha we.'

    Ubwo bakoraga ubukwe mu mpera z’umwaka ushize

    Niyonkuru Innocent avuga ko umugore we witabye Imana, bari bafitanye imishinga myinshi yo guteza imbere urugo rwabo.

    Innocent usigiwe na Gisele uruhinja rutaruzuza ukwezi kumwe, yavuze ko ubwo yari atwite, bagiye kwa muganga bagasanga afite ikibazo, abaganga bakemeza ko bagomba kumubaga kugira ngo atahatakariza ubuzima, umwana avukira amezi arindwi.

    Avuga ko bavuye mu bitaro, Gisele yakomeje kwita ku mwana wabo, ndetse ko biri mu byatumye uru ruhinja rubasha kubaho.

    Ku munsi yitabiyeho Imana, yazindutse atameze neza ndetse yari amaze iminsi aribwa mu nda kubera kubagwa, bakaza gutumiza ibinini ndetse uburibwe bukagabanuka, ubundi akamuganiriza amubwira uburyo akunda abavandimwe be.

    Ati 'Ni naho yambwiye ko akunda Axele n’ubuzima yakuriyemo ko na we Mama we yitabye Imana amubyara, niho yakomeje ijambo arangije arambwira ngo 'ese nk’ubu ndamutse ngiye Yvette [umwana wabo] yazabaho ate ?’ ndamubwira nti oya ntabwo byashoboka.'

    Muri uwo mugoroba ni bwo yagiye mu bwogero, na we aguma muri salo, ati 'Arangije arampamagara ati 'cheri’ mu kumpamagara gutyo navuye muri salo niruka musanga asutamye, naramufashe mu biganza byanjye mwegamiza muri douche aricara niho nahamagaye Papa, duhamagara n’imodoka turebe uko twamujyana kwa muganga.'

    Niyonkuru ubwo yavugaga ubuhamya bwe n’umufasha we witabye Imana

    Avuga ko ako kanya yahise atangira gusenga ariko akumva isengesho ritari kugenda, bagahita bamujyana kwa muganga ari nabwo bababwiye ko byarangiye.

    Gisele Precious yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu irimbi rya Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu muhango nubundi wavugiwemo ubuhamya bw’uburyo yakoreraga Imana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ubuhamya-bubabaje-bw-Umugabo-w-Umuhanzikazi-wo-mu-Rwanda-witabye-Imana-bitunguranye

  • Ibimenyetso byerekana ko umuntu yagize uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uburwayi bwo mu mutwe bugaragazwa no kuba imitekerereze, imyumvire, imikorere, imivugire, imibanire ye n’abandi, imyitwarire, bihinduka akenshi bikabonwa n’abo umuntu abana na bo ku buryo bashobora kumujyana kwa muganga.

    Umuforomo mu kigo cya Neuropyschiatric Hospital Caraes Ndera, Ndayisenga Theonetse, avuga ko ibimenyetso bigaragaza uburwayi bwo mu mutwe bijyana n’imiterere y’uburwayi. Ati : 'Bimwe mu biranga umuntu warwaye mu mutwe ni ukumva ibyo abandi batari kumva, kubona ibyo abandi batabona, kwihakana abo bava inda imwe abita abagome kuko aba ari mu isi ye abatarwaye batarimo'.

    Habaho kandi ibimenyetso bigaragazwa n’amarangamutima. Ati : 'Hari ubwo umuntu yiyumvamo ko ari Perezida kandi nta hantu na hamwe yigeze yiyamamaza cyangwa ngo ayobore urwego runaka, umusirikare runaka mukuru kandi atarigeze ajya ku rugamba na rimwe, ndetse ntabashe kwicara hamwe ahubwo akiyumvamo ubushobozi runaka agashaka kujya mu bintu byinshi icyarimwe'.

    Itsinda rya gatatu rirangwa no kugira ubwoba. Ati 'Uri muri icyo cyiciro we ahanini agira ubwoba muri we, akanga kujya ahabereye ikintu runaka kibi cyamuteye ihahamuka, akanga guhura n’abantu yabonye bagira nabi n’ibindi byose byatuma agira ubwoba'.

    Haba kandi itsinda rirangwa no kugaragaza imikorere y’umubiri bisanzwe : Ati 'Icyo gihe umuntu agaragaza ko ibice bimwe bye bitabasha gukora kandi nyamara yakorerwa ibizamini runaka bagasanga nta kibazo afite kuri bya bice by’umubiri avuga ko bidakora neza. Urugero ndwaye igifu sindya, sinzashaka umugabo sinabyara, simbasha guterura ukuboko kwanjye ntigukora n’ibindi'.

    Itsinda rya nyuma rigaragazwa n’ibiranga umuntu. Icyo gihe uwo muntu ashimishwa no kubabaza abandi, kubaho yishingikirije abandi.

    Ndayisaba avuga ko uwagaragaje bimwe muri ibyo bimenyetso kugira ngo wemeze ko arwaye ni uko byemezwa na muganga, ariko nanone hakaba hari ibyo washingiraho umujyana kwa muganga. Ati : 'Niba umuntu akubwiye ngo ndi perezida kandi uzi neza ko ntaho yiyamamaje ndetse ko atari ibihe by’amatora, icyo gihe ukwiye kugira impungenge ukamubaza bitewe n’uko usanzwe umuzi uzamenya impinduka umwerekeze ku kigo nderabuzima na bo bamujyane ahakwiriye habugenewe batangire kumwitaho'.

    Asaba itangazamakuru muri rusange kugira uruhare rwo kwigisha umuryango nyarwanda amakuru nyayo ku burwayi bwo mu mutwe bityo bizagabanye akato gahabwa abagize ubwo burwayi.

    Ivomo:Kigalitoday

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibimenyetso-byerekana-ko-umuntu-yagize-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • AKUMIRO : Inzu ya miliyoni 16Frw yashyizwe muri Cyamunara ngo hishyurwe umwenda wa 68.000Frw ,Inzego zirimo RIB zirahagoboka #rwanda #RwOT

    Iyo cyamunara yari yatangajwe kugira ngo harangizwe urubanza Murekasenge Denyse na Minani Theoneste, batsinzwemo n’umuntu wabakodeshaga inzu babanje kubamo mbere yo kubaka iyabo, bimukiyemo bamusigayemo umwenda w’amafaranga ibihumbi 60 by’amezi ane.

    Murekasenge n’umugabo we bavuga ko batunguwe no kubona amatangazo ahamagarira ababifitiye ubushobozi, kugura umutungo wabo urimo n’inzu, kugira ngo harangizwe urubanza rwaciwe n’abunzi bo mu Murenge wa Shyogwe.

    Murekasenge w’imyaka 42 n’umugabo we bavuga ko bagize impungenge zikomeye z’aho bakwimukira n’abana babo umunani babyaye, igihe inzu bubakiwe n’umwe muri abo bana wiga muri Canada yaba itejwe cyamunara.

    Abo babyeyi bavuga ko nyuma yo kubona ayo matangazo Kigali Today ifitiye kopi, babuze uwabarenganura, bakagana Umurenge wa Shyogwe aho ubuyobozi bwawo bwahise butambamira iyo cyamunara, kugira ngo harebwe uko bakwishyura ku neza.

    Ikibazo cyageze gute kuri RIB n’ubuyobozi bw’akarere ?

    Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya RIB bizamara ukwezi hirya no hino mu Gihugu, aho kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 byabereye mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe, abo babyeyi bagaragarije ubuyobozi bw’akarere na RIB, impungenge bafite zo guteza cyamunara umutungo wabo, kandi bemera kwishyura ayo mafaranga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabajije Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga aho batuye, impamvu urwo rubanza rwaciwe n’abunzi rutarangijwe ku rwego rw’umurenge n’akagari, kandi ari bo bafite izo nshingano.

    Basubije ko abo bishyuzwaga bari banze kwishyura ku neza, kandi amabwiriza y’imikirize y’imanza z’abunzi ateganya ko uwatsinze ashobora kwishakira umuhesha w’inkiko w’umwuga, cyangwa utari uw’umwuga kuko bose bemewe.

    Icyakora Gitifu w’uwo murenge yavuze ko yari yagerageje gutambamira cyamunara, ariko nta bwishyu bwari burakaboneka ku buryo hagaragaye impungenge z’uko yari kuzaba, abatsinzwe bakaba umutwaro wa Leta kandi byagakemutse mu bwumvikane.

    Iyi nzu yari igiye gutezwa cyamunara ngo hishyurwe 68,000frw

    Meya Kayitare yavuze ko iyo cyamunara yahagarara kubera ko akarere kadashobora kwita ku muryango w’abantu 10, bagurishirijwe umutungo wa miliyoni zisaga 16Frw ngo hishyurwe ibihumbi 68Frw, kuko waba ari umusaraba kurusha gushaka ubwishyu abafite umwenda bakishyura.

    Agira ati 'Twahisemo guhagarika iyo cyamunara kuko uwishyuza amafaranga ibihumbi 68Frw, uwakoze igenagaciro n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, dushobora kuganira uko ikibazo gikemuka ariko tudasohoye abantu 10 mu nzu'.

    Yongeraho ko habayemo amakosa ku rwego rw’imikirize y’urwo rubanza, mu kunga abafitanye ikibazo kuko usibye kuba abunzi badafite ububasha bwo guca urubanza ku mutungo uri hejuru ya miliyoni eshatu, hatanabayemo kugera ku baturage mbere ngo bumvikane birinde imanza.

    Avuga ko n’ubwo uwareze afite uburenganzira ku mafaranga ye yari aberewemo, nta wakwemera ko uwo muryango wangara ku gasozi, ahubwo n’akarere gashobora kugira icyo kigomwa aho gukemura ibibazo byatejwe n’uburangare.

    Nyuma yo kwanzura ko umuhesha w’inkiko w’umwuga ntacyo azabaza ku kazi yari yatangiye gukora, no kuba umugenagaciro ntacyo azabaza kuri ako kazi yakoze, ahubwo ko Murekasenge n’umugabo bakwishyura ibihumbi 68frw, kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 ku Murenge wa Shyogwe agahabwa uwabatsinze, abaturage n’abaregwaga bakomye mu mashyi bavuza n’impundu nyinshi.

    Murekasenge yagize ati 'Ndashimira RIB n’ubuyobozi bw’akarere kuko inzu yanjye bari bayijyanye, nibazaga aho nerekeza n’abana umunani. Ni akagambane nakorewe ngo bansahure ibyanjye, ntabwo nigeze menya ko narezwe mu bunzi kuko ntaho nari guhera ntajya kuburana, ahubwo babinyujije ku ruhande ntungurwa no guterezwa cyamunara'.

    Umugabo we ati 'Twari twagambaniwe ngo ibyacu bigende, dufite itungo mu rugo turarigurisha bucye twishyura, ubundi twari twagiye twishyura make make, ariko ntituyandike, ubwo rero tuhaboneye isomo ntabwo tuzongera kugira uwo duha amafaranga tutandikiranye'.

    Murekasenge ufite mikoro ageza ikibazo kuri RIB n’abanadi bayobozi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Inzu-ya-miliyoni-16Frw-yashyizwe-muri-Cyamunara-ngo-hishyurwe-umwenda-wa-68-000Frw-Inzego-zirimo-RIB-zirahagoboka