Blog

  • Sylvester Stallone [Rambo] yiyunze n'umugore we nyuma y'ukwezi basabye gatanya #rwanda #RwOT

    Kizigenza mu gukina amafilimi arimo ay'imirwano,Sylvester Stallone uzwi cyane nka Rambo yiyunze n'umugore we Jennifer Flavin.

    Aba bombi bahagaritse gutandukana hashize ukwezi kumwe basabye ubutane

    Sylvester w'imyaka 76 na Jennifer w'imyaka 54 barahuye, baraganira kandi bakemura ibyabatandukanyaga, nk'uko umuvugizi wabo yabitangaje.

    Ibi byamamare byombi byishimye cyane nyuma yubwiyunge bwabo.

    Abafana bahwihwishije ko biyunze mu ntangiriro z'iki cyumweru nyuma y'uko uyu mukinnyi wa firime ashyize hanze amafoto yabo ya kera kuri Instagram ye.

    Ku ya 19 Kanama, Jennifer yasabye ubutane nyuma y'imyaka 25 yari amaze ashyingiranwe n'uyu mugabo wamenyekanye mu mafilimi nka “Rambo,Rocky,The Expendables n'ayandi.

    Urukiko rwo muri Florida rwatangaje ko aba bombi bemeye ko kubw'inyungu zabo n'umuryango wabo bemeye gucoca ibibazo byabo aho gutandukana.

    Madamu Jennifer yasabye gatanya ashinja Sylvester Stallone gusesagura umutungo w'urugo bikashora mu bukene.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/sylvester-stallone-rambo-yiyunze-n-umugore-we-bari-bamaze-ukwezi-basabye

  • Indege yashinze izuru mu mazi nyuma yo kurenga ikibuga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ingendo z'indege za kompanyi ya EasyJet ziva ahitwa London Gatwick zerekeza mu majyepfo y'Ubufaransa zahagaritswe muri iki gitondo nyuma y'aho indege itwara imizigo yarenze umuhanda wayo maze ishinga izuru mu kiyaga cyo hafi y'ikibuga.

    Ikibuga cy'indege cya Montpellier,kiri ku nkombe ya Mediterane, cyafunzwe kugeza igihe kitazwi.

    Inkeragutabara zasohoye abantu batatu bari muri iyi Boeing 737 nta kibazo na kimwe bagize nyuma y'iyi mpanuka yabaye mbere yuko bucya.

    Iyi ndege ya West Atlantic yari ivuye i Paris Charles de Gaulle yerekeza i Montpellier mu masaha yo mu gitondo cy'uyu munsi,yageze ku kibuga mbere ya saa cyenda za mu gitondo.

    Ariko uru rugendo rwasojwe nabi kuko iyi ndege yashinze izuru mu mazi nyuma yo kurenga umuhanda wayo.

    Abayobozi bemeje ko bane mu bagize itsinda ry'iperereza mu by'ikirere mu Bufaransa bageze aho byabereye.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/indege-yashinze-izuru-mu-mazi-nyuma-yo-kurenga-ikibuga-amafoto

  • Dani Alves yahishuye uko Cristiano Ronaldo yanze kumusuhuza bahuriye mu birori #rwanda #RwOT

    Myugariro Dani Alves yahishuye ko akunda ndetse yishimira uwahoze ari mukeba we Cristiano Ronaldo nubwo ngo yigeze kwanga kumusuhuza mu birori byo gutanga Ballon d'Or.

    Aba bombi bakaba bari bahanganye cyane muri Espagne kuko umwe yakiniraga FC Barcelona undi Real Madrid zihora zihanganye muri La Liga.

    Uyu Myugariro ukomoka muri Brazil, Alves yabwiye Marca ko amakimbirane hagati y'amakipe yabo yatumye adashobora na rimwe kwerekana ko yubaha Ronaldo, ariko ubu yabitangaza ku mugaragaro ko amwubaha.

    Yagize ati: 'Nkunda Cristiano. Ubu ntitukiri muri Barca cyangwa Madrid, nshobora kuvuga, kuko byahoze bisa nkaho bidashoboka. Cristiano n'urugero rwiza kuri twese tudafite ubuhanga bwinshi cyane, ko binyuze mu gukora cyane, ushobora guhangana n'abeza.

    Ndamwubaha cyane kandi nagize amahirwe yo kubimubwira. Hari igihe, kubera guhangana, nagiye kumusuhuza, aranyirengagiza.

    'Habayeho impaka zitigeze zimenyekana,ubwo twari mu rwambariro rwa Ballon d'Or twagize' guterana amagambo '. Nasuhuje abantu bose aranyirengagiza kubera guhangana kwa Barca-Madrid.

    Ndamuzi, kuko ibyo nakoze byose mu buzima bwanjye byari bishingiye ku gukora cyane. Nk'umukinnyi, ndi hafi ya Cristiano kurusha Messi, kubera gukora, ntabwo ari ukubera impano. Leo yavukanye impano , ku rwego ashobora kugeraho wenyine. '

    Uyu mukinnyi ukina inyuma iburyo w'imyaka 39, kuri ubu ari mu ikipe ya UNAM yo muri Mexico kandi yizeye kuzabona umwanya mu ikipe y'igihugu cye mu gikombe cy'isi cya Qatar kizaba mu Gushyingo n'Ukuboza.

    Alves yahamagawe inshuro 124 mu ikipe y'igihugu kandi najya mu gikombe cy'isi, azaba ari umwe mu bakinnyi bakuze muri irushanwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dani-alves-yahishuye-uko-cristiano-ronaldo-yanze-kumusuhuza-bahuriye-mu-birori

  • Mu mukino wakurikiranywe na Jeannette Kagame, Team Mpoyo yakosoye Team Steve (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa All Star Game 2022 wabereye muri Kigali Arena wakurikiranywe na Jeannette Kagame, “Team Mpoyo” yatsinze “Team Steve” amanota 126-11.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 “All Star Game” ukaba wahuje team Mpoyo Axel na Hagumintwari Steve.

    Ikipe ya Axel Mpoyo yari igizwe na; Kendall Gray (Patriots BBC), Adonis J. Filer (REG BBC), Cleveland Thomas Jr (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Sangwe Armel (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Nkusi Arnaud (APR BBC), Kabare Hubert (IPRC Huye BBC) na Munyeshuri Thierry (Espoir BBC).

    Ikipe ya Hagumintwari Steve yo yari igizwe na; Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Ntore Habimana (Patriots BBC), Perriere Steven (APR BBC), Beleck Bell Engelbert (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Uwitonze Justin (IPRC Kigali BBC), Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC), Aganze Espoir (UGB BBC), Kamondoh Frank (Shoot 4 the stars), Muteba Tresor (Tigers BBC) na Turatsinze Olivier wa IPRC Kigali BBC.

    Uyu mukino ukaba wabanjirijwe no kurushanwa mu byiciro bitandukanye birimo ‘Slum Dunk’ yegukanywe na Thomas Cleveland no gutsinda amanota 3 aho Ndizeye Dieudonne yahize abandi.

    Uyu mukino uba utarimo ihangana ryinshi ahubwo uba ugamije kwishimisha, wakurikiranywe na Jeannette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

    Agace ka mbere k’umukino karangiye Team Steve iri imbere n’amanota 34 kuri 26 ya Team Mpoyo.

    Agace ka kabiri Team Mpoyo yigaranzuye Team Steve maze binyuze mu manota 3 yatsinzwe n’abarimo Adonis na Nshobozwabyosenumukiza bagatsinze ku manota 41- 20, bagiye kuruhuka ari 67 ya Team Mpoyo kuri 54 ya Team Steve.

    Agace ka 3 Team Mpoyo yatsinze amanota 20 kuri 31 ya Team Steve biba 87 kuri 85 ya Team Steve. Mu gace ka nyuma Team Steve yagerageje gukuramo ikinyuranyo biranga biranga umukino urangira Team Mpoyo itsinze ku manota 126-116.

    Kendall Gray usanzwe ukinira Patriots BBC ni we wabaye umukinnyi w’iri rushanwa rya All Star Game 2022, ni na we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 29 ni mu gihe Ndizeye Dieudonne wa Team Steve yatsinze 24.

    Nyuma y’uyu mukino hakaba hagiye gukurikiraho igitaramo kiri buririmbwemo n’itsinda ry’umuziki muri Kenya rya Sauti Sol aho aribufashwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Ish Kevin, Christopher n’abandi.

    Hahembwe abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona mu bagabo n’abagore

    Ikipe y’umwaka mu bagore

    Nsanzabaganwa Nelly (APR WBBC), Sandra Kantore Domi (REG WBBC), Nezerwa Ignes (REG WBBC), Betty (APR WBBC) na Mireille Nyota Muganza (REG WBBC)

    Igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi yabaye Micomyiza Cisse wa The Hopps Rwanda ni mu gihe uwatsine amanota menshi yabaye Mireille Nyota Muganza wa REG WBBC, uwugariye neza yabaye Mugwaneza Charlotte wa APR WBBC

    Jane Dusabe wa The Hopps Rwanda yabaye umukinnyi ukiri muto utanga icyizere n’aho Mugwaneza Nyota Mireille ni we wabaye umukinnyi w’umwaka mu cyiciro cy’abagore.

    Umutoza w’umwaka yabaye Esperance Mukaneza utoza ikipe ya REG WBBC.

    Nelly Nsanzabaganwa wa APR WBBC

    Micomyiza Cisse asanzwe akinira The Hopps Rwanda

    Kantore Sandra wa REG WBBC yaje mu ikipe y’umwaka

    Ikipe y’umwaka mu bakobwa

    Ikipe y’umwaka mu bagabo

    Adonis Fier (REG BBC), Gasana Kenneth (Patriots BBC), Hagumintwari Steve (Patriots BBC), Axel Mpoyo (REG BBC) na Manga Pitchou (REG BBC)

    Umukinnyi wahembwe nk’uwatsinze amanota 3 menshi ni Thierry Munyeshuri wa Espoir BBC ni mu gihe uwatsinze amanota menshi ari Frank [Commando] wa Shoot 4 Stars ni na we wahawe igihembo cy’umukinnyi wugariye neza.

    Olivier Turatsinze wa IPRC Kigali yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere.

    Umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2021-22 yabaye Axel Mpoyo wa REG BBC.

    Ikipe y’umwaka mu bagabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mu-mukino-wakurikiranywe-na-jeannette-kagame-team-mpoyo-yakosoye-team-steve-amafoto

  • Imbogo zatorotse Pariki y’Ibirunga zikomeretsa umuturage bikomeye nazo ziraraswa #rwanda #RwOT

    Izo mbogo zinjiye mu Midugudu ya Terimbere na Kabagabo mu Kagari ka Mugari, mu Murenge wa Musanze, aho zakomerekeje umusaza n’inka y’umuturage.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uwo musaza zakomerekeje yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho naho izo mbogo zo zikaba zarashwe kuko zari zimaze kugera kure mu baturage kandi kuzisubiza muri Pariki byari byananiranye.

    Yagize ati” Imbogo zakomerekeje umusaza witwa Semivumbi Felicien w’imyaka 70 y’amavuko imwe muri zo yamusanze aho yahiraga ubwatsi bw’amatungo mu murima w’ibigori uri hafi yaho yari iryamye mu gashyamba, iramutsikamira ku gitsitsi cy’igiti imuvuna ukuboko, bigaragara ko ashobora no kuba yagize n’ibindi bibazo akaba yahise yihutishwa ku Bitaro bya Ruhengeri naho bahise bamwohereza mu Bitaro bya CHUK.

    “Zakomerekeje kandi inka imwe ikaba iri kwitabwaho na Veterineri w’Umurenge. Nyuma yo kuraswa zajyanwe na RDB gutabwa mu Kinigi.”

    Si ubwa mbere ,Imbogo zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zitoroka iyo Pariki zikinjira mu baturage zikabakomeretsa dore ko no mu mezi ashize imbogo yakomerekeje Umugore wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze uherutse gukomeretswa n’imbogo , yitabye Imana azize ibikomere yari yatewe n’iyi nyamaswa.

    Nyakwigendera Mukarugwiza Agnes witabye Imana afite imyaka 34, yari yakomerekejwe n’Imbogo ku Cyumweru tariki 29 Gicurari 2022, imusigira ibikomere bikomeye aho yari yamwangije inyama zo mu nda.

    Inkuru ya Jean Claude BAZATSINDA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Imbogo-zatorotse-Pariki-y-Ibirunga-zikomeretsa-umuturage-bikomeye-nazo-ziraraswa

  • Uganda: Umubare w’abandura Ebola ukomeje kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda rivuga ko abantu 11 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ya Uganda (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/Uganda-Umubare-w-abandura-Ebola-ukomeje-kwiyongera

  • Musanze : Ivuriro rimaze hafi Amezi 6 ridakora #rwanda #RwOT

    Iri Vuriro ryahoze rikorera mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Ninda rigafasha abaturage bo mu midugudu iryegereye bakabona ubuvuzi bw’ibanze aho gukora ingendo ndende berekeza ku bigo nderabuzima byo muri ako gace.

    Nyuma y’uko rifunze imirimo yaryo, hagiye gushira amezi atandatu ridakora kandi ryarajyaga ribafasha ntibarembere mu rugo .

    Uwineza Joseline ni umwe muri bo, yagize ati” Mbere twivurizaga hariya umuntu yaba afashwe n’uburwayi akagenda bakamuha ibinini akoroherwa ariko ubu hari n’abarembera mu rugo kuko kugera i Nyange bigorana cyane harimo urugendo rw’isaha n’igice urumva ko ku murwayi biba bitoroshye. Turasaba ko badusubiza ivuriro tukajya twivuza kare tutabanje kuremba.”

    Rwamakuba Emmanuel nawe yagize ati” Ubu kujya kwa muganga bisigaye bitugora cyane bitewe n’uko ari kure hari n’abarembera mu ngo kandi mbere umuntu yumvaga atameze neza akajya ku Ninda bakamuvura. Ababishinzwe bakwiye kureba uko badufasha bakatugarurira ririya vuriro ryahoze ridufasha mu kwivuza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye UKWEZI ko impamvu iryo vuriro ryari ritagikora ari uko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa bagahitamo kuhashyira umukozi wa Leta ariko ko nabyo byasabaga ko babanza kubyemererwa na RSSB kuri ubu bakaba baramaze kubyemeza igisigaye ari ukongera gukora nk’uko byahoze.

    Yagize ati” Ririya vuriro ryahoze rikora rigafasha abaturage mu kwivuza ariko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa duhitamo kuba tuhashyize umukozi wa leta kugira ngo akomeze gufasha abaturage bahivuriza. Nabyo byaje guhagarara kuko amabwiriza ya RSSB yerekana ko kugira ngo uhakorera yishyurwe tubanza kuba twarabisabye bakabitwemerera.“

    “Kuri ubu RSSB yamaze kutwemerera ndetse twandikiye n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange ngo yoherezeyo umukozi ku buryo kuwa mbere tariki 26 Nzeri rizaba ryongeye gukora nk’uko byahoze abaturage bakongera kuhivuriza.”

    Poste de Sante ya Ninda yifashishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Ninda batuye mu nkengero z’Ikirunga cya Gahinga iyo itari gukora bifashisha Ibigo Nderabuzima bya Gasiza na Nyange bageraho bakoresheje igihe kitari munsi y’isaha n’igice bitewe n’imiterere yaho.

    Inkuru ya Jean Claude BAZATSINDA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ivuriro-rimaze-hafi-Amezi-6-ridakora

  • Rubavu: Umusaza yaraye mu ihema nyuma y'uko ubuyobozi buteje cyamunara imitungo ye #rwanda #RwOT

    Umusaza witwa Sekidende Hamisi w'ahitwa Mbugangari mu karere ka Rubavu yaraye mu ihema ndetse agaburirwa n'abaturanyi be nyuma y'uko ubuyobozi bwe buteje cyamunara imitungo ye.

    Nkuko umunyamakuru wa Radio 10,Oswald Mutuyeyezu yabitangaje,uyu musaza ngo yasohowe mu nzu ze kuri uyu wa Gatanu ku ngufu za leta.

    Iyi Cyamunara y'imitungo ye ngo yabaye ikirego kiyihagarikisha kitaraburanwa kuko yabaye le 20/09/2021; urubanza rwo ruba ku wa 23/09/2021 ariko yararutsinzwe.

    Akarere ka Rubavu nako kemeje aya makuru kati “Mwaramutse Oswakim, ibi byabaye, habayeho gushyira mu bikorwa imyanzuro y'Urukiko, kandi ntawe ufite ububasha bwo kuyitambamira uretse Urukiko rwisumbuyeho. Mzee Sekidende twamugira inama yo kuba acumbitse ahandi mu gihe agikurikirana ibye mu nkiko, Murakoze.”

    Akarere kabajijwe icyo kafasha uyu muturage niba nta bushobozi afite,kagize kati “Yegera inzego z'ibanze zimwegereye, agafashwa iyo basanze koko ntabushobozi afite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-umusaza-yaraye-mu-ihema-nyuma-y-uko-ubuyobozi-buteje-cyamunara-imitungo

  • FDLR yanyomoje ibyavuzwe n’Umuvugizi wa Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Ubwo yavugaga ku myanzuro yafashwe n’inama yahuje ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame i New York muri leta zunze ubumwe z’Amerika, umuvugizi wungirije wa perezida wa Congo, Tina Salama, yavuze ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

    Tina Salama yabwiye BBC News Day ko mu gufasha umutwe wa M23 u Rwanda rwateye DR Congo, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye kenshi.

    Abajijwe icyo avuga ku mutwe wa FDLR leta y’u Rwanda ivuga ko uhungabanya umutekano warwo, Tina yavuze ko ibyo ari 'indirimbo u Rwanda rusubiramo kuva mu myaka 20 ishize'.

    Ati'[u Rwanda] Bitwaza FDLR ku kibazo cya M23 ariko nakubwira ko ntazi niba leta y’u Rwanda ifite ibihamya ko FDLR igikorera mu burasirazuba bwa DRC.

    'Ubu nakubwira ko nk’uko Perezida Tshisekedi yabivuze ntabwo tugifite FDLR ikorera mu burasirazuba bwa DRC.'

    Mu gihe Tina Salama avuga ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bwa RDC, umuvigizi w’uwo mutwe 'Cure Ngoma’, avuga ko ntaho bagiye.

    Yabwiye BBC ati'Twebwe aho turi turahari, nonese twagiye hehe ? Turi mu birindiro byacu turashikamye ntacyahindutse.'

    Ngoma yavuze ko bakurikiranye imyanzuro ya Perezida Tshisekedi na Kagame i New York, bakabifata 'nk’ibikurikira iriya myanzuro y’i Nairobi.'

    Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere n’u Rwanda by’umwihariko, Cure Ngoma we ati 'twabihakanye kuva cyera.'

    Ibihugu by’akarere byemeje gushyiraho ingabo zo kurwanya imitwe yo mu mahanga ikorera muri DRC irimo na FDLR, igihe izi ngabo zizatangira ibikorwa byazo ntabwo kiramenyakana.

    Kuri uwo mwanzuro, Ngoma ati : 'Nibiba ngombwa ko bafata ingamba zo kuturwanya natwe tugomba kwirwanaho birumvikana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/FDLR-yanyomoje-ibyavuzwe-n-Umuvugizi-wa-Tshisekedi