Blog

  • Perezida Putin yirukanye umu jenerali ushinzwe ibikoresho bya gisirikare #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yirukanye Jenerali wari ushinzwe kuyobora ibikorwa byo gutanga ibikoresho ku gisirikare cy'iki gihugu byagabanyije umuvuduko muri Ukraine.

    Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije umukuru w'igisirikare cy'Uburusiya, yakuwe ku mwanya we ku wa gatandatu, nkuko minisiteri y'ingabo yabitangaje ku rubuga rwa Telegram.

    Iyi minisiteri yavuze ko uyu Jenerali, w'imyaka 67, “yarekuwe” kugira ngo abone uko ajya mu kandi kazi.

    Azasimburwa na Koloneli Jenerali Mikhail Mizintsev, wayoboye igikorwa cy'Uburusiya cyo kugota umujyi uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Mariupol muri Ukraine.

    Jenerali Bulgakov yari ashinzwe ibikoresho by'igisirikare cy'Uburusiya kuva mu mwaka wa 2008.

    Ndetse ni we wari ushinzwe gutuma igisirikare cy'Uburusiya gikomeza kugerwaho n'ibikoresho nyuma yuko abasirikare babwo bagabwe muri Syria mu mwaka wa 2015.

    Ariko bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko mu mezi ya vuba aha ashize yashyizwe ku ruhande mu Burusiya, benshi bakamwegekaho ko ari we watumye habaho ikibazo gikomeye cyo kugeza ibikoresho ku basirikare, cyabangamiye gutera intambwe kw'Uburusiya, kigasiga abasirikare babwo bafite ibikoresho bicyeya.

    Mu mezi ya vuba aha ashize, byabaye ngombwa ko Uburusiya bwegera Koreya ya ruguru na Iran – ebyiri mu nshuti busigaranye – kugira ngo bubone imbunda zindi za rutura hamwe n'indege zigenda nta bapilote bazirimo zizwi nka drones.

    Kwirukanwa kwa Bulgakov bibaye nyuma y'amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abashya bamaze kwinjizwa mu gisirikare cy'Uburusiya bahabwa imbunda zaguye ingese (zishaje).

    Abategetsi bo mu Burusiya bashyigikiye intambara, bakiriye neza kwirukanwa kwe no gushyirwa kuri uwo mwanya kwa Koloneli Jenerali Mizintsev.

    Uwo wamusimbuye – usanzwe yarafatiwe ibihano n'Ubwongereza kubera uruhare rwe rwo kuyobora igotwa rya Mariupol – bishoboka ko azakirwa neza n'abahezanguni mu gushyigikira intambara.

    Koloneli Jenerali Mizintsev, Abanya-Ukraine benshi bahimbye “Umubazi [kubaga] w'i Mariupol”, yanayoboye abasirikare b'Uburusiya muri Syria, anashinjwa gutegura ibikorwa byo kumisha ibisasu byashyize hasi umujyi wa Aleppo.

    Mu kwezi kwa gatatu, ubwo minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza yatangazaga ibihano yafatiye Koloneli Jenerali Mizintsev w'imyaka 60, yavuze ko yakoresheje “amayeri yo kwamaganwa” ndetse akora “ubwicanyi ndengakamere” mu ntambara yo muri Ukraine no mu ntambara yo muri Syria.

    Uku guhindura abakozi kwa Putin kubaye mu gihe hari amakuru avuga ko uyu Perezida w'Uburusiya ubu ari we ubwe wafashe inshingano yo kuyobora intambara, ndetse akaba yatangiye we ubwe guha amategeko abajenerali bari ku rugamba muri Ukraine.

    Abategetsi bo muri Amerika babwiye CNN ko “uburyo bw'ubuyobozi bw'ingabo budakora neza” i Moscow kandi bukomeje kurushaho kumera gutyo, bwatumye Putin agira uruhare rwo mu bikorwa rurushijeho muri iyi ntambara.

    Mu kwezi gushize, abategetsi bo muri minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza bumvikanishije ko Putin yashyize ku ruhande (mu kato) Minisitiri w'ingabo z'Uburusiya Sergei Shoigu, nyuma yuko abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bo muri minisiteri y'ingabo batangiye gukwena (kunenga) “ubuyobozi budatanga umusaruro kandi butazi aho ibintu bigeze” bwa Jenerali Shoigu.

    Hagati aho, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Putin yimye uruhushya abakuru b'ingabo rwo kuva mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo, abasirikare ba Ukraine barimo gusatira gahoro gahoro.

    Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo y'abakora mu butasi bw'Amerika bavuga ko uko kubangira kuhava kwateje kugabanuka kw'ishyaka (umurava) mu basirikare b'Uburusiya bari muri uwo mujyi.

    Ahanini, abo basirikare baciriwe (bahagarikiwe) imiyoboro inyuramo ibikoresho, bakaba bacungira gusa ku ruhererekane rw'amateme (iteme) bakoze yo kuba bifashishije, kugira ngo bashobore kubona ibindi bikoresho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-putin-yirukanye-umu-jenerali-ushinzwe-ibikoresho-bya-gisirikare

  • Musanze: Imbogo 2 zarashwe nyuma yo gukomeretsa umusaza #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Shingiro,mu kagari ka Mugali ,umudugudu wa Kabeza imbogo 2 zavuye muri pariki zikomeretsa umusaza uri mu kigero cy'imyaka 65.

    Izi mbogo zahise ziraswa mu gihe uwo zahitanye yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri arimo kwitabwaho.

    Si ubwa mbere imbogo yinjiye mu karere ka Musanze igakomeretsa abantu kuko tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y'Igihugu y'Ibirunga irasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze gukomeretsa abantu batatu.

    Iyi mbogo yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira muwa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari naho yarasiwe.

    Imbogo 5 bimaze kumenyekanye ko yapfuye muri uyu mwaka kuko muri Mutarama izindi mbogo ebyiri z'ibimasa zarwanye zikicana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-imbogo-2-zarashwe-nyuma-yo-gukomeretsa-umusaza

  • Nyanza Abaturage bishimiye gukorana umuganda n'abakinnyi ba Rayon Sports [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi, abatoza, abayobozi n'abafana ba Rayon Sports bifatanyije n'abaturage b'i Mugandamure,mu karere ka Nyanza, mu muganda rusange ngarukakwezi.

    Mu mafoto yagiye hanze,aba baturage bishimiye kwakira iyi kipe yari yasuye aho yavukiye ndetse nkuko bigaragara bari banezerewe.

    Mu mbyino,amashyi n'ibindi,abatuye Nyanza bashimiye Rayon Sports kubasura ndetse bakiriye bidasanzwe rutahizamu wabo Andre Onana uhagaze neza cyane.

    Rayon Sports ifitanye na Nyanza amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bushingiye ku muco.

    Iyi kipe yanakinnye umukino wa Gicuti na Nyanza FC iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Moussa Camara kuri Penaliti.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyanza-abaturage-bishimiye-gukorana-umuganda-n-abakinnyi-ba-rayon-sports

  • Meddy yinjiye mu cyiciro cyamatora mu bihemb… – #rwanda #RwOT

    Mu 2021, The Ben, Knowless na Meddy nibo bari bahagarariye u Rwanda. Kuri iyi nshuro, Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse kuri uru rutonde rw'ibi bihembo bizatangwa imbona nkubone.

    Bizatangwa ku wa 19 Ugushyingo 2022 mu muhango uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Gilley's Event mu Mujyi wa Dallas muri Texas.

    Bizatangwa kandi imbona nkubone nyuma y'imyaka ibiri y'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu buryo bukomeye.

    Ibihembo bya 'Afrimma' bihabwa abahanzi b'intyoza bo muri Afurika n'ababarizwa ku migabane y'indi.

    Bihatanamo abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ababyinnyi, abanyamakuru, aba-producers, abahanzi bakizamuka n'abandi.

    Abahataniye ibi bihembo kuri iyi nshuro barimo, Ayra Star, Jay Melody, Marioo, Rema, Black Sheriff, Ruger, Buju, Burna Boy, Diamond Platnumz, Focalistic n'abandi.

    Ni mu gihe Ammarae, Mahkhadzi, Gambo na DJ Snake bahataniye ku nshuro ya mbere ibi bihembo.

    Umuyobozi wa Afrimma, Andreson Obiagwu avuga ko 'umuziki wa Afurika n'iyo 'Essence' buri wese ashaka gukoraho'. Agakomeza ati 'Afrimma yiteguye gukomeza guteza imbere umuziki wa Afurika ukagera ku rwego rwiza, kandi hagashimirwa abahize abandi.'

    Afrimma yibanda ku bakora injyana zitandukanye cyane cyane izifite akarango k'umuco nka Afrobeats, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Soukous n'izindi.

    Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, hatangazwa abahataniye ibi bihembo bahise binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga rwa www.afrimma.com

    Meddy ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi wahize abandi muri Afurika y'Iburasirazuba, aho ahatanye na John Frog (South Sudan), Sat B (Burundi), Rayvanny (Tanzania), Diamond Platnumz (Tanzania), Eddy Kenzo (Uganda), Otile Brown (Kenya) na Khaligraph Jones (Kenya).

    Ni ku nshuro ya cyenda ibi bihembo bigiye gutangwa. Kuva mu 2012 nta munyarwanda uregukana ibi bihembo. Bitegurwa n'abanyafurika batuye muri Amerika bagamije gushyigikira impano zitandukanye z'abanyafurika. Kanda hano ubashe gutora

    Meddy ni we muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhataniye ibihembo 'Afrimma 2022'

    Urutonde rwa bamwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma 2022

    1.Best Male West Africa

    Oxlade — Nigeria

    Kidi — Ghana

    Buju — Nigeria

    Black Sheriff— Ghana

    Fireboy— Nigeria

    Didi B — Ivory Coast

    Ruger — Nigeria

    Samba Peuzzi — Senegal

    Omah Lay — Nigeria

    2.Best Female West Africa

    Ammarae— Ghana

    Tems — Nigeria

    Josey — Ivory Coast

    Zeynab — Benin

    Ayra Star — Nigeria

    Gyakie — Ghana

    Tiwa Savage— Nigeria

    Roselyne Layo— Ivory Coast 

    3.Best Male East Africa

    John Frog — South Sudan

    Khaligraph Jones — Kenya

    Eddy Kenzo — Uganda

    Diamond Platnumz — Tanzania

    Rayvanny — Tanzania

    Otile Brown — Kenya

    Meddy — Rwanda

    Sat B — Burundi

     

    4.Best Female East Africa

    Femi One — Kenya

    Zuchu — Tanzania

    Sheebah Karungi — Uganda

    Jovial — Kenya

    Maua Sama — Tanzania

    Sanaipei Tande — Kenya

    Nandy — Tanzania

    Winnie Nwagi — Uganda

    5.Best Male Central Africa

    KoC- Cameroon

    Innos' B — Congo

    TayC — Cameroon

    Fally Ipupa — Congo

    Calema — Sao Tome

    Mic Monsta- Cameroon

    Tenor -Cameroon

    Nelson Freitas — Cape Verde 

    6.Best Female Central Africa

    Rinyu— Cameroon

    Shan'L -Gabon

    Mayra Andrade — Cape Verde

    Liloca- Mozambique

    Blanche Bailly — Cameroon

    Soraia Ramos- Cape Verde

    Edmazia — Angola

    Emma'a — Gabon

    Asaba — Cameroon 

    7.Best Male Southern Africa

    Mark Exodus —Mozambique

    Focalistic- South Africa

    Slap Dee — Zambia

    Dlala Thuzkin -South Africa

    Zakes Bantwini- South Africa

    Edgar Muzah — Zimbabwe

    Master KG — South Africa

    Macky2 — Zambia 

    8.Best Female Southern Africa

    DBN Gogo— South Africa

    Ammara Brown — Zimbabwe

    Mpho Sebina — Botswana

    Msaki- South Africa

    Gemma Griffiths — Zimbabwe

    Makhadzi — South Africa

    Towela — Zambia

    Shekinah — South Africa 

    9.Best Male North Africa

    Ali Loka — Egypt

    Baiti — Tunisia

    SoolKing — Algeria

    Marwan Moussa — Egypt

    El Grande Toto — Morocco

    Dj Snake — Algeria

    Wegz — Egypt

    Snor — Morocco 

    10.Best Female North Africa

    Rym — Morocco

    Emel — Tunisia

    Faouzia — Morocco

    Souhila Ben Lachab — Algeria

    Ruby — Egypt

    Latifa — Tunisia

    Kenza Morsli — Algeria

    Jaylann — Morocco

    11.Crossing Boundaries with Music Award

    Burna Boy—Nigeria

    Aya Nakamura -Mali/France

    Ckay- Nigeria

    Dadju — Congo DR

    Wizkid—Nigeria

    Tay C — Cameroon

    French Montana- Morocco

    Dj Black Coffee — South Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121272/meddy-yinjiye-mu-cyiciro-cyamatora-mu-bihembo-afrimma-2022-121272.html

  • Sauti Sol yakoze igitaramo kizahora kibukwa,… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye abantu benshi bawutegereje ndetse warebwe na Madamu Jeannette Kagame, maze ikipe ya Mpoyo itsinda ku mugaragaro. Uyu mukino ukirangira, abantu bakomeje gutegereza bitewe n'igitaramo gikomeye cyari gukurikiraho, ari na ko byagenze nyuma y'umukino.

    Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru Darius yagiye ku rubyiniro atangira gushyushya abantu ari nako abasaba kwegera urubyiniro rwari rugiye kuberaho amateka.

    Umuraperi Ish Kevin waje kuririmba arwaye ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro maze anyura abantu benshi mu ndirimbo ze zitandukanye. Uyu muraperi yavuze ko kubera urukundo akunda umuziki n'abaje kuwushyigikira, ari yo mpamvu yavuye mu bitaro akaza kuririmbira abantu.

    Ageze ku ndirimbo “Vip” yakoranye na Buavan uherutse kwitaba Imana, Ish Kevin yasabye abantu gucana amatoroshi maze bakayiririmbana.

    Saa tatu n'iminota 55 ni bwo Christopher wari utegerejwe nabakunzi be benshi yageze ku rubyiniro, ahera ku ndirimbo “Byanze” imaze imyaka 9 isohotse. Uyu muhanzi waririmbaga mu buryo bwa live anicurangira, yageze ku ndirimbo “Abasitari” abantu benshi bayisubiriramo rimwe.

    Mu buryo butunguranye, Christopher yahamagaye Producer Element ku rubyiniro maze aririmbira abantu indirimbo “Kashe”, ikaba ari nayo rukumbi amaze gusohora. Element yayiririmbiye abakunzi b'umuziki nyarwanda bari bahari, benshi barizihirwa cyane.

    Aririmba abakunzi be bamwikiriza, Christopher yageze kuri Hashtag ari nayo yasorejeho, akurirwa ingofero ku rubyiniro yaririmbye mu buryo bwa Live.

    Saa yine n'iminota 35 nibwo Dj Marnaud yagiye ku rubyiniro atangira gucuranga ahereye ku ndirimbo “Kucyaro” ya Mistaek, akurikizaho “Bahabe” yakoranye na Bushali. Marnaud wanyuze abantu mu buryo bukomeye, yacuranze anavuza ingoma mu buryo bwa gihanga.

    Hafi isaha yamaze ku rubyiniro, Dj Marnaud yerekanye ko ari we muvanzi w'umuziki wa mbere mu Rwanda nyuma yo gushyushya abantu mu buryo bwose bwaba ubw'imibyinire n'imicurangire.

    Dj Marnaud wabyinaga anacuranga, yakoze ibishoboka byose anyura ibihumbi byari biteraniye muri Bk Arena, banyurwa n'umuziki n'ingoma yabakubitiraga yifashishije amapiano agezweho muri iyi minsi.

    Saa tanu n'iminota 25 abakunzi b'umuziki nyarwanda bari bateraniye muri Bk Arena batangiye kuririmba bahamagara itsinda rya Sauti Sol babonaga ko ryatinze kugera ku rubyiniro. Bahamagaraga iri tsinda mu mbaraga nyinshi bamwe bavuza n'amafirimbi.

    Saa Tanu n'iminota 32 ni bwo Sauti Sol bageze ku rubyiniro n'imbaraga nyinshi n'ibicurangisho bitwaza, bakora icyo bise gutwika urubyiniro. Mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Kuliko Jana”, Sauti Sol banyuze imbaga y'abantu benshi bitabiriye igitaramo cyabo.

    Abakunzi b'umuziki bari banyuzwe

    Aba bagabo bane berekanye ko ari abahanga mu miririmbire no mu micurangire, bongeye kuririmba indirimbo bavuzemo Perezida Kagame, maze banyura abatari bake. Mu ndirimbo zirimo “Suzana”, Sauti Sol bavuze ko bakunda abanyarwanda ndetse n'u Rwanda, bahamya ko beretswe urukundo rudasanzwe.

    Ish Kevin yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

    Mu gihe cyose bamaze ku rubyiniro Sauti Sol bahamije ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gusura, igihugu gifite ubuyobozi bwiza ndetse n'abaturage bakora kugira ngo igihugu gihore gisa neza ‘gutya’. Sauti Sol beretswe urukundo rukomeye i Kigali, batungurwa no gusanga indirimbo zabo zose zizwi na cyane ko bagatera abakunzi babo bakikiriza.

    Ish Kevin yaje kuririmba arwaye anyura abantu benshi

    Christopher yerekanye ubuhanga bwe ku rubyiniro


    Christopher yahamagaye Element ku rubyiniro

    Abantu bari benshi

    Dj Marnaud yaciye impaka mu ba Dj

    Abakunzi b'umuziki bari bahagurutse

    Sauti Sol berekanye ko ari abahanga mu majwi 

    Sauti Sol yakuriwe ingofero

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121279/mu-ijoro-ryaranzwe-no-gushimira-perezida-kagame-sauti-sol-yakoze-igitaramo-kizahora-kibukw-121279.html

  • Anne Kansiime yazanye abanyarwenya babiri nyu… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo ashyira mu ishusho yo kwishimira 'ibyo twagezeho' nyuma y'imiraba. Ati 'Tariki 25 Nzeri bizaba ari umunsi mwiza.'

    Uyu mugore yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, ari kumwe n'abandi banyarwenya babiri b'abanya-Uganda.

    Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka i Kigali nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira mu Rwanda. 

    Ati 'Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze kubyo nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi byahindutse [Yazunguje ikibuno].'

    Nkusir Arthur wateguye iki gitaramo, yavuze ko hari gahunda yo gukorana na Anne Kansiime muri gahunda yo guteza imbere abanyarwenya, yaba abo mu Rwanda n'abo muri Uganda.

    Yavuze ko iki gitaramo kizagaragaramo abanyarwenya umunani bo mu Rwanda n'abanyarwenya batatu bo muri Uganda.  

    Kansiime yavuze ko yari akumbuye Abanyarwanda mu buryo bwihariye. Kuri we, avuga ko kuri iki Cyumweru, ari umwanya mwiza wo guhura n'abafana be.

    Yavuze ko n'ubwo akora ibitaramo ibitaramo imbona nkubone ibizwi nka 'Stand Up' atari byo akunda cyane, kuko aba yumva yashyira imbaraga mu gukora urwenya atambutse kuri Youtube, kuko bitamugora cyane ugereranyije no gutegura ibya 'Stand Up Comedy'.

    Anne aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, agaragaza ko atiyumvisha ukuntu imyaka itanu ishize adataramira Abanyarwanda akunda.

    Kuri we, atekereza ko bitewe n'igihe gishize, byarenga kuba igitaramo ahubwo bikaba inama ngari imuhuriza hamwe n'abafana ndetse n'abakunzi b'inganzo ye.

    Iki gitaramo kizagaragaramo Andrew Ondongo, Okello Hillary, Merci, Herbert, Admin, Tycoon, Joseph n'abandi. Kwinjira ni 20,000 Frw ndetse na 10,000 Frw. 

    Anne Kansiime yageze i Kigali yakirwa na Nkusi Arthur watumiwe muri iki gitaramo cya Seka Live 


    Kansiime ni we munyarwenya Mukuru muri iki gitaramo

    Nkusi Arthur yavuze ko bari mu biganiro na Kansiime bigamije guteza imbere abanyarwenya bo muri Uganda no mu Rwanda 

    Kansiime yazanye n'abanyarwenya babiri mu Rwanda, mu rwego rwo kubamenyereza ikibuga 

    Kansiime avuga ko afite inkuru nyinshi zo kubwira Abanyarwanda nyuma y'imyaka itanu yari ishize atabataramira

     

    Nkusi Arthur ni we watwaye mu mudoka Anne Kansiime amugeza kuri hotel acumbitsemo

     

    Ibyishimo ni byose kuri Anne Kansiime wagarutse i Kigali nyuma y'igihe kinini



    KANDA HANO UREBE AND MAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Dox Visual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121278/anne-kansiime-yazanye-abanyarwenya-babiri-nyuma-yimyaka-itanu-adataramira-i-kigali-amafoto-121278.html

  • Ms_Shamy yaguze ibihangano bya Zaba na Nkusi… – #rwanda #RwOT

    Shamy ni umunyarwandakazi ariko ubarizwa muri Nigeria. Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, ni bwo yagiranye amasezerano na Lynda ndetse na Zaba.

    Yatangiye gukurikirana ibikorwa bya Zaba na Lynda nyuma y'uko batangiye gushyira ahagaragara amashusho ya filime y'urukundo bise 'Love and Drama'.

    Kuva icyo gihe yatangiye ibiganiro n'aba bombi, bemeranya ko ashora imari mu bikorwa by'aho hanyuma nawe akabicuruza ku mbuga zitandukanye.

    Zaba yabwiye InyaRwanda ko bagiranye amasezerano na Ms_Shamy hashize iminsi bakora kuri filime yabo bise 'French Kiss', ari nayo bagiye guheraho bafatira amashusho mu Mujyi wa Dubai.

    Ati 'Ni kuvuga ngo ubu ibyo twinjiza byose bigiye kujya biba ibye harimo kwamamaza ndetse n'ibiva mu bihangano dukora.'

    'Uhereye kuri filime twitegura gusohora yitwa 'French Kiss', gusa we yanze ko isohoka avuga ko amashusho yayo ya nyuma twayakuramo tukayafatira i Dubai.'

    Uyu munyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, avuga ko kugirana amasezerano na Ms_Shamy bigiye kubafasha kugera ku isoko rya filme muri Nigeria.

    Zaba na Lynda baherutse guhurira muri filime 'Love and Drama', igaruka ku buzima bw'abo abantu benshi batamenye ndetse na Umukundwa Clemence [Cadette].

    Ni nyuma y'imyaka ibiri yari ishize abantu bibaza kuri aba bombi. Ni nyuma y'amafoto yagiye asohoka bari kurya ubuzima. Ibintu byagiye bituma bamwe bavuga ko bari mu rukundo.

    Si ibi gusa, kuko hanasohotse amafoto ya Zaba Missed Call ari kumwe na Nkusi Lynda bambaye imyenda y'abageni, benshi batekereza ko bakoze ubukwe. Ariko nyuma byaje kugaragara ko byari filime.

    Aba bombi bakomeje gucudika, bahuza urugwiro mu bihe bitandukanye bituma benshi bacyeka ko bari mu rukundo. Byanashimangiwe n'ukuntu Zaba yari ashyigikiye uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2022.

    Iyi filime yabanje gutambuka ku rubuga rwa Zanatalent nyuma inyuzwa kuri shene ya Youtube. 


    Zaba na Nkusi Lynda bavuga ko bamaze gufasha amashusho ya filime yabo nshya bise ‘French Kiss’ 

    Shamy wagiranye amasezerano na Zaba na Lynda yo gucuruza ibihangano byabo 

    Shamy ni umunyarwandakazi ariko ubarizwa mu gihugu cya Nigeria

    Umunyarwenya Zaba Missed Call ugaragara cyane mu bitaramo bya 'Seka Live' n'ahandi


    Zaba yavuze ko amasezerano bagiranye na Shamy agiye kubafasha kwisanga ku isoko ryo muri Nigeria 

    Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2020 na Miss Rwanda 2022 amaze igihe yinjiye mu mwuga wo gukina filime. Muri iki gihe akina muri filime zirimo 'Bamenya' n'izindi 

    Nkusi Lynda ari mu bakinnyi b'imena 'Love and Drava' yahuriyemo na Zaba. Inkuru ya filime yubakiye kuri aba bombi 

    REBA HANO AGACE KA FILIME LYNDA YAHURIYEMO NA ZABA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121275/ms-shamy-yaguze-ibihangano-bya-zaba-na-nkusi-lynda-121275.html

  • Aline Gahongayire yafashije abafite ubumuga a… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, ku biro by'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugarurira icyizere bamwe mu bafite ubumuga bw'ingingo batoranyijwe muri aka karere n'ahandi.

    Gahongayire uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', yatanze aya magare afatanyije n'umuryango wa Gikirisitu Food for Hungry, usanzwe ufasha abababaye, ukora ibikorwa by'ubutabazi, kandi ugaharanira iterambere ry'abaturage hirya no hino ku Isi.

    Uyu muryango ukorera mu bihugu 18 naho mu Rwanda ukorera mu turere dutanu. Ukorana n'ibigo bitandukanye n'imiryango nterankunga, ndetse na za Minisiteri zitandukanye n'Inama Nkuru y'Abafite ubumuga.

    Umuryango 'Ndi ineza' watanze amagare 30, hakiyongeraho andi 40 azatangwa mu Karere ka Gasabo. Igare rimwe rifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 450 Frw.

    Nyuma yo gutanga aya magare, Gahongayire yagize ati 'Iyo tubonye amagare hari ibindi byinshi biba biri hejuru y'amagare, nko kuyageza aho agomba kugera n'ibindi byose.'

    Asobanura ko hari indi mishinga bakorera mu byaro kandi ko amagare azasigara bazayageza ku bantu bafite ubumuga batuye mu cyaro.

    Ubuyobozi bwa Food for The Hungry bushima Ndineza Organization kubera imikoranire myiza bafitanye, nko kuba batangira raporo ku gihe ndetse no gutanga amazina y'abagenerwabikorwa.

    Umuhuzabikorwa wa Food For The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin, yagize ati 'Mu izina rya Food for the hungry ndashimira Aline Gahongayire n'umuryango ayobora kuko dukorana neza.'

    'Atangira raporo ku gihe kandi n'amazina y'abahawe amagare twayabonye hakiri kare. Icyo dufatanyamo na Ndineza Organization n'uko badushakira abagenerwabikorwa hanyuma bakadufasha kugeza inyunganirangingo ku bo zigenewe.'

    Gacamumakuba Davide utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uri mu bahawe igare, yashimye ubugwaneza n'umutima wo gutekereza ku bantu bafite ubumuga biranga Gahongayire.

    Dusabimana Abdul utuye mu murenge wa Kinyinya yishimiye igare yahawe kuko ngo kuva mu 1982 yagenderaga mu mbago.

    Ati 'Kuva mu 1982 nagenderaga mu mbago ahubwo zagezeho ziza gusaza ahubwo nari maze imyaka itatu nicaye hasi kuko ntashoboraga kugenda. Ndashimira Gahongayire umpaye igare ryo kugenderamo kandi rizamfasha gukora ibinteza imbere.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gasabo bafatanya muri byose.

    Avuga ko Ndineza Organization yabahaye amagare nk'inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga 30, ariko ngo bakaba bongewe andi 40 nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bafite ubumuga 125 bakeneye amagare.

    Ni ku nshuro ya kabiri, Gahongayire ahaye amagare abafite ubumuga, kuko mu Ukwakira 2020 yakoze igikorwa nk'iki.

    Ndineza Organazation' ni umuryango washinzwe na Gahongayire, usanzwe ufasha abana n'ababyeyi, abana bahohotewe n'abandi.

    Aline avuga ko mu myaka itandatu ishize uyu muryango ukora, bahuye n'ibicantenge byinshi ariko 'Uyu munsi ndashima Imana ko hari abantu benshi bishimye, hari abantu benshi banezerewe, abo niyo ntsinzi yacu.'

    Yavuze ko hari abana basubije mu ishuri, hari imiryango itandukanye bagaruriye icyizere cy'ubuzima, bituma barushaho gukomeza gukora n'ubwo hari ibicantege byinshi mu nzira bacamo.   

     

    Gahongayire yatanze amagare 70 ku bafite ubumuga bw’amaguru bo muri Gasabo    

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b'akarere ka Gasabo bafatanya muri byose 

    Umuhuzabikorwa wa Food for The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin 

    Byari ibyishimo ku bafite ubumuga bw’amaguru bahawe amagare 

    Ni ku nshuro ya kabiri Gahongayire atanze amagare ku bafite ubumuga 

    Umwaka ushize Gahongayire yatanze amagare 20, harimo 10 yo muri Gasabo na 10 yo muri Nyarugenge 

    Gahongayire azwi cyane mu ndirimbo 'Hari impamvu pe', 'Nzakomeza' n'izindi








    AMAFOTO: Zamdah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121270/aline-gahongayire-yafashije-abafite-ubumuga-abaha-amagare-afite-agaciro-ka-miliyoni-31-frw-121270.html

  • Nyamagabe: Banyuzwe n’ubukangurambaga ‘Menya… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 23 Nzeri, ni bwo Ubuyobozi bwa ‘Rwanda Forensic Laboratory’ bwakomereje urugendo rw’ubukangurambaga kuri Stade y’Akarere ka Nyamagabe iri mu Murenge wa Gasaka, ahari hateraniye benshi biganjemo urubyiruko.

    Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’ aturage basobanuriwe gahunda na Serivisi z’iyi Laboratwari ndetse bashishikarizwa kuyigana mu gihe cyose baba bakeneye gukoresha isuzuma runaka mu byo ikora.

    Abakozi ba RFL bafatanyije n’abahanzi; Senderi Hit, Knowless Butera, Masamba Intore ndetse na MC Anitha Pendo mu gusobanura buri ngingo kuri Serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi Laboratwari.

    Senderi Hit aririmba

    Abaturage basobanuriwe uko RFL Ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

    Nyuma yo gusobanurirwa Serivisi za Rwanda Forensic Laboratory no kurangirwa aho ikorera iruhande rw’ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, abatuye i Nyamagabe biyemeje kugana iyi Laboratwari kuko bumvise ko hari ibyo ikora basanzwe bakenera.

    Mukasine Mediatrice yagize ati “Ni ubwa mbere numvise iki kigo ariko kiranejeje kuko numvise zikenewe. Hari nk’uko umukobwa aterwa inda ariko uwayimuteye akamwihakana, ubu tubonye inkuru nziza y’uko iki kigo kigaragaza ibimenyetso bya nyabyo ku buryo ntawuzongera kwihakana umwana cyangwa kumwitirirwa ataramubyaye.”

    Mediatrice yahawe igikapu cya RFL na Anitha Pendo 

    Dufitumukiza Jean De Dieu we yagize ati “Birashimishije kuba iki kigo gihari kuko izi Serivisi twazibona mu Rwanda tutabanje kujya mu bihugu byo hanze. RFL ni igisubizo ku rubyiruko by’umwihariko kuko izi Serivisi akenshi zikenewe natwe. Ndashishikariza urubyiruko kugana iki kigo mu gihe cyose hari impaka cyabasha gukemura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Gasaka, Bwana Sebintu Jean De Dieu, yavuze ko banejejwe n’uko i Nyamagabe hasobanuriwe gahunda za RFL ku buryo abaturage bazayigana ikabafasha mu gukemura ibibazo.

    Yagize ati “Twakiriye neza kuba habonetse umwanya wo gusobanurira abaturage Serivisi iki kigo gitanga, ni amahirwe kandi ni umugisha twagize wo kwakira iki kigo mu Karere kacu ka Nyamagabe by’umwihariko mu Murenge wa Gasaka.”

    Yakomeje ati “Hari nk’ubwo Umusore atera umukobwa inda, hakazamo kumwihakana, ubu ni amahirwe no basobanukiwe aho kugana kugira ngo bahabwe ubutabera bwuzuye. Natwe tuzakomeza ubukangurambaga mu nteko z’abaturage ku buryo bose bazamenya Serivisi iki kigo gitanga.”

    Dr. Kabera Justin uyobora ishami ripima ibinyabutabire ari na we wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa RFL yavuze ko iyi Laboratwari yahisemo gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu mu gusobanurira abaturage Serivisi zayo kuko ari bo zigenewe.

    Dr. Kabera Justin 

    Yavuze ko ubu bukangurambaga bukomeje kugira umusaruro ku kigo ndetse no ku baturage, ati “Aho twagiye tunyura hose, abaturage baho bajya baduhamagara bagakomeza kudusobanuza ndetse bagashimira ko basobanuriwe Serivisi zacu, bigaragaza ko bazishimiye. Twavuga ko biri gutanga umusaruro mwiza ku baturage ndetse no ku kigo.”

    Rwanda Forensic Laboratory ifite icyicaro gikuru ku Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali, ikomeje gahunda z’ubukangurambaga kuri Serivisi zayo, aho abakozi bayo bafatanya n’abahanzi b’ibyamamare kuzenguruka mu turere dutandukanye, basobanura gahunda zayo ndetse bashishikariza abaturage kuyigana.

    Knowless Butera avuga ibya RFL

    Masamba Intore acinya akadiho

    Icyapa cyanditseho Serivisi za RFL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121271/nyamagabe-banyuzwe-nubukangurambaga-menya-rfl-bahiga-guca-impaka-121271.html

  • Ish Kevin yaje avuye mu bitaro, ibyuma by’abazungu biratenguha Sauti Sol igezweho, Christopher akurirwa ingofero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cyo gusoza umwaka w’imikino wa Basketball cyatumiwemo itsinda ry’abahanzi bakomeye muri Kenya, Sauti Sol beretswe urukundo rudasanzwe nubwo mbere y’uko bajya ku rubyiniro ibyuma by’abazungu byabanje kubatenguha amajwi akabura.

    Nyuma y’umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball 2021-22 “All Star Game 2022” aho Team Mpoyo yatsinze Team Steve amanota 126-116, hari hatahiwe abanyabirori, Kigali Arena hahise hakomereza igitaramo cya Sauti Sol yo muri Kenya aho yafashijwemo n’abahanzi Nyarwanda Meneza Christopher na Ish Kevin.

    Umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro saa 21h20′ ari we Ish Kevin.

    Uyu musore ukunzwe n’abiganjemo urubyiruko nubwo ari we wabanje ku rubyiniro ntabwo byamutwaye imbaraga nyinshi ngo abe yamaze gushyira abari muri Arena mu mwuka w’igitaramo, yageze ku ndirimbo ‘Amakosi’ biba ibindi muri Kigali Arena yaririmbanye n’abakunzi be. Ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo yikubise hasi ku rubyiniro inshuro 2.

    Yageze ku ndirimbo VIP yakoranye na Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, yasabye abari muri Kigali Arena gucana amatoroshi ya telefoni za bo maze bagaha icyubahiro uyu muhanzi witabye Imana mu kwezi gushize kwa Kanama.

    Mu minota 30 yamaze ku rubyiniro, mbere yo kuvaho yabwiye abakunzi b’umuziki we ko yaje avuye mu Bitaro.

    Ati “ndagira ngo mbabwire ko naje mvuye mu bitaro. Ndarwaye ariko kubera urukundo mbakunda sinari gusiba kuko namwe muba mwaje kutureba kubera urukundo.”

    Ish Kevin yahise asaba abakunzi be kuririmbana na we indirimbo “No Cap” ari yo yasorejeho.

    Ngo yaje avuye mu bitaro

    Ish Kevin yabasabye gucana urumuri hibukwa Yvan Buravan

    Saa 21:55′ umuhanzi Muneza Christopher yari ageze ku rubyiniro, yakirwa n’amashyi menshi cyane y’abari muri Kigali Arena.

    Uyu muhanzi waririmbye mu buryo bwa Live, yahereye ku ndirimbo ye “Byanze”, akomereza kuri “Abasitari” yishimiwe na benshi.

    Ibintu byahinduye isura ubwo yageraga ku ndirimbo “Ndabyemeye” agahita akurikizaho “Uwo munsi” ndetse na “Ndamukunda”.

    Yahise akurikizaho indirimbo yakoranye n’umuraperi Danny Nanone yitwa “Iri Joro” yahagurukije imbaga, byahumiye ku mirari ubwo yari ageze ku ndirimbo “Ijuru Rito”.

    Yahise akurikizaho “Nibido”, amaze kuyiririmba yahise atungurana ahamagara ku rubyiniro Producer Element maze aririmbira abakunzi be indirimbo ye ikunzwe cyane “Kashe”.

    Yakomereje ku ndirimbo ye ikunzwe cyane yahagurukije Kigali Arena yose “Mi Casa” akurikizaho “Simusiga” imaze imyaka 4 isohotse.

    Christopher mu minota 38 yamaze ku rubyiniro yayisoreje ku ndirimbo “Hashtag”, yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka.

    Christopher yemeje abari bitabiriye iki gitaramo

    Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru

    Hahise hakurikiraho Dj Marnaud wahawe umwanya ngo asusurutse abari muri Kigali Arena mu gihe cy’iminota 45.

    Ubwo Marnaud yari avuye ku rubyiniro ibyuma bisohora amajwi byagize ikibazo maze abari muri Kigali Arena batangira kuririmba indirimbo zitandukanye, bamwe ukumva baririmba bati “oyeeee! Oyeee! Oyeeee!” Abandi na bo bati “murera, murera!” Ni ikibazo cyamaze iminota 11.

    Saa 23:31′ nibwo itsinda rya Sauti Sol ryageze ku rubyiniro ryakiranwa urugwiro rwinshi cyane, baje mu mwambaro wa Made In Rwanda, banzitse n’indirimbo ya bo 'Extravaganza’.

    Bamaze kuyiririmba basabye mu kinyarwanda bagize bati “mwiriwe?” Bakomeje bavuga ko bishimiye gutaramira mu Rwanda.

    Baririmbye indirimbo zitandukanye za bo zakunzwe nka 'Insecure’, ‘Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi 'Nyashinski’ ndetse na ‘Kuliko Jana’ yakiranywe urugwiro n’abari muri Kigali Arena.

    Bomereje kuri 'Isabella', 'Feel My Love', 'Nerea', 'Melanin' bahuriyemo na Patoranking zishimiwe cyane. Baririmbye kandi 'Live and Die in Africa'

    Ubwo bari bageze ku ndirimbo “Nerea” bakoranye na Amos & Josh yasohotse muri 2015, Kigali Arena yitereye ibicu bitewe n’uko baririmbyemo Perezida Paul Kagame. Ni ku nkuru y’umusore aba abuza umukobwa gukuramo inda yamuteye kuko uwo mwana ashobora kuzaba igihangange.

    Indirimbo yabo “Suzanana” na yo yanyeganyeje inkuta za Kigali Arena. Aba bahanzi bakaba bamaze ipfa abitabiriye igitaramo bataha banyuzwe.

    Sauti Sol yishimiwe muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ish-kevin-yaje-avuye-mu-bitaro-ibyuma-by-abazungu-biratenguha-sauti-sol-igezweho-christopher-akurirwa-ingofero-amafoto