Blog

  • Ruhango:  Umuryango ' Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge '  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  #rwanda #RwOT

    Kuri Uyu wa kane tariki ya 22, Nzeli 2022, mu Karere ka Ruhango,Umurenge wa Buhoro, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ufatanyije n'akarere ka Ruhango wateguye igikorwa cy'Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Uwamahoro Marie Claire wahawe umubyizi ukomeye mu budehe

    Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho umurima wahinzwe ugaterwamo imbuto y'Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k'amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw)

    Uwamahoro wahawe umubyizi ahoberana na Mugorewase Rachel washinze Umuryango Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge

    Ni ubudehe bwitabiriwe n'abaturage bo mu Ruhango barenga 300 bayobowe n'abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by'umwihariko mu bagize akarere ka Ruhango kugeza ku rwego rw'Umudugudu, cyitabiriwe kandi n'abakuriye iby'Ubuhinzi n'ubworozi kugirango bamukorere ibikora byujuje ubuziranenge mu by'Ubuhinzi

    Abaturage bafatanya n'abayobozi mu gikorwa cy'Ubudehe

    Nyuma yo guhinga uwo murima ndetse no kumuremera ibindi, abaturage bashimiwe igikorwa bitabiriye bakomeza gushimirwa igikorwa cyo kunga ubumwe n'Ubwiyunge nk'inkingi yo kubanisha abanyarwanda by'umwihariko abanyaRuhango, Akimara kubona uburyo aabaturage barikuye mu ntagara bakamuhingira bashishikaye umurima bakaurangiza Madame Uwamahoro byaramurenze arishima ashimira abaturanyi be beza bakomeje kumuba hafi ndetse n'Ubuyobozi bwite bwa Leta bwamutekereje

    Mugorewase Rachel ahinguye

    Uwamahoro yashimiye Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE agira ati ' Uyu murima wari warananiye kuwuhinga nkajya mpitamo kuwatisha, ndahamya ko ari umusingi w'Umusanzu mpawe ntabo nzacika integer kuko mwandemeye kandi mu mpa n'imbuto nziza yera'

     Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE yatangarije abitabiriye icyi gikorwa ko ari inshingano z'abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n'Ubwiyunge. Agira ati ' Nitwebwe banyarwanda turebwa n'iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, ntabwo bihagije kubahingira kandi umutima wabo ufite intimba yo kuba abenshi batarabwira aho ababo biciwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro, nitutabafasha nta muntu uzava ikantarange ngo aze afashe abaturanyi bacu'

    Mugorewase Rachel Yashishikarije urubyiruko kujya mu ngamba bagashyigikira ibikorwa byiza bya Leta y'Ubumwe, bagasenyera umugozi umwe mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda bwari bwarashenywe na Politike mbi yaranze u Rwanda mbere y'uko rubohorwa, avuga ko bikwiye kubana mu mahoro n'ubwumvikane, tukagira u Rwanda rutarangwamo amacakubiri ukundi

    Mugorewase Rachel asoza ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye abanyarwanda bose ntae usigaye inyuma zikabakura ishyanga bagataha by'umwihariko abari barahungiye mu mashyamba ya Kongo,avuga ko we by'umwihariko yatashye mu ndenge ava Kongo kandi yari yarahunze inkotanyi agenda n'amaguru, akavuga ko cyizira ko uwaguhaye amata wamwima amatwi, Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE uzashyigikira gahunda zose za Leta nziza kandi utazahwema kuvuga ibyiza u Rwanda rwagejeje ku baturage.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Ruhango Bwana Nemeyimana Jean Bosco yashimye cyane iki gikorwa avuga ko Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ari indashyikira kuko urimo gufasha umuryango nyaranda kongera gusangirira kuntango imwe y'amahoro, yagize ati ' Iyo umunyarwanda wese akomeretse ava amaraso ntawe uva amazi, icyo ni ikiranga ko turi umwe, dushyire hamwe dufashanye dutezanye imbere twubake igihugu cyacu, duhe ababyiruka umurage mwiza'.

    Nyuma y'icyo gikorwa abitabiriye ubudehe basangiye ikigage,n'Ubundi bwoko butandukanye bw'inzoga ndetse n'umutobe nk'uko Umuco n'amateka abitwereka mu bihe byashize.

    The post Ruhango:  Umuryango ' Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge '  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruhango-umuryango-twubake-ubumwe-nubwiyunge-wateguye-ubudehe-bwo-guhingira-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruhango-umuryango-twubake-ubumwe-nubwiyunge-wateguye-ubudehe-bwo-guhingira-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kugaruka i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, akaba ateganya ko azungukiramo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/gen-muhoozi-kainerugaba-agiye-kugaruka-i-kigali

  • Menya inguzanyo wasaba muri Banki ya Kigali ukishyurira umwana ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki ya Kigali (BK Plc) yamaze ababyeyi impungenge z’aho bakura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri ibashishikariza kugana ishami ryayo riberegeye bagahabwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/menya-inguzanyo-wasaba-muri-banki-ya-kigali-ukishyurira-umwana-ishuri

  • Amakuru mashya kuri Dosiye ya Muhizi washinjwe kubeshya Perezida Kagame ashyira mu majwi BNR #rwanda #RwOT

    Mu ugusoma umwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha ku cyaha cy’inyandiko mpimbano cyakozwe na Nibigira Alphonsine na Muhizi Anatole zituma abacyekwaho icyaha bafungirwa by’abagateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Muhanga.

    Umucamanza wawusomye yategetse ko uwitwa Jean Léon Rutagengwa afungurwa icyemezo cy’urukiko kikirangiza gusomwa.

    Ngo rwasanze nta mpamvu zikomeye zituma acyekwaho icyaha cy’inyandiko mpimbano.

    Yavuze ko uwumva atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko agomba kujururira mu gihe kitarenze iminsi itanu, akajurira urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

    Muhizi Anatole yunganiwe na Me Nzabihimana Jean Claude, Nibigira Alphonsine we yunganiwe na Me Uzamukunda Sarah, naho Rutagengwa Jean Leon yaburanye yunganiwe na Me Bayisabye Ernest.

    Ni urubanza rwaburanishijwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko.

    Ubushinjacyaha nabwo bwari buhagarariwe mu cyumba cy’urukiko.

    Abarezwe muri uru rubanza, kimwe mu byaha bakekwaho ni guhimba no kuyikoresha inyandiko.

    Iyo nyandiko ni icyemezo cyashatswe cyo kuba Nibigira Alphonsine ari ingaragu.

    Kigaragaza ko uyu atigeze asezerana, kandi yari yarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko na Rutagengwa Jean Leon mu Murenge wa Nyarugenge.

    Iki cyemezo kandi ngo cyakoreshejwe mu rubanza No 00180/TB/GAC cyatanzwe na Nibigira Alphonsine, aho yunganiwe na Me Katisiga Emile.

    Intego y’urwo rubanza yari iyo gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko Me Habinshuti Jean Desiré mu mutungo UPI : 2/08/12/05/4669 abisabwe na Banki Nkuru y’Igihugu, ngo kuko iyo cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

    Amakuru avuga ko iyo nzu Muhizi yaguze inzu na Rutagengwa Jean Leon iherereye ku Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi.

    Nibigira Alphonsine we yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha atari byo kuko icyo cyemezo cy’uko ari ingaragu atari gutinyuka kugicura yitwa ingaragu, kandi yarasezeranye na Rutagengwa Jean Léon mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Uyu mugore avuga ahubwo ko akeka ko icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi Anathole akoresheje imyirondoro ye, kuko Muhizi yari azi ko batakiba mu Rwanda akumva nta ngaruka byamugiraho.

    Nibigira Alphonsine yavuze ko impamvu yemeza ko byakozwe na Muhizi ari uko amwe mu mafaranga yishyuwe umunyamategeko witwa Me Katisiga Emile ufite Cabinet i Rubavu, hakoreshejwemo nimero ya Muhizi imubaruyeho, ayo mafaranga akaba yari Frw 200,000 kuko andi Frw 300,000 yayamuhanye mu ntoki.

    Bagenzi bacu bo mu UMUSEKE bari mu rukiko bavuga ko ikindi Nibigira yabwiye urukiko ari uko amasezerano aha akazi uwo munyamategeko, Me Katisiga Emile atigeze ayasinyaho, bityo ko icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi Anatole afatanyije na Me Katisiga Emile, mu nyungu zabo no kugira ngo nibavumburwa, Nibigira Alphonsine bizamugireho ingaruka runaka.

    Umucamanza yabajije Nibigira inyungu akeka ko Muhizi Anatole yaba yari abifitemo mu gukora iyo nyandiko mpimbano y’uko ari ingaragu igamije gutambamira cyamunara ba BNR, undi asubiza ko kuva Muhizi yagura iyo nzu yabo muri 2015, yahise ayikodesha atigeze ayituramo ko ayikodesheje imyaka isaga irindwi, ko gutambamira cyamunara ari we wari ubifitemo inyungu kurusha we, kuko nta mpamvu n’imwe yatuma akoresha inyandiko mpimbano.

    Mu kwiregura kwe, Muhizi yavuze ko iyo nyandiko mpimbano atari we wayikoze, ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibyo Ubushinjacyaha bwavuze, bityo rukamurekura.

    Avuga ko azira kuba yarabwiye Perezida Paul Kagame akarengane yagiriwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ndetse n’ikigo cy’ubutaka.

    Uyu mugabo yunzemo ko ubwo yafatwaga agafungwa, aho yari afungiye haje bamwe mu bapolisi bafite amapeti makuru bakamusaba kureka ikirego no gukomeza kurega abayobozi batandukanye.

    Ngo bamubwiye ko nareka gukomeza kuregana azahita arekurwa.

    Uyu mugabo yemereye urukiko ko amafaranga yishyuwe Me Katisiga Emile agera kuri Frw 200, 000 hakoreshejwe telephone ye imubaruyeho.

    Rutagengwa Jean Leon yari yafunzwe 'nk’ikitso’ cya Nibigira Alphonsine kuko ari umugabo we, no gukora iperereza ryimbitse bose bafunzwe.

    Mu ntangiriro za Nzeri, 2022 Umuvigizi wa RIB yavuze ko inzu Muhizi yaguze na Rutagengwa yari mu ngwate y’umwenda Rutagengwa yari yaratse wa Miliyoni 31Frw.

    RIB ngo yavuze ko Muhizi yatsinzwe urubanza yarezemo ikigo cy’ubutaka mu rukiko rw’i Nyanza, ariko akanga kuva muri uwo mutungo.

    Ku wa 5 Nzeri 2022 nibwo dosiye ya Muhizi Anatole, na Rutagengwa Jean Léon na Nibigira Alphonsine (umugore wa Rutagengwa) yagejejwe mu Bushinjacyaha.

    Muhizi akurikiranyweho icyaha cyo 'gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera’ n’ikindi asangiye na bariya bareganwa cyo 'gukoresha inyandiko mpimbano.’

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-kuri-Dosiye-ya-Muhizi-washinjwe-kubeshya-Perezida-Kagame-ashyira-mu-majwi-BNR

  • Kamonyi: Amashuri ni kimwe mu bishobora gukiza ubuzererezi umuryango Nyarwanda-Guverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    'Ishuri ni ku wa mbere, si ku wa Kabiri cyangwa ku wa Gatatu'. Imvugo ya Guverineri Kayitesi Alice, Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, akangurira ababyeyi, Abarezi ndetse n'Abana kwibuka ko itangira ry'ishuri ari ku wa mbere tariki 26 Nzeri 2023, ko kandi bireba buri mwana wese ugejeje igihe, bikanareba ababafite mu nshingano. Yabibukije ko ntawe ukwiye kuba impamvu yo kutagira ku ishuri igihe.  

    Guverineri Kayitesi, aganira n'abahinzi n'abayobozi batandukanye bari bitabiriye itangizwa ry'Igihembwe cya mbere cy'ihinga 2022-2023 mu gishanga cya Ruboroga kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, yatangiye yibutsa ababyeyi, abarezi n'abana ko ku wa mbere w'icyumweru gitaha ari itangira ry'amashuri mu Rwanda hose, ko kandi nta mpamvu n'imwe ikwiye kumvikana yabuza umwana kujya gutangira ishuri.

    Abayobozi bari bitabiriye itangizwa ry'igihembwe cy'ihijga, basabwe kwita ku itangira ry'abana.!

    Mu butumwa yatanze, yagize ati' Murabizi yuko ku wa mbere abana bazatangira amashuri, Ese Babyeyi murabizi!?, Abana murabizi ko muzajya kwiga ku wa mbere!?. Ishuri ni ku wa mbere ntabwo ari ku wa Kabiri, ababyeyi mudufashe Amashuri ni kimwe mu bishobora gukiza ubuzererezi Umuryango Nyarwanda'.

    Yakomeje asaba ko ikibazo cyose umwana afite, yaba ari ukutagira impuzankano( uniform), yaba ari ukutagira ikayi, ko nubwo umubyeyi wese afite inshingano mu gufasha umwana kujya kwiga, ko aho kugira ngo hagire usibya umwana ngo akunde ashake uko akemura ikibazo, ikiruta ngo ni ukumwohereza ku ishuri hakaba ubufatanye mu gushaka igisubizo aho gusiba.

    yakomeje agira ati' Ndabasaba rero ngo ubu butumwa mu butugereze ku babyeyi bose, ko abana bose bagomba gutangira ishuri ndetse n'abagejeje igihe batarandikishwa nabo mwihutire kubandikisha ku bigo by'amashuri, na bamwe bashobora kuba bararitaye, twongere dufatanye kubagarura. N'abagize ikibazo bakabyara bakiri bato nabo ntabwo babuzwa uburenganzira bwo kwiga. Babyeyi dufatanye!, uyu munsi dufite imirima, dufite ibyo dukora uyu munsi, ariko ubumenyi bwacu n'ubuhinzi dukora buzashingira ku bumenyi dukura mu mashuri'.

    Guverineri Kayitesi, yakomeje gusaba akomeje ko buri wese ajya mu mwanya wo kumva ko nta mwana ukwiye kubuzwa amahirwe yo kujya ku ishuri, ko kandi ari ku wa mbere, atari ku wa kabiri cyangwa ku wa Gatatu. Ati'Babyeyi mutegure abana, abana namwe mwitegure kujya ku ishuri na bagenzi banyu mu babwire. Nta mpamvu n'imwe n'imwe kugeza uyu munsi ishobora kubuza umwana w'Umunyarwanda kujya ku ishuri.

    Abahinzi bari bitabiriye itangira ry'igihembwe cy'ihinga, nyuma baganirijwe ku ikibazo akigira icye.

    Ababyei, Abarezi kimwe n'undi wese ufite abana mu nshingano, bibukijwe ko abazateshuka bakabuza amahirwe umwana uwo ariwe wese kujya ku ishuri, ko hari ibihano bigenwa n'itegeko ku mubyeyi n'undi wese ubuza umwana amahirwe ye yo kwiga.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/23/kamonyi-amashuri-ni-kimwe-mu-bishobora-gukiza-ubuzererezi-umuryango-nyarwanda-guverineri-kayitesi/

  • Amagare: Rwandan Epic izatangirana n’Ugushyingo 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 5 Ugushyingo uyu mwaka, mu Rwanda hazongera kubera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi 'Rwandan Epic 2022′, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/amagare-rwandan-epic-izatangirana-n-ugushyingo-2022

  • Umusore utereta Zari wiswe umwana, mu mitoma y’inyunge yamwifurije isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Mu magambo yuje imitoma, Shakib Lutaaya uri mu rukundo n’icyamamare Zari Hassan yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 42 yujuje.

    Ubwo Zari yahishuraga ko ari mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 30, yagiye yibasirwa na benshi bamwe bamushinja ko ameze nk’uwamufashe ku ngufu bitewe n’imyaka amurusha, gusa ibyo babyimye amatwi bikomereza urukundo rwa bo.

    Uyu munsi tariki ya 23 Nzeri 2022, Zari Hassan akaba yujuje imyaka 42 amaze abonye izuba.

    Mu magambo aryoheye amatwi yuje imitoma, Shakib abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze imyato uyu mugore w’abana 5 bakundana.

    Ati “Isabukuru nziza mwamikazi, umwiza uneje! Ndagukunda by’iteka ryose, ndi umunyamahirwe kuba ngufite.”

    Zari Hassan yakundanye na Shakib na we uba muri Afurika y’Epfo, ni nyuma yo gutandukana na G.K Choppa batamaranye igihe na we bagiye mu rukundo amaze gutandukana na Dark Stallion waje asimbura uwitwa King Bae waje nyuma ya Diamond Platnumz banyaranye abana 2, hari nyuma yo gutandukana na Ivan Semwanga witabye Imana bamaze gutandukana amusigiye abana 3.

    Shakib yifurije isabukuru nziza Zari Hassan

    Zari Hassan yagiye yibasirwa kubera uyu musore

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umusore-utereta-zari-wiswe-umwana-mu-mitoma-y-inyunge-yamwifurije-isabukuru-nziza