
Blog
-
Ibinyabiziga birenga 2,700 byarafashwe basanga bidafite 'Controle Technique’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda(Traffic Police), rivuga ko ryafashe ibinyabiziga 2,753 mu byumweru bibiri bishize, isanga (…) -
Kigali: Abana baganirijwe ku kamaro ko kurengera ibidukikije kugira ngo batangire kubyitaho bakiri bato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abana biga ku bigo bitandukanye byo muri Kigali, tariki 24 Nzeri 2022 bahuriye ku cyicaro cy’umuryango witwa Prime Biodiversity Conservation, giherereye mu (…)
-
Umutoza Pitso Mosimane yerekeje mu cyiciro cy… – #rwanda #RwOT
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Al Ahly yari amaze guhesha ibikombe 2 bya CAF Champions League, Pitso Mosimane yakomeje kuvuga mu makipe atandukanye yo mu Barabu ndetse n’ahandi ku Isi, ariko bikarangira nta n’imwe asinyiye.
Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Al-Ahli Saudi FC yatangaje ko uyu mugabo ukomoka muri Afurika Y’Epfo, yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya mbere. Inshingano za mbere uyu mutoza yahawe, harimo kugarura ikipe mu cyiciro cya mbere, nyuma y'aho imanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino 2021-2022.
Al-Ahli Saudi FC yahaye ikaze ndetse inatangaza ku mugaragaro ko Pitso Mosemane ari umutoza mushya wayo Al-Ahli Saudi FC kuva yashingwa mu 1937 ni ubwa mbere yari imanutse mu cyiciro cya kabiri, byateye umujinya abafana bayo ndetse basaba ubuyobizi bw’ikipe ko bagomba kugarura ikipe vuba na bwangu.
Pitso Mosimane w’imyaka 58 afatwa nk’umutoza wa mbere muri Afurika Y’Epfo ndetse no muri Afurika muri rusange, nyuma y’amakipe yaciyemo arimo Mamelodi Sundowns na Al Ahly kandi zose akazihesha ibikombe bya CAF Champions League.
Pitso yabaye umutoza wa mbere muri Afurika utwaye ibikombe 2 bya CAF Champions League mu makipe abiri atandukanye, ndetse aba umutoza wa CAF mu 2016, akaba yari amaze imyaka 2 muri Al Ahly yagezemo mu 2020.
Pitso yaro yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri -
Perezida Biden yatunguye Elton John mu gitara… – #rwanda #RwOT
Elton John mu magambo yuje amarangamutima, yagize ati:'Sinjya ntungurwa ariko birabaye birandenze.'
Iki gihembo uyu muhanzi yagihawe kubwo kuba ijwi rya rubanda, no kugira ibihangano byuje ubuhanga n'impanuro.
Mubyo yagiye agiramo uruhare harimo kurwanya ivangura no kwimakaza ukuri kandi kuri bose, kuko asanga buri umwe akwiye guhabwa agaciro no kubahwa.
Biden yavuze ko afatanije n'umufasha we Jill Biden batumiye John muri White House ngo bamushimire, kubw'umuziki we n'uruhare rusesuye agira mu kurwanya agakoko gatera SIDA.
Iki gikorwa cyari cyatumiwemo abagera ku 2000 barimo abanyacyubahiro batandukanye nka Ruby Bridges, Nancu Pelosi na Pete Buttigieg.
Uyu mudali uhabwa abantu bakoze ibikorwa by'ubutwari Sir John Elton yambitswe, si we wa mbere uwuhawe.
Ukaba waratangiye gutangwa mu mwaka wa 1997, waherukaga gutangwa mu mwaka wa 2020.
Byari ibyishimo kuri Sir Elton wambitswe umudali w’ishimwe na Perezida Biden
Ubwo Sir Elton yarimo aririmba zimwe mu ndirimbo ze muri White House
Ifoto y’urwibutso ya Biden na Sir Elton -
Tom Close na Senderi Hit basusurukije abitabi… – #rwanda #RwOT
Mu gihe Laboratwari y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ikomeje ubukangurambaga buzenguruka mu ntara zose z’igihugu, kuri uyu wa 24 Nzeri hari hatahiwe abatuye mu Karere ka Huye.
Ni nyuma y’uko RFL yari yabanje gutangira ubutumwa kuri Stade ya Nyamagabe kuwa 23 Nzeri, hagahita hakurikiraho abaturanyi b’i Huye, ahakomereje ubukangurambaga kuri uyu wa Gatandatu.
Abahanzi n’abakozi ba Rwanda Forensic Laboratory, bafatanyije mu gutanga ubutumwa busobanura Serivisi zose zitangwa na RFL ndetse banashishikariza abaturage kuzitabira.
![]()
MC Anitha Pendo umaze imyaka isaga 10 ayobora ibirori yasomaga ubutumwa bwa RFL
MC Anitha Pendo wari uyoboye gahunda, yabanje guha umwanya itsinda ry’ababyinnyi rya Afro Hit ryinjiza abantu mu birori by’umuziki, ribyina indirimbo zitandukanye ziganje mu njyana ya ‘Afro Beat’.
Aba basore bari bambaye amapantalo y’umukara n’imipira y’ubururu yanditseho ‘RFL’, bagaragaje ubuhanga mu mibyinire yiganjemo ama-Siporo banashyushya abantu nyuma y’uko iyi gahunda yatangiye hamaze kugwa imvura.
![]()
Itsinda rya Afro Heats rigizwe n’abasore bangushye basimbuka kakahava
Hakurikiyeho umwanya wa Senderi Hit uhora ahagaze neza imbere y’abafana, abasaba gufatanya kubyina zimwe mu ndirimbo ze zamamaye hose nka; Kirazira, Twaribohoye, Iyo twicaranye, Iyo mana dusenga, Tuzarinda igihugu n’izindi.
Uko yaririmbaga ni nako yatangaga impano ku bafana babyinnye cyane, aho bamwe yabahaga imipira n’ingofero bya RFL ndetse abandi akabaha amafaranga, ari nako avuga ati “Huye, muri abantu banjye.”
![]()
Senderi umenyerewe by’umwihariko mu ndirimbo zisingiza u Rwanda yari ahari
Haherutse Umuhanzi Tom Close waririmbiye abafana anabasangiza ubutumwa kuri Serivisi zo gupima zitangwa na RFL, akagenda asobanura buri ngingo ku buryo bwumvikana bijyanye n’uko anasanzwe ari umuhanga mu by’ubuvuzi.
Tom wahamagaye abaturage ku rubyiniro bakamufasha gucinya akadiho, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo; Mama w’abana yakoranye n’itsinda rya Weasel & Radio, Ferrari, Naba umuyonga, Malayika Murinzi, Igikomere yakoranye na Bull Dogg n’izindi zanejeje abafana.
![]()
Umuhanga mu muziki ndetse no mu buvuzi, Tom Close ni we waherutse ku rubyiniro
Laboratwari (RFL) yari yazanye aba bahanzi, iramenyekanisha mu bukanguramba ko Ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.
![]()
![]()
Afro Heats berekanye ubuhanga mu kubyina
![]()
![]()
MC Anitha Pendo aganira n’abana nyuma yo kubyina
![]()
![]()
![]()
Babyinaga umuziki
![]()
![]()
Senderi International Hit mu ndirimbo ati “Ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba…. Kirazira”
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Tom Close uri mu kinyacumi cya gatatu nk’umunyamuziki yanyuze abakunzi be
AMAFOTO: SANGWA Julien
-
Musanze: Umusaza wari wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko tariki 24 Nzeri 2022 imbogo ebyiri zitorotse Pariki zigatera abaturiye Pariki y’Ibirunga, by’umwihariko abo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka (…)
-
Bugesera: Banki ya Kigali yateye inkunga igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango w’Urubyiruko 'Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya (…)
-
Perezida umaze imyaka 43 ku butegetsi yavuze ko agifite inyota yo gutegeka #rwanda #RwOT
Perezida umaze igihe kirekire kurusha abandi bose ku isi, Teodoro Obiang Nguema Mbasongo wa Gineya Equatorial azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe nkuko byaraye bitangajwe n'ishyaka rye.
Aramutse atsinze amatora yakongera indi manda ku myaka 43 amaze ku butegetsi yafashe mu 1979 abuhiritseho Francisco Macías Nguema ari na we wari perezida wa mbere icyo gihugu cyagize nyuma y'ubwigenge.
Bimwe mu bihugu by'ibihangange binenga ubutegetsi bwa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo ufite imyaka 80 kuba akoresha igitugu no gukandamiza abatavuga rumwe na we, amatora afifitse na ruswa. Gusa perezida Mbasongo arabihakana.
Amatsinda y'abaharanira uburenganzira bwa muntu na yo avuga ko ku butegetsi bwe iki gihugu cyo mu burengerazuba bw'Afurika cyarushijeho kujya mu kato kigatungwa gusa n'ubukungu kamere bwa gaz na peteroli byinzija bitatu bya kane by'amafaranga yose y'igihugu. Ayo matsinda akavuga ko ayo yose yigira mu mifuka y'ibyegera bya perezida Mbasongo mu gihe abandi baturage bari mu bibazo by'ubukene.
Aramutse atorewe indi manda, Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo yaba ahanganye n'ibibazo bikomeye by'izahara ry'ubukungu icyo gihugu gifite byatewe ahanini n'icyorezo cya Covid 19 n'imanuka ry'ibiciro bya peteroli na gaz kubera intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine yahungabanyije byinshi ku isi.
@VOAÂ
The post Perezida umaze imyaka 43 ku butegetsi yavuze ko agifite inyota yo gutegeka appeared first on IRIBA NEWS.
-
Leta ya RDC yafunze abasirikare 75 bakekwaho gufatanya na Gen Philémon Yav #rwanda #RwOT
Leta ya RDC yafunze abasirikare 75 baregwa ubufatanyacyaha na General Philémon Yav, uheruka gufungwa ashinjwa kugirana umubano na Leta y'amahanga.
Gen Yav wayoboraga akarere ka gatatu ka gisirikare gahuza intara eshanu za Tshopo, Ituri, Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo na Maniema, yatawe muri yombi ku wa 19 Nzeri.
Akekwaho ko yagiranye ibiganiro n'abasirikare bo mu kindi gihugu, ngo abe yafasha umutwe wa M23 kwinjira mu mujyi wa Goma.
Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, rwo rukabyamaganira kure.
Uretse uyu, umuyobozi w'ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, Général Chirimwami, na we aheruka gutabwa muri yombi ahita ajyanwa muri gereza ikomeye ya Makala, i Kinshasa.
RFI yatangaje ko hari n'abandi basirikare benshi bamaze gutabwa muri yombi mu ntara za Kivu no muri Lualaba, aho ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri, abasirikare bakoze isaka ridasanzwe kuri hoteli ya Général Philémon Yav.
Perezida Tshisekedi yabwiye iki gitangazamakuru ko uyu mugabo akekwaho ibyaha bikomeye by'ubugambanyi n'ibifitanye isano no guha amakuru y'iperereza igihugu cy'amahanga. Yemeje ko iperereza rikomeje.
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-rdc-yafunze-abasirikare-75-baregwa


Byari ibyishimo kuri Sir Elton wambitswe umudali w’ishimwe na Perezida Biden
Ubwo Sir Elton yarimo aririmba zimwe mu ndirimbo ze muri White House
Ifoto y’urwibutso ya Biden na Sir Elton
















