Blog

  • Bashiranye urukumbuzi! Anne Kansiime yongeye… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cy'uburyohe bw'urwenya cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 muri rimwe mu mahema agize Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigalim hakunze kubera ibirori n'ibitaramo.

    Bimaze kuba umuco ko buri mu mpera z'ukwezi, haba igitaramo kimwe cya Seka Live gifasha abantu kurangiza neza ukwezi binjira mu kundi.

    Ibi bitaramo byitabirwa n'umubare munini w'abasirimu n'abandi badatana n'iyi nganzo ifasha benshi kuruhuka.

    Icy'uku kwezi cyari cyihariye! Kuko cyagaragayemo umunyarwenya Anne Kansiime wari umaze imyaka itanu adataramira Abanyarwanda.

    Ku rubyiniro yabanjirijwe na Ishimwe Joseph waserutse yambaye umwambaro w'abakobwa. Yavuze ko 'Ndi umusore w'umunyarwandakazi', ubundi yifashisha imvugo 'Abachou' igezweho muri iki gihe, atera urwenya karahava.

    Yakorewe mu ngata na Admin wateye urwenya ku binyamakuru bikorera mu Rwanda, abanyamakuru n'ibitambuka mu itangazamakuru.

    Uyu musore w'i Gicumbi, yanateye urwenya kuri Bruce Melodie n'abandi. Yunganiwe na Taikun Ndahiro, umunyamakuru wa Radio/Tv10 wagarutse cyane ku bakodesha amazu, uko abana bato bajya kuvumba ibiryo mu baturanyi n'ibindi.

    Umunyarwenya Fally Merci washinze Gen-Z ari nawe wayoboye igice cya mbere cy'iki gitaramo, yagarutse ku mibereho y'abasirikare, anibaza ukuntu akiri mu cyiciro cy'abakizamuka kandi yaratangiye gutera urwenya mu 2017.

    Yakiriye ku rubyiniro Nkusi Arthur ari nawe wayoboye igice cya nyuma cy'iki gitaramo. Uyu mugabo yateye urwenya ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari yajyanwe no gukina filime, imibereho y'iki gihugu, utubyiniro tw'aho n'ibindi.

    Mbere y'uko Anne Kansiime ajya ku rubyiniro yabanje guha urubuga abanyarwenya babiri yazanye n'abo i Kigali.

    Barimo Dr Hillary wateye urwenya ku buzima bw'abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone agahita agura indi mu gihe gito. Ati 'Umwana w'umukene arira nta mpamvu. Kandi ugasanga bafite amazina adasobanutse.'

    Uyu musore yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda, kandi ko ibyo yabwiwe yasanze ari ukuri kuzuye. Yanagarutse ku byemezo bifatwa n'abakire gusa, umukene ntagire icyo arenzaho.

    Umunyarwenya Don Andre yaserutse mu mwambaro wa 'Made in Rwanda', avuga ko yishimiye kugera i Kigali. Yateye urwenya avuga ko mu rukundo yikunda cyane, ku buryo aba yumva adashaka gusangira ibye n'umukunzi we n'ibindi.

    Umushyitsi Mukuru- Anne Kansiime

    Anne Kansiime yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu n'iminota 40'. Yari afite umusatsi w'umukorano ku mutwe, ndetse yawukuyemo awereka abantu.

    Uyu mugore yinjiye abyina, abantu bahagurukira icyarimwe bamuha ikaze. Yateye urwenya yibanze cyane ku buzima bwe, ubw'abandi n'ibindi.

    Yavuze ko yari akumbuye gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu yari ishize. Ati 'Imyaka itanu yari myinshi cyane. Ibintu byarahindutse, muri beza nk'ibisanzwe.'

    Anne Kansiime yagarutse ku buzima bwe n'umugabo we baherutse kwibaruka imfura yabo. Ati 'Yanyambitse impeta, sinzi ko hari undi wari kubikora.'

    Yanagarutse ku bihe bye byo gutwita, aho yasenze asaba Imana kumuha umwana mwiza. Kansiime yagiriye inama abantu kujya basenga Imana bakomeje, kandi bagasaba badaciye ku ruhande.

    Uyu mugore wo muri Uganda, yumvikanishaga ko afite inkuru nyinshi zo kubara, ku buryo kuri we akeneye inama n'abafana be bakamubaza ibibazo.

    Byageze n'aho agaragaza ko yabyibushye, ku buryo muri iki gihe n'amazina ye yahindutse, aho abantu basigaye bamwita 'Madamu Kansiime'.

    Yanagarutse ku bihe bya Covid-19, aho buri wese atorohewe no kwambara agapfukamunwa.

    Mu minota ye ya nyuma asoza gutaramira Abanyarwanda, yahamagaye Nkusi Arthur wamutumiye aramushimira. Ati 'Ndagushimiye cyane ku bwo kuntumira.'

    Nkusi yahise amubwira ko abitabira Seka Live ari bo bagira uruhare mu guhitamo umunyarwenya uzabasusurutsa, avuga ko bamusabye (Kansiime) yakongera kugaruka. Anne Kansiime ati 'Munsabe nzagaruka.'

    Kansiime yagiye anyuzamo akavuga mu mazina bamwe mu bantu azi, ubundi akanyura mu bantu bari bagereye urubyiniro, akabyina n'ibindi byatumaga ashimangira ko uyu munsi uzahora ku mutima we.

    Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe ahagana saa yine n'iminota 16'.

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo

    Kansiime Kubiryaba Anne uzwi cyane nka ‘Kansiime Anne’ yataramiye i Kigali nyuma y'imyaka itanu 

    Kansiime yavuze ko imyaka itanu ishize adataramira mu Rwanda, hari byinshi byahindutse yiboneye n'amaso ye 

    Kansiime ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake mu Rwanda 

    Hari bamwe mu bantu bavuga ko Kansiime ari 'umwamikazi w'urwenya muri EAC'    

    Nkusi Arthur washinze Arthur Nation yateguje ibitaramo by’iserukiramuco ‘Seka Fest’   

    Fally Merci yagarutse ku mibanire ye na Se, imibereho y'abasirikare n'ibindi    

    Umunyarwenya Admin w'i Gicumbi no kumureba gusa birasekeje    

    Ishimwe Joseph yaserutse yambaye nk'abakobwa avuga ko ari 'umusore w'umunyarwandakazi' 

    Dr Hillary yagarutse ku buzima bw'abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone agahita agura indi    

    Don Andre yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere    

    Umunyarwenya Herbert wabanjirije abandi ku rubyiniro 

    Umunyamakuru mu gisata cy’imikino kuri B&B Fm, David Bayingana 

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Power FM, Rusine Patrick    

    Niyontezeho Etienne wo mu itsinda rya Symphony Band 

    Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo cyatumiwemo Kansiime 

    Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi. Urubyiniro yateguriwe yaruzengurukaga buri kanya    

    Ntawe yateye umugongo muri iki gitaramo

    Uwamahoro Ariane witabiriye Miss Rwanda [Ubanza ibumoso] ntiyacitswe n’iki gitaramo 

    Kansiime yagarutse ku cyanga cy’urugo…. Ubuzima mu gihe cya Guma mu rugo n’ibindi    

    Umuraperikazi Uwimana Aisha [Ciney] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndabaga’, ‘Nkunda’ n’izindi 

    Jordan Mushambokazi uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 

    Abanyamakuru ba KC2, Joselyne Kabageni na Martine Abera 

    Byamurenze avuza akaruru k’ibyishimo. Ati “Kansiime we uzagaruke.” 

    Umunyarwenya ‘Atome’ waboneye benshi izuba mu ruganda rwa ‘Comedy’ 

    Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro 

    Kansiime yari afite inkuru nyinshi zo kuvuga. Byageze aho yicara 

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Radio/Tv10, Taikun Ndahiro 

    Umuhanzikazi Linda Montez uherutse kwinjira muri Uncle’s Empire    

    Kansiime yakuyemo umusatsi w’umuterano yari yashyizemo 

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine    

    Kansiime yahindukiye abereka ko yabyibushye nyuma yo kurushinga 

    Nkusi Arthur yashimye buri wese ushyigikira ibitaramo bya Seka Live 


    Kansiime yashimye Nkusi wamufashije kongera gutaramira i Kigali 

    Nkusi yagarutse ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 


    Umuhanzi Peace Jolis uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Mpamagara’    

    Muyoboke Alex wakoranye mu bihe bitandukanye na Anne Kansiime 

    Rocky Kirabiranya uzwi mu basobanura filime    

    Byari ibirori bivanze n'udushya! 

     





    KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI SEKA LIVE

    “>

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121296/bashiranye-urukumbuzi-anne-kansiime-yongeye-kwemeza-abanya-kigali-amafotovideo-121296.html

  • Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda rya… – #rwanda #RwOT

    Guhagarika aya makipe, ni kimwe mu byemezo bitandukanye byafatiwe mu nama y’inteko rusange y’umwaka wa 2022 yabereye muri Hotel Olempike kuri iki Cyumweru, tariki 25 Nzeri 2022.

    Amakipe yandikiwe amenyeshwa ko yahagaritswe nyuma y’umwanzuro watorewe n’abitabiriye inama y’inteko ni Pool Water, Thousand Heroes, Town Swimming Club, CBS Karongi na Kigali Sports Club.

    Komite Nyobozi ya RSF

    Madame Rugabira Pamella uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, yasobanuye ko amakipe yahagaritswe ari ayo Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe itigeze ibona mu gihe cyo gusura amakipe ndetse akaba atanitabira ibikorwa bihurirwaho.

    Yagize ati “Habayeho gusura amakipe kugira ngo tumenye Imbogamizi bahura nazo ariko hari amakipe twamenyeshaga ko tuje kuyasura, ntagaragare, niyo mpamvu twahaye Raporo inteko rusange, tubabwira uko bimeze, ni ko guhita bafata umwanzuro ko twabandikira bitewe n’imyanzuro yafashwe.”

    Madame Rugabira yakomeje avuga ko uretse kuba izi kipe zitarabonetse mu gihe cyo gusurwa na Komite ya RSF, zitacyitabira ibikorwa bitegurwa n’ishyirahamwe ndetse hatazwi aho zikorera.

    Rugabira Girimbabazi Pamella, Umugore rukumbi uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino mu Rwanda

    Amakipe 5 yahagaritswe kugeza igihe kitazwi, angana na ⅓ cy’amakipe 15 asanzwe ari abanyamuryango ba ‘Rwanda Swimming Federation’ bivuze ko hasigaye habarwa amakipe 10 gusa ari nayo yari ahagarariwe mu nama y’inteko.

    Uretse kuba hahagaritswe amakipe atanu, abanyamuryango bagaragarijwe ibyakozwe  mu mwaka ushize hanavugwa ibiteganijwe mu mwaka wa 2022-2023 ndetse hemezwa imyanzuro y’inama y’inteko rusange.

    Umunyamabanga wa RSF, Bazatsinda James ari mu basuye amakipe bakayabura

    Abanyamuryango bemeje ko amakipe 5 ahagarikwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121295/ishyirahamwe-ryumukino-wo-koga-mu-rwanda-ryahagaritse-amakipe-5-121295.html

  • Zanshin Karate Academy yashoje amahugurwa yah… – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yari agamije kuzamura impano z’abana bakina umukino wa Karate, batozwa tekinike zigezweho zikoreshwa mu marushanwa y’abana, mu rwego rwo kubategura kwitabira amarushanwa ateganyijwe imbere.  “Aya mahugurwa tujya kuyategura twakuye igitekerezo ku buryo karate irimo gutera imbere mu Rwanda, Afurika n’ahandi ku Isi.” Mwizerwa Dieudonne umuyobozi wa Zanshin Academy aganira n’itangazamakuru.

    “Mu Rwanda kubera ikibazo cy’abatoza bacye bagezweho usanga amahugurwa y’abana muri uyu mukino adakunze kubaho, ariyo mpamvu tuvuze tuti reka twe nk’abantu bafite ubwo bushobozi dutegure amahugurwa muri ibi bihe by’ibiruhuko.”

    Abana bagera kuri 214 barimo abakobwa 86 n’abahungu 128 nibwo bitabiriye aya mahugurwa.

    Gatari Princess w’imyaka 11 akaba umwe mu bana bahuguwe, yavuze ko gukina Karate bimufasha kuba umuhanga mu ishuri. Yagize ati” Natangiye gukina Karate mfite imyaka nk’itanu, gukina Karate bimfasha kwirinda indwara za hato na hato, bikamfasha gufata mu mutwe, ndetse nkarushaho no kugira ikinyabupfura. Ikintu  kintandukaniyeho n’abandi bana badakina karate ni ikinyabupfura, kuko usanga ku ishuri mba mfite ubushobozi bwo kwirinda ibingwiririye kandi ntarwanye. Umwana ashobora kunyiyenzaho sinkoreshe ngo ni uko nzi karate ngo turwane, ahubwo nkamwumvisha ko gushyamirana atari byiza.”

    Bamwe mu batoza b’abana aya mahugurwa yabafashije kwiyongera ubumenyi

    Usibye aya makipe abiri yo mu Karere ka Huye yateguye aya mahugurwa abaye bwa mbere mu Rwanda, hari n’andi makipe y’i Kigali, Rusizi na Nyamagabe yari yitabiriye.

    Mwizerwa Dieudonné kandi yagarutse asobanura uko yabonye aya mahugurwa. “Twavuga ko igikorwa cyagenze neza muri rusange kandi twishimye, gusa ntihabura ibitagenze neza ariko umuntu yiteguye kuzabikosora. Mwabonye ko hitabiriye abana benshi cyane kurenza n'abo twari twiteze kuzakira, bituma ubutaha amahugurwa nk’aya ngaya tuzajya tuyacamo ibice ku buryo abana bazajya bakora mu byiciro tugendeye ku mikandara bafite. Ndashishikariza ababyeyi ko bakomeza kohereza abana mu mukino wa Karate, kuko uyu mukino ufasha abana mu bintu bitandukanye nk’ikinyabupfura, mu masomo no mubindi.”

    Mwizerwa Dieudonné usanzwe ari umusifuzi rukumbi mpuzamahanga u Rwanda rufite ku rwego rw’Isi, avuga ko kandi bari gushaka uburyo bategura amarushanwa yajya ahuza aba bana kuburyo ibyo bigishwa batangira no kubishyira mu ngiro. 

    Ingeri zose z’abana zari zitabiriye 

    Abana bagaragaje ubuhanga butandakanye, bigendanye n’imikandara bafite 

    Abahungu n’abakobwa bari bitabiriye aya mahugurwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121288/zanshin-karate-academy-yashoje-amahugurwa-yahuzaga-abana-bakina-karate-mu-rwanda-amafoto-121288.html

  • NESA yatangaje igihe izashyirira hanze amanota y'ibizamini bya Leta #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), cyashyize gitangaza igihe kizashyirira hanze amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza no mu kiciro rusange.

    Amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n' ibisoza icyiciro rusange cy' amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z' amanywa.

    Iki kigo kibinyujije kuri Twitter cyagize kiti “NESA yishimiye kumenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n'abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange cy' amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 saa Cyenda (15h00).”

    Umwaka w'amashuri 2022/2023 uratangira kuri uyu wa Mbere,tariki ya 26 Nzeri 2022.

    Mu mwaka w'amashuri ushize,abanyeshuri biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 229,859.

    Mu cyiciro rusange abiyandikishije bari 127,869.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/nesa-yatangaje-igihe-izashyirira-hanze-amanota-y-ibizamini-bya-leta

  • Perezida Ruto yamenye ibanga ry'ibyo yaganiriye na Kagame ku mutekano wa RDC #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ku kibazo cy'umutekano muke muri RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

    Mu kiganiro cyihariyeyagiranye na Al Jazeera, Perezida William Ruto nibwo yabigarutseho ndetse ashimangira ko ubwo yaganiraga na Perezida Kagame yamubwiye adaciye ku ruhande ko ntacyo u Rwanda ruhuriyeho n'umutwe wa M23.

    Ibi William Ruto, yabihereye ku kibazo umunyamakuru yari amubajije, niba yarakurikiye ibirego RDC yakomeje gushinja u Rwanda, kuba rutera inkunga umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n'Ingabo za FARDC mu burasirazuba bwa Congo.

    Umunyamakuru ati: 'Waba warakuriye ibyo birego? ese urakeka ari ukuri?'

    Perezida William Ruto yamusubije agira ati: 'Nagize umwanya wo kuganira na Perezida Tshisekedi, ngira n'umwanya wo kuganira na Perezida Kagame. Perezida Kagame ntiyaciye ku ruhande ko ntacyo bafite bahuriyeho na M23. Hari abafite ukundi babibona, gusa ariko ntidushaka kujya mu mikino yo kwitana ba mwana no gutungana intoki, dukeneye kunga amaboko tugakemura ibibazo.'

    Iki kibazo cy'umukino wo kwitana ba mwana no gutungana intoki, Perezida Paul Kagame na we yakigatutseho ubwo yari mu nteko rusange ya 77 ya UN.

    Umukuru w'Igihugu, ubwo yagarukaga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaraje ko ikintu kibura kandi kihutirwa ari ubushake bwa politiki ngo ibibazo by'umutekano bikemuke burundu kuko umukino wo gukomeza kwitana ba mwana atari cyo gisubizo.

    Perezida Ruto, yakomeje avuga ko ikiza ari uko aba bakuru b'ibihugu bombi bafite ubushake mu gukemura ibi bibazo nk'akarere.

    Ati: 'Icyiza ni uko ba Perezida bombi, Kagame na Felix Tshisekedi bafite ubushake bwo kugira ngo dukemure ibi bibazo nk'akarere. Ibihugu byacu byose birimo gutanga ingabo zo kugarura amahoro mu karere.'

    Perezida Ruto yavuze kandi ko shimangiye ko ibiganiro bya Nairobi, byari bihagarariwe na Uhuru Kenyatta, byatanze umusanzu ukomeye. Ndetse akomeza ashimangira ko guverinoma ye izakomerezaho mu gutuma ibyo biganiro bitanga ibisubizo mu gushakira amahoro RDC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-ruto-yamenye-ibanga-ry-ibyo-yaganiriye-na-kagame-ku-mutekano-wa-rdc

  • Umusaza wakomerekejwe n'imbogo zatorotse Pariki yapfuye #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko tariki 24 Nzeri 2022 imbogo ebyiri zitorotse Pariki zigatera abaturiye Pariki y'Ibirunga, by'umwihariko abo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, Semivumbi Felicien w'imyaka 70 zakomerekeje, yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro bya CHUK.

    Ku munsi w'ejo tariki ya 24 Nzeri 2022,nibwo izi mbogo 2 zavuye muri pariki zikomeretsa uyu musaza ajyanwa mu bitaro.

    Izi mbogo zahise ziraswa mu gihe uwo zahitanye yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri nyuma yoherezwa CHUK.

    Abagize Umuryango wa nyakwigendera babuze ubufasha bwo kuvana umurambo i Kigali muri CHUK nkuko ikinyamakuru Mama Urwagasabi cyabitangaje.

    Imbogo 5 bimaze kumenyekanye ko zapfuye muri uyu mwaka zivuye mu ishyamba zigatera abaturage aho zikomeretsa zikanica abandi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umusaza-wakomerekejwe-n-imbogo-zatorotse-pariki-yapfuye

  • Nyanza-Gikundiro ku Ivuko: Perezida wa Rayon Sports, arasaba abakunzi n'abafana kwitabira gahunda za Leta #rwanda #RwOT

    Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele arashishikariza abakunzi n'abafana b'ibikorwa by'Uyu muryango kwitabira gahunda za Leta kuko aribyo bituma bakomeza kuba abanyarwanda beza bafasha igihugu cyabo kugera ku iterambere.

    Ibi, Uwayezu yabigarutseho mu gikorwa cy'umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli byanahuriranye na gahunda ngarukamwaka yiswe' Gikundiro ku Ivuko' ikubiye mu masezerano y'imyaka 4 akarere ka Nyanza kasinyanye n'uyu muryango mugari w'Ikipe ya Rayon Sport.

    Umuganda wahuje Abakinnyi, Abayobozi, Abafana n'abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports.

    Yagize ati' Twishimira ko dufitanye imikoranire myiza n'Akarere ka Nyanza muri gahunda zose zijyanye no kwegera abaturage kandi tukabegereza ikipe yabo bakunda. Si aha honyine gusa, n'ahandi hose bashoboka tuzajyayo tugamije kuyibegereza no gushakashaka ubushobozi bwo kuyifasha gukomeza gukomera kurushaho'.

    Yongeyeho ko umukunzi cyangwa umufana wa Rayon sports, akwiye kumva neza ko adakwiye kujya agendera kure ibikorwa byose yegereza na Leta kuko biba bigamije impinduka nziza ku buzima bwe, ko kandi kutitabira ibikorwa byateguwe uri umukunzi wa Rayon Sports bigayitse cyane kuko kugera ku iterambere byakugora. Ahamya ko aho ariho bibukiranyiriza gahunda z'Ubunyarwanda zigamije kugera ku ntego nziza igihugu gitegura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abaturage batuye i Nyanza bakwiye kubyaza umusaruro kandi bakitabira gahunda zose Leta, bakagira isuku, bakohereza abana ku ishuri kandi bakitabira ibikorwa bijyanye n'ubuhinzi bw'igihembwe cya mbere cya 2023A.

    Mayor Ntazinda.

    Meya Ntazinda, yongeyeho ko ubuyobozi bukomeza kubashakira ibyishimo ikipe ya Nyanza FC itarabasha kubaha, bagakorana na Rayon Sports mu rwego rwo kubafasha mu bikorwa by'ubukangurambaga ku bukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka.

    Abaturage bishimira ibikorwa akarere gakorana na Rayon sports?

    Ntirenganya Jean Pierre, avuga ko atuye mu kagali Nyanza, Umudugudu wa Kavumu. Ahamya ko bashimira ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza bwatekereje gukorana amasezerano y'ubufatanye n'ikipe ifanwa na benshi muri aka karere, ko ndetse ari byiza kuba irimo kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije impinduka ku baturage.

    Abaturage ibyishimo byari byose.

    Yagize ati' Turashimira ubuyobozi bwacu bwemeye gukorana na Rayon Sports yavukiye iwacu igakinamo abana bacu ndetse abaturage benshi duturanye bavuga ko bakunda Rayon, kandi iyo banashatse kutubonera rimwe bayizana inaha ubundi tugahita tuza kuyireba kuko ntabwo benshi bafite ubushobozi bwo kujya kuyireba aho ikinira, bityo bakaza nk'uku tugakorana umuganda, tukabyinana, tukanasabana nabo'.

    Mukantwari Zainat, yagize ati' Nibyo twahawe ubutumwa butandukanye muri uyu muganda, ariko buri muturage wese akwiye kuraga ibyiza umwana we kandi ntahandi tubikura ni mu nama nk'izi, noneho iyo haje nk'ikipe ya Rayon abenshi muri twe twakuze dukunda biba umwanya mwiza wo guhuriramo n'ubuyobozi n'iyi kipe.  Byadufashije kubona n'abayobozi b'i Kigali bakorera mu nzego zitandukanye'.

    Rayon Sports ku Mutima.

    Umuyobozi mukuru w'Ishami rishinzwe imitangire ya Serivisi, Imiyoborere myiza na JADF mu kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere (RGB), Afrika Alexis avuga abaturage bakwiye kugandukira gahunda z'ibikorwa bigamije imiyoborere myiza no kwimakaza iterambere ry'Igihugu, bishingiye ku muturage nk'intangiriro ya byose.

    Muri iyi gahunda ya Gikundiro ku Ivuko, ubuyobozi bw'ikipe n'abakinnyi bayo bakoranye umuganda usoza ukwezi n'abaturage bo mu murebge wa Bweramana ho mu kagali ka Kavumu, bakomereza ku nzu ndangamateka yahoze ari urukiko rw'Umwami ndetse bakomereza mu Rukari. Ibi birori, byasojwe n'umukino wa Gicuti wahuruje abakunzi ba Rayon Sports Fc na Nyanza Fc kuri sitade ya Nyanza ku i saa 15:00′.

    Hanasuwe Inzu ndangamateka i Nyanza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/25/nyanza-gikundiro-ku-ivuko-perezida-wa-rayon-sports-arasaba-abakunzi-nabafana-kwitabira-gahunda-za-leta/

  • Amajyaruguru: Barwanyije isuri, bubakira n’abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe mu Rwanda, ku wa Gatandatu usoza buri kwezi abayobozi bifatanya n’abaturage mu muganda rusange, mu rwego rwo kubaka no gutunganya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-barwanyije-isuri-bubakira-n-abatishoboye

  • Amanota y’ibizamini bya Leta agiye gutangazwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) aratangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 27 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amanota-y-ibizamini-bya-leta-agiye-gutangazwa