
Blog
-
Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zahuguye abagore bibumbiye mu mashyirahamwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zibarizwa muri RWABATT10, zahaye amahugurwa (…) -
Umutoza wa Gasogi United yamaze kujurira muri CAF #rwanda #RwOT
Umutoza mukuru wa Gasogi United, Ahmed Abdelrahman Adel, yajuririye icyemezo cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) kubera ibihano yafatiwe ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano.
Ku wa gatatu, CAF yatangaje abatoza 3 barimo izina ry'uyu wa Gasogi United babujijwe gukora aka kazi mu gihe cy'imyaka itanu kubera gukoresha ibyangombwa byo gutoza by'ibihimbano.
Ahmed Adel ari ku rutonde rw'abatoza bahagaritswe gusa mu magambo ye,uyu munyamisiri avuga ko ari 'urujijo' kuko afite uruhushya rwo gutoza rwatanzwe na CAF.
The New Times iravuga ko yamenye ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwahise bukora inama n'umutoza bavuga ko CAF yamwitiriye undi muntu kuko ngo uruhushya rwe rukiri muri system ya CAF.
Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC,Perezida w'ikipe yagize ati: “CAF ivuga ko idafite ibyo byangombwa muri system yabo, ariko uruhushya rwa 'Ahmed Adel',umutoza wacu rurimo bikaba byerekana ko bahagaritse undi muntu,utari uwacu.”
Uyu mutoza ngo yamaze gutanga ikirego asaba CAF gusobanura umwirondoro w'umutoza wahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyagira ingaruka kuri we.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-gasogi-united-yamaze-kujurira-muri-caf
-
Hamenyekanye ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo mu kwa mbere #rwanda #RwOT
Ikipe ya Inter Miami iri kwitegura isoko ryo mu kwezi kwa Mutarama kugira ngo igure kizigenza Cristiano Ronaldo.
Ikipe ya MLS yo muri Amerika irateganya kugerageza gusinyisha uyu rutahizamu wa Manchester United, nyuma yo kubikora mu mpeshyi ishize bikanga.
Umunyabigwi kuri Old Trafford wahoze akinana na Cristiano Ronaldo, Wayne Rooney avuga ko uyu watwaye Ballon D'or inshuro eshanu – ubu ufite imyaka 37 -atakiri umukinnyi mwiza.
Rooney – utoza ikipe yo muri MLS yitwa DC United – yagize ati: 'Cristiano na Lionel Messi ni bamwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi bakinnye umupira w'amaguru.
'Ariko, amaherezo, igihe kiradufata twese. Nibyoroshye kuri Cristiano. Biragaragara ko atakiri umukinnyi ukomeye nkuko yari ameze afite imyaka 22 cyangwa 23. '
Bamwe mu bakora kuri Old Trafford bavuga ko Ronaldo atekereza cyane kwimukira muri Amerika, nyuma yo kumara igihe kinini ku ntebe bitewe n'amahitamo y'umutoza Erik ten Hag.
Rooney yongeyeho ati: 'Uko muzi, biramugora cyane kwicara ku ntebe.'
Inter ya Beckham wahoze akinira ikipe ya United yashinzwe muri 2018, yamenye ko bishoboka, kandi yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 30 z'ama pound kuri uyu munya Portugal.
-
Umushoferi yafatiwe mu cyuho aha ruswa Umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 7 Ukwakira 2022, yafashe uwitwa Gashema Tumani ufite imyaka 49 y’amavuko, ukurikiranyweho (…)
-
#COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 08 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19, bakaba barabonetse (…)
-
AS Kigali yirangayeho inanirwa gutsindira Al Nasr mu rugo #rwanda #RwOT
Ikipe ya AS Kigali yananiwe gutsinda Al Nasr yo muri Libya mu mukino wa CAF Confederations Cup warangiye ikipe zombi zinganya ubusa ku busa.
Ni umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabeye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
AS Kigali yabonye amahirwe menshi cyane ariko rutahizamu wayo Tshabalala a bagenzi be bayapfusha ubusa.
Ku munota wa 8,As Kigali yarase igitego cyabazwe nyuma y'umupira wazamukanywe na Hussein Tshabalala, acomekera Mugheni Fabrice umupira na we yubura amaso awuha Kone Félix wasigaranye n'umunyezamu Ayisil Almiqasbi ateye ishoti awushyira muri koruneri itatanze umusaruro.
Ku munota wa 27,Haruna Niyonzima yazamukanye umupira awucomekera Tshabalala asigarana n'umunyezamu awuteye unyura gato imbere y'izamu.
Ikipe ya Al Nasr yabuze amahirwe ya zahabu ku munota wa 93' ubwo abakinnyi bayo babiri basigaga Bishira Latif, basigarana n'izamu batera umukino ubanza warangiye ari 0-0.
Umukino wo kwishyura uzaba tariki 16/10/2022 kuri Stade ya Benina Martyrs Stadium nuri Libya.
AS Kigali irasabwa kunganya kose yinjije igitego cyangwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu. Ni urugendo rutoroshye kuko gusezerera amakipe yo mu Barabu bikunze kugora amakipe yo mu Rwanda.
-
Rutsiro:Umwana w'imyaka 17 yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye #rwanda #RwOT
Mu murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro,umwana w'umuhungu w'imyaka 17 yasanzwe mu cyumba yararagamo yimanitse akoresheje ishuka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2022 ku masaha ya saa tanu z'amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko uyu mwana ubusanzwe ntakibazo yari afitanye n'ababyeyi be.
Ati 'Urebye nta n'ikibazo kidasanzwe yari afite ahubwo nyina yaragiye amusiga mu rugo agarutse asanga yimanitse.'
Nyuma yuko aya makuru amenyekanye abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bapima umurambo uhita wohererezwa mu bitaro bya Murunda.
Mwenedata Jean Pierre yanaboneyeho gusaba urubyiruko kutajya rwihererana ibibazo no kujya ruganira n'ababyeyi no kwegera ubuyobozi kugira ngo burufashe.
-
Harimo nuwo se yatanye na nyina! Abakinnyi b… – #rwanda #RwOT
Kunyura mu buzima bubi ntibivuze ko ibyawe biba birangiye iyo udacitse intege ugera ku byo ukunda n'intego zawe kuko aba bakinnyi nabo banyuze ahakomeye ariko ntibyababujije kumenyekana.
5.Alex Sanchez
Ntabwo byashobokaga ko ashobora kuzaza mu bakinnyi beza ku isi bitewe n'ubuzima yanyuzemo. Alexis Sanchez wamenyekaniye mu ikipe ya Arsenal, yakuriye mu byaro bya Tocopilla mu gihugu cya Chile, ahantu hakennye cyane hakaba hazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Â
Uyu mukinnyi kugira ngo ashakire ibyo kurya umuryango we mu gihe abandi bajyaga ku ishuri bagiye kwiga, we yajyagayo agiye gukora isuku harimo nko gutora imyanda ndetse no gukubura muri icyo kigo. Mu yindi mirimo yakozwe na Sanchez harimo nko kuba yarozaga imodoka mu binamba bigiye bitandukanye no gukora ubufindo (Acrobatics) mu mihanda abo bishimishije bakamuha amafaranga yo gutunga umuryango.Â
Nubwo uyu mukinnyi yanyuze muri ibyo byose ntibyamubujije guhirwa kuko amaze gukinira amakipe akomeye harimo: Barcelona, Arsenal, Manchester United, Inter Milan na Marseille arimo gukinira kugeza kuri ubu.
![]()
Sanchez akiri muto ubuzima bwari bukakaye
4.Raheem Sterling
Raheem yavukiye i Shaquille muri Jamayika ku ya 8 Ukuboza 1994. We na nyina umubyara bimukiye i Londres afite imyaka itanu gusa. Se yahisemo kuguma muri Jamayika agishakisha ibyo gutunga umuryango we wari wugarijwe n'ubukene bukabije. Raheem Sterling afite imyaka 8 ni bwo yumvise inkuru y’incamugongo ko Se yapfuye yiciwe muri Jamayika.
Byatumye kuri iyo myaka micye 8 ahita afata inshingano za se zo gushakira icyo kurya umuryango afatanije na nyina. Ntiyacitse intege kuko yakomeje kwiga mu ishuri ry'abaturage ryitwaga Copland riherereye i Wembley, Amajyaruguru y'Uburengerazuba bwa Londres.Â
Urupfu rwa se ni kimwe mu byamuteye uburakari n'umuhate wo gukora cyane kugira ngo ahindure amateka y'umuryango we abinyujije mu mupira w'amaguru kuko byaje no kumuhira. Ubu uyu mukinnyi akinira ikipe ya Chelsea akaba ahembwa angana n'ibihumbi 300 by'amayero ku cyumweru.
![]()
3. Luis Suarez
Luis Suarez yavukiye mu muryango w'abana benshi, ikaba imwe mu mpamvu zatumaga kubona ibibatunga bigorana bakabara ubukeye. Uyu mukinnyi ubwo yari afite imyaka 12 gusa, se witwa Rodolfo Suarez yahise abatana na nyina, noneho ubuzima burushaho kuba bubi cyane kuko yamutanye abana 7.
Nyina wa Suarez witwa Sandra Suarez akazi yari afite ni ako gukora isuku mu mihanda kandi nako kamuhembaga macye. Uyu mukinnyi yakuze akunda gukina umupira mu mihanda yo mu gace bari batuyemo ndetse yaranemeraga agakinisha ibirenge kuko nta nkweto yabaga afite.
Gusa byaje kumuhira aba umukinnyi igihugu cye cya Urguay cyagize ukomeye kuko ari we umaze gutsinda ibitego byinshi. Luis Suarez kugeza ubu yinjiza Miliyoni 9.5 z'amayero ku mwaka mu ikipe y’iwabo asigaye akinamo yitwa Club Nacional de Football.
![]()
2.Angel Di Maria
Angel Fabián Di María, wavutse ku ya 14 Gashyantare 1988 akavukira mu byaro bya Rosario muri Arijantine (Argentine)), ni umukinnyi w'umupira wamaguru wabigize umwuga akaba akinira ikipe y'igihugu ya Arijantine (Argentine).Â
Uyu mukinnyi yakuriye mu muryango ukennye cyane kuko ababyeyi be bakoraga mu birombe bya Makara kandi bakuragamo amafaranga macye cyane. Usibye kuba yarashakaga inkweto zo gukinana umupira akazibura n'izo kwambara bisanzwe ntazo yagiraga kuko yahoraga yambaye ibirenge.
Angel Dimaria akiri muto yarwaye indwara yitwa ‘Hyperactivite’ maze umuganga agira inama ababyeyi be ko yagabanya gukina umupira w'amaguru. Gusa ntiyabyitayeho, yakomeje kuwukina kuko yari yarawihebeye, biza no gutuma impano ye izamuka. Umushahara wa mbere wa Dimaria yabonye, yahise aguriramo inzu ababyeyi be anabakura mu kazi k’amakara.
![]()
1.Cristiano Ronaldo
Kizigenza Ronaldo yavukiye mu byaro by'i Madeira. Nyina we witwa Maria Dolores Dos Santos Aveiro yakoraga muri kantine, naho se witwa Jose Dinis Aveiro we akora mu busitani. Ronaldo ni umwana wa kane mu muryango avukamo. Ababyeyi be bifuzaga gukuramo inda ye kuko byari bigoye cyane gutunga abana bane, ariko bagize amahitamo meza kuko bari bagiye kwica ibyishimo bya benshi mu mateka y'umupira w'amaguru ku isi.
Ronaldo yanyunze mu buzima butoroshye dore ko atanakundwaga na bagenzi be bakinanaga umupira w’amaguru bitewe n'ubukene iwabo bari bafite. Yararaga mu cyumba kimwe na nyina ndetse na mushiki we, ariko ntibyamubujije kugera ku ntsinzi.Â
Nubwo yavukiye mu muryango ukennye, ariko bakundaga Imana cyane ndetse bakanayubaha bikomeye kuko basengerega mu idini rya katolike (Catholic). Uyu munyaporutigari (Portugal) nubwo yavukiye mu bakene ndetse akanyura no mu nzira ikomeye, ntibimubuza guhembwa angana na 561,600 by'amayero ku cyumweru. Afatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago.
![]()
![]()
Cristiano yavukiye mu bakene ariko ubu ni umuherwe ukomeye
-
Ev. Andrea n’umugore we bateguye ubukerarugen… – #rwanda #RwOT
Tariki 17/07/2022 ni bwo Ev. Andrea na Claude basezeranye imbere y’Imana. Bahise bajya mu kwezi kwa buki, bavanayo igitekerezo cyo gutangiza ibikorwa by’ubukerarugendo bakajya babutumiramo abandi bose babishaka ariko bashakanye cyangwa bitegura kurushinga. Ushatse wavuga ko yaryohewe cyane no gusohokera ku mazi, agahita yanzura kujya atembereza n’abandi.
Ev. Andrea aragira ati “Honey moon yagenze neza twayikoreye i Kigali”. Uyu muvugabutumwa yabwiye inyaRwanda ko mu gupfundikira ukwezi kwa buki, bateguye igikorwa kidasanzwe. Ati “Hanyuma ubu turimo kusozesha ikitwa Miss Andre Family Visit Rwanda. Twabanje i Rubavu dufite gahunda yo gukora ingendo zo gusura u Rwanda ku byiza byarwo birutatse”.
Yatangaje ko bazakurikizaho kujya muri parike y’Akagera. Abisobanura muri aya magambo “Hanyuma icyo gikorwa gifite intego zo kurushaho kunoza umubano w’abashakanye tugendeye ku bukerarugendo no kugerageza kuzana ububyutse mu bashakanye”.Â
Ubu bubyutse avuga ko ari ubwo “mu buryo bw’umwuka”. Ntiyatangaje itariki, gusa yumvikanisha ko ari vuba. Ati ‘Igihe kizabera turimo tugitegura ariko tuzakurikizaho muri Parike y’Akagera y’u Rwanda. Ibisabwa ni ukuba umugabo n’umugore bashakanye, muri n’ama couple”.
![]()
Ev. Andrea n’umugore we ubwo bari ku Gisenyi
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Ev Andrea yigeze kuvuga ko umugore we asa na Miss Muheto
![]()
Ev. Andrea na Claudine ku munsi w’ubukwe bwabo
-
Rutsiro: Abakozi b’Akarere bifuza guhindurirwa telefone bagenerwa bakoresha mu kazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha imirongo ya MTN bishyurirwa n’Akarere bavuga ko batishimira telefone bahabwa kuko zidatanga umusaruro. Bamwe mu (…)














