
Blog
-
#MadeinRwandaCup2022: Kiyovu Sports itwaye igikombe itsinze Rayon Sports 2-1 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe cy’irushanwanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yegukanye (…) -
Hari abaretse ibirego by’ihohoterwa kubera gusiragizwa mu nkiko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko kubura amikoro yo kubageza mu Bugenzacyaha no gusubika imanza z’ababahohoteye bituma ababahohoteye (…)
-
Rwamagana: Umugabo afunzwe azira guha ruswa ya 70.000 umupolisi #rwanda #RwOT
Polisi y'u Rwanda, mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu taliki ya 7 Ukwakira, yafashe uwitwa Gashema Tumani w'imyaka 49 y'amavuko, ukurikiranyweho kugerageza guha Ruswa umupolisi ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw) kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy'ubuziranenge.
Ni nyuma y'uko yari amaze gukoresha isuzuma ry'imiterere (Controle Technique) y'ikamyo abereye umushoferi mu Kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y'ibinyabiziga cya Rwamagana bikaza kugaragara ko itujuje ibisabwa byose ngo yemererwe guhabwa icyangombwa.
Icyemezo cy'ubugenzuzi bw'imiterere y'ibinyabiziga gishyirwaho n'Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu cyuho ahagana ku isaha ya saa cyenda z'igicamunsi agerageza guha umupolisi ruswa ngo imodoka ye ishyirwe mu zujuje ubuziranenge.
Yagize ati: 'Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo uwitwa Gashema yari yaje gusuzumisha ubuziranenge bw'imodoka abereye umushoferi, mu Karere ka Rwamagana bikaza kugaragara ko imodoka ye yo mu bwoko bw'ikamyo ifite ibibazo bya mekanike birimo kuba feri yaracomotse, kudakora neza kwa moteri imena amavuta na Parishoke yarakutse, yagombaga kubanza kujya gukoresha kugira ngo abashe guhabwa icyangombwa cy'ubuziranenge.'
Yakomeje agira ati: 'Aho kujya gukoresha imodoka, nyuma gato yaragarutse yegera umwe mu bapolisi, amusaba ko yamuha amafaranga kugira ngo imodoka ihabwe icyangombwa, ni bwo yamuherezaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70, umupolisi abimenyesha abamukuriye ni ko guhita afatwa arafungwa.'
Akimara gufatwa yavuze ko amafaranga yari ayahawe n'uwitwa Nteziryayo Jean d'Amour ushinzwe gukurikirana iyo kamyo yakoreshwaga mu bucuruzi ngo ayatange imodoka ikomeze akazi.
SP Twizeyimana yanenze abagifite imyumvire yo kumva ko batanga amafaranga kugira ngo bahabwe serivisi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Yagize ati: 'Niba uje gusuzumisha ikinyabiziga ugasanga hari ibyo kitujuje mu buziranenge bwacyo si ukuvuga ko gitaye agaciro, usabwa guhita ujya kugikoresha ukagaruka ukabona guhabwa icyangombwa. Gutekereza gutanga ruswa ngo wemererwe kugisubiza mu muhanda ni ugushyira mu kaga ubuzima bwawe n'ubw'abandi bakoresha umuhanda.'
Gashema n'amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe Nteziryayo agishakishwa.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.
-
Yahaye impano y'imodoka umugore we nk'impozamarira y'uko yashatse uwa kabiri #rwanda #RwOT
Muri Tanzaniya, umukunzi w'umupira w'amaguru, Haji Sunday Manara, yahaye umugore we Rubyana, imodoka nshya nk'impano yo kumuhoza nyuma yo kumushakiraho umugore wa kabiri.
Muri Mata 2022, uyu muvugizi w'ikipe ya Tanzania premier league,Yanga Sports Club yashakanye n'umugore we wa kabiri, Rusha.
Nk'uko Manara abitangaza, ngo yahaye Rubyana imodoka yo kumuhoza amarira, kuko icyemezo cye cyo gushaka undi mugore cyamubabaje cyane.
Ati”Ntabwo ari ibisanzwe kuri njye guha umuntu impano mu ruhame. Dufite umuco twarazwe n'aba sogokuru ko iyo ushatse umugore mushya, umuco w'abaturage ba Dar es Salaam nuko uha umugore wa mbere impano yo kumuhanagura amarira.
Umuco uvuga ko ugomba kumuha impano imbere y'umuryango ninshuti. Iyo urebye ubukwe bwanjye bwa mbere nubwa kabiri, bwavuzwe cyane kuri interineti niyo mpamvu natekereje kumuha impano ku mugaragaro.”
Bwana Manara akomeza avuga ko ubukwe bwe bushya bwababaje umugore we wa mbere, ariko kubera ko ari Umuyisilamu, agomba kubaha inyigisho za Islamu.
Ati: 'Ibi ndabikora kugirango ndebe ko abagore banjye bishima nkuko meze. Kurongora undi mugore ufite umwe birababaza cyane. Ntabwo tubikora kugirango tubababaze, ariko ni ku bw'impamvu z'umubiri no kororoka.”
Ku rundi ruhande, umugore we, Rubyana yatangaje ko yishimiye iyi mpano nshya. Ati: “Nk'umugore wa mbere, ntabwo nakiriye we gusa, ahubwo n'abandi babiri bari mu nzira. Nishimiye cyane umugabo wanjye '.
-
Babo yakoze impanuka Imana ikinga akaboko – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro umwe mu bantu ba hafi b'uyu muhanzikazi yagiranye n'inyaRwanda.com, yasobanuye iby'iyi mpanuka.
Ati: 'Yari wenyine avuye kudepoza inshuti ze, ni hariya ku muhanda ugana Bralirwa.'
Akomeza avuga ko ntacyo yabaye mu bigaragara, ati:'Nta kintu yangiritseho, nta n'umuntu yagonze  imodoka niyo yangiritse.'Yongeraho ko basabwe ko yajya kuryama nyuma akaba aribwo bazamujyana kwa muganga kureba niba nta kindi kibazo yaba yagize.
Iyi mpanuka ikaba yabaye mu ma saa moya z'igitondo cy'uyu munsi tariki 09 Ukwakira 2022.
Mu busanzwe Babo ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagezweho wagiye akora n'abahanzi bakomeye, barimo The Ben na Ariel Wayz.
Uretse kuba kandi akora umuziki, afite n'inzu y'imideli, bimugira umwe mu bashabitsi.
Babo yakoze impanukaÂ
Imodoka niyo yangiritse we nta kibazo yagizeSource : https://inyarwanda.com/inkuru/121707/babo-yakoze-impanuka-imana-ikinga-akaboko-121707.html
-
Ibihembo Isango na Muzika Awards bigiye gut… – #rwanda #RwOT
Nk'uko byatangajwe, umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2022, kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Ibi bihembo byatanzwe bwa mbere mu 2020, byongera gutangwa mu 2021. Kavukire Alex [Kalex] uri mu bategura ibi bihembo, yabwiye InyaRwanda ko izi nshuro zabahaye ishusho y'uko hafi 85% by'Abanyarwanda bemeranya n'abashyirwa muri ibi bihembo n'ababyegukana.
Ati 'Mu nshuro ebyiri ibi bihembo bimaze kuba, twishimira ko byibuze abanyarwanda nka 85% bavuga ko dukoresha ukuri. Haba muri 'Nomination' (abahatana), haba n'ababyegukana.'
Kavukire akomeza avuga ko bishimira ko Isango na Muzika Awards igira uruhare mu gutera 'ingabo mu bitugu abahanzi bagakomeza gukora cyane ibihangano birimo ubuhanga n'udushya'.
Yanavuze bishimira ko abahanzi bakira neza ibi bihembo kandi 'nka Isango Star tubafasha mu kumenyekanisha ibihangano byabo'.
Ati 'Bishimira no kuba dushima ibikorwa byabo binyuze muri Isango na Muzika Awards.'
Yavuze ko hari zimwe mu mpinduka zizagaragara muri ibi bihembo zizatangazwa mu minsi iri imbere.
Umwaka ushize ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 18. Bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, abakinnyi ba filime, abatunganya indirimbo (Producer) mu buryo bw'amajwi n'amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umuziki w'u Rwanda.
Abegukanye ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021:
1.Igihembo cy'umuhanzi mushya [Best New Artist] cyegukanwe na Confy.
2. Umukinnyi wa filime w'umugabo witwaye neza [Best New Actor] yabaye Rusine Patrick wamamaye muri filime 'Mugisha na Rusine'.
3. Umukinnyi w'umugore wa filime w'umwaka [Best Actress] yabaye Uwamahoro Antoinette wamenyekanye cyane ku izina rya Siperansiya.
4. Icyiciro cy'umuhanzi ukora umuziki wa Gakondo [Best Culture& Traditional Artist] yabaye Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo 'Igikobwa'.
5.Album y'umwaka [Best Album] yabaye 'Inzora' ya Butera Knowless.
6. Indirimbo ihuriweho y'umwaka [Best Collabo] yabaye 'Away' y'umuhanzikazi Ariel Wayz na Juno Kizigenza.
7. Umugabo watunganyije neza amashusho [Best Video Director] yabaye Easy Cuts.
8. Umuhanzi ufite indirimbo y'amashusho meza [Best Video of the year] yabaye Kenny Sol abicyesha indirimbo ye yise 'Say my name'.
9.Igihembo cy'itsinda rikora Gospel [Best Gospel Artist] cyegukanwe na Vestine na Dorcas.
10. Umuraperi w'umwaka [Best Hip Hop] yabaye Bull Dogg.
11. Utunganya indirimbo w'umwaka [Best Producer] yabaye Element wo muri Country Records.
12. Indirimbo y'umwaka [Best Song of the year] yabaye 'Away' ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz.
13. Producer w'ikinyacumi [Producer of the Decade] yabaye Ishimwe Karake Clement.
14. Umujyanama w'ikinyacumi [Manager of the Decade] yabaye Muyoboke Alex.
15. Umunyamakuru w'ikinyacumi [Journalist of the Decade] yabaye Uncle Austin.
16. Umuhanzi mwiza w'ikinyacumi [Artist of the Decade] yabaye Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
17. Umuhanzikazi mwiza w'ikinyacumi yabaye Butera Knowless.
18. Umuhanzi w'umwaka [Best artist] yabaye Bruce Melodie.    Â
![]()
Ibihembo Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu hashimirwa abanyamuziki
![]()
Umwaka ushize abanyamakuru 17 bahawe ibihembo bashimirwa uruhare rwaboÂ
Umwaka ushize Butera Knowless yegukanye ibihembo bibiri: Icy'umuhanzikazi w'umwaka [Best Female Artist] n'icy'umuhanzikazi w'ikinyacumi [Artist of Decade]Â
![]()
Indirimbo 'Away' ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz yegukanye ibihembo bibiri
![]()
Igihembo cy'umuraperi w'umwaka 'Best Hip Hop Artist' cyegukanwe na Bull Dogg. Cyakiriwe n'umuraperi Fireman
Igihembo cy'umuhanzi mushya utanga icyizere [Best New Artist] yabaye Confy
-
MU MAFOTO 30: Ikimero cya Nabbi n’iby’urukund… – #rwanda #RwOT
Kwikuramo umukunzi we bisa nk'aho bikomeje kugora Otile Brown, wafashe umwanya akamwifuriza isabukuru nziza mu magambo aryohereye agira ati:'Umunsi mwiza w'amavuko kuw'ubwiza burenze ufite roho y'agatangaza mubo namenye Nabbi ramba, utsinde wuzure ibyishimo.'
Nyuma yo kubona ubu butumwa twifuje gusa kubereka ubwiza bwa Nabbi, no kwinjira gato mu rukundo rw'aba bombi.Â
Urukundo rwabo rwatangiye muri Werurwe 2019 ariko rukagenda rurangwa no gutandukana bya hato na hato bidashira, ndetse muri iyi minsi bikaba byari bizwi ko bashyize akadomo ku rukundo rwabo.
Muri Kamena nibwo Otile Brown yari yatangaje ko yamaze gutandukana n'umukunzi we ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, Nabayet, aya makuru akaba yarayasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Otile Brown yari yagize ati: 'Njyewe na Nabbi ntabwo tukiri kumwe, twagerageje kureba ko twakomezanya ariko byaranze. Ni umuntu w'agatangaza, kubw'ibyo nzahora mwubaha, mwitaho, kandi mworohera. Nta kindi namwifuriza, uretse amahirwe mu buzima buri imbere.'
Mu mwaka wa 2021 kandi Otile yari yafashe umwanya avuga ibintu bimukurura kuri uyu mwari, ati: 'Si ubwiza gusa ni ikirango cy'amahoro, ubumuntu, urukundo, ibyishimo, ubwenge, umutuzo, ubwubahane, ubwumvikane kandi inseko ye n'uko amwenyura byavura na Kanseri.'
Icyo gihe kandi yanakomoje ku kubana kwabo agira ati: 'Kandi ibyo nibyo nifuje ndagusezeranya ko mu gihe cya vuba tuzabana.'
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Imyaka ni imibare! Mbappe uyoboye abamurusha… – #rwanda #RwOT
Umufaransa wavutse tariki 20 Ukuboza mu 1998, Kylian Mbappe, akinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Paris Saint-Germain ikina shampiona y'abafaransa (Ligue 1), akaba akina asatira izamu.
Uyu mukinnyi yatangiye gukina nk'uwabigize umwuga ahereye mu ikipe ya Monaco yagiyemo agiye gukina mu ikipe y'abana, gusa nyuma y'ibyumweru bitatu kubera ubuhanga budasanzwe umutoza yamubonyemo, yahise amushyira mu ikipe nkuru. Ku itariki 2 Ukuboza 2015 mu mikino ya shampiyona Monaco yari yakinnyemo na Caen Fc, maze ku munota wa 88 ajya mu kibuga asimbuye  , bituma aca agahigo ko kuba umukinnyi w'umwana wari ukiniye Monaco kuko yari afite imyaka 16 n'iminsi 347, ahita akuraho agahigo kari karashyizweho na Thierry Heny's ariko we yari yarabikoze afite imyaka 21.
Mbappe yaciye uduhigo twinshi ari muri Monaco nko kuba ariwe mukinnyi ukiri muto watsindiye Monaco, kuba  ariwe mukinnyi watsinze ibitego bitatu (hatrick) akiri mu buto mu Bufaransa hose no kuba yarafashije Monaco gutwara igikombe cya shampiyona (Ligue1).Â
Ibi byahise bituma Paris Saint-Germain imubonamo ubushobozi budasanzwe, ku itariki 31 Nzeri 2017 itangaza ko yazanye Kylian Mbappe imutwaye Zidane nawe wamushakaga cyane ngo aze afatanye na Gareth Baler, Karim Benzema na Cristano Ronaldo mu busatirizi bw'izamu.
Uyu mukinnyi kugeza ubu niwe mukinnyi mu bato umaze kugurwa amafaranga menshi ku isi, ndetse akaba n'uwa kabiri muri rusange kuko yaguzwe miliyoni 180 z'amayero.Â
Mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa y'abakuru yatangiye kuyikinira 2017 afite imyaka 18 gusa arangije 2018 akina igikombe cy'isi, bituma aba umukinnyi w'umufaransa ukiri muto watsinze igitego mu gikombe cy'isi ndetse aba n'uwa kabiri ku isi watsinze igitego kuri Final mu bato nyuma ya Pele.Â
Muri icyo gikombe cy'isi, Mbappe yarangije ariwe mukinnyi mu ikipe y'igihugu ufite ibitego byinshi, aba n'umukinnyi w'umwaka w'umufaransa witwaye neza kurusha abandi.
Muri rusange, ibikombe mbappe amaze gutwara harimo ibya shampiyona y'abafaransa (ligue 1) 5, ibikombe by'igihugu cy'ubufansa (coupe de france) 3 n'igikombe cy'isi yatwaranye n'ikipe y'igihugu 2018.Â
Mbappe kandi amaze kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bufaransa imyaka 4 yikurikiranya guhera 2018, kuko amaze gutsindira Paris Saint-Germain ibitego182 mu mikino 228 kuva yahagera.Â
Ibikorwa byose Mbappe amaze gukora, nibyo bimugira umukinnyi uhembwa menshi ku isi kuko ahembwa miliyoni 115.2 z'amayero ku mwaka. Akurikirwa na Messi uhembwa miliyoni 108 z'amayero ku mwaka ndetse na Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni 90 z'amayero ku mwaka nk'uko tubikesha ikinyamakuru kitwa Forbes Magazine.
![]()
Mbappe umaze gutsindira PSG ibitego 182 -
Gambia yasabwe guhagarika imiti ivugwaho guteza urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasabye Igihugu cya Gambia guhagarika gukoresha imiti y’inkorora ya Promethazine Oral Solution, (…)
-
Rwamagana: Umugabo yafatiwe mu cyuho aha rusw… – #rwanda #RwOT
Polisi y'u Rwanda mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira yafashe uwitwa Gashema Tumani ufite imyaka 49 y'amavuko, ukurikiranyweho kugerageza guha Ruswa umupolisi ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw), kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy'ubuziranenge.
Ni nyuma y'uko yari amaze gukoresha isuzuma ry'imiterere (Controle Technique) y'ikamyo abereye umushoferi, mu Kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y'ibinyabiziga cya Rwamagana bikaza kugaragara ko itujuje ibisabwa byose ngo yemererwe guhabwa icyangombwa.
Icyemezo cy'ubugenzuzi bw'imiterere y'ibinyabiziga gishyirwaho n' Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002, rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu cyuho ahagana ku isaha ya saa Cyenda z'igicamunsi agerageza guha umupolisi ruswa, ngo imodoka ye ishyirwe mu zujuje ubuziranenge.
Yagize ati:'Kuri uyu wa Gatanu, nibwo uwitwa Gashema yari yaje gusuzumisha ubuziranenge bw'imodoka abereye umushoferi mu karere ka Rwamagana, bikaza kugaragara ko imodoka ye yo mu bwoko bw'ikamyo ifite ibibazo bya mekanike birimo kuba feri yaracomotse, kudakora neza kwa moteri imena amavuta na Parishoke yarakutse, yagombaga kubanza kujya gukoresha kugira ngo abashe guhabwa icyangombwa cy'ubuziranenge.'
Yakomeje agira ati:' Aho kujya gukoresha imodoka, nyuma gato yaragarutse yegera umwe mu bapolisi, amusaba ko yamuha amafaranga kugira ngo imodoka ihabwe icyangombwa, nibwo yamuherezaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70, umupolisi abimenyesha abamukuriye niko guhita afatwa arafungwa.'
Akimara gufatwa yavuze ko amafaranga yari ayahawe n'uwitwa Nteziryayo Jean D'Amour ushinzwe gukurikirana iyo Kamyo yakoreshwaga mu bucuruzi, ngo ayatange imodoka ikomeze akazi.
SP Twizeyimana yanenze abagifite imyumvire yo kumva ko batanga amafaranga, kugira ngo bahabwe serivisi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Yagize ati: 'Niba uje gusuzumisha ikinyabiziga ugasanga hari ibyo kitujuje mu buziranenge bwacyo si ukuvuga ko gitaye agaciro, usabwa guhita ujya kugikoresha ukagaruka ukabona guhabwa icyangombwa. Gutekereza gutanga ruswa ngo wemererwe kugisubiza mu muhanda, ni ugushyira mu kaga ubuzima bwawe n'ubw'abandi bakoresha umuhanda.'
Gashema n'amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe Nteziryayo agishakishwa.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko; Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.
Inkomoko: RNP
Â
Babo yakoze impanukaÂ
Imodoka niyo yangiritse we nta kibazo yagize
























