Blog

  • Isambu nziza i Bugesera igurishwa kuri macye #rwanda #RwOT

    Ni isambu nziza igurishwa 15,000,000Frw ifite ubuso bwa 7,883sqm iherereye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi, akagali ka Gicaca, umudugudu wa Gatare. Ni ahantu heza wakatamo ibibanza kuko harimo kugenda haturwa. Ni hafi neza na centre y’ubucuruzi ya Musenyi kandi ikora ku muhanda. Icyangombwa cyayo kirahari. Kubindi bisobanuro hamagara 0788 309 031

    Source : http://www.ukwezi.rw/25/article/Isambu-nziza-i-Bugesera-igurishwa-kuri-macye

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,828 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-1-828

  • Iker Casillas wakiniye Real Madrid wavuze ko ari umutinganyi nyuma yo kwatswaho umuriro, yisubiyeho #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2022, Iker Casillas Casillas wakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne na Real Madrid yatunguye benshi avuga ko ari umutinganyi.

    Mu butumwa bwanyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “nizere ko mu binyubahira: Ndi umutinganyi”.

    Ni ibintu byatunguye benshi cyane ko uyu mugabo benshi bari basanzwe bamuzi afite umugore batamuzi aryamana n’abo bahuje ibitsina.

    Casillas w’imyaka 41 yari afite umugore w’umunyamideli Sara Carbonero baje gutandukana muri 2021 ariko biyemeza gukomeza kurera abana babyaranye.

    Ubu butumwa yashize kuri Twitter nyuma yo kutakirwa neza, abantu baje gutungurwa kandi na Carles Puyol wamenyekanye muri FC Barcelona waje kubuvugaho na we avuga ko ari umutinganyi.

    Ati “igihe kirageze ngo tuvuge inkuru yacu, Iker.”

    Nyuma y’amasaha make, Iker yaje gusiba ubu butumwa maze abusimbuza ubundi avuga ko konti ye yari yibwe ariko ubu ibintu bimeze neza byacyemutse.

    Ati “Konti yari yibwe. Ku bw’amahirwe buri kimwe kiri mu murongo. Ndasaba imbabazi abankurikira bose. Birumvikana ndasaba n’imbabazi umuryango wa LGTB (ihuriro ry’abaryamana bahuje ibitsina).”

    Iker Casillas yamenyekanye muri Real Madrid yanabereye kapiteni yakiniye imikino 725, yayivuyemo muri 2015 ajya muri FC Porto yo muri Portugal yakiniye kugeza muri 2020 ubwo yasezeraga umupira w’amaguru kubera uburwayi bw’umutima. Mu ikipe y’igihugu ya Espagne yatwaranye na yo Igikombe cy’u Burayi cya 2008 na 2012 ndetse n’igikombe cy’Isi cya 2010, yayikiniye imikino 167.

    Ubutumwa bwavugaga ko ari umutinganyi

    Yaje kuvuga ko konti ye yari yibwe

    Iker Casillas yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ari umutinganyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iker-casillas-wakiniye-real-madrid-wavuze-ko-ari-umutinganyi-nyquma-yo-kwatswaho-umuriro-yisubiyeho

  • Nimubona Yves yegukanye Huye Half Marathon 2022 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/nimubona-yves-yegukanye-huye-half-marathon-2022-amafoto

  • Ubu Rayon Sports ni umugore wacu burundu, umwaku turawutsinze – Juvenal Mvukiyehe mu mvugo yumvikanamo ubwishongozi bwinshi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports akanayitwara igikombe, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yishongoye kuri Rayon Sports avuga ko batsinze umwaku kandi ashimangira ko akiyobora Urucaca, Rayon itazamutsinda

    Hari ku mukino wa nyuma wa Made In Rwanda aho Rayon Sports yaraye itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino, Juvenal yavuze ko ubu ari intangiriro z’ibyishimo ku bayovu kuko umwaku bamaze kuwutsinda, ngo gutwara igikombe Rayon Sports bimurutira icy’Isi cyangwa Champions League.

    Ati “Ni ibyishimo ku bayovu, ngira ngo umwaku, umwaku, turawuitsinze, ni intangiriro y’ibyishimo ku bayovu, uyu mwaka ugomba kuba uwa Kiyovu Sports. Ngira ngo iki gikombe dutwaye ku bwanjye kindutira gutwara icya Champions League cyangwa icy’Isi, icyo nshatse kuvuga, gutwara igikombe ugitwaye mukeba, ugitwaye ikipe ya Rayon Sports, ikipe duhora duhangana ni yo mpamvu navuze ngo kindutira ibikombe byose dushobora gutwara.”

    Yakomeje avuga ko Rayon Sports kuzongera kubona amanota kuri Kiyovu Sports bizayigora.

    Ati “Gutwara igikombe ugitwaye mukeba, ngira ngo mukeba namubwiye aho azajya anyura, agomba kuzajya atubona akiruka, ikipe ya Kiyovu Sports yaragarutse kandi kugira ngo mukeba azatubonemo amanota bizayigora, imvura yagwa itagwa, bizayigora.”

    Yashimangiye ko nk’uko yakuze Rayon Sports ari ikipe y’akana kuri Kiyovu Sports, akiri umuyobozi wa yo ntabwo izigera ibatsinda, yamaze kuba umugore wa yo byeruye.

    Ati “njyewe namenyereye nakuze mbona Rayon Sports ari akana kuri twebwe, yaje kutwigaranzura, ni yo mpamvu navuze nti oya, kuva nkiri umuyobozi turashaka kuyibutsa bya bihe tuyitsinda imyaka myinshi aho twigeze kuyigira umugore, ngira ngo n’uyu munsi yabaye umugore, rero biragoye nk’uko nabitangaje ntabwo nibeshye, ngira ngo ndabihera ku bakinnyi twazanye, ngira ngo umukinnyi wava muri Rayon Sports akaza mu ikipe yacu kubanzamo byamugora.”

    Kuva yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2020, Mvukiyehe Juvenal ni cyo gikombe cya mbere ahesheje Kiyovu Sports, muri iyo myaka amaze guhura na Rayon Sports inshuro 5 aho yayitsinzemo 4, banganya 1.

    Mvukiyehe Juvenal avuga ko Rayon Sports yamaze kuba umugore wa yo burundu

    Byari ibyishimo kuri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubu-rayon-sports-ni-umugore-wacu-burundu-umwaku-turawutsinze-juvenal-mvukiyehe-mu-mvugo-yumvikanamo-ubwishongozi-bwinshi

  • Kiyovu Sports yatwariye igikombe mu marira ya… – #rwanda #RwOT

    Umukino w’amateka waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, wasize Rayon Sports irira ayo kwarika nyuma yo kuganzwa no kubabazwa na Kiyovu Sports. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00, Kiyovu Sports ikaba yaje igaragaza imbaraga mu mukino udasize na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports nabo wabonaga ko biteguye guhangana.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hakizimana Adolphe (GK)
    Mucyo Didier Junior
    Muvandimwe Jean Marie Vianney
    Ngendahimana Eric
    Mitima Isaac
    Mugisha François Master
    Mbirizi Eric
    Raphael Osaluwe Oliseh
    Moussa Essenu
    Paul Were
    Essomba Willy Onana

    Ku munota wa 30, Essomba willy Onana yaje kugira imvune avanwa mu kibuga, asimburwa na Tuyisenge Arsène. Ku munota wa 36 nibwo Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere, gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira yari ahawe na Serumogo Ali, nawe aterekaho umutwe.

    Kiyovu Sports yagumye kugora Rayon Sports ugendeye kubakinnyi, nka Riyaad Noordien wari wagoye Muvandimwe JMV cyane. Igice cya mbere cyarangiye nta mpinduka zibaye, amakipe ajya kuruhuka, Rayon Sports igomba kwitekerezaho by’akarusho.

    Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

    Kimenyi Yves (GK)
    Serumogo Ali
    Hakizimana Félicien
    Ndayishimiye Thierry
    Nsabimana Aimable
    Nshimirimana Ismail
    Bigirimana Abedi
    Mugiraneza Froduard
    Ssekisambu Erissa
    Mugenzi Bienvenue
    Riyaad Noordien

    Mugenzi Bienvenue ajya kwishimira igitego na bagenzi be 

    Igice cya kabiri gitangiye, umutoza Haringingo yakoze impinduka akura mu kibuga, Mugisha François Master hinjiramo Bavakure Ndekwe Felix, ndetse na Muvandimwe JMV wari wagize igice cya kabiri kigoye ava mu kibuga, hinjira Ganijuru Ishimwe Elie.

    Rayon Sports yahise itangira gukina ndetse no kwihutisha umupira. Ibi byatumye imikinire ya Kiyovu Sports ihinduka, bigendanye ni uko yari yatangiye kuko umutoza yari yatangiye kugarira.

    Ku munota wa 76 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira wari uturutse muri Koroneri awusubiza mu izamu. Abafana ba Rayon Sports bahise batangira gusohoka muri sitade batareba inyuma gusa n’ubwo bagendaga, ikipe yarushagaho gusatira idacika intege.

    Ku munota wa 90 Kimenyi Yves yakoze ikosa asohoka mu izamu nabi, asanganira umupira wari uri gukinwa na Moussa Essenu waje kumuroba, umupira uruhukira mu izamu. Abafana bari bageze ku rya nyuma bataha n’abandi baganaga mu mujyi bose bahise bagaruka, ndetse biyumvamo ikizere cyo kugaruka.

    Umusifuzi Mukansanga yaje kongeraho iminota 4 yo gukina, n’ubundi Kiyovu Sports ikomeza kugarira. Ku munota wa 93 Nsabimana Aimable wari wagize umukino mwiza, yaje gukora umupira mu rubuga rw’amahina, iba penariti ya Rayon Sports. Icyizere mu bakinnyi, abafana ba Rayon Sports cyagarutse abatera Siporo barigaragaza, abasimbuka barabucyera. Umupira wabanje gufatwa na Mitima Isaac asa nk'aho ariwe ugiye kuwutera, gusa birangira Mbirizi Eric ariwe uteye penariti ifata igiti cy’izamu uragaruka.

    Abafana ba Rayon Sports icyizere bari bagize cyahise kiyoyoka ndetse umusifuzi ahuha mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye, Kiyovu Sports iterurira igikombe mu marira n’agahinda by’abafana ba Rayon Sports.

    Kiyovu Sports yahise ihabwa miliyoni 5, Rayon Sports yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 4, Mukura victory sports yabaye iya 3 ihabwa miliyoni 3 naho Musanze FC yabaye iya kane ihabwa miliyoni 2. 

    Igikombe cya Made in Rwanda Kiyovu Sports yegukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121712/kiyovu-sports-yatwariye-igikombe-mu-marira-ya-rayon-sports-121712.html

  • Mukura yanyagiye Musanze FC 4-0 yegukana Mili… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 aho aya makipe yose yo mu ntara yari yatsinzwe imikino ibanza, byatumye ahatanira umwanya wa gatatu.
    Musanze FC yari yakoze impinduka hafi ya zose, kuko mu bakinnyi bari babanje ku mukino bahuyemo na Rayon Sports, Lulihoshi Hertier ariwe wagarutsemo.

    Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga

    NTARIBI Steven (GK)
    NYANDWI Sadam
    DUSABE Jean Claude
    LULIHOSHI Hertier
    MANZI Aimable
    NSHIMIYIMANA Amran
    DUFITUMUKIZA Pierre
    NSHIMIYIMANA Clement
    MUNYESHYAKA Gilbert
    NSENGIYUMVA Isaac
    NDUWAYEZU Jean Paul

    Mukura victory sports yatangiye umukino igaragaza imbaraga nyinshi ndetse no kwiganza ku mupira, byatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa  7, gitsinzwe na Robert Mukogotya.

    Mukura yari yakoze impinduka zitari nyinshi ugendeye ku bakinnyi yari yakoresheje ku mukino batsinzwemo na Kiyovu Sports.

    Abakinnyi Mukura yabanje mukibuga

    SSEBWATO Nicolas (GK)
    KAYUMBA Soter
    NGIRIMANA Alex
    MUHOZA Trésor
    KUBWIMANA Cédric
    HABAMAHORO Vincent
    MURENZI Patrick
    AKUKI Djibrine
    KAMANZI Ashraf
    IRADUKUNDA Ertatu
    MUKOGOTYA Robert

    Ahagana ku munota wa 25, Mukura yaje kubona penariti ariko Akuki Djibrine ayiteye umunyezamu Ntaribi Steven awukuramo neza.

    Igice cya kabiri nibwo Mukura victory sports yaje ishaka ibitego byinshi, aho ku munota wa 58 Murenzi Patrick yaje gutsinda igitego cya kabiri, ndetse no ku munota wa 65 Kamanzi Ashraf atsinda igitego cya gatatu. Ku munota wa 87 Kubwimana Cedric bakunze kwita Jay Polly, yatsinze igitego cya 4 amaze gucenga umunyezamu Ntaribi Steven.

    Iminota y’umukino yarangiye nta zindi mpinduka zibaye, Mukura victory sports yegukana umwanya wa gatatu uhwanye na Miliyoni 3 z’amanyarwanda, naho Musanze FC yegukana Miliyoni 2. Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports, ariko ubwo twandikaga iyi nkuru abakinnyi bari bakishyushya. 

    Mukura victory sports yagoye cyane Musanze FC kuva umukino ugitangira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121711/mukura-yanyagiye-musanze-fc-4-0-yegukana-miliyoni-3-121711.html

  • Mutesi Jolly asa nuwakomoje ku bivugwa ko ya… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 05 Ukwakira 2022 ni bwo Prince Kid nyiri Rwanda Inspiration Back Up yari ifite mu nshingano irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, yongeye kugaragara imbere y'urukiko.

    Kuva icyo gihe hatangiye kuzamuka inkuru zitandukanye zerekana ko Mutesi Jolly ari we uri inyuma yo gufungwa k'uyu musore, kuko ngo yaba yarifuzaga kwegukana imitegurirwe y'iri rushanwa.

    Yewe no hirya no hino mu biganiro biba bicaracara mu nsisiro no mu modoka, usanga bavuga ko Mutesi Jolly afatanije na Joel Rutaganda aribo bacuze umugambi wo guhirika burundu Prince Kid.

    Ukuri kuri ibi ntikuzwi ndetse ntawe uzi niba koko uko ibyaha uyu musore ashijwa byaje, niba yaranabikoze kuko urubanza ruracyakomeje, ndetse binagoye cyane kumenya ibyarwo kuko rubera mu muhezo ibyo abantu batakiriye na Prince Kid yasabye kuburanira ku karubanda, kuko avuga ko ntacyo afite cyo guhisha.

    Nyuma y'ibi bikomeza kugenda bivugwa ndetse byongeye gufata intera muri iki gihe Prince Kid aheruka imbere y'urukiko, Mutesi Jolly yabaye nk'uwerekana ko abibona.

    Yifashishije amagambo y’umwanditsi Sylvester McNutt, yagize ati:'Rinda amahoro yawe. Ugire amacyenga kubo wemera ko mubana. Ntutongane n'abagutera umwanya n'imbaraga ubirinde. Kuko buri umwe ntakwiye uruhande rwawe rwiza.'

    Akomeza agira ati:'Jya wirinda igihe cyose wiyegurire ab'ingirakamaro n'abizerwa.' 

    Ubu butumwa bukaba bwahise bukurikizwa inyunganizi (comments) nyinshi, zimwe zigaragaza ko Prince Kid akwiye kurekurwa.

    Nk'uwitwa Jean Paul Rudahunga yagize ati:'Murekure Prince Kid.' Uwitwa Rwagasabo Bonfils ati:'Iruke niyo tekinike ya nyuma.' Undi na we witwa Bebelando ati:'Kubera iki aya magambo.'

    Hari n'uwitwa Dominic Habakurama wagize ati:' Kwihisha mu murima w’ ubunyobwa ntawe byahiriye, gusa numva bavuga ko ari 40 gusa itarenga, ibisubizo by'ibibazo twibaza ni igihe, reka tubireke kizatubwira.'

    Si abo gusa, kuko uwitwa Louise Mujawayezu nawe yaje agira ati:' Ntabwo nabiguhamya ariko niba warabikoze uri umwana mubi, wibagiwe aho yagukuye koko niba ari wowe uzasarura urubuto wateye setu.'

    Uwitwa Niyonzima nawe ati:' Wowe uri indashima, uri umugambanyi mbese uri ikirura kiyambitse uruhu rw'intama.' Babelando ati:' Ngo niwowe wagambaniye Prince Kid?' Denyse Niyonsaba ati:' Komera umutima Jolly. Iminsi izabisobanura.'

    Akomeza gushyirwa mu majwi yo kugambanira Kid ngo yegukane irushanwa 

    Rutaganda Joel na we ni umwe mu bavugwaho gushyirishamo Kid

    Uretse kuba hazwi ibyaha Prince Kid ashijwa, nta kindi kihariye kizwi ku rubanza rwe kuko rwashyizwe mu muhezo

    Asaba kuburanira mu ruhamwe kuko ngo ntacyo asanga afite cyo guhisha, ibyo ubushinjacyaha budakozwa

    Muri Gicurasi 2022 nibwo yatawe muri yombi, ubu aburana avuye muri gereza ya Mageragere acumbikiwemo

    Zimwe mu nyunganizi (comment) zimaze gushyirwa ku butumwa bwa Miss Mutesi Jolly

    Ubutumwa Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121708/mutesi-jolly-asa-nuwakomoje-ku-bivugwa-ko-yaba-ariwe-wafungishije-prince-kid-121708.html

  • Kiyovu yashyize iterura igikombe itsinze Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yababaje mukeba wayo Rayon Sports iterura igikombe cya Made in Rwanda Cup gikinwe bwa mbere mu rwanda.

    Mu mukino w'ishyiraniro wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1,iyitwara iki gikombe cyahuje amakipe 4 akomeye mu Rwanda nubwo hatabonetsemo APR FC.

    Kiyovu Sports yagaragaje imbaraga mu mukino wose ndetse ica mu rihumye Rayon Sports byatumye yegukana igikombe.

    Ku munota wa 36 nibwo Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere, gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira mwiza yahawe na Serumogo Ali, aterekaho umutwe ujya mu rushundura.

    Iki gitego cyashegeshe Rayon Sports yari imaze kubura kizigenza wayo Onana wavuye mu kibuga kubera imvune yagize ku munota wa 30 nubwo mbere y'aho yagiye yiharira imipira bikica amahirwe y'ikipe ye.

    Rayon Sports ntiyashoboye kwishyura iki gitego,bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye, umutoza Haringingo akora impinduka akura mu kibuga, Mugisha François Master hinjiramo Bavakure Ndekwe Felix, ndetse na Muvandimwe JMV wari wagize igice cya mbere kigoye ava mu kibuga, hinjira Ganijuru Ishimwe Elie.

    Ibi ntacyo byunguye Rayon Sports yari hasi mu kurema amahirwe y'ibitego n'urwego rwayo ntabwo rwari hejuru muri iyi mikino.

    Ku munota wa 76 Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira wari uturutse muri Koroneri awutera mu izamu adahagaritsenyuma y'uko abakinnyi ba Rayon Sports bari bagerageje kwirwanaho n'umutwe.

    Icyakora mu minota ya nyuma Rayon Sports yabaye nk'ikanguka aho Musa Esenu yayitsindiye igitego ku munota wa 90 nyuma yo gusohoka nabi kwa Kimenyi Yves atangwa umupira n'uyu munya Uganda.

    Iki gitego cyahise giha imbaraga Rayon Sports isatira bikomeye Kiyovu Sports byatumye mu minota 4 yongeweho haba igitangaza gikomeye.

    Ku munota wa 93 Nsabimana Aimable wari wagize umukino mwiza, yakoze ku mupira mu rubuga rw'amahina,umusifuzi Mukansanga Salima agaragaza ubuhanga budasanzwe yemeza ko ari penariti ya Rayon Sports.

    Uyu musifuzi yatunguye benshi kuko uyu mupira Nsabimana yawukoze ari mu kirere ariko aba yamuteye imboni yemeza ko ari penaliti cyane ko ukuboko k'uyu myugariro kwari kure y'umubiri we.

    Icyizere mu bakinnyi n'abafana ba Rayon Sports cyagarutse ndetse benshi bemeza ko amakipe yombi agiye kunganya hagaterwa penaliti.

    Icyakora siko byagenze kuko umupira watewe na Mbirizi Eric utagiye mu izamu kuko wakubise igiti cy'izamu uragaruka.

    Umukino wahise urangira Rayon Sports itsinzwe bituma ijambo perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yabwiye iyi kipe ko itazigera imutsinda ayiyobora rikomeza kuba impamo.

    Kiyovu Sports yahawe igikombe na miliyoni 5, Rayon Sports yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 4, Mukura victory sports yabaye iya 3 ihabwa miliyoni 3 naho Musanze FC yabaye iya kane ihabwa miliyoni 2.

    Mukura VS&L yabonye umwanya wa 3 nyuma yo kunyagira Musanze FC ibitego 4-0.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-yashyize-iterura-igikombe-itsinze-rayon-sports

  • Musanze: Basuzumwe ku buntu indwara zitandura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abatuye mu gice cy’umujyi n’inkengero zawo, bashimishwa no kwegerezwa serivisi zituma bamenya uko ubuzima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/musanze-basuzumwe-ku-buntu-indwara-zitandura