Blog

  • AS Kigali yarebye ibitego nk’umurwayi imbere… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo kuri Stade ya Huye habereye uyu mukino watangiranye icyizere gikomeye ndetse kikiyongeza umunota ku wundi ku bafana ba AS Kigali, ariko byose birangira Al Nasr itinjijwe igitego na kimwe.

    AS Kigali yihariye umupira kandi itera akayabo k’amashoti ugereranije na Al Nasr, aho umunota ku wundi abasore ba Cassa Mbungo bageragezaga uburyo bw’ibitego, ariko bwose ntibwatanga umusaruro.

    Uburyo bukomeye cyane bwo mu minota y’igice cya mbere bwatangiranye na Shabani Hussein, aho yarekuye ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Kakule Fabrice, ugarurwa n’umunyezamu Almiqasbi.

    Ku munota wa 27, Haruna Niyonzima yahawe umupira neza na Kalisa Rachid, inyuma y’urubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye riruhukira mu biganza by’umunyezamu Almiqasbi wigaragaje neza.

    Ku munota wa 30, Shabani Hussein yongeye kurata uburyo bw’igitego bukomeye cyane, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Kapiteni Niyonzima Haruna, Chabalala awuteye unyura iruhande rw’izamu rya Al Nasr.

    Shabani Hussein yahushije uburyo butatu bwabazwe

    Iminota 30 ya mbere y’umukino yaranzwe no gusatira gikomeye cyane kwa AS Kigali, ku buryo abakinnyi ba Al Nasr batangiye gushakira igisubizo mu gutinza umukino, byanatumye umunyezamu Asiyil Almiqasbi abona ikarita y’umuhondo.

    Ku munota wa 34, myugariro Ahoyikuye Jean Paul na we yahushije uburyo bukomeye bw’igitego ku ishoti rikomeye ryagannye hejuru y’izamu, mbere y’uko Kalisa Rachid na we bimugendekera uko.

    Umutoza Zoran Milinkovic wa Al Nasr yafashe umwanzuro wo gusimbuza mu gice cya mbere ngo arusheho gukomeza ubusatirizi bwari bwugarijwe, mu kibuga hava Juma Akraym, hinjira Ziyad Elelwani.

    Iminota 45′ y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko icyizere cyari cyose kuri AS Kigali n’abafana bayo, mu gihe Al Nasr yagaragazaga igihugu gikomeye.

    Igice cya kabiri kigitangira, Cassa Mbungo utoza AS Kigali yasimbuje mu busatirizi, Felix Kone ava mu kibuga, hinjira Man Ykre Dangmo.

    Umutoza Cassa Mbungo yayobewe aho byapfiriye

    Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yasubije umupira mu kibuga hagati, gusatira kwa AS Kigali gutangira kugabanuka, ari nako bamwe mu bakinnyi bayo bari batangiye kwerekana ko bananiwe.

    Ku munota wa 63′ Al Nasr yasimbuje ku nshuro ya kabiri, Francisco Bazerra wasatiriraga ku ruhande rw’ibumoso ava mu kibuga, hinjira Adel Buhaliqah.

    Ku munota wa 72, AS Kigali yakoze impinduka ebyiri mu kibuga, hinjira Dusingizimana Gilbert wasimbuye Ahoyikuye Jean Paul, na Akayezu Jean Bosco wasimbuye Kakule Fabrice.

    Kalule Fabrice yakinnye iminota 72

    Gusimbuza kose kwa AS Kigali byapfuye ubusa nk’amashoti akomeye yateye, ikomeza kurebera ibitego kure nk’umurwayi urembye ureba ifunguro atabasha kurya.

    Umupira wakinirwaga mu kibuga hagati ku munota wa 77, Al Nasr isimbuza abakinnyi batatu, hasohoka Hammad, Djarrar na ElGhannay hinjira Mohammed Alhutyayri, Elmahdi Elkout na Abdelsalam Alaqoub.

    Kuva ku munota wa 75′ Al Nasr yatangiye gusatira ndetse ibona koruneri ya mbere ku mupira wari urengejwe na Dusingizima Gilbert, ariko Elout ayiteye ntiyagira icyo itanga.

    Ku munota wa 87, Man Ykre Dangmo wa AS Kigali yananiwe guhindura umupira yari ahawe neza ngo awerekeze ku izamu rya Al Nasr, ahubwo uramucika wigira hanze y’izamu.

    Ku munota wa kabiri w’inyongera ari nawo wa nyuma w’umukino, Al Nasr yabonye uburyo bukomeye bw’igitego buvuye kuri ‘Counter attack’ ariko Ramadhan Meluud ateye umupira wigira hanze y’izamu.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi;

    AS Kigali: Ntwari Fiacre (GK) Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Paul, Kwitonda Ally, Bishira Latif, Niyonzima Haruna (Kapiteni), Niyonzima Sefu, Kalisa Rachid, Kakule Fabrice, Felix Kone na Shabani Hussein.

    Umutoza: Mbungo Cassa Andre

    Uko AS Kigali yabanje mu kibuga

    Al Nasr Benghazi: Asyil Almiqasbi (GK), Ramdan Salama (Kapiteni), Sofiane Khelili, Hosam Alabani, Adel Djarrar, Ramadan Meelud, Juma Akraym, Omar Hamad, Francisco Bezera na Islam ElGhannay.

    Umutoza: Zoran Milinkovic

    Al Nasr yabanje mu kibuga

    Umukino wo kwishyura muri iki cyiciro uzabera i Benghazi muri Libya, aho Al Nasr izakirira AS Kigali kuri Stade ya Martyrs of Bnina ku mugoroba wa tariki 16 Ukwakira 2022. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izajya mu ijonjora rya gatatu ari naryo ribanziririza icyiciro cy’amatsinda.

    Haruna Baba ahatanye

    Shabani yagerageje biranga

    Mukecuru Madelena ari mu bafana benshi barebye uyu mukino aho bari binjiriye ubuntu

    AMAFOTO: Umurerwa Delphin (AS Kigali)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121692/as-kigali-yarebye-ibitego-nkumurwayi-imbere-yifunguro-al-nasr-yitahira-yemye-amafoto-121692.html

  • CANAL+ yigishije abakiriya bayo ibyiza bya sh… – #rwanda #RwOT

    Tariki 03 Ukwakira 2022, CANAL+ yamuritse ku mugaragaro shene ya ZACU TV y'inkuru 100% ziri mu Kinyarwanda, igamije kurushaho guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda no kwimakaza ururimi gakondo.

    Wari umwanya mwiza wo kuganira n’abakiriya ba CANAL+ imikorere ya ZACU TV 

    Mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwita ku bakiriya, abakozi n'abayobozi ba CANAL+ RWANDA bifatanyije n'abatuye mu mujyi wa Kigali mu kumenyekanisha ibyiza bya shene ya ZACU TV.

    Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru, batangaje ko bashimishijwe no kuba CANAL+ yarazanye shene ya ZACU TV kuko byerekana ko ifite intumbero yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Uretse ZACU TV, CANAL+ kandi isanzwe izwiho kwerekana imikino ikomeye ku mugabane w'iburayi harimo Premier League, LaLiga, Serie A, Bundesliga, Ligue 1 na UEFA Champions League. 

    Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA, aganiriza umumotari ibyiza bya ZACU TV

    Tariki 16 Ukwakira uzaba ari umunsi udasanzwe ku bakunzi ba ruhago y'iburayi aho hateganyijwe imikino ikomeye muri shampiyona zose izatambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT. Mu Bufaransa, PSG izahura na Marseille, mu Bwongereza, Manchester City ihure na Liverpool, mu Budage, Union Berlin ihure na Dortmund.

    Ni mu gihe muri Espgane hateganyijwe El-Classico hagati ya FC Barcelona na Real Madrid. Umunyarwanda wifuza kureba iyi mikino, agura ifatabuguzi rya CANAL+ akoresheje telefoni ngendanwa cyangwa anyuze ku mucuruzi wemewe wa CANAL+.

    Abakozi ba CANAL+ ubwo bari basoje icyumweru cy’ubukangurambaga

    ZACU TV ni shene nshya iboneka kuri CANAL+ gusa 

    Abantu batarabasha kugura abonoma ya CANAL+ iki ni cyo gihe kuko hari imikino myinshi ibategereje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121689/canal-yigishije-abakiriya-bayo-ibyiza-bya-shene-ya-zacu-tv-amafoto-121689.html

  • Amanota y’abakinnyi ba APR FC na Bugesera FC… – #rwanda #RwOT

    Umukino w’ikirarane waraye uhuje APR FC na Bugesera FC, wasize amateka mashya nyuma yaho wabaye umukino wa mbere Bugesera FC itsinze APR FC yayakiriye.

    Ibitego 2 bya Vincent Adams na Ruhinda Faruku, kuri kimwe cya Nshuti Innocent nibyo byatandukanyije aya makipe ndetse ahita anganya amanota 6 ariko Bugesera FC ikaba imaze gukina imikino myinshi kurusha APR FC.

    InyaRwanda imaze gukora ubusesenguzi bw’uyu mukino, yatanze amanota ku bakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi.

    Duhereye ku bakinnyi ba Bugesera FC, umukinnyi twavuga ko yitwaye neza, ni Vincent Adams: 

    Uyu musore waje avuye muri Mukura, yaranzwe no gutera imipira y’imiterekano, ndetse agashaka uburyo abakinnyi ba APR FC bamukoreraho ikosa. Usibye no gutsinda igitego, Adams yari yahereye kare agerageza izamu rya Ishimwe Pierre. Si ibyo gusa kuko yari yagoye abakinnyi bo mu kibuga hagati ba APR FC.

    Vincent Adams yagoye APR FC cyane

    Chukuma Odili na Ruhinda Faruku bafite amanota 8: 

    Aba bakinnyi bagaragaje gukorana cyane bya hafi ndetse byatumye ba myugariro ba APR FC bagorwa no kubafata. Odili wanyuraga mu mpande umupira yafata yarwanaga no kuwugeza kuri Faruku wari wagoye Niyigena Clement cyane.

    Kevin Rugwiro: Kevin yari kumwe na Kato Samuel mu mutima w’ubwugarizi, akaba ari umwe mu bakinnyi bakoze akazi gakomeye cyane abuza Nshuti Innocent gukina ndetse na Mugunga Yves aje mu kibuga akomerezaho. Uyu musore kandi yarnzwe no gukuraho imipira miremire yari igoye APR FC yoherezaga.

    Niyomukiza Faustin, Kagaba Obed, Kato Samuel na Nkurunziza Seth bafite amanota (7): 

    Aba bakinnyi bose bari bagize igice cy’ubwugarizi bwa Bugesera FC aho nka Kagaba Obed yabitse Niyibizi Ramadhan kugera asimbuwe hazamo Byiringiro Lague nawe aramufata karahava.

    Niyomukiza Faustin wakinaga nka nimero 2, yari ku ruhande rwariho abakinnyi ba APR FC Niyomugabo Claude na Ishimwe Christian ariko bose umukinnyi wazaga uyu musore yageragezaga kumubuza gukina.

    Niyomukiza Faustin usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi U23 yafashe Ishimwe na Niyomugabo arababika

    Nsabimana Jean, Mustapha Nsengiyumva na Mugisha Didier bafite amanota (6.5): 

    Nsengiyumva Mustapha wacaga ku ruhande rw’iburyo, n’umwe mu bakinnyi batumaga abakinnyi ba APR FC bakina ibumoso batisanzura cyane ariko nta buryo bukomeye yatanze imbere y’izamu. Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa Bugesera FC yatangiye ahagaze neza ariko imvura itangiye kugwa imigendere yo mu izamu yatangiye gutera impungenge abafana b’iyi kipe.

    Hari n’aho yarwanaga n’ubunyerere umupira akawukuramo ugana mu bakinnyi ba APR FC. Mugisha Didier nawe kwinjira mu mukino byamugoye ndetse imipira igana mu izamu yatanze yari micye.

    Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga 

    Ku ruhande rwa APR FC, Ishimwe Pierre afite amanota (4): 

    Uyu munyezamu yagize uruhare rw’ibitego 2 aho igitego cya mbere umupira wamucitse awureba ndetse igitego cya kabiri asohoka nabi atapimye umupira igihe uribugerere ku mutwe wa Ruhinda ndetse ava mu izamu ahura n’umupira ujyayo.

    Buregeya Prince  na Niyigena Clement bafite amanota (6.5): 

    Aba bakinnyi bananiwe kumvikana ku mukinnyi uri bufate Ruhinda Faruku ndetse wasangaga afata umupira ari mu mwanya umwemerera kugira amahitamo kugera naho yabatsinze igitego cya 2.

    Byiringiro Gilbert na Niyomugabo Claude bafite amanota (6): 

    Aba bakinnyi bose bakinaga inyuma baciye mu mpande bagaragaje ubunebwe mu gihe ikipe yakinaga isatira izamu, ndetse bakaba no mu kugarira batarengeraga ikipe.

    Mugisha Bonheur afite Amanota (5.5):

    Uyu musore wagowe cyane n’abakinnyi ba Bugesera FC ndetse n’uruhare yari asanzwe agira rwo kwica umukino w’indi kipe, byari byamunaniye ndetse imikoranire ye na ba myugariro yari iri hasi.

    Igitego Nshuti Innocent yatsinze cyaciye urushundura

    Ruboneka Bosco afite amanota (5): Uyu musore yagowe cyane no kubona urubuga rwo gukiniramo ndetse n’amashoti ye maremare yari asanzwe atera yari yanze kugera aho asimburwa. 

    Manishimwe Djabel afite amanota (6.5): Umupira ugitangira uyu mukinnyi yagerageje kuyobora umukino no guhuza abakinnyi b’inyuma n’imbere ariko uko iminota yagendaga niko ubu bushobozi yabutakazaga.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga 

    Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan bafite amanota (5): 

    Aba bakinnyi bose banyiraya mu mpande, bari bishe umupira APR FC isanzwe ikorera aho igera imbere y’izamu ikoresheje imipira yo mu mpande ariko kuri iyi nshuro byari byanze aho ba myugariro ba Bugesera FC bari babafashe nta nugunda.

    Nshuti Innocent afite amanota (7.5):

    Uyu musore nibura wabonaga ko ari we mukinnyi uri hejuru mu bakinnyi ba APR FC ndetse igitego yatsinze cyarimo ibimenyetso byo kwirwariza. Ntabwo ari icyo gitego gusa kuko na nyuma yaho yakomeje kugora ba myugariro ba Bugesera FC. 

    Nshuti Innocent umukinnyi wagaragaje umuhate mu ikipe ya APR FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121687/amanota-yabakinnyi-ba-apr-fc-na-bugesera-fc-ku-mukino-wamateka-baraye-bakinnye-121687.html

  • Fik Fameica utegerejwe i Kigali yasohoye albu… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane w'iki cyumweru, Fik yahurije hamwe abanyamuziki, inshuti n'abandi mu mugoroba abumvisha iyi album nk'uko bitangazwa n'ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda, aho uyu muhanzi akorera ibikorwa bye.

    Mu bitabiriye uyu mugoroba wo kumva iyi album barimo umuririmbyi Eddy Kenzo uheruka i Kigali. Ahawe umwanya, Kenzo yashimye umuhate wa Fik Fameica mu muziki n'umutima yashyize mu ikorwa ry'iyi album mu njyana ya 'Lugaflow'.

    Uyu mugoroba wo kumva iyi album wabereye ahitwa Oliver Restaurant and Bar mu gace ka Naguru.

    Kenzo yavuze ko Fik Fameica yahoze ari umuhangamideli. Kandi ni we (Kenzo) wamuhaye icyizere cy'uko azagera kure mu rugendo rw'ubuzima bwe.

    Iyi album iriho indirimbo 14, eshanu (5) muri zo yazikoranye n'abandi bahanzi, barimo nka Geosteady bakoranye iyitwa 'Zulu', Bruce Melodie bakoranye 'Deep', 'Lock' yasubiranyemo na Eddy Kenzo, 'Booty/Beauty' yakoranye na Vanessa Mdee na 'Malembe' yakoranye na Mozelo Kidz.

    S'iyo ndirimbo ya mbere Fik Fameica akoranye na Bruce Melodie. Kuko banahuriye mu ndirimbo 'Bon appetit'.

    Gusa, Bruce Melodie yigeze kuvuga ko iyi ndirimbo yabahombeje nibura miliyoni 10 Frw. Ku wa 19 Nyakanga 2021, Bruce yabwiye Radio Rwanda biriye bakimara kuri iyi ndirimbo bayishoramo miliyoni 10 Frw, ariko umuntu batazi abaca inyuma arayisohora.

    Yavuze ati 'Hari nk'indirimbo nakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda yitwaga 'Bon appetit' sinavuga ko abantu batayikunze. Umuntu yarayinyibye ayisobora mu buryo budakwiriye isa nidupfiriye ubusa, twarayikoreye video ifite agaciro kangana na miliyoni 10 Frw bipfa ubusa ibyo byose biragenda.'

    Iyi ndirimbo 'Bon appetit' iri kuri shene za Youtube z'abantu batandukanye kuva mu myaka itatu ishize.

    Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi batihangana kimwe, kuko hari ushobora guhura n'igihombo nk'iki agahita ava mu muziki mu gihe hari abakomeza umutsi nk'ikinyogote “nkawe” bagakomeza gukotana.

    Fik Fameica uzwi mu ndirimbo nka 'Kutama' yasohoye iyi album ku wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022. Indirimbo adahuriyeho n'abandi bahanzi ni 'One Love', 'Sitoma', 'Who Jah Bless', 'Carol', 'Lifist', 'Mpakasa', 'Magic', 'Wekyakalire' na 'Badder Dan'.

    Bigaragara ko iyi album yagizwemo uruhare rukomeye na sosiyete emPawa Africa y'umunya-Nigeria, Mr Eazi uheruka i Kigali.

    Fik Fameica asohoye iyi album mu gihe ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022, azahuriramo na Ahmed Ololade uzwi nka Asake wo muri Nigeria na Double Jay wo mu Burundi.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DEEP’ YA FIK FAMEICA NA BRUCE MELODIE

    Fik Fameica yashyize hanze album yise 'King Kong' 

    Bruce Melodie yakoranye indirimbo 'Deep' na Fik Fameica kuri album ye 

    Fik Fameica ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121688/fik-fameica-utegerejwe-i-kigali-yasohoye-album-iriho-indirimbo-na-bruce-melodie-121688.html

  • Bashyikirijwe urukiko bazira kwituma muri pariki y’inyamaswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanya-Kenya babiri bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho icyaha cyo kwituma muri pariki ibamo inyamaswa z’ishyamba. Nk’uko bigaragara ku rupapuro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/Bashyikirijwe-urukiko-bazira-kwituma-muri-pariki-y-inyamaswa

  • Nel Ngabo yasohoye indirimbo ya mbere kuri al… – #rwanda #RwOT

    N'iyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye nyuma y'ukwezi kw'ibitaramo bikomeye yakoreye mu gihugu cya Canada, aho yahuriyemo n'abarimo The Ben.

    Asobanura ko ibi bitaramo byamuhaye ishusho y'uko 'umuziki Nyarwanda ukunzwe cyane hariya.'

    Ubwo yari muri kiriya gihugu, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yise 'Kigali'. Igaruka ku gusaba buri wese kutarwanira umugisha w'undi, ahubwo akanyurwa n'ibyo afite.

    Nel yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo 'Kigali' itari mu zo ari gutegura kuri album ye ya gatatu.

    Avuga ko ubu yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi album. Kandi imirimo yo kuyitunganya igeze kuri 70%.

    Ni album avuga ko iriho indirimbo zitandukanye, kandi itandukanye na album ebyiri amaze gusohora.

    Yavuze ko iriho indirimbo zigaruka ku rukundo n'ubuzima busanzwe. Ati 'Ni indirimbo z'urukundo nk'ibisanzwe ariko itandukanye n'izindi album (yasohoye).'

    Indirimbo 'Dj' yasohoye ari nayo ya mbere kuri album ye, yavuze ko yayikoze nk'ibyishimo abantu bakoresha bari mu birori bitandukanye, bishimye. Ngabo avuga ko irimo 'ubutumwa bwo kwishimana n'abawe ukiyibagiza ibibazo'.

    Uyu muhanzi asanzwe afite ku isoko album ebyiri. Iya mbere yayise 'Ingabo' yayituye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda iriho indirimbo nka 'Nyereka inzira' ihimbaza Imana, 'My Queen', 'Zoli', 'Low Key', 'Agacupa', 'Ndaku(Blocka)' yakoranye na Bull Dogg, 'Mukwakarindwi', 'Baby' n'izindi.  

    Anafite album ya kabiri yise 'RNB 360' iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'abandi bahanzi, n'izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

    Indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n'umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie. 

    Nel Ngabo yatangaje ko ari gukora kuri album ye gatatu

    Indirimbo zigize iyi album zabanjirijwe na 'Dj' yasohoye kuri uyu wa gatanu 

    Nel Ngabo avuga ko ibitaramo yakoreye muri Canada byamweretse ko umuziki wo mu Rwanda ukunzwe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DJ' YA NEL NGABO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121685/nel-ngabo-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-kuri-album-ya-gatatu-igeze-kuri-70-video-121685.html

  • Banki ya Kigali yemereye abikorera b’i Nyagatare imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yemereye abikorera b’i Nyagatare imodoka mu gihe baba bashyize mu bikorwa umushinga mugari bafite wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/banki-ya-kigali-yemereye-abikorera-b-i-nyagatare-imodoka

  • Ingo zifite amashanyarazi ziyongereyeho hafi 8% mu mwaka umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka warangiranye n’ukwezi kwa Kamena (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingo-zifite-amashanyarazi-ziyongereyeho-hafi-8-mu-mwaka-umwe

  • Intego yo kurandura ubukene bukabije muri 2030 ishobora kutagerwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingaruka za COVID-19 n’intambara yo muri Ukraine bishobora gutuma intego Isi yari yihaye yo kuba yaranduye ubukene bukabije muri 2030, itagerwaho nk’uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/intego-yo-kurandura-ubukene-bukabije-muri-2030-ishobora-kutagerwaho

  • Muhanga: Muri RFTC Muhanga baritana ba mwana ku mikorere mibi na ruswa ihanugwanugwa #rwanda #RwOT

    Abashoferi batwara imodoka muri Koperative RFTC itwara abagenzi mu buryo bwa Rusange i Muhanga, ntabwo bavuga rumwe n'ubuyobozi kuri ruswa bo bahamya ko bakwa, utayitanze akamburwa imodoka. Samuel Hatangimana, Perezida wa Koperative ahakana ibivugwa n'aba bashoferi, akemeza ko ababivuga ari abafite amakosa bagiye bakora kenshi bakihanangirizwa bakanga guhinduka bakamburwa imodoka batwaraga.

    Hatangimana Samuel, aganira n' umunyamakuru wa intyoza.com kuri ibi bibazo bivugwa n'aba bashoferi yagize ati' Aba ba shoferi, bamwe muri bo bagiye bakora amakosa, ugasanga izi modoka batwarira Koperative yacu nta musaruro uboneka. Ntabwo dukwiye gukorera mu gihombo kuko izi modoka zigurirwa amapine ndetse n'amavuta kandi ugasanga bazanye amafaranga macye adakwiye'.

    Samuel Hatangimana, avuga ko imikorere mibi ya bamwe mu bashoferi no kudashaka guhinduka aribyo bibatera ibyo bavuga.

    Akomeza avuga ko urebye urugendo izi modoka ziba zakoze n'amafaranga zitanga atajyane. Ahamya ko zakagombye kuba zitanga aruseho ariko ngo usanga ayo aba bamwe mu bashoferi bazana ari make cyane. Avuga ko nta wahakana ko nta bibazo bihari kugeza ubu ariko akemeza ko birimo gushakirwa umuti.

    Ku bijyanye na ruswa abashoferi bavuga ko yakwa mu itangwa ry'akazi, agira ati ' Ababivuga ntabwo wababuza buriya bafite impamvu babivuga, ariko bashobora no kuba babiterwa no kuba twarabahagaritse, bamwe muri bo n'amasezerano yabo akaba yaseswa hakurikijwe amategeko kugirango akazi gakomeze'.

    Kuki abashoferi bavuga ibi, kuki ruswa igaruka?

    Bamwe mu baganirije umunyamakuru, bemeza ko hashize igihe bakora ariko bagakorera mu mwuka mubi wo kubabwira ko bazirukanwa, ndetse bamwe bikavugwa ko mbere yo gutanga amafaranga kuri Koperative babanza kugira icyo batanga kuri uyu muyobozi.

    Umushoferi wahinduriwe izina akitwa Ngenzi, avuga ko yagiye abwirwa na Perezida Hatangimana Samuel ko azamwirukana kubera imikorere ye mibi kandi ngo agahora abimusubiriramo kuburyo byagiye binatuma akora atizeye ko ejo azagaruka.

    Yagize ati' Nagiye mbwirwa nabi kandi bikantera ubwoba bw'uko nzirukanwa ndetse nahisemo gukora ibyo nagiye nsabwa kugirango ntirukanwa, ariko ntabwo wakora akazi ufite umutima uhagaze kuko nta musaruro wabona, uba utekereza ko ejo uzirukanwa'.

    Undi wahawe izina rya Bigirimana ku mpamvu z'umutekano we, yagize ati' Njyewe na bagenzi banjye twagiye tubwirwa ko dukorera amafaranga make, bakatubwira ko dukorera amafaranga make bitewe n'urugendo dukora ndetse hahinduwe icyerekezo twajyagamo nabo babona ko ntakigenda, ariko niba ubuyobozi bubyumva bubanze nabwo buhindure imikorere'.

    Aha ni mu marembo ya Gare ya Muganga, aho imodoka zisohokera.

    RFTC Muhanga ifite abanyamuryango 143 bamaze kugura imodoka 11 ndetse n'abakozi batandukanye harimo abatwara izi modoka 11. Hamaze gusezera abakozi babiri mu gihe umwe yahagaritswe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/08/muhanga-muri-rftc-muhanga-baritana-ba-mwana-ku-mikorere-mibi-na-ruswa-ihanugwanugwa/