Blog

  • Ruhango: Umuyobozi yafashwe agiye gusambanya umugore w'abandi ngo yandike umwana we mu bafashwa #rwanda #RwOT

    Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango arashinjwa gusambanya umugore w'undi mugabo nka ruswa yo kugira ngo abashyirire umwana mu mushinga urihira amashuri abatishoboye.

    Uyu mukozi ushinzwe ubuzima bahimba “Sante”ngo yafatiwe mu wundi murenge wa Kinihira mu kagari ka Nyakogo mu mudugudu wa Buhanda muri iki cyumweru, ngo yambaye ubusa buri buri bivugwa ko yari aje guhabwa ruswa y'igitsina yari yatse umugore ngo abashyirire umwana mu mushinga urihira abanyeshuri kuko uwo mwana yari agiye kwiga mu murenge uwo mukozi akoramo.

    Hakizimana nyiri uwo mugore yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko yamufashe yambaye ubusa ari mu cyumba cye ndetse ngo Bwana Sante yari amaze iminsi aza mu rugo rwe kureba uwo mwana.

    Uyu mugabo yagize ati “Twarimo guhinga n'umugore hanyuma saa sita turataha,njye nigira mu isoko.Ngeze hakurya mbona Sante aramanutse ageze aha ngaha mpita ngaruka,nkubise urugi icyumba ntabwo cyari gikinze mbona Sante n'umugore wanjye mu nguni,Sante yakuyemo imyenda yose.

    Yamusabaga ko babanza kuryamana akabona kurihira uwo mwana.Imyenda nahise nyisohora nyishyira ahantu,ngarutse nsanga arimo aratakamba ngo mbabarira.Mpita nkomera [mvuza induru].Yahakuwe n'inzego za leta.”

    Hakizimana yavuze ko uyu muyobozi yitwaje ububasha afite aramusuzugura ndetse ko byamubabaje cyane.

    Umuyobozi bwa RIB ntibwahise butanga igisubizo niba uyu muyobozi yarafashwe agafungwa gusa umuyobozi w'Umurenge wa Kabagari,Gasasira F.Regis yabwiye TV1 ko uyu Sante yatawe muri yombi.

    Ati “Ari muri RIB irimo iramukurikirana.Yitwa Nshimiyimana Alexis”.

    Abaturage basabye ko uyu mwana wasabiweho ruswa y'igitsina yafashwa kurihirwa kuko ngo ababyeyi be batabasha kumurihira cyane ko ngo agiye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umuyobozi-yafashwe-agiye-gusambanya-umugore-w-abandi-ngo-yandike-umwana

  • Nyagatare: Bashishikarijwe gusaba inguzanyo muri Banki ya Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwifashisha amahirwe bahawe bakaka inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/nyagatare-bashishikarijwe-gusaba-inguzanyo-muri-banki-ya-kigali

  • AGASHYA i Gicumbi : Inyana yavukanye imirizo 2 n’amaguru umunani #rwanda #RwOT

    Uyu muturage yagize ati 'Ifite amaguru umunani aragaragara, imirizo ni ibiri ndetse ibihimba by’inyuma nabyo ni bibiri, uretse ko hagaragara umutwe umwe. Nyina yazibyaye byagombye ko bayibaga, gusa Veterineri wayibyaje yansobanuriye ko biterwa n’ukuremwa kwazo mu gihe ziba zikiri urusoro mu nda.'

    Uyu mugabo yavuze ko asanzwe ari umworozi, gusa ngo ni ubwa mbere yari ahuye n’ibintu nk’ibi.

    Umuganga w”amatungo Tuyishimire Valens wabyaje iyi nka, yavuze ko byagoranye kubyaza iyi nka kubera ko iyayo iremwe mu buryo budasanzwe.

    Yavuze ko kuvuka inka iteye gutyo bidasanzwe gusa yemeza ko bishoboka bitewe n’uturemangingo tuba twakuze mu buryo butameze neza.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AGASHYA-i-Gicumbi-Inyana-yavukanye-imirizo-2-n-amaguru-umunani

  • Afande Mubarakh yasabye imbabazi abafana ba A… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu, tariki 7 Ukwakira APR FC yatsinzwe umukino w’ikirarane wayihuje na Bugesera FC, benshi mu bafana bayo bababazwa no kubura amanota mu gihe mukeba Rayon Sports we ameze neza.

    Gutsindwa na Bugesera FC, byaje bikurikiye undi mukino wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Rwamagana FC bigoranye mu mpera z’icyumweru gishize, bikomeza gushyira akabazo ku musaruro wayo w’ahazaza.

    Iyi mikino yombi kandi yabaye nyuma y’uko ikipe y’ingabo z’ u Rwanda iherutse gusezererwa mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League, aho yakuwemo na US Monastir yo muri Tunisia bahuriye mu ijonjora rya mbere.

    Umusaruro utanejeje umaze iminsi muri APR FC niwo Lt Gen Mubarakh yavuzeho, asaba imbabazi abafana mu gihe ikipe igishaka umuti urambye uzazana umusaruro mwiza.

    Mu butumwa yohereje kuri Radio Rwanda, yagize ati “Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse, kandi turi gushaka igisubizo cyabo kirambye.”

    APR FC ntabwo yorohewe

    Nubwo APR FC imaze imyaka itatu yikurikuranya ku gutwara igikombe cya Shampiyona, abafana bayo bagumya kugaragaza ko umusaruro bakeneye urenze uwo babona kuko badasiba kwerekana ko bakeneye kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

    Uretse ibyo kandi, benshi mu bafana bagaragaza ko ubusatirizi bwa APR FC bukeneye kongerwamo abakinnyi b’abanyamahanga mu rwego rwo kubona ibitego byinshi, nubwo ubuyobozi bukomeza gushimangira ko gahunda ari ugukoresha abakinnyi b’abanyarwanda.

    APR FC izagaruka mu kibuga kuwa 12 Ukwakira 2022, aho izakirira Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino uzatangira i Saa Cyenda z’amanywa (15:00).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121682/afande-mubarakh-yasabye-imbabazi-abafana-ba-apr-fc-babihiwe-na-weekend-121682.html

  • Mu ikipe harimo ikibazo gikomeye – Umutoza Adil watunze agatoki bamwe mu bakinnyi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC, yavuze ko na we atazi ikibazo kiri muri iyi kipe kuko atavuga ko abakinnyi afite batazi umupira kandi ari bo beza mu gihugu.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2022, APR FC yari yasuye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona w’ikirarane, Bugesera FC yaje gutsinda APR FC 2-1, yari imaze imyaka 5 itayitsinda.

    Ni umukino APR FC yatakaje ariko na none ubona ko Bugesera FC yari yayirushije cyane, benshi mu bakinnyi ba APR FC wabonaga nta kwitanga bafite mu kibuga basa n’abakina batabishaka.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi yavuze ko na we atazi ikibazo kiri mu ikipe ye kuko kuva ku mukino w’umunsi wa 4 baheruka gutsindamo Rwamagana City 3-2 atazi ikibazo kiri mu ikipe ye cyane ko adashidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi be.

    Ati 'Ntabwo nshidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi, ntabwo nshidikanya ku guhuza umukino ku ikipe, mu by’ukuri hari ikibazo gikomeye mu ikipe, bakinnye umukino ubona nta cyizere bifitiye, ntabwo nzi icyabaye hagati y’umukino wa Rwamagana City n’uyu munsi, ntabwo nzi ngo habaye iki kubera ko kuva twakurwamo na US Monastir twakoranye n’abakinnyi imyitozo bisanzwe, sinzi aho biri gupfira.'

    'Ntabwo abakinnyi bari 100%, hari ikibazo mu mutwe. Iyo umukinnyi adateguwe neza mu mutwe, mwabonye ko njye n’abo dufatanya twagerageje gushaka ibisubizo, abakinnyi bagerageje ariko wabibonaga ko hari ikibura by’umwihariko mu bijyanye no mu mutwe no kwitangira ikipe.'

    Adil yakomeje ashimangira ko mu ikipe ye harimo ikibazo kuko utavuga ko Ruboneka, Djabel batazi umupira cyangwa se umunyezamu Ishimwe Pierre atazi izamu neza cyane ko ari abakinnyi beza mu gihugu.

    Ati 'Mvugishije ukuri ntabwo wavuga ngo Bosco (Ruboneka) ntabwo azi gukina umupira, ntabwo wavuga ngo Djabel (Manishimwe) ntabwo azi gukina umupira, ntabwo wavuga ngo umunyezamu (Ishimwe Pierre) ntazi gufata umupira, ntabwo wavuga ibyo, ntiwavuga ko Claude (Niyomugabo) atari mu bihe bye, ntabwo wavuga ko Bonheur (Mugisha) atari mu bihe bye, ni abakinnyi beza mu gihugu, ni ikibazo, hari ikintu kibura mu bakinnyi, kwiburira icyizere…'

    Adil yavuze ko hagati y’amasaha 24 na 48 agiye gufata umwanya akiga neza ku kibazo k’iri mu ikipe gituma abakinnyi batitanga nk’uko byahoze ubundi abe yashaka igisubizo, gusa avuga ko igisubizo nta kindi ari ugutsinda.

    Hari andi makuru avuga ko ishyamba atari ryeru hagati y’umutoza Adil n’abakinnyi bitewe n’uburyo abafatamo, bivugwa ko yagiye agirana ibibazo na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse muri abo bakinnyi hakaba harimo n’abakinnyi bakuru, bikaba ari kimwe mu bishobora kuba bitera uku gucika intege kwa bamwe mu bakinnyi.

    Ntabwo Adil wamwumvisha ko Djabel atazi gukina umupira

    Ngo ntabwo wavuga ko Niyomugabo Claude atari mu bihe bye

    Ntiwamwumvisha ko umunyezamu Ishimwe Pierre atazi izamu

    Umushobozi bw’abakinnyi be ntabwo abushidikanyaho

    Ku munsi w’ejo Adil yashatse ibisubizo birabura neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-ikipe-harimo-ikibazo-gikomeye-umutoza-adil-watunze-agatoki-bamwe-mu-bakinnyi-ba-apr-fc

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-1-500

  • Rayon Sports na Kiyovu Sports zizahurira ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC bigoranye kuri penaliti 4-2,bituma ikatisha itike yerekeza ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda Cup aho izahurira na Kiyovu Sports yo yatsinze Mukura igitego 1-0.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye irushanwa rikinwe bwa mbere rya “Made in Rwanda” aho amakipe y'ibigugu mu Rwanda ariyo Kiyovu Sports na Rayon Sports arizo zizahatanira igikombe mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 9 Ukwakira 2022.

    Umukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC ni wo wabanje gukinwa kuri uyu wa Gatanu,urangira itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyaturutse ku mupira wahinduwe na Serumogo Ali ku munota wa 80,Kayumba Soter aritsinda.

    Nyuma y'aho,Rayon Sports yakinnye na Musanze FC saa moya n'igice z'umugoroba mu mukino witabiriwe cyane.

    Rayon Sports yayoboye umukino ndetse irusha Musanze FC mu guhererekanya gusa ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Ku munota wa 27,Paul Were yazamukanye umupira awuha Mucyo Didier Junior awukata mu izamu hanyuma myugariro wa Musanze FC awugaruza ukuboko ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti,hemezwa ko uyu mupira wari warenganye Mucyo mbere y'uko awutera.

    Umukino wose waranzwe no kwiharira umupira kwa Rayon Sports ariko ba rutahizamu bayo barimo Onana bananirwa gutsinda mu izamu rya Musanze FC.

    Iminota 90 y'umukino irangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Nkuko amategeko y'irushanwa abiteganya hahise hakurikiraho gutera penaliti maze zirangira Rayon sports itsinze Musanze FC 4-2.

    Abateye penaliti za Rayon Sports

    1. Ndekwe ☑️
    2.Muvandimwe ❌
    3.Mitima ☑️
    4.Were Paul☑️
    5.Onana☑️

    Abateye iza Musanze FC

    1. Ben Ocen❌
    2.Niyonshuti Gad ❌
    3.Namanda Wafula☑️
    4.Ntijyinama Patrick ☑️

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-na-kiyovu-sports-zizahurira-ku-mukino-wa-nyuma-wa-made-in-rwanda

  • Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w'abantu biyahura #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko umugabane w'Afurika uza ku isonga mu kugira umubare munini w'abantu bapfa biyahuye.

    Umugabane wa Afrika bivugwa ko ufite umuganga umwe w'indwara zo mu mutwe ku bantu 500.000, incuro 100 munsi y'urugero rusabwa na OMS.

    Hafi abantu 11 ku bantu 100.000 bapfa biyahuye buri mwaka muri Afrika, urugero ruri hejuru y'urw'isi aho bigereranywa ko abantu icyenda ku 100.000  ari bo bapfa biyahuye buri mwaka, nk'uko OMS ivuga.

    Indwara zo mu mutwe zifite uruhare rungana na 11%  mu bishobora gutuma umuntu yiyahura, nkuko OMS ibivuga.

    OMS ivuga ko n'abaganga b'indwara zo mu mutwe bake bahari ubasanga mu mavuriro yo mu Mijyi.

    Umuyobozi wa OMS muri Afrika  Matshidiso Moeti, avuga ko kwiyahura ari ikibazo gikomeye cy'amagara y'abantu n'ubwo ari gake usanga cyahawe ikibanza cy'imbere mu migambi ya za Leta ireba ubuzima.

    Iryo shami ubu ryatangiye intabaza ku mbuga nkoranyambaga ryo gukangurira abantu kumenya iby'iki kibazo no kucyirinda.

    Iyo ntabaza yok u mbuga nkoranyambaga yatangijwe mugihe hitegurwa kwizihiza umunsi  mpuzamahanga wahariwe  ubuzima bwo mu mutwe, uba buri tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka.

    @BBC

     

     

    The post Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w'abantu biyahura appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/07/afurika-ku-isonga-mu-kugira-umubare-munini-wabantu-biyahura/

  • Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyagabanutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse, bikaba bigomba kubahirizwa guhera tariki ya 08 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igiciro-cya-lisansi-na-mazutu-cyagabanutse

  • Mu Rwanda harimo kubera iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Urusaro International Women Film Festival, bwatangaje ko muri filime nyarwanda enye zigomba guhatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/mu-rwanda-harimo-kubera-iserukiramuco-mpuzamahanga-rya-sinema