Videography and photography schools in UgandaBest film schools in Uganda [â¦]
The post Best film schools in Uganda 2022 2023 appeared first on UGWIRE.
Videography and photography schools in UgandaBest film schools in Uganda [â¦]
The post Best film schools in Uganda 2022 2023 appeared first on UGWIRE.


Rutahizamu wa Rayon Sports, Léandre Onana Willy Essomba yatunguye benshi ubwo yatukanaga n’umufana kugera no ku muryango we.
Hari nyuma y’ubutumwa Rayon Sports yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram yihanganisha abakunzi b’iyi kipe ko impera z’icyumweru zitagenze neza.
Ubu butumwa Rayon Sports yashyizeho bwagiraga buti “ni ku wa Mbere. Umusaruro udashimishije ntuzahoraho. Reka tugaruke vuba.”
Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo binyuranye kugeza aho umwe ukoresha amazina ya Kizza Idrissa yaje akagira ati “mugure abataka muve muri ibyo, kandi mubwire Onana we ko tumurambiwe, kuki buri kipe nkuru adutenguha, n’aho ubundi igikombe tuzacyumvira kuri radiyo.”
Onana kwihangana byanye maze ahita aza n’uburakari bwinshi maze niko guhita amutuka igitutsi gikomeye.
Ati “Kizza Idrissa, G**** n’umuryango wa we, vayo ukine.”
Aha ni ho hahise hava guterana amagambo gukomeye hagati ya Onana wari warakaye n’uyu mufana.
Kizza yahise amusubiza ati “turakwishyura ngo ukine gicucu, kora akazi ka we cyangwa ubireke nyagus****”
Onana yahise agira ati “Kizza uranyishyura? Niba utabasha gukina ceceka kandi niba warakaye ngwino ukine kigoryi.”
Yunzemo ati “imitekerereze ya we igutegeka kwihisha inyuma ya telefoni utuvuga, genda ukine.”
Kizza yahise amubwira ko atari umunyamwuga rero natuze.
Ati “uri umukinnyi utari umunyamwuga, tuza ufite ubumuga bwo kutagenda tugomba kubimenya. “
Onana yahise amusubiza ati “Kizza ntubone nacecetse ukavuga, ntuzi aho njya, naba inyamanywa inshuro 100 kukurenza, ibyo bishyire mu mutwe wawe, niba umupira w’amaguru woroshye ngwino ukine uzishyurwa, niba atari ibyo ceceka urebe.”
“Ngwino ukine kinyamwuga, vayo unyereke uburyo uri umukinnyi w’umunyamwuga. “
Nyuma yo kubona uku guterana amagambo byafashe indi ntera, Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wo gufunga ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi post bari bashyizeho, ku buryo ubu nta muntu wemerewe kongera gutangaho ibitekerezo.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/onana-leandre-wa-rayon-yatutse-umufana-ku-muryango-we
Icyo gihe Nyirahakorimana yavuze ko igishengura abaturage ari uko uwitwa Barayagwiza mwene Kazanenda bivugwa ko yajyanye n’umugabo we kwiba iyi ntama ngo yaje gufungwa ariko agahita afungurwa ari naho bahera bavuga ko ari ibintu byari byateguwe bashaka kwikiza Nyakwigendera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru , Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko Bane mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndahimana batawe muri yombi. Aho bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murambi mu gihe hagikorwa Iperereza.
Nyirahakorimana akomeza avuga ko umugabo yahondaguwe ndetse agatemagurwa kugeza ashizemo umwuka ashinjwa kwiba Intama .Ngo yarakomanze undi agiye gukingura yumva hanze induru zirimo kuvuga abagabo avuga amazina barimo kumuhondagura bavuga ko yibye.
Akomeza avuga ko yahise aca mu muryango w’inyuma ashaka kwiruka ariko ngo bikamwanga mu nda agasubira inyuma aje kureba umugabo we ngo akabona intama yapfuye iri iruhande rw’uwo bavuga ko bibanye , umugabo we agakubwira anatemagurwa kugeza apfuye akandi hatabuze ubwishyu bwo kwishyura ibyo yibye.
Abaturage bavuga ko batumva uburyo uyu Ndahimana yishwe dore ko batamuziho ingeso yo kwiba, ahubwo ko ari umugambi wacuzwe kuko uyu Barayagwiza bivugwa ko bibanye iyi ntama , yikorejwe intumbi yayo mu muhanda akajyanwa kuri Station ya Polisi ya Murambi ariko ngo nyuma y’isaha imwe agahita afungurwa.
Undi avuga ko impamvu ibi byafashwe nk’akagambane ari uko aba bishe Ndahimana bari barikumwe n’umuyobozi w’Umudugudu wa Munyinya aho baje mu Mudugudu w’Iraro uhayobora atabizi kandi ngo abishe uyu Ndahimana ni abavandimwe ba Barayagwiza kuko bose ari bene Kazanenda.
Nyina wa Ndahimana avuga ko ubwo yumvaga umuhungu arimo gutabaza , yahise yitambika atakambana avuga ko afite ubwishyu bwo kwishyurira umuhungu we ariko ngo bikanga ahubwo nawe akaza gukubitwa inkoni ku itako na Mahoro mwene Kazanenda , ibintu avuga ko RIB izi neza dore ko bavuga ko hafashwe amafato hagatangwa ikirego ariko ntihagire icyo bitanga.
Uyu mukecuru mu kiniga cyinshi avuga ko itako rye ryangiritse ndetse na RIB , gusa akavuga ko atizeye ko rizakira, ati” Ryaraboze ntiriteze no gukira ,none se ubu ndabyizeye ko ntagomba kugwa hejuru y’umwana wanjye ?”. Ubu icyo cyizere ntakigira nte ku bagabo banteye mu rugo nanjye ndi nyina w’umwana”
Ikindi bavuga ko batumva uburyo Umuyobozi yahagarikiye umuntu akubitwa akarinda yicwa kandi yari kwitabaza izindi nzego zirimo Polisi .
Uwo bita Zirikana bavuga ko ariwe waje gufatira Ndahimana hafi y’iwe agahita atabaza abo bita bebe Kazanenda bityo bakaba basaba ubutabera bwimbitse kugora ngo abakoze ibi babiryozwe cyane ko bagombaga kuregera izindi nzego ahu kwica umuntu ngo yibye.
Binyuze kuri Twitter , Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwihanganishije Umuryango wa Nyakwigendera ndetse bwibutsa abaturage ko niyo baba bakosherejwe batagomba kwihanira kandi ko abakekwaho kwivugana Ndahimana batorotse ubu barimo gushakishwa.
Polisi y’u Rwanda nayo ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje ko iki kibazo yakimenye ndetse ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu barimo gushakishwa.
Gusa ibi byavuzwe na Polisi ndetse n’Akarere ka Rulindo, icyo gihe byatewe utwatsi n’abaturage cyane ko bavuga ko aba bene Kazanenda bashinjwa kwivugana Ndahimana barimo kwidegembya ku manywa y’Ihangu .
Umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru ,avuga ko ubwo yageraga muri aka Kagari ka Mvuzo hagombaga gushyingura Nyakwigendera , uyu Mukuru w’Umudugudu bivugwa ko ari ahagarikiye abamwishe yakubise amaso umunyamakuru agahita yurira igare akigendera.
Keza uri mu rukundo na B Trey akunze kugaragaza ko anyuzwe 'urukundo arimo kandi ko B Trey ariwe mugabo wigaruriye umutima we abinyujije mu mafoto asangiza abamukurikira ndetse n'ubutumwa buyaherekeza.

Uretse kuba umukobwa bigaragaza cyane na B Trey ukunzwe n'abatari bake by'umwihariko abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri rusange nawe akunze kugaragaza ko yahiriwe kuba afite umukunzi nka Keza mu buzima bwe.







Abinyujije k'urukuta rwa Twitter Uncle austin, yashyizeho ifoto y'ishati yandikaho ngo iyi T-shirt ninde ukunda kuyambara, hanyuma Rusine araza ahita ashyiraho amafoto Uncle Austin yambaye iyo T-shirt nde aherecyesha amagambo avuga ngo “nubundi waranyirukanye ntacyo nkiramira”

Abantu babwiye Rusine ko nubwo atakimukorera yibuke ko aho yagiye atari kuri radio ye nkuko Austin we afite radio ye.

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rusine-ashyize-hanze-austin-nyuma-yaho-amwirukanye


Ni mu muhango wayobowe na Se wabo Gen Salim Saleh Akandwanaho usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Gen Salim Saleh afatanyije n’umugore wa Gen Muhoozi Kainerugaba nibo bamwambitse iri peti riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.
Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko uhawe ipeti rya General, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.
Ntiharatangazwa inshingano nshya General Kainerugaba yaba yahawe, icyakora asanzwe ari n’umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.
Abantu batandukanye muri Uganda bateguye ibirori bikomeye byo kwishimira izamurwa rya Gen Muhoozi Kainerugaba.

