
Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-afrique-yapfushije-mukuru-we

Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-afrique-yapfushije-mukuru-we
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 bwakoze impinduka mu bakozi babwo batatu, barimo uwayoboraga ishami ry'imiyoborere mu karere wasubijwe kuyobora Umurenge, umukozi wari Umujyanama wa Komite Nyobozi hamwe n'uwari Gitifu w'Umurenge wagaruwe mu mirimo yahozemo mu karere.
Abakozi bahinduriwe imirimo, barimo Munyakazi Epimaque wari usanzwe ashinzwe ishami ry'imiyoborere mu karere ka Kamonyi, aho yajyanywe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba.
Munyakazi, si ubwambere agiye kuyobora Umurenge kuko mbere yo kuza mu mwanya akuwemo yari Gitifu w'Umurenge wa Nyarubaka wo muri aka karere. Umwanya akuwemo, ugiye kujyamo Muvunyi Etienne, uyu akaba yari asanzwe ari umujyanama wa Komite Nyobozi y'Akarere, aho nawe yazanywe muri uyu mwanya akuwe ku kuba Gitifu w'Umurenge.
Muri izi mpinduka kandi, Majyambere Samuel wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba yakuwe yo azanwa kuba Umujyanama wa Komite Nyobozi, umwanya n'ubundi yakuwemo ajyanwa kuba Gitifu w'Umurenge aho yabanje Kayumbu akahavanwa ashyirwa Ngamba.
Aganira na intyoza.com, yavuze ko amakuru yo kuba yimuwe nawe arimo kuyumva avugwa, ko gusa icyo azi ari uko yahamagawe akabwirwa ko ku Karere hari ubutumwa bwe, aho akeka ko bifitanye isano n'ibyo yumvise.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yahamirije umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y'izi mpinduka ari impamo. Yagize ati' Nibyo, nuko niko bimeze. Impinduka ni ibisanzwe, ni ukwimura umukozi kugira ngo imihigo(Performance) irusheho kuzamuka'.
Izi mpinduka, zibaye kuri aba bakozi b'Akarere, zije zikurikira izindi zabaye mu minsi ishize, aho ubuyobozi bw'Akarere bwazikoze muri ba Gitifu b'Utugari, mu bakozi batandukanye bakorera mu mirenge ndetse no muri ba Gitifu b'Imirenge uvanyeho uwa Ngamba na Kayumbu itari yakozweho kuri ba Gitifu.
Munyaneza Theogene
Ibihugu by'iburengerazuba n'inshuti zabyo byamaganye ibitero bya misile by'Uburusiya ku mijyi itandukanye muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru wayo Kyiv.
Amerika yavuze ko ibitero 'by'ubugome' byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry'abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko 'ababajwe cyane' n'ibyabaye.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera igikorwa cyo guturitsa ikiraro cy'ingenzi gihuza Uburusiya na Crimea cyo kuwa gatandatu.
Putin yaburiye kandi ko yiteguye gutegeka 'ibindi bitero bikaze'.
Naho Dmitry Medvedev wungirije umukuru w'inama nkuru y'umutekano y'Uburusiya we yavuze ko ibi bitero ari 'ikiciro cya mbere kimaze gukinwa. Hazakurikiraho ibindi.'
Ukraine ivuga ko misile 83 zarashwe ariko ko 43 muri zo zahanuwe zikiri mu kirere.
Muri video yatangaje, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko 'Ukraine idashobora guterwa ubwoba. [ahubwo] Ishobora gusa kurushaho kunga ubumwe'.
Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 14 bapfuye abandi benshi barakomereka kubera misile zarashwe mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Kharkiv, Dnipro na Zaporizhzhia.
Uduce twinshi twasigaye nta mazi n'amashanyarazi dufite nyuma y'uko izi misile zirashe ibikorwa remezo by'ingufu.
Abatuye i Kyiv bavuga ko bisa n'aho Uburusiya bwashatse kurasa ahantu haba hari abasivile benshi kuwa mbere mu gitondo, harimo n'aho bana bakinira, kuri kaminuza, na parike rusange izwi cyane muri uwo mujyi ya Taras Shevchenko.
Antonio Guterres yasobanuye ibi bitero 'nk'ikindi gikorwa kibabaje cyo gukomeza intambara' kandi ko abasivile ari bo bishyuye ikiguzi kinini.
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi uvuga ko ari icyaha cy'intambara, naho perezida wa komisiyo yawo Ursula von der Leyen yavuze ko Uburusiya buhagaze ku bugome n'iterabwoba.
Perezida Joe Biden ni umwe mu bategetsi bavuganye na Perezida Zelensky, yamwijeje 'gukomeza guha Ukraine ubufasha ikeneye mu kwirinda, harimo ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere bugezweho', nk'uko bivugwa n'ibiro bye White House.
Ubushinwa n'Ubuhinde ntabwo byigeze byamagana iyi ntambara, ariko byasabye ko ikwiye guhagarara.
Kubera ibi bitero inteko rusange idasanzwe y'umuryango w'abibumbye yahise iterana i New York nubwo mbere na mbere yari igamije kwiga ku duce twa Ukraine twigaruriwe n'Uburusiya duherutse kuberamo amatora ya referendum ariko ihinduka iyo kuvuga kuri ibi bitero byo kuwa mbere.
BBC

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA) cyatangaje cyo n'ibindi bigo bya Leta birimo RDB, Ikigo gishinzwe Ubutaka; Igishinzwe iby'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro-RMB; Igishinzwe ibidukikikije-REMA bigiye kwimukira mu muturirwa Leta yujuje ku Gishushu mu Karere ka Gasabo.
Iyi nyubako yaguzwe na Leta y'u Rwanda, yo kimwe n'izindi ziri kubakwa, ni zimwe mu zitezweho kugabanya ikiguzi Leta itanga mu gukodesha aho Ibigo n'Inzego bikorera.
Mu myaka itanu ishize, Leta y'u Rwanda yakoreshaga amafaranga arenga gato miliyari 3 Frw ku mwaka ku bukode bw'inyubako zikorerwamo n'inzego zitandukanye, gusa mu gihe gito ayo mafaranga yarazamutse, agera kuri miliyari 12 Frw ni ukuvuga hafi miliyari 1 Frw buri kwezi.
Â
The post Hari bigo bya Leta bigiye kuva mu bukode appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/11/hari-bigo-bya-leta-bigiye-kuva-mu-bukode/
Bisa nk’aho igikapu cy’umutoza Irambona Masudi Djuma gihora gifunze kuko muri iyi minsi nta kipe amaramo kabiri, Dodoma Jiji na yo yamaze kumwirukana.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo umutoza w’umurundi watoje ikipe ya Rayon Sports hano mu Rwanda, Irambona Masudi Djuma yagizwe umutoza w’ikipe ya Dodoma Jiji muri Tanzania.
Mu gihe yari ataramara n’umwaka umwe, iyi kipe yahisemo kumusezerera kubera umusaruro nkene aho mu mikino 6 ya shampiyona yari amaze gutoza yatsinzemo umwe, anganya 2 atsindwa 3, akaba yari ku mwanya wa 14 n’amanota 5.
Nk’uko bigaragara mu itangazo iyi kipe yasohoye ni uko kandi yanafashe umwanzuro wo gusezerera abatoza bose bakoranaga na Masudi Djuma, ubu ikipe igiye kuba itozwa n’umutoza w’ikipe y’abana, Omary Mohammed.
Masudji Djuma akaba yari yagiye muri Dodoma Jiji nyuma y’iminsi mike asezerewe na Rayon Sports yo mu Rwanda kuko yasinye imyaka 2 nk’umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021, tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy’ukwezi arimo akorwaho iperereza ni mu gihe tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa isesa amasezerano ye yari afitanye n’iyi kipe.
Baje mu Rwanda muri gahunda yiswe Legends in Rwanda.
Bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakirwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru.
Byari biteganyijwe ko Gatete ari buhagere saa sita n’igice z’ijoro, n’aho Mboma yagombaga kuhagera saa tatu z’ijoro
Abandi banyabigwi bari mu Rwanda ni Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Laura Georges na Lilian Thuram.
Biteganyijwe ko bazakorana inama n’inzego zitandukanye yo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda mu 2024.
Gatete utazibagirana mu Banyarwanda ni ubwa Mbere agarutse mu Rwanda kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abahoze bakina football mu bihugu bitandukanye mu isi bakomeje kugera i Kigali
Ku yandi makuru umva Radio Rwanda #Sports #LegendsInRwanda https://t.co/TUZFfxqyhm pic.twitter.com/2UJOhS27is
â” RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) October 11, 2022
Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Jimmy-Gatete-na-Patrick-Mboma-bari-i-Kigali
Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku cyaha cya ruswa y’igitsina n’icyo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bikomeje gufata indi sura.
Dr Murangira avuga ko abatwama abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye kuri ruswa y’igitsinda, hari igihe bisanga bari gukora ibyaha birimo nko gutangaza ibihuha.
Avuga ko abakomeza kuvuga abo bantu bakorewe iryo hohoterwa, harimo n’abakora ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga batabizi, nko kuba uwo muntu uba uvugwa, bagenda bamufotora ku buryo na we bituma yisanga ariho adatekanye.
Ati 'Mu byukuri ibyo ni umuco mubi, ibyo bintu byo gutanga inkwenene, guha akato umuntu ngo ni uko yavuze abandi, kuba yarabashije kwanga gutanga ruswa y’igitsinaâ¦mu byukuri uwo muntu ni we wari ukwiye gushyigikirwa kuko yakoze igikorwa cy’ubutwari abandi baba batinye gukora.'
Dr Murangira agaruka ku bakomeje kugaruka ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aho bamwe mu bavugwa muri uru rubanza, bagizwe iciro ry’imigani kuko bemeye gutanga amakuru.
Avuga ko ikibabaje ari uko biri gutambuka muri bimwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ati 'Sinzi niba muba mwabuze content [amakuru], abo bafata amasaaha abiri baganira ku muntu ! Mbona mwarabihaye n’imitwe ngo za operasiyo zakiâ¦ntabwo ari byo rwose.'
Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi ndetse n’aho aburaniye mu mizi, imwe mu mirongo ya YouTube, yagiye itambutswaho ibiganiro byibasira Miss Mutesi Jolly ndetse na Miss Muheto Nshuti Divine, babashinja kuba ari bo bafungishije uyu musore ukekwaho ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Bamwe mu batanga ibyo biganiro, bavuga ko Miss Jolly ari we wacuze umugambi wo gufungisha Prince Kid mu gihe Miss Muheto bamwita umugambanyi.
Dr Murangira avuga ko abakomeje kuvuga ibi bari bakwiye kwitonda bagategereza ko Ubucamanza busoza akazi kabwo kuko ari bwo bufite mu biganza ububasha bwo kugaragaza niba uwo bavuga ko arengana koko niba ari byo.
Ati 'Icya kabiri ntabwo bikwiye ko umuntu yakwikorera undi atazi n’aho ibintu biherereye.'
Avuga ko abakomeje kuvuga cyane kuri iki kibazo bibwira ko bari gusesengura no kugaragaza ukuri, bashobora kwisanga bakoze biriya byaha birimo gutangaza ibihuha.
Ati 'Dutanga warning [umuburo] cyane ariko ngira ngo igihe kigiye kugera ko igihe cya warning no kwigisha gihagarara noneho itegeko rigahaguruka rikirwanirira.'
Urubanza rwa Prince Kid rwatumye abatangaza ariya makuru bongera guhaguruka, rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 05 Ukwakira 2022, rwahise runapfundikirwa nyuma yuko Ubushinjacyaha busabye Urukiko ko rwazamuhamya ibyaha bumushinja, rukamukatira gufungwa imyaka 16.
Umuyobozi mukuru w'agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, na bagenzi be babiri birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n'imiyoborere idakwiriye yabagaragayeho.
Abirukanwe ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi.
Itangao ryaturutse muri Primature ryemeje ko Perezida Kagame yirukanye aba bayobozi kubera “Imyitwarire n'imiyoborere idahwitse”.
Eng. Deo Muvunyi yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa 16 Gashyantare 2022 binyuze mu Itangazo ryasohowe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe icyo gihe.
Mbere y'aho yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'Iterambere ry'Ubwikorezi muri RURA kuva muri 2004.
Eng. Deo Muvunyi yize Kaminuza mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga(KIST), akomereza muri Kaminuza yo muri Malaysia mu ishami ry'ikoranabuhanga.


Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-6-banduye-babonetse-mu-bipimo-974