
Blog
-
#COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…) -
Samantha wamamaye muri sinema Nyarwanda ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka #rwanda #RwOT
Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri sinema Nyarwanda ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka ubuheta.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mugore umaze kwandika izina muri sinema Nyarwanda amaze icyumweru kirenga yibarutse.
Ni umwana wa kabiri we n’umugabo we Kamanzi bakoze ubukwe muri 2019 bibarutse, ni nyuma y’uko kandi bagize ibyago umwaka ushize bagapfusha ubuheta (umwana wari uwa kabiri) wari wavutse yahuriranye n’isabukuru ya Samantha, ni umwana witabye Imana ataramara n’icyumweru avutse.
Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.
Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini.
Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.
Samantha yibarutse ubuheta -
Kampala: Ebola yishe umuntu wa mbere #rwanda #RwOT
Ku nshuro yambere kuva icyorezo cya Ebola cyongeye kuboneka muri Uganda mu kwezi gushize, umuntu umwe yahitanywe n'iyo ndwara ku murwa mukuru Kampala, ubu abo imaze kwica bose bakaba bashyitse ku 19.
Ku murwa mu kuru I Kampala, nta bantu bazwi banduye icyo cyorezo, ariko uru rupfu ni ikindi kimenyetso cy'uko irimo gukwirakwira hose ihereye aho yatangiriye hagati mu gihugu, ibyo bikaba bihangayikishije abashinzwe ubuzima, aho basabye Leta gushyira ako gace mu kato.
Umugabo wahitanywe na Ebola i Kampala, bivugwa ko ashobora kuba yaranduye hanyuma agahita ahunga aho yabaga nk'uko bivugwa n'abashinzwe ubuzima. Ngo ashobora kuba yarahise ajya gushaka abaganga Gakondo mu yindi ntara, nk'uko byatangajwe na Jane Ruth Aceng, Minisitiri w'Ubuzima muri Uganda.
Uwo mugabo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yapfuye kuwa gatanu w'icyumweru gishize ari mu bitaro by'igihugu bya Kiruddu, byimurirwamo abarwayi barembye.
Madamu Aceng, yavuze ko abaganga bavuye uwo mugabo bari basanzwe biteguye kandi bikingiye, kuko yari arembye cyane igihe yagezwaga kwa muganga.
Abantu 42 bivugwa ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yarahuye nabo, bamaze kumenyekana kandi barimo barakurikiranwa, nk'uko Minisitiri Aceng yakomeje abivuga. Kugera uyu munsi, abo bimaze kwemezwa ko banduye Ebola muri iki gihugu cya Uganda ni 54.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/2022/10/11/kampala-ebola-yishe-umuntu-wa-mbere/
-
Menya ibihembo abana b’abakobwa batsinze neza bahawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madamu Jeannette Kagame, yashyikirije ibihembo Inkubito z’Icyeza, aba bakaba ari abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi bo mu gihugu cyose. Izi (…)
-
Eng. Emile Patrick Baganizi yagizwe Umuyobozi mukuru wa RURA #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) yahawe Umuyobozi Mukuru w'agateganyo witwa Eng. Emile Patrick BAGANIZI.
Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko Eng. Baganizi atangira inshingano ze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.
RURA yahawe umuyobozi mushya nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, abayobozi bayo batatu birukanywe kubera imyitwarire n'imiyoborere idakwiye.
Abo ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi.

-
Mu Rwanda hatangijwe gahunda izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi. Ni (…)
-
RURA yabonye Umuyobozi Mushya w’Agateganyo #rwanda #RwOT
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Eng. Baganizi atangira inshingano ze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.
Eng. Emile Patrick Baganizi yari amaze imyaka irenga itatu ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.
RURA ihawe umuyobozi mushya nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, abayobozi bayo batatu birukanywe kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
Abo ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.

- Eng. Emile Patrick Baganizi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RURA-yabonye-Umuyobozi-Mushya-w-Agateganyo
-
Ruhango: Ishuri rya Karambi ryongerewe amashami rihabwa n’ibikoresho bya Laboratwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishuri ryisumbuye rya College Karambi mu Karere ka Ruhango ryahawe ibikoresho bya Laboratwari by’agaciro ka miliyoni 21frw, nyuma yo kongererwa amashami (…)
-
Nyagatare: Abana bangana na 2% ntibarasubira ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ababyeyi mu Karere ka Nyagatare barasabwa kujya bohereza abana ku ishuri hakiri kare, kuko kubasibya no gutinda kubasubizayo bishobora kubaviramo guta (…)
-
Ushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa aba ashyigikiye Umunyarwanda uhamye – Madamu Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madamu Jeannette Kagame, aributsa umuryango nyarwanda, ko gushyigikira uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, ari imwe mu ntambwe ifatika mu gutuma abasha (…)