Blog

  • Rusizi: Abahinzi ba Patchouli bijejwe isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwamaze kuganira n’umushoramari, uzabafasha guhinga no kugura igihingwa cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rusizi-abahinzi-ba-patchouli-bijejwe-isoko

  • Basanzemo umwuka mubi! Umuryango wa Neema uhe… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye n'umwe mubo mu muryango wa Neema Ngerero yasobanuye byimbitse kucyo bakeka cyaba cyaramuhitanye, avuga ko yasanzwe mu modoka yapfuye ndetse ko muri iyo modoka harimo umwuka mwinshi.

    Yagize ati' 'Turagushimiye cyane kubwo kuba utubajije ukuri ku icyateye urupfu rwe. Neema yasanzwe yapfuye mu modoka ye, mu rugo rwa musaza we. Imodoka yari iri mu igaraje ry’urwo rugo itazimije, ariko umuryango w'igaraje ufunze. Abaganga bahageze basanze ko hari umwuka mwinshi mubi witwa carbon monoxide mu nzu, ndetse no mu igaraje. Birashoboka ko yasinziriye mu modoka ye igihe yageraga mu igaraje, noneho uwo mwuka mubi ukamwica. Kugeza ubu urupfu rwe rufatwa nk’impanuka kuko nta kimenyetso kindi cy’icyo ataba yarakoze neza, kandi nta kindi gikekwa cyateye urupfu rwe. Murakoze''.

    Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n'amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.

    Abantu benshi batandukanye bahise batangira gutungurwa n'ibiri kuba, kugeza ubwo inyaRwanda.com yatangiye gushaka amakuru y'uyu munyamideli n'icyamwishe.

    Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na bamwe mu bazwi mu myidagaduro ndetse bari inshuti z'uyu mukobwa, bavuze ko yasanzwe mu modoka yapfuye ariko nabo nta makuru ahagije babifiteho.

    Neema yari umunyamideli utanga ikizere

    Umuhango wo gushyingura Neema bizakorerwa muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika, Phoenix, Arizona tariki 14 Ukwakira 2022.

    Kugeza ubu hamaze kuboneka ibihumbi 9,646 by'amadorari ya amerika mu gihe hakenewe ibihumbi 20 by'amadorari ya Amerika, yo gufasha umuryango wa Neema no kuwufata mu mugongo. Wifuza gutanga inkunga yawe kanda hano.

    Atabarutse akiri muto

    Neema Ngerero yavutse tariki 1 Mutarama 1997 atabarutse akiri muto kuko yari afite imyaka 25 y'amavuko gusa, ariko amaze kugera kuri byinshi mu bijyanye n'imideri yakoraga bya kinyamwuga ndetse amaze no kuyizamura.

    Neema mu bihe bye yarangwaga no kwishima

    Umuhango wo gushyingura Neema uzabera muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121798/basanzemo-umwuka-mubi-umuryango-wa-neema-uherutse-kwitaba-imana-wasobanuye-byimbitse-icyam-121798.html

  • Ihere ijisho uburanga bwa Juliana Nalu wigaruriye umutima wa Kanye West(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Juliana Nalu uri mu rukundo na Kanye West ni umukobwa w'imyaka 24 ukomoka mu Gihugu cya Brazil.

    Kanye West yahuriye na Juliana mu Bufaransa mu birori bya Paris Fashion Week 2022 ubwo uyu mukobwa yari mu bakobwa bamurikaga amadarubindi(Sun Grasses) yakozwe na Kanye West kuva icyo gihe rukundo rwabo rugatangira kumenyekana.

    Juliana Nalu abaye umukobwa wa kane ugiye mu rukundo na Kanye West nyuma y'uko atandukanye n'umunyamideri Kim Kardashian babyaranye abana bane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bwa-juliana-nalu-wigaruriye-umutima-wa-kanye-west-amafoto

  • Umusirikare wa Congo yishe urw’agashinyaguro umunyeshuri w’Umunyamulenge biteza Imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Ni imyigaragambyo yabereye muri teriwari uya Fizi mu Burasirazuba bwa Congo.

    Yitabiriwe n’abanyeshuri hamwe n’abarimu nyuma y’urupfu rw’uwitwa Mugaza Samuel, umusore uri mu kigero k’imyaka 16 y’amavuko wigaga mu mwaka wa munani.

    Yishwe atemaguwe n’umwe mu basirikare ba FARDC, ukorera muri Brigade ya 12 iri mu Minembwe.

    Abigaragambya baturutse mu bigo bitandukanye berekeza ahakorera ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwa, MONUSCO, ndetse n’ubwa gipolisi muri Madegu. Bari bafite ibyapa byanditseho ko bamaganye ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri bashaka ko abakoze ubwo bwicanyi bahanwa.

    Umuyobozi wa sosiyete sivile muri Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi St Cadet, avuga ko atangazwa no kubona abantu bicwa n’abagakwiye kubarinda.

    Bigirinka Pius, umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Complex Sclairemisoko de Minembwe, avugana n’itangazamakuru yagize ati : 'Twaje kwigaragambya, twamagana igikorwa cyabaye ejo ubwo hicwaga umunyeshuri wo mu burezi bw’ibanze mu wa munani, uzwi ku izina rya Muganza Samuel. Icyo kintu rero tubona atari icyo kwihanganirwa. Nicyo cyatumye tuza gusaba inzego za leta ngo zihe ubutabera umuntu kugira ngo yubahwe, agire icyo akora yibohoye mu mahoro cyangwa mu mutekano. Nta handi umuntu yicwa atemaguwe kugeza aho akuweho ingingo zimwe z’umubiri bakagenda bazerekana ngo bishe umunyarwanda.'

    Bavugana n’Ijwi ry’America, ubuyobozi bwa FARDC bwavuze ko uwo musirikare wishe uwo munyeshuri yafashwe ubu afunzwe, kandi ko bategereje abacamanza ba gisirikare bazava mu ntara ya Uvira bakaza kumuburanisha imbere y’abaturage i Minembwe.

    Bwiza.com, ivuga ko atari ubwa mbere mu Minembwe, abasirikare bashinjwa ibyaha byo kwica abaturage bo mubwoko bw’Abanyamulenge, aho ubwicanyi nk’ubwo buheruka muri 2021 ubwo abagore batanu bishwe n’abasirikare ba Brigade ya 12.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusirikare-wa-Congo-yishe-urw-agashinyaguro-umunyeshuri-w-Umunyamulenge-biteza-Imyigaragambyo

  • Inzobere mu mupira w'Amaguru, Julien Laurens avuga ko Kylian Mbappé yahemukiwe na PSG #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umupira w'amaguru mu gihugu cy'u Bufaransa, Kylian Mbappé yumva 'yarahemukiwe' na Paris St-Germain (PSG), none arashaka kuva muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere, nkuko bivugwa na Julien Laurens, inzobere ku mupira w'amaguru wo mu Bufaransa.

    Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2022, uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yashyize umukono ku masezerano mashya y'imyaka itatu, ariko ubu arumva yarakoze 'ikosa'. Kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino, Mbappé amaze gutsindira PSG ibitego 12 mu marushanwa yose. Yakwifuza kwerekeza muri Real Madrid.

    Luis Campos, umuyobozi w'ibikorwa bya siporo muri PSG, avuga ko uyu rutahizamu w'imyaka 23 atigeze 'na rimwe avuga ku kuva' muri iyi kipe mu kwezi kwa mbere.

    Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza mu kiganiro yagiranye na Laurens, yagize ati:' Yumva yarahemukiwe n'ikipe kubera ko ibintu byose ikipe yamusezeranyije ubwo yashyiraga umukono kuri arya masezerano mashya yo kugeza mu mwaka wa 2025 bitabayeho'.

    Akomeza ati' Ibyo yasezeranyijwe byuko bazazana undi rutahizamu kugira ngo [we] ashobore gukina mu mwanya we mwiza ari inyuma ya rutahizamu, byuko Neymar atazaba ahari kandi ko azagurishwa, byuko bazagura myugariro wo hagati, kandi ko ari we [Mbappé] uzaba izingiro ry'uyu mushinga. Ibi bintu byose ntibyabayeho'.

    Yongeraho ati' Twari tubizi ko hari umwuka mubi none ubu yafashe icyemezo kandi ntashaka kuhaba [muri PSG]. Yumva ko yakoze ikosa mu kongera kontaro ye kandi ko yagakwiye kuba yarahavuye ku mpeshyi, ubu ahanze amaso igihe cy'igura n'igurisha ry'abakinnyi cyo mu kwezi kwa mbere kugira ngo arebe aho ashobora kwerekeza'.

    Mbappé, yegukanye igikombe cy'isi cyo mu mwaka wa 2018 hamwe n'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa. Muri PSG, amaze kwegukana ibikombe 11 hamwe n'iyi kipe, birimo ibikombe bine bya shampiyona ya Ligue 1, kuva yagera muri PSG mu mwaka wa 2017 avuye muri Monaco, akaba yaratangiye muri PSG nk'umukinnyi wo ku masezerano y'inguzanyo.

    Ku wa gatanu w'icyumweru gishize, yaje ku isonga ku rutonde rw'ikinyamakuru Forbes rw'abakinnyi b'umupira w'amaguru binjiza amafaranga menshi cyane ku isi. Ni bwo bwa mbere undi muntu utari Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo aje kuri uwo mwanya wa mbere mu myaka icyenda ishize.

    Laurens yongeyeho ati:' Mu bitekerezo bye biraboneka ko hari ikintu cyamenetse [kitagenda] hagati ye n'ikipe. Real Madrid yari yiteguye kuza ku mpeshyi ikamugura nk'umukinnyi udafite indi kipe akinira. Igomba kuba igifite amafaranga yo kumugura ndetse n'ayo kumuhemba. Chelsea, yaza kumushaka? Manchester City yaza? Naho se Manchester United y'umutoza Erik ten Hag? Ni ikintu kimwe kuba ashaka kugenda ariko ni ikindi kintu kubona uwashobora kumugura ndetse n'ayo PSG imushakamo. PSG ubu iri mu mwanya mwiza. Bishobora gusaba ko ayigumamo kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye, nuko akareba uko bigenda ku mpeshyi'.

    Ariko, avuga mbere y'umukino wa Champions League wo ku wa kabiri PSG yanganyijemo igitego 1-1 na Benfica, Campos yapfobeje kumvikanisha ko Mbappé adatuje muri PSG.

    Yabwiye televiziyo yo mu Bufaransa Canal Plus ati: 'Mba ndi kumwe na Kylian Mbappé buri munsi. Nta na rimwe yari yigera ambwira ibyo kugenda mu kwezi kwa mbere. Ntabwo ari ibyo umukinnyi avuga, ni ibivugwa [n'ibitangazamakuru], kandi kugira amakuru nk'ayo mbere y'umukino nk'uyu [wo ku wa kabiri] ni ibintu bikomeye cyane. Ni yo mpamvu ndi hano, ngo nyahakane kandi mvuge mu buryo busobanutse ko Kylian Mbappé atarigera na rimwe ambwira cyangwa ngo abwire perezida [Nasser Al-Khelaifi] ku kuva muri PSG mu kwezi kwa mbere'.

    Aganira n'igitangazamakuru RMC Sport, Campos yongeyeho ati: 'Kylian ni umunyamwuga udasanzwe. Nk'urugero, yakinnye arwaye mu mukino uheruka na Reims, yabikoreye ikipe. Mbona Kylian agera ku kibuga ari kumwe n'abakinnyi bagenzi be, yishimye buri munsi kandi afite ubushake bwinshi cyane bwo gukora'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/12/inzobere-mu-mupira-wamaguru-julien-laurens-avuga-ko-kylian-mbappe-yahemukiwe-na-psg/

  • M23 yahishuye icyakorwa igahagarika intambara ; inakomoza ku byo kwisubiza Umujyi wa Bunagana byavuzwe na Congo #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ejo kuwa 11 Ukwakira 2022 ,Bertrand Bisimwa yavuze ko Intambara ya M23 yatewe n’urusobe rw’ibibazo bimaze imyaka myinsh biturutse ku miyoborere mibi y’Ubutegetsi bwa DR Congo uko bwagiye busimburana byumwihariko nk’ikibazo cyo kwironda no gushyira imbere inyungu za bamwe cyangwa se iz’abantu ku giti cyabo bakirengagiza iz’abandi yongeraho ko mu gihe ayo makosa yakosowe M23 izahita ihagarika intamabara burundu.

    Yagize ati :' Intambara yacu nicyo gisubizo cyonyine ku bibazo n’amakimbirane DR congo imazemo igihe. kwironda,no gushyira imbere inyungu za bamwe cyangwa se iz’abantu ku giti cyabo ,hakirengagizwa abandi nibyo duharanira ko byacika. Mu gihe ayo makosa yose akosowe muri DR Congo, nibwo tuzemera gushyira intwaro hasi tugahagarika intambara.'

    Ku rundi ruhande, abakurikiranira hafi ikibazo cya M23 n’Ubutegetsi bwa DR Congo, bemeza ko muri ibi bihe Umutwe wa M23 usa n’uwamaze gucisha bugufi Ubutegetsi bwa DR Congo , nyuma yaho umaze hafi amezi ane Ugenzura tumwe mu duce tw’igihugu duherereye muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse ko uyu mutwe, ubu wifitiye ikizere gihagije cyo kuba inzira byacamo zose witeguye ndetse ufite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’Ubutegetsi bwa DR Congo.

    Kuri Ubu kandi, ngo M23 yamaze gukataza muri diporomasi k’uburyo aho Ubutegetsi bwa DR Congo bugeze hose busanga ibirenge bya M23 byarahageze kera, ndetse n’impamvu watanze yatumye wubura imirwano ikaba isigaye yumvwa na benshi kurusha ibisobanuro bitangwa n’Abategetsi ba DR Congo.

    Bikaba bitandukanye no mu myaka ya 2012 na 2013 ubwo umutwe wa M23 wamaganwaga n’amahanga ndetse ugafatirwa imyanzuro, byatumye ugabwaho ibitero n’ingabo zihuriweho maze barwanyi n’abayobozi bawo bagahunga berekeza muri Uganda abandi mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yahishuye-icyakorwa-igahagarika-intambara-inakomoza-ku-byo-kwisubiza-Umujyi-wa-Bunagana-byavuzwe-na-Congo

  • Ebola yishe umuntu i Kampala #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyageze mu murwa mukuru wa Kampala ndetse umuntu umwe kikaba cyamuhitanye. Minisitiri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ebola-yishe-umuntu-i-kampala