
Blog
-
Gen Muhoozi yambuwe inshingano yari asigaranye mu gisirikare cya Uganda #rwanda #RwOT
Gen Muhoozi Kainerugaba yambuwe inshingano zo kuyobora Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya abarwanyi b'Umutwe w'iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lt General Muhoozi Kainerugaba w'imyaka 48 y'amavuko wambitswe ipeti rya General, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.
Mu minsi ishize ni bwo Gen Kainerugaba yanditse ubutumwa bwinshi ku rubuga rwe rwa Twitter, bwababaje cyane abanya Kenya yashotoye.
Bumwe muri ubwo butumwa, yavuze ko we n'abasirikare be byabatwara ibyumweru bibiri gusa mu gufata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Ubundi butumwa yavuze ko yababajwe n'uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuba yaratanze ubutegetsi, mu gihe byari byoroshe gutsinda andi matora.
Ibyo byatumye se ariwe Perezida Museveni asaba imbabazi iki gihugu ati 'Ndasaba abavandimwe bacu bo muri Kenya kutubabarira ku butumwa bwoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka hano, ku bijyanye n'amatora muri iki gihugu gikomeye. Ntabwo byemewe ku bakozi ba leta, baba abasivili cyangwa abasirikare, kuvuga cyangwa kwivanga mu buryo ubwo aribwo bwose, mu bibazo by'imbere mu gihugu cy'abavandimwe.'
Muri iryo tangazo rye ryo ku wa gatatu, Museveni yasobanuye ko yongereye ipeti Gen Kainerugaba kubera ibintu byinshi byiza yakoze n'ibyo akomeje gukora.
Kugeza ubu nta zindi nshingano Gen Muhoozi arahabwa mu Gisirikare cya Uganda uretse kuba Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu by'umutekano n'ibikorwa bikenewemo ingabo zibarizwa mu mutwe udasanzwe, 'Special Operations Forces'.
-
RIB yataye muri yombi abarimu bakekwaho kwaka ruswa abanyeshuri muri Kaminuza #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu babiri bo muri Kaminuza imwe yo mu Rwanda,rubakurikiranyeho kwaka abanyeshuri indonke y'amafaranga ngo babahe amanota atubutse batakoreye.
RIB kandi ngo yamaze kubakorera dosiye y'ikirego baregwa ruyishyikiriza Ubushinjacyaha tariki 10 Ukwakira 2022.
RIB yafashe aba barimu mu bihe bitandukanye mu cyumweru gishize barimo uwafashwe tariki 7 Ukwakira n'undi wafashwe ku ya 03 Ukwakira 2022.
Uwafashwe ku ya 03 Ukwakira, akurikiranyweho kwaka indonke ya 1 355 250 Frw, yahawe n'abanyeshuri 24, mu gihe undi akekwaho kwaka abanyeshuri 28 amafaranga angana na 457 250. Bombi bakaba bakekwaho gukora ibi byaha muri 2021.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yaboneyeho kwibutsa abakwa ruswa, kwanga kuyitanga ahubwo bakagaragaza abayibatse kugira ngo babiryozwe.
Ati 'Biragayitse iyo bamwe bumva ko bajya bakoresha ruswa kugira ngo babone ibyo amategeko atabemerera.'
Itegeko n°54/2018 ryo Kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 4 rigira riti:
Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.
-
Urubanza rwa Félicien Kabuga rwakomeje atari mu rukiko,Ubushinja cyaha bubazwa ibibazo #rwanda #RwOT
Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside rwakomeje kuri uyu wa gatatu i La Haye mu Buholandi mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rukomeza we adahari.
Iburanisha rya mu gitondo ryibanze ku kubaza ibibazo (cross-examination) umutangabuhamya ushinja Kabuga.
Umunyamategeko Françoise Matte, umwe mu bunganira Kabuga, ni we wabajije ibibazo uwo mutangabuhamya, ariko ahita asaba ko iki cyiciro cy'iburanisha gishyirwa mu muhezo mu kwirinda ko umwirondoro w'uwo mutangabuhamya w'umugore wahava ushyirwa ku karubanda.
Icyo cyifuzo cye cyemewe n'umucamanza Iain Bonomy uyoboye inteko y'abacamanza barimo kuburanisha uru rubanza.

BBC -
Thierry Henry yikomye Kylian Mbappe amushinja ubunyamwuga buke #rwanda #RwOT
Uwari umukinnyi w'icyamamare muri Arsenal, Thierry Henry, yasabye Kylian Mbappe kwiga gushyira ikipe imbere akareka gukangisha ibyo kuva muri Paris Saint-Germain.
Amezi ane gusa niyo ashize uyu rutahizamu yanze kwerekeza muri Real Madrid asinya amasezerano mashya muri PSG.
Umubano wa Mbappe na PSG biravugwa ko wangiritse ndetse uyu musore w'imyaka 23 arifuza kugenda muri Mutarama.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Umufaransa avuga ko amasezerano yari yahawe ku byerekeye kugura bakinnyi bashya atubahirijwe,cyane ko yari yarabwiwe ko bazagura umukinnyi usatira we agakina ku mwanya we akunda wo guca ku ruhande rw'ibumoso.
Henry nawe yanyuze mu bihe nk'ibyo muri Barcelona, yasabwe guca ku ruhande rw'ibumoso nubwo yabaye icyamamare muri Premier League akina imbere muri Arsenal.
Uyu mugabo w'imyaka 45 ashimangira ko ubushake bw'umutoza buri gihe aricyo kintu cy'ingenzi, ashimangira ko Mbappe agomba kwiga kugendera ku murongo.
Ati “Turabizi ko adakunda uriya mwanya. Ntawe ukunda gukoreshwa mu mwanya aziko atari mwiza.
Bamubwiye ko ikipe aricyo kintu cy'ingenzi cyangwa bamuteye kumva ko afite agaciro kuruta ikipe?
Ndakoresha inkuru yanjye bwite.Sinakundaga gukina ku mpande muri Barcelona. Narabyangaga. Ariko nagombaga kubikorera ikipe. Ntabwo nigeze nkunda nyuma yo guhamagarwa inshuro 100 kandi sinzi ibitego natsinze mu bufaransa, nagombaga kujya gukina ibumoso.
Ariko igihe kimwe, nibutse ko hariho itegeko rimwe gusa, umutoza aragusaba gukora ikintu. Urabikora ku bw'inyungu z'ikipe. Kandi ikipe yawe iratsinda,igihe ikipe yawe itsinzwe, nabyumva. '
Henry yakomeje avuga ko atazi icyo PSG yasezeranyije Mbappe ariko akwiye kumenya icy'ingenzi mu buzima bwe.
Umuyobozi wa Siporo muri PSG,Luis Campos yabwiye RMC Sport ko Mbappe atigee ababwira ko ashaka kugenda nubwo ibinyamakuru bikomeye ku isi byemeje ko atishimye ndetse yasabye kugenda mu kwezi kwa mbere.
-
Hakenewe igisubizo ku burwayi bwo mu mutwe bukomeje kwiyongera – Abasesenguzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu bajyanama ku buzima bw’imitekerereze bagaragaza ko hakiri imbogamizi zikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kugira ngo abantu babashe guhangana (…)
-
Itangazo: MUKANSONEYE Esperance yasabye guhindura amazina akitwa SIBORUREMA Esperance #rwanda #RwOT
Uwitwa MUKANSONEYE Esperance yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa SIBORUREMA Esperance mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'uwo bshyingiranwe.
Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

-
APR FC yatsinze Marine FC, Musanze FC itsinda Gorilla FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2022, mu gihe Musanze (…)
-
Byiringiro Lague yagarutse mu kibuga neza batsinda Marines 3 #rwanda #RwOT
Ibitego bya Byiringiro Lague wari umaze iminsi adakina na Mugisha Bonheur byafashije APR FC gutsinda Marines FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2022-23.
Umutoza wa APR FC, Erradi Adil Mohammed, yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanzamo uhereye mu izamu, bijyanye n’umusaruro utari mwiza iyi kipe yari imaze iminsi ifite aho yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC.
Ku ruhande rwa Marines FC, Rwasamanzi Yves yitabaje ikipe ye isanzwe ariko iburamo Mugisha Desire wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka.
Marines FC yari nziza mu gice cya mbere yabonyemo uburyo bubiri burimo umupira washyizwe muri koruneri na Mutabazi Alexandre n’irindi shoti rya Gitego Arthur ryanyuze hejuru gato y’izamu.
APR FC na yo yabonye uburyo butandukanye burimo umupira wa Mugunga Yves wanyuze hejuru y’izamu, ishoti rya Ishimwe Christian ryafashwe n’umunyezamu n’uburyo bwa Ishimwe Anicet bwagiye hanze.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye zatanze umusaruro ku ruhande rwa APR FC yinjije ibitego bibiri bya Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur ku munota wa 77 n’uwa 89.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ya gatanu igira amanota icyenda mu mikiino imaze gukina, irushwa atatu na Rayon Sports zinganya imikino.
APR FC izasubira mu kibuga tariki ya 17 Ukwakira, ihura na Police FC mu mukino w’Umunsi wa gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe.
Nyuma yaho, iyi kipe yambara umukara n’umweru izamara ibyumweru bibiri idakina kugeza ubwo izaba ihura na Gorilla FC ku munsi wa munani wa Shampiyona.
Imikino y’Umunsi wa gatandatu n’uwa karindwi yari guhuramo n’amakipe ya AS Kigali na Espoir FC, yasubitswe kubera ko ifite abakinnyi batanu mu Amavubi U-23 azakina na Mali y’abatarengeje iyo myaka tariki ya 22 Ukwakira i Huye n’iya 29 Ukwakira i Bamako.
Bonheur watsinze igitego cya kabiri
Ishimwe Christian wa APR FC yari ahagaze neza
Wari umukino wabanje kugora APR FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-yagarutse-mu-kibuga-neza-batsinda-marines-3
-
MINICOM yasubitse gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe (…)