Blog

  • Uwari Umukozi wo mu rugo yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Kabuga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane, umucamanza uyoboye iburanisha yatangiye abwira urukiko ko na bwo Félicien Kabuga yahisemo kutaryitabira, ku mpamvu umucamanza atavuze, ariko ko urubanza rukomeza adahari.

    Nuko umunyamategeko wo ku ruhande rushinja Kabuga atangira atanga incamake y’ubuhamya bw’umutangabuhamya wumviswe n’urukiko mu iburanisha ryabaye ku wa gatatu nyuma saa sita.

    Uwo mugore, uvuga ko mu 1994 yabaga ku Muhima mu mujyi wa Kigali, muri iyo ncamake yabwiye urukiko ko nyuma y’umwaduko w’amashyaka menshi mu Rwanda yakunze kubona abategetsi bo mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi n’abo muri CDR bakorera inama mu nzu ya Kabuga aho ku Muhima.

    Avuga ko na mbere yuko jenoside itangira, Interahamwe zari zaratangiye kwibasira Abatutsi.

    Avuga ko inshuro ebyiri mu 1993, we ubwe yabonye Kabuga ari kumwe n’izo Nterahamwe zakoreshaga iyo nzu ye yo ku Muhima, zirimo n’izari zaragize uruhare mu kuyubaka zivuye iwabo wa Kabuga i Byumba.

    Uwo mutangabuhamya w’ubushinjacyaha avuga ko mubyara we yaje kwicwa n’Interahamwe nyuma yuko zibafunganye zikanabafata ku ngufu.

    Avuga ko yajyaga yumva radio RTLM kugeza mu kwezi kwa gatanu mu 1994, aho umwe mu banyamakuru bayo Valérie Bemeriki yakundaga gushishikariza Interahamwe gufata ku ngufu Abatutsikazi yitaga “ibizungerezi”.

    Bemeriki wari umunyamakuru wa RTLM yemeye ibyaha yarezwe bya jenoside akatirwa gufungwa burundu, afungiye muri gereza ya Kigali.

    Nyuma y’ubwo buhamya, urukiko rwumvise ubw’undi mutangabuhamya w’umugore ushinja Kabuga, uvuga ko yahoze ari umukozi wo mu rugo hagati yo mu mwaka wa 1990 na 1994.

    Avuga ko yagiye abona Interahamwe zikora imyitozo ku Kimihurura i Kigali, na mbere yuko jenoside itangira.

    Uyu mutangabuhamya avuga ko mu 1993 yabonye Kabuga ari kumwe n’umukuru w’izo Nterahamwe zo ku Kimihurura, ndetse abona zirimo guhabwa intwaro.

    Avuga ko nyuma yaje guhungishirizwa kuri stade Amahoro mu gihe cya jenoside, bikozwe n’abasirikare b’umuryango w’abibumbye bo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR).

    Avuga ko aho kuri stade Amahoro bamwe mu bahahungiye bari bahunganye amaradio, ari na ko bashoboye kumva radio RTLM, bakumva abanyamakuru bayo Kantano na Valérie Bemeriki bavuga ko ubatera inkunga ari Felicien Kabuga.

    Ndetse ngo abo banyamakuru bumvikanye bashishikariza Interahamwe kugaba igitero kuri stade Amahoro bavuga ngo “Inyenzi nyinshi ni ho ziri”.

    Uwo mutangabuhamya – incamake y’ubuhamya bwe yasomwaga n’umwe mu banyamategeko bashinja Kabuga – yavuze ko abo banyamakuru bakoreshaga imvugo yo gupfobya, nkaho bashishikarizaga Interahamwe “kumva icyanga cy’Abatutsikazi”, ibyo we yumva ko kwari ukuzishishikariza kubafata ku ngufu.

    Uwo mutangabuhamya yavuze ko nyuma yaho mu 1994 yaje kongera guhura n’umuryango we nyuma yuko Inkotanyi zibajyanye mu gace zagenzuraga i Byumba, nyuma bahava bongera gusubira i Kigali nyuma yuko yigaruriwe na FPR.

    Yabajijwe n’uwo munyamategeko niba hari ahandi hantu ho muri Kigali Kantano yashishikarizaga Interahamwe kujya guhiga Abatutsi, avuga mu Rugunga, kandi ko benshi bahiciwe. Yanavuze n’i Nyamirambo.

    Umucamanza yabajije umunyamategeko Emmanuel Altit wo ku ruhande rwunganira Kabuga niba bifuza kubaza ibibazo (cross-examination) uwo mutangabuhamya, maze avuga ko mugenzi we Françoise Matte ari we umubaza.

    Uyu yabajije uwo mutangabuhamya niba we ku giti cye yari yarigeze yibasirwa mbere y’igitero ku Rwanda cy’Inkotanyi cyo mu 1990, avuga ko ntawamwibasiye mbere yaho.

    Gusa ngo ubwo abiswe ibyitso by’Inkotanyi bari batangiye gutabwa muri yombi mu 1990, Interahamwe zateye kwa se ku Kibuye, zivuga ko we yoherereje se intwaro zo kwitorezaho na we ngo yari yarahawe n’Inkotanyi, nuko ngo se aziha inka nk’uburyo bwo kwigura ngo abe amahoro.

    Uyu mutangabuhamya, icyo gihe ngo utari wakagize imyaka 30, yavuze ko ibyo byari urwitwazo rw’Interahamwe kuko ngo icyo gihe atari yakabonye n’uko imbunda imeze.

    Nyuma yo kumara igihe uwo mutangabuhamya abazwa mu muhezo, iburanisha ryongeye kugaruka ku karubanda.

    Gusa ubwo yasubizaga ikibazo cy’igihe Interahamwe zatangiriye kwitoza – aho yavuze ko zatangiye guhera mu mpera y’umwaka wa 1993 kugeza na mbere gato ya jenoside mu 1994, umusemuzi yaje kwibaza niba ubu buhamya yari arimo gutanga buri mu muhezo kuko bwashoboraga gutuma uwo mutangabuhamya amenyekana umwirondoro.

    Nuko umucamanza wongera gusaba ko iburanisha rikomeza mu muhezo niba umutangabuhamya yumva umwirondoro we ushobora kumenyekana.

    Ubwo kongera kubaza umutangabuhamya byari bigarutse ku karubanda, umunyamategeko wo ku ruhande rushinja Kabuga yazamuye inzitizi ubwo umunyamategeko Matte yabazaga uwo mutangabuhamya niba hari ubusembwa (ubumuga) yasigiwe na jenoside, yaniciwemo benewabo benshi.

    Gusa icyo kibazo cyafashwe n’inteko iburanisha nk’igishobora kumenyekanisha umwirondoro w’umutangabuhamya mu kugisubiza, iburanisha ryongera gukomereza mu muhezo.

    Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda, we mu gihe gishize yireguye abihakana.

    Ivomo:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/article/Uwari-Umukozi-wo-mu-rugo-yatanze-ubuhamya-mu-rubanza-rwa-Kabuga

  • Umunsi wa gatanu wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukwakira 2022 harakomeza imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona y'u Rwanda izwi nka Primus National League, ni nyuma yaho imikino imwe n'imwe yaraye ibaye.

    Kuri uyu wa gatatu, nibwo mu mikino yaraye ibaye ikipe ya Musanze FC yatsindaga ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-0, APR FC nayo itsinda Marines FC 2-0. Mu wundi mukino wabereye mu ntara y'i Burengerazuba ikipe ya Espoir Fc yo mu karere ka Rusizi yanganyije na Rutsiro FC 0-0.

    Undi mukino wakagombye kuba kuwa kabiri w'iki cyumweru ariko ntube, ni uwari guhuza ikipe ya Rayon Sports na As Kigali.

    Uyu mukino ariko ntabwo washoboye kuba kubera ko ikipe y'abanyamujyi kuri ubu iri kubarizwa hanze y'u Rwanda aho yerekeje muri Libya gukina umukino wo kwishyura na Al Nasr yo muri Libya.

    Imikino yindi yo kuri uyu munsi irakomeza ku gicamunsi ndetse no mu ijoro ryo kuri uyu wa kane by'umwihariko kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo haraza kubera umukino uhuza Police FC na Bugesera FC.

    Gahunda y'imikino ikinwa kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022:

    -Kiyovu SC vs Etincelles (Kigali Stadium, 15h00)

    -Police FC vs Bugesera FC (Kigali Stadium, 18h30′)

    -Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare Stadium, 15h00′)

    -Rwamagana City vs Gasogi United (Ngoma Stadium, 15h00′).

    The post Umunsi wa gatanu wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-yu-rwanda-urakomeza-as-kigali-iri-mu-nzira-yerekeza-muri-libye-gukina-na-as-nasr-muri-confederation-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-yu-rwanda-urakomeza-as-kigali-iri-mu-nzira-yerekeza-muri-libye-gukina-na-as-nasr-muri-confederation-cup

  • Huye:Uwishe mushiki we amutemye yahanishijwe igihano gikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 58 y'amavuko, yaburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma.

    Iki gihano cyo gufungwa burundu, uyu mugabo witwa Ntakirutimana Domitien, yagikatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 ubwo uru Rukiko rwamuhamyaga iki cyaha cyo kwica mushiki we witwa Mukarutagengwa Immaculee.

    Ubushinjcyaha bwaburanaga n'uyu mugabo muri uru rubanza, buvuga ko iki cyaha yagikoze tariki 02 Kamena 2022 ahagana saa kumi z'umugoroba (16:00').

    Uyu mugabo yaburanye yemera icyaha, avuga ko yatemye mushiki we ahantu hatandukanye harimo mu mutwe no ku ijosi agahita ahasiga ubuzima.

    Ntakirutimana Domitien yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyakwigendera, bapfa kuba yari amaze iminsi agurisha ku isambu y'iwabo ariko ntibamuheho.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu, ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruracyemeza.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/huye-uwishe-mushiki-we-amutemye-yahanishijwe-igihano-gikomeye

  • US: Bamwe mu birabura barimo guhabwa impozamarira #rwanda #RwOT

    Evanston, umujyi wo muri leta ya Illinois, ni ahantu harimo kubera ibintu bidasanzwe.

    Muri uyu mujyi uri mu majyaruguru ya Chicago, akayaga karahutera ku madirishya y'inzu z'amatafari ziri ku murongo, mu gihe amabendera y'umukororombya n'ibyapa byanditseho 'Black Lives Matter' bigaragara buri hamwe.

    Utuwe n'abantu 78,000  hafi 2/3 byabo ni abazungu, hafi 1/5 ni abirabura, n'undi mubare w'imiryango y'abanyaziya n'abahispaniya politiki yaho ifunguye ku bindi bitekerezo.

    Mu matora ya 2020, Donald Trump hano yabonye amajwi atagera kuri 1/10.

    Ariko kimwe n'ahandi muri Amerika, Evanston ihanganye n'ibibazo by'umurage w'ubusumbane bushingiye ku irondaruhu bikomoka ku ivangura n'ubucakara.

    Louis Weathers arateganya gushyira ayo mafaranga mu kwishyura 'mortgage' y'umuhungu we

    Mu gihe ahantu, nka California, barimo baganira ku buryo bwo gutanga indishyi ku bucakara, Evanston ho barimo kwibanda ku bikorwa bifitanye isano n'ibyo ariko by'akarengane ko mu gihe cya vuba aha gishize: kuvangura abirabura iyo bigeze ku kugura inzu.

    Uyu mujyi watangiye kwishyurira abawutuye b'abirabura bahura n'ingorane mu kugura inzu bifuza kubera ingamba zo hagati mu kinyejana cya 20 ni wo mujyi wa mbere muri Amerika ukoze ibi.

    Abakorerwa ibi barabyishimiye  ariko buri wese ntiyemera niba koko ubu ari ubutabera.

    Izo mpozamarira ni bwoko ki?

    Igitekerezo ko Amerika hari icyo igomba abirabura bayituye — bamwe muri bo bari abacakara, kandi bamwe bakomeje kuzahazwa n'ingaruka z'ivanguramoko — kimaze imyaka amagana.

    Mu kinyejana cya 18, umucakara wavuye muri Ghana witwa Belinda Royall yahawe amafaranga yo kumutunga mu zabukuru (pension) n'urukiko rw'i Massachusetts. Abanyamateka bamwe babifata nk'urugero rw'impozamarira mu mateka ya Amerika.

    Itegeko ry'igisirikare ryo mu gihe cy'intambara y'imbere muri Amerika ryafatiriye ubutaka bunini bw'abazungu muri South Carolina na Georgia ngo buhabwe abacakara babohowe.

    Igipimo cy'ibibanza byakaswemo cyaganishije ku ntero izwi nka '40 acres and a mule' — intero y'impozamarira zari zizejwe abacakara — ariko amaherezo nta cyo bahawe.

    Kuva ku ntambara y'imbere muri Amerika (1861 —1865), nta mpozamarira kuri benshi yigeze igeragezwa, kugeza vuba aha igitekerezo cyo kuriha abakomoka ku bacakara cyakomeje kuba ingingo ya politiki itarakozweho.

    Kuva mu myaka ya 1980, abakuriye abirabura bari mu nteko ya Amerika buri mwaka bagiye bategura umushinga wo gushyiraho komite yo kwiga ku mpozamarira, ariko nta na rimwe yigeze isatira no kuba yaba itegeko.

    Robin Rue Simmons, impirimbanyi y'izo mpozamarira akaba n'uwahoze mu nama y'ubutegetsi ya Evanston wanagize uruhare ngo amategeko y'uwo mujyi ahindurwe, agira ati: 'Ni umuzigo uremereye.'

    Madamu Simmons abona umushinga wa Evanston ari intambwe ntoya y'agace kamwe, ariko ishobora gutera impinduka nini.

    Ati: 'Twerekanye ko impozamarira zishoboka kandi zagerwaho.'

    Si ubucakara ni ugutuza abantu

    Kubwa Simmons, ibikorwa i Evanston byateguwe n'inama nyinshi n'inama ngishwanama mu cyumba rusange cy'uyu mujyi zitabirwaga n'abawutuye.

    Ariko ntabwo icyo gikorwa cyakwitirirwa icyo kitari cyo — ntabwo bishyurwa amafaranga kandi ntabwo gifitanye isano itaziguye n'ubucakara.

    Ahubwo, uwo mushinga wibanda ku cyiciro runaka cy'abirabura. Kugira ngo uwujyemo, umuntu mukuru agomba kuba yarabaye muri Evanston mbere ya 1969, ubwo ivangura mu miturire ryari rigeze ku gasongero. Iryo vangura ryabujije abirabura benshi kubaka ikiragano (igisekuru) cy'abantu bifashije.

    Ramona Burton afunguye umuryango w'inzu ye yavuguruwe

    Impozamarira za Evanston ziri mu kimeze nk'inkunga ya $25,000 (arenga 25,000,000Frw) ashobora gukoreshwa gusa mu gusana inzu, kwishyura amasezerano y'ubugure bw'inzu(mortgage), cyangwa kwishyura inzu mu byiciro.

    Ibyo bisobanuye ko abatuye uwo mujyi bashobora guhabwa iyi nkunga ari bacye — abarenga 120 ni bo gusa basabye ku cyiciro cya mbere.

    Barakuze — bari mu myaka nibura 70. Bamwe mu basabye bamaze no gupfa. Kandi igikorwa ubwacyo cyo kubaha inkunga cyafashe igihe. Itegeko ryemejwe mu 2019 ariko vuba aha ni bwo aba mbere 16 batoranyijwe bigezo bahawe iyo nkunga.

    Ibishingirwaho byatumye abatuye hano nka Louis Weathers w'imyaka 87 bashidikanya ko bazagerwaho.

    Ati: ' Kimwe n'abandi bose, nari ntegereje '40 acres and a mule' yanjye, ariko mbizi ko ntayo nzabona.'

    Ariko byarangiye Louis aje muri babandi 16 ba mbere. Yakuriye i Evanston nyuma y'uko se ahimukiye mu myaka ya 1930 avuye muri Alabama.

    Gushaka iwe

    Nyuma y'imirimo ya gisirikare muri Korea, Louis Weathers yagarutse i Evanston abona akazi mu Iposita. We n'umugore we bari bizeye gushinga umuryango, nuko agura inzu ku nguzanyo mu gace ka Evanston gatuwe cyane n'abirabura hamwe muri hacye muri uyu mujyi yashoboraga kwigondera.

    Aho nta cyo hari hamutwaye, ariko amasezerano y'inguzanyo yaje gutera ubwoba Louis. Aho guhabwa 'mortgage', yahawe amasezerano y'inguzanyo  ubwoko bw'inguzanyo icyo gihe bahaga abirabura bakomoka muri Africa.

    Bitandukanye na 'mortgage', uguze inzu muri ubu buryo ntiba ari iye byemewe n'amategeko kugeza arangije kwishyura ya nguzanyo yose, kandi ntashobora kwihutisha cyangwa guhindura uburyo yishyuramo. Kubura ubwishyu inshuro imwe gusa inzu y'uwafashe iyo nguzanyo bishobora gushyira mu byago byo kugurishwa kandi uwayifashe agahomba ibyo yashoyemo byose.

    Louis ubu atuye mu nzu ya 'apartment', kandi arateganya gushyira iyo mpozamarira azabona mu kwishyura 'mortgage' y'umuhungu we — kimwe mu byemewe gukoresha ayo mafaranga.

    Nyuma y'uko mbere yakemangaga niba iyi gahunda izamugeraho n'akamaro kayo, ubu ari mu bayishyigikiye.

    Ati: 'Ifite akamaro, iyo bampa cash gusa byari ukuba ari ukujugunya amafaranga. Abantu ntabwo bayakoresha neza.'

    Impozamarira kuri bose?

    Si buri wese ubyemera. Cicely Fleming, undi mwirabura uri mu nama y'ubutegetsi ya Evanston, ni we muntu wenyine warwanyaga uyu mushinga, awita 'gahunda y'imiturire yambitswe isura y'impozamarira.'

    Madamu Cicely ati: 'Iyi ntabwo ari impinduka yaba umusemburo ku gihugu, ni urumuri ruto cyane.'

    Cicely n'izindi mpirimbanyi babona ko uyu mugambi udasobanutse neza, kandi kuba ushingiye ku bafite inzu zabo bishyira ku ruhande abakennye kurushaho — abadashobora kugura inzu zabo.

    Ni umugambi wa ba nyamucye, na bamwe mu bo ureba ni ko babyemera.

    Ramona Burton, w'imyaka 73, yishimiye uruzitiro rwe rushya, amadirishya, amatara n'ibindi byavuguruwe ku nzu ye. Avuga ko ashima cyane, kandi atari gushobora gusana inzu ye iyo ataba umwe mu batoranyijwe bwa mbere.

    Ariko ati: 'Abantu bamwe nta nzu bagira. Wenda bafite inguzanyo y'abanyeshuri cyangwa imodoka. Sinashimye ko hari abo biheza.'

    The post US: Bamwe mu birabura barimo guhabwa impozamarira appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/13/us-bamwe-mu-birabura-barimo-guhabwa-impozamarira/

  • Ingabire Victoire yahuye n’Umuhungu we akeza u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku butumwa yashyize kuri Twitter, Ingabire yavuze ko afite 'ubwuzu bw’inshi bwo kongera kubona bucura bwanjye'.

    Yongeraho ati : 'U Rwanda ruragendwa !' ubu butumwa bwerekana ifoto ari kumwe n’umuhungu we ku kibuga cy’indege cya Kigali.

    Nyuma y’imyaka 12, mfite ubwuzu bw’inshi bwo kongera kubona bucura bwanjye.

    U Rwanda ruragendwa ! pic.twitter.com/2GsvvWHnTA

    — Victoire Ingabire (@VictoireUmuhoza) October 12, 2022

    Muri Mutarama(1), uyu muhungu we Rist Shimwa Muyizere yasohoye indirimbo irimo agahinda k’uburyo yatandukanyijwe na nyina.

    Mu 2010 Victoire Ingabire yagiye gukorera politiki mu Rwanda, asiga inyuma umuryango w’abana batatu n’umugabo we.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda yaje gukatirwa gufungwa imyaka 15 ku byaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gupfobya jenoside, ibyaha we yahakanye.

    Mu 2018 yarekuwe ku mbabazi za perezida wa Repubulika amaze muri gereza imyaka umunani.

    Nubwo yarekuwe ntafite uburenganzira bwo gusohoka mu Rwanda atabiherewe uruhushya na minisiteri y’ubutabera. Yigeze kuvuga ko inshuro yagerageje kubisaba atabyemerewe.

    Ajya mu Rwanda, Ingabire yasize uyu muhungu we afite imyaka umunani, ubu akaba afite imyaka 19.

    Mu ndirimbo yasohoye mu Giholandiyise 'Inzira Ndende’ ushyize mu Kinyarwanda, Muyizere yaririmbye ku gahinda yasigiwe na nyina n’icyizere yifitiye we na nyina.

    Mu 2020, Victoire Ingabire yasuwe mu Rwanda n’umukobwa we hamwe n’umwuzukuru we.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabire-Victoire-yahuye-n-Umuhungu-we-akeza-u-Rwanda

  • Aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’uduce twa Ukraine twometswe ku Burusiya #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro washyigikiwe ku bwiganze bwo hejuru, usaba leta ya Moscow gukuraho kiriya cyemezo.

    Mu itora ryabaye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu 143 bigize Umuryango w’Abibumbye byashyigikiye uyu mwanzuro, bitanu birawaga, mu gihe 35 byifashe.

    Ibihugu byatoye byanga uyu mwanzuro ni Belarus, Korea ya Ruguru, Nicaragua, u Burusiya na Syria.

    NI mu gihe ibihugu byinshi byifashe ari ibyo muri Afurika, hamwe n’u Bushinwa ndetse n’u Buhinde, ibihugu bibanye neza n’u Burusiya.

    Uwo mwanzuro watowe ujyanye no kurengera amahame y’Umuryango w’Abibumbye, uvuga ko kuba Intara za Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia ubu zigenzurwa n’u Burusiya ndetse bwamaze kwemeza ko ari izabwo, bibangamiye ukwigenga kwa teritwari ya Ukraine, ubusugire bwayo nk’igihugu n’ubwigenge mu bya politiki.

    Inteko rusange yafashe icyemezo cyo kuganira kuri uwo mwanzuro, kubera ko u Burusiya bufite uburengazira ntakumirwa (veto) mu Kanama gahsinzwe umutekano.

    Umwanzuro watowe usaba ibihugu binyamuryango, Umuryango w’abibumbye n’imiryango mpuzamahanga muri rusange, kutemera icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho turiya duce, ugasaba icyo gihugu kuvuguruza icyo cyemezo.

    Ibiganiro kuri uwo mwanzuro byatangiye ku wa Mbere, aho Perezida w’Inteko rusange, Csaba Kőrösi, yashimangiye ko icyemezo cy’u Burusiya cyo gutera no kwiyomekaho uduce tumwe twa Ukraine “kinyuranyije n’amategeko.”

    Ibihugu byo muri Afurika byifashe kuri iki cyemezo birimo Algeria u Burundi, Centrafrique, Congo, Eritrea, Lesotho, Ethiopia, Eswatini, Guinea, Namibia, Mozambique, Afurika y’Epfo, Sudani yEpfo, Sudani, Togo, Uganda, Tanzania na Zimbabwe.

    Ibindi ni Armenia, Bolivia, u Bushinwa, Cuba, Honduras, u Buhinde, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Lao, Mongolia, Pakistan, Sri Lanka, Tajikistan, Thailand, Uzbekistan na Viet Nam.

    Nyuma y’iri tora, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimiye ibihugu 143 byemeye uyu mwanzuro ko “icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho uduce twa Ukraine nta shingito gifite, kandi ko kitazigera cyemerwa n’ibihugu byigenga.”

    Yashimangiye ko u Burusiya buzasubizaubutaka bwayo bwose.

    Grateful to 143 states that supported historic #UNGA resolution “Territorial integrity of Ukraine : defending the principles of the UN Charter”. The world had its say – RF’s attempt at annexation is worthless & will never be recognized by free nations. 🇺🇦 will return all its lands pic.twitter.com/FupYPfZz8M

    — Володимир Зеленський (@ZelenskyyUa) October 12, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Aho-u-Rwanda-ruhagaze-ku-kibazo-cy-uduce-twa-Ukraine-twometswe-ku-Burusiya

  • Uganda n'u Burundi byifashe ku cyemezo cya ONU cyo kwamagana Uburusiya #rwanda #RwOT

    Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yatoye ku bwiganze umwanzuro wamagana ko Uburusiya bwiyometseho intara enye za Ukraine. Uwo mwanzuro washyigikiwe n'ibihugu 143 — mu gihe ibihugu 35 — birimo u Burundi, Uganda, South Sudan, Ubushinwa n'Ubuhinde — byifashe. 

    Kimwe n'Uburusiya, ibindi bihugu bine — Belarus, North Korea, Syria na Nicaragua — byo byatoye byanga icyo cyemezo cyo kwamagana icyo gikorwa. Nubwo ari itora ry'umugenzo, nibwo bwa mbere umubare munini muri ONU utoye wamagana Uburusiya kuva bwatera Ukraine.

    Ku itora ryo muri Werurwe (3) ryo kwamagana ibitero by'Uburusiya, ibihugu nk'u Burundi, Uganda, Tanzania na Sudani y'Epfo byarifashe, gusa ku mwanzuro wo mu ijoro ryo kuwa gatatu Tanzania yatoye yamagana Uburusiya.

    Mu cyumweru gishize, mu birori bikomeye i Kremlin, Perezida Vladimir Putin yasinye inyandiko zemeza ko ibice by'uburasirazuba bwa Ukraine bya Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson ari ubutaka bw'Uburusiya.

    Ayo masezerano yasinywe kandi n'abategetsi b'izo ntara enye bashyizweho na Moscow kandi yaje nyuma y'amatora ya referendum muri utwo duce, amatora yamaganywe n'ab'iburengerazuba.

    Uyu mwanzuro wa ONU nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, watowe wasabaga umuryango mpuzamahanga kutemera ko Uburusiya bwiyomekaho ziriya ntara, unasaba 'kwisubiraho ako kanya'.

    Ibihugu byo muri aka karere ka Africa nka Kenya, Rwanda, Tanzania, DR Congo, na Somalia byashyigikiye uwo mwanzuro. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ashimira ibihugu byatoye byemeza uwo mwanzuro.

    Zelensky yanditse kuri Twitter ati: 'Isi yabigaragaje — kugerageza kunyaga ubutaka ntacyo bimaze kandi ntibizigera byemerwa n'ibihugu byigenga. Ukraine izagarura ubutaka bwayo bwose'.

    Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko iri tora ari 'ubutumwa bweruye' kuri Moscow. Ati:' Uko iyi ntambara yifashe biraboneka kuri bose, kandi isi itanze ubutumwa bweruye busubiza — Uburusiya ntibushobora gusiba igihugu kigenga ku ikarita'.

    Iri tora ry'inama rusange ya ONU ryasabwe nyuma y'uko Uburusiya bukoresheje imbaraga zabwo za Veto buhagarika igikorwa cyabukorerwa mu kanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU.

    Nk'abakagize bahoraho, Ubushinwa, Amerika, Ubufaransa, n'Ubwongereza nabyo bifite imbaraga za veto. Ariko nta mwanzuro utambuka ibihugu byose bifite veto bitawemeje.

    Hashize igihe hari abasaba ko Uburusiya bwamburwa imbaraga za veto muri iyo nama y'umutekano ku isi kubera gutera Ukraine.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/13/uganda-nu-burundi-byifashe-ku-cyemezo-cya-onu-cyo-kwamagana-uburusiya/

  • Umutoza wa APR FC mu mvugo ikomeye yifatiye ku gahanga kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yifatiye ku gahanga kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel avuga ko ari we mukinnyi umaze iminsi umutsindisha.

    Ntabwo umwuka ari mwiza hagati y’umutoza wa APR FC, umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed ndetse na bamwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe.

    Nyuma yo gusezererwa na US Monastir muri CAF Champions League yatsinzwe na Bugesera FC muri shampiyona.

    Ni ibintu byagaragariga buri wese ko harimo ikibazo ndetse amakuru akaba yaravugaga ko ibintu bitameze neza hagati ya Adil Erradi na bamwe mu bakinnyi.

    Ibi byaje gushimangirwa n’impinduka yaraye akoze ku mukino batsinzemo Marines 2-0, aho mu bakinnyi yaraye abanjemo bari basanzwe babanzamo ari Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ishimwe Christian na Mugunga Yves gusa.

    Nyuma y’uyu mukino ni bwo yeruye avuga ko Manishimwe Djabel impamvu atakinnye ari uko amaze iminsi amutsindisha ndetse avuga ko ari kapiteni wa APR FC atari kapiteni we.

    Ati “Ni kapiteni wa APR FC ntabwo ari uwanjye, yahawe amahirwe mu gice cya kabiri ku mukino wa Monastir mu gice cya kabiri atsindisha igitego, yatanze igitego ku mukino wa Bugesera, nta kinyuranyo yakoze ku mukino wa Bugesera, si uko atiteguye, si uko adahari ni kimwe n’abandi, nta mukinnyi munini muri APR FC.”

    Yakomeje avuga kandi ko atakwicaza umukinnyi umeze neza ngo Djabel akine, niba atiteguye kurwanira ishema rya APR FC nta mwanya afite muri iyi kipe.

    Ati “Ntabwo nakwicaza umukinnyi umeze neza, uri mu bihe bye ukora neza nka Fiston, Blaise, Bonheur, ntabwo nabikora, Djabel ni umukinnyi nk’abandi bakinnyi, ikibuga ni cyo cyubaha buri umwe, umupira w’amaguru ni ubu n’ahazaza, ahashize si ikibazo cyanjye, gukurwamo na Monastir ni ibindi bindi, ni ibindi muvandi, niba Djabel atiteguye cyangwa undi mukinnyi utiteguye guhesha icyubahiro umwenda wa APR FC, kuyihesha intsinzi, nta mwanya afite, biroroshye.”

    Yakomeje kandi avuga ko uyu mukinnyi ahora ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko akaba atajya ahabwa umwanya wo gukina bitewe n’urwego rwe.

    Manishimwe Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo muri 2013.

    Adil avuga ko Djabel atari kapiteni we ndetse ko amaze igihe amutsindisha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-mu-mvugo-ikomeye-yifatiye-ku-gahanga-kapiteni-w-iyi-kipe-manishimwe-djabel

  • Anthony Baffoe ukora muri CAF yanenze agaciro gake Jimmy Gatete ahabwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru mu Afurika,Anthony Baffoe,wakiniye Ghana n'amakipe arimo OGC Nice na Metz zo mu Bufaransa, yanenze uko abashinzwe umupira w'amaguru mu Rwanda bafata umunyabigwi Jimmy Gatete wajyanye u Rwanda mu gikombe cy'Afurika cya 2004.

    Ibi uyu mugabo usigaye akora mu bunyamabanga bwa CAF yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, ubwo hatangizwaga gahunda y'imyiteguro y'Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizabera mu Rwanda, mu gikorwa cyiswe 'Legends in Rwanda'.

    Uyu mugabo we na mugenzi we Patrick Mboma bahurije ku kuba Jimmy Gatete ari umunyabigwi u Rwanda rwabyaza umusaruro cyane ko amaze imyaka irenga 10 yibera hanze ntawe umwitaho.

    Aba bakinnyi bakanyujijeho batanze ikiganiro cyahawe insanganyamatsiko igaruka ku kamaro ka siporo mu ishoramari.

    Anthony Baffoe yavuze ko nubwo Gatete afatwa nk'umunyabigwi mu Rwanda ariko nta kibyerekana.

    Ati 'Ufite Jimmy hano, sinigeze mbona ikintu na kimwe cyamwitiriwe. Abantu bakoze amateka bakwiye guhabwa agaciro, bakitabwaho.''

    Patrick Mboma we yavuze ko ibyo Gatete yakoze bimugaragaza nka Ambasaderi w'u Rwanda bityo akwiye kwegerwa.

    Yagize ati 'Jimmy Gatete mubona nka ambasaderi wanyu kubera ibigwi bye. U Rwanda ruramukeneye kugira ngo aze afashe barumuna be.''

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa,we yavuze ko agaciro yagahawe kuko ngo hari amakaye yasohotseho amafoto ye anongeraho ko abanyabigwi bakiniye Amavubi nibazana imishinga leta izabafasha.

    Ati “Hari igihe amakaye yose yakozwe mu Rwanda hariho amafoto ya Jimmy Gatete. Buri gihe si guverinoma ibasanga, namwe mushobora kuzana imishinga.''

    'Abakanyujijeho barubashywe, Jimmy Mulisa ni umwe mu bahamya babyo, afite ishuri ry'abana ryigisha umupira w'amaguru.''

    Rutahizamu Jimmy Gatete we yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yakenerwa n'inzego zitandukanye.

    Ati 'Igihe cyose bakenera ubufasha bwanjye, ndahari. Birashoboka gukorana.'

    Mureke dukomeze ubufatanye ndetse dufashe umugabane wa Afurika gutera imbere.''

    Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe Imana y'ibitego na rutahizamu w'Abanyarwanda kubera ibitego yatsinze Uganda na Ghana u Rwanda rubona itike yo gukina imikino y'Igikombe cya Afurika (CAN) 2004, ari na yo rukumbi rwakinnye.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/anthony-baffoe-wakinye-muri-nice-yanenze-agaciro-gake-jimmy-gatete-ahabwa-mu

  • Umugore wa Ramos yamenye ibanga rikomeye ryabo mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Umunyamideli w'umunya Espanye akaba n'umunyamakuru kuri TV, Pilar Rubio, yatangaje ko we n'umugabo we Sergio Ramos “buri munsi”.

    Uyu mubyeyi w'abana bane ufite 44, yabitangarije mu kiganiro kuri televiziyo aho yanagaragaje ingano y'amafaranga asigaranye muri banki.

    Abajijwe inshuro yateye akabariro n'umugabo we mu kwezi gushize,yasubije ati: “Tubikora buri munsi, usibye iminsi ndi i Madrid.Urugero, nk'uyu munsi urakoze, ntibishoboka.”

    Abarebye ikiganiro La Resistencia bavuze ko uyu mugore na Ramos bameze nk'intwari za Avengers kubera ko bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kandi banafitanye abana bane mu nzu.

    Yongeyeho ati: 'Abana banjye baba baryamye saa tatu n'igice z'umugoroba. Imibonano mpuzabitsina ni ubuzima. '

    Yashimangiye ko kuba bafitanye abana bane nta ngaruka byagize ku mibonano mpuzabitsina yabo.

    Mu kiganiro cye, Rubio ahora mu ngendo hagati ya Paris na Madrid kuva Ramos yakwerekeza muri PSG umwaka ushize.Yavuze ko afite kuri banki 46.000 by'amapawundi gusa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-ramos-yamenye-ibanga-rikomeye-ryabo-mu-gutera-akabariro