Blog

  • Ifoto y'umunsi:Perezida Kagame yakiriye Jimmy Gatete n'abanyabigwi muri ruhago #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Jimmy Gatete wari kumwe n'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy'Isi cy'abasoje umupira.

    Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yashize yageze mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira nyuma y'imyaka myinshi atahaba aho yaje guhura n'ibindi byamamare muri Afurika bategura kiriya gikombe cy'isi.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, nibwo mu Mujyi wa Kigali hatangirijwe gahunda y'Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe 'Legends in Rwanda'.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abahoze ari abakinnyi bakanyujijeho ku Isi barimo Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n'Umufaransa Lilian Thuram.

    Iki gikombe cy'Isi kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.

    Jimmy Gatete atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi amaze imyaka myinshi atagaragara mu gihugu cye aho yamamaye cyane mu myaka igera 15 ishize.

    Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 — 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda itike yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu.

    Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe 'Imana y'Ibitego' na 'Rutahizamu w'Abanyarwanda'.

    Mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Gatete yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n'icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika [CAN].

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yakiriye-jimmy-gatete-n-abandi-banyabigwi-muri

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-1-131

  • Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n'inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy'intambara muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo uhagarariye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Muryango w'Abibumbye Ambassador Georges Nzongola Ntalaja, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko u Rwanda rwiba ingagi n'inguge zo muri icyo gihugu zikarushyira muri pariki zarwo zigasurwa na ba mukerarugendo. Usibye kuba byatunguye abantu, yabivuze mu gihe kidakwiye kuko yari inama yigaga ku kibazo cy'intambara muri Ukraine.

    Muri iyi minsi, igihugu cya Kongo aho cyitabiriye inama hose kiba gishaka kwegeka ibibazo byose bafite ku Rwanda. Yaba inama yiga ku butaka, ibikorwa remezo, icyorezo cya Covid19 nizindi, uhagarariye Kongo ahita aterura akavuga ko ibibazo byose igihugu cyabo gifite babiterwa n'u Rwanda.

     

    Mu nama ya LONI, iyo igihugu kivuzwe cyangwa kikaregwa gifite uburenganzira bw'igihe kingana n'iminota icumi kikavuga icyo gitekereza ku birego cyarezwe. Uwungirije uhagariye u Rwanda muri LONI ariwe Robert Kayinamura ntiyatinze yahise yaka ijambo agira icyo asubiza mugenzi we Ambassador Georges Nzongola.

    Robert Kayinamura yagize ati 'Kwikuraho inshingano zo gukemura ibibazo by'imbere mu gihugu cya Kongo byabaye iturufu y'abayobozi biki gihugu. Icyo mugenzi wanjye atabwiye abateraniye hano ni uko Kongo Kinshasa ifite imitwe yitwaje intwaro irenga 140. Abayobozi ba Kongo bakwiye kwicara hamwe bagakemura ibibazo bafite aho guhora bahunga inshingano zabo'

    Ubwo Georges Nzogola yavugaga ko u Rwanda rwiba ibikoko byiki gihugu, yavuzeko byavuye muri raporo ya LONI nawe atibuka izina kuko yarebye mu kirere ashaka kuyivuga ariko ntibyaza ati 'ndayibagiwe'.

    Kayinamura yibukije Leta ya Kongo ko ihunga ibibazo by'ingenzi aho abayobozi muri iki gihugu bakoresha amagambo y'urwango mu guheza abavuga ururimi rw'ikinyarwanda muri iki gihugu.

    Si Ambasaderi Nzogola gusa kuko urugero barukura kuri Perezida Tshisekedi wavugiye imbere yInteko Rusange ya Loni ya 77 mu mezi ashize ko ibibazo byose igihugu cye gifite babiterwa n'u Rwanda. Ubu aho umuyobozi wese wa Kongo agiye mu nama hirya no hino ku isi kuvuga u Rwanda nibyo bagize intego.

    Perezida Kagame yasubije mugenzi we ko gushinja abandi ku bibazo bya Kongo bitazaba igizubizo cyo kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Perezida Tshisekedi wivugiye ko agiye guhindura Kongo, Ubudage bwo muri Afurika ubu afite ikibazo gikomeye cyo kugaragaza ibyo yagezeho mu matora azaba umwaka utaha. Yari yiyemeje ko azagarura mahoro mu burasirazuba bwa kongo ahubwo imitwa yitwaje intwaro irimo na FDLR yariyongereye ikaba igeze ku mitwe 140.

     

     

    The post Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n'inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy'intambara muri Ukraine appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uhagarariye-kongo-kinshasa-muri-loni-yavuze-ko-u-rwanda-rwiba-ingagi-ninguge-zicyo-gihugu-mu-nama-yigaga-ikibazo-cyintambara-muri-ukraine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uhagarariye-kongo-kinshasa-muri-loni-yavuze-ko-u-rwanda-rwiba-ingagi-ninguge-zicyo-gihugu-mu-nama-yigaga-ikibazo-cyintambara-muri-ukraine

  • IFOTO Y’UMUNSI: Jimmy Gatete yahuye na Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumwakira 2003 na bagenzi be bamaze gutsinda Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, uyu munsi Perezida Kagame yongeye kwakira Jimmy Gatete wari umaze imyaka irenga 10 atagera mu Rwanda.

    Mu Rwanda hateraniye abahoze bakina umupira w’amaguru batandukanye barimo abanya-Cameroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga, umufaransa Lilian Thuram ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe ni muri gahunda ya Legend in Rwanda mu rwego rwo gutangiza kumugaragaro gahunda igana mu gikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda.

    Aba banyabigwi kuri uyu wa Kane bakaba bitabiriye itangizwa inama ya Youth Konnect muri Kigali Arena.

    Aha ni bwo aba banyabigwi barimo na Jimmy Gatete bahuye na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byanagarutse kuri iki gikombe cy’Isi giteganyijwe kuzakirwa n’u Rwanda muri Gicurasi 2024.

    Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) ryasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago “Veteran Club World Championship”.

    Jimmy Gatete yahuye Perezida Kagame Paul

    Yahuye na perezida Kagame ari kumwe n’abanyabigwi batandukanye

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-jimmy-gatete-yahuye-na-perezida-paul-kagame

  • Perezida Kagame yahishuye icyasubije inyuma umugabane w'Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangaje nta muntu n'umwe wigeze asubiza umugabane wa Afurika inyuma usibye abawutuye bemeye kubana nabyo.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu muhango wo gutangiza inama ya YouthConnekt,yahurije hamwe urubyiruko rusaga 9000 rwo hirya no hino ku isi.

    Ati “Nta muntu wasubije inyuma Abanyafurika usibye twe ubwacu. Icyo ni ikintu dukwiriye kwemera niba dushaka kukirwanya.”

    Yavuze kandi ko Afurika atari umugabane w'ibibazo kuko ibibazo biba ahantu hose ku isi.Ati 'Afurika ntabwo ari umugabane w'ibibazo, habe na gato. Ni byo hari ibibazo ariko se nihe utabona ibibazo? Ibibazo biri hose ku Isi, bityo rero dukwiriye kwita ku bibazo byacu ariko ntabwo turi umugabane w'ibibazo. Nibura dukwiriye nk'abayobozi gukora ibishoboka, tukabona ko urubyiruko ari abafatanyabikorwa mu rugendo rwacu rw'iterambere.'

    Perezida Kagame yavuze ko uko Isi iteye, ari uko abakomeye aribo bashaka kugena umurongo ibintu byose bigenderaho ku buryo bo bumva ko ibyo bakora biba bishingiye ku ndangagaciro zabo.

    Ati “Dukwiriye kongera kwisuzuma, tukibaza tuti ese dukwiriye kuba abantu badafite agaciro? Cyangwa se dukwiriye gukomeza kuba abantu bagendera ku ndangagaciro z'abandi? Ndatekereza ko Afurika yagize agaciro kandi ifite agaciro.”

    “Twagize agaciro mbere y'undi wese muri iyi si. Ni ahacu kugira ngo twongere twirebe tuvuge tuti hari byinshi twakora, buri wese ku giti cye, urubyiruko tukita kuri sosiyete yacu. Dukwiriye kuva mu magambo tukajya mu buzima bwa nyabwo.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hashize imyaka icumi iyi nama itangijwe mu Rwanda. Yagaragaje ko YouthConnekt yabaye ihuriro rihuza urubyiruko buri mwaka, rugatanga ibisubizo by'ibibazo bihari ndetse bagasangira n'ubumenyi.

    Inama ya YouthConnekt iri kuba ku nshuro ya Gatanu. Yatangijwe mu 2012 bigizwemo uruhare na Guverinoma y'u Rwanda hamwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

    Abayobozi batandukanye n'urubyiruko ruturutse mu bihugu 22 bya Afurika harimo n'u Rwanda, bitabiriye iyi nama.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-icyasubije-inyuma-umugabane-w-afurika

  • Yitabye Imana nyuma y’amezi atatu gusa ahawe Ubupadiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umupadiri witwa Berchair Iyakaremye, wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana nyuma y’amezi atarenze atatu yari amaze ahawe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yitabye-imana-nyuma-y-amezi-atatu-gusa-ahawe-ubupadiri

  • Impaka ku Ngingo y’ Itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda,Ubutumwa ku Bapolisi batoroka akazi #rwanda #RwOT

    Mu ngingo zasuzumwe n’inteko rusange y’abadepite harimo iya 63 y’uyu mushinga w’itegeko, iteganya igihano kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ku mupolisi uzatoroka akazi mu gihe kirenze iminsi 15.

    Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, Hon. Mukabunane Christine, yasobanuye impamvu z’itegeko, avuga ko hagamijwe kwirinda ibyahungabanya umutekano.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Mama urwagasabo tv, ubwo yabazwaga impamvu kuva mu kazi ku mupolisi adasezeye bigiye kuba icyaha kandi gihanirwa.

    Yavuze ko ibyo bigiye gukorwa mu buryo bwo guca intege ababikora nkana kuko ngo baba bafite ubumenyi ku bijyane n’umutekano kandi ngo bashobora kurema ibico bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Yagize ati : 'Baba bafite ubumenyi butandukanye mu byo kurinda umutekano, abo batorotse rero bashobora kugenda baka bakora imitwe yahungabanya umutekano w’igihugu bikaba byaba bibi muri rusange. Ikindi muri iyo myitozo leta iba yarabatanzeho amafaranga ; kuba rero ayo mafaranga yabatanzweho bagatoroka, icyo bari babitezeho ntibakibone bikwiye guhanirwa kugira ngo babice intege.'

    Yakomeje avuga ko muri polisi hari uburyo bwo gusezera ku mupoliis ubishaka.

    Ati : 'Ko hari uburo bwo gusezera ushaka kuvamo kuki atajya gusezera ngo avemo aho kugira ngo ajye gutoroka ? Bakavuga ngo ashobora kuba atorotse kuko afite imigambi mibi, kuki atoroka kandi hari uburyo bwo gusezera nk’uko muri status ya polisi birimo.'

    Hon Mukabunani avuga ko ibyo iri tegeko bitarebaho kuko hari irindi rigenewe iby’imishahara.

    Umuvugizi wa polisi, CP John Kabera we yavuko ntampamvu yo kuvuga ku itegeko ritarasohoka, gusa yanabwiye abapolisi ku bijyanye no kuba ngo batemererwa gusezera igihe babishakira.

    Mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yagize Ati : 'Niba hari abapolisi bavuga ko iyo usaba kuva mu gipolisi nk’uko ubishaka, ubabwire ko igipolisi atari urwego rwinjirwamo aho ushakiye cyangwa wiboneye maze ukanasohokamo uko wiboneye n’aho wiboneye. Amategeko agomba gukurikizwa kandi abasanzwemo bakwiye kuba bayazi, murakoze.'

    Gusa nubwo bimeze bityo hari abandika bashaka gusezera kubera impamvu zitandukanye harimo n’umushahara muke ariko bakabibangira.

    Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, Hon. Mukabunane Christine

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-ku-Ngingo-y-Itegeko-rigenga-Polisi-y-u-Rwanda-Ubutumwa-ku-Bapolisi-batoroka-akazi

  • Uwari Umukozi wo mu rugo yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Kabuga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane, umucamanza uyoboye iburanisha yatangiye abwira urukiko ko na bwo Félicien Kabuga yahisemo kutaryitabira, ku mpamvu umucamanza atavuze, ariko ko urubanza rukomeza adahari.

    Nuko umunyamategeko wo ku ruhande rushinja Kabuga atangira atanga incamake y’ubuhamya bw’umutangabuhamya wumviswe n’urukiko mu iburanisha ryabaye ku wa gatatu nyuma saa sita.

    Uwo mugore, uvuga ko mu 1994 yabaga ku Muhima mu mujyi wa Kigali, muri iyo ncamake yabwiye urukiko ko nyuma y’umwaduko w’amashyaka menshi mu Rwanda yakunze kubona abategetsi bo mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi n’abo muri CDR bakorera inama mu nzu ya Kabuga aho ku Muhima.

    Avuga ko na mbere yuko jenoside itangira, Interahamwe zari zaratangiye kwibasira Abatutsi.

    Avuga ko inshuro ebyiri mu 1993, we ubwe yabonye Kabuga ari kumwe n’izo Nterahamwe zakoreshaga iyo nzu ye yo ku Muhima, zirimo n’izari zaragize uruhare mu kuyubaka zivuye iwabo wa Kabuga i Byumba.

    Uwo mutangabuhamya w’ubushinjacyaha avuga ko mubyara we yaje kwicwa n’Interahamwe nyuma yuko zibafunganye zikanabafata ku ngufu.

    Avuga ko yajyaga yumva radio RTLM kugeza mu kwezi kwa gatanu mu 1994, aho umwe mu banyamakuru bayo Valérie Bemeriki yakundaga gushishikariza Interahamwe gufata ku ngufu Abatutsikazi yitaga “ibizungerezi”.

    Bemeriki wari umunyamakuru wa RTLM yemeye ibyaha yarezwe bya jenoside akatirwa gufungwa burundu, afungiye muri gereza ya Kigali.

    Nyuma y’ubwo buhamya, urukiko rwumvise ubw’undi mutangabuhamya w’umugore ushinja Kabuga, uvuga ko yahoze ari umukozi wo mu rugo hagati yo mu mwaka wa 1990 na 1994.

    Avuga ko yagiye abona Interahamwe zikora imyitozo ku Kimihurura i Kigali, na mbere yuko jenoside itangira.

    Uyu mutangabuhamya avuga ko mu 1993 yabonye Kabuga ari kumwe n’umukuru w’izo Nterahamwe zo ku Kimihurura, ndetse abona zirimo guhabwa intwaro.

    Avuga ko nyuma yaje guhungishirizwa kuri stade Amahoro mu gihe cya jenoside, bikozwe n’abasirikare b’umuryango w’abibumbye bo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR).

    Avuga ko aho kuri stade Amahoro bamwe mu bahahungiye bari bahunganye amaradio, ari na ko bashoboye kumva radio RTLM, bakumva abanyamakuru bayo Kantano na Valérie Bemeriki bavuga ko ubatera inkunga ari Felicien Kabuga.

    Ndetse ngo abo banyamakuru bumvikanye bashishikariza Interahamwe kugaba igitero kuri stade Amahoro bavuga ngo “Inyenzi nyinshi ni ho ziri”.

    Uwo mutangabuhamya – incamake y’ubuhamya bwe yasomwaga n’umwe mu banyamategeko bashinja Kabuga – yavuze ko abo banyamakuru bakoreshaga imvugo yo gupfobya, nkaho bashishikarizaga Interahamwe “kumva icyanga cy’Abatutsikazi”, ibyo we yumva ko kwari ukuzishishikariza kubafata ku ngufu.

    Uwo mutangabuhamya yavuze ko nyuma yaho mu 1994 yaje kongera guhura n’umuryango we nyuma yuko Inkotanyi zibajyanye mu gace zagenzuraga i Byumba, nyuma bahava bongera gusubira i Kigali nyuma yuko yigaruriwe na FPR.

    Yabajijwe n’uwo munyamategeko niba hari ahandi hantu ho muri Kigali Kantano yashishikarizaga Interahamwe kujya guhiga Abatutsi, avuga mu Rugunga, kandi ko benshi bahiciwe. Yanavuze n’i Nyamirambo.

    Umucamanza yabajije umunyamategeko Emmanuel Altit wo ku ruhande rwunganira Kabuga niba bifuza kubaza ibibazo (cross-examination) uwo mutangabuhamya, maze avuga ko mugenzi we Françoise Matte ari we umubaza.

    Uyu yabajije uwo mutangabuhamya niba we ku giti cye yari yarigeze yibasirwa mbere y’igitero ku Rwanda cy’Inkotanyi cyo mu 1990, avuga ko ntawamwibasiye mbere yaho.

    Gusa ngo ubwo abiswe ibyitso by’Inkotanyi bari batangiye gutabwa muri yombi mu 1990, Interahamwe zateye kwa se ku Kibuye, zivuga ko we yoherereje se intwaro zo kwitorezaho na we ngo yari yarahawe n’Inkotanyi, nuko ngo se aziha inka nk’uburyo bwo kwigura ngo abe amahoro.

    Uyu mutangabuhamya, icyo gihe ngo utari wakagize imyaka 30, yavuze ko ibyo byari urwitwazo rw’Interahamwe kuko ngo icyo gihe atari yakabonye n’uko imbunda imeze.

    Nyuma yo kumara igihe uwo mutangabuhamya abazwa mu muhezo, iburanisha ryongeye kugaruka ku karubanda.

    Gusa ubwo yasubizaga ikibazo cy’igihe Interahamwe zatangiriye kwitoza – aho yavuze ko zatangiye guhera mu mpera y’umwaka wa 1993 kugeza na mbere gato ya jenoside mu 1994, umusemuzi yaje kwibaza niba ubu buhamya yari arimo gutanga buri mu muhezo kuko bwashoboraga gutuma uwo mutangabuhamya amenyekana umwirondoro.

    Nuko umucamanza wongera gusaba ko iburanisha rikomeza mu muhezo niba umutangabuhamya yumva umwirondoro we ushobora kumenyekana.

    Ubwo kongera kubaza umutangabuhamya byari bigarutse ku karubanda, umunyamategeko wo ku ruhande rushinja Kabuga yazamuye inzitizi ubwo umunyamategeko Matte yabazaga uwo mutangabuhamya niba hari ubusembwa (ubumuga) yasigiwe na jenoside, yaniciwemo benewabo benshi.

    Gusa icyo kibazo cyafashwe n’inteko iburanisha nk’igishobora kumenyekanisha umwirondoro w’umutangabuhamya mu kugisubiza, iburanisha ryongera gukomereza mu muhezo.

    Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda, we mu gihe gishize yireguye abihakana.

    Ivomo:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/article/Uwari-Umukozi-wo-mu-rugo-yatanze-ubuhamya-mu-rubanza-rwa-Kabuga