
Blog
-
Nyagatare: Pro-Femmes yateye inkunga y’asaga miliyoni 35 abahoze muri magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ivuga ko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ine ihana imbibi na Uganda imaze gutera inkunga imishinga y’abagore bahoze (…) -
Abikorera bizeye ko abaturage bazagerwaho n'amashanyarazi ku kigero cya 100% muri 2024 #rwanda #RwOT
Ihuriro y'Abikorera mu ngeri y'amashanyarazi baravuga ko hari icyizere cy'uko mu mwaka wa 2024 buri muturage mu Rwanda azaba afite amashanyarazi ku ko barimo kugerageza gushyira imbaraga mu baturage batari ku midugudu.
Leta y' u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2024 ko amashanyaraza azaba yamaze kugera ku baturage ku kigero cya 100% ni mu gihe kuri ubu iri ku kigero cya 70%.
Muri iri janisha harimo uruhare rw'abikorera aho bamaze kugeza amashanyarazi y'imirasire ku baturage bangana na 23%.
Hari abaturage twasanze bakoresha umuriro w'amashanyarazi uturuka ku mirasire y'izuba bemeza ko bayakoresha nk'andi masharazi asanzwe kuko imirimo myinshi ariko iciriritse ihakorerwa.
Umugore witwa Uwituje Claudine aragira ati 'Twe ducana dukoresheje umurasira w'izuba wa Mysol uraducanira neza, hari abagosha kandi mu bihe byose haba imvura cg izuba ntabwo umuriro ubura.'
Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa ibigo bitanga ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire n'ahandi bigera ku 120.
Kimwe muri ibyo bigo kitwa Engie Energy Access gifite umushinga wa MySol watangiye gukorera ku isoko ry'u Rwanda kuva mu 2014.
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye n'ubucuruzi n'ibigo binini muri iki kigo Bwana Rwagaju Louis agaragaza ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugirango igipimo cyo kugeza amashanyarazi ku baturage mu Rwanda hose kizagerweho.
Aragira ati 'Turimo kugerageza gushyiramo ingufu cyane ku buryo 23% turiho ubu kaziyongera kuko abaturage barabishaka tubona ko imibare y'abatugana igenda irushaho kwiyongera twizera ko rero nk'abikorera uruhare rwacu mu mwaka 2024 ruzaba rufatika.'
Kugeza ubu mu hirya no hino mu gihugu haracyagaraga umubare w'abaturage batuye mu buryo butandukanye ndetse bakaba bafite amikoro make.
Uyu ni umukoro wahawe abikorera nk'abashobora kugeza amashanyarazi muri abo baturage.
Umukozi w'Urugaga rw'Abikorera ruhagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n'ingufu z'amashyanyarazi (EPD), Serge Wilson Muhizi, agaragaza ko Leta yemereye abaturage bakennye nkunganire izatuma nabo bagerwaho n'amashanyarazi mu ntego Leta y' u Rwanda yihaye.
Aragira ati 'Hari amafaranga Leta yatanze binyuze muri ku bufatanye na Banki y'isi agera kuri Miliyoni 50 z'amadorari hari uburro ayo mafaranga agera ku muturage uri mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe mu buryo ashobora kwishyurirwa 90% ku murasire noneho 10% akiyishyurira nabwo mu byiciro, n'abari mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu hari ayo leta ubishyurira nabo bakiyongereraho.'
Kugeza ubu Leta y'u Rwanda n'kimwe n'abafatanya bikorwa bakomeje gukora ibishoboka byose kugirango intego yo kugeza amashanyarazi mu baturage ku gipimo cya 100% kizagerweho mu mwaka wa 2024.
Ntambara Garleon
The post Abikorera bizeye ko abaturage bazagerwaho n'amashanyarazi ku kigero cya 100% muri 2024 appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Ikipe z’i Rwamagana ntabwo zisigana! Ibyaranz… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane hashojwe umunsi wa 5Â wa shampiyona, umunsi watanze n’udushya dutandukanye harimo n’amakipe yabonye amanota yayo ya mbere kuva shampiyona yatangira.Â
Ni umunsi waranzwe n’ikirarane kimwe cy’umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na As Kigali ariko ugasubikwa, kuko As Kigali yari mu rugendo ruyiganisha muri Libya.
Uko amakipe yahuye
Ku wa 3
Espoir FC yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa, Gorilla FC itsindwa na Musanze FC ibitego 2-0; ibitego byatsinzwe na Namanda Luke Wafula na Victor Ogendo Omondi. APR FC nayo yatsinze Marine FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur mu gice cya kabiri.
Ku wa Kane
Rwamagana City yatsinze Gasogi United igitego 1-0, cyatsinzwe na Shumbusho Aphrodis. Kiyovu Sports yanganyije na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe, igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Moro Sumaila naho Bizimana Amiss yishyurira Kiyovu Sports.Â
Sunrise FC yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1; Mukura yatsindiwe na Robert Mukogotya watsinze ibitego 2, mu gihe Niyibizi Vedaste ariwe watsinze igitego cya Sunrise FC.Â
Umukino washoje umunsi wa 5, Police FC yavukiye mu Karere ka Rwamagana yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Twizerimana Onesme, naho Bugesera FC itsindirwa na Kato Samuel.
Marine FC ubu niyo ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’inota rimwe Uyu munsi wa 5 wabonetsemo ibitego 13 aho usibye Kiyovu Sports, Sunrise FC, Espoir FC na Gorilla FC izindi kipe zose zakiriye zabonye amanota 3 imbumbe.Â
Rwamagana City na Police FC zabonye amanota 3 ya mbere nyuma y'aho zari zimaze imikino irenga itatu nta nota. Police FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Twizerimana Onesme.
N’ubwo itakinnye, Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 12, igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 10 inganya na Gasogi United.Â
APR FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 9. Rwamagana City iri ku mwanya wa 15 n’amanota 3, ikurikirwa na Marine FC iryamye ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
APR FC yakoresheje abakinnyi benshi basimbura Bimwe mu byaranze uyu munsi ni ikarita 2 z’umutuku zabonetse ku mukino umwe wa Police FC na Bugesera FC , aho ushinzwe ubuzima bw’ikipe ya Bugesera FC Eric Itangishaka bakunze kwita Eric Dinho yahawe ikarita itukura kubera kuvugana nabi n’umusifuzi, naho myugariro wa Police FC Shami Carnot Habimana nawe ahabwa umutuku umukino wenda kurangira.
Ikindi twagarukaho ni uguterana amagambo kwaranze umutoza wa APR FC Adil na Kapiteni w’ikipe Manishimwe Djabel, nyuma y’umukino wabahuje na Marine FC.
Kiyovu Sports yagowe cyane na Etincelles FCÂ
-
AGAKINO : Ikinyarwanda muri Gahunda y’ibiganiro n’amakuru kuri RTNC #rwanda #RwOT
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika iharabira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya wavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda basanze rukoreshwa n’abaturage benshi mu burasirazuba bw’Igihugu bityo rukwiye kuza mu ndimi zemewe n'ubutegetsi bwa Kinshasa.
Minisitiri Muyaya yavuze ko kuri ubu, Radiyo na Televiziyo by’igihugu birimo gutegura, umwanya uzajya utambukiraho amakuru mu rurimi rw’Ikinyarwanda kimwe n’ibindi biganiro hagamijwe kugirango n’abaruvuga bibone mu butegetsi buriho.
Yagize ati :' Nkuko mubizi, Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi zikoreshwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, cyane cyane mu burasirazuba bw’Igihugu ago kivugwa cyane n’Umuryango mugari w’Abatutsi batuye mu bice binyuranye nka Rutshuru n’ahandi. Ndagirango mbamenyeshe rero ko Ikinyarwanda ri rumwe mu ndimi zemewe gukoreshwa hano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo'
Muyaya yemeje ko Ikinyarwanda kigomba kwiyongera ku ndimi enye zari zisanzwe zikoreshwa arizo Lingala, Swahili, Kikongo, na Tshiluba. Izi kandi ziyongeraho ururimi rw’Igifarasansa rukoreshwa nk’ururimi rusange rw’Ubutegetsi .
-
Neymar Jr yasabiwe gufungwa imyaka myinshi kubera ibyaha akekwaho #rwanda #RwOT
Isosiyete y'ishora imari muri Brazil yasabiye Neymar Jr igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 ubwo azaba ari mu rukiko akurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya na ruswa mu masezerano ye yo kwerekeza muri FC Barcelona avuye muri Santos mu 2013.
DIS yari ifite uburenganzira bungana 40% kuri uyu rutahizamu muri kiriya gihe, ivuga ko yahombye kubera ko amafaranga yo kumugura atahawe agaciro.
Neymar, ufite imyaka 30, yahakanye aya makuru ariko atsindwa ubujurire mu rukiko rukuru rwa Espagne mu 2017, bituma urubanza ruzhabwa ubushinjacyaha bwa Espagne.
Ku wa mbere, uyu mukinnyi wa Paris St-Germain agomba kwitaba imbonankubone uru rukiko i Barcelona, ariko ntibiramenyekana niba azasabwa kwitabira uru rubanza rwose rushobora kumara ibyumweru bibiri.
Abandi baregwa ni ababyeyi ba Neymar, ayo makipe yombi, Josep Maria Bartomeu wahoze ari perezida wa Barcelona na Sandro Rosell, ndetse na Odilio Rodrigues wahoze ari perezida wa Santos.
Rosell we mbere yahakanye amakosa yose.
Mu ijambo ryabo, Baker McKenzie, abanyamategeko bahagarariye umuryango wa Neymar, bavuze ko inkiko zo muri Esipanye “zidafite ububasha bwo gukurikirana umuryango wa Neymar hamwe n'isosiyete yabo N&N” kubera ko ibyo bikorwa byakozwe n'abenya Brazil hanze y'ubutaka bwa Esipanye.
Bagaragaza kandi ko ibyo byaha bivugwa bidahanwa muri Brazil.
DIS yahawe ijanisha ry'uburenganzira bwa Neymar afite imyaka 17, ibuguze miliyoni 2 z'amayero
Barcelona yavuze ko yaguze Neymar Jr miliyoni 57.1 z'amayero, muri yo miliyoni 40 akaba yarahawe umuryango we.
Iyi kompanyi yashoye imari muri Neymar Jr ivuga ko uyu mukinnyi atagurishijwe ku ikipe yatanze menshi kuko ngo hari izatangaga miliyoni 60 ku mukinnyi barayanga bafata make.
Hasabwe kandi igifungo gikomeye kuri Rosell na Bartomeu,bayoboye FC Barcelona ndetse bagatanga ihazabu ya miliyoni 149 z'amayero.
Ubushinjacyaha bwa Espagne bwasabiye Neymar Jr gufungwa imyaka 2 n'ihazabu ya miliyoni 10 z'amayero.
-
Umucuranzi Tam Fum yaje kwitabira igitaramo bise 'Igisope Kinaguye’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunye-Congo Kayenga Dembo Ibrahim uzwi ku izina rya Tam Fum, ni umucuranzi wo mu rwego mpuzamahanga wacuranganye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, (…)
-
Muri 2024 ikoranabuhanga rizaba rigize 5% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Leta y’u Rwanda igenda iteza imbere ikoranabuhanga (ICT), ku buryo biteganyijwe ko mu 2024, imirimo irishingiyeho izaba ifite uruhare rwa 5% mu musaruro (…)
-
Hiyandikishije 214: Haramenyekana abakomeza m… – #rwanda #RwOT
Nyuma y'uko kuwa 05 Nzeri 2022 hatangiye gahunda yo kwiyandikisha byakorwaga hoherezwa umwirondoro uherekejwe n'amashusho y'umunota umwe uwiyandikisha aririmba, ku bishoboye anacuranga bigasozwa kuwa 10 Ukwakira 2022, hiyandikishije 214.
Nk'uko byari biteganijwe mu gikorwa, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 mu ishuri rya Elite Music ahazwi nka Centre Missionaire Lavegerie hafi ya Sainte Famille abiyandikishije baranyura imbere y'akanama nkempuramaka.
 Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n'umuyobozi w'aya marushanwa Shyaka Brenda, yagize ati: 'Twifuje nka kompanyi ya Chufa itegura ibitaramo, ibirori n'ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby'imyidagaduro kugira uruhare mu gukomeza kuzamura abanyempano mu muziki.'
Akomeza agira ati: 'Twari dufite gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga kugera dusoje nk'uko biyandikishije cyangwa n'andi marushanwa menshi akorwa, ariko twasanze guhuza abahanzi ari byiza kubw'ejo hazaza heza h'irushanwa n'abahanzi.'
Agaruka kuho babona irushanwa mu myaka iri imbere ati: 'Ni byinshi turifuza ko rikura rigafasha abanyarwanda bafite impano yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, kandi hari icyizere ko bizagerwaho. Turifuza kurema abahanzi bahatana ku isoko ry'imbere no hanze yacyo.'One Nyota Music Competition ikaba izahemba abahanzi batatu babafasha mu kubakorera indirimbo, yaba iz'amajwi n'amashusho bikozwe n'inzu zitunganya umuziki zirimo izikomeye imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no kubafasha kuzimenyekanisha.
By'umwihariko nk'uko bivugwa, irushanwa ryitwa One Nyota Music Competition ugenecyereje mu kinyarwanda Inyenyeri Imwe Rudasumbwa, umuhanzi wa mbere ni we uzahabwa amasezerano y'umwaka ashobora kongerwa kubwumvikane bw'umuhanzi na kompanyi ya Chufa, binyuze mu mushinga w'amarushanwa ya One Nyota Music Competition.
Uyu munsi haraba amajonjora asiga hamenyekanye abagiye guhatana mu cyiciro gikurikira -
Ubuhamya bw’Umu Ex-FAR mu rubanza rwa Munyenyezi ,Havuzwe ibyakorewe abakobwa 5 bigaga muri Kaminuza i Butare #rwanda #RwOT
Mu iburanisha rishize, urukiko rwari rwafashe umwanzuro ko abatangabuhamya baza kumvwa mu rukiko imbona nkubone nk’uko uregwa yari yabisabye, uyu munsi bahageze bamwe basaba kumvwa mu muhezo.
Beatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano cyo kubeshya inzego z’ubutegetsi za Amerika, yongeye gusubiramo ko atifuza ko hari abatangabuhamya bamushinja bari mu muhezo ngo batamenyekana.
Ni nyuma y’uko abatangabuhamya baje kumushinja none kuwa kane bamwe basabye ko batanga ubuhamya bwabo ariko batamenyekanye, nubwo amazina yabo yari amaze gusomwa mu rukiko.
Abunganira Munyenyezi bibajije impamvu abo batangabuhamya bashaka kumvwa mu muhezo kandi amazina yabo yari amaze gutangazwa mu rukiko.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibisabwa n’abatangabuhamya bwazanye byemewe n’amategeko.
Mu gushimangira impamvu basaba umuhezo, umushinjacyaha ati : 'Mu byaha tumurega harimo gusambanya abagore n’abakobwa, ibaze haramutse hari umutangabuhamya ujya kuvuga uburyo yasambanyijwe, akabivuga mu ruhame'.
Urukiko rwanzuye ko batatu basabye gutanga ubuhamya mu muhezo babyemerewe, naho babiri bemeye gutanga ubuhamya ku mugaragaro nabo bakabikora. Aba nibo bahereweho.
Consolée Mukeshimana yavuze ko muri jenoside yajyanywe na muramu we kuri Hotel Ihuriro yari mu mujyi wa Butare akahahurira na Munyenyezi ari kumwe n’umugabo we Sharom Ntahobali na nyina [w’umugabo we] wari minisitiri, Pauline Nyiramasuhuko, Munyenyezi ubwe akamwaka indangamuntu, ariko Mukeshimana ngo ntayo afite.
Mukeshimana avuga ko yari yajyanywe na muramu we kugira ngo asabe Nyiramasuhuko â” bari baziranye – ko yamuhungisha akamugeza ku mupaka w’Akanyaru.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi yari yambaye imyenda ya gisirikare kandi afite imbunda, ko bari aho yiboneye uyu uregwa ategeka Interahamwe gufata ku ngufu abanyeshuri b’abakobwa batanu ba kaminuza bari bahazanywe.
Yongeraho ati : '[nanjye] Munyenyezi yaramfashe ashaka kunyiyicira.'
Uyu avuga ko muramu we wari wamujyanye kuri iyo hotel gushaka uko amuhungisha yamubwiye ko Munyenyezi bamuhimbaga Commando.
Munyenyezi n’abunganizi be bagendaga babaza ibibazo uyu mutangabuhamya bishingiye ku buryo amuzi, uko yamubonye icyo gihe, n’ahandi yaba yaramubonye.
Munyenyezi yavuze ko uyu mutangabuhamya yaje no kumushinja muri Amerika ariko ngo 'yaba yaribagiwe ibyo yahavugiye' kuko arimo 'kunyuranya' n’ibyo yavugiye muri Amerika.
Undi mutangabuhamya witwa Bigirimfura Charles wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe akaba n’umunyeshuri mu ishuri rya gisirikare rizwi nka ESO, yavuze ko nawe azi Munyenyezi kuri Hotel Ihuriro kuko ngo yahagendaga (Charles) buri munsi.
Yavuze ko azi kandi Munyenyezi kuri bariyeri mu mujyi wa Butare aho yabaga ari kumwe n’Interahamwe yambaye ikoti rya gisirikare kandi afite imbunda, ati : 'yatangaga n’amategeko'.
Bigirimfura yavuze ko ibya Munyenyezi ari ibyo azi we ubwe kuko muri jenoside bahuraga bakaganira.
Bigirimfura nawe yagiye gushinja Munyenyezi akiri muri Amerika, uyu uregwa yavuze ko ibyo Bigirimfura nawe avugira muri uru rukiko bitandukanye n’ibyo yabwiye abacamanza muri Amerika.
Urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya batatu basabye kumvirwa mu muhezo.
-
Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa? #rwanda #RwOT
Igitabo Aimable Uzaramba Karasira yise 'NDEKA UNDORERE' cyamaze kugera ku isoko mpuzamahanga ry'ibitabo, amakuru dufite akaba avuga ko ibigikubiyemo ari rya pfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusebya u Rwanda n'abayobozi barwo, ibyaha n'ubundi byatumye ajyanwa gutura muri gereza ya Nyarugenge, hazwi ku izina rya'Mageragere'.Â
Nta gitangaje kuba imfungwa cyangwa umugororwa yakwandika igitabo, kuko baba bafite umwanya munini, ndetse ubuyobozi bwa gereza bukabaha ubwisanzure buhagije. Icyatunguranye ahubwo ni ukubona umuntu wanze kuburana avuga ko agomba kubanza kuvuzwa'uburwayi bwo mu mutwe', ahindukira akabona ubuhanga bwo kwandika igitabo. Ibi byatumye abasesenguzi bahamya ibintu nka bibiri bishobola, byihishe inyuma y'isohoka ry'iki gitabo-rutswitsi.
Iki gitabo cyasohokeye hanze y'u Rwanda, ari nayo mpamvu hari abemeza ko kitiriwe Karasira , ariko cyaranditswe na babandi n'ubundi bamwohererezaga amafaranga ngo ateze impagarara mu Rwanda. Muribuka amamiliyoni arimo n'amafaranga y'amanyamahanga yafatiwe kwa Karasira mu gihe cy'ubugenzacyaha, nawe ubwe atashoboye gusobanura inkomoka yayo.
Si ubwa mbere abajenosideri n'abitwara nkabo' basohoye' igitabo kandi bafunze, kuko na Ngeze Hassan wa Kangura yagisohoye, ariko bikaza kugaragara ko mu by'ukuri cyamwitiriwe, kuko cyanditswe kikanashyirwa ku isoko n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda bakidegembya mu mahanga, baba n'abanyamahanga biyemeje guhindanya isura y'u Rwanda.
Kwandika no gusohora igitabo mu macapiro akomeye nk'iryakoreshejwe kuri'Ndeka Undorere, si ibintu bipfa gushoborwa na bose. Wasobanura ute ukuntu umuntu uri muri gereza abona mu buryo bworoshye abamufasha gukosora igitabo, amafaranga y'icapiro n'ayo kugishyira ku isoko, mu gihe nyamara hari abantu badafunze, bifuje kwandika ibitabo ku mateka nyakuri y'u Rwanda, ariko bakabura ababibashamo?Aimable Karasira ni 'umusazi-mwenge', kuko ibyo yigira byose abikora nkana, kandi abifitiye impamvu.
Mbere y'uko atangira imigambi mibisha, yari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, aho yigishaga amasomo y'ikoranabuhanga. Ibi bivuze ko atananirwa kwandika igitabo. Kuba rero yiyita umurwayi wo mu mutwe, ni amayeri yo kwanga kuburana, akanabishishikarizwa n'abamutumye gukora amahano, kugirango ejo amabanga yabo yose atazajya ahabona, Karasira aramutse yemeye kuburana. Ni imitwe nk'iya Rusesabagina wanze kuburana, atinya ko ibye byose bijya ku Karubanda. Ntacyo byamumariye, kimwe n'uko na Karasira ntacyo bizamufasha.
Ntawahamya ko gereza yari kwemera ko Karasira ahandikira igitabo-rutwitsi, kigasohoka abayobozi batazi ibicyanditsemo. Igishoboka ahubwo Karasira yasigiye umushinga (draft) abamukoresha, ari nabo bawunogeje, kugeza igitabo kirangiye.
Izi'hypotheses' zirahuriza ku ngingo imwe. Yaba ari Karasira wiyandikiye iki gitabo, yaba yaracyandikiwe n'abandi, haragaragaramo akaboko k'abahoza u Rwanda ku nkeke, barimo n'abanyamahanga, dore ko ba Judi Rever, Michela Wrong, Keneth Roth, Filipp Rentjens, n'abandi bagome batajya baryama.
Abatindi ntibihishira ariko, kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Uko byagenda kose abafashije Aimable Karasira kwandika iki gitabo kigoreka amateka y'u Rwanda cyangwa abakimwitiriye, bazamenyekana.
Abahanga bacu mu gucukumbura inkuru zihishe batangiye akazi, kandi mu gihe kitarambiranye tuzabaha amakuru atavangiye.Â
The post Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa? appeared first on RUSHYASHYA.
Marine FC ubu niyo ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’inota rimwe
Uyu munsi haraba amajonjora asiga hamenyekanye abagiye guhatana mu cyiciro gikurikiraÂ