
Blog
-
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu, baje gutangira inshingano zabo mu (…) -
Ba Ofisiye 38 basoje amasomo abongerera ubunyamwuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Aba Ofisiye 38 basoje amasomo ya gisirikare bari bamaze amezi biga, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defense Force Command and Staff College), (…)
-
U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira Ebola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku bufatanye n’shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), bakomeje gahunda yo gukaza ingamba zo kurinda ko (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/u-rwanda-rwakajije-ingamba-zo-gukumira-ebola
-
“Ntabwo ari ngombwa gukomeza kurasa za Misile muri Ukraine”-Perezida Putin #rwanda #RwOT
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu ruzinduko arimo muri Kazakhstani, Perezida Putin yatangaje ko 'Uburusiya budashaka gusenya Ukraine.' Ati: 'Si ngombwa gukomeza kuyirasaho za misile z'urubura.'
Nyamara kugera ejo, ku munsi wa kane wikurikiranyije, Uburusiya bwarashe izindi misile nyinshi mu mijyi nka 12 itandukanye ya Ukraine. Mu mujyi wa Mykolayiv, mu majyepfo ya Ukraine, zahishe abaturage batanu.
Umugaba mukuru w'ingabo zose za Leta zunze ubumwe z'Amerika, General Mark Milley, yavugiye i Buruseli mu nama ya OTAN ko ibi bitero bishobora kwinjira mu rwego rw'ibyaha by'intambara, kubera ko, nk'uko yabisobanuye, 'Uburusiya burasa bwabigendereye kandi budatoranya abakuru, abato, abana, n'ibikorwaremezo bya gisivili.'
Naho perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko guverinoma ye 'izashyiraho urukiko rwihariye ruzaburanisha icyaha cyo gutera Ukraine no kugirango Uburusiya bwishyure ibyo burimo bwangiza.'
Ijwi ry'Amerika
-
Adil Erradi Mohammed yahagaritswe muri APR FC, abakinnyi bahamagazwa igitaraganya #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze guhagarika umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed bitewe n’imyitwarire amaze iminsi agaragariza ubuyobozi bw’ikipe.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamaze gushyikirizwa ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye mu gihe cy’iminsi 30.
Ibi bibaye nyuma y’amagambo yatangaje mu itangazamakuru ku wa Gatatu w’iki cyumweru yibasira bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.
Ibi kandi bikaba byaraje byiyongera ku kuba yari amaze iminsi atumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubera ko hari ibyo bwamubwiraga gukora we ntabyumve.
ISIMBI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyakunda kuko umunyamabanga wa yo, Masabo Michel atitabaga telefoni ye.
Abakinnyi bakaba bahise bahamagarwa bajya mu mwiherero wo kwitegura Police FC umukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022, ikaba igiye kuba itozwa n’umutoza wungirije Ben Moussa.
Adil Erradi Mohammed yahagaritswe muri APR FC -
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka 7 ya Perezida arimo irigenga RAB #rwanda #RwOT
Iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro. Yagennye ko ingamba zari zisanzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizakomeza gukurikizwa kandi ko zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hagendewe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Abaturage bashishikarijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo guhana intera no gukaraba intoki.
Iyi nama kandi yemeje imishinga irindwi y’amategeko irimo uw’itegeko rigena uburyo bwo gusoresha, ujyanye n’amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gusana imiyoboro y’amashanyarazi no kugeza amashanyarazi ku bafatabuzi bashya.
Yemeje kandi amateka arindwi ya Perezida arimo irigendana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu, irigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, irigenga Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative n’andi.
Mu yandi mateka yemejwe, harimo atatu ya Minisitiri arimo iryerekeye imibereho myiza y’umwana n’irijyanye n’uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara zidakira.
Ku rundi ruhande, Hervé Djadjèdji Djokpe yemejwe nka Ambasaderi wa Bénin mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Ni mu gihe Therese Maria Zitting we yemejwe nka Ambasaderi wa Finland mu Rwanda ariko afite icyicaro i Dar es Salaam.
Ni mu gihe Julien Gustave Kavaruganda we yemejwe nk’uhagarariye inyungu za Romania mu Rwanda.
Soma Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu buryo burambuye
-
Nyakabanda: Haravugwa ubujura bukorwa n’abitwaje ibirwanisho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ubuyobozi gukaza ibikorwa by’ umutekano nyuma y’uko hasigaye harangwa (…)
-
Manishimwe Djabel yasabye imbabazi umutoza Adil Erradi #rwanda #RwOT
Nyuma yo kuvuga ko umutoza Adil Erradi Mohammed atamubaniye akamushyira hanze bitewe n’ibihe arimo, kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yamusabye imbabazi avuga ko byose yabitewe n’uburakari.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo gutsinda Marines FC 2-1 muri shampiyona, umutoza wa APR FC yavuze amagambo akomeye kuri kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel.
Uyu mugabo wari wakoze impinduka yicaje abakinnyi benshi basanzwe bananza mu kibuga, yanakomoje kuri kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel avuga ko atari kapiteni we ndetse ko amaze iminsi amutsindisha.
Ati “Ni kapiteni wa APR FC ntabwo ari uwanjye, yahawe amahirwe mu gice cya kabiri ku mukino wa Monastir mu gice cya kabiri atsindisha igitego, yatanze igitego ku mukino wa Bugesera, nta kinyuranyo yakoze ku mukino wa Bugesera, si uko atiteguye, si uko adahari ni kimwe n’abandi, nta mukinnyi munini muri APR FC.”
Yakomeje avuga kandi ko atakwicaza umukinnyi umeze neza ngo Djabel akine, niba atiteguye kurwanira ishema rya APR FC nta mwanya afite muri iyi kipe.
Ati “Ntabwo nakwicaza umukinnyi umeze neza, uri mu bihe bye ukora neza nka Fiston, Blaise, Bonheur, ntabwo nabikora, Djabel ni umukinnyi nk’abandi bakinnyi, ikibuga ni cyo cyubaha buri umwe, umupira w’amaguru ni ubu n’ahazaza, ahashize si ikibazo cyanjye, gukurwamo na Monastir ni ibindi bindi, ni ibindi muvandi, niba Djabel atiteguye cyangwa undi mukinnyi utiteguye guhesha icyubahiro umwenda wa APR FC, kuyihesha intsinzi, nta mwanya afite, biroroshye.”
Djabel na we wari warakaye cyane, yabwiye Radio1 ko ari we mukinnyi watsindiye APR FC ibitego byinshi mu myaka 3, yafashije Adil kwegukana ibikombe afite bityo ko atakamutereranye mu bihe arimo kuko niba barasangiye ibihe byiza n’ibibi bakabisangiye, n’aho kumutererana ngo nta mugabo waba umurimo.
Djabel akaba yamaze kwandika asaba imbabazi umutoza Adil avuga ko ibyo yakoze nta bunyamwuga burimo ariko na none yabitewe n’uburakari.
Ati “ndatekereza nakoze ikosa. Ndasaba imbabazi umutoza Adil, ibyo nakoze nta bunyamwuga burimo, nk’umuyisilamu ndasaba Imana ngo imbabarire. Ubu ndasaba buri wese kumbabarira, nari narakaye cyane, murakoze ni ubwa nyuma ngaragaweho n’iriya myitwarire. “
Manishimwe Djabel akaba na kapiteni wa APR FC, yayinjiyemo muri 2019 avuye muri Rayon Sports yari yagezemo 2013.
Ubutumwa bwa Manishimwe Djabel busaba imbabazi
Djabel yasabye imbabazi umutoza Adil Erradi MohammedSource : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yasabye-imbabazi-umutoza-adil-erradi
-
Gen Kainerugaba yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya kubera ubutumwa aheruka kwandika kuri (…)
