
Blog
-
Iburasirazuba: Bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro baremera abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu Ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore harimo iby’ubukorikori, (…) -
#Volleyball: Amakipe ya APR yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Tanzania. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere (…)
-
Gakenke: Banki y’Isi yashimye uko inkunga itanga ikoreshwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakozi ba Banki y’Isi, mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Gakenke, bashimye uburyo imishinga iteramo inkunga akarere ikomeje gufasha abaturage mu (…)
-
Rubavu: Bagiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa (…)
-
General Muhoozi ari mu ruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, yageze mu Rwanda mu rugendo rwihariye, nk’uko (…)
-
Gen. Muhoozi yarikoroje nyuma yo gutangaza ko… – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram na Twitter aho yifashishije ifoto y'umukobwa w’inzobe cyane wambaye imyenda imufashe cyane, ukabona imyanya ye y’ibanga iragaragara. “Bakobwa, nkeneye gusinzira mu mahoro, mureke kunzamurira amarangamutima kubera amafoto yanyu y’ikimero”.
Nyuma y'ubwo butunwa, abantu benshi bakamejeje bamwe bati: “Konti ye bayibye”, abandi bunga mu rye nabo bavuga ko babuze ibitosi. Honore Claude yanyuze kuri Instagram ya InyaRwanda, avuga ko Rumaga yabivuze neza ati ‘Umugore si umuntu’. Ati “Umugore ugamburuza General sha”.
Gen. Muhoozi, imfura ya Perezida wa Uganda, akunda kuvugisha abatari bake cyane cyane kuri Twitter akoresha cyane. Ushatse umwite umutaramyi ukomeye mu Isi ya Twitter. Byinshi mu byo atangaza, bisetsa ndetse bigatangaza abakunzi b’imyidagaduro.
Urugero muri Gashyantare uyu mwaka, yatangaje ko intambara akeneye hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyo kugaragaza uburanga bw’abakobwa bo muri ibi bihugu byombi, iryo rushanwa rikaba muri mwaka. Yahise aritangiza anashyiraho Akanama Nkemurampaka.
Aherutse kuzamurirwa ipeti avanwa kuri Lieutenant General agirwa General, ariko yahise avanwa ku nshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.
![]()
General Muhoozi yavugishije abatari bake
![]()
Muhoozi aherutse kuzamurwa mu ntera agirwa ‘General’
-
'2030 u Rwanda ntiruzaba rugitumiza umuceri mu mahanga' #rwanda #RwOT
Uko imyaka igenda ishira indi igataha niko imyumvire Abanyarwanda bafite ku muceri igenda ihinduka. Hambere bumvaga ko umuceri ari ikiribwa cy'abakire, bakawurya kuri noheli no ku yindi minsi mikuru gusa ariko ubu byarahindutse umuceri usigaye ari rimwe mu mafunguro rya buri munsi ku munyarwanda.Umuyobozi w'ihuriro ry'inganda zitunganya umuceri mu Rwanda Ndagijimana Laurent, avuga ko Abanyarwanda basigaye bakunda umuceri w'umunyarwanda bakagira ikibazo cy'uko udahagije.Ati 'Imbogamizi zihari ni uko umuceri uracyari muke ugereranyije n'umuceri Abanyarwanda bakeneye ukanongera ukaba muke ugereranyije n'ubushobozi bw'inganda ziri mu gihugu'.Mu Rwanda hari inganda 23 zitunganya umuceri, muri zo nta rumwe rukora kugera kuri 50% by'ubushobozi bwarwo kuko uruganda rugerageza gukora cyane ruri kuri 43%, mu gihe hari izindi ziri hasi cyane kugera kuri 20%.Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Minagiri, ivuga ko umusaruro w'umuceri mu gihugu hose ugeze kuri zirenga ibihumbi 131 ku mwaka zivuye kuri toni ibihumbi 81 mu myaka 10 ishize.Nubwo ingano y'umuceri u Rwanda rweza ku mwaka yiyongereye, ntabwo Abanyarwanda barabasha kwihaza ku muceri kuko 53% by'umuceri Abanyarwanda barya uturuka mu mahanga.Umuyobozi w'Ishami ry'Uruhererekane nyongeragaciro muri MINAGRI, Nshimiyimana Octave mu kiganiro n'abanyamakuru ku iterambere ry'igihingwa cy'umuceri mu Rwanda yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kongera ingano y'umuceri wera imbere mu gihugu ku buryo muri 2030 ruzaba rutagitumiza umuceri mu mahanga.Kugeza ubu mu Rwanda hari amoko 24 y'umuceri ahingwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 14, mu turere 25, mu gihe mu myaka 10 ishize ubuso bwahingwagaho umuceri mu Rwanda bwari hegitari ibihumbi 6.Ati 'Turabizi ko umuceri w'umunyarwanda ukiri muke ariko dufite ingamba zo kuwongera. Hari umushinga witwa CDAT ugiye gutangira uzatunganya hegitari zirenga 5 zizahingwaho umuceri, MINAGRI na MINICOM dukorana n'inganda zitunganya umuceri kugira ngo zibashe gukora mwiza kandi mwiza uzashobora guhangana n'imiceri ituruka hanze, buri rwego rufite icyo rugomba gukora kugira ngo nibura 2030 ibishanga bizabe byaramaze gutunganywa u Rwanda ruzabe ruzabe rwihagije ku muceri'.
Abafite inganda zitunganya umuceri mu Rwanda bamaze iminsi mu mwiherero mu karere ka Rubavu biga ku cyakorwa ngo umuceri wo mu Rwanda ugire ubwiza n'ubwinshi butuma ubusha guhiganwa n'imiceri mva mahanga.Uyu mwiherero wagaragaje ko inganda zikwiye gushyira ingufu mu gufasha abanzi b'umuceri kugira ngo zibone umusaruro zitunganya n'Abanyarwanda babone uwo barya.Magingo aya mu Rwanda habarurwa koperative 122 zishinga umuceri mu Rwanda hose. Umuceri ni igihingwa gikunda ahantu hari ubutumburutse buri hasi, ibi bituma Intara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'iy'Iburazuba zihingwamo umuceri mwinshi byagera mu Ntara y'Amajyaruguru ubuso buhingwaho umuceri bukaba buto.The post '2030 u Rwanda ntiruzaba rugitumiza umuceri mu mahanga' appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/15/2030-u-rwanda-ntiruzaba-rugitumiza-umuceri-mu-mahanga/
-
Adil yaba yangiwe kwinjira i Shyorongi, Djabel na we arahagarikwa #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed ahagarikiwe, yangiwe kwinjira i Shyorongi ngo akoreshe imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu itegura umukino wa Police FC wo ku wa Mbere.
Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo haje inkuru y’uko APR FC yahagaritse umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed kubera imyitwarire amaze iminsi agaragaza.
Icyabaye imbarutso ni ubwo aheruka kwibasira bamwe mu bakinnyi b’ikipe barimo na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel ko amaze iminsi amutsindisha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, uyu mutoza yabyutse ajya i Shyorongi aho iyi kipe ikorera imyitozo gukoresha imyitozo nk’ibisanzwe ariko yangirwa kwinjira aho yabwiwe ko atemerewe, imyitozo ikaba yayobowe n’abasanzwe bamwungirije bayobowe na Ben Moussa.
Ni imyitozo yo kwitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3 na Police FC uzaba ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022.
Iyi kipe kandi amakuru avuga ko yamaze guhagarika mu gihe cy’ukwezi kapiteni wa yo, Manishimwe Djabel kubera amagambo aherutse gutangaza avuga ku mutoza we, aho yavuze ko nta mugabo umurimo niba abana n’umuntu mu bihe byiza ariko yagera mu bihe bibi akamwitakana.
Ahagaritswe nyuma y’amasaha make ashyize ubutumwa ku mbuga nkoronyambaga asaba imbabazi Adil Erradi Mohammed.
Kuri ibi byose bivugwa mu ikipe ya APR FC, ISIMBI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC ariko ntibyakunda kuko umunyamabanga wa yo, Masabo Michel atitabaga telefoni ye ngendanwa.
Adil yangiwe kwinjira i Shyorongi, Manishimwe Djabel na we ahagarikwa ukweziSource : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yaba-yangiwe-kwinjira-i-shyorongi-djabel-na-we-arahagarikwa
-
Imirwano ikomeye hagati y’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda n’Ingabo z’u Burundi yaguyemo 40 #rwanda #RwOT
Amakuru ava muri Komini ya Bukinanyana avuga ko izi nyeshyamba zisanzwe zifite ibirindiro muri irishyamba ry’ ikibira ngo zimaze ibyumweru bigera kuri bitatu byose zihanganye n’ingabo z’igihugu ndetse yemeza ko abarenga 40 bahasize ubuzima.
Ibi kandi byashimangiwe n’ikinyamakuru cyandikirwa i Burundi SOS Media aho gitangaza ko abagera kuri 40 bo nyeshyamba bamaze kuburira ubuzima mu mirwano imaze ibyumweru bitatu ibahuje n’ingabo za Leta.
Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje guhamagara umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, FDNB, Ltn Col. Floribert Biyereke, ntikibashe kumubona kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga.
Izi nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zahungiye muri iri shyamba kugira ngo zijye zibona aho zituruka zigiye guhungabanya umutekano mu Rwanda, dore ko bigeze no gutera mugace ka Nyamagabe na Nyaruguru bagahitana imbaga y’inzira karengane.
-
Kanseri y’ibere ishobora gufata n’abagabo – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
N’ubwo abenshi iyo bumvise indwara ya kanseri y’ibere (Breast Cancer), bahita bumva ko ari iy’abagore, siko bimeze, kuko impuguke mu bijyanye n’ubuzima zemeza (…)

