Blog

  • Jimmy Gatete yakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko ubwo aheruka guhura na Perezida Paul Kagame nta biganiro byihariye bagiranye birebana n’umupira w’u Rwanda ahubwo byari muri gaunda itumye ari mu Rwanda ijyanye n’igikombe cy’Isi cyabahoze bakina umupira w’amaguru.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2022 Jimmy Gatete ari kumwe n’abandi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru muri Afurika n’u Bufaransa, bahuye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame baganira kuri gahunda y’igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024.

    Jimmy Gatete akaba yavuze ko guhura na Perezida ari iby’agaciro ndetse akaba ari n’ibintu bidasanzwe, gusa ngo nta kintu cyihariye baganiriye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda byose bikaba bijyanye na gahunda yabazanye mu Rwanda.

    Ati 'Ni byiza, buriya iyo umukuru w’igihugu aguhaye umwanya mukabonana ni ibintu bidasanzwe, ni byiza cyane ariko nta kintu cyihariye gusa twaganiraga muri rusange byerekeye iyi gahunda turimo ntabwo ari umupira wo mu Rwanda nubwo bigendana, nta kintu twavuganye kijyanye n’umupira w’u Rwanda gusa dufite amahirwe ko dufite perezida ukunda umupira, akurikirana ibintu agira gute ndabizi ko ni yo tutabiganira aba aturi inyuma.'

    Jimmy Gatete ari mu Rwanda kuva tariki ya Ukwakira 2022 aho yaje mu gikorwa cya 'Legends In Rwanda’, akaba ari igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro urugendo ruganisha ku gikombe cy’Isi cyabahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2022.

    Jimmy Gatete avuga ko ari iby’agaciro kuba yarahuye na Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-perezida-kagame

  • Umugabo wavugaga ko arambiwe ubuzima yiyahuriye ku muriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Ku wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022, umugabo witwa Kofi Kakra,yiyahuye mu muriro w'amashanyarazi ngo kubera ibibazo yari afite.

    Uyu mushoferi wa bisi w'imyaka 24,yuriye ipoto rifatirwaho umuriro ahitwa Kasoa Galileya. Galileya iherereye nyuma y'imisoro ya Kasoa,mu mujyi wa Accra.

    Umugabo ngo yiyahuye ku muriro w'amashanyarazi kubera ibibazo by'ubukungu biri muri Ghana.

    Bamwe mu babibonye bavuga ko yavuze ko arambiwe ubuzima. uyu mugabo yagaragaye yurira hejuru ku ipoto rinini yihuta cyane mu gihe abahisi n'abagenzi bageragezaga kumubuza arabyanga.

    Muri videwo yashyizwe hanze,hagaragayemo imodoka ya Polisi ya Ghana yari ije gutabara kugira ngo ifashe uyu mugabo mbere y'uko ashyira ubuzima bwe mu kaga.

    Uyu mugabo byarangiye akoze ku ipoto ryarimo umuriro mwinshi w'amashanyarazi ahita aturika.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wavugaga-ko-arambiwe-ubuzima-yiyahuriye-ku-muriro-w-amashanyarazi

  • Mason Greenwood agiye gutangira kuburana ku byaha birimo gufata ku ngufu ashinjwa #rwanda #RwOT

    Mason Greenwood guhera kuwa mbere aratangira kwitaba urukiko kubera ibyaba aregwa byo gusagarira umukunzi we.

    Ubushinjacyaha bwa Crown bwatangaje ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru wa Manchester United, Mason Greenwood, agiye gutangira gukurikiranwaho icyaha cyo gushaka gufata ku ngufu,guhohotera,n'imyitwarire mibi.

    Uyu rutahizamu wa Man Utd, ufite imyaka 21, yafunzwe amajoro 3 muri gereza nyuma y'uko abapolisi binjiye mu rugo rwe i Bowdon, muri Greater Manchester , muri Mutarama.

    Polisi uyu munsi yemeje ko Greenwood akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu,gukubita no gukomeretsa umuntu no guhatira no kugerageza kugenzura undi muntu

    Bije nyuma yo gufatwa muri iki gitondo akekwaho kuba yaravuganye n'uwahohotewe.

    Ibyaha bivugwa ko byakorewe umugore umwe kandi bivugwa ko byabaye hagati ya tariki ya 1 Ukuboza 2018, na 15 Ukwakira 2022.

    Greenwoo ashinjwa ko yamaze imyaka 4 ahoza ku nkeke uyu mukobwa ndetse agerageza kumutegeko uko agomba kwitwara aho ngo yagerageje kumufata ku ngufu kuwa 21 Ukwakira 2021.

    Uyu musore yahagaritswe muri United kuva mu mpera z'uyu mwaka ariko ngo aracyahembwa ibihumbi bye 75 by'amapawundi ku cyumweru kugeza igihe ibi birego bizamuhama.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mason-greenwood-agiye-gutangira-kuburana-ku-byaha-birimo-gufata-ku-ngufu

  • Tumaini Byinshi yashyize hanze indirimbo nshy… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Tumaini Byinshi yagize ati “Umwambi, Inspiration [inganzo] yayo yavuye mu Ijambo ry'Imana ryanditse muri 1 Samweli 3. Ni ndirimbo ya nyuma igize album yanjye ya mbere nise “ABAFITE IKIMENYETSO”. Iyi ndirimbo nayikoreye muri Leta ya Utah, Salt Lake City ku nyanja y’umunyu”.

    Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yamutwaye imbaraga nyinshi kuko “nifuza ko iba video iri ku rwego rwiza kandi ndashimira Imana ko byagenze nk’uko nabyifuzaga. Kuko yakiriwe neza cyane, abantu bayishimiye barimo barampamagara tukaganira, nkumva ko yabakoze ku mutima.”

    Iyi ndirimbo igiye hanze mbere gato y’igitaramo afite mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana kizaba ku cyumweru tariki ya 16/10/2022. Ni muri Touryise #IkimenyetsoTour, igamije kuzenguruka America yose ndetse ikazakomereza hanze yayo.

    “Mbwira ko ari wowe umpamagayee!. Mbwira ndi kumva ijwi sinkubone. Ndabaza ko hari uwumvise iryo jwi bati reka ntawe uguhamagaye. Ni wowe mwami ntegereje nyambika intwaro zikwiriye ntazakorwa n’isoni mu isi yabizera” Amwe mu magambo agize indirimbo “Umwambi”.

    Tumaini Byinshi yamamamaye mu ndirimbo “Abafite Ikimenyetso”

    Tumaini Byinshi hamwe n’umugore we

    REBA HANO INDIRIMBO “UMWAMBI” YA TUMAINI BYINSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121905/tumaini-byinshi-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-umwambi-yakoreye-ku-nyanja-yumunyu-video-121905.html

  • Robertinho yafashije Vipers SC kwinjira mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda itozwa na Robertinho wakunzwe na benshi mu Rwanda ubwo yatozaga Rayon Sports, yageze bwa mbere mu mikino y'amatsinda ya CAF Champions League.

    Iyi kipe igeze kuri aka gahigo ikuyemo igihangange mu karere TP Mazembe yo muri DRC.

    Vipers SC yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza I Kampala,nta mahirwe yahabwaga imbere y'iki kigugu cyo muri RDC ariko umutoza Robertinho n'abakinnyi be bagerageje kwihagararaho basoza umukino nta gitego binjijwe,kuko warangiye ari 0-0.

    Muri uyu mukino wabereye I Lubumbashi,Vipers SC yanganyije 0-0 biba ngombwa ko habaho gutera penaliti yinjiza 4-2 za Mazembe yahise isezererwa yerekeza muri CAF Confederations Cup.

    Penaliti za Vipers SC zinjijwe na Bright Anukani,Dissan Galiwango,Ashraf Mandela na Olivier Osomba mu gihe TP Mazembe yaterewe na Tandi Mwape na lody Likonza bazihushije mu gihe 2 zayo zinjijwe na Ernest Luzolo na Issama Mpeko.

    Vipers SC yageze mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

    Iyi kipe yashinzwe yitwa Bunamwaya FC mu mwaka wa 1969 hanyuma mu myaka mike ishize ihindurirwa izina yitwa Vipers SC.

    Ni ikipe y'uwahoze ayobora FUFA, Lawrence Mulindwa,ifite ishuri ry'umupira rikomeye rya St Marry's Kitende.Ikinamo Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali.

    Umutoza Robertinho wayifashije gukora aya mateka,muri 2018 yagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya Confederations Cup,bwa mbere mu mateka y'ikipe yo mu Rwanda.

    Robertinho yabwiye abanyamakuru nyuma y'uyu mukino ko yaje muri uyu mukino yiyemeje gusatira ndetse yizera ko mu mupira w'amaguru nta kidashoboka.

    Yavuze ko yizera abakinnyi be ndetse yubaha uwo bagiye guhura wese ariyo mpamvu yabigezeho.

    Amateka ayakomereje Uganda kuko yahesheje Vipers SC igikombe cya shampiyona giheruka.

    Icyakora yari amaze iminsi nta byangombwa ndetse uyu munsi nibwo CAF yari yamwemereye gutoza yicaye ku ntebe bwa mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/robertinho-yafashije-vipers-sc-kwinjira-mu-matsinda-ya-caf-champions-league-bwa

  • Abagera kuri 50 bakomeje mu irushanwa rya On… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 mu ishuri rya Elite Music rwagati mu Mujyi wa Kigali muri Centre Missionaire Lavegerie, habereye amajonjora y'irushanwa rya One Nyota Music Competitition ryari ryariyandikishijemo abanyempano 214 baturutse hirya no hino mu gihugu.

    Gusa aba bose ntabwo babashije kuhagera. Abashishije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 85 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali na bacye baturutse mu Ntara mu turere turimo Rusizi, Nyamagabe, Huye na Bugesera. Buri muhanzi yahabwaga iminota iri hagati y'ibiri n'itatu. 

    Nyuma yuko bose bamaze kuririmba ari na ko bagenda babwirwa ibyo gukosora mu gihe baba bakomeje, ku isaha ya saa kumi n’imwe ishyira saa kumi n'ebyiri z’umugoroba, habayeho umwiherero w'Akanama Nkemurampaka.

    Ku isaha ya saa moya na makumyabiri ni bwo buri umwe yabwiwe amanota y’ibyo yakoze, abagera kuri mirongo itanu (50) akaba aribo bakomeje. Uwitwa Ntagungira Sam ni we wahize abandi, umukobwa waje imbere akaba ari Muhoza Simbi waje ku mwanya wa kane.

    Abanyempano 50 bakomeje ni Samu Ntagungira, Idris Rukundo, Jabo Clever, Muhoza Simbi, Niyigena Eric, Joel Buntu,  Niyonsaba Daniel, Gihozo Christian, Iradukunda Patrick, Charles Muhamiriza, Mbonyinshuti Rafiki, Ngamije Cedric, Irakoze Ange Regis, Nizeyimana Kennedy, Emmanuel Tuyishime, Uwineza Alice, Bizimana Olivier, Niwemugore Natete Nasila;

    Rukundo Ishimwe Kevin na Ufitinema Daniel, Ngoga Freddy, Mupenzi Viateur, King Elliy, Nambajimana Innocent, Manzi Handsome, Malshal Mushaki, Umuhoza Clarisse, Gwizimpundu Aime Chartine, Yambabariye Junior, Jesus Marie Joseph, Bahizi Prince Victory, Byukusenge Malachie, Tuyikundire J.Francois Regis;

    Hagenimana Jen Paul, Iradukunda Bennie, Ntihinyurwa Patrick Thiery, Ikuzwe Jimmy Leandre, Mugabo Aimable na Riziki Etienne, Ninyishu Benie, Niyodusenga Thierry, Mapenzi Rameck, Ingabire Claudine, Alexis Uwiringiyimana, Noel Bikorimana, Cyiza Fidele, Rutayisire J.Pierre, Lenny, Twiringiyimana Emmanuel na Rukundo Kenny Toussaiint.

    Amatora aratangira kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022, akaba ari bube mu buryo bw'ikoranabuhanga. Azasozwa kuwa 30 Ukwakira 2022. Nyuma hazakurikiraho ibindi byiciro bizasozwa no kumenya uwahize abandi.

    Uzahiga abandi, azitabwaho mu bikorwa by'umuziki we bya buri munsi mu gihe cy'umwaka, akorerwe ndirimbo z'amajwi n'amashusho anafashwe kuzimenyekanisha, kimwe n'abandi babiri bazakorerwa indirimbo z'amajwi n'amashusho.

    Wabakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zirimo InstagramAbahanzi berekanye impano zidasanzwe mu njyana zitandukanyeHarimo n’abaririmbaga banicurangira Mu bahanzi bitabiriye harimo abasanzwe bafite indirimbo zaboHari n’abitabiriye bavuye mu Ntara Umuntu yari yemerewe kuririmba indirimbo ye cyangwa gusubiramo iy’abandiNadia Kangabe uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda ni umwe mu bari bagize Akanama NkemurampakaUmuyobozi w’ishuri rya Elite Music ari mu bari bagize Akanama NkemurampakaUmwe mu ba Dj bazwi kuri Flash TV ari mu basusurukije amarushanwaUmunyamakurukazi Nina ni we wari MC w’irushanwa 

    Nta rungu ryari rihari ku bitabiriye iki gikorwa

    AMAFOTO: Uwimpuhwe Aline-NKUNDA CREATION

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121902/abagera-kuri-50-bakomeje-mu-irushanwa-rya-one-nyota-music-competition-amafoto-121902.html

  • Ubusesenguzi bwa Pastor Rutwaza ku ntambara y… – #rwanda #RwOT

    Intambara zose zigira gitera. Impamvu z'intambara y'u Burusiya kuri Ukraine zose zaba impumvu polike, ubukungu cyangwa impamvu z'amateka, izavuzwe n'izitaravuzwe, naratekeje ngerageje kuzisesengura no kureba ishusho y'iyi ntambara, n'ishingiro ryayo n'aho igana, biransiga ndandika.

    Abafaransa bagira umugani ugira uti; “Ushaka kwica imbwa ye ayishinja ibisazi” ('qui veut tuer son chien l'accuse de la rage'). U Burusiya, impamvu bwashyize imbere bujya gushoza intambara kuri Ukraine, Perezida Putin yarabanje yita Guverinoma ya Ukraine ko ari ubutegetsi bw'abanazi bakorera iyica rubozo na Genocide igice kimwe cy'abaturage bavuga ikirusiya, batuye mu Burasirazuba bwa Ukraine hitwa Donbas.

    Igitondo cyo kuwa 24 Gashyantare 2022 u Burusiya bwatangaje ko bugiye gukora ibikorwa bya gisirikare byihariye bigamije kurwanya Guverinoma y'abanazi (special Military operation of demilitarize and Denazification of Ukraine).

    Tuvuge ko ibyo Putin yaregaga Guveronoma ya Ukraine ari ukuri. Ariko ibaze ibi bibazo nka 2: ‘Ni gute Igihugu gikorera ibikorwa bya gisirikare mu kindi nta burenganzira cyabigihereye’? Ese umuntu wese uzi cyangwa uvuga ururimi rw'Ikirusiya aho yaba ari hose, u Burusiya buramurwanirira nubwo yaba ari umuturage w'ikindi gihugu?’

    Mu mboni y'umwanditsi wigenga, mvuga ko iyi impamvu ari impamvu rwitwazo n'uko by’ukuri ibibazo byose Ukraine nk'igihugu kigenga cyagira by'Imbere mu gihugu mu gihe bitigeze birenga imbibi zayo ngo bivogere imbibi z'u Burusiya.

    Numva uburyo bwose bwo kugikemura bukwiye kuba uburyo bwite bw'icyo gihugu n'abandi kiyambaje. Ukraine ntiyigeze itabaza u Burusiya kubafasha gukemura ibibazo by'imbere mu gihugu.

    Nagira ngo mbibutse ko iyi si ifite uko iyoborwa byumvikanweho kandi bishyirwa mu mahame shingiro y'umuryango wa UN, ko buri gihugu ari ntavogerwa. Buri gihugu gifite ubudahangarwa n'ubusugire bungana n'ubw'ikindi gihugu, hatitawe ku ingano cyangwa gukomera mu bukungu cyangwa mu imbaraga za gisirikare.

    Mu gihe Ukraine yari kuba yananiwe gukemura ibibazo byayo, hari kwitabazwa amategeko mpuzamahanga biciye mu miryango y'Akarere Ukraine iherereyemo cyangwa imiryango mpuzamahanga harimo n'Umuryango w'Abibumbye (UN).

    Kuwa 24 Gashyantare 2022 Ingabo z'u Burusiya n'ubwema n'ubwemanzi, zifite imbunda, n'izindi ntwaro z'intambara za rutura zitera Ukraine. Kwinjira ku butaka bwa Ukraine ntibikwiye kwitwa ibikorwa byihariye bya gisikare ahubwo bikwiye kwitwa gutera Ukraine cyangwa gushoza intambara, kuvogera imbibe z'igihugu, kandi twabyita gukandagira ubusugire bw'ikindi gihugu. Ibi nibyo u Burusiya bwakoze kuri Ukraine bitabatijwe andi mazina. 

    Abantu nagiye mbona bashyigikira iki gikorwa kigayitse u Burusiya bwakoze, abenshi bagiye bashingira ko ngo na Amerika n'ibihugu by'ibihangange bijya bikora nk’ibyo u Burusiya bwakoze, bikivanga mu bibazo bwite bw'ibihugu cyangwa bigashoza intambara mu ibindi.

    Bati rero kuko u Burusiya bubikoze buharanira gukomera n'inyungu zabwo bwite, nta cyaha. Mu mboni yanjye, mbona ikibi kidakwiye gusobanuzwa ikibi cy'undi, numva ari ibyo kunengwa tutitaye k'ubikoze wese cyangwa uwigeze kubikora.

    Nk'umunyafurika, nababajwe n'imvugo ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov, aho avuga ati 'Ubuzwa gusinzira n'amakimbirane y'u Burusiya na Ukraine namuha inama n'umuti wamufasha – ishyiremo ko ibi birimo kuba muri Africa, ishyiremo ko biri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, ishyiremo ko Ukraine yahindutse Palestine, uburusiya bukaba America'.

    Ibi bishatse kuvuga ko u Burusiya ntaho batandukaniye n'uwagiriye nabi Africa cyangwa uwagiriye nabi Palestine. Mu yandi magambo barahadutanze natwe dufata ahatwegereye cyangwa ahasigaye. 

    Bigaragara ko abayobozi ba Africa badakwiye kugwa mu mutego wose u Burusiya bwabashyiramo bwerekana ko bushaka kudukura munsi ya mpatsibihugu y'abanyaburayi na America kuko bose nta mpuhwe badufitiye. 

    Africa niyo mpamvu ikwiye guharanira politike inganyisha inyungu (win-win game) aho guhora muri politike yo gucinya inkoro, gutega amaboko gushyigikira aba cyangwa bariya. Ahubwo tugakora politike yishyira ikizana kandi ikemura ibibazo by'abayituye.

    Uburusiya mu ishusho y'umugabo urya utwe akarya n'utw’abandi

    Kenshi mu mvugo z'abayobozi b'u Burusiya bagiye bacikwa mu magambo bagaragaza ko Ukraine idakwiye kuba iriho, bagambiriye kwisubiza ubutaka bwabo cyangwa kugarura imbibe z'icyahoze ari Soviet Union (USSR). 

    Ubona ko iyi ntego bayototeye muri 2014 ubwo biyeguriraga igice cy'ubutaka bwa Creamia, babigezeho igihe bateraga igihugu cya Georgia, bakigarurira ibice by'ubutaka bwayo nka Abkhazia na South Ossetia bigize 20% y'igihugu cyose. Barongera batera igihugu cya Modova Biyegurira igice cya Transnistria

    Kuvuga ko Intego nyamukuru y'u Burusiya ari ukugira ngo Ukraine n'ibindi bihugu bituranyi ntibibe ibinyamuryango wa NATO waba urebye hafi. Kuko nubwo nayo ari imwe mu mpamvu ariko siyo nyamukuru. 

    Byongeye kwigaragaza igihe muri Nzeri bayobora icyo bise kamarampaka (Referendum) mu duce tune (4) twa Ukraine; Luhansk, Donetsk, Kherson & Zaporizhia kugira ngo babone uko batwomeka ku Burusiya, nubwo ingabo z'u Burusiya zitagenzuraga utu duce twose, amatora yabaye ayobowe n'ingabo zabo.

    Ikindi kikwereka ko iyi yari intego yabo nyamukuru ariko bakabeshya isi ko bagiye gukora ubutabazi ku baturage bavuga ururimi rw'Ikirusiya batuye muri Ukraine. 

    Nkuko tubibona ahandi, ibice bikeneye kwiyomora ku bihugu byabo, akenshi baba bifuza gutangira ibihugu byigenga. Ntaho wapfa kubona agace gashaka kuva ku gihugu kimwe ngo kiyomeke ku kindi gihugu. Byarashobokaga ko iyo koko abo baturage bari kuba bagowe bari guharanira kwibohora ngo bigenge. Ariko uburusiya bwabikoze bugamije kugera ku ntego n'inyungu zabwo bwite.

    Ukraine n'ibihugu biyishyigikiye byiyita ‘Free world’ (isi yo kwishyira ukizana), nabo ntibashaka gutsindwa n'isi y'igitugu n'iterabwoba. Ibihugu byibumbiye muri NATO n'ibindi bihugu by'inshuti, bikomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare n'ubwirinzi, no mu bijyanye n'ubukungu.

    Nyuma yo kwisubiza igice kinini ku butaka mu mahindura akomeye ya Ukraine yakoze kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda yaranzwe no gusubiza inyuma ingabo z'abarusiya, byateye benshi kugira ikizere ko u Burusiya bwaba bugiye gutsindwa iyi ntambara.

    Impamvu iyi ntambara mbona ko isura intambara ya gatatu y'isi

    Ibihugu by'uburengerazuba byagiye bigira uruhare muri iyi ntambara mu buryo buziguye, birinda kohereza ingabo kurwanira Ukraine, birinze guha Ukraine intwaro zirasa kure cyane kugira ngo Ukraine itazarasa mu Burusiya intambara ikajya ku rundi rwego rwisumbuyeho. Nubwo babyirinze rwose, ariko mbona intambara y'isi kugeza ubu ishoboka, nshigiye ku mpamvu nka 6:

    Impamvu ya mbere: Kubona ibihugu byinshi byarafashe uruhande bibogamiyeho muri iyi ntambara. Ba minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bagenze isi bashakisha ababashyigikira. By’umwihariko kubona igihugu cya Belarus kirimo kwitegura gutera Ukraine giturutse mu Majyaruguru.

    Impamvu ya kabiri (2): Kubona u Burusiya bwemeza ku mugaragaro ko butwaye uduce 5 dufite ubuso 136,000 sq Km(52,510sq miles), bungana na 22% y'igihugu cya Ukraine, ikomekwa ku Burusiya burundu kandi Ukraine nayo yariyemeje ko izagarura buri metero yose y'ubutaka bwayo u Burusiya bwatwaye.

    Impamvu ya gatatu(3): Ihangana z'ingufu za nikereyeri hagati y'u Burusiya na America aho Perezida Putin yemeje ko azakoresha intwaro yose afite ku bwo gutsinda iyi ntambara, America nayo ikamuha gasopo ko ibizayibaho niramuka ihirahiriye gukoresha intwaro z'uburozi bw'ingufu za nikereyeri ari agahoma munwa.

    Impamvu ya Kane (4): Nyuma y'uko Ukraine irashe ikangiza ikiraro gihuza Creamia n'u Burusiya. U Burusiya bwarashe missiles 84 zirasa kure zo kwangiza Umurwa Mukuru wa Ukraine, n'ahandi. Nyuma y'amezi, mui Kyiv nta missile ziyigwamo, muri gitondo cyo kuri wa 10 Ukwakira 2022 u Burusyai bwaharashe missile 10, bigaragaza ko uko impande zombi zigenda zihimuranaho bidatinze bizarangira ibindi bihugu bibijemo.

    Impamvu ya gatanu(5): Kubona Ukraine yararangije gusaba ku mugaragaro kwinjira muri NATO nabyo byakomeje intambara.

    Impamvu ya gatandatu (6): Kubona Uburusiya bugiye kuyobora Akanama k'Umutekano ka UN. Aka kanama kazadindizwa n'ubuyobozi bw'u Burusiya gufata imyanzuro yafasha guhagariko iyi ntambara.

    ICYAKORWA NGO INTAMBARA IHAGARARE

    Uwatangije iyi ntambara ahagaritse cyangwa ahagaritswe, iyi ntambara yahagarara. Mbona ibikorwa bose harimo n'ibihano no gutera inkunga Ukraine, byose ari inzira ndende zigeza ku gisubizo ariko gikerewe nyuma y'igihombo kinini. 

    Mu isi habuze umuntu cyangwa igihugu cy'intwari itinyuka ndetse habuze n'ubushobozi buhagarika iyi ntambara. Gashozantamba atukwa ubwa cya gitutsi cy'abanyarwanda batukana batera ubuse bati 'urakicwa n'ikitakubashije'. 

    Ikindi mbona cyahagarika iyi ntambara, ni ukurekura igihugu cy'integenke kikayamanika kigahanagurwa ku ikarita y'isi amahoro, intambara ikarangira. Ariko ntibikabeho kuko igihugu ni Gakondo bwite, ntibikwiye ko isi turebera ibihugu bikomeye bikoresha ibyo byshatse ibihugu bito. Ukraine ni uburenganzira bwayo kwishyira ikizana muri byose yubahiriza uburenganzira bw'ibindi bihugu.

    Igihe u Burusiya bwahagarika kurwana, intamba yarangira, ariko Ukraine guhagarika kurwana ubwayo yaba irangiye. Buri ruhande n'abarushyigikiye rufite uko rwifuza ko iyi ntambara yarangira ariko nta ruhande na rumwe rwifuza kurangiza iyi ntambara rutsinzwe cyangwa rwemeye kumanika amaboko. 

    Mugihe Intego u Burusiya bwatangiranye yo kwagura igihugu muri politike, ubutaka ndetse n'ubuhangange mu ihangana rikomeye buhanganyemo na Amerika (USA) n'ibihugu bihuriye muri NATO, izo ntego zitaragerwaho biragoye ko u Burusiya bwahagarika kurwana. 

    Ibindi byiringiro byo kurangira kw'iyi ntambara, kwari kuba iyo abaturage b'u Burusiya badahunga, ahubwo bagahangana no guhindura ubutegetsi buriho, u Bushinwa n'ibindi bihugu bishyigikiye u Burusiya bikabuva inyuma, byakwihutisha gutsindwa kwabwo, intambara ikarangira.

    Pastor Rutwaza Rodrigue, umwanditsi akaba n’umusesenguzi

    Rutwaza yagaragaje ibyakorwa intambara y’u Burusiya na Ukraine igahagarara

    Yanditswe na Rutwaza Rodrigue

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121903/ubusesenguzi-bwa-pastor-rutwaza-ku-ntambara-yu-burusiya-muri-ukraine-nicyakorwa-igahagarar-121903.html

  • Rubavu – Amagana bitabiriye ubukangurambaga b… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki 14 Ukwakira 2022, ikigo cya Rwanda Forensic Laboratory cyakomereje ubukangurambaga mu Karere ka Rubavu, aho abaturage basobanuriwe Serivisi zose iki kigo gitanga.

    Guhera i Saa Munani z’amanywa (14:00), abakozi ba RFL ndetse na bamwe mu byamamare bizwi mu myidagaduro bari batangiye ibikorwa by’ubukangurambaga i Rubavu, aho abantu benshi bari bateraniye iruhande rw’isoko rya Mbugangari.

    Abitabiriye bari benshi cyane

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Karangwa Charles, yasobanuriye abaturage bitabiriye ‘MENYARFL’ serivisi zinyuranye zitangwa n’iki kigo, anabasaba kuzigana kugira ngo zibafashe kubona ubutabera bunoze, ashimangira ko nta muntu ukwiye kurengana kandi izi serivisi zihari.

    Dr. Karangwa yunganiwe na MC Anita Pendo wayoboye gahunda, MC Galaxy watanze ikaze ndetse n’abahanzi; Eric Senderi, Knowless Butera na Tom Close, bose basusurukije abantu mu bihangano, bakanahurira ku butumwa busobanura imikorere ya RFL.

    Hasobanukwe uko RFL ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

    Dr. Karangwa uyobora RFL asobanura birambuye Serivisi zayo

    Nyuma yo kumva ubutumwa, bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu baganiriye na InyaRwanda bavuze ko RFL yabegereje ibisubizo ku mpaka zigibwaho na benshi ndetse rimwe na rimwe zigateza amakimbirane, biyemeza kuyigana mu rwego rwo kwirinda urujijo.

    Nsabimana Ezekiel w’imyaka 55 y’amavuko yagize ati “Hari igihe abantu bagira urujijo ku bintu nk’ibi byo kuba umuntu yatera undi inda ntibabyumve kimwe, ugasanga bitehe amahane hagati yabo, kino kigo cyatweretse ko nitujya tukigana hatazongera kubaho ibibazo.”

    Mukamana Ernestine w’imyaka 38 we yagize ati “Ibi bintu ni byiza cyane kuko bizajya bituma tumenya ukuri, hari nk’igihe umuntu arwara agapfa, abantu bagasigara bari kuvuga ko ari uburozi bwamwishe ariko nubundi bitizewe neza, ubu ndatekereza ko buri muntu ushaka kumenya ukuri azajya yerekeza muri RFL bakamubwira ibya nyabyo.”

    RFL yakiranwe urugwiro

    Iyi ‘Rwanda Forensic Laboratory’ ifite ubushobozi bwihariye bwo gupima ku mugabane w’Africa, ifite icyicaro gikuru ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, aho ikorera iruhande rw’ibitaro bikuru bya Kacyiru. Ikorana n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo iz’ubuvuzi, umutekano, ubutabera ndetse n’izindi mu rwego rwo kugeza Serivisi zitagira amakemwa ku baturage.

    MC Anitha Pendo yayoboye ibirori, umufana we aramusengera

    Itsinda ry’ababyinnyi rya Afro Hits ryashimishije abanya-Rubavu

    Rubavu ni Umujyi w’imyidagaduro

    Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zishishikariza abantu gukunda yari ahabaye

    Muyombo Thomas ‘Tom Close’ umuhanga mu buvuzi no mu muziki yishimiwe bikomeye

    DR Karangwa uyobora RFL yatanze ubusobanuro n’ikaze muri RFL


    Knowless Butera, umwe mu bagore bakunzwe mu muziki w’ u Rwanda yari ahari

    Kubera ubwinshi bw’abantu, kureba neza byasabaga guhagarara ahirengeye

    AMAFOTO: Cyiza Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121901/rubavu-amagana-bitabiriye-ubukangurambaga-bwa-menya-rfl-biyemeje-gukuraho-urujijo-amafoto-121901.html