
Blog
-
Niba udakunda gukora imyitozo ngororamubiri, dore uko wabigeraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hari abantu badakunda gukora imyitozo ngororangingo, kandi nyamara abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ingirakamaro ku (…) -
Akon yahamije ko amafaranga atari yo atanga i… – #rwanda #RwOT
Aliaune Damala Badara Akon Thiam uzwi ku izina rya Akon, ni icyamamare mu muziki ku rwego rw’Isi ukomoka muri Senegal umaze igihe atagaragara mu muziki, aho ahugiye mu bikorwa by’ishoramari n’ubwubatsi.Â
Uyu muhanzi wakunzwe na benshi mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe zirimo Lonely, Don’t Matter, I’M So Paid n’izindi nyinshi, yamaze guhamya ko amafaranga atari yo soko y’ibyishimo mu buzima, ndetse anakomoza ku kuba azana ibibazo byinshi kurusha ibyo akemura.
Mu kiganiro Akon yagiriye kuri radiyo Hot 97.1 FM, yagarutse ku kibazo abantu benshi bakunze kuburanaho cy’uko amafaranga ariyo atanga umunezero, maze yerekana uko we abitekereza. Mu magambo ye, Akon yagize ati: “Amafaranga ntabwo byanze bikunze agura umunezero kuko ahanini biterwa n'ibishimisha umuntu. Abantu bafite amafaranga ntibaba bafite umwanya, kuko agutwara umwanya kandi rimwe akagutwara kure y'umuryango wawe”.
Akon yahamije ko amafaranga atari yo soko y’ibyishimi mu buzima.Akon yakomeje ahamya ko amafaranga atari yo azana ibyishimo mu buzima agira ati: “Amafaranga akuzanira ibibazo byinshi kurusha ihumure. Uribura wese. Ntabwo wabonera umwanya umuryango wawe. Aho nta humure ririmo. Mbona amafaranga atari yo yatuma umuntu agira ibyishimo, kuko hari abatayafite bishimye kurusha abayafite”.
Akon w’imyaka 49 yasoje avuga ko abantu badakwiye kwibeshya ko amafaranga ariyo azana ibyishimo mu buzima, kuko batungurwa bayabonye bakabura ibyishimo.
-
Huye: Abagore bifuza guhabwa amahugurwa n’igishoro kugira ngo biteze imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagore bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, batekereza ko baramutse bahuguwe ku gukora ibibateza imbere bakanahabwa igishoro, batera (…)
-
Amajyaruguru: Abagore bo mu cyaro bashimiwe ubufasha baha abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo mu gufasha abatishoboye, aho umuryango (…)
-
Perezida Kagame na Gen Muhoozi bitabiriye Car Free Day #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo (…)
-
Uganda: Uduce turimo Ebola twashyizwe muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho ibyumweru bitatu bya Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda twugarijwe n’icyorezo cya (…)
-
APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w'agateganyo #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu APR F.C bwakoranye inama n'abatoza bungirije ndetse n'abakozi b'iyi kipe basobanurirwa gahunda zitandukanye zirimo n'ihagarikwa ry'Umutoza Adil Erradi Mohamed .

Ni inama yayobowe na Chairman w'ikipe y'ingabo z'igihugu, Lt Gen MK MUBARAKH aho yatangiye yibutsa abari mu nama amateka n'icyerekezo by'ikipe y'ingabo z'igihugu aboneraho no kubabwira impamvu batabona Umutoza mukuru muri iyo nama.
Yagize ati 'nk'uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy' Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n'ibyo mu karere'.

'Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n'amahame igenderaho cyane nk'ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru'.
'Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere y'uko azagarurwa mu kazi'.

Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yavuze ko atari umutoza wahawe ibihano by'imyifatire gusa, ko ahubwo na kapiteni wa APR F.C nawe yahagaritswe mu gihe cy'ukwezi kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Yagize ati 'Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y'abo ayoboye n'imbere y'abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira'.

Umuyobozi w' APR F.C kandi yaboneyeho kwibutsa abatoza basigaye mu nshingano ko urugamba rwa Shampiyona rugikomeje abibutsa ko bafite umukino w'ikirarane kuri uyu wa Mbere ugomba kubahuza na Police FC.
Mbere yo gusoza inama Umuyobozi yahaye umwanya abari mu nama kugira ngo nabo batambutse ibitekerezo byabo ku ikibitiro umutoza wungirije Ben Moussa yashimiye Umuyobozi wa APR F.C ku nama nziza abagiriye.

Ati 'ndagira ngo mbashimire cyane ikiganiro cyiza mutuganirije guhera ku mateka y'ikipe mudusangije ndetse n'inama nziza mutugiriye ni ugukomeza gukorera hamwe, guhuza no gufatanya kugira ngo ibintu byose bigende neza.Mu gusoza inama Lt Gen MK MUBARAKH Umuyobozi wa APR F.C yashimiye abatoza ndetse n'abakozi b'iyi kipe yongera kwizeza abatoza ko ahari igihe cyose baba bamukeneye ababwira ko niyo yaba atari hafi ko Umunyabanga Michel Masabo ahari.

Yaboneyeho kubwira abitabiriye ndetse n'abandi bose ko bwana Tony Kabanda yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa APR F.C w'agateganyo guhera uyu munsi.
The post APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w'agateganyo appeared first on RUSHYASHYA.
-
APR FC yabonye umuvugizi mushya #rwanda #RwOT
Tony Kabanda wari umukozi wa APR FC ushinzwe itangazamakuru ni we wagizwe umuvugizi w’agateganyo w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ibi byatangarijwe mu nama yahuje abakinnyi n’abakozi ba APR FC yari iyoboye n’umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yabaye ku munsi w’ejo hashize.
Ni inama yamenyesherejemo abakinnyi ko APR FC yahagaritse umutoza Adil Erradi Mohammed kugira ngo yitekerezeho ariko atirukanywe. Yanababwiye ko kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel na we yahagaritswe ukwezi bitewe n’amakosa yakoreye imbere y’abatoza n’abo ayobora, ikipe igiye kuba iyoborwa na Ben Moussa umutoza wungirije.
Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yaboneyeho kubabwira ko Tony Kabanda ubu ari we muvugizi w’agateganyo wa APR FC, uyu mugabo akaba ari we wari ushinzwe itangazamakuru muri APR FC.
Tony Kabanda akaba asimbuye Kazungu Claver wari umuvugizi w’iyi kipe ariko akaba yaravuye kuri izi nshingano muri Nyakanga 2021, kuva icyo gihe nta muvugizi iyi kipe yari ifite.
Tony Kabanda yagizwe umuvugizi w’agateganyo wa APR FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yabonye-umuvugizi-mushya
-
APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza Adil Mohamed na Manishimwe Djabel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera (…)
Mu kiganiro Akon yagiriye kuri radiyo Hot 97.1 FM, yagarutse ku kibazo abantu benshi bakunze kuburanaho cy’uko amafaranga ariyo atanga umunezero, maze yerekana uko we abitekereza.Â