Blog

  • Museveni yasobanuye iby’Ipeti riruta ayandi ryahawe umuhungu we n’ikoreshwa rya Twitter ye ritavugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Gen Kainerugaba mu minsi ishize yavuze byinshi kuri Twitter, bifata indi ntera aho yanditse ko ingabo ze zafata Nairobi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Ibi byarakaje abanya Kebya benshi kugeza ubwo Guverinoma ya Uganda na Perezida Museveni ubwe bandika amabaruwa yo kwisegura ku baturage ba Kenya.

    Icyo gihe Muhoozi Kainerugaba yari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, maze ayo magambo ateza ikibazo cyatumye akurwa kuri uwo mwanya, nubwo yabaje kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Général, avuye kuri Lieutenant General.

    Mu kiganiro Perezida Museveni yahaye KTN TV, Museveni yasobanuye ko impamvu yazamuye Gen Muhoozi kutari ukumuhemba kubyo yari yavuze kuri Kenya, ahubwo yemeza ko ubusanzwe Gen Muhoozi ari umu- Ofisiye mwiza mu ngabo za Uganda.

    Yagize ati :'Ni umu-Ofisiye mwiza, Rero kuba umuntu ari mwiza mu bintu, ntibivuze ko aba agomba kugira 100%, ashobora gukora amakosa nka 10 cyangwa 20% ariko ibyo ntibyasiba ibyiza bigera kuri 80% yakoze'

    Museveni yavuze ko umuhungu we atazongera gukomoza ku ngigo zishobora guteza impagarara ku gihugu , akarere n’amahanga muri rusange.

    Yagize ati 'Iyo yandika kuri Twitter avuga kuri siporo, ibintu bidafite icyo bitwaye, nta kibazo cyajyaga kuba. Ari kuvuga ku bindi bihugu, cyangwa se kuri politiki z’amashyaka muri Uganda, ntabwo akwiye kubikora kandi ntabwo azongera kubikora.'

    Museveni yakoze iki kiganiro mu gihe umuhungu we ari mu Rwanda mu ruzinduko bwite, rukaba ari urwa gatatu agiriye muri iki gihugu kuva uyu mwaka watangira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Museveni-yasobanuye-iby-Ipeti-riruta-ayandi-ryahawe-umuhungu-we-n-ikoreshwa-rya-Twitter-ye-ritavugwaho-rumwe

  • Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w'ikirararane na Police FC #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022, nibwo ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu nikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yasezerewe na Al Nasr yo mu Libye ku giteranyo cy'igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Moya z'ijoro zo mu mumujyi wa Benghazi ari  nayo saha yo mu Rwanda, watangiye amakipe yombi arnganya ubusa ku busa nk'umusaruro wabonetse mu mukino ubanza.

    As Kigali yasabwaga gutsinda kugirango ikomeze mu kiciro cya nyuma cyashoboraga kuyigeza mu matsinda cyangwa se kunganya byibuze ku bitego runaka, ariko ntabwo byakundiye iyi kipe y'umujyi wa Kigali.

    Byasabye iminota 70 gusa kugirango ikipe ya Al Nasr yari iri iwayo igere mu kindi kiciro, ni nyuma yaho yabonye igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino cyanatumye As Kigali ihita isezererwa.

    Al Nasr SC de Benghazi ikaba yahise ibona itike yo kuyigeza mu ijonjora rya gatatu aho igomba gutegereza imwe mu makipe yasezerewe muri CAF Champions League kugirango bahatanire kugera mu matsinda y'uyu mwaka w'imikino.

    Mu Rwanda, kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, harabera umukino uri buhuze ikipe ya APR FC ndetse na Police FC.

     


    Ni umukino shampiyona ugiye guhuza aya makipe yombi yagombaga kuba yarahuye ku munsi wa 3, gusa ntabwo wakinwe kuko ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    APR FC igiye gukina uyu mukino idafite umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed wahagaritswe n'ubuyobozi bw'iyi kipe, ibi bivuze ko Ben Moussa wari umwungirije ari we uri bufate izi nshingano zo kuyobora iyi kipe.

    Si umutoza gusa wahagaritswe kuko na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel nawe yahagaritswe igihe kingana n'ukwezi kumwe atari mukazi ko gukinira iyi kipe ndetse no kuyibera Kapiteni.

    The post Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w'ikirararane na Police FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/al-nasr-yo-muri-libye-yasezereye-as-kigali-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup-apr-fc-irakina-umukino-wikirararane-na-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=al-nasr-yo-muri-libye-yasezereye-as-kigali-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup-apr-fc-irakina-umukino-wikirararane-na-police-fc

  • Imirwano imeze nabi, baraburira ko abasivile bazicwa ari benshi muri Tigray #rwanda #RwOT

    Abatuye Tigray bavuga ko ibiribwa n'imiti birimo kubura mu gihe ibitero bikomeye kuri iyi ntara byarushijeho gukara.

    Imijyi irimo kuraswa ibisasu igasenyuka burundu, nk'uko bivugwa na Tedros Ghebreyesus, umukuru w'ishami rya ONU ryita ku buzima, WHO/OMS, ukomoka muri Tigray.

    Avuga ko abasivile barimo kwicwa kandi abakomeretse ntibatabarwe kuko iyi ntara yagoswe.

    Tigray imaze amezi 17 igoswe, kandi imirwano yongeye kubura nyuma y'uko agahenge kari kamaze amezi atanu impande zombi zikarenzeho muri Kanama (8). Abantu bagera kuri miliyoni imwe bugarijwe n'inzara.

    Umuryango w'Ubumwe bwa Africa (AU) nawo urimo kunga mu ijwi ry'amahanga usaba ko intambara ihagarara hakongera kubaho ibiganiro.

    Kuwa gatanu, umukozi w'umuryango ufasha wa Rescue Committee yishwe arimo agerageza kugeza ibiribwa ku bagore n'abana mu mujyi wa Shire, umaze iminsi uraswaho ibisasu bikomeye.

    Josep Borrell ukuriye ububanyi n'amahanga mu muryango w'ibihugu by'i Burayi(EU), yavuze ko muri Shire hari gukorwa amahano, kenshi yibasira abasivile.

    Inkambi zirimo miliyoni z'abantu bahunze imirwano nazo zirimo kuraswaho, nk'uko bivugwa na Samantha Power, ukuriye ikigo cy'iterambere cya Amerika.

    Niba ingabo za Ethiopia n'iza Eritrea zifashe iyi ntara muri ibi bitero, hari ubwoba bwinshi 'bw'ubwicanyi bukomeye bushobora kwibasira abasivile', nk'uko Samantha abivuga.

    Kjetil Tronvoll, umwalimu mu byo gukemura amakimbirane muri Oslo New University College muri Norway (Norvège), avuga ko uburyo bwo mu ntambara ya mbere y'isi burimo gukoreshwa n'ingabo za Ethiopia na Eritrea zirimo gusunikira 'abantu benshi cyane' ku mirongo y'urugamba ya Tigray.

    Uyu musesenguzi yanditse kuri Twitter ko ku bwe intambara ikomeye kurusha izindi irimo kuba ubu ku isi atari iy'Uburusiya muri Ukraine, ahubwo ibitero bya Ethiopia na Eritrea kuri Tigray.

    Avuga ko abasirikare bagera kuri miliyoni imwe bari mu bitero bya biriya bihugu byombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imirwano-imeze-nabi-baraburira-ko-abasivile-bazicwa-ari-benshi-muri-tigray

  • Umukunzi wa Muhire Kevin yavuze ikintu kimwe amukundira kurusha ibindi byose #rwanda #RwOT

    Ku munsi umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Kuwait, Muhire Kevin yizihizaho isabukuru ye y’amavuko, umukunzi we Cyuzuzo Delly yamubwiye ko ikintu amukundira cyane ari uko atari umunebwe akora cyane.

    Muhire Kevin ukinira ikipe ya Yarmouk muri Kuwait, buri tariki ya 17 Ukwakira yizihiza isabukuru y’amavuko yishimira imyaka amaze ku Isi.

    Kuri iyi nshuro akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo y’umukunzi we Cyuzuzo wamwibukije ko amagambo yonyine atasoboranura uburyo yishimira ibyo amukorera.

    Ati 'ni umunsi wa we mukunzi, amagambo ntahagije mu gushima ibyo unkorera. Warakoze kumbera umwunganizi, inshuti no kuba umuntu unkomeza, ni umugisha wuzuye kukugira nk’umwunganizi w’ubuzima bwanjye.'

    Yakomeje avuga ko amukundira ibintu byinshi ariko igihatse ibindi ni ukuba akora cyane. Ati 'nkunda ibintu byinshi kuri wowe ariko by’umwihariko uburyo ukora cyane, komeza utere imbere urinzwe n’Imana, ndagusengera uyu munsi n’iteka ryose, isabukuru nziza rukundo.'

    Kevin na Cyuzuzo bamaze imyaka irenga 6 bakundana, gusa urukundo rwabo bakunze kugenda barugira ibanga rikomeye, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 nibwo ibyabo batangiye kugenda babishyira ahabona.

    Ubutumwa bwa Cyuzuzo yifuriza umukunzi we isabukuru nziza

    Urukundo rwa Muhire Kevin na Cyuzuzo rugenda rufata indi ntera

    Bamaze imyaka irenga 6 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukunzi-wa-muhire-kevin-yavuze-ikintu-kimwe-amukundira-kurusha-ibindi-byose

  • #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-babiri-banduye-babonetse-mu-bipimo-1-212

  • Abasirikare bakuru mu rukiko bashinjwa kugira uruhare mu ifatwa rya Bunagana #rwanda #RwOT

    Hashize amazi ane umujyi wo ku mupaka wa Bunagana n’uduce two hafi yawo mu karere ka Rutshuru byigaruriwe n’umutwe wa M23 wirukanye ingabo za leta.

    Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia bari bakuriye imitwe y’ingabo, bararegwa ibyaha bine nk’uko iyo radio iterwa inkunga na ONU ibivuga ;

    Ntibiramenyekana neza niba Lobo na Diadia wa Diadia bahakana cyangwa bemera ibyaha baregwa.

    Bivugwa ko aba basirikare, ubu bafunze, bombi bari bakuriye ibikorwa bya gisirikare ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga.

    Bashinjwa gutuma Bunagana ifatwa ubwo bataga intwaro ndetse n’imodoka z’ingabo za leta mu maboko ya M23.

    Ubwo uyu mujyi wafatwaga amashusho yagaragaje bamwe mu ngabo za DR Congo bambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda.

    Aba basirikare bahunze baje gusubizwa iwabo biciye mu bifatanye bw’ibihugu byombi.

    Radio Okapi ivuga ko mu iburanisha ryabaye kuwa gatatu ushize, abunganira abaregwa basabye ko barekurwa by’agateganyo kuko 'barwaye bikomeye'.

    Aba basirikare bafunze kuva muri Nyakanga(7), urubanza rwabo ruzakomeza kuwa gatatu w’iki cyumweru, nk’uko Radio Okapi ibivuga.

    Ibyaha baregwa bibahamye bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu.

    Mu mpera z’icyumweru gishize umuvugizi w’umukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko ingabo ziteguye gutera M23 zikisubiza ibice izi nyeshyamba zafashe.

    M23 nayo yasohoye itangazo inenga ko leta 'idashaka inzira y’ibiganiro' kandi ko ibona ingabo za leta zirimo kwitegura kubatera, ko nabo biteguye 'gusubiza ibyo bitero'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abasirikare-bakuru-mu-rukiko-bashinjwa-kugira-uruhare-mu-ifatwa-rya-Bunagana

  • Real Madrid yongeye kwihesha ikuzo imbere ya FC Barcelona,Liverpool ihagarika umuvuduko wa Man City #rwanda #RwOT

    Ku iki Cyumweru,amakipe y'ibigugu menshi yari yahuye mu mikino y'ishyiraniro aho Real Madrid na Liverpool zatahanye ikuzo imbere y'ibigugu zahuye nabyo muri shampiyona.

    Mu mukino wari witezwe na benshi,ikipe ya Real Madrid bitayigoye yatsinze FC Barcelona ibitego 3-1 mu gihe Liverpool yari mu rugo yatsinze Manchester City itari yagatsinzwe muri shampiyona igitego 1-0.

    Real Madrid na FC Barcelona zahuriye mu mukino ukomeye w'umunsi wa 9 wa Shampiyona, warangiye ikipe ya Real Madrid yihimuye kuri Barcelona yaherukaga kuyitsinda ibitego 4-0 ubushize.

    Mbere yo guhurira muri 'El Clasico' FC Barcelona na Real Madrid banganyaga amanota 22, usibye ko Barca yari imbere ku rutonde rwa Shampiyona kuko ari yo izigamye ibitego byinshi (17) kugeza n'ubu.

    Real Madrid yatsinze FC Barcelona ku mukino wa 250 wa El Clasico uhuza ibi bigugu byombi bifite abakunzi benshi ku isi.

    Real Madrid yari mu rugo,yafunguye amazamu ku munota wa 12 w'umukino ku gitego cyatsinzwe na Karim Benzema nyuma y'akazi kari kamaze gukorwa na Vinicius Jr wasigaranye n'umunyezamu Ter Stegen amurobye awugarura usanga uyu mufaransa ashyira mu nshundura.

    Ntibyatinze ku munota wa 35 w'umukino Federico Valverde yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina nyuma y'umupira mwiza yahawe na Ferland Mendy.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Igice cya kabiri ntabwo Real Madrid yagikozemo byinshi kuko ariyo yayoboye umukino ari nayo mpamvu yaje kwinjizwa igitego ku munota wa 83 na Ferran Torres ku mupira yahawe na Lewandowski.

    Real Madrid yabonye penaliti ku munota wa 90 yakorewe kuri Rodrigo Goes wahise anayitera ayishyira mu rushundura bituma biba ibitego 3-1.

    Muri uyu mukino,Carlo Ancelotti utoza Real Madrid ntiyari afite umunyezamu we wa mbere, Thibaut Courtois, ariko ntibyamubujije gutsinda uyu mukino.

    Iki ni igihombo gikomeye kuri FC Barcelona kuko yagerageje kubaka ikipe kurusha umwaka ushize ariko gutsinda uyu mukino ukomeye byayigoye.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Ikipe ya Liverpool yaherukaga gutsindwa na Arsenal ibitego 3-2,yakiriye City yari itaratsindwa na rimwe iyitsinda igitego 1-0.

    City yari imaze iminsi iryoherwa n'ibitego bya Haaland,yatunguwe n'imikinire yo ku rwego rwo hejuru ya Liverpool kuko uyu munsi yari yikosoye cyane.

    Nubwo benshi batabikekaga,umutoza Klopp yatunguranye atsinda uyu mukino abifashijwemo n'igitego cyiza cyatsinzwe na Mohamed Salah ku munota wa 76 ku mupira yaterewe imbere n'umnyezamu Alisson Becker awutwara myugariro Joao Cancelo aroba umunyezamu Alisson.

    Uyu rutahizamu yakoze aka kazi gakomeye nyuma y'aho yari amaze guhusha igitego cyabazwe aho yasigaranye wenyine na Alisson atera umupira hanze.

    Liverpool yitwaye nabi mu minota ya nyuma kuko rutahizamu wayo Darwin Nunez yikubiye yanga gutanga umupira kuri bagenzi be bari basigaye ari 3 ku mukinnyi umwe wa City wari usigaye inyuma.

    Phil Foden yatsinze igitego muri uyu mukino ariko kiza kwangwa kubera ko Haaland yari yabanje gukorera ikosa kuri Henderson wa Liverpool.

    Uyu ntabwo wari umunsi wa Haaland umaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona kuko yahushije ibitego 2 byabazwe.

    Mu minota ya nyuma,umutoza Klopp yashyushye mu mutwe ashwana n'umusifuzi wa kane kubera ko yirengagije ikosa ryakorewe Salah bituma ahabwa ikarita itukura.

    Mu wundi mukino wabaye,ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa mbere yatsinze bigoranye Leeds United igitego 1-0 cyatsinzwe na Bukayo Saka mu gice cya mbere cy'umukino.

    Iyi Arsenal yakinnye umukino mubi,yarokotse kuko yahushijwe penaliti ndetse mu minota ya nyuma hatangwa indi n'ikarita itukura kuri myugariro wayo Gabriel gusa byombi byaje gukurwaho.

    Ubu Arsenal iyoboye Premier League n'amanota 27 kuri 23 ya Man City na Tottenham ziyikurikira.

    Man United yanganyije 0-0 na Newcastle mu gihe Chelsea yatsinze ibitego 2-0 Aston Villa ibifashijwemo na Mason Mount wabitsinze byombi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yongeye-kwihesha-ikuzo-imbere-ya-fc-barcelona-liverpool-ihagarika

  • Perezida Kagame na Gen Muhoozi muri Siporo igamije kurwanya kanseri y'ibere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru taliki ya 16 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw'ikiruhuko mu Rwanda na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye Siporo Rusange (Car Free Day) yatangiwemo ubutumwa bwo kurwanya kanseri y'ibere.

    Ni mu gihe u Rwanda rukomeje kwifatanya n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Kanseri y'Ibere wabaye ku ya 13 Ukwakira, ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Twirinde Kanseri y'ibere tuyisuzumishe hakiri kare kuko ivurwa igakira'.

    Mu gihe hasanzwe hatangwa ubutumwa bwo gukumira no kurwanya indwara zitandura muri rusange, umwihariko wo kuri iki Cyumweru ni uko hatanzwe ubutumwa bugamije kwirinda no kurwanya kanseri y'ibere , bukazakomeza gutangwa mu gihe cy'ukwezi.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-na-gen-muhoozi-muri-siporo-igamije-kurwanya-kanseri-y-ibere

  • Abagore bakora ubucuruzi buciriritse barasabwa gukorana n’ibigo by’imari. #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse mu karere ka Kamonyi mu mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, bakaba badakorana n’ibigo by’imari batubwira ko begereye ibyo bigo ariko birangira badakoranye kubera kugorwa n’ibyo basabwa.
    Mukamurenzi Vestine uri mu kigero cy’imyaka 36, afite butiki irimo ibicuruzwa binyuranye. Mu myaka ibiri amaze muri ubu bucuruzi ngo yagerageje kwegera ibigo by’imari bitandukanye ariko byose bimusaba gutanga ingwate yagize ati ” (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4447

  • Empress Nyiringango yahuje imbaraga na Ben Ng… – #rwanda #RwOT

    “Iyi ndirimbo nayihanze kugira ngo ngaragaze amarangamutima y’umuntu ku rukundo rutangaje kandi ruzira uburyarya, muri rusange. Urugero natanga kuri njye, ‘ni urukundo nkunda abana n’ababyeyi banjye cyangwa urwo nkunda inganzo’” – Empress Nyiringango.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Empress Nyiringango yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Mon Amour” ari imwe mu zigize Album agiye gusohora mu mpera z’uku kwezi taliki ya 29 Ukwakira 2022. Yavuze ko igikorwa cyo kuyishyira hanze kizabera mu mujyi wa Ottawa muri Canada.

    Avuga ko iyi ndirimbo “Mon Amour” ikubiyemo ubutumwa bwagutse bitewe n’amarangamutima y’uri kuyumva. Yunzemo ati “Muri rusange, iyi ndirimbo itwibutsa kwizihiza, gukomeza, kwimakaza no kunyurwa n’urukundo ruri hagati yacu n’abo dukundana”. 

    Impamvu yahisemo Ben Ngabo ngo baririmbane iyi ndirimbo!

    Asubiza iki kibazo, Empress Nyiringango yavuze ko Ben Ngabo Kipeti ari umwe mu bahanzi b’icyitegererezo mu Rwanda. Ati “Ni uko ari umwe mu bahanzi b’abahanga baririmba mu njyana ya Gakondo kandi b’icyitegererezo mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga”. 

    Yongeyeho ko indi mpamvu yamwisunze ari ukubera ko afite uburambe mu buhanzi, akaba yaranigishije muzika mu ishuri ry’ubugeni na muzika rizwi ku zina rya “Nyundo”. Ati “Yafatanije na Producer wanjye witwa Aron Niyitunga kumfasha mu gikorwa cyo gutegura album yanjye ya kabiri”. 

    Empress Nyiringango yavuze ko mu byo ahishiye abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange harimo Album ya kabiri yitwa “UBUNTU” arimo kubategurira. Avuga ko iyi Album irimo indirimbo cumi n’ebyiri (12) ziryoshye cyane “bitewe n’ubuhanga ikoranye”. 

    Afite ishimwe rinini ku bahanzi bamubaye hafi mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, ati “Mboneyeho n’akanya ko gushimira byimazeyo abahanzi bose twafatanije bose muri iki gikorwa cyiza kandi gifite umumaro ukomeye mu kwagura injyana za gakongo no kumenyekanisha ibicurangisho bya gakondo nk’inanga n’ikembe”.

    Uyu muhanzikazi w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda, yavuze ko Album ye ya kabiri hafi ya yose ikubiyemo inanga n’ibindi bicurangisho nva mahanga mu njyana ya gakondo ivanzemo Jazz na Blues.

    Empress Nyiringango hamwe na Ben Ngabo Kipeti

    Empress yateguje izindi ndirimbo nshya kandi nyinshi

    Empress Nyiringango agiye kumurika Album ya kabiri

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “MON AMOUR” YA EMPRESS NYIRINGANGP FT BEN NGABO KIPETI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121907/empress-nyiringango-yahuje-imbaraga-na-ben-ngabo-kipeti-bakorana-indirimbo-mon-amour-video-121907.html