Blog

  • Perezida Museveni yise abanya Uganda abanebwe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashinje Abanya Uganda kuba abanebwe.

    Kuri iki cyumweru,tariki ya 16 Ukwakira 2022, Perezida Museveni mu kiganiro na KTN News, yavuze ko abaturage be baba badashaka cyangwa badashobora gukoresha umutungo kamere w'igihugu.

    Aganira n'umunyamakuru wa KTN News, Sophia Wanuna,Perezida Museveni yagize ati 'Uganda n'igihugu gikize cyane. Hano hari umutungo kamere mwinshi. Niyo mpamvu abanya Uganda ari abanebwe.

    Ni abanebwe kuko umuswa hano ntashobora gupfa byoroshye.Uri umuswa, ushobora kubeshwaho no kurya mu rugo rw'umuvandimwe wawe, wahazerereye. Nta kuntu wapfa byoroshye muri Uganda.'

    Yakomeje avuga ko Abanyakenya bakeneye gukora byinshi kugira ngo babeho kurusha Abanya Uganda kuko igice kinini cy'ubutaka bwabo kitabemerera guhinga neza.

    Ati: 'Kenya iratandukanye. Biragoye gato (kubaho) kuko kimwe cya kabiri cy'ubutaka bwa Kenya bwumye [butihanganira guhingwaho]. Igice cya Kenya gikorerwaho ubuhinzi ni gito. Hano [Uganda] ahantu hose ni heza cyane. '

    Perezida Museveni w'imyaka 78 umaze imyaka 36 ayobora Uganda, azwiho kuvuga icyo atekereza ku bibazo bireba igihugu cye.

    Ishami ry'Umunyango w'abibumbye ryita ku buhinzi ryavuze ko 80% by'ubutaka bwa Uganda bwakorerwaho ubuhinzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-museveni-yise-abanya-uganda-abanebwe

  • Cristiano Ronaldo yaje ku isonga mu bakinnyi bacuruzwa cyane kurusha abandi mu mikino yose #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Northstar cyatangaje ko umunya Portugal,Cristiano Ronaldo ariwe wakurura abaguzi kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino yose ku isi[most marketable athlete of 2022].

    Uyu yahize ibindi byamamare birimo Serena Williams wakinaga Tennis na Lewis Hamilton wo muri F1.

    Kugira ngo iki kinyamakuru gikore urutonde rw'abakinnyi 50 bacuruzwa cyane kurusha abandi ku isi mu mikino yose,cyegereye inzobere muri siporo,mu bucuruzi,mu gukundwa ku mbuga nkoranyambaga,mu bijyanye n'itangazamakuru,mu baterankunga n'ibindi.

    Nyuma y'aho aba bakinnyi bahawe amanota hagendewe ku bintu 3: Amazina yabo,ubukungu ndetse n'abafana babo.

    Ibi bikubiyemo uko bafatwa mu bantu,ibikorwa bagiye bakora mu gufasha ababaye n'ibindi bitandukanye.

    Ibi byaje kurangira Cristiano Ronaldo ariwe wacuruzwa cyane kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino itandukanye.

    Urutonde rw'abakinnyi 10:

    1. Cristiano Ronaldo, Soccer, Portugal, 37
    2. Serena Williams, Tennis, USA, 41
    3. Lewis Hamilton, Motorsport, Great Britain, 37
    4. LeBron James, Basketball, USA, 37
    5. Lionel Messi, Soccer, Argentina, 35
    6. Naomi Osaka, Tennis, Japan, 25
    7. Virat Kohli, Cricket, India, 33
    8. Alex Morgan, Soccer, USA, 33
    9. Sam Kerr, Soccer, Australia, 29
    10. Tom Brady, Football, USA, 45

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yaje-ku-isonga-mu-bakinnyi-bacuruzwa-cyane-kurusha-abandi-mu

  • Gatsibo: Ibitaro bya Ngarama bigiye kubakishwa Miliyari esheshatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko muri Kamena 2023, hazatangira kubakwa inyubako nshya y’Ibitaro bya Ngarama ifite agaciro ka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Gatsibo-Ibitaro-bya-Ngarama-bigiye-kubakishwa-Miliyari-esheshatu

  • Umunyakenyazi yahishuye uko Aubameyang yamuhesheje akazi muri Arsenal #rwanda #RwOT

    Umutetsi wo muri Kenya Bernice Kariuki yavuze ibyamubayeho mu Bwongereza harimo ukuntu Pierre Emerick Aubameyang yamufashije kubona akazi mu ikipe ya Arsenal.

    Kariuki, wavukiye i Nairobi amaze imyaka itatu akora muri iyi kipe izwi cyane mu Bwongereza,muri shampiyona ya Premier League.

    Uyu mukobwa yagize amahirwe yo gutekera bamwe mu bakinnyi bakomeye b'umupira w'amaguru ku isi barimo umutoza Mikel Arteta ndetse n'abakinnyi nka Thomas Partey, Aubamayang, William Saliba na Gabriel Jesus.

    Mu kiganiro yagiranye na Chams yagize ati: “Nimukiye muri Suwede mfite imyaka 17, nyuma njya mu Bwongereza kwiga ibijyanye na psychology.

    Nahoze nkunda guteka kandi umunsi umwe nagize amahirwe yo guhura na Aubamayang wari kapiteni wa Arsenal icyo gihe.

    Hari igihe twagiye mu birori bya Noheri mpura na Auba mubwira ko nkunda Arsenal kandi nshaka kumutekera.Yaje kumbwira ati “ugomba kuba umutetsi wanjye bwite”, uko niko nabonye akazi kanjye (mu ikipe). '

    Uyu mukobwa yavuze ko ikipe ya Arsenal ifite abakinnyi 25 mu ikipe nkuru, 25 mu ikipe y'abagore n'abandi bakinnyi 118 n'abatoza mu ikipe y'abato.

    Yakomeje ati “Ikipe rero ikeneye abatetsi n'inzobere mu mirire.Turimo kuvuga abantu bagera kuri 600 mu kibuga kinini cy'imyitozo. Dufite abatetsi bagera kuri 90 kandi ikipe ya mbere ifite abatetsi 27.

    Ntabwo ari uguteka gusa ahubwo n'uguteka ibiryo bituma bagira ubuzima bwiza. Ninjye utegura imirire, nta gushyiramo amavuta menshi….”

    Avuga ko abakinnyi batarya ibiryo bimwe, ariko ahanini bakunda amafi, salmon na skippers……tubwirwa icyo guteka. '

    Atangira akazi ke ko gutegurira abakinnyi amafunguro saa cyenda za mugitondo.

    Yavuze ko abakinnyi bakora imyitozo yo kwiruka hanyuma bagafata ifunguro rya mu gitondo rigizwe n'umureti n'ibindi hanyuma bagakora imyitozo nyayo guhera saa 11h00 za mu gitondo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyakenyazi-yahishuye-uko-aubameyang-yamuhesheje-akazi-muri-arsenal

  • Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha #rwanda #RwOT

    Nk'uko Prof. Gregory H. Stanton, umuhanga mu mateka ya jenoside yabivuze, guhakana no gupfobya  jenoside, nicyo cyiciro cyayo cya nyuma . Muri iki cyiciro, abakoze jenoside bagerageza uko bashoboye ngo bagoreke amateka bagahindura abarokotse jenoside abicanyi, nk'aho aribo bayikoze. Bakoresha kandi urubyiruko rubakomokaho mu kugaragaza ko ababyeyi babo ari abere nta cyaha bakoze.

    Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nicyo cyiciro bagezeho. Urubyiruko rukomoka ku bajenosideri nk'urwibumbiye muri Jambo asbl, ubu rurakoreshwa amanywa n'ijoro ngo bagoreke amateka bagerageza kwerekana ko RPF yahagaritse Jenoside ariyo yayikoze. 

    Ni amateshwa bagiye kumaramo imyaka 28, aho abajenosideri bose n'ababakomokaho barimo kurwana umuhenerezo ngo bagaragaze ko hanabaye jenoside ebyiri, ariko ibimenyetso bikomeje kubana ihurizo. 

    Amategeko y'u Rwanda agaragaza ko guhakana jenoside ari igikorwa icyo aricyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza koj enoside atari jenoside cyangwa se ko habayeho jenoside ebyeri.

    Gupfobya jenoside byo ni imyitwarire iyo ariyo yose igambiriwe kandi igaragajwe mu ruhame mu buryo ubwo aribwo bwose, igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka ya jenoside no koroshya uburyo jenoside yakozwemo.

    Ngibi ibikorwa by'ubugome by' abagize amashyirahamwe y'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Jambo Asbl yashinzwe na bene Mbonyumutwa,  FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na Ndereyehe Charles, 'IBUKA BOSE RENGERA BOSE' ya Jean Marie Vianney Ndagijimana, n'abandi benshi babundabunda i Burayi, bahora bavuga ko habayeho jenoside ebyiri. 

    Kugirango habeho jenoside ni uko ibayujuje bya byiciro 10, nk'uko byagaragajwe na Prof. Gregory H. Stanton, birimo ko itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa na leta. 

    Ngibi ibikorwa n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababakomokaho, inshuti zabo n'abandi bijanditse muri aya mahano. Byose babiterwa no n'ipfunwe ndetse n'ikimwaro bitewe n'ibyo bakoze cg byakozwe n'ababyeyi babo. 

    Dore bamwe mu bajenosideri bakomeje kuburagizwa n'ikimwaro kubera ibyo bakoze ubwabo cg ibyakozwe n'ababyeyi babo, maze nabo bashinga ikirenge mu cyabo, barwana no kubatagatifuza 

    JamboAsbl: Ni itsinda rikorera mu Bubiligi, ryashyiriweho guhaka na no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abarigize ni abana b'abasize bakozeJenoside. Ni inyangabirama zibuzwa amahwemo n'ikimwaro zikomora ku byo ababyeyi babo bakoze, kuko banze kwakira mu mitima yabo ko icyaha ari gatozi maze bakomeza kugendera ku ngengabitekerezo y'ababyeyi babo. 

    Benshi muri abo babyeyi-gito baracyakurikiranywe mu nkiko, mu gihe abandi bahamijwe ibyaha bakaba bari mu bihano bahawe n'inkiko. 

    Mu bashinze bakanayobora ishyirahamwe Jambo asbl, twavugamo nka KayumbaPlacide. Uyu niwe wewasigariyeho Ingabire Voctoire mu kuyobora Parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi, ifitanye isano-muzi na FDLR y'abajenosideri ruharwa. Twavuga kandi abuzukuru ba Dominique Mbonyumutwa, aribo Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa bakomoka kuri Shingiro Mbonyumutwa uherutse gupfira muri Luxembourg aho yari yarahungiye kubera uruhare muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Shingiro yari umuyobozi w'ibiro bya Yonani Kambanda, Minisitiri w'intebe wa Leta y'abajenosideri wanemeye ibyaha agakatirwa gufungwa burundu

     

    Ndagijimana Jean Marie Vianey: Ni mwene Ntasangirwa na Ntamabyariro, akaba umujenosideri mu ngengabitekerezo ndetse n'umujura kabuhariwe. Nyuma yo kwiba amadolari y'amerika187,000 yari ahawe ngo ajye gufungura ambasade z'urwanda muri Amerika, yahise atangiza amashyirahamwe atandukanye yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Marcel Sebatware: Uyu ni we wari kizigenza mu Bugarama mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yari Umuyobozi Mukuru w'uruganda rukora sima, CIMERWA.

    Nka muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-major ya Ex-FAR yagize uruhare ruziguye n'urutaziguye mu gutsemba Abatutsi mu Bugarama ahahoze hitwa Perefegitura ya Cyangugu. Uyu mwicanyi yatangaga amakamyo ubundi yari agenewe gutwara sima, bakayapakiramo Abatutsi, akabajyana aho bagomba kwicirwa. 

    Mpozembizi Jean Pierre wakomokaga muri Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi yari umuyobozi w'ibijyanye na tekinike akaba n'umuyobozi wa CDR muri CIMERWA, yari afite amakarikari ahambaye ashaka ko nta Mututsi ugombagusigara muri Cyangugu. Umuhungu we Mpozembizi Théophile akomeje kumusigarira mu cyimbo neza, agerageza kumuhanaguraho ibyaha byose, abinyujije mu guhakana no gupfobya jenoside. 

    Ntiwavuga Mpozembizi Théophile ngo wibagijwe inshuti banganya ubumara mu ngengebitekerezo, ariwe Rwalinda Pierre Célestin ukomoka mu Gakenke,  aho se umubyara Rukaza yamariye Abatutsi. 

    Simpunga Aloys na Musabyimana Gaspard: Aba bo  bamaze kuba imizindaro kabuhariwe mu kumokera kuri youtube, bavugira benewabo nyamara nabo amaraso abajejeta ku ntoki batarayihanagura.

    Charles Ndereyehe: Ni we wayoboye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahohoze ari ISAR. Uyu mugome uri gushyira hamwe na ba Niyibizi Michael n'abandi nka Bucyeye Joseph mu guhembera urwango bifashishije kugoreka amateka, ni we wahamagaye Interahamwe mu 1994 ziza kwica abakozi barenga 100 bakoreraga ISAR yari ayoboye, zibicana n'abo mu miryango yabo bari bahahungiye ku buryo yashyizeho igihembo cy'ibihumbi 10, ku nterahamwe izica Abatitsi benshi. 

    Wenceslas  Munyeshyaka: Ni ingirwa-mupadiri wanywanye na Sekibi, akaba akidegembya mu Bufaransa, nubwo mu mwaka ushize yirukanywe mu gipadiri nyuma yo gusanga afiteumwana.Uyuni we wayoboye ibikorwa byo kwica Abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille.Yarishe anafata ku ngufu abagore n'abakobwa nk'uko hari n'ababitanzemo ubuhamya.

    Abo bose rero nibo bakomeje umugambi utazabahira wo gupfobya no guhakana genocide yakoreye Abatutsi, ndetse banashizeho umunsi wabo ngo wokwibuka icyo bise jenoside yakorewe Abahutu. Burya akaga ni ukubona ikirura cyakuririye umwana kikurusha uburakiri. Bamenye neza ko isi yose yamenye ibyabaye mu Rwanda n'uruhare bose bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi amaherezo bazabiryozwa.  Amaraso arasama.

    The post Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guhindura-no-kugoreka-amateka-ntibizabahanaguraho-ibyaha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guhindura-no-kugoreka-amateka-ntibizabahanaguraho-ibyaha

  • Perezida Ruto yashenye umutwe wa polisi ushinjwa ubwicanyi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya William Ruto yasheshe umutwe udasanzwe w'igipolisi wagiye ushinjwa ubwicanyi muri icyo gihugu mu myaka ya vuba. 

    Ruto, wagiye ku butegetsi mu kwezi gushize, yavuze ko ibi ari mu muhate wo kuvugurura inzego z'umutekano za Kenya.

    Ku cyumweru yabwiye abari bateraniye mu rusengero ati:

    'Ni jye wategetse ko 'Special Service Unit' yagiye ikora ubwicanyi iseswa. Dufite umugambi w'uburyo tuzaha umutekano iki gihugu kugira ngo twirinde isoni z'abanyakenya bicwa [hirya no hino imirambo yabo ikajugunywa] mu ruzi Yala n'ahandi. Tugiye guhindura iki gihugu.'

    Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko 'raporo y'iperereza ku ibura ry'abahinde babiri n'umushoferi wabo w'umunyakenya ari yo yihutishije uku guseswa' k'uwo mutwe wa polisi.

    Abo bahinde babiri bageze muri Kenya mu kwezi kwa Mata(4) baje gufasha mu kwamamaza Ruto mbere y'amatora yari ateganyijwe mu kwa munani, ariko hashize amezi atatu baje kuburirwa irengero hamwe n'umushoferi wabo, nk'uko icyo kinyamakuru kibivuga.

    Muri Mutarama(1), byagaragaye ko mu myaka ibiri yari ishize mu ruzi Yala hakuwe imirambo 19 yari igeze ku nzego zitandukanye yangirika.

    Nta gihamya yerekanye ko inzego z'umutekano zari zifite uruhare muri iyo mirambo yatowe mu ruzi.

    Ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye igaragaza ubwicanyi bumwe na bumwe ishinja abapolisi.

    @BBC

    The post Perezida Ruto yashenye umutwe wa polisi ushinjwa ubwicanyi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/17/perezida-ruto-yashenye-umutwe-wa-polisi-ushinjwa-ubwicanyi/

  • FERWAFA yahaye impano Jimmy Gatete – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru ni bwo umuyobozi wa FERWAFA, Olivier Nizeyimana; Visi Perezida, Marcel Matiku, bari kumwe n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, bashyikirije Jimmy Gatete impano y’igihangano kiriho ifoto ye ubwo yari akiri umukinnyi.

    FERWAFA yatangaje ko iyi mpano bayitanze mu buryo bwo gushimira uyu rutahizamu w’amateka mu Rwanda ku buryo yemeye kwitabira muri gahunda yahuje abanyabibwi mu mupira w’amaguru baheretse guteranira hano mu Rwanda.

    Uhereye ibumoso, Muhire Henry umunyamabanga wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier umuyobozi wa FERWAFA, Jimmy Gatete na Fred Siewe umuyobozi wa FIFVC 

    Aba banyabigwi bari baje mu gikorwa cyo kumenyekanisha irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru gikinwa n’abakanyujijeho, kikazabera mu Rwanda mu 2024 aho kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.

    Jimmy Gatete utari uherutse mu Rwanda, yazanye mu Rwanda n'ibindi birangirire birimo; Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana, Lilian Thuram ukomoka mu Bufaransa, Roger Milla ukomoka muri Cameroun, Laura Georges ukomoka mu Bufaransa Patrick Mboma ukomoka muri Cameroun na Khalilou Fadiga ukomoka muri Senegal.


    Nizeyimana Olivier ashyikiriza impano Gatete 


    Jimmy Gatete yitegereza impano yahawe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121936/ferwafa-yahaye-impano-jimmy-gatete-121936.html