Blog

  • Iby’urubanza rwa Shikama wa ‘BANNYAHE’ byafashe indi ntera #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ryo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nibwo ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zatuma yongera gukora ibyaha.

    Ibi byaje guhabwa ishingiro n’urukiko rw’ibanze rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ahita ajuririra iki cyemezo avuga ko impamvu zo gukora icyaha zitakiriho ngo kuko ibyatumye yifata amajwi yatumye akurikiranwa yavuyeho abaturage bakimurirwa mu Busanza.

    Muri ayo majwi yatumye akurikiranwa, Shikama Jean de Dieu, yavuze ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye 'gukorerwa Jenoside'.

    Shikama ukurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko hari impamvu zikomeye zatumye rimukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Impamvu ubushinjacyaha bwagaragaje mu rukiko rw’ibanze no mu rwisumbuye rwa Nyarugenge yari uko aramutse arekuwe yakongera gukora ibyaha

    Akimara gukatirwa yahawe iminsi itatu yo kuba yamaze kujurira, bituma ahita atanga ubujurire bwe asaba ko yafungurwa by’agateganyo aho kuri ubu afungiye muri gereza ya Nyarugenge.

    Mu rubanza ubwo yaburanaga ku mpamvu z’ubujurire bwe, Shikama yahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, avuga ko icyatumye ajurira byaturutse ku kuba mu mwanzuro w’urukiko rw’ibanza uvuga ko kuba yafungwa ari byo byatuma icyaha gihagarara.

    Yeretse urukiko ko aramutse arekuwe by’agateganyo atakongera kwifata amajwi yabaye intandaro yo gukekwaho ibyaha kubera ko impamvu yatumye ayifata yarangiye bitewe n’uko abaturage bamaze kwimurwa.

    Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze kigumaho kandi kikanagumana agaciro kacyo kose.

    Yavuze ko ibisobanuro byo kuvuga ko nta mpamvu yari ihari yo gufata amashusho ngo yabikoze atabaza nta shingiro bifite kuko mu gihugu gifite umutekano ntacyo yatabazaga.

    Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 saa saba nubwo byari biteganyijwe ko rusomwa saa tanu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-urubanza-rwa-Shikama-wa-BANNYAHE-byafashe-indi-ntera

  • Amafoto:Ihere ijisho uburanga bw'abakobwa bavugisha benshi i Kigali #rwanda #RwOT

    1. Shaddyboo

    Mbabazi Shadia(Shaddyboo) ni umwe mu banyamideri bamamaye hano mu Rwanda ndetse n'umwe mu Banyarwanda bakurikirwa n'abantu benshi ku imbugankoranyambaga, akunze kugaragara yagiranye urugwiro n'ibyamamare muri muzika hano muri Afrika nka Diamond, Davido ndetse n'abandi.

    2. Yolo The Qween

    Yolo The Qween n'umwe mu bakobwa bafite ubwiza n'ikimero bivugisha benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo dore ko bivugwa ko ubu yaba ari mu rukundo n'umuhanzi ukomoka mu Leta z'unze ubumwe z'Amerika Drake wahoze ari umukunzi wa Rihanna.

    3. Uwicyeza Pamella

    Uwicyeza Pamella ni umukobwa wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 avugwaho na benshi kubera uburanga budasanzwe n'imiterere bikivugisha benshi, kugeza ubu Pamella ari mu rukundo n'umuhanzi The Ben bamaze no gusezerana imbere y'amategeko kubana nk'ugore n'umugabo.

    4. Uwase Muyango Claudine

    Miss Muyango yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 ndetse aza no kwegukana ikamba ry'umukobwa wahize abandi mu kugira amafoto meza, kugeza ubu n'umubyeyi w'umwana w'umuhungu yabyaranye n'umukunnyi w'umupira uzwi nka Kimenyi Yves.

    5. Miss Mutesi Jolly

    Miss Jolly n'umwe mu bakobwa bagira amafoto akundwa hano mu Rwanda ndetse nawe kuva yatorwa yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye cyane mu bitegura amarushanwa y'ubwiza haba mu Rwanda ndetse no muri Africa.

    6. Kate Bashabe

    Kate Bashabe ni rwiyemezamirimo washinze inzu y'imideri ya Kabash Fashion House ndetse akaba azwi mu bikorwa by'ubugiraneza no kuzamura imibereho myiza y'abaturage bari mu buzima bugoye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ihere-ijisho-uburanga-bw-abakobwa-bavugisha-benshi-i-kigali

  • Tigray: Ingabo za leta 'zinjiye' mu mujyi w'ingenzi wa Shire #rwanda #RwOT

    Shire ni umwe mu mijyi minini mu ntara ya Tigray kandi uri hafi y'umurwa mukuru wayo, Mekele.

    Kuwa mbere leta ya Addis Ababa yari yatangaje ko igamije kwigarurira ibibuga by'indege byose byo muri Tigray, Shire ni umwe mu mijyi ifite ikibuga cy'indege.

    Mu itangazo, abarwanyi b'intara ya Tigray bavuze ko 'mu ntambara kuva mu gace runaka ni ibisanzwe', kandi bise gufata umujyi wa Shire 'iby'igihe gito'.

    Shire iri mu ntera ya kilometero zirenga gato 100 uvuye ku murwa mukuru Mekele, iri kandi hafi y'umupaka wa Eritrea mu majyeruguru. Ufatwa nk'umujyi w'ingenzi mbere yo kugera i Mekele.

    Imirwano muri Tigray yongeye kubura muri Kanama(8) nyuma y'amezi atanu y'agahenge.

    Ubu hari ubwoba bw'akaga gakomeye ku baturage kuko ubwikorezi bw'imfashanyo ijyayo bwahagaze kubera imirwano.

    Abantu ibihumbi amagana bahunze ingo zabo batinya urugomo, abarwanyi ba Tigray bahamagarira umuryango mpuzamahanga 'kuzuza inshingano zawo ugahagarika imirwano.'

    Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres kuwa mbere yavuze ko muri Tigray ibintu 'birimo kurenga igaruriro', asaba ko imirwano ihagarara ako kanya.

    Ariko urugomo n'imirwano birakomeje kandi amakuru ataremezwa neza avuga ko ingabo za leta, zifatanyije n'iza Eritrea, zirimo kwigarurira n'utundi duce mu majyepfo ya Tigray.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/tigray-ingabo-za-leta-zinjiye-mu-mujyi-w-ingenzi-wa-shire

  • Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n'imitwe yajujubije abaturage b'icyo gihugu, irimo na FDLR. #rwanda #RwOT

    Icyegeranyo cya Human Rights Watch cyagiye ahagaragra kuri uyu wa kabiri, kariki 18 Ukwakira 2022, kirashinja igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), guha intwaro, ibiribwa, imiti n'imyambaro imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw'icyo gihugu, ku isonga hakaza FDLR y'abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

     Human Rights Watch ubundi ikunze kwirengagiza amahano FDLR ikorera abaturage ba Kongo, harimo kubica, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu, irashingira ku buhamya bw'inyeshyamba za FDLR zivugira ko FARDC iyitera inkunga, kugirango nayo iyifashe kurwanya umutwe wa M23. 

    Abo batangabuhamya batanze urugero ko nko ku itariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka, FARDC yashyikirije abarwanyi ba FDLR bafite ibirindiro ahitwa 'Kazaroho' muri pariki y'ibirunga, amasanduku menshi y'intwaro. Ibi ngo byari nko kubashimira, kuko mu mezi 2 yari ashize(muri gicurasi), FDLR n'inyeshyamba za CMC/FDP, zafashije FADRC kubuza M23 kwigarurira ikigo cya gisirikari gikomeye cya Rumangabo.

    Mu nama yabereye ahitwa Pinga muri Kivu y'Amajyaruguru, tariki ya 08 n'iya 09 Gicurasi uyu mwaka, yanitabiriwe n'abasirikari bakuru benshi ba FARDC, bayobowe na Col. Salomon Tokolonga  ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri'regiment' ya 3411, imitwe irimo FDLR yiyemeje gushyira hamwe igafasha FARDC guhangana na M23. Indi mitwe yari muri iyo nama ni APCLS iyoborwa na Janvier Karairi, CMC/FDP ya Dominique Ndaruhutse bakunda kwita'Domi', NDC-R  ya Guido Mwisa Shimirai na Nyatura ANCDH/AFDP itegekwa na Jean-Marie Bonane.

    Benshi mu bategeka iyi mitwe bafatiwe ibihano n'Umuryango w'abibumbye kubera ibyaha by'intambara, ariko Leta ya kongo ikarenga igakorana nabo.

    Col. Tokolonga yemereye Human Rights Watch ko yitabiriye iyo nama koko, nubwo ahakana ibyayivugiwemo. Nyamara abo bari kumwe muri iyo nama, barimo n'abakomeye muri FDLR, bahishuye ko aribwo hashinzwe ikiswe'Forces amies', ni ukuvuga ihuriro ry'imitwe yiyemeje gutera ingabo mu bitugu igisirikari cya Kongo.

    Iki cyegeranyo cya Human Rights watch kije nyuma y'aho Perezida Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ugira isoni nke, abeshyeye isi yose mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, ubwo yatinyukaga kuvuga ko FDLR itakibaho, isigaye ari 'baringa u Rwanda rwitwaza kugirango rutere Kongo'!

    Abategetsi ba Kongo bahakana ibigaragarira buri wese, birengagije ko utatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Si ubwa mbere hasohotse icyegeranyo gishinja Leta ya Kongo gukorana bya hafi n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, kuko muri Nyakanga uyu mwaka n'impuguke za Loni zasohoye raporo itunga agatoki abasirikarui bakuru muri FARDC gutera inkunga uwo mutwe wajujubije inzirakarengane z'Abanyekongo.

    Ibyo birego byateye isoni Perezida Tshisekedi, maze mu kwezi gushize avana Gen. Cirimwami ku buyobozi bw'ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y'Amajyaruguru, nyamara aridegembya i Kinshasa, aho gukurikiranwaho uruhare rwe mu gufasha imitwe yica abaturage.

    The post Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n'imitwe yajujubije abaturage b'icyo gihugu, irimo na FDLR. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igisirikari-cya-kongo-kinshasa-cyongeye-gushinjwa-gukorana-nimitwe-yajujubije-abaturage-bicyo-gihugu-irimo-na-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igisirikari-cya-kongo-kinshasa-cyongeye-gushinjwa-gukorana-nimitwe-yajujubije-abaturage-bicyo-gihugu-irimo-na-fdlr

  • Karate: Batangiye gutoranya ikipe y’igihugu izitabira shampiyona nyafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, muri federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda 'FERWAKA' bateguye amahugurwa y’abakinnyi y’iminsi ibiri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/karate-batangiye-gutoranya-ikipe-y-igihugu-izitabira-shampiyona-nyafurika

  • Haribazwa Impamvu ifatika ituma u Rwanda rudasinya amasezerano ashyiraho ICC #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Abibumbye ishami ry’uburenganzira bwa muntu, rikunze gusaba u Rwanda kwemeza amasezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, nk’uko bigaragara mu myanzuro rukunze guhabwa nyuma gukorerwa ingenzura ngarukagihe ku burengznira bwa muntu 'Universal Periodic Review’.

    Umuryango Nyarwanda CERULAR uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko, wunga murya Loni ugasaba Leta y’u Rwanda kuba umunyamuryango wa ICC, kuko byafasha igihugu kurushaho guca umuco wo kudahana.

    Mudakikwa John uyobora uyu muryango ati ' Ruriya rukiko rufite akamaro, kuko murabizi rufasha gukurikirana abantu bacyekwa ko bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi byaha bikomeye, rero ubwo buryo bujya bufasha ku bantu batari mu gihugu kandi barakoze ibyaha cyangwa se mugihe mu gihugu badashaka kubakurikirana.

    Yunzemo agira ati ' Urwo rukiko rufite ubushobozi bwo kuba rwatanga 'indictment’ umuntu agafatwa agakurikiranwa. Ibyo rero ni muri bwa buryo bwo kurwanya umuco wo kudahana, gushyiraho ingamba zakunganira Leta kugira ngo umuntu wese wakoze ibyaha bikomeye abashe kuba yakurikiranwa, batitaye ko ashohora kuba yakingirwa ikibaba mu gihugu cye cyangwa se yakirenze adafite uburyo icyo gihugu cyamukurikirana.'

    Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakunze kugaragaza ko impamvu rutaba umunyamuryango wa ICC, ari uko ngo uru rukiko rwaba igikoresho cya Politiki cy’ibihugu bikomeye rukabogama mu butareba rutanga.

    Umuryango Nyarwanda Cerular uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko wo ubibona ukundi.

    Mudakikwa John uwuyobora Ati ' Ibyo ntabwo ariko tubibona ! Icya mbere tugomba kumvikana ni uko urukiko urwabyo impamvu rujyaho irumvikana, icyo ngicyo niba hari n’inenge bashobora kuba barushinja icya mbere iyo usinye amasezerano uba ubaye umunyamuryango, wakurikirana ruriya rukiko rero icyaba cyose 'reform’ wakenera wazikora uri umunyamuryango warwo, ntabwo wazikora uri hanze. Ariko ubwabyo tugomba kumva impamvu yo gushyiraho ruriya rukiko ikomeye tukaba twashishikariza Leta ko yasinya, nta mpamvu mu byukuri yaba idasinya kugira ngo ibe umunyamuryango wa ruriya rukiko'

    Umuhanga mu mategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr. Alphonse Muleefu we agaragaza ko kuba umunyamuryango wa ICC, bisaba ko igihugu kibanza gusesengura neza inyungu kizakuramo n’icyo ruzatanga.

    Ati 'Hari amasezerano mpuzamahanga menshi u Rwanda rutarimo, nta kigira rero ruriya rukiko itandukaniro. Igihugu kireba inyungu gifite kikareba ibyo gikeneye kungukiramo n’ibyo kigomba gutanga, kikavuga kiti aha najyamo cyangwa sinajyamo. Amategeko mpuzamahanga ashingira kubushake bw’ibihugu.'

    Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Court) rwashyizweho n’amasezerano mpuzamahanga y’i Roma yasinywe mu 1998.

    Uru rukiko rwashyiriweho gukurikirana ibyaha mpuzamahanga bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara.

    Muri 2019 Chile Eboe-Osuji, wari umuyobozi mukuru warwo yaje mu Rwanda asaba ko rwaba umunyamurayango.

    Mu nama y’umushyikirano ya 14 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kuba u Rwanda rutarashyize umukono ku masezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rwabitewe no kubera imikorere mibi yarwo kuko ngo rukora politiki aho gutanga ubutabera.

    Ivomo:Flash.rw

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Haribazwa-Impamvu-ifatika-ituma-u-Rwanda-rudasinya-amasezerano-ashyiraho-ICC

  • Ibyakozwe n’Abadepite b’u Rwanda byiswe ‘Imbogamizi ikomeye’ #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wari wagejejwe mu nteko na bamwe mu badepite bifuza kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

    Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano muri uyu mwaka yavuze ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23% zivuye ku 19,701 mu 2020 zikagera ku 23,000 mu 2021.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 kandi itegeko ryo mu 2016 ntiryemerera abana gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

    Dr. Aflodis Kagaba, ukuriye ikigo Health Development Initiative giharanira impinduka mu itegeko ririho, avuga ko kuba aba badepite banze biriya ari 'imbogamizi ikomeye'.

    Abadepite bamwe bari batanze umushinga wo kuvugurura iryo tegeko rigenga imyororokere ryo mu 2016 ngo utorwe, mu nteko yateranye kuwa mbere 18 batoye bawemera, 30 barawanga naho bane batora imfabusa.

    Abadepite banze uyu mushinga mu mpamvu batanze harimo izijyanye n’umuco n’imyemerere, nk’uko ikinyamakuru The New Times kibivuga.

    Dr Kagaba yabwiye BBC ko mu kwanga uriya mushinga Inteko yakuyeho amahirwe yo kuvugurura ririya tegeko ryo mu 2016 'kugeza uyu munsi rigifite ibyo ribura'.

    Ati : 'Ndacyemera ko rikenewe kuvugururwa rigashyirwamo ingingo zo guha abangavu n’ingimbi uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, rikanashyirwamo ingingo ubu zamaze kwemerwa mu mategeko, nko gukuramo inda mu buryo bwemewe.'

    Kuva mu 2020 mu Rwanda hagiye haba impaka mu bashinzwe ubuzima, abahagarariye imiryango, amadini, n’imiryango itegamiye kuri leta, ku guha uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro kuva ku bana b’imyaka 15.

    Bamwe babona ko imibare y’abana baterwa inda igenda izamuka buri mwaka ari impamvu yo kwemera iyo ngingo, iri mu zari zashingiweho n’abadepite batanze uyu mushinga wo kuvugurura itegeko.

    Abarwanya ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bana bo bavuga ko bitajyanye n’umuco w’Abanyarwanda kandi bikurira ubusambanyi.

    Kagaba ati : 'Birababaje [kuba utatowe] kuko bikuyeho ibindi byose birimo amahirwe yo kongera gufungura ibiganiro by’ingenzi kuri izi ngingo mu Nteko Ishingamategeko.

    'Uyu munsi uri munsi y’imyaka 18 ukeneye ziriya serivisi z’ubuzima [bw’imyororokere] utegetswe kujyana n’ababyeyi ngo babyemeze ! Iyi ni imbogamizi ikomeye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyakozwe-n-Abadepite-b-u-Rwanda-byiswe-Imbogamizi-ikomeye