Blog

  • Huye: Abana bitabiriye ku bwinshi amashuri y’incuke yo mu cyaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ko abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza bazajya batanga amafaranga 975 ku gihembwe kugira ngo babashe gufatira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/huye-abana-bitabiriye-ku-bwinshi-amashuri-y-incuke-yo-mu-cyaro

  • Hemejwe umushinga w'itegeko wemerera Abanyarwanda gutanga ibice by'umubiri mu buvuzi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigena imikoreshereze y'ingingo z'umuntu, tisi n'uturemangingo. Ibi bizafasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n'umwijima n'izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko uyu mushinga w'itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy'ubuvuzi no gushyiraho serivisi z'ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.

    'Intego y'itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n'umwijima n'izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu. Kwemezwa itegeko kandi bizagira ingaruka nziza mu bijyanye n'amafaranga kuko rizakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Twizeye tudashidikanya ko rizakurura abashoramari mu rwego rw'ubuzima bashobora no gushyiraho ibindi bigo bitanga ubu buvuzi.'

    Dr Daniel Ngamije avuga ko nyuma y'uyu mushinga w'itegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by'ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko nibamara gupfa ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.

    Mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugirango bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko, mugihe uyu mushinga waba wemejwe serivisi nk'izi zajya zikorerwa mu Rwanda.

    Uyu mushinga w'itegeko uramutse wemejwe, iyi gahunda ikaba yatangira gukorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2023.

    @RBA

     

    The post Hemejwe umushinga w'itegeko wemerera Abanyarwanda gutanga ibice by'umubiri mu buvuzi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/19/hemejwe-umushinga-witegeko-wemerera-abanyarwanda-gutanga-ibice-byumubiri-mu-buvuzi/

  • Tigray: Impyisi zirimo kurya imirambo y'abishwe mu ntambara #rwanda #RwOT

    Impyisi zirimo kurya imirambo y'abapfuye, imijyi yarashweho ibisasu n'indege, abasaza n'abakecuru bari kujya ku rugamba hari inkuru mbi cyane zirimo kuva mu ntambara imaze gusiga ibihumbi za mirongo, niba atari amagana, bapfuye mu ntara ya Tigray muri Ethiopia.  

    Aka karere kahoze ari ak'ubukerarugendo, aho benshi bajyaga kureba insengero zubatse mu rutare, imisigiti ya cyera cyane, n'inyandiko zo mu myaka yo hambere cyane zo mu rurimi rwa Ge'ez.

    Ubu Tigray yabaye isibaniro ry'intambara, aho ingabo za Ethiopia na Eritrea ku ruhande rumwe, hamwe n'ingabo za Tigray People's Liberation Front (TPLF), zirwanira kugenzura aka akarere kahoze kuva cyera kabonwa nk'ingenzi mu butegetsi muri Ethiopia, cyangwa mu cyahoze cyizwi mu mateka nka Abyssinia.

    Kamaze amezi 17 kagoswe nta banki, telephone cyangwa internet nta n'itangazamakuru rihagera.

    Mu myaka ibiri ishize, ibyo impande zombi zagezeho byagiye bihinduka kenshi ku rugamba, aho:

    • Mu Ugushyingo (11) 1010 ingabo za Ethiopia na Eritrea zafashe umurwa mukuru Mekele wa Tigray nyuma yo gushinja TPLF ubugumutsi
    • TPLF yakoze ibitero byo kwigaraganzura igera no mu turere turi hafi twa Amhara na Afar, no hafi y'umurwa mukuru Addis Ababa umwaka umwe nyuma
    • Ingabo za Ethiopia na Etirea ubu zirimo gufata ahantu henshi muri Tigray — harimo umujyi wa Shire — mu biheruka, mu kugerageza gufata Mekele nanone

    Alex de Waal ukuriye ikigo World Peace Foundation cyo muri Amerika ati: 'Hari nibura ingabo 500,000 za Eritrea na Ethiopia ziri mu mirwano, kongeraho abarenga 200,000 ku ruhande rw'aba-Tigray'.

    Yongeraho ko nyuma y'iminsi 50 y'imirwano idahagarara, muri iki cyumweru ingabo za Tigray zitari zigishobora kwihagararaho muri Shire kubera kubura amasasu.

    Prof De Waal avuga ko nubwo leta ya Ethiopia yizeje imfashanyo no gusubizaho serivisi z'ibanze muri Shire n'ahandi igenzura, 'bishyize abasivile bashobora kwicwa, gufatwa ku ngufu no kwicishwa inzara.'

    Shire ni ahandi hantu herekana akaga k'abasivile muri Tigray, aho abakozi bafasha bavuga ko abasivile bagera ku 600,000 bari bahungiye muri uyu mujyi kubera imirwano ikaze imaze igihe mu bice biyegereye.

    Umwe mu bakozi bafasha muri ako gace utifuje gutangazwa atinya ingaruka yabwiye BBC ati: 'Abarenga 120,000 ntaho kwikinga bafite, barara munsi y'ibiti.'

    Hafi ya bose mu bakozi b'ubutabazi bavuye muri Shire mu cyumweru gishize nyuma y'uko umujyi wibasiwe bikomeye n'ibisasu by'ingabo za Ethiopia.

    Ibihumbi by'abaturage nabo ubu barimo guhunga Shire mu gihe batinya kwicwa — kimwe n'ibyabaye mu tundi duce twafashwe n'ingabo za Ethipia na Eritrea.

    Wa mukozi ufasha ati: 'Muri Nzeri (9) abantu bane batubwiye ko mu mudugudu wa Shimblina, abantu 46 barundanyijwe maze bakicwa. Abaturage basanzwe bapfuye bicanywe n'amatungo yabo.

    'Impyisi zari zariye imirambo yabo, bashoboraga kumenyekana gusa kubera imwe mu myambaro yabo. Ababibonye bavuze ko nta mwanya bari bafite wo guhamba iyo mirambo kandi impyisi zari hafi kuyimaraho.'

    Tigray ni agace k'ibibaya n'imisozi miremire

    Ibituma ubwo bwicanyi bwari bukabije, nk'uko abivuga, ni uko abishwe bose ari abo mu bwoko buto bw'aba Kunama, butigeze bwishora mu ntambara n'inzangano.

    Uyu mukozi yongeraho ati: 'Impande zombi zirimo gutakaza abasirikare, iyo rero bageze mu mudugudu umujinya wabo bawutura abo basanze.'

    Ingabo za Tigray nazo zishinjwa ibirego nk'ibyo — harimo gufata ku ngufu, kwica no gusahura — harimo igihe bafataga uturere muri Amhara na Afar, mbere yo gusubizwa inyuma bagasubira muri Tigray.

    Tigray ifite abaturage basaga miliyoni zirindwi, umubare muto ugereranyije muri iki gihugu gituwe n'abarenga miliyoni ijana z'abaturage.

    Intambara irwanwa mu buryo bwa cyera

    Uretse ubwicanyi, abanzi bombi bashinjwa guhatira abasivile kwinjira mu mirwano, no gukoresha uburyo bwo gutera umwanzi abarwanyi basatira mu kivunge nta kintu kibarengera.

    Abdurahman Sayed umusesenguzi w'akarere k'ihembe rya Africa uba mu Bwongereza ati: 'Abantu barinjizwa mu ngabo nyuma y'ibyumweru bicye gusa batojwe, boherezwa ari benshi mu bice bitezwemo mine ngo bajye kurwana n'umwanzi.

    'Umwanzi afungura umuriro akarasa akica benshi muri bo, ariko bakomeza kuza ikivunge kugeza umwanzi amasasu amushiranye bakigarurira aho yari ari.

    'Ni uburyo bwa cyera bw'intambara. Bwakoreshejwe bwa mbere n'umwami wa Abyssinia mu gutsinda abataliyani mu myaka ya 1890. Nubwo bari bafite ingabo zikomeye no mu kirere, abataliyani baneshejwe n'umubare w'abantu benshi bazaga mu gitero.'

    Abdurahman avuga ko ubu buryo bwo kurwana butwara ubuzima bwa benshi, aho we abona ko abantu hagati ya 700,000 na 800,000 bamaze gupfa muri iyi myaka ibiri ishize y'intambara.

    Ati: 'Iyi niyo ntambara mbi cyane mu mateka ya Ethiopia.'

    Faisal Roble umusesenguzi ku by'akarere k'ihembe rya Africa uba muri Amerika we ahakana ko aba-Tigray baba bakoresha iriya tekiniki yo gushora imbere abantu mu kivunge, gusa ikigereranyo cye cy'umubare w'abamaze gupfa ntigitandukanye cyane.

    Ati: 'Mu byiciro bibiri bya mbere by'intambara, abasaga 500,000 barapfuye, naho abagera ku 100,000 bapfiriye mu cya gatatu.'

    Roble yongeraho ko ingabo za Tigray zari zaratojwe neza, zifite 'umutima wo kurwana' ariko ingabo za Ethiopia zifite uturusho tubiri: umubare n'ingufu mu kirere.

    Ati: 'Umujenerali ubu wabaye ambasaderi avuga ko bashoboraga kwinjiza miliyoni y'abasore bato mu ngabo buri mwaka, kandi bafite indege z'intambara na drones za Turkiya zitanga umusaruro cyane. Aba-Tigray nta gisirikare cyo mu kirere bafite.'

    Asobanura ko abakuriye (command) igisirikare cyo mu kirere cya Ethiopia bimukiye i Asmara mu murwa mukuru wa Eritrea, aho indege zahagurukiraga kuko uwo mujyi wegereye cyane Tigray kurusha ibirindiro byazo bya Bishoftu hagati muri Ethiopia.

    Roble ati: 'Drones nizo zigihagurukira i Bishoftu'

    Kurangiza amasinde ya cyera

    Eritrea yinjiye muri iyi ntambara nk'umwanzi w'ibihe byose wa TPLF.

    TPLF yayoboye Ethiopia kugeza vuba aha mu 2018 ubwo Abiy Ahmed yajyaga ku butegetsi,

    Ku gihe cya TPLF, Ethiopia yarwanye na Eritrea intambara y'umupaka yatwaye ubuzima bw'abagera ku 80,000. Urukiko mpuzamahanga nyuma rwanzuye ko Ethiopia igomba guha Eritrea ubutaka bapfaga, ariko leta ya TPLF ntiyigeze ibikora.

    Eritrea yisubije bwa butaka nyuma gato y'uko iyi ntambara itangiye mu Ugushyingo(11) 2020, abayinenga bavuga ko Perezida Isaias Afwerki yiyemeje gufasha Abiy Ahmed kurangiza burundu TPLF kugira ngo itazongera kubangamira igihugu cye.

    Abdurahman ati: 'Impungenge za Eritrea ni uko TPLF yasubira ku butegetsi muri Ethiopia, cyangwa igashyiraho ubutegetsi buyishyigikiye i Asmara bwayiha kugera ku Nyanja Itukura kuko Tigray ari agace katagera ku nyanja kandi gakennye.'

    Mu gihe intambara yarushijeho muri ibi byumweru bishize, leta ya Eritrea yongereye ibikorwa byo kwinjiza abantu mu ngabo no guhiga ababihunga mu gihugu, nk'uko abantu batandukanye muri Eritrea babibwiye BBC.

    Mu gikorwa kimwe muri Nzeri(9), abasirikare ba Eritrea bateye urusengero mu majyepfo y'umujyi wa Akrur, bafunga umupadiri, urubyiruko rw'abasenga n'abaririmbyi banze kwitabira kujya mu ngabo, nk'uko abaho babivuze.

    Prof De Waal avuga ko uko guhamagarira abantu igisirikare byerekanye ko Perezida Isaias iyi ntambara ayikomeyemo kandi ashaka kohereza abasirikare benshi bashoboka muri Tigray.

    Ati: 'Eritrea ifite imitwe y'ingabo muri Tigray, ariko imirwano ahanini ikorwa n'ingabo za Ethiopia. Icyo Isaias ari gukora ni ukuyobora intambara kuko yumva yakwereka Abiy uko yatsinda, ariko aba-Tigray bazarwana, nubwo bagera ku byuma n'amabuye kuko kuri bo iyi ni intambara yo gupfa no gukira.'

    Ibiganiro bisa n'ibidashoboka

    Kubwa Abdurahman, iyi ntambara irimo kurwanwa ku ngamba enye kugera kuri esheshatu, aho ibihumbi za mirongo by'ingabo za Ethiopia na Eritrea ziri hafi y'umujyi wa Adigrat.

    Ati: 'Biteguye igitero gikomeye kuri Adigrat na Mekelle'

    Amakuru yahawe BBC yo ku rugamba avuga ko izo ngabo zombi zaba zatangiye gusatira zivuye muri Shire zerekeza ku mujyi w'amateka wa Aksum, hamwe na Adwa na Adigrat, mu gitero barimo kuva iburengerazuba bagana iburasirazuba.

    Mu gihe ibihugu bikomeye by'amahanga birimo gusaba impande zombi guhagarika intambara, Abdurahman avuga ko ibi bisa n'ibitagishobotse.

    Ati: 'Mu mateka, abari ku butegetsi muri Abyssinia, Ethiopia ya none, iteka ryose bararwana ngo babugereho. Uw'imbaraga akaba umwami w'abami kugeza haje undi.

    Iyi ntambara yasize miliyoni z'abantu muri Ethiopia bakeneye imfashanyo

    'Nta muco uhaba wo kurangiza ibibazo mu mahoro.'

    Prof De Waal avuga ko umuryango mpuzamahanga wari ukwiye kugira icyo ukora muri aka kanya ngo utegeke ko haba agahenge.

    Ati: 'Naho ubundi hari ubwoba ko haba na jenoside, no kwicisha benshi inzara' akomoza ku itsinda ry'abashakashatsi b'ababiligi mu ntangiriro z'uyu mwaka bavuze ko abasivile barenga 250,000 muri Tigray bishwe n'inzara cyangwa ibiyikomokaho kuva iyi ntambara itangiye mu Ugushyingo (11) 2020.

    Ati: 'Iki cyari igihe cy'isarura, ariko ingabo ziyobowe na Eritrea zirimo guhindura Tigray umuyonga.'

    @BBC

    The post Tigray: Impyisi zirimo kurya imirambo y'abishwe mu ntambara appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/19/tigray-impyisi-zirimo-kurya-imirambo-yabishwe-mu-ntambara/

  • Miss Shanitah wambuwe na Miss East Africa yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah uheruka kwambikwa ikamba rya Miss East Africa 2020-2021, yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza nyamara ari ku nyungu bwite z’abayateguye.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yasabye abakobwa bagenzi be kugira amakenga y’aya marushanwa bashorwamo babwirwa ko azabagirira akamaro.

    Ati 'Bakobwa ntihazagire udushuka atubwira ko ashaka guteza imbere abakobwa no kubaha amahirwe binyuze mu marushanwa y’ubwiza kuko baba bagambiriye kwizamura ubwa bo no kwigwizaho inyungu ku giti cyabo.'

    Ibi bibaye nyuma y’inkuru zimaze iminsi mu itantazamakuru ko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Miss East Africa) yambuwe ibihembo bye.

    Mu Kuboza 2021 ni bwo Umunyana Shanitah yambitswe iri kamba ahigitse abandi bakobwa bo muri aka Karere bari bahanganye, ni umuhango wabereye muri Tanzania.

    Umwaka ugiye kwirenga avuga ko ibyo yemerewe birimo n’imodoka atarabihabwa aho umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, Mutesi Jolly yavuze ko imodoka yahise igurishwa kuko itwarirwa mu ruhande atari urwo mu Rwanda.

    Uyu mukobwa yakomeje kwizezwa ibihembo bye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse akaba atanizeye ko azabibona.

    Dear Girls, Let nobody deceive us saying that they want to Empower girls, Create opportunities for girls, to mention just a few, through Beauty Pageants with an aim of their Personal growth, Personal interests and so on and so forth.#letsstopcontempt #beautypagents #RwOT
    1/2

    — Shanitah Umunyana (@ShanitahUmunya1) October 19, 2022

    Yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza

    Imodoka yatsindiye ntabwo arayihabwa, umwaka ugiye kwirenga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-shanitah-wambuwe-na-miss-east-africa-yaburiye-abakobwa-bashukishwa-amarushanwa-y-ubwiza

  • U Rwanda rwitabiriye Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-inteko-rusange-ya-polisi-mpuzamahanga

  • Umugabo yateje akavuyo nyuma yo kubona umugore we mu modoka y'umuhanzi #rwanda #RwOT

    Umugabo wubatse yateje akavuyo nyuma yo gufatira umugore we mu modoka y'umuhanzi uzwi cyane muri Cameroon, Longue Longue.

    Ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022, ahitwa Mvog Atangana Mballa, mu mujyi wa Yaounde.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu mudamu yavuye mu rugo umunsi umwe mbere y'aho abwiye umugabo we ko agiye mu wundi mujyi.

    Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yari ku isoko yagiye kugura ibyokurya kugira ngo atekere abana,yatunguwe no kubona uyu mugore we ari kumwe n'uyu muhanzi mu modoka.

    Muri videwo yakwirakwiriye cyane,uyu mugabo yagaragaye agerageza gukura umugore we mu modoka itukura y'uyu muririmbyi, mu gihe Longue we yakomeje kumutuka ku mubyeyi.

    Longue Longue yakomeje gutuka uyu mugabo wari urakaye mu gifaransa.

    Imbaga yari iteraniye hafi y'imodoka y'uyu muririmbyi wakoze indirimbo Makossa,yakomeje gutuka Longue Longue kuko atigeze asaba imbabazi

    Ntabwo ari ubwa mbere uyu muririmbyi w'imyaka 49 agaragara mu bikorwa nk'ibi byo gushinjwa ubusambanyi.

    Muri 2005, uwahoze ari umugore wa Longue Longue, Chantal Mbassi, yatanze ikirego mu rukiko, amushinja ko yasambanyije mwishywa we w'imyaka 17.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yateje-akavuyo-nyuma-yo-kubona-umugore-we-mu-modoka-y-umuhanzi

  • Rubavu : Abitwaje intwaro gakondo mu gisa n’igitero batemye abarimo abacunga umutekano #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Mudugudu wa Nyabagobe muri aka Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, babwiye RADIOTV10 ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuva saa sita z’ijoro kugeza saa munani.

    Bavuga ko aba bagizi ba nabi bageraga mu icumi, babanje kuza bakicara ahantu bakahamara iminota 30′, ndetse abaturage bakaba babanje gukeka ko ari abanyerondo.

    Nyuma baje kwadukira umunyerondo umwe baramukubita, abaturage bahita bagira amakenga, batangira kuza gutabara, ariko uwazaga atabaye wese yakubitwaga mu gihe abandi aba bagizi ba nabi babasabaga gusubira mu nzu.

    Umwe mu baturage wabonye aba bagizi ba nabi, yabwiye RADIOTV10 ko baje biteguye kubagirira nabi

    Yagize ati 'Aba bantu uko twababonye bari hejuru y’ubushobozi bw’abaturage, bari hejuru y’abanyerondo b’umwuga dufite.'

    Yakomeje asaba inzego z’umutekano gukaza umutekano muri aka gace kuko bakurikije uburyo babonye aba bantu, batagenzwaga n’ubujura gusa ahubwo ko bwari ubugizi bwa nabi.

    Yagize ati 'Kuko twabonye ari ibintu bidasanzwe, kuko abajura bo ni ibisanzwe hano muri Rubavu ariko ni ba bajura baza, inkoko niba isohotse akaba arayitwaye, igitoki akaba aragiciye aragitwaye, ariko aba bo dukurikije uko twabonye ikipe, bisaba gukaza umutekano.'

    Aba batemwe n’abakubiswe, bari kuvurirwa ku Bitaro bya Gisenyi byo muri uyu Murenge wa Gisenyi wabereyemo ubu bugizi bwa nabi.

    Umwe mu batemwe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abitwaje-intwaro-gakondo-mu-gisa-n-igitero-batemye-abarimo-abacunga-umutekano

  • Mukura VS ishobora kwakirira Kiyovu Sports i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona biteganyijwe ko Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports tariki 23 Ukwakira 2022 ushobora kwimurirwa i Kigali aho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-ishobora-kwakirira-kiyovu-sports-i-kigali