Blog

  • Bataramanye bisanzuye na Perezida Kagame: Yam… – #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yabimburiye abandi kwifuriza isabukuru nziza Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku Cyumweru. Yavuze ko buri gihe bimubera umugisha kwizihiza isabukuru ya Perezida Kagame. 

    Ati “Isabukuru Muyobozi mwiza, Umubyeyi, Sekuru w'abuzukuru bacu, ukaba n'umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho (milestone). Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!'.

    Ku mugoroba w’uyu wa Mbere abanyarwanda bataramanye na Perezida Kagame!

    Ntabwo ari igitaramo cy’indirimbo, ahubwo ni icyo kuvuga ibigwi Perezida Kagame mu kwifatanya nawe ku munsi we mukuru ukomeye yizihijeho isabukuru y’imyaka 65. Iki gitaramo cy'ibyishimo bisendereye cyabereye kuri Twitter ku mugoroba w'uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2022.

    Cyatangiye ubwo Perezida Kagame yashimiraga abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko. Amagambo yakoresheje mu kubashimira, yakoze ku mitima ya benshi bitewe n'ukuntu yuje urukundo rwinshi, guca bugufi n'ishimwe rivuye rye rivuye ku ndiba y'umutima.

    Perezida Kagame yatangiye avuga ko agiye gufata akanya gato ko kuvuga 'Murakoze cyane' ku bantu bose bamwoherereje ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Yabamenyesheje ko kugeza ubu ubuzima bwe bwuzuye kubera urukundo bamugaragarije.

    Yavuze ko intsinzi yose yagize yagizwemo uruhare n'abanyarwanda. Yunzemo ati 'Aho natsinzwe, byabaye kubera njye gusa'. Yabifurije umugisha, ati 'Imigisha myinshi kuri mwese'.

    Madamu Jeannette Kagame yafashije Perezida Kagame kwizihiza isabukuru y’imyaka 65

    Nyuma yo kuvuga aya magambo yari amuri ku mutima, yeretswe urukundo rwinshi. Nkundimana uzwi cyane nka Nkunda-match i Kilinda, wamenyekanye cyane ku maradiyo atanga ibitekerezo, akaba n'umufana ukomeye wa Rayon Sports, yahise yerekana uburyo Gikundiro yizihije bikomeye isabukuru ya Perezida Kagame.

    Yasangije abantu amashusho yafashwe ejo ku mukino Rayons Sports yanyagiyemo Espoir Fc ibitego 3-0, aho ku munota wa 65 abafana ba Gikundiro bahise bahanika amajwi bakifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza. Babikoze ku munota wa 65 w'umukono, babihuza n'imyaka 65 Umukuru w'Igihugu yujuje. Bari banafite ifoto nziza cyane bakoreye Perezida Kagame.

    Mu bandi bagaragarije Umukuru w'Igihugu amarangamutima yabo, harimo umukinnyi wa Filime akaba n'umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, wamwifurije kuramba.

    Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu yanditse ati '23 Ukwakira, impundu zavuze urwunge i Rwandakuko rwari rwibarutse Intwari, Inkotanyi cyane. Ni uko maze aramasha, uruhembe arasaniyeho acyura inganji, maze u Rwanda rugwiza ibirindiro, abo rwibarutse tugwiza ibigwi, kubera uwo #Rudasumbwa. Isabukuru nziza #Rubimburiramihigo'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo,Gasana Richard, yifurije Perezida Kagame kuramba anavuga ko atigeze atsindwa rwose habe n'inshuro imwe. Ati “Ramba Nyakubahwa, ntabwo wigeze utsindwa, habe n'inshuro imwe. Turishimye'.

    Kanyana Faith yagize ati 'Yoooo ngo aho natsinzwe ni ukubera njyewe gusa [where I failed it has been becauseof me alone]…… nubwo ntawe ukwiye guhakana ibyo uvuze ariko natwe twabigizemo uruhare!”.

    Perezida Kagame yujuje imyaka 65

    Umukoresha wa Twitter uzwi nka Sir. Uracyaryamye kuri uru rubuga, yirekuye arandika ati 'Nonese byasaba iki ngo ubutaha tuzasangire kuri 'tableau d’honneur''. Si we gusa ahubwo na Muhirwa yaryoheje iki gitaramo, ati “Ariko Nyakubahwa, umwaka utaha uzadutumire, keke y'isabukuru y'amavuko tuyirire mu ifamu'.

    Niba udakoresha Twitter, warahombye kuko hahora ibiparu bishyushye! Uwitwa Livingman yagaragaje ko yanyuzwe cyane na keke [cake] yakoreshejwe ku isabukuru ya Perezida Kagame, abaza igiciro cyayo. Ati 'Nonese Papa Ange, uvugishe ukuri iriya keke wayiguze angahe, nanjye nshaka kuzakagura!' Yongeyeho ati 'Imigisha myinshi Papa, [mubyeyi], sogokuru'.

    Rwaka Kagarama yabwiye Umukuru w'Igihugu ati “Namwe murakoze Mugaba Mukuru w’Inkotanyi zatubohoje sekibi w’Ubutegetsi bubi bwateye ubuhunzi, ubukene, ubujiji, irondakoko, kubura amahoro n’umutekano, na n’ubu mukaba mukataje kuduteza izindi ntambwe zituganisha heza kurushaho […]. Murakarama mugwire mugwize imfura'.

    Wilson Kubwimana yashimiye cyane Perezida Kagame anagaragaza ko ari we ukenewe mu matora ya Perezida azaba mu mwaka wa 2024. Yanditse ati 'Murakoze Nyakubahwa Mubyeyi, dukomeje kubifuriza isabukuru nziza. Imana ikomeze kubarinda, natwe tuzamuka mu iterambere rirambye mukomeje kutugezaho. Twagiye muri 2024'.

    Irutabyose ati “Perezida wanjye [My President] yambiiiiii!! Rambira kubona ibyiza mubyeyi! Ndagukunda cyane mubyeyi!! Ni umugisha kukugira! Nubwo ijwi ryanjye ritagira aho rigera ariko icyo nzi cyo ni uko uzi neza ko abanyarwanda tugukunda!!'.

    Perezida Kagame arashimirwa cyane n’abanyarwanda ku byiza byinshi amaze kugeza ku Rwanda

    Claude Gakiza yavuze ko ari iby'agaciro kugira umukuru w'igihugu wegera abaturage yaba imbonankubone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Yongeyeho ati 'Wakoze ibirenze ibyari byitezwe, kandi inzira uracyayikomeje. Nkwifurije kuguma mu buzima. Isabukuru nziza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika'.

    Undi ati 'Ni ukuri ntacyo tugushinja Your Excellency! Uwari gukora ibirenze cyangwa ibingana n'ibyo wakoze, sinzi aho yari guturuka! Watabaye abanyarwanda isi yose yabatereranye! Warakoze cyane Mushumba mwiza. Imana iguhe umugisha n'abawe, iteka n'iteka'.

    Undi yagize ati 'Nkunda u Rwanda, Imirimo Imana yabashinze binyuze mu mahitamo y’abanyarwanda murayuzuza uko bikwiriye. Murambire kubona ibyiza. Imana y’i Rwanda ibarindishe ubuntu bwayo hamwe n’abanyu bose. Turagukunda'.

    Ken Sibanda wagaragaje ko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza aho imiyoborere igaragaza itandukaniro mu bihugu bigize umugabane wa Afrika.

    Nzabandora Aime ati 'Imana ikomeze kuturindira umukuru w’igihugu dukunda kandi ikomeze kumuha ibyiza gusa, nk’uko adahwema guteza imbere abanyarwanda no kwifuza ko buri munyarwanda agira ubuzima bwiza!!! Turagukunda Perezida wacu'.

    Nsabimana Elie yaditse ati 'Ni ukuri mubyeyi udukunda ndagushimira cyane ku bwo kuzirikana no kwitanga ugafata umwanya wo gushimira buri umwe utirengagije ko uba ufite imirimo myinshi. Njye mbona uri umubyeyi Imana yihereye abanyarwanda pe, tugukesha byinshi pe. Nyagasani akomeze aguhe kurama, urakabaho iteka ni ukuri'.

    Yaje kugaruka agira icyo yisabira Umukuru w'Igihugu, ati 'Ese mubyeyi unyemereye wanyumva nkagusaba ukumva ikifuzo cyanjye. Mu by’ukuri najye nkaba nagira uwo mba we mbikesha wowe, ku bwanjye ni icyifuzo nk'umubyeyi, ngusaba ko wampa ishuri nkiga ibijyanye na 'Computer programming scholarship' ni ubusabe mbasabye [….]'.

    Umuhanzi Nzaramba yatangaje ko ashaka guha Perezida Kagame impano y'inka

    Nzaramba Alexis uzwi nka King Nzamba mu muziki, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza, anatangaza ko ashaka kumuha inka. Yavuze ko akunda cyane Perezida Kagame afata nk'umubyeyi w'u Rwanda n’uw'ibindi bihugu byinshi.

    Ati “Ndashaka kukwifuriza isabukuru nziza y'amavuko Mubyeyi w'u Rwanda n'ibindi bihugu byinshi. Ndagukunda kandi nzakomeza kubivuga. Uri Intwari y'ibisekuru byinshi, bikomeza! Ndashaka kuguha inka, ndabyiyumvamo, Imana imfashe ice inzira tuzahure, ndakwifuriza ibyiza byinshi'.

    Nzaramba ushaka gutanga inka arazifite cyangwa yatebyaga?

    Nyuma yo kubona uwitwa Nzaramba atangaje ko ashaka guha inka Umukuru w’Igihugu, twamubajije kuri iyi mpano ashaka gutanga. Uyu muhanzi yabwiye inyaRwanda ko afite byinshi ashimira Perezida Kagame birimo umutekano yagejeje ku Rwanda.

    Avuga ko ari “umwe mu Banyamulenge batuye muri Amerika, bakunda u Rwanda banavuga ko u Rwanda ari iwabo”. Nubwo yavukiye muri DR Congo kubera amateka, avuga ko mu Rwanda “ni iwacu, turi abanyarwanda ijana ku ijana”.

    Aragira ati “Mu muco wacu iyo ukunze umuntu, uramugabira, umuha inka, nk’uko nawe iyo akunze abantu arabagabira. Ndamukunda mu buryo bwanjye bwite nk’umuntu kubera ko ni ‘Role model’ wanjye [icyitegererezo]”.

    Avuga ko hari byinshi amwigiraho kandi amukundira birimo gukorera abaturage ibyo bashaka. Ati: “Namwigiyeho byinshi nk’umuyobozi mwiza, imfura, umugabo uhagarara ku ijambo nk’umugabo kandi agakora ibyo abantu bose bifuza ko bakorerwa”.

    Arakomeza ati “Njye naramukunze, numva nifuje kumuha inka. Nabaye mu Rwanda imyaka myinshi, ni igihugu nabayemo numva mfite umutekano wose, uwo rero ntabwo nawuterwaga n’abandi, ni ubuyobozi bwiza mu gihugu.”

    Nzaramba uvuga ko afite inka zigera mu 100 z”inzungu, yatangaje ko inka ze ziba muri Uganda na cyane ko ari ho yakuriye akaba ari na ho afite ubutaka. Yavuze ko afite ifamu ebyiri zirimo inka z’inyana, amajigija, n’izindi.

    Uyu mugabo uvuga ko nawe ari ‘Umwega’, yavuze ko aramutse ahuye na Perezida Kagame nk’uko yanabigaragaje kuri Twitter ko abyifuza cyane, yamugisha inama. Ati “Nifuza inama ze nyinshi ku buzima bwanjye bwite nk’umuntu n’ubundi buzima bwo hanze. Ndamukunda cyane mu buryo bugoye kuvuga”.

    Incamake ku mateka ya Perezida Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 65


    Tariki ya 23 Ukwakira 1957, ni bwo Kagame Paul yabonye izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango w’ababyeyi be; Bisinda Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias, wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n'abarutuye.

    Perezida Paul Kagame ni bucura mu muryango w'abana 6. Se akomoka mu muryango w'Umwami Mutara III Rudahigwa, naho Mama we akaba afitanye isano ya hafi n'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, Rosalia Gicanda.

    Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989. Bafitanye abana 4; abahungu batatu n'umukobwa umwe. Kugeza ubu afite abuzukuru babiri bavuka ku buheta bwe bw'umukobwa witwa Ange Kagame, washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Kagame yaje kuba Visi Perezida w'u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera mu 2000. Ni inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w'Ingabo. Tariki 22 Mata 2000 ni bwo yarahiriye inshingano zo kuba Perezida w'igihugu cy'u Rwanda.

    Perezida Kagame yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru

    Perezida Kagame yaraswe amashimwe ku isabukuru ye

    Nzaramba arashaka guha Perezida Kagame impano y’inka mu kumushimira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122194/bataramanye-na-perezida-kagame-yambiiiii-ndashaka-kuguha-inka-twagiye-muri-2024-122194.html

  • Umunyamakuru Cyuzuzo yakorewe ibirori bya Br… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, byabereye kuri Muhazi Flowers Beach & Resorts, ku mucanga, ku mazi no mu bwato.

    Cyuzuzo yahawe impano, anahabwa impanuro azashingiraho mu rugendo rushya rw'ubuzima agiye gutangira.

    Umunyamakuru Niyongira Antoinette yagaragaje ifoto ya Cyuzuzo ari mu bwato, maze agira ati 'Aritegura kuba umugeni. Ndagukunda mukobwa.”

    Umunyamakuru Jado Max ukorana ikiganiro na Cyuzuzo kuri Kiss Fm, we yanditse agaragaza ko atewe ishema n’intambwe mugenzi we ateye. Amwifuriza ibyishimo n’ibyiza gusa mu rugendo rushya agiye gutangira.

    Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015, yavuze ko atewe ishema na Cyuzuzo. Ati 'Ukwiye ibyishimo byose Isi itanga n’ibirenzeho. Ntewe ishema nawe.'

    Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe na Niyigaba Thierry Eric, wamwambitse impeta y'urukundo ku wa 5 Ukuboza 2021.

    Uyu mukobwa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho yubakiye izina birimo Isango Star, Radio 10 na Royal Fm.

    Cyuzuzo anakora ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo Rwanda akorana n'abanyamakuru Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda na Mucyo Christella.

    Ni bucura mu muryango w'abana babiri. Mu 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree] mu bijyanye n'Imibanire mpuzamahanga.

    Cyuzuzo afite uburambe bw'imyaka irenga icyenda mu itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho, akaba umuhanga mu Cyongereza n'Igifaransa.  

     

    Inshuti, abavandimwe, abo bakorana n'abandi batunguye Cyuzuzo bamukorera ibirori bya 'Bridal Shower' 


    Cyuzuzo yahawe impano n'impanuro azubakiraho mu rugendo rushya rw'ubuzima atangiye 

    Cyuzuzo yavuze ko afite inshuti nziza, zatumye yiyumva nk'igikomangoma 



    Tariki 23 Ukwakira 2022… Umunsi ufite igisobanuro kinini mu buzima bwa Cyuzuzo 



    Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe n’umukunzi we Thierry 

    Cyuzuzo Jeanne D’Arc n’umunyamakuru Kamanzi Natasha wa Kigalitoday  

    Cyuzuzo n’umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Kiss FM bakorana 

    Cyuzuzo na Rita Umuhire 

    Cyuzuzo na Sifa Gaju Uwase 

    Cyuzuzo na Christelle bahurira mu kiganiro ‘Ishya’ kuri Televiziyo Rwanda 

    Cyuzuzo na Nakure Caissy 

    Jeanne D’Arc na Bumwe Ritha Clarisse

    Cyuzuzo n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Michelle Iradukunda 


    Jeanne D’Arc na Aissa Cyiza wa Royal Fm








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122193/umunyamakuru-cyuzuzo-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-byabereye-mu-bwato-amafoto-122193.html

  • Appollinaire Habonimana, Papy Claver, Gaby Ka… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya gatanu iki giterane kigiye kubera mu Rwanda, kuva mu 2017 gitegurwa n'umuryango Heavenly Melodies Africa.

    Mu 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Icyo gihe kitabiriwe n'abantu bo mu bihugu birenga 20, baganiriye ku musaruro wo gukorana nk'abantu bahuriye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.

    Iki giterane cyubakiye ku ntego yo guhuza abaririmbyi ba Gospel ku rwego rwa Afurika, bakagira ubumwe, bagakorera hamwe kandi bagateza imbere Gospel, haba mu rusengero bakoreramo n'ahandi hanyuranye mu rwego rwo kwamamaza ingoma y'Imana.

    Kitabirwa kandi n'abavugabutumwa. Ni n'umwanya wo kumenyana birushijeho hagati y'abitabira iki giterane. Hanagarukwa ku bibazo bimwe na bimwe bivugwa mu matorero, kenshi abantu batabonera umwanya wo kuganiraho mu buryo bwisanzuye.

    Umuyobozi wa Overflow Africa Worship Conference, Nzeyimana Fabrice yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya gatanu biteze umubare munini w'abashumba n'abaririmbyi bitabira iki gikorwa gihuriza hamwe abakozi b'Imana.

    Avuga ko buri mwaka bunguka umunyamuryango mushya, kuko muri uyu mwaka iki giterane kizitabirwa n'igihugu cya Ethiopia, ni mu gihe umwaka ushize Kenya nayo yitabiriye.

    Ethiopia izaba ihagarariwe n'Umushumba w'Itorero, Beza International Church, Zerrubel Mengistu. Uyu ni we watangije igikorwa 'Africa Arise' cyaje kuvamo 'Afurika Haguruka' ya Zion Temple.

    Iri torero ashumbye rya Beza International rirazwi cyane muri Afurika, mu guhuza abashumba bo muri Afurika, kugira ngo bakorere hamwe.

    Umuhanzi Mussle Fisseha ukorera muri iri torero nawe ari ku rutonde rw'abazitabira iki gikorwa.

    Nzeyimana Fabrice ati 'Uyu mwaka turiteze kwaguka. Kubona ibyinshi byiza. Kandi turumva ko buri gihe iyo tubonye igihugu cyiyongereyeho baduhuza nk'abandi. Nk'aba twabamenye kubera ko twahuye n'abo umwaka ushize. Ni ukuvuga ngo igihugu kimwe kigenda kizana ikindi.'

    Kuva iki giterane cyatangira cyitabirwa n'ibihugu birimo u Rwanda, Zambia, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania. Ariko ubwo cyabaga mu buryo bw'ikoranabuhanga, kitabiriwe n'ibihugu 20 birimo nka Madagascar.

    Nzeyimana avuga ko bitewe n'uko kwitabira iki giterane ari ubuntu, bagihura n'imbogamizi y'ubushobozi ari nayo mpamvu bari gutekereza kwagura iki giterane kikajya kibera no mu bindi bihugu bya Afurika.

    Iki giterane kizaririmbamo abahanzi barimo Pompi n'umugore we Esther bazwi cyane mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo [Bo muri Zambia] n'umuhanzikazi akaba n'umwigisha, Antoinette Hansen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzahugura abahanzi ku bijyanye n'umuziki.

    Hari kandi Rebeka Dawn wo muri Kenya, Fabrice na Maya bazayobora iki gitaramo, Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi', 'Amaraso', 'Nguhetse ku mugongo' n'izindi, Papi Clever n'umugore we Dorcas bazwi mu ndirimbo 'Impamvu z'ibifatika', 'Amakuru y'umurwa' n'izindi na Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Amahoro', 'Wowe', 'Arankunda' n'izindi.

    Nzeyimana Fabrice avuga ko iyo asubije amaso inyuma kuva mu 2017 batangira iki giterane, ubu, bafite byinshi byo gushimira Imana cyane cyane ku mpinduka zakozwe mu bijyanye no gucuranga mu buryo bwa Live n'imyandikire indirimbo za gospel.

    Habayeho kandi guhuza no gushyigikira abahanzi n'abakozi b'Imana, abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abahanzi bakomeye baje mu Rwanda bakorana indirimbo n'abo mu Rwanda n'ibindi. 

    Ati 'Muri macye muri Overflow turashaka gukuraho imbibi z'ibihugu kugira ngo abantu bakorane, basabane, dushyire ingufu hamwe.'

    Yavuze ko gutegura iki giterane atari ibintu byoroshye, ariko bashima Imana kuko hari abumva neza intego y'iki giterane bakabashyigikira, binyuze mu buryo bwa Mobile Money na Airtel Money aho ukanda *544*511# ubundi ugashyigikira umurimo w'Imana. Igihe ukoresha uburyo bwa Visa Card unyura ku rubuga rwa https://hmafrica.com/donate.php

    Habonimana Appolinaire wo mu Burundi watumiwe muri iki giterane azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ndacafise impamvu' yo kuri album 'Muri wewe' yo mu 2015, 'Negereye intebe yawe', 'Imana niyo buhingiro' n'izindi zitandukanye zakomeje izina rye kuva mu myaka myinshi ishize ari mu muziki.

    Uyu mugabo afatwa nk'umwe mu bagize igikundiro kidasanzwe mu muziki wa Gospel mu Burundi. Amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo n'iserukiramuco ry'indirimbo zihimbaza Imana yakoreye mu gihugu cya Canada.

    Fabrice Nzeyimana n'umufasha we Maya Nzeyimana bazayobora iki giterane bamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka “Muremyi w'Isi”, “Yitwa Ndiho”, “Yesu Kiza”, “Ntawundi” n'izindi.

    Iki giterane 'Overflow Africa Worship Conference' kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuva 28-30 Ukwakira 2022.

    Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, igikorwa cya mbere kizatangira saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z’amanywa- ibiganiro bikomeze kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

    Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, igiterane kizatangira saa mbili za mugitondo kugeza saa saba z’amanywa. Nyuma gisubukurwe saa kumi kugeza saa moya z’ijoro.

    Ku Cyumweru ari nawo munsi wa nyuma, igiterane kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kirangire saa moya z’ijoro.


    Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi', 'Amaraso', n'izindi itegerejwe muri iki giterane gihuza abakora umuziki uhimbaza Imana
     

    Igiterane 'Overflow Africa Worship Conference' kigiye kuba ku nshuro ya gatanu nyuma yo gusubikwa mu 2021 kubera Covid-19 


    Umuramyi wamamaye mu Burundi, Apostle Appolinaire Habonimana ategerejwe muri iki giterane. Yaherukaga i Kigali mu giterane cya 'Women Foundation Ministries' 

    Papi Clever n'umugore we Dorcas bazwi mu ndirimbo 'Impamvu z'ibifatika', 'Amakuru y'umurwa' n'izindi. Baherutse mu bitaramo bakoreye mu Bubiligi 

    Umuramyi Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Amahoro', 'Wowe', 'Arankunda', azahesha umugisha ubwoko bw'Imana muri iki giterane 

    Couple ya Nzeyimana Fabrice na Maya bazwi cyane mu ndirimbo nka 'Muremyi w'Isi' nibo bazayobora iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatanu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO “NEGEREYE INTEBE YAWE” YA  APPOLLINAIRE HABONIMANA

    “>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMANA NIYO BUHUNGIRO'

    “>

    REBA HANO INDIRIMBO 'MUREMYI W'ISI' YA FABRICE NA MAYA

    “>

    REBA HANO INDIRIMBO 'MY HEART SINGS' Y'UMUNYA-ETHIOPIA MUSSIE FISSEHA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122192/appollinaire-habonimana-papy-claver-gaby-kamanzi-mu-bategerejwe-mu-giterane-overflow-afric-122192.html

  • Umunyamakuru Cyuzuzo yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe n’ibyamamare (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka “Bridal Shower” aho byitabiriwe na bimwe mu byamamare.

    Uyu mukobwa unamenyerewe mu kiganiro 'Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, aritegura kurushingana n’umukunzi we Thierry Eric Niyigana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango aho yagaragaje amarangamutima ye ku bwo kuba inshuti ze zamushyigikiye.

    Ati 'Ku nshuti zanjye zidasanzwe. Mwakoze cyane !! mwatumye ngira ibihe byiza mu bukumi bwanjye.'

    Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ariko n’ubundi byiganjemo abo mu gisata cy’itangazamakuru abarizwamo.

    Ntabwo haramenyekana igihe ubukwe buzabera gusa bivugwa ko uyu mwaka ugomba kurangira akoze ubukwe. Bibaye nyuma y’uko mu Kuboza 2021 ari bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

    Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

    Rita Umuhire inshuti ya Cyuzuzo yari ahabaye

    Antoinette Niyongira bakorana kuri Kiss FM yari yaje kumushyigikira

    Umunyamakuru wa RBA, Michelle Iradukunda yari ahari na we

    Mucyo Kago Christelle bakorana mu kiganiro Ishya

    Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

    Umunyamakuru Aissa Cyiza na we yari ahabaye

    Byabereye ku mazi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-cyuzuzo-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi-byitabiriwe-n-ibyamamare-amafoto

  • Kamonyi-Musambira: Umugabo n'umugore bafunzwe bakekwaho kwica umwa w'imyaka 4 #rwanda #RwOT

    Batuye mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Musambira kuva ku wa gatanu w'icyumweru gishize, aho bikekwa ko bagize uruhare mu rupfu rw'umwana w'imyaka 4, umugore yari abereye Mukase.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye Umunyamakuru wa intyoza.com ku wa Gatanu ubwo umugabo n'umugore bafatwaga bagashyikirizwa RIB, bavuga ko uyu Mukase( twirinze gutangaza amazina) w'umwana, yamukubise bikomeye bikagera aho umwana ajyanwa kwa muganga ariho yaje kugwa.

    Bavuga ko bikimenyekana mu baturage, umugore yavuze ko umwana yaba yarahanutse ku rwego akitura hasi. Bamwe bavuga ko kwa muganga ataribyo babonye nubwo nta wemeza nyirizina icyo azi cyatangajwe no kwa muganga. Nyuma y'ibyo byasakujwe mu baturage ku rupfu rw'uyu mwana, ubuyobozi bwagiye gufata uyu mugore n'umugabo we bubashyikiriza RIB kugira ngo ikore akazi kayo.

    Amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo n'ubugore, yemezwa kandi na Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira nubwo avuga ko uko abaturage bayavuga nawe ariko yayumvise, ariko ko nk'ubuyobozi icyo bakoze ari ugufata umugore n'Umugabo bagashyikirizwa RIB ari nayo bitezeho kumenya by'ukuri icyabaye ku mwana.

    Gitifu Nyirandayisabye yagize ati' Ndi kubyumva gutyo ntabwo nanjye nzi ngo ni ibiki?. Umwana bamujyanye kwa muganga, yaguye kwa muganga I Rukoma. Uko babivuga nanjye niko mbyumva. Birasaba ko kwa muganga na RIB aribo baduhereza amakuru arambuye. Ariko nyine ubwo nti wakumva amakuru ngo urekere aho!, twabashyikirije RIB'. Ibi yabibwiraga umunyamakuru ku wa gatanu bamaze kugeza aba babyeyi kuri RIB i Musambira.

    Umwana w'itabye Imana ni Umukobwa w'imyaka 4 y'amavuko nkuko Gitifu w'aka kagari ka Cyambwe yabibwiye umunyamakuru. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko Mama wa nyakwigendera(umwana) yari yaragiye kwishakira ubuzima mu Mutara, atakibana n'uwo bamubyaranye kuko yari yarashatse undi, ari nawe bari kumwe banafatanywe, ukekwaho inkoni zakubitswe uyu mwana bikarangira aguye kwa muganga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/24/kamonyi-musambira-umugabo-numugore-bafunzwe-bakekwaho-kwica-umwa-wimyaka-4/

  • Kamonyi: Guhanahana abaturage bituma ibibazo byabo biba agatereranzamba-Umuvunyi #rwanda #RwOT

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine arasaba abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Kamonyi kudahanahana abaturage kuko bituma ibibazo babagezaho bidakemukira ku gihe. Avuga ko ibi biri mu bituma bahora basiragizwa ndetse rimwe na rimwe bakagera mu nkiko bitari ngombwa, iterambere ryabo rikaba inzozi kubera guhora bagenda.

    Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022 ubwo hatangizwaga icyumweru cy'ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ( Anti-Injustice Campaign) mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge.

    Yagize ati' Twatangije ubu bukangurambaga kugirango twegere abaturage. Tugamije kubatega amatwi ku bibazo bitandukanye byabo bibagoye kandi tuzagera mu turere 15 kuko mu mwaka ushize nabwo twageze mu turere nk'utu. Ikigaragara n'uko ibibazo by'abaturage birakemuka kandi neza, ariko twagiye tubona ko abayobozi bo mu nzego z'ibanze basiragiza abaturage bakabahanahana kandi ntibikwiye'.

    Akomeza avuga ko ibibazo byiganje bakiriye bishingiye ku mitungo, amasambu, gutanga ingurane, amakimbirabe n'imanza zicibwa abaturage bakavuga ko habayemo akarengane.

    Ati' Dufite ibibazo byinshi twakiriye by'aturage badusaba ko twabyigaho tukabarenganura. Ibisaga 1650 twarabyakiriye kandi bigenda bisuzumwa kimwe ku kindi ndetse tugasanga hari ibidasobanutse tugasaba ko byakosorwa, tukandikira inzego zitandukanye. Hari ibibazo bishingiye ku mitungo, amasambu, gutanga ingurane kubimurwa ku nyungu rusange, amakimbirane ndetse n'imanza zicibwa abaturage ntibishimire imyanzuzo yatanzwe'.

    Bamwe mu baturage, bavuga ko bakunda gusiragira basaba serivisi maze urwego rukajya ruboherereza urundi cyangwa bagasabwa ibyangombwa bigashakwa bigatangwa ariko ugategereza ko baguha ingurane cyangwa ibindi ugasanga bifata igihe kirekire.

    Ndagijimana Lazaro, avuga ko yaburanye urubanza ararutsinda ariko kururangiza byarananiranye kugera ubwo yongeye gusubizwa ku rukiko kurusaba ko rwagaragaza ikigomba kurangirizwaho urubanza kandi ibyo baburanye bizwi ari iminani yabo.

    Yagize ati' Maze igihe naraburanye urubanza ndanatsinda ariko kururangiza byabaye ikibazo nongera gusubira ku rukiko bambwira ko ikigomba kurangirizwaho urubanza kitagaragara kandi ibyo twaburanaga na bashiki banjye bavugaga ko ababyeyi bacu batigeze batanga iminani, kandi hari n'impapuro zanditswe itangwa ariko bakirengagiza ukuri bazi'.

    Mukarwego Melanie, yemeza ko hari igihe umuyobozi abona ikibazo cy'umuturage cyaba kivugwamo ibikomerezwa aho kugikemura ahubwo bakagihunga bigatuma habamo na ruswa kuko ubucuti bwabo na siniteranya bituma umuturage ahora asiragira. Yemeza ko ibi byamubayeho, abizi neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza.com ko ibi bibazo abaturage bagaragaza akenshi bidakunze guhura n'ukuri kuko hari n'igihe babeshya inzego ku makuru ajyanye n'ibibazo byabo.

    Akomeza yemeza ko nta muyobozi ukwiye gusiragiza umuturage kuko ariwe uri ku isonga ry'ibyo bakora, bityo ko baba bagomba kubibakorera. Ahamya ko uwirengagiza inshingano aba asuzuguye uwamutumye gukorera abaturage. Asanga bidakwiye kuko inshingano bahabwa zigaragaza icyo bazakorera umuturage.

    Urwego rw'umuvunyi ruvuga ko hari ibibazo 1650 bagiye bakira mu bihe bitandukanye, ko ibisaga 3, 3% by'imanza 460 zaciwe n'inkiko babisuzumye bagasanga zarabayemo akarengane ndetse bandikira urwego rugenzura inkiko kuzisesa hagatangwa ubutabera bwa nyabwo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/24/kamonyi-guhanahana-abaturage-bituma-ibibazo-byabo-biba-agatereranzamba-umuvunyi/

  • Haracyari urugendo ngo u Rwanda rugere ku buringanire busesuye-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora kugira ngo u Rwanda rugere ku buringanire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore mu buryo busesuye kabone nubwo hari intambwe ndende imaze guterwa.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama y'ihuriro ry'abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika, African Philanthropy Forum 2022.

    Ni inama isuzumira hamwe uruhare rw'iyo miryango mu guteza imbere uburinganire hagati y'abagabo n'abagore hazibwa icyuho n'ubusumbane bikigaragara hagati y'abagabo n'abagore ku mugabane wa Afurika.

    Image

    Ubuyobozi bw'iri huriro buvuga ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda atari impanuka kubera insanganyamatsiko iganirwaho kuko u Rwanda ruri ku isonga muri Afurika no ku Isi yose mu guteza imbere uburinganire, nkuko raporo z'imiryango n'ibigo mpuzamahanga zidahwema kubigaragaza.

    Ngo nubwo bimeze bityo ariko Perezida Paul Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora buri wese agahindura imyumvire ku buringanire kugira ngo bubashe gushinga imizi uko bikwiye.

    Aha Umukuru w'Igihugu yavuze ko abagabo bagomba gufata iya mbere ariko n'abagore bagashira amanga bagatinyuka kwanga no kwamagana imikorere n'indi migirire yose ibaheza inyuma.

    Image

    Perezida Kagame yanasabye by'umwihariko abagore bari mu myanya y'ubuyobozi n'imirimo itandukanye kudapfusha ubusa amahirwe bafite ahubwo bagaharanira kuba indashyikirwa n'intangarugero ndetse bagakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere bagenzi babo.

    Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'ihuriro African Philanthropy Forum Madamu Tsitsi Masiyiwa avuga ko ubushakashatsi bwerekanye kugira ngo Afurika igere ku buringanire bwuzuye hagati y'abagabo n'abagore bisaba indi myaka 140 ukurikije umuvuduko uyu mugabane ugenderaho mu kuziba icyo cyuho.

    Ni mu gihe kandi kuziba icyo cyuho mu rwego rw'ubukungu bisaba ko umusaruro mbumbe wa Afurika wiyongeraho miliyari zisaga 360 z'amadorali ya Amerika.

    Image

    Muri iyi nama y'iminsi 2 ibera i Kigali, biteganyijwe kandi ko hazanatangizwa gahunda y'iterambere ry'uburinganire harimo n'ikigega cyiswe Africa Gender Fund cyo guteza imbere abagore mu nzego zitandukanye.

    @RBA

    The post Haracyari urugendo ngo u Rwanda rugere ku buringanire busesuye-Perezida Kagame appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/24/haracyari-urugendo-ngo-u-rwanda-rugere-ku-buringanire-busesuye-perezida-kagame/

  • INES-Ruhengeri: Ishusho ya Mutagatifu Yohani Pawulo II yahawe umugisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ku wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, habereye umuhango wo guha umugisha ishusho ya Mutagatifu Papa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ines-ruhengeri-ishusho-ya-mutagatifu-yohani-pawulo-ii-yahawe-umugisha