Blog

  • Ni nko kujugunya amafaranga mu musarani wo mu cyaro – Perezida wa Kiyovu Sports avua ku gushora amafaranga mu mupira w’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko gushora imari mu mupira w’u Rwanda ari kimwe no kuyajugunya mu musarani.

    Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri aho yavuze ko yinjiye mu mupira w’u Rwanda aje kuwushoramo imari ariko yaje gusanga ari kimwe no kuyajugunya mu musarani.

    Ati 'Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi, uyajugunyemo ntiwazayabona, imisarani imwe yo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunya muri dumburi, ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana.”

    Yakomeje avuga ko yicuza kuba yaraje gushora amafaranga ye mu mupira w’u Rwanda kuko wuzuyemo abantu batawumva cyane uhereye no kuri FERWAFA.

    Ati “ikintu nicuza ni uko ku bantu badafite ikiragano cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, reka mpere kuri FERWAFA, ntabwo ibyumva, iri kure ya byo, iri kure y’umupira w’amaguru, iri kure y’ishoramari rya ruhago cyane, ni mvuga ko iri kure bizayisaba imyaka myinshi ngo ihagere.”

    Yavuze ko kandi yatengushwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports batanyurwa aho bamutengushye kuko nubwo ikipe yatsindaga ndetse igatsinda amakipe akomeye ariko bakomeza kubura ku kibuga ndetse ntibagire n’icyo bayifasha akaba, ari na kimwe mu bimenyetso by’uko ishoramari muri ruhago y’u Rwanda ridashoboka.

    Mvukiyehe Juvenal watorewe kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2020, muri Nzeri 2022 ni bwo yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya atanga amezi 2 yo kuzamenyereza uzamusimbura.

    Nyuma y’aho ni bwo ubuyobozi bwa 'Board’ ya Kiyovu Sports bwavuze ko imbogamizi yari yagaragaje zamubuzaga kugera ku ntego ze bazamufasha na we akaba yari yemeye gukomeza kuyobora Kiyovu Sports.

    Gusa yongeye kunyomoza aya makuru avuga ko atigeze yisubiraho ku cyemezo cye bityo ko ubuyobozi bwe buzarangirana n’Ukwezi k’Ugushyingo 2022.

    Juvenal avuga ko azakomeza gufasha Kiyovu Sports mu bushobozi bwe buke afite ariko na none atari mu buyobozi.

    Yahize ko mu gihe cy’ukwezi n’icyumweru asigaranye, imikino yose isigaye bagomba kuzerekana ko Kiyovu Sports ari ikipe ikomeye nk’imwe mu ntego zamuzanye, amakipe bazahura cyane akomeye bazamwumva.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko gushora imari muri ruhago y’u Rwanda ari kimwe no kuyajugunya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-nko-kujugunya-amafaranga-mu-musarani-wo-mu-cyaro-perezida-wa-kiyovu-sports-avua-ku-gushora-amafaranga-mu-mupira-w-u-rwanda

  • Nyarugenge: Imiryango 270 yatangiye urugendo rw’isanamitima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uku kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’itorero rya ADEPER barimo barafasha imiryango 270 gukora urugendo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyarugenge-imiryango-270-yatangiye-urugendo-rw-isanamitima

  • Miss Umunyana Shanitah yavuze uburyo yambuwe urufunguzo rw’imodoka igitaraganya, ibishinjwa Mutesi Jolly… Ukuri ku bihembo bye yambuwe #rwanda #RwOT

    Bwa mbere Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Nyampinga wa East Africa yavuze ukuri ku bivugwa by’uko yimwe ibihembo yari yatsindiye muri iri rushanwa.

    Mu Kuboza 2021 nibwo Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Mu bihembo yari yemerewe harimo imodoka ya Nissan ifite agaciro ya miliyoni 41 ndetse akajya anahembwa 1500 by’amadorali ku kwezi.

    Nyuma ni bwo byavuzwe ko kuva icyo gihe atigeze ahabwa ibyo yemerewe ndetse akaba yarishyuje amaso akaba yaraheze mu kirere.

    Ejo hashize ku wa Mbere hifashishijwe uburyo bwa 'Twitter Space’, Shanitah yavuye imuzi uko ikibazo cye giteye aho yaciye amarenga ko Rena ufite 51% by’iri rushanwa 49% bikaba ibya Mutesi Jolly, ashobora kuba ari umutekamutwe.

    Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yari amaze kwegukana ikamba, bukeye bwaho we n’ibisonga bye bagiye gusinya amasezerano maze abandi bakobwa bari basigaye muri hoteli babagamo babasohoramo kubera kubura amafaranga yo kwishyura iyi hoteli bari bamazemo igihe, bahamagaye Rena yanga kwitaba ari bwo bitabaje Jolly yohereza imodoka yo gutwara aba bakobwa ku yindi hoteli ndetse anishyura hoteli bari bamazemo iminsi.

    Yavuze ko kandi mu ijoro ryo yegukanyemo iri kamba ari bwo aheruka imodoka yatsindiye kuko nyuma yo kuyifotorezamo bahise bamwaka urufunguzo rwayo, ni mu gihe we ngo yari azi ko azayizana mu Rwanda ariko Rena ngo yamubwiye ko bitarenze iminsi 40 azaba yamaze kumugeraho kuko hari ibyangombwa bitaraboneka ndetse ko nubwo itwarirwa iburyo azashaka uko yinjiira mu Rwanda.

    Ati “Perezida w’irushanwa aravuga ngo mureke guhanganyika imodoka izinjira.”

    Kuva icyo gihe yarategereje araheba ndetse kugeza aho Rena amubwiye ko bahindura amsezerano bakavuga ko imodoka ifite agaciro ka miliyoni 31.5 kuko miliyoni 9.5 zagiye mu misoro.

    Nyuma yo kubona ko birimo gutinda, yasabye ko bamuha amafaranga akayigura mu Rwanda. Byageze n’aho abaza mu ruganda rwa Nissan muri Tanzania ko iyo modoka yaba yaraguzwe ariko bamubwira ko ntayigeze igurwa.

    Amakuru Shanitah yamenye ni uko hishyuwe miliyoni 4.5 kugira ngo iyi modoka ize ku munsi wa nyuma w’irushanwa ndetse n’umukobwa utsinda azayifotorezemo ariko itigeze igurwa.

    Ku kijyanye n’amafaranga 1500 y’amadorali yagombaga guhembwa umwaka wose kuva muri Mutarama 2022 kugeza mu Kuboza 2022, ariko hakavaho 30% by’abategura irushanwa bivuze ko yagombaga guhembwa 1050 by’amadorali ku kwezi.

    Mutesi Jolly yagombaga kumuhemba amezi 6 na Rena na we akamuhemba amezi 6. Yavuze ko Mutesi Jolly yamuhembye amezi 6 abanza nk’uko byari biteganyijwe ariko Rena we akaba amaze amezi 4 yaranze kumuhemba, iyo amuhamagaye amubwira ko yakwihangana kuko ibintu bitameze neza.

    Mutesi Jolly ngo yagerageje gufasha uyu mukobwa, abigeza mu buyobozi bwa Tanzania kugira ngo arebe ko Rena yakwishyura Shanitah ariko bamubwira ko yananiranye bamuzi ibyiza ari uko bagana mu Nkiko ko ari bwo byakoroha.

    Ngo urufunguzo rw’iyi modoka aruheruka umunsi ayifotorezaho

    Miss Shanitah Umunyana yavuze ko Mutesi Jolly yamwishyuye amezi 6 nk’uko byari biteganyijwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-umunyana-shanitah-yavuze-uburyo-yambuwe-urufunguzo-rw-imodoka-igitaraganya-ibishinjwa-mutesi-jolly-ukuri-ku-bihembo-bye-yambuwe

  • Perezida Kagame asanga ibikorwaremezo bike bidindiza itumanaho  muri Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repebulika y'u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ibikorwaremezo bidahagije kugira ngo itumanaho ritere imbere muri Afurika, ahubwo ko ishoramari na politiki ziboneye z'itumaho bigomba kwimakazwa.

    Ibi yabivugiye mu nama Mpuzamahanga ku Itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) ihurije hamwe abanyapolitiki, abashoramari ndetse n'impuguke mu itumanaho basaga ibihumbi bibiri bavuye mu bihugu bisaga 99 ku Isi hose.

    The post Perezida Kagame asanga ibikorwaremezo bike bidindiza itumanaho  muri Afurika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/10/25/perezida-kagame-asanga-ibikorwaremezo-bike-bidindiza-itumanaho-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-asanga-ibikorwaremezo-bike-bidindiza-itumanaho-muri-afurika

  • AMAFOTO: Cyuzuzo wa KISS FM yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi #rwanda #RwOT

    Ibi birori byitabiriwe n'inshuti za Cyuzuzo ziganjemo abakora itangazamakuru barimo; Aissa Cyiza , Antoinette Niyongira, Michèle Iradukunda, Kamanzi Natasha, Rita Umuhire, Mucyo Kago Christella, Aissy Nakure n'abandi.

    Kuri uyu wa Mbere nibwo Cyuzuzo yasangije abasaga ibihumbi 60 bamukurikira kuri Instagram amafoto y'uko ibirori bye byo gusezera ubukumi byari byifashe.

    Ni amafoto yarahekejwe n' amagambo ashimira inshuti ze zamubaye hafi muri urugendo yitegura gusoza vuba aha.

    Ati ' Ku nshuti zanjye zidasanzwe. Mwakoze cyane !! mwatumye ngira ibihe byiza mu bukumi bwanjye.'

    Ku mugoroba wa tariki 5 Ukuboza 2021, nibwo Cyuzuzo yasangije abamukurikira amafoto y'umuhango yambikiwemo impeta na Niyigaba.

    Kugeza ubu itariki y'ubukwe bwabo ntiratangazwa, gusa amakuru ava mu nshuti zabo za hafi avuga ko uyu mwaka wa 2022 uzasiga Cyuzuzo ari umugore wa Niyigaba bamaze igihe kinini bakundana.

    Cyuzuzo amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, yakoreye Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y'uko yerekeza kuri KISS FM.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-cyuzuzo-wa-kiss-fm-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi

  • Mu Rwanda hatangiye inama y’Inteko ya EALA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu Rwanda hateraniye Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-rwanda-hatangiye-inama-y-inteko-ya-eala

  • U Rwanda rwongeye kwamagana DRC irugira urwitwazo mu bibazo byayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yamagana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yongeye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-rwongeye-kwamagana-drc-irugira-urwitwazo-mu-bibazo-byayo

  • U Rwanda rurashinja DR Congo kwivuguruza 'ighitamo inzira y’imirwano’ #rwanda #RwOT

    Itangazo rya leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.

    Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo kuwa mbere rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR.

    U Rwanda rurashinja kandi ko 'ibitero bishya bya FARDC kuri M23…binyuranyije n’ibyumvikanyweho ku mutekano w’akarere, harimo iby’i Nairobi na Luanda.'

    M23 na FARDC buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwateye urundi kuwa kane ushize imirwano mishya igatangira nyuma y’igihe cy’amezi ane y’agahenge mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko 'ibirego bihoraho bidafite ishingiro' birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 'bitakwihanganirwa'.

    Itangazo rya leta y’u Rwanda kandi rikavuga ko ryamaganye ibikorwa 'bikomeje kandi bidafite ishingiro' byo kugira u Rwanda 'impamvu y’ibibazo bya politiki by’imbere muri RDC'.

    Mu kiganiro aheruka guha BBC, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira”

    Gusa yongeyeho ko igihe byaba “bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu”.

    Nyuma y’iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarubuye muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana na 'Rwanda Defence Forces' iri inyuma ya M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rurashinja-DR-Congo-kwivuguruza-ighitamo-inzira-y-imirwano

  • Inama y'intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, mu nzu mberabyombi y'akarere ka Gicumbi habereye inama y'intekorusange yahuje abanyumuryango b'ikipe ya Gicumbi FC, ni intekorusange yemerejwemo Niyitanga Desire nka Perezida w'iyo kipe.

    Iyi nama y'intekorusange yateranye hategurwa umwaka w'imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri aho iyi kipe izakina uyu mwaka ndetse hanaberamo amatora yo kuzuza kimite nyobozi ya Gicumbi FC.


    Kuva muri Werurwe 2022, iyi kipe yayoborwaga na Asman nka Perezida w'agataganyo kuko yaje ku buyobozi bwayo asimbuye Urayeneza John wari weguye kubera ko yabonaga atazagera ku ntego z'ikipe yari mu kiciro cya mbere icyo gihe.

    Niyitanga Desie wari Visi Perezida we mbere yo kwegura niwe waraye atorewe kuyobora ikipe ya Gicumbi FC yitegura gukina umwaka w'imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri irwana no kuzagaruka mu kiciro cya mbere.

    Muri iyi nama y'intekorusange kandi hatangarijwemo ko iyi kipe izahabwa n'akarere ka Gicumbi miliyoni 70Frw nk'ingengo y'imari mu kiciro cya kabiri, gusa kugeza ubu amakuru avuga ko hamaze gukoreshwamo miliyoni 40 Frw mu gihe umwaka w'imikino utaratangira.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza y'ikiciro cya kabiri izakinwa guhera ku itariki ya 29 Ukwakira 2022.

    Dore komite yuzuye y'ikipe ya Gicumbi FC mu gihe cy'umwaka uri imbere:

    Perezida: Niyitanga Desire

    Visi-Perezida wa 1: Nkurunziza Fabien

    Visi-Perezida wa 2: Nzaramba Lucie

    Umwanditsi: Ntambara Emile

    Umubitsi: Niyonsenga Consollee

    Umujyanama: Urayeneza John

    Umunyamategeko: Karanganwa Jean Bosco

    The post Inama y'intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-yintekorusange-ya-gicumbi-fc-yasize-uwari-visi-perezida-wayo-niyitanga-desire-atorewe-kuyiyobora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-yintekorusange-ya-gicumbi-fc-yasize-uwari-visi-perezida-wayo-niyitanga-desire-atorewe-kuyiyobora

  • Kamonyi-Musambira: Umugabo n'umugore bafunzwe bakekwaho kwica umwana w'imyaka 4 #rwanda #RwOT

    Batuye mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Musambira kuva ku wa gatanu w'icyumweru gishize, aho bikekwa ko bagize uruhare mu rupfu rw'umwana w'imyaka 4, umugore yari abereye Mukase.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye Umunyamakuru wa intyoza.com ku wa Gatanu ubwo umugabo n'umugore bafatwaga bagashyikirizwa RIB, bavuga ko uyu Mukase( twirinze gutangaza amazina) w'umwana, yamukubise bikomeye bikagera aho umwana ajyanwa kwa muganga ariho yaje kugwa.

    Bavuga ko bikimenyekana mu baturage, umugore yavuze ko umwana yaba yarahanutse ku rwego akitura hasi. Bamwe bavuga ko kwa muganga ataribyo babonye nubwo nta wemeza nyirizina icyo azi cyatangajwe no kwa muganga. Nyuma y'ibyo byasakujwe mu baturage ku rupfu rw'uyu mwana, ubuyobozi bwagiye gufata uyu mugore n'umugabo we bubashyikiriza RIB kugira ngo ikore akazi kayo.

    Amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo n'ubugore, yemezwa kandi na Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira nubwo avuga ko uko abaturage bayavuga nawe ariko yayumvise, ariko ko nk'ubuyobozi icyo bakoze ari ugufata umugore n'Umugabo bagashyikirizwa RIB ari nayo bitezeho kumenya by'ukuri icyabaye ku mwana.

    Gitifu Nyirandayisabye yagize ati' Ndi kubyumva gutyo ntabwo nanjye nzi ngo ni ibiki?. Umwana bamujyanye kwa muganga, yaguye kwa muganga I Rukoma. Uko babivuga nanjye niko mbyumva. Birasaba ko kwa muganga na RIB aribo baduhereza amakuru arambuye. Ariko nyine ubwo nti wakumva amakuru ngo urekere aho!, twabashyikirije RIB'. Ibi yabibwiraga umunyamakuru ku wa gatanu bamaze kugeza aba babyeyi kuri RIB i Musambira.

    Umwana w'itabye Imana ni Umukobwa w'imyaka 4 y'amavuko nkuko Gitifu w'aka kagari ka Cyambwe yabibwiye umunyamakuru. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko Mama wa nyakwigendera(umwana) yari yaragiye kwishakira ubuzima mu Mutara, atakibana n'uwo bamubyaranye kuko yari yarashatse undi, ari nawe bari kumwe banafatanywe, ukekwaho inkoni zakubitswe uyu mwana bikarangira aguye kwa muganga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/24/kamonyi-musambira-umugabo-numugore-bafunzwe-bakekwaho-kwica-umwana-wimyaka-4/