Blog

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yakajije imyitozo mbere y'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, arimo gutozwa n'umurwanyi wa MMA mbere yo kwerekeza mu gikombe cy'isi hamwe n'abandi bagore b'abakinnyi

    Georgina, ufite imyaka 28, arashaka kuzajya muri Qatar mu gikombe cy'isi ameze neza ndetse afite imyitozo ihagije aho azaba ashyigikiye umukunzi we Ronaldo.

    Uyu munyamideli ukomeye yahawe umurwanyi ukomeye wo mu mujyi wa Manchester,Lincoln Strong kugira ngo amutoza byisumbuyeho.

    Georgina yahaye amasomo yihariye n'uyu musore utoroshye wishushanyije cyane ku mubiri wamusanze mu nzu ya Cheshire asangiye na rutahizamu wa Man Utd Ronaldo hamwe n'abana babo.

    Georgina akunda cyane imyitozo ndetse kenshi akunze gushyira hanze amafoto ari muri Gym ndetse n'ayo ari kwitozanya na Cristiano Ronaldo.

    Strong yashyize hanze amashusho Georgina ari gutera amakofe n'imigeri mu myitozo bakoranye arangije yandikaho ati “Imyitozo hamwe na Georgina.ari agenda amera neza buri gihe.”

    Igikombe cy'isi cyo muri Qatar kizatangira mu kwezi gutaha,kizarebwa n'abarenga miliyari ku isi.




    Georgina ari gutozwa n'indwanyi ya MMA

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yakajije-imyitozo-yitegura-igikombe-cy-isi

  • Nigeria yabaye igihugu kinyamuryango muri You… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, nibwo byatangajwe. YouthConnekt Africa Hub, yatangaje ko bishimiye guha ikaze Nigeria mu muryango w'ibihugu byitabira iyi nama, byatumye iba iguhugu cya 31.

    Bashimye Guverinoma ya Nigeria, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) rikorera muri Nigeria, 'ku bw'umuhate n'ubushake bagaragaje mu gushaka kwinjira muri iri huriro'.

    Nigeria ni kimwe mu bihugu byihagazeho ku Mugabane wa Afurika, kandi ni cyo cya mbere gituwe n'abaturage benshi. Gikoreshwamo indimi zirenga 525.

    Ni kimwe mu bihugu biri ku rwego rwiza mu gutegura no gutunganya filime ku Isi yose. Iwabo w'abatunzi nka Dangote, nimero ya mbere muri Afurika.

    Iki gihugu gihagaze neza mu muziki ku ruhando rw'Isi. Nta mezi abiri yirenga nta muhanzi wo muri iki gihugu utaramiye mu Rwanda cyangwa se ahandi.

    Inyandiko zimwe zigaragaza ko iki gihugu gishyigikira abahanzi babo mu buryo bukomeye, ku buryo uruganda rw'umuziki ruza mu myanya y'imbere mu kwinjiza amafaranga menshi mu misoro muri iki gihugu.

    Ariko kandi abahanzi baho barize cyane, ku buryo usanga umuntu nka Davido afite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).

    Nigeria irazwi cyane ku Isi kubera abahanzi yibarutsemo barimo nka Tiwa Savage, rurangiranwa Burna Boy, Yemi Alade n'abandi benshi.

    Iki gihugu cyanagize abakinnyi b'umupira w'amaguru bubatse amazina ku Isi nka Jay Jay Okocha n'abandi benshi. 

    Gifite urubyiruko rwiteje imbere kandi rwahanze akazi. Zimwe mu ntego za Youth Connekt Africa ni ukurema imirimo mishya ku rubyiruko miliyoni 10, guhuza urubyiruko rurenga miliyoni 100 rwo muri Afurika, gutera inkunga urubyiruko miliyoni 25 n’ibindi.

    YouthConnekt Africa isanzwe yitabirwa n'ibihugu birimo Botswana, Tchad, Mauritania, Mali, Gabon, Ethiopia, Cape Verde, Sao Tome, Ghana, Madagascar, Cameroun, Zimbabwe, Guinee, Burkina Faso, Gambia, Togo, Senegal, RD Congo, u Rwanda, Uganda, n'ibindi.

    Inama ya YouthConneckt Africa iherutse kubera mu Rwanda, ku wa 13-15 Ukwakira 2022. Biteganyijwe ko umwaka utaha iyi nama izabera mu gihugu cya Kenya.

    Iyi nama yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye birimo na Nigeria, mu rwego rwo gushaka uko iki gihugu cyajya kitabira iyi nama mu buryo buhoraho.

    Mu bayobozi bo muri Nigeria bari mu Rwanda icyo gihe, barimo Minisitiri w'Urubyiruko na Siporo, Olusegun Olufehinti, Hajiya Amina Dauran  n'abandi.

     

    Nigeria yabaye igihugu kinyamuryango cya 31 cyemeje kwitabira YouthConnekt Africa Summit


    Imibare ya Banki y'Isi yo mu 2020, igaragaza ko Nigeria ituwe n'abantu miliyoni 206.1 



    Mu Ukwakira 2022, iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi 9



    Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru bitabiriye iyi nama yabaga ku nshuro ya gatanu


    Perezida Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama-Ahamagarira urubyiruko rwa Afurika kugira intego, umwete n’ikinyabupfura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122235/nigeria-iwabo-wa-burna-boy-tiwa-savage-yabaye-igihugu-kinyamuryango-muri-youthconnekt-122235.html

  • Bwiza na Chriss Eazy baracyayoboye muri Kiss… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi n'aba Producer batangiye guhatana muri iki cyiciro cy’amatora kuva ku wa 30 Nzeri 2022. Ni nyuma y'uko hatangajwe ibyiciro by'abahatanye, aho buri cyiciro harimo abantu batandatu.

    Ni amatora ari kubera ku rubuga rwa noneho.events , aho umuhanzi Chriss Eazy ari we uri imbere mu cyiciro ‘Best Song’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Inana’, afite amajwi 164. Ni mu gihe Christopher ari we wa nyuma n’amajwi 7.

    Chriss Eazy kandi ayoboye abandi mu cyiciro ‘Best Male Artist’ aho afite amajwi 164. Ku mwanya wa nyuma nabwo hari Christopher ufite amajwi 23.

    Umuhanzikazi Bwiza ni we uri imbere y’abandi mu cyiciro ‘Best New Artist’, aho afite amajwi 559. Ku mwanya wa nyuma hariho Yampano ufite amajwi 15.

    Uyu mukobwa kandi yongeye kwigaranzura Vestine na Dorcas asubira ku mwanya wa mbere mu cyiciro ‘Best Female Artist’, ubu afite amajwi 1,067. Ni mu gihe Marina ari we uri ku mwanya wa nyuma n’amajwi 17.

    Producer Santana aracyayoboye bagenzi be kuva aya matora yatangiye. Ni we uri imbere mu cyiciro ‘Best Producer’ n’amajwi 280. 

    Ku mwanya wa nyuma hariho Producer Madebeats wimukiye mu Bwongereza, ufite amajwi 4.

    Album ‘Twaje’ ya Buravan niyo ifite amajwi menshi kuva ibi bihembo byatangira, aho ifite amajwi 736. Ni mu gihe ku mwanya wa nyuma hariho album ‘RNB 360’ ya Nel Ngabo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yavuze ko nta banga yisangije riri gutuma aza imbere y'abandi mu byiciro bibiri byose ahatanyemo, ahubwo ni ugushyigikirwa ari kwerekwa n'abantu muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.

    Akomeza ati 'Ibanga ntarindi, ahubwo nakomeza kwishimira urukundo abantu bacu baduha kuko nibo badutora. Kandi nk'ibisanzwe, ni ibyishimo nk'ibya buri mukozi wese agira iyo ibikorwa yakoze byakunzwe.'

    Chriss Eazy ukunzwe mu ndirimbo zirimo 'Inana', avuga ko kuri we gushyirwa mu bahataniye ibi bihembo ari intsinzi, n'ubwo atatwara igikombe.

    Ati 'Igikombe tugitwaye twabyishimira cyane, kandi bitanabaye kuri njye kuba turi 'nominated' (Gushyirwa mu bahataniye ibihembo) nabyo mbifata nk'intsinzi.'

    Ntanyuranya n'umuhanzikazi Bwiza wabwiye InyaRwanda ko kuba ari imbere y'abandi mu majwi yo kuri internet ari ishusho y'uko abantu bari kumutora, kandi yizeye 'kwegukana igikombe' kuko 'tuba twarakoze uko dushoboye ngo dutange ibintu byiza'.

    Uyu mukobwa w'i Nyamata, avuga ko kuba ari ku rutonde rw'abahataniye ibihembo kandi amaze umwaka umwe mu muziki, ni igisobanuro cy'imbaraga no kudacika intege ashyira mu rugendo rwe rw'umuziki, abifashijwemo n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac abarizwamo.

    Avuga ati 'Ngize ayo mahirwe byanshimisha. Gushyirwa mu bahataniye ibihembo kuri njye mu gihe cy'umwaka umwe maze mu muziki biranshimisha.'

    Bwiza na Chriss Eazy bahuriye ku kuba bafite indirimbo zikunzwe, kandi bataramara igihe kinini mu muziki ugereranyije n'abo bahataniye ibi bihembo.

    Mu gihe cy’imyaka itageze kuri ibiri, Chriss Eazy afite hanze indirimbo zikunzwe zirimo nka ‘Fasta’, ‘Amashu’, ‘Amashimwe’ na Fireman ndetse na ‘Inana’ ari nayo aheruka gusohora. Ubu aritegura gushyira hanze indirimbo ye yise ‘Basi Sorry’.

    Bwiza bigaragara ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye ku wa 17 Nzeri 2021, yitwa ‘Available’. Nyuma yakomeje gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Ready’, ‘Rumours’ ndetse na ‘Exchange’ aherutse gusohora.

    Ibi bihembo birimo ibyiciro bitandatu: icyiciro cy’indirimbo nziza (Best Song), icyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo (Best Male Artist), icyiciro cy’umuhazi mushya (Best New Artist), icyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka (Best Female Artist), icyiciro cy’utuganya indirimbo (Best Producer) n'cyiciro cya album nziza (Best album). 

    Bwiza ayoboye abandi bahanzi mu byiciro bibiri byose ahatanyemo. Kuri we, ni ikimenyetso cy'uko ashyigikiwe 

    Chriss Eazy avuga ko gushyirwa muri ibi bihembo kuri we birahagije, kuko bigaragaza ko ibyo yakoze byageze kure















    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INANA' YA CHRISS EAZY

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EXCHANGE' YA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122231/bwiza-na-chriss-eazy-baracyayoboye-muri-kiss-summer-awards-ibanga-ni-irihe-122231.html

  • U Rwanda rushinja DR Congo guhitamo inzira y'intambara #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda iravuga ko nubwo Perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasiya, imvugo n'ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko 'Leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare'. 

    Itangazo rya Leta y'u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y'ingabo za Leta ya DR Congo (FARDC) n'umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.

    Mu kiganiro aheruka guha BBC dukesha iyi nkuru, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko 'Twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira'. Gusa yongeyeho ko igihe byaba 'bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu'.

    Leta y'u Rwanda iravuga ko nubwo Perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasi, imvugo n'ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko 'Leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare'.

    Nyuma y'iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarubuye muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana na 'Rwanda Defence Forces' iri inyuma ya M23.

    Itangazo rya Leta y'u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere rishinja FARDC kurwana zifatanyije n'inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR.

    U Rwanda rurashinja kandi ko 'ibitero bishya bya FARDC kuri M23…binyuranyije n'ibyumvikanyweho ku mutekano w'akarere, harimo iby'i Nairobi na Luanda.'

    M23 na FARDC buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwateye urundi kuwa kane ushize imirwano mishya igatangira nyuma y'igihe cy'amezi ane y'agahenge mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko 'ibirego bihoraho bidafite ishingiro' birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 'bitakwihanganirwa'. Iri tangazo kandi, rivuga ko ryamaganye ibikorwa 'bikomeje kandi bidafite ishingiro' byo kugira u Rwanda 'impamvu y'ibibazo bya Politiki by'imbere muri RDC'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/25/u-rwanda-rushinja-dr-congo-guhitamo-inzira-yintambara/

  • Uncle Austin yatandukanye na Power Fm yakoragaho #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukura ku Igihe avuga ko Uncle Austin yafashe icyemezo cyo gutandukana na Power FM ndetse yanamaze kugurisha imigabane ye.

    Ni icyemezo bivugwa ko yaba we ndetse n'ubuyobozi bwa Power FM bahisemo kugira ibanga.

    Mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yavuze ko afashe ikiruhuko atazongera kumvikana kuri mikoro za radiyo, iki gihe bikaba bitaravuzweho rumwe kuko we yahamyaga ko abitewe n'umunaniro ndetse n'ibibazo bye bwite yari amazemo igihe.

    Icyakora amakuru ava imbere muri Power FM avuga ko uyu mugabo ubwo yatangazaga ko afashe akaruhuko, ibibazo byari byamaze gufata indi ntera hagati ye n'abari abafatanyabikorwa be.

    Uwatanze amakuru yagize ati “Mu gihe Uncle Austin yavugaga ko afashe akaruhuko, wenda nta wamenya wasanga yari ananiwe nk'uko yabyivugiraga, ariko igihari ni uko ibintu bitari bihagaze neza hagati ye n'umufatanyabikorwa bari bafatanyije iyi radiyo.”

    Bivugwa ko kudahuza ku ngingo z'imikoranire biri mu bikomeye byatumye Uncle Austin ahagarika kumvikana kuri micro za Power FM, agafata ikiruhuko mu gihe yari ategereje ko ikibazo gikemuka cyangwa agasubizwa imigabane ye akavanamo ake karenge.

    Austin yavuze ko ntacyo afite cyo gutangaza ku makuru y'ubucuruzi burimo undi muntu.

    Ati “Ntacyo nabivugaho kuko si njye gusa akakanya waba wivuze, sindi buvuge ngo nagiye cyangwa ndahari kuko nibyo ushaka. Mu ijambo rimwe kuri iyi nshuro nyemerera simvuge.”

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uncle-austin-yatandukanye-na-power-fm-yakoragaho

  • Ni nko kujugunya amafaranga mu musarani wo mu cyaro – Perezida wa Kiyovu Sports avua ku gushora amafaranga mu mupira w’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko gushora imari mu mupira w’u Rwanda ari kimwe no kuyajugunya mu musarani.

    Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri aho yavuze ko yinjiye mu mupira w’u Rwanda aje kuwushoramo imari ariko yaje gusanga ari kimwe no kuyajugunya mu musarani.

    Ati 'Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi, uyajugunyemo ntiwazayabona, imisarani imwe yo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunya muri dumburi, ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana.”

    Yakomeje avuga ko yicuza kuba yaraje gushora amafaranga ye mu mupira w’u Rwanda kuko wuzuyemo abantu batawumva cyane uhereye no kuri FERWAFA.

    Ati “ikintu nicuza ni uko ku bantu badafite ikiragano cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, reka mpere kuri FERWAFA, ntabwo ibyumva, iri kure ya byo, iri kure y’umupira w’amaguru, iri kure y’ishoramari rya ruhago cyane, ni mvuga ko iri kure bizayisaba imyaka myinshi ngo ihagere.”

    Yavuze ko kandi yatengushwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports batanyurwa aho bamutengushye kuko nubwo ikipe yatsindaga ndetse igatsinda amakipe akomeye ariko bakomeza kubura ku kibuga ndetse ntibagire n’icyo bayifasha akaba, ari na kimwe mu bimenyetso by’uko ishoramari muri ruhago y’u Rwanda ridashoboka.

    Mvukiyehe Juvenal watorewe kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2020, muri Nzeri 2022 ni bwo yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya atanga amezi 2 yo kuzamenyereza uzamusimbura.

    Nyuma y’aho ni bwo ubuyobozi bwa 'Board’ ya Kiyovu Sports bwavuze ko imbogamizi yari yagaragaje zamubuzaga kugera ku ntego ze bazamufasha na we akaba yari yemeye gukomeza kuyobora Kiyovu Sports.

    Gusa yongeye kunyomoza aya makuru avuga ko atigeze yisubiraho ku cyemezo cye bityo ko ubuyobozi bwe buzarangirana n’Ukwezi k’Ugushyingo 2022.

    Juvenal avuga ko azakomeza gufasha Kiyovu Sports mu bushobozi bwe buke afite ariko na none atari mu buyobozi.

    Yahize ko mu gihe cy’ukwezi n’icyumweru asigaranye, imikino yose isigaye bagomba kuzerekana ko Kiyovu Sports ari ikipe ikomeye nk’imwe mu ntego zamuzanye, amakipe bazahura cyane akomeye bazamwumva.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko gushora imari muri ruhago y’u Rwanda ari kimwe no kuyajugunya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-nko-kujugunya-amafaranga-mu-musarani-wo-mu-cyaro-perezida-wa-kiyovu-sports-avua-ku-gushora-amafaranga-mu-mupira-w-u-rwanda