The post 'Babyeyi mwigishe abana banyu gukoresha agakingirizo' appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/24/babyeyi-mwigishe-abana-banyu-gukoresha-agakingirizo/
Umwami Charles III yashyize ku isoko amwe mu mafarashi yo gusiganwa yarazwe na nyina Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga. Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w'amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara.Â
Kuri uyu wa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 'y'icyororo' y'Umwamikazi Elizabeth II. Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n'uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z'i Bwami zatsinze amarushanwa, n’iyitwa Love Affairs. Â
Jimmy George, umuvigizi w'iyi nzu y'ubucuruzi, yagize ati: 'Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi. 'Umwamikazi yari afite iz'icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.' Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by'amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw'u Bwongereza.Â
Umwamikazi Elizabeth II yari umworozi w’amafarashi.
George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko i Bwami batandukanye n'ibyo gusiganwa kw'amafarashi. Yagize ati: 'Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.'Â Ibiraro by'amafarashi by'i Sandringham bizwiho korora amafarashi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na Se, Umwami George VI.Â
King Charles III yashyize ku isoko amafarashi yarazwe n’Umwamikazi Elizabeth II.
John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw'amafarashi yavuze ko aya matungo yari 'irembo ryiza' rye hanze y'indi mirimo, kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw'amafarashi mu Bwongereza. Ati: 'Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.'
Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira mu Karere ka Gicumbi habereye inteko rusange y’abanyamuryango ba Gicumbi FC aho yari igamihe kurebera hamwe ubuzima ikipe imazemo iminsi ndetse n’uko izabaho mu minsi iri imbere, ndetse bigendanye no gutora ubuyobozi bushya buzareberera iyi kipe.
Ubwo hari hagezweho uburyo iyi kipe izabaho ndetse n’abakinnyi, hatangajwe ko Gicumbi FC mu rugendo rwo kugaruka mu cyiciro cya mbere izakoresha miliyoni 70 Frw nk’amafaranga umuterankunga mukuru akarere ka Gicumbi yabahaye.
Gicumbi FC irashaka kugaruka mu cyiciro cya mbere byihuse
Mu kiganiro kihariye Niyitanga Desire yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko intego za mbere zibazanye ari ukugarura ikipe mu cyiciro cya mbere. Yagize ati “Ikipe uwavuga ko idahagaze neza ntabwo yaba abeshye, gusa tuzanye intego yo kugira ikipe ikomeye. Njye na komite yanjye tugiye gushyiramo imbaraga turebe ko ikipe hari aho twayikura n'aho twayigeza, nk'uko mubizi iyo ikipe iri mu cyiciro cya kabiri kandi isanzwe ikina icyiciro cya mbere, intego nyamukuru ziba ari ukugaruka mu cyiciro cya mbere. Ibi nibimara gukorwa ikipe ikazamuka, tuzubaka n’uburyo igomba kuhaguma bihoraho. Dufite inzego zuzuye, igisigaye rero ni ukubaka ikipe ihatana kandi bihoraho.”
Kubijyanye n’amafaranga ikipe izakoresha, perezida yavuze ko amafaranga yose azaba ahari azakoreshwa. Yagize ati ” icyo nemera ni uko amafaranga yaba macye yaba menshi ikipe igomba kuzabaho kandi mu buzima bw’ikipe umuterankunga wacu mukuru ni akarere, ndetse n’abandi banyamuryango, ikizaba cyose mwamenya ni uko ikipe izabaho kandi nta kibazo igize. Aho bizaba ngombwa ko twongera kwicara n’umuterankunga bizabaho, kandi nibiba ngombwa ko amafaranga yongerwa nayo azongerwa.”
Perezida yashoje asaba abakunzi ba Gicumbi FC kuba hafi y’ikipe yabo kandi buri muntu agakora inshingano ze neza, aribyo bizatuma Gicumbi FC isubirana ijambo yahoranye.
Bivugwa ko amafaranga akarere kahaye komite nyobozi yari iriho ari miliyoni 70 Frw kandi zagombaga gutunga ikipe, gusa muri ayo mafaranga miliyoni 20 zahise zihabwa ikipe yo muri Ghana yari ifitanye ikibazo na Gicumbi FC kubera gukinisha umukinnyi wayo Paul Laal Guaria.
Andi mafaranga agerakuri miliyoni 20 nazo zakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka ikipe harimo abakinnyi bagera kuri 25 iyi kipe ifite, bivuze ko nibura miliyoni 30 arizo Gicumbi FC izatangirana shampiyona y’icyiciro cya kabiri.



Umwami Charles III arimo kugurisha amwe mu mafarashi yo gusiganwa yarazwe na nyina Umwamikazi Elizabeth II.Â
Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w'amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara.
Kuwa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 'y'icyororo' y'Umwamikazi Elizabeth II.
Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n'uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z'ibwami zatsinze amarushanwa, n'iyitwa Love Affairs.

Jimmy George, umuvigizi w'iriya nzu y'ubucuruzi, yagize ati: 'Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi.
'Umwamikazi yari afite iz'icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.'
Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by'amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw'Ubwongereza.
George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko ibwami batandukanye n'ibyo gusiganwa kw'amafarashi.
Ati: 'Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.'
Ibiraro by'amafarashi by'i Sandringham bizwiho korora amafaranshi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na se, Umwami George VI.

John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw'amafarashi yavuze ko aya matungo yari 'irembo ryiza' rye hanze y'indi mirimo kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw'amafarashi mu Bwongereza.
Ati: 'Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.'
@BBC
The post Umwami Charles yatangiye kugurisha amafarashi yarazwe na nyina appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/24/umwami-charles-yatangiye-kugurisha-amafarashi-yarazwe-na-nyina/
Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wacu Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi umwana w’umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda.
Hafi y’uyu mugabo kandi haba hari undi umwana na we uri gukubitwa, bivugwa ko bari bafatanyije muri ubwo bujura babashinja.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo 'Imyenda mwayishyize he ? [yamubazaga iyo yibye].'
@CityofKigali muri @Gasabo_District umurenge wa #Kimironko,
Umudugudu wu #Urugwiro,hagaragaye umugabo ari kuniga umwana,bivugwa ko yari yibye inkweto.Abaturage bavuga ko kwihanira n’ubwo bibujijwe,muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.@Rwandapolice @UrugwiroVillage @PudenceR pic.twitter.com/VNLcuifZ5Zâ” Ramesh Nkusi (@Rameshnkusi) October 24, 2022
Akomeza amutsindagira hasi, amusaba gukuramo inkweto yambaye ari na bwo ahita amuniga akamutsindagira hasi, umwana akumvikana nk’ugiye guhera umwuka.
Ramesh Nkusi washyize aya mashusho kuri Twitter, yayasangije inzego zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze nk’Akarere ka Gasabo n’ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati 'Abaturage bavuga ko kwihanira nubwo bibujijwe, muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.'
Polisi y’u Rwanda, yahise igira icyo ivuga kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru. Iti 'murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.'
Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w’amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara.
Kuwa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 'y’icyororo' y’Umwamikazi Elizabeth II.
Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n’uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z’ibwami zatsinze amarushanwa, n’iyitwa Love Affairs.
Jimmy George, umuvigizi w’iriya nzu y’ubucuruzi, yagize ati : 'Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi.
'Umwamikazi yari afite iz’icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.'
Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by’amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw’Ubwongereza.
George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko ibwami batandukanye n’ibyo gusiganwa kw’amafarashi.
Ati : 'Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.'
Ibiraro by’amafarashi by’i Sandringham bizwiho korora amafaranshi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na se, Umwami George VI.
John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw’amafarashi yavuze ko aya matungo yari 'irembo ryiza' rye hanze y’indi mirimo kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw’amafarashi mu Bwongereza.
Ati : 'Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.'
