Blog

  • Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda na Banyankole yasanzwe iwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu muhungu wa Abdul Nadduli, yari asanzwe ari umwe mu mpirimbanyi za politiki muri Uganda.

    Mu kwezi gushize kwa Nzeri, yari yafunguwe na Perezida w’Urukiko rwa Luwero, nyuma y’ibyumweru bibiri afunzwe akekwaho ibyaha birimo kubiba urwango hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yari yafunzwe kubera ubutumwa yatambukije kuri YouTube, bwumvikanamo amacakubiri no kwibasira abo mu bwoko bwa Banyankole na Banyarwanda.

    Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka NUP, David Rubongoya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yemeje inkuru y’urupfu rw’uyu munyapolitiki.

    Yagize ati 'Twabyukiye ku nkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuvandimwe Jakana Nadduli.'

    Yakomeje agira ati 'Umuryango we uravuga ko yasanzwe iwe yapfuye, nyuma y’iminsi micye afunguwe.'

    Uyu munyamabanga Mukuru wa NUP, yavuze ko yaherukaga kuvugana na nyakwigendera Jakana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kandi ko yumvaga amerewe neza.

    Jakana yari yoherejwe gufungirwa muri Gereza ya Butuntumula iherereye mu Karere ka Luwero nyuma y’ibyumweru bibiri atawe muri yombi.

    Umuryango we ushinja inzego z’umutekano kumukorera iyicarubozi nyuma yo kumuta muri yombi.

    Yari yarekuwe tariki 21 Nzeri 2022 nyuma yo gutanga ingwate ya Miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uwashinjwaga-kwibasira-abo-mu-bwoko-bwa-Banyarwanda-na-Banyankole-yasanzwe-iwe-yapfuye

  • Gen. Muhoozi yarezwe mu rukiko kubera amagambo yavuze ku gihugu cya Kenya #rwanda #RwOT

    Gen. Muhoozi wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka muri Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida, amaze iminsi atangaje ko we n’ingabo ze bafata umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri gusa, ibintu yanyujije k’urukuta rwe rwa Twitter.

    Amakuru dukesha Nile Post avuga ko uyu munyamategeko witwa Apollo Mboya yagejeje iki kirego mu rukiko rwa Milimani. Ibyaha ashinja Gen Muhoozi bikubiye mu butumwa uyu mugabo yanditse kuri Twitter avuga ko ingabo za Uganda zafata Umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri.

    Me Mboya yavuze ko ibyatangajwe na Gen Muhoozi ari ukuvogera ubusugire bwa Kenya.

    Yagize ati :'Muhoozi Kainerugaba uri mu basirikare bakuru b’igihugu cy’igituranyi cya Uganda, yakoze ibyaha byo gutera ubwoba inzego z’umutekano no kuvogera ubusugire bwa Kenya nyuma yo kugaragaza umugambi we wo kugaba ibitero bigamije gufata Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu byumweru bibiri.'

    Mboya yakomeje avuga ko igiteye impungege kurushaho ari uko nyuma y’uko Gen Muhoozi atangaje ibi, Perezida wa Museveni akaba na se yahise amuzamura mu ntera amuha ipeti rya General, ibintu uyu munyamategeko agaragaza nko kumushyigikira.

    Me Mboya kandi yavuze ko hakurikijwe ingingo ya 43 y’Igitabo cy’amategeko ahana muri Kenya, Gen Muhoozi akwiriye gukatirwa igifungo cya burundu.

    Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yagize icyo avuga kuri iki kirego, agaragaza ko 'abari kumujyana mu nkiko ahubwo ashobora kubata muri yombi'.

    Gen Muhozi amaze kuvuga aya magambo bahise bamukura k’umwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka, nyamara azamurirwa ipeti.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Muhoozi-yarezwe-mu-rukiko-kubera-amagambo-yavuze-ku-gihugu-cya-Kenya

  • Swimming: Irushanwa ryo gushaka impano zizaha… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe icyenda  agizwe na Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, RWESERO SWIMMING CLUB, MUHAZI CANOE SPORTS CLUB, LES DAUPHINS SWIMMING CLUB, MAKO SHARKS SWIMMING CLUB, VISION JEUNESSE NOUVELLE SWIMMING CLUB, RUBAVU SPORTING CLUB na GISENYI BEACH BOYS. 

    Iri siganwa ryaranzwe no guhatana muri Metero (5000, 3000, 1000 na 800), Abasiganywe bahatanye mu byiciro by'imyaka 12 na 14, 15 na 17 ndetse na 18 kuzamura, mu byiciro byose haba mu bahungu n'abakorwa, uretse mu kiciro cya metero 5000 cyakinwe hatitawe ku byiciro. 

    Nyuma yo gusiganwa, hateranyijwe amanota n'imidari y'uko amakipe yitwaye, ikipe ya Cercle Sportif de Karongi niyo yahize izindi.

    Muri uyu mujyo wo gushaka abakinnyi bazitabira Imikino Olempike y'urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal mu 2026, Byiringiro Christan w'imyaka 14 ukinira Ikipe ya Cercle de Karongi mu Kiciro cy'abagabo na Uwurukundo Ruth wa RUBAVU Sporting Club, nawe ufite imyaka 14, batoranyijwe nk'abahize abandi, ndetse banabihemberwa na Habyarimana Frolent, ushinzwe amashyirahamwe ya Siporo muri MINISPORTS ndetse na Madamu Umutoni Salama Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y'u Rwanda, nabo bari baje kwirebera iyi mikino.

    Abakinnyi basiganwe mu byiciro bitandukanye 

    Nyuma y'iri rushanwa ryakiniwe mu mazi magari 'Open Water', biteganyijwe ko mu Ukuboza tariki ya 05 mu Mujyi wa Kigali, hazabera irushanwa naryo ryo muri uyu Mujyo, rigamije gushaka izi mpano no mu kiciro cy'Amashuri.

    Uko abakinnyi basiganwe

    Mu gusiganwa metero 1000 M

    1. Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision Jeunesse

    2. Bukombe Christian ukinira Karongi

    3. Nyomungeri Shema na we ukinira Karongi

    Muri metero 800

    Hagati y’imyaka 12-14,

    Byiringiro Christian ukinira c.s.k niwe wabaye uwa mbere, Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision aba uwa kabiri, naho Bukombe Christian aba uwa gatatu.

    Mu bagore batarengeje imyaka 

    12-14, Uwurukundo Ruth Rubavu Sporting Club yabaye uwa mbere, Emertha Akarikumutima aba uwa kabiri, naho Mushimiyimana aba uwa gatatu.

    Muri metero 3000, Byiringiro Christian yabaye uwa mbere, Niyonsenga Jeanne aba uwa kabiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122147/swimming-irushanwa-ryo-gushaka-impano-zizahagararira-u-rwanda-mu-mikino-olempike-yurubyiru-122147.html

  • Mirafa yakoreye ubukwe n’umunya-Portugal muri Zambia, bwatashywe n’abarimo Rocky Kirabiranya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda Nizeyimana Mirafa yaraye akoze ubukwe na Dos Santos, umuganga ukomoka muri Portugal bamenyaniye muri Zambia.

    Ubu bukwe bukaba bwarabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022.

    Ni ubukwe bwakagombye kuba bwarabaye tariki ya 3 Nzeri 2022 ariko buza gusubikwa, bukaba bwarabereye ahitwa Beit Shalom mu gace ka Kitwe.

    Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare Nyarwanda nka Rocky Kirabiranya wagezeyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko indi mihango yari yarabaye, nk’uwo abayisilamu bakunda kwita ‘Kufunga Ndoa’ wabaye tariki ya 27 Gashyantare 2022 ubera muri Zambia mu karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka, mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan).

    Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe.

    Bagiye kubana nyuma y’imyaka 3 bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.

    Uyu mukinnyi aheruka kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko icyo yamukundiye ari uko amukunda akanamukundira umuryango.

    Ati”Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.'

    Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC baje gutandukana muri Mutarama 2022 yerekeza muri Kabwe Warriors na yo yasojemo amasezerano.

    Nizeyimana Mirafa yakoze ubukwe na Rosalyn Dos Santos

    Byari ibyishimo bikomeye kuri bo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mirafa-yakoreye-ubukwe-n-umunya-portugal-muri-zambia-bwatashywe-n-abarimo-rocky-kirabiranya

  • Mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022 nibwo hasojwe imikino y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda, Primus National League aho Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0.

    Ni umukino wahuriranye n'isabukuru y'imyaka 65 ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bakaba baje bafite ifoto yifuriza isabukuru nziza umukuru w'igihugu.

    Nk'uko bigaragara ku ifoto abakunzi ba Gikundiro bazanye kuri Sitade ya Kigali y'i Nyamirambo, aho kuri iyo foto hariho amagambo yo mu rurimo rw'icyongereza avuga yifuriza Isabukuru nziza, nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Uyu mukino Watangiye ku isaha ya Saa cyenda zo ku gucamunsi, Rayon Sports yatahukanye intsinzi y'ibitego bitatu ku busa bw'ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

    Ni ibitego byatsinzwe na Raphael Olisseh ukina mu kibuga hagati, icyakabiri gitsindwa na Rutahizamu Mussa Esenu naho icyagashyinguracumu gitsindwa na myugariro Mucyo Didier.

    Si uyu mukino w'umunsi wa gatandatu wabaye kuri iki cyumweru gusa kuko bugesera yatsinze Rwamagana ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Makaya Mampuya na Cyubahiro Idarusi.

    Ikipe ya Mukura VS yari yakiriye ku kibuga cya Sitade ya Kamena, iyi kipe ikaba yahatsindiwe na Kiyovu SC igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Bigirimana Abbedi usanzwe akina mu kibuga hagati.

    Mu majyaruguru y'u Rwanda, Musanze FC yo yatsinzwe ikipe ya Sunrise FC igitego kimwe  ku busa, ni igitego cyatsinzwe n'umukinnyi wo hagati mu kibuga Nshimiyimana Amran.

    Kugeza ubu ku munsi wa gatandatu, ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y'agateganyo, mu mikino 5 imaze gukina ifite amanota 15 mu gihe Kiyovu SC uo ibarizwa ku mwana wa 2 n'amanota 13 naho Musanze FC irisanga ku mwanya 3 n'amanota 12.

    The post Mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wumunsi-wa-6-wa-shampiyona-rayon-sports-yatsinzemo-espoir-fc-3-0-abakunzi-ba-gikundiro-bifurije-isabukuru-nziza-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wumunsi-wa-6-wa-shampiyona-rayon-sports-yatsinzemo-espoir-fc-3-0-abakunzi-ba-gikundiro-bifurije-isabukuru-nziza-perezida-paul-kagame

  • Rayon Sports ikomeje gusya itanzitse muri shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yujuje umukino wa 5 itsinda yikurikiranya muri shampiyona nyuma y'aho kuri iki cyumweru yatsindaga Espoir FC ibitego 3-0.

    Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda n'amanota 15 kuri 15 nyuma yo kunyagira ikipe ya Espoir FC ibitego 3-0 ku mukino w'umunsi wa 6 ndetse ikaba itarakina n'umukino w'ikirarane na AS Kigali.

    Ibitego bya Rayon Sports kuri iki cyumweru byatsinzwe na Rafael Osaluwe ku munota wa 23',Musa Esenu kuwa 34' Mucyo Didier Jr kuwa 85.

    Ku rundi ruhande,Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS igitego 1-0 cyatsinzwe na Bigirimana Abedi mu gihe Musanze yatsinze Sunrise FC igitego 1-0 cya Amran Nshimiyimana.Bugesera yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

    Uko urutonde ruhagaze by'agateganyo n'amanota:

    1. RAYON SPORTS 15/15 PTS
    2. KIYOVU SPORTS 13/18 PTS
    3. MUSANZE FC 12/15 PTS
    4. APR FC 10/15 PTS
    5. GASOGI UNITED 10/15 PTS

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-ikomeje-gusya-itanzitse-muri-shampiyona-y-u-rwanda

  • Madamu Jeannette Kagame yakoresheje amagambo yihariye mu kwifuriza isabukuru Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yifurije Perezida wa Repubulika Paul Kagame isabukuru nziza y'amavuko y'imyaka 65.

    Madamu Jeannette Kagame yakoresheje amagambo meza mu kumwifuriza isabukuru nziza irmo irenga 30 bamaze babana.

    Ati 'N'umugisha buri gihe kwizihiza isabukuru yawe Paul Kagame. Isabukuru nziza ku muyobozi w'ahagebuzo, umubyeyi, sogokuru n'Umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intambwe nziza cyane. Ndashimira umuryango twahawe. Uri impano yacu.”

    Perezida Kagame yavutse ku wa Gatatu taliki 23 Ukwakira 1957, nyuma y'imyaka ibiri ababyeyi be bahungira muri Uganda ari ho yarerewe ndetse akanahakurira nk'impunzi.

    Perezida Kagame ni bucura mu muryango w'abana 6. Se yitwaga Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w'Umwami Mutara III Rudahigwa, nyina akaba Asteria Rutagambwa na we wari ufitanye isano ya hafi n'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, Rosalia Gicanda.

    Nk'umwe mu Banyarwanda bari nafite inzozi zo kugarura Abanyarwanda bari mu buhungiro mu rwababyeye, mu mwaka wa 1979 Perezida Kagame yinjiye mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.

    Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y'igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora urwego rw'ubutasi rw'igisirikare cya Uganda mu 1986.

    Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nk'uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi nk'Umututsi wari impunzi mu bahigwaga kandi w'umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n'umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga gutuma atuza.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Paul Kagame kuba Visi Perezida w'u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w'Ingabo, maze kuwa 22 Mata 2000 arahirira inshingano zo kuba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye abana 4 abahungu batatu n'umukobwa umwe.

    Paul Kagame kugeza ubu afite abuzukuru babiri bavuka ku buheta bwabo Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/madamu-jeannette-kagame-yakoresheje-amagambo-yihariye-mu-kwifuriza-isabukuru

  • Umuyobozi mukuru wa IPRC Kigali yafunzwe #rwanda #RwOT

    Murindahabi Diogène uyobora IPRC Kigali yatawe muri yombi nyuma yaho bigaragaye ko habaye ubujura bw'ibikoresho by'iri shuri.

    RIB ivuga ko hari n'abakozi bafashwe, ndetse iperereza rikaba rikomeje.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Uburezi kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022 rivuga ko IPRC Kigali ifunzwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri kugira ngo iperereza kuri ubu bujura rikorwe neza.

    Rigira riti “Nyuma y'icyemezo cyafashwe na Guvenoma y'u Rwanda, Minisiteri y'Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b'ishuri rikuru rya RP-IPFC ishami rya Kigali ndetse n'Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze by'agateganyo rnu gihe cy'ibyumweru bibiri, uhereye nonaha, kugira ngo iperereza rijyanye n'ubujura n'imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.'

    Mu gihe cy'ibyumweru bibiri, Itangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo.

    Bati 'Turakangurira umuntu wese waba afite amakuru y'ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuyobozi-mukuru-wa-iprc-kigali-yafunzwe

  • Isabukuru nziza papa ! H.E Paul Kagame na Mad… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Madamu Jeannette Kagame, umugore w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yabinyujije kuri Konti ye Instagram agaragaza ko yifatanyije n’umugabo we kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

    Amagambo Madamu Jeannette Kagame yabwiye Umukuru w’Igihugu yagarukaga ku kuntu amukunda cyane, ukuntu ubuzima bwe ari bwiza cyane kandi ko buzakomeza kuba bwiza imyaka myinshi bari kumwe. Nyuma y’aya magambo yazamuye amarangamutima ya benshi bakurikira Madamu Jeannette Kagame, yongeyeho ko amukunda “I love you”.

    Ifoto ya Madamu Jeannette Kagame ari gukata Cake n’umugabo we akaba n'Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, H.E Paul Kagame ku munsi we w’amavuko.

    Mu gihe hari hamaze gucaho amasaha make, Madamu Jeannette Kagame, anyuze kuri konti ye ya Twitter, yagaragaje uburyo yanejejwe no kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umugabo we bari kumwe. 

    Mu magambo ye nk’uko yabyanditse, yagize ati 'Iteka ni umugisha kukwishimira H.E Paul Kagame. Isabukuru nziza ku muyobozi udasanzwe, papa , sogokuru , mugabo wanjye. Imyaka 65 ni intabwe nziza cyane. Nejejwe n’umuryango twahawe , uri impano kuri twese. JK”.

    Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame, yifurijwe isabukuru nziza n’Abanyarwanda bose mu ngeri zose ndetse n’Abanyamahanga n’inshuti z’u Rwanda. Perezida Paul Kagame, yizihije isabukuru y’imyaka 65, dore ko ubusanzwe yizihiza isabukuru buri tariki 23 Ukwakira buri mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122155/isabukuru-nziza-papa-he-paul-kagame-na-madamu-we-bafatanyije-gukata-cake-122155.html

  • Patoranking yahishuye ko agiye kuza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Patrick Nneameka Okorie uzwi Ku izina rya patoranking uzwi mu njyana ya Raggae- Dancehall abinyujije ku  mbuga nkorambaga ze zirimo Twitter yatangarije abamukurikirana kuri izo  mbuga ko ashaka kuza mu Rwanda, ndetse ko ashaka abantu bake ashaka abantu kuzafatanya urugendo nabo bifuza gusura u Rwanda.

    Patoranking ntiyigeze agaragaza niba azaba aje gutaramira abanyarwanda cyangwa azaba aje gutembera u Rwanda, ariko imwe mu mafoto yashyize kuri twitter yari yanditseho Visit Rwanda. 

    Uyu muhanzi ntabwo yigeze agaragariza abo yasabye kuzamuherekeza niba azabafasha akabishyurira amafaranga y’urugendo cyangwa niba bazirwariza, umunsi n’itariki nabyo ntiyabivuze.

    Patoranking ni umuhanzi wavutse tariki 27 Gicurasi 1990, yatangiye muzika mu mwaka wa 2010 akaba ari umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.

    Patoranking ni ingaragu ariko n'ubwo nta mugore afite, uyu mugabo yabyaye abana babiri. Umuhungu niwe mfura akaba afite Imyaka 12, naho umukobwa akaba afite imyaka 3. 

    Byigeze kuvugwa  ko yakoze ubukwe na Yemi Alade, umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Nigeria ariko byavuzwe ko ubukwe bwabo butabayeho, ahubwo byavuzwe kubera video yabagaragaje bameze nk’abageni.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122156/patoranking-yahishuye-ko-agiye-kuza-mu-rwanda-122156.html