Blog

  • Real Madrid na Chelsea mu makipe yabonye tike… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri imikino ya UEFA Champions League yakomezaga hakinwa umunsi wayo wa 5 ubwo habura umunsi umwe gusa ngo imikino y’amatsinda irangire.

    Kuri uyu wa Kabiri hakinnye itsinda rya 5 kugera ku itsinda rya 8. Imikino 2 yabanje gukinwa ku isaha ya saa 18:45 z’umugoroba, ikipe ya Sevilla yatsinze Copenhagen ibitego 3-0, Chelsea itsinda Salzburg ibitego 2-1 byatsinzwe na Kovacic na Havertz. 

    Indi mikino yari isigaye yabaye kuva ku isaha ya saa 21:00 z’ijoro, aho Zagarab yanyagiwe na Ac Milan ibitego 4-0, Manchester City inanirwa kubona igitego imbera ya Dortmund banganya ubusa ku busa.

    Shakhtar na Celtic nabo banganyije igitego kimwe kuri kimwe naho Leipzig itsinda Real Madrid ibitego 3-2. Ibitego bya Leipzig byatsinzwe na Gvardiol, Nkunku na Werner mu gihe Real Madrid yatsindiwe na Vinicius Junior na Rodrygo.

    Juventus yibereyeho mu bibazo, yaje gutsindwa na Benfica ibitego 4 kuri 3 byatsinzwe na Antonio Silva, Joao Mario, Rafa atsinda 2, naho Ac Milan itsindirwa na Kean, Milik na McKennie. 

    Undi mukino wo muri iryo tsinda, PSG yaje kunyagira no kwandagaza Maccabi Haifa iyitsinda ibitego 7-2. Ibitego bya PSG byatsinzwe na Messi watsinze 2, Mbappe nawe watsinze 2, Neymar, Goldberg witsinze na Carlos Soler.

    Nkuko muri UEFA Champions League hazamuka amakipe abiri muri buri tsinda ubwo ni iya mbere n’iya kabiri, ubu amakipe amaze kubona tike yose mu makipe yaraye akinnye, ni ikipe ya Chelsea ifite amanota 10, Real Madrid ifite amanota 10, Manchester City ifite amanota 10, PSG na Benfica zifite amanota 11. Mu makipe akomeye yatunguranye harimo ikipe ya Juventus yasezerewe kuri uyu mugoroba.

    Haaland yari yahuye n’ikipe yavuyemo 

    Benfica uyu mwaka iri gutanga ibimenyetso byo kwizirika 

    AC Milan izategereza undi munsi 

    Neymar ntabwo ahagarara 

    Mahrez yahushije penariti iba iya 3 muri uyu mwaka 

    Messi yujuje ibitego 129

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122238/real-madrid-na-chelsea-mu-makipe-yabonye-tike-ya-18-cya-uefa-champions-league-122238.html

  • Ruhango: Nkundineza wasanzwe mu rwogero(Piscine) yapfuye yashyinguwe mu marira menshi #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nkundineza Pierre uzwi nka Kamoja uherutse gusangwa mu rwogero (Piscine) muri Hotel Saint Andre Kabgayi yapfiriyemo, yasezeweho bwa nyuma, aherekezwa n'abavandimwe n'abo bakoranaga mu isoko rya Kijyambere rya Muhanga, aho abavuze bose barangwaga n'amarira no kuvuga ibyo bamuboneyeho n'umurage abasigiye.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 mu irimbi rusange riherereye mu murenge wa Byimana ahazwi nk'i Kirengeli. Yakomokaga mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagari ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere arere ka Ruhango, ariko yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gahogo.

    Abo babanaga, bavuze ko yari imfura, akajya inama kandi akabana na bose, agakunda gusetsa mu rungano n'abo babana kubera ibiganiro yabaga afite. Umwe muri bo yagize ati' Nta wa bisobanura ngo abone amagambo yo kubivuga, ariko Kamoja wacu yadusetsaga, yari umuntu utabonana iminkanyari mu maso kandi agakunda gusetsa abo bari kumwe'.

    Mushiki we bavukana yavuze ko abuze umuntu ukomeye mu buzima kuko yajyaga ajya kubasura bakajya inama. Avuga ko mu biganiro byabo bya nyuma, bibukiranije uburyo bateguye ibijyanye n'ubukwe bwe, ko kandi yari umwe mu bo yishingikirizaga nk'inkoramutima ye ya hafi.

    Umubyeyi we, Mukarugambwa Elisabeth wagaragaraga ko akomeye nubwo yabuze umwana, yasabye abaje kwifatanya n'umuryango we kumufasha guherekereza umwana mu mahoro, akagenda neza nta bibazo asize. Yongeyeho ko niba hari n'uwo baba bagifitanye yakivugira aho kigacyemurwa umwana we akaruhukira mu mahoro.

    Yagize ati:' Ndabashimira ko mwadutabaye kandi mukanaduha ubufasha, ariko kuko nshaka ko umwana wanjye aruhukira mu mahoro niba hari uwo yari afitanye nawe ikibazo yakivuga kigakemurwa kuko nibyo nifuza kandi munyeretse ko yabanaga na bose ntawe abangamira ni nayo mpamvu turi kumwe'.

    Mu izina ry'ubuyobozi bwa Hotel Saint Andre Kabgayi, bwifatanije n'umuryango wagize ibyago bwagaragaje ko bubabajwe n'urupfu rwa Nkundineza wari umukiriya wakeneraga serivise za hoteli, ndetse bamuziho ubupfura kuko azwi nk'uwazanaga n'abandi agasabana mu rugwiro.

    Uhagarariye Hotel Saint Andre yagize ati:' Tubabajwe n'urupfu rwa nkundineza!, buriya  natwe twagize ibyago nkuko umuryango we wamubuze, ariko Imana yamukunze, reka dutegereze icyo inzego z'iperereza zizagaragaza kandi twongeye kubihanganisha, tubizeza ko tuzafatanya hakagaragara ukuri ku cyateye urupfu nk'uru!'. Akomeza yihanganisha abari inshuti ze ndetse n'umuryango we kandi yijeje umubyeyi we ko bazamuba hafi bakamufasha muri bimwe.

    Aho nyakwigendera yaguye.

    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abakurikiranwe n'ubugenzacyaha ku cyaba cyateye uru rupfu, dore ko kuva byamenyekana inzego zitandukanye zakomeje gufatanya ngo hamenywe ukuri ahakiri gukurikiranwa ibimenyetso by'ibanze mu iperereza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/26/ruhango-nkundineza-wasanzwe-mu-rwogeropiscine-yapfuye-yashyinguwe-mu-marira-menshi/

  • Nyagatare: Barindwi bafunzwe bakekwaho kwiba mudasobwa 45 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yemeza ko abantu barindwi (7) bamaze gutabwa muri yombi barimo bakekwaho kwiba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Nyagatare-Barindwi-bafunzwe-bakekwaho-kwiba-mudasobwa-45

  • Umugabo umaze imyaka 50 atazi amazi n'isabune ku mubiri we yapfuye ku myaka 94 #rwanda #RwOT

    Umuntu uba ukwa wenyine wiswe n'itangazamakuru 'umugabo usa nabi kurusha abandi ku isi' yapfuye ku myaka 94 nyuma y'amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo. Amou Haji yanze kwikoza amazi n'isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara.

    Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by'abaturage byo kugerageza kumusukura. Ibinyamakuru byaho, bivuga ko amaherezo mu mezi ashize Haji yananijwe n'igitutu cy'abantu akemera gukaraba.

    Ibiro ntaramakuru bya Iran, IRNA, bivuga ko nyuma yahise arwara, akaba yarapfuye ku cyumweru. Mu kiganiro yatanze muri 2014 ku kinyamakuru Tehran News, Haji yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z'ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k'amatafari yubakiwe n'abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah.

    Haji imbere y'inzu ntoya yubakiwe n'abantu mu mudugudu yari atuyemo.

    Icyo gihe yabwiye icyo kinyamakuru ko iyi mibereho idasanzwe yayitewe 'n'ihungabana mu ntekerezo' yagize akiri muto. Imyaka myinshi yo kudakaraba yatumye uruhu rwe ruhomaho 'igihu cy'imyanda' nk'uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n'amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.

    Haji nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bizwi ko ubwe nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe. Kugerageza kumukarabya, cyangwa kumuha amazi meza yo kunywa, byaramurakazaga, nk'uko IRNA ibivuga.

    Mu bizwi yakundaga harimo kunywa itabi.

    Kuba yaba ariwe muntu wamaze igihe kirekire atikojeje amazi kurusha abandi bamwe babigiyeho impaka. Mu 2009, havuzwe amakuru y'umugabo wo mu Buhinde icyo gihe byavugwaga ko amaze imyaka 35 adakaraba cyangwa ngo yoze amenyo. Amaherezo ye kuva icyo gihe ntabwo yamenyekane neza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/26/umugabo-umaze-imyaka-50-atazi-amazi-nisabune-ku-mubiri-we-yapfuye-ku-myaka-94/

  • Ya kamyo yabuze feri ku Kinamba yahitanye abana 3 bavukana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, 26 Ukwakira,nibwo abana 3 bavukana baguye mu mpanuka y'imodoka yahitanye abantu 6 ku Kinamba bazashyingurwa mu irimbi rya Rusororo, mu karere ka Gasabo.

    Aba bavandimwe bari bafite hagati y'imyaka 9-12 bapfiriye aho iyi mpanuka yabereye nk'uko byatangajwe n'umuryango wabo.

    Aba bana bapfuye ni Joseph Fruit, Herve Sikubwabo Shami, na Honore Racine Sikubwabo.

    Ku wa mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ni bwo aba bana bari bonyine mu muryango wabo bahitanwe n'iyi mpanuka nkuko umwe mu bagize umuryango wabo yabibwiye The New Times dukesha iyi nkuru.

    Yavuze ko abo bavandimwe batatu bari kumwe na nyirakuru igihe impanuka yabaga mu gihe uyu mukecuru yakomeretse bikabije.

    Ubwo bari bahagaze ahaparika bisi mu Kanogo, ikamyo yabuze feri yataye umuhanda wa Yamaha-Kinamba uherereye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, ahagana mu ma saa kumi n'imwe z'umugoroba, ihitana abantu 6 barimo n'aba bana.

    Umwe mu bagize umuryango w'aba bana yavuze ko aba bana bakundaga 'gukina' ndetse bari urumuri rw'umuryango kuko batangaga ibyishimo mu muryango.

    Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw'abantu batandatu,hamwe n'abandi benshi bakomeretse.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ya-kamyo-yabuze-feri-ku-kinamba-yahitanye-abana-3-bavukana

  • Umugabo umaze imyaka irenga 50 adakaraba yapfuye ku myaka 94 yisubiyeho #rwanda #RwOT

    Umuntu uba ukwa wenyine wiswe n'itangazamakuru 'umugabo usa nabi kurusha abandi ku isi' yapfuye ku myaka 94 nyuma y'amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo.

    Amou Haji yanze kwikoza amazi n'isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara.

    Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by'abaturage byo kugerageza kumusukura.

    Ibinyamakuru byaho bivuga ko amaherezo mu mezi ashize Haji yananijwe n'igitutu cy'abantu akemera gukaraba.

    Ibiro ntaramakuru bya Iran, IRNA, bivuga ko nyuma yahise arwara, akaba yarapfuye ku cyumweru.

    Mu kiganiro yatanze mu 2014 ku kinyamakuru Tehran News, Haji yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z'ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k'amatafari yubakiwe n'abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah.

    Icyo gihe yabwiye icyo kinyamakuru ko iyi mibereho idasanzwe yayitewe 'n'ihungabana mu ntekerezo' yagize akiri muto.

    Imyaka myinshi yo kudakaraba yatumye uruhu rwe ruhomaho 'igihu cy'imyanda' nk'uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n'amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.

    Haji bizwi ko ubwe nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe.

    Kugerageza kumukarabya, cyangwa kumuha amazi meza yo kunywa, byaramurakazaga, nk'uko IRNA ibivuga.

    Kuba yaba ariwe muntu wamaze igihe kirekire atikojeje amazi kurusha abandi bamwe babigiyeho impaka.

    Mu 2009, havuzwe amakuru y'umugabo wo mu Buhinde icyo gihe byavugwaga ko amaze imyaka 35 adakaraba cyangwa ngo yoze amenyo.

    Amaherezo ye kuva icyo gihe ntabwo yamenyekane neza.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-umaze-imyaka-irenga-50-adakaraba-yapfuye-ku-myaka-94-yisubiyeho

  • Miss Muyango na Clapton kibonge nibo bazayobo… – #rwanda #RwOT

    Iwacu Comedy Show ni igitaramo cyateguwe na Zuby Comedy igizwe na Sam ndetse na Seth, aba akaba ari abanyarwenya bakomeye mu gusetsa mu Rwanda.

    Seth aganira na inyaRwanda.com, yavuze ko impamvu bahisemo Muyango na Clapton kuyobora igitaramo cya Iwacu Comedy ari uko aba bombi ubushobozi bwo gushimisha abantu babubabonyemo, kandi ko bizeye neza ko abantu bazishima.

    Iwacu Comedy ni igitaramo kizagaragaramo abanyarwenya b'amazina azwi, ndetse banafatiye runini iki gisata cy'imyidagaduro.

    Miss Muyango azayobora igitamo cya Iwacu Comedy

    Usibye Miss Muyango na Clapton Kibonge, harimo umunyarwenya Mc Tricky uzaturuka muri Kenya ndetse na Kanyamukwego, Rusine, Fally Merci ndetse na Zuby Comedy bateguye iki gitaramo.

    Ni igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 6 Ugushyingo 2022 muri Camp Kigali, aho hazaba harimo abanyarwenya batandukanye ndetse bakomeye.

    Clapton azafatanya na Miss Muyango

    Clapton na Miss Muyango nibo bazayobora igitaramo cya Iwacu Comedy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122237/miss-muyango-na-clapton-kibonge-nibo-bazayobora-igitaramo-cya-iwacu-comedy-122237.html

  • Irushanwa rya Legacy Tournament ryagarutse mu… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatatu nibwo irushanwa rya Legacy Tournament 2022 ririmo gukinwa ku nshuro ya gatatu, agace karyo ka nyuma kari butangire gukinwa.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iri rushanwa ngarukamwaka ryatangiye, aho hakinnye amakipe y’imbere mu gihugu. Aya makipe yitwaye neza imbere mu gihugu yahise ashyirwa mu matsinda, agomba gutangira guhatana kuri uyu wa gatatu mu bagabo n’abagore.

    Uko amatsinda ateye.

    Mu bagabo itsinda rya mbere ririmo New Star yo mu Burundi, UGB ndetse na APR BBC. Mu itsinda rya kabiri, harimo REG BBC, Shoot 4 the stars na Espoir BBC.

    Mu bagore, itsinda rya mbere ririmo IPRC Huye, PJB yo muri Congo na REG WBBC. Mu itsinda rya kabiri, harimo The Hoops WBBC, Young stars yo mu Burundi na Wonderful yo muri Congo

    Mu mikino y’ibigo by’mashuri yisumbuye hazitabira ; CSA, IFAK, LDK na GHA. Mu basheshe akanguhe hazitabira; UGB, Techno yo mu Burundi, mu itsinda rya mbere, naho mu itsinda rya kabiri hakaba harimo; Gorillas stars na Bakolo yo muri Congo.

    Iri rushanwa ritegurwa n'ikipe ya UGB, ifatanyije n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Basketball (FERWABA), rikaba rigamije kwibuka nyakwigendera Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu bashinze ikipe ya UGB.

    Aba bagabo bibukwa, Shampiyona Aimable yahoze ari umyobozi w'ikigo cy'amashuli cya Lycée De Kigali (LDK), yanashinze kandi ikipe ya Basketball y'iki kigo akaba n'umuyobozi wayo, mu gihe Nizeyimana Jean de Dieu we yakinnye Basketball anaba umutoza mu makipe arimo na UGB BBC. Yatoje kandi LDK, KCBC n'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122236/irushanwa-rya-legacy-tournament-ryagarutse-mu-buryo-mpuzamahanga-122236.html

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yakajije imyitozo mbere y'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, arimo gutozwa n'umurwanyi wa MMA mbere yo kwerekeza mu gikombe cy'isi hamwe n'abandi bagore b'abakinnyi

    Georgina, ufite imyaka 28, arashaka kuzajya muri Qatar mu gikombe cy'isi ameze neza ndetse afite imyitozo ihagije aho azaba ashyigikiye umukunzi we Ronaldo.

    Uyu munyamideli ukomeye yahawe umurwanyi ukomeye wo mu mujyi wa Manchester,Lincoln Strong kugira ngo amutoza byisumbuyeho.

    Georgina yahaye amasomo yihariye n'uyu musore utoroshye wishushanyije cyane ku mubiri wamusanze mu nzu ya Cheshire asangiye na rutahizamu wa Man Utd Ronaldo hamwe n'abana babo.

    Georgina akunda cyane imyitozo ndetse kenshi akunze gushyira hanze amafoto ari muri Gym ndetse n'ayo ari kwitozanya na Cristiano Ronaldo.

    Strong yashyize hanze amashusho Georgina ari gutera amakofe n'imigeri mu myitozo bakoranye arangije yandikaho ati “Imyitozo hamwe na Georgina.ari agenda amera neza buri gihe.”

    Igikombe cy'isi cyo muri Qatar kizatangira mu kwezi gutaha,kizarebwa n'abarenga miliyari ku isi.




    Georgina ari gutozwa n'indwanyi ya MMA

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yakajije-imyitozo-yitegura-igikombe-cy-isi