
Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/sobanukirwa-byinshi-utari-uzi-ku-ntoryi

Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/sobanukirwa-byinshi-utari-uzi-ku-ntoryi
Hari ibintu byinshi umuntu ashobora gukora mu isura ye yo mu maso bigatuma ihinduka nabi, akaba yazana amabara mu maso cyangwa uruhu rwe rugahinduka uko rutari rusanzwe. Akenshi ibi umuntu abikora atabizi ko bimwangiriza isura kugeza atangiye kubona ibimenyetso.
Dore ibintu 5 byangiza isura buhoro buhoro:
1. Kumena ibiheri: Hari ubwo umuntu azana ibiheri binini cyangwa bitoya mu maso ugasanga abimenagura bitaranashaya akurikije ububabare aba yumva, ariko si byo kuko bizana inkovu z'umukara mu maso, ugasanga uruhu rusigaye rwarahinduye isura.Â
Ubundi urabireka bigashya ndetse bikanimena, cyeretse igihe wabibwiwe n'umuganga w'uruhu nabwo hari imiti runaka uri gukoresha.
2. Kogamo amasabune abonetse yose: Uruhu rwawe rugomba kugira isabune n'amavuta urumenyereza, ukirinda guhora uhindagura buri munsi, kugira ngo udatuma ruzana infections zitera uduheri duto tuza mu maso cyangwa ugasanga hagenda hikata imirongo.
3. Kumenya kwita ku ruhu bijyanye n'ibihe: Uruhu ruba rukeneye ko urwitaho cyane cyane mu maso ukurikije uko ibihe biba bimeze, ukamenya uko urinda uruhu rwawe mu gihe cy'izuba kuko hari nk'ubwo usanga umuntu yarabaye igikara mu gihe cy'izuba kuko atazi ko kugenda ku zuba ryinshi utitwikiriye bihindura uruhu.
4.Guhozamo amataratara: Iyo umuntu akunda kwambara amataratara (Lunettes) igihe cyose, usanga zarishushanyije mu maso he ku buryo aho zinyura hagaragara cyane maze yazikuramo ukabona yarahindutse.
5.Kunywa itabi: Ubusanzwe umuntu ukunda kunywa itabi cyane, aba yiyangiriza ubuzima,ndetse yangiza n'uturemangingo dufasha uruhu kumererwa neza. Ibi bikaba bigira ingaruka zikomeye zirimo no kurwara kanseri y'uruhu.
Ibi nibyo bintu umuntu ashobora gukora bikangiza isura ye, kandi mu buryo atari azi.Â
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122259/ibintu-5-ukora-bikakwangiriza-isura-utabizi-122259.html
Ku Cyumweru nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo hakorwemo iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.
Mu bantu bamaze gutabwa muri yombi harimo Mulindahabi Diogène usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali, ukurikirayweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Abandi ni Muhimpundu Vander Thomas wari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri IPRC na Uwantege Mediatrice ushinzwe ibikoresho, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.
Ni mu gihe uwitwa Jean Claude wari umukozi wari ushinzwe ububiko bw’ibikiresho na Ndayambaje Fortune wari umukozi wungirije ushinzwe imari, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko mu bantu 12 bamaze gufungwa, harimo abayobozi n’abakozi ba IPRC, abashizwe kurinda ikigo n’abacuruzi.
Dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri, ari nabwo buzayiregera urukiko.
Dr Murangira yasabye abantu bose bafite mu nshingano gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, kubyitaho.
Yakomeje ati “Buri muntu ufite ishingano zo gucunga umutungo arasabwa kuwucunga neza, akirinda kuwunyereza. Ubundi butumwa turabugenera abacuruzi bagura ibintu by’ibijurano babyita imari, turababwira ko ari inshingano zabo kumenya niba ibyo baguze byibwe cyagwa bitibwe, kuko kudashishoza havamo ingaruka zo gufungwa cyangwa se no gutakaza amafaranga uba watakaje kuri ibyo bintu ubigura.”
Mu bandi bafunzwe harimo Rukundo Tumukunde, Mugenzi Nepomuscene na Habinana Venuste baregwa icyaha cyo kunyereza umutungo. Ni mu gihe Yambabariye Eugene, Nzavugejo, Harerimana Daniel n’umucuruzi Manirafasha Alphonse, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.
Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo bihanwa n’itegegeko ryo kurwanya ruswa, riteganya igifungo kitari musi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutunga wanyerejwe.
Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoreshwa inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Icyaha cyo kiwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri, n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw.
Abinyujije mu ndirimbo ye 'Rurashonga’, umuhanzi nyarwanda Kitoto hari imiringo y’iyi ndirimbo yaririmbye ati 'urukundo burya ni nka bombo, isaza ishonga, urukundo rusaza nk’isabune, isaza ishonga.' Ibi ni byo byabaye kuri bamwe mu byamamare nyarwanda aho urukundo rwa bo n’abo bihebeye rwashaje nka bombo cyangwa nushaka ubyiite nk’isabune.
Uko ibyamamare bikurikiranwa mu kazi ka byo ka buri munsi yaba abakinnyi, abahanzi n’abandi ni na ko abakunzi ba byo bifuza no kumenya byinshi ku buzima bwa bo bwite, byagera mu nkuru z’urukundo bikaba akarusho.
Hari bamwe bakunda kugira ubuzima bwa bo ibanga cyane cyane ubuzima bw’urukundo ariko na none hari abadahisha amarangamutima ya bo ku bo bihebeye.
Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka kuri bamwe mu byamamare nyarwanda byagiye bivugwa cyane mu rukundo ariko na none ibyabo n’abakunzi ba bo ntibirangire neza, bikigarurira imitwe y’inkuru mu itangazamakuru, hari n’abatandukanye baramaze kugaragariza Abanyarwanda n’Isi yose ko bitegura gukora ubukwe.
The Trainer na Keza
Hashize ukwezi kumwe gusa Laurien Izere uzwi nka Trainer ukoresha imyitozo ngororamubiri atandukanye n’umukunzi we w’umunyamideli Keza Terisky ni nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka yari yamwambitse impeta ya fiançailles.
Yamwambitse impeta ya fiançailles nyuma y’iminsi mike bari bamaze baterana amagambo ndetse benshi bakeka ko batandukanye. Iyi couple yari imaze gukurikirwa na benshi baje kongera gushwana ndetse muri Nzeri 2022 bahitamo gutandukana burundu na YouTube Channel bari bahuriyeho bayishyira ku isoko.
Derek Sano na Sandra Teta
Couple ya Derek Sano umuhanzi wo mu itsinda Active na Sandra Teta Nyampinga wa SFB 2011, yigaruriye imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru kuva muri 2014 ubwo bemezaga ko bakundana kandi by’ukuri.
Bakomeje kuryoherwa n’urukundo kugeza muri 2015 ubwo banitabiraga irushanwa rya couple y’ibyamamare igaragara neza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa’s Most Stylish Couple).
Gusa urukundo rwa bo rwaje kurangira nabi muri 2016, rwaje kurangirira mu marira menshi, aho Sandara Teta wari umaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo yabenzwe na Derek aho atigeze amubwira icyo amuhoye.
Juno Kizigenza na Ariel Ways
Urukundo rw’abahanzi babiri Juno Kizigenza na Ariel Ways, rwavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’uburyo aba bahanzi bombi bari bakunzwe mu bihangano bya bo.
Muri 2021 Juno Kizigenza na Ariel Ways bakanyujijeho mu rukundo baravugwa biratinda bitewe n’uburyo buri umwe yagaragarizaga mugenzi we amarangamutima ye, bakomeje kwinjira mu mitwe y’abakunzi ba bo ahanini bitewe n’ibikorwa byabo birimo n’amashusho basomana yagiye hanze yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo bakoranye “Away”.
Mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.
Uku guterana amagambo ntibyarangiriye aho kuko buri umwe yasohoye indirimbo asa nubwira mugenzi we aho Juno yabanje ashyira hanze 'Urankunda' yasohotse muri Werurwe 2022, gusa yahakaniye ISIMBI ko yabwiraga Ariel ndetse ko batanakundanaga.
Ariel Ways yaje gusohora 'Good Luck' igaruka ku muhungu yakunze ndetse agakora buri kimwe gusa ibyabo ntibikunde aho yamufashe nk’umwana bituma umukobwa bamwita umwasama, ndetse yemereye ISIMBI ko umuhungu yabwiraga ari Juno Kizigenza, umusore yari yarahaye umutima we wose ariko akaza kumuhemukira. Hagiye hanze ubutumwa bwa Ariel yandikiranye na Juno amubwira ko yamubeshye ngo yagiye iwabo mu minsi mikuru kumbe ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we basohokanye,â¦
Riderman na Asinah
Benshi batunguwe no kumva inkuru y’umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yatandukanye n’umuhanzikazi Mukasine Asinah bari barakanyujijeho mu rukundo ahubwo yishakira Nadia.
Ni inde wari uzi ko urukundo rw’imyaka 8 rwashyirwaho akadomo maze Riderman akishakira Agasaro Nadia aho ubu bamaze no kwagura umuryango.
Muri 2008 ni bwo Riderman yahuye bwa mbere na Asinah, icyo gihe yarimo ategura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Rutenderi’, umubano w abo watangiye ubwo ndetse batangira no gukundana, urukundo rwa bo ntibaruhisha baza no kurushyira mu itangazamakuru.
Muri 2012 ni bwo uyu muraperi yahuye Nadia batangira kugirana umubano wihariye ariko Asinah atabizi. Urukundo rwe na Asinah rwaje kujyaho akadomo muri 2015 ubwo yateraga inda Nadia akemera kumushaka, ni mu gihe Asinah we yari yarabimusabye undi akabyanga.
Asinah kwakira ko yatandukanye na Riderman byaramuniye ari nabwo yahise yinjira mu buhanzi ndetse rimwe na rimwe akagenda yibasira uyu muraperi mu ndirimbo ze nk’iyo yasohoye 2019 yise 'F*ck You’.
Issa Bigirimana na Uwase Carine
Rutahizamu wa Espoir FC wakiniye amakipe arimo APR FC, Issa Bigirimana na we yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles muri 2019 amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.
Ni couple yavugishije benshi bitewe n’uburyo uyu mukobwa yaterewe ivi yambaye.
Muri Werurwe uyu mwaka, Issa Bigirimana yabwiye ISIMBI.RW ko batandukanye muri Kanama 2021 ni mu gihe ubukwe bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021. Gusa yirinze kuvuga icyo bapfuye.
Rwatubyaye Abdul na Hamida
Nta kwezi kurashira Rwatubyaye Abdul, myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni w’iyi kipe abwiye ISIMBI.RW ko yatandukanye n’umukunzi we uba muri Indonesia, Hamida.
Abdul akaba yaranyomoje ibyari byaratangajwe n’uyu mugore ko basezeranye imbere y’idini ya Islam, avuga ko icyabyeho ari ugukundana bisanzwe ndetse banateguye ubukwe ariko ubu bikaba ntabigihari kuko batandukanye.
Urukundo rwa bo rukaba rwari rwafashe intera aho buri umwe ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram yari yarashyizeho ko ari umugore wa Rwatubyaye, na Rwatubyaye yarashyizeho ko ari umugabo wa Hamida.
Kimenyi Yves na Didy d’Or
Inkuru y’urukundo rwa Kimenyi Yves, umunyezamu akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports n’umushabitsi Didy d’Or yatangiye kuvugwa cyane muri 2018 ubwo uyu munyezamu umukunzi we yari yamuherekeje mu itangwa ry’ibihembo ry’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-18.
Inkuru y’urukundo rwa bo yongeye kwigarurira imitwe y’inkuru muri 2019 ubwo Kimenyi Yves yanyuraga mu bihe bitoroshye, hagiye hanze amashusho ye yambaye ubusa.
Didy d’Or yahise afata iya mbere ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibihe umukunzi we arimo kunyuramo bitoroshye ariko na none atamuva iruhande azagumya kumukunda.
Hadaciye kabiri muri Kamena 2022 ni bwo byamenyekanye ko batandukanye burundu, ndetse Didy d’Or yagiye agaragara asa nusebya uyu munyezamu wafatiraga APR FC icyo gihe bitewe n’ibyamubayeho, benshi bakeka ko ari na we washyize hanze aya mashusho ndetse ko ari cyo yapfuye na Kimenyi Yves.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, mu mpera za 2019, Kimenyi Yves yavuze ko nta byinshi yavuga ariko impamvu nyamukuru ari uko hari ibyo batabashije kumvikana.
Nyuma y’iminsi mike Kimenyi Yves yagaragaye ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine bakiri kumwe kugeza ubu aho yanamubyariye imfura y’umuhungu.
Olivis na Miss Vanessa Raissa Uwase
Urukundo rwa Olivis wo mu itsinda rya Acitive ndetse na Vanessa Raissa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rwashyushye mu gihe gito ariko na none ruhita ruhora nk’isosi y’intama.
Muri Werurwe 2016 ni bwo uyu mukobwa yeruye ko ari mu rukundo n’uyu musore wo mu itsinda rya Active ryari rikunzwe mu ndirimbo nka 'Active Love’, 'Uzansaza’, 'Udukoryo Twinshi’ n’izindi.
Gusa nyuma y’amezi 3 yahise atangaza ko batandukanye kuko yasanze Olivis akiri umwana atabasha kumurera kandi na none atamutegereza ngo akure. Olivis na we mu kumusubiza yagize ati 'nta wita umwana uwo yambariye ukuri!' Yashakaga kuvuga ko atagakwiye kumwita umwana kandi bararyamanye.
U Budage bwahaye u Rwanda impano ya Miliyoni 98.1 z'amayero azifashishwa mu gihe cy'imyaka ibiri, mu kwagura no kwihutisha imishinga y'iterambere isanzwe iterwa inkunga n'Ubudage, irimo iyo kuzamura imibereho y'abakennye, kubungabunga ibidukikije n'iyindi.Â
Imishinga ishyizwe imbere ni uwo gufasha u Rwanda kwikorera inkingo n'imiti,  gufasha abaturage guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, kuzamura imibereho y'abaturage bakennye, guteza imbere amshuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri b'abahanga bize imyuga bazajya bahabwa buruse yo gukomereza amasomo mu Budage,
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uziell Ndagijimana, avuga ko u Budage ari umwe mu baterankunga bafasha igihugu mu buryo bufatika kuva myuka 60 ishize.
Ati ' Cyane cyane ko u Budage ntibutanga amafaranga gusa, bunatanga n'ubufasha mu rwego rwa tekinike, ni umwe mubaterankunga bafashije igihugu mu buryo bufatika kandi nanone mu nzego twihitiyemo. Uretse mu rwego rw'uburezi, mu rwego rwa tekinike harimo gufasha izindi nzego nko gufasha muri gahunda yacu yo kurwanya ubukene, guha imbaraga inzego z'ibanze, harimo ibijyanye n'ibidukikije.'
Dr. Thomas Kurz Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, yagaragaje kunyurwa n'uburyo inkunga baha u Rwanda ruyikoresha neza.
Yabwiye abanyamakuru ko yishimira imyaka 60 y'ubutwererane ishize hagati y'ibihumbi w'ibihugu byombi, kandi ko mubyo yifuriza u Rwanda ariko mu myaka 60 iri imbere, rwaba ari igihugu kidaterwa inkunga ahubwo nacyo cyabaza gifite ibini bihugu gitera inkunga.
Ati 'Twashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri, muri icyo gihe turifuza gutanga ubufasha bwacu kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Ubwo bufasha bwose twatanze mu myaka myinshi ishize hari gihe buzahagaragra kuko sintekereza ko tuzakomeza gutera inkunga u Rwanda mu myaka 60 iri imbere, kuko u Rwanda ahuwbo icyo gihe rwakabaye ari igihugu nacyo gitera inkunga abandi.'
Kubera intambara ya Ukraine yatumye ibiciro by'ibiribwa ku masoko bitumbagira bigatuma abaturage batihaza mu biribwa, u Budage bwemeye gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha u Rwanda kugoboka abakennye, bagirwaho ingaruka n'itumbagira ry'ibiciro.


Daniel Hakizimana
The post U Budage buzafasha u Rwanda kugoboka abaturage bakennye bazagirwaho ingaruka n'itumbagira ry'ibiciro  appeared first on FLASH RADIO&TV.
Abazi umuhanda wa Kamembe-Bugarama babonye imodoka nyinshi ziva i Bukavu zinjira mu Rwanda, zigakomeza inzira igana i Bugarama aho bongera bakambuka umupaka binjira muri RDC mu mujyi wa Uvira.
Uretse abantu ku giti cyabo banyura mu Rwanda, hari n’imirongo ya taxi zitwara abagenzi nazo zihanyura.
Kigali Today yagize amatsiko yo kumenya uko bikorwa kugira ngo Abanye-Congo batuye muri Congo bashaka kujya muri Congo babanze kunyura mu Rwanda, iganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anclet, wagize ati ” Mu mibanire myiza umuturanyi iyo agusabye serivisi urayimuha, kunyura mu Rwanda nibyo biborohera kurusha uko bakomeza inzira zo mu gihugu cyabo.”
Bisanzwe bizwi ko abaturage ba Congo batuye mu mujyi wa Goma bashaka kujya mu mujyi wa Bukavu, banyuze mu muhanda wo mu mu mujyi wa Gisenyi, bagafata uwa Kivu Belt uhuza Gisenyi na Kamembe, bakabona kwinjira mu mujyi wa Bukavu.
Icyakora abinjira mu Rwanda bagomba kuba bafite impapuro z’inzira ziterwaho kashi ku mupaka, nk’uko iyo binjiye mu mujyi wa Bukavu bateza kashi nk’abavuye mu Rwanda, kandi bahanyuze kubera gushaka inzira iborohereza.
Kasereka, Umunye-Congo ukunze kunyura inzira yo mu Rwanda ihuza Goma na Bukavu, avuga ko bishimira kunyura mu Rwanda kubera umuhanda mwiza.
Agira ati “Dushimira u Rwanda rutworohereza mu nzira zihuza imijyi yacu, ku muntu utinya amazi, kunyura mu Rwanda nibwo buryo bumworohera.”
Ku ruhande rwa Uvira na Bukavu abaturage bagenda ari umwe cyangwa babiri, basabwa urupapuro rw’inzira ariko ku bakoresha taxi ntibasabwa urwo rupapuro.
Abakoresha inzira yo bavuga ko bandikwa ku rutonde ruzwi rwemezwa n’umupaka ubakiriye, bakongera bagasohoka mu Rwanda nta hantu bahagaze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga agira ati 'Ntabwo bemerewe guhagarara no kuva mu modoka, kuko baba bari mu rugendo rutemerewe guhagarara (Transit)'.
N’ubwo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko atazi abagenzi banyura mu Rwanda ku munsi bava Bukavu bajya Uvira, cyangwa bava Uvira bajya Bukavu, atangaza ko ari imodoka nyinshi kuko nta saha ishira imodoka itwara abagenzi idatambutse.
Source : https://imirasire.com/?Bamwe-mu-banye-Congo-babasha-gutembera-mu-duce-tugize-igihugu-cyabo-babanje


Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/padiri-sebahire-emmanuel-yitabye-imana
M23 ivuga ko mu mirwano yubuye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ingabo za Leta ya Congo n’imitwe zifatanyije, irimo FDLR, zirasa zikoresheje intwaro zirasa kure, zikica abaturage.
M23 ivuga ko ibisasu biraswa 'mu duce igenzura' turimo Tshengerero, Kabindi, Bunagana-Premids-Kibaya, na Ntamugenga bimaza iminsi itanu yikurikiranya.
Ishinja ingabo za Congo kandi kurasa ku butaka bwa Uganda, ahitwa Kibaya.
Igira iti 'Uko kurasa kwateye imfu z’abantu, abantu benshi barakomeretse, harimo abagore n’abana, abandi bahunze ingo zabo ku bwinshi berekeza mu bihugu duturanye.'
M23 yagaragaje urutonde rw’abantu batanu bamenyekanye bapfuye, barimo uwitwa Ngabara Semasaka w’imyaka 50, akaba ari umugore wasize abana babiri, Gentil Bisige w’imyaka 20, Barageneka Kabutura Lowi, Barageneka Dieudonne, na Ntamamenero Bahunze.
Ingabo za Leta ya Congo, na FDLR, M23 ivuga ko zishyira intwaro zirasa kure ahantu hari ibikorwa remezo, nk’amashuri n’ibitaro mu rwego rwo 'kwikingiriza abaturage ngo zirinde ibyo bikoresho by’urugamba', bigatuma abaturage benshi bashobora kugwa mu mirwano.
Muri iri tangazo M23 isaba Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN, Volker Turk, gukoresha iperereza ryigenga kuri ibi birego.
Inyeshyamba zinavuga ko ingabo za Leta zanze ko hashyirwaho inzira yo gufasha abakomerekeye ku rugamba kujyanwa kwa muganga, bakaba baraheze ahitwa Ntamugenga, izi nyeshyamba ziheruka kwambura ingabo za Leta muri iyi mirwano.
Kuri uyu wa Kabiri hiriwe umutuzo mu duce twa Rubare, Kalegera, Gako, Katale, Biruma, Kazuba, Kanyabusoro na Ntamugenga.
Imirwano yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize imaze gutuma abaturage babaribwa mu bihumbi 34 bahunga ingo zabo.
Ni itangazo ryasohowe n’intumwa za rubanda zihagarariye Kivu y’Amajyaruguru, iryo tangazo Rwadatribune ifitiye kopi ni iryo kuwa 25 Ukwakira 2022,aho abo badepite bahaye ubutumwa Leta yabo ya Kinshasa ko igomba gusaba ingabo zikirukana Umutwe w’iterabwoba wa M23 bavuga ko ushigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.
Baragira bati : 'Turasaba ingabo za Leta yacu FARDC kwirukana M23 mu gihe cya vuba ndetse Bunagana ikabohozwa ,bitakunda hakazaba imyigaragambyo kugirango dukomeze kumvikanisha ijwi ryacu nyuma mu gihe byananirana tuzayoboka uruhande rwa M23,kuko ntayandi mahitamo.'
Intambara ihanganihije Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta imaze iminsi itanu yubuye muri teritwari ya Rutshuru.Iyi ntambara yateje guhuzagurika mu banyapolitiki ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ndetse n’abo mu nzego z’umutekano. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko agace ka Rubare na Kalengera nako kamaze kugwa mu maboko ya M23.