
Blog
-
Bakomeje gusaba ko ivuriro ry’ibanze bubakiwe rihindurwa Ikigo Nderabuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage b’Akagari ka Rutungo na Cyamunyana mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bivuriza ku Ivuriro rito rya Gakagati, bavuga ko hashize imyaka (…) -
Umugore yagiriye inama umugabo we ngo ashake undi mugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma yo gushakana bakamarana igihe kinini batarabyara, umugore wo muri Kenya witwa Nerimima Juma yabwiye umugabo we witwa Asanasi Mulingomusindi ngo (…)
-
RIB yatangiye iperereza ku murambo w’umugore wasanzwe umanitse mu ishyamba mu buryo bw’amayobera #rwanda #RwOT
Ni mu mudugudu wa Gihisi A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasama, mu karere ka Nyanza.
Abakora muri VUP bajya mu kazi ni bo babonye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko umanitse mu giti muri iryo shyamba,
Jean Claude Mayira wageze aho mu bambere yavuze ko nyakwigendera yari amanitse mu giti cya sipure, azirikishije igitenge mu ijosi, akenyeye ikindi, amaboko ye yaramanuye nta gikomere yari afite.
Ati 'Igiti yari amanutsemo n’uburyo aziritsemo, n’ishami amanitsemo ntabwo uwo mudamu yabasha kwiyuriza icyo giti ngo yinaganike hagati y’ishami, bigaragara ko ari umuntu waje aramuzirika, amunaganikamo.'
Umunyamahanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yavuze ko aya makuru bayamenye inzego bireba zikaba zatangiye gukora iperereza.
Ati 'RIB yatangiye gukora iperereza ku cyaba cyamwishe, niba ari abamwishe cyangwa yiyahuye ntabwo twabimenya kugeza ubu, kuko urebye uko ameze ntiwamenya icyateye urupfu rwe.'
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ari abaturage, ubuyobozi bose bahurizaga ko imyirondoro ya nyakwigendera itaramenyekana, nubwo hari abantu benshi hari habuzemo umuzi.
Hari amakuru avuga ko ibimenyetso bigaragaza ko uwo mugore yari amaze iminsi mike cyane abyaye.
Ivomo:Umuseke
-
Twitter izajya yishyuza amadorari $8 abayikoresha bashaka 'blue tick' #rwanda #RwOT
Elon Musk yavuze ko Twitter izajya yishyuza amadorari $8 (8,000Frw) abayikoresha bashaka 'blue tick' ku mazina yabo agaragaza ko konti zabo ari ntakemangwa.Â
Nk'imwe mu mpinduka nyuma y'uko aguze uru rubuga nkoranyambaga kuri miliyari $44, Musk yavuze ko ari 'ingenzi kunesha 'ubushukanyi''.
Akamenyetso ka 'blue tick' imbere y'izina ry'ukoresha Twitter â” ubundi k'abantu bazwi cyane â” ubusanzwe gatangirwa ubuntu.
Abanenga igikorwa cya Musk bavuga ko kukishyuza bishobora kugora kumenya neza abo kwizerwa amakuru avuyeho.
Elon Musk, umuntu ukize kurusha abandi ku isi, avuga ko abishyuye bashobora kujya bahabwa iya mbere mu gusubiza no gushakisha, kandi bakabona icya kabiri cy'amatangazo yamamaza.
Yanditse kuri Twitter ati: 'Ingufu kuri rubanda! Ubururu kuri $8 ku kwezi', aha yanengaga ko uburyo busanzwe bwa 'blue tick' ari nk'ubwo 'mu gihe cy'abahinza na rubanda'.
Uburyo Twitter yakoreshaga ku bahabwa 'blue tick' bwarimo inyandiko ngufi yo kuzuza, kandi bwaragenewe abantu bashobora kwibasirwa no kwiyitirirwa n'abandi, nk'ibyamamare, abanyapolitiki n'abanyamakuru.

Iyi kompanyi yazanye ubu buryo mu 2009, nyuma y'ibirego biyishinja kudakora ibihagije ngo irwanye konti z'abiyita abo batari bo.
Gusa Musk yugarijwe n'ikibazo cyo kuvugurura 'business' ya Twitter, itaratangaje inyungu yagize mu myaka myinshi ishize.
Yavuze ko ashaka kugabanya kuba Twitter itungwa no kwamamaza, nubwo bwose kompanyi zimwe zagaragaje impungenge zo kwamamaza kuri uru rubuga mu gihe rufitwe nawe.
General Motors â” kompanyi y'imodoka yo muri Amerika mukeba wa Tesla ya Elon Musk â” mu cyumweru gishize yavuze ko ibaye ihagaritse kwamamaza kuri Twitter.
Hagati aho, izindi kompanyi nini nazo zabaye zihagaritse bucece kwamamaza kuri Twitter mu gihe zitegereje kureba uko impinduka Musk azanye zigenda, nk'uko umwe mu baguzi muri kompanyi zamamaza yabibwiye BBC.
Kuwa mbere, imwe muri kompanyi nini zamamaza ku isi, IPG, yagiriye inama abakiriya bayo guhagarika kwamamaza kuri Twitter mu cyumweru kimwe, ivuga ko hakenewe umucyo ku migambi mishya ya Twitter.
IGP ihabwa miliyari z'amadorari buri mwaka, na kompanyi zikomeye ku isi, kugira ngo izikorere ibikorwa byo kwamamaza.
Kwishyuza 'blue tick' byateje sakwe sakwe nyuma y'uko amakuru y'ibanze kuri byo yari yavuze ko igiciro cyayo gishobora kuba $20 (20,000Frw) ku kwezi.
Benshi kuri urwo rubuga basubiyemo ahubwo ibyanditswe n'umwanditsi Stephen King, wasubije kuri izi mpinduka ko ahubwo Twitter 'ikwiye kunyishyura'.
Musk yasubije King ati, 'Tugomba kwishyura 'factures' mu buryo runaka!'
@BBC
The post Twitter izajya yishyuza amadorari $8 abayikoresha bashaka 'blue tick' appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/11/02/twitter-izajya-yishyuza-amadorari-8-abayikoresha-bashaka-blue-tick/
-
'iAccelerator’ igiye kongera gutera inkunga imishinga y’urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, hatangijwe ikiciro cya gatanu cy’irushanwa rya iAccelerator, rigamije gufasha imishinga y’urubyiruko, yo guhanga (…)
-
Ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wemeye gukinira Amavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Biravugwa rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero Gonzalez yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Jon Bakero afite imyaka 25 akaba akinira ikipe ya Pontevedra mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.
Ni umuhungu kandi wa José Maria Bakera wakiniye FC Barcelona akaba inshuti magara ya perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ari we na we wagize uruhare ngo abe yaza gukinira u Rwanda nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI abivuga. Uyu Marira Bakero aheruka mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.
Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu mukinnyi azakinira u Rwanda umukino wa mbere muri uku kwezi ubwo u Rwanda ruzaba rukina umukino wa gicuti na Sudani, ni mu gihe azaba yabonye ibyangombwa ariko.
Akaba yiyongereye kuri Gerard Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire we wamaze gukina umukino we wa mbere mu Mavubi.
Bakero wifuzwa kugira ngo afashe Amavubi kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Toronto Fc, Phoenix Rising FC ndetse na Slavia Sofia yo muri Bulgaria.
Jon Bakero González bivugwa ko yemeye gukinira AmavubiSource : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-kuri-rutahizamu-mushya-wemeye-gukinira-amavubi-amafoto
-
Perezida Kagame yakiriye Peter Gerber uyobora Brussels Airlines #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yakiriye Peter Gerber Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, Kompanyi y’indege yo mu Bubiligi, na (…)
-
Amerika yasabye M23 ikintu idakozwa yanahakaniye amahanga #rwanda #RwOT
M23 imaze gufata igice cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo Rutshuru – umujyi mukuru w’iyi teritwari – Kiwanja ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace.
Itangazo ry’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika rivuga ko icyo gihugu 'cyamagana bikomeye kubura imirwano kwa M23' yateye 'imfu n’inkomere z’abasivile n’abandi benshi bagahunga bushya.'
BBC yagerageje kuvugana na M23 kubyo leta ya Washington isaba ariko ntibyashoboka kugeza iyi nkuru itangajwe.
Gusa umutwe wa M23 wagiye usubiramo ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira.
Leta ya Kinshasa, yita M23 umutwe w’iterabwoba, yahakanye ko nta biganiro izagirana n’uyu mutwe.
Mu mirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yigaruriye ibindi bice muri teritwari ya Rutshuru yirukanye ingabo za leta.
Ibi byashyize ku gitutu umujyi wa Goma usa n’aho ubu ariwo ugiye kugarizwa n’izi nyeshyamba.
Amerika isaba 'abo bireba bose mu karere guhagarika guha ubufasha ubwo aribwo bwose M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro itari iya leta'.
Leta y’u Rwanda ishinjwa n’iya DR Congo ko ariyo irimo gufasha umutwe wa M23, ndetse kwigira imbere kwa M23 kongeye guteza umwuka mubi kurushaho hagati ya Kigali na Kinshasa.
U Rwanda ruhakana ibirego by’uko rufasha M23. Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yumvikanye kuri televiziyo y’u Rwanda avuga ko ikibazo cya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo byerekana 'ko leta ya Congo inanirwa gukemura ibibazo biyireba ikabyegeka ku Rwanda'.
Mu itangazo ryayo, leta ya Amerika ivuga ko ihangayikishijwe no 'kwiyongera kw’amagambo y’urwango' igasaba ko ibi bihagarara.
Leta ya Amerika ivuga ko ishyigikiye ibikorwa birimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu kwezi kwa Kanama (8) uyu mwaka Antony Blinken ukuriye ububanyi n’amahanga bwa Amerika yagiye i Kinshasa n’i Kigali aho yabonanye na ba perezida b’ibi bihugu nyuma akabwira abanyamakuru ko bombi yabahaye ubutumwa bumwe.
Blinken yavuze ko yabwiye ba perezida Kagame na Tshisekedi ko 'gushyigikira cyangwa gukorana n’umutwe witwaje intwaro uwariwo wose mu burasirazuba bwa Congo bishyira mu kaga abahatuye n’umutekano w’akarere”
-
Congo yateguje igitero ku Rwanda inatega iminsi Abanyarwanda #rwanda #RwOT
Patrick Muyaya yakomeje agira ati”u Rwanda rwahisemo nabi kuko intambara rwashoje ku Gihugu cyacu igiye kuruhindukirira n’abaturage barwo, aho gukomeza kwihisha inyuma y’inyeshyamba za M23”
Uyu muvugizi wa Guverinoma ya DRC, yavuze ko kwirukana Ambasaderi Vincent Karega ari ikimenyetso ko umubano wa Congo n’u Rwanda, wajemo impinduka ku rundi rwego.
Yagize ati 'Kuba Karega yagiye hari byinshi byahinduye kuko yafashaga guhuza Ibihugu byombi guhererekanya amakuru. Kuba atagihari rero bifite ubutumwa bitanga.'
Patrick Muyaya yavuze ko imyitwarire ya Ambasaderi Vincent Karega na Guverinoma y’u Rwanda, idatanga icyizere cy’amahoro.
Ati 'Ubutumwa bwa Ambasaderi ni uguteza imbere no gusigasira umubano hagati y’Ibihugu bibiri, bityo rero iyo hari ibibazo, n’izo nshingano ziba zidahari.'
Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi ngo yakomeje kugaragaza ubushake bw’inzira za dipolomasi.
Ati 'Ariko umwuka uhari ugaragaza ko u Rwanda rutifuza inzira z’amahoro, ni yo mpamvu twakoze ayo mahitamo.'
Yakomeje agira ati 'Inzira y’imirwano n’intambara bahisemo igiye kubahindukirana hamwe n’abaturage babo bose.'
Patrick Muyaya wakomeje avuga ko u Rwanda ruzababazwa n’ibyo rwatangije, yagize ati 'Ndakeka igihe kigeze ngo dushyire iherezo kuri iyi myitwarire.'
Uyu muvugizi wa Congo Kinshasa, yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko inzira z’ibiganiro na dipolomasi ari zo zikwiye gukoreshwa mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo mu gihe Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi yavuze inshuro nyinhsi ko izi nzira nizanga ntakizabuza gukoresha inzira y’intambara.
Perezida Paul Kagame kandi yaboneyeho kwibutsa ko imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Nairobi n’i Luanda ndetse n’inama zatanzwe n’imiryango mpuzamahanga, zatanga umusaruro ushimishije.
Umukuru w’Igihugu kandi ntiyahwemye gusaba ko hakubahirizwa amasezerano yose y’amahoro, yanatangaje ko Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022, yagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ku muti w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.
-
Nyagatare : Yashutswe n’Umugabo we ngo bagurishe inzu, ahita ayishakiramo undi mugore #rwanda #RwOT
Amakuru atangwa na Nyirabavandimwe Vestine, avuga ko hashize imyaka itandatu abana n’umugabo we, bari barasezeranye imbere y’amategeko.
Uyu mugore atanga ubuhamya bw’uko mu gihe bari bamaranye umugabo we yagiye umuca inyuma, kugeza ubwo amutekeye umutwe ngo bave mu nzu babagamo kugira ngo bayikodeshe, bakimara kuyivamo ahita amuharika.
Ati 'Atangira kujya azana abagore b’inshoreke mu nzu, ndetse bamwe akajya abasambanyiriza mu rutoki nkamufata akiruka, nabibwira umukuru w’umudugudu akambwira ngo ntabwo wamufashe. Maze kumufatira mu nzu ku buriri nagiye guhamagara umukuru w’umudugudu ngo aze arebe ibyo umugabo wanjye ari gukora, arambaza ngo ese uwo mugore ubasanganye ni inde ? Ndamubwira nti musanganye n’umugore witwa Nyirabizimana Felesita.'
Yakomeje agira ati 'Njye twabanaga muri iriya nzu y’epfo ku muhanda, arangije arambwira ngo reka twubake indi nzu iyi turimo tuzabe tuyikodesha baduhe amafaranga. Ubwo twaratangiye twubaka inzu tumaze kuyuzuza ikiri ibitafari nta n’umucanga uteyeho umugabo aravuga ngo twimuke baduhe amafaranga y’ubukode bw’iyi nzu turimo. Ubwo twahise tuzamuka tugeze aha tuhamaze iminsi 3, ahita asubira inyuma ajya kurongorera umugore muri iriya nzu aramukunda na nubu baracyari kumwe.'
Umugabo w’uyu mugore avuga ko atamuharitse, ahubwo ko yahisemo kwibana nyuma yuko bari bamaze gutandukana mu mategeko.
Uwo mugore ngo yashakaga kumurira imitungo yari yashakanye na nyakwigendera, kubera ko uyu mugore n’ubundi ari uwa kabiri.
Ati 'Amaze kubona ko dusezeranye yateje imvururu mu rugo biracika, ku buryo byazanye n’abadepite. Umygore ati njye ndashaka ko uyu mugabo dutandukana, tukagabana ibintu nkagenda.'
Umugore bivugwa ko ari inshoreke y’uyu mugabo yemeza ko atigeze yambura murumuna we umugabo, kuko n’ubusanwe yifitiye undi mugabo.
Ati 'Njye ntabwo uriya muntu twigeze dusambana uwo ni Muramu wanjye. Umugabo yarantaye aragenda ashaka abagore amaze kugira 6. Muramu wanjye ikintu yamfashije ni uko yampaye imirima mpinga nkatunga abana banjye, ntabwo ari umugabo wanjye ni muramu wanjye.'
Ku ruhande rw’abatunyi baragaraza ko ari amakimbirane mu miryango, ndetse ko ashingiye ku buharike.
Aba barasaba ko uyu mugore arenganurwa, kuko bishobora no kuba bibi mu gihe byaba bidakemutse.
Umwe ati 'Hagiye habaho n’ihohoterwa yahura n’uwo mukeba we akanamukubita. Yigeze kujya amukubitira no mu ruhame.'
Undi ati 'Nyagatare yaraturembeje nta butabera, abantu bararengana byagera ku ndaya zihari zose zaraturembeje. Nanjye ubwanjye yatwaye umugabo bajya Tanzania bamaranye imyaka 5.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari ka Kamagiri, Bwana Nshimiyimana Theogene Belizelius, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko bagerageje kugikemura bikananirana, kugeza aho biyambaje inkiko.
Ati 'Yakagombye kuba uyu munsi wa none hari imitungo bajyanye umugabo arimo arayigabiza.ariko imitungo yarayimusanganye asanga afite abana bakuru ⦠uyu munsi wa none yarajuriye mu rukiko rwisumbuye.'
Kugeza ubu imiryango yombi ikomeje kurebana ay’ingwe, kugeza naho aho umwe aciye asiga ahangishije undi.
Ni mu gihe abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi gukurikirana ubuharike mu miryango, kuko buri mu bituma ingo zihorana amakimbirane ashobora no kubageza ku bwicanyi.
Ivomo:Flash.rw