Blog

  • Gen Kabarebe yasubije abikanga intambara hagati y’u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Gen Kabarebe yagejeje ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rurwana intambara zisobanutse.

    Ati 'Kuriya kwigaragambya ko ku mipaka, ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye ngo ibyo bibe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara….

    Intamabra utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane, wajya mu ntambara kurwana n’umusazi ? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.'

    Yavuze ko u Rwanda rutapfa guhubuka ngo 'umuntu yateye ibuye, ngo yatwitse idarapo'.

    Ati 'U Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara zirengera igihugu , ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge ntabwo ari byo.'

    Gen Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda indangagaciro zaranze Inkotanyi ku rugamba, ndetse ababwira ko u Rwanda rw’ubu ruri mu maboko yabo.

    Yagize ati 'Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n’ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo, bityo rero buri gihugu gifate agapande.'

    Kabarebe yavuze ko ibyo bitekerezo byari bihari byahise biba umukoro RPF-Inkotanyi wo kongera kugarura igihugu, no kugicungira umutekano, no kongera kucyubaka no kugiha imbaraga igihugu gikwiye, ndetse yemeza ko byakozwe.

    Yagize ati 'Aho cyavuye ni aho, aho kigeze murahabona ni mwe mugomba kuzuza kugeza ku gihugu cyifuzwa, kandi giteye imbere, cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n’aho tugeze.'

    Yakomeje agira ati 'Nta mpamvu n’imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa igihugu giteye imbere muri aka karere, kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose, biri mu maboko yanyu.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Kabarebe-yasubije-abikanga-intambara-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo

  • Kamonyi: Minisitiri Mukeshimana yasabye abahinzi ba Koperative COAMILEKA kuba intangarugero #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Mukeshimana Gerardine yifatanyije n'abahinzi bakorera ubuhinzi muri Koperative ya COAMILEKA. Ba bagaye ibigori banashyiramo ifumbire bahawe na Leta ku buntu. Yabasabye gukomeza kuba intangarugero mu buhinzi n'ubworozi, bagakomeza gukora ubuhinzi buhindura ubuzima bwabo n'imiryango yabo.

    Ibi, Minisitiri Mukeshimana yabigarutseho mu muganda wo kwifatanya n'abo bahinzi mu buhinzi bakorera mu gishanga cya Gikoro kiri kuri Hegitari 86 kibarizwa hagati y'imirenge ya Karama, Gacurabwenge na Rukoma ho mu karere ka Kamonyi.

    Yagize ati' Turabagaye ndetse tunateye ifumbire ya DAP na URE kuri ibi bigori. Mukomeze kuba intangarugero mu buhinzi n'ubworozi mukora kuko muzwiho kuba intangarugero, ariko mukomeze guharanira ko mwabona umusaruro mwinshi wabafasha kwiteza imbere. Mugomba no kugira intego nziza kuko Leta yabunganiye kubera ubushobozi buke tuziko mufite'. Akomeza yibutsa abahinzi ko umurimo w'Ubuhinzi ukozwe neza watunga benshi.

    Umuhinzi Mukundente Devotha, yabwiye intyoza.com ko bashimira Leta y'u Rwanda yabahaye ifumbire yo kwifashisha. Ahamya ko iyo Leta itaza kubatekerezaho bari bamaze kwiheba ko umusaruro utazaboneka neza.

    Yagize ati' Rwose turashima Leta yadufashije ikaduha ifumbire yo gushyira mu bihingwa byacu kuko intege zacu zararangiye kubera ubukene. Nibura ukwiheba kwacu kuragabanutse nubwo imvura yabuze bikaba byagabanya umusaruro wacu'.

    Rubayita, yagize ati' Twagize impungenge bitewe n'izuba ryabaye ryinshi ariko nubwo twebwe tubona amazi hano hari abandi bakwiye kwitabwaho kuko bagira ibishanga bitagira amazi menshi, ahubwo usanga bo igishanga cyumye kandi nawe urebye reba n'aha dufite amazi hari ibice usanga byarumye! Wenda aka gafumbire karaza kudufasha bihembuke tugire intege zo kubivomerera dukoresheje amabasi n'ibindi bitewe n'aho dukura amazi'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko abahinzi bakwiye gukora bagamije gukomeza kwiteza imbere, bagafasha Igihugu gukomeza guhangana n'ibihe by'amapfa, aho usanga abaturage batabasha kweza nkuko biba bisanzwe mu gihe cy'imvura.

    Muri aka karere, habarurwa hegitari zisaga 1362 zihujwe mu bishanga. Izigera kuri 800 nizo zishobora kubona amazi zikavomererwa, ariko hakaba izigera kuri 562 zizagira amapfa kubera amazi macye adashobora guhaza ibihingwa bihahinze.

    Nubwo aba Bahinzi bavuga ibi, hari abandi baturage bemeza ko uburyo bwo kuvomerera ibihingwa biri mu bishanga bibagora. Basaba ko haboneka ubundi buryo bwo kuvomerera ndetse hagatekerezwa n'uko inkuka z'ibyo bishanga byakwitabwaho hagamijwe kongera umusaruro.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/03/kamonyi-minisitiri-mukeshimana-yasabye-abahinzi-ba-koperative-coamileka-kuba-intangarugero/

  • Agasembuye kandagaje Mukerarugendo w' Umwongereza ashaka kurwana na polisi yambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Umukerarugendo w'Umwongereza wari wasinze cyane yisanze yambaye ubusa ku mucanga wo muri Thailand nyuma yo kwizihiza umunsi w'amavuko bagenzi be bakamusiga.

    Uyu mugabo yafashwe amashusho abwira abapolisi ko atibuka ibyabaye mu minsi ibiri yari ishize.

    Uyu mugabo ukomoka mu gace ka Epsom, muri Surrey,mu Bwongereza ngo yanyoye inzoga n'urumogi [remewe mu gihugu cya Thailand] ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 30 ku ya 28 Ukwakira.Uyu kandi yabwiye aba bapolisi ko hari n'ubukwe yari yajemo muri iki gihugu.

    Abaturage bo ku kirwa cya Koh Samui batunguwe no kubonye bukeye bwaho agenda agwirirana yambaye ubusa buri buri ku mucanga,anaririmba 'indirimbo z'abafana b'umupira w'amaguru'.

    Bamwe batangaye ubwo yinjiraga mu nyanja hanyuma akoga akagera kure y'inkombe.

    Abarobyi b'abagiraneza bagerageje gufasha uyu mwongereza wari wenda kurohama, bivugwa ko yanabashoyemo amahane.

    Bavuga ko yavugije induru ngo 'mugende muhure n'Imana' anagerageza kubakurura abajyana mu nyanja.

    Abapolisi bari bumiwe bahageze bakururira uwo mugabo ku nkombe ariko ahagarara yambaye ubusa ku mucanga yigaragambya, avuga ko ashaka gutekereza cyane [meditation].

    Amashusho yafashwe n'abenegihugu yerekana abapolisi bazana uyu mugabo w'Umwongereza ku nkombe, hanyuma avugana n'umusemuzi.

    Umusemuzi yamubwiye ati'Yego ndabyumva, ariko mu by'ukuri ntabwo ari igihe gikwiye cyabyo.Ufite [arabara] abapolisi 12 hamwe nawe.

    Uyu mugabo yamusubiza ati: 'Oya, ntabwo ndasubira inyuma. Reka mpangayikishijwe no gusubira inyuma reka nduhuke. Naje hano mu bukwe.”

    Amaherezo abapolisi bajyanye uyu mwongereza kuri sitasiyo yo hafi aho aho yapimwe ibiyobyabwenge,bakamurekura.

    Uyu mugabo w'Umwongereza yaciwe amande kubera imyitwarire idahwitse mu ruhame ariko azemererwa gusubira mu Bwongereza igihe ikiruhuko cye kizaba kirangiye.

    Muri hoteri ye habonetse udupaki twinshi tw'urumogi ariko abapolisi ntibazamukurikirana kuribyo kuko ruherutse kwemerwa mu gihugu.

    Umurobyi warokoye uyu mugabo yambaye ubusa nawe yavuze ko atazamurega kuko ngo ibyo yakoze yabitewe n'inzoga kandi ngo ashobora kuba ari umuntu mwiza ubusanzwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/agasembuye-kandagaje-mukerarugendo-w-umwongereza-ashaka-kurwana-na-polisi

  • RIB yafunze abayobozi babiri bo muri Komite Olempike #rwanda #RwOT

    Abayobozi babiri muri Komite Olempike batawe muri yombi Bakekwaho kohereza muri misiyo mu Bwongereza abashuti babo bitiriwe abo batari bo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa by'ibihimbano.

    Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, abafunzwe ni Mukundiyukuri Jean de Dieu usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y'u Rwanda na Mugisha Jean Jacques ushizwe porogaramu za Commonwealth n'abakinnyi b'imikinongororamubiri.

    Murangira yatangaje ko aba bombi batawe muri yombi ku ya 1 Ugushyingo, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Nk'uko RIB ibitangaza, aba bombi bakekwaho ibyaha bibiri birimo inyandiko mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku gutonesha, ubucuti, cyangwa icyenewabo.

    Byongeye kandi, yatangaje ko ku ya 10 Ukwakira, RIB yakiriye ibirego bombi bahita batangira gukorwaho iperereza.

    Murangira yagize ati: “Ibi byaha bikekwa kuba byarakozwe mu gihe cyo gutegura ikipe y'u Rwanda yagombaga kwitabira imikino ya Commonwealth yabaye kuva ku ya 28 Nyakanga kugeza 8 Kanama uyu mwaka.”

    Mbere, bakorwagaho iperereza badafunzwe.

    Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamenye ko komite nyobozi yabanje kubahagarika ukwezi kumwe kuva ku ya 29 Nzeri kugeza ku ya 29 Ukwakira, nyuma yo kubona ko aba bombi basabye viza ku bantu barindwi batari muri delegasiyo kugira ngo bajye i Birmingham muri iriya mikino binyuze muri komite olempike nta n'umwe babimenyesheje mu bagize komite nyobozi.

    Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-abayobozi-babiri-bo-muri-komite-olimpike

  • Abakobwa 2 bihariye 35.5%: Menya abahanzi 30… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2022 ku isaha ya saa mbiri, nibwo hasojwe icyiciro cyari gihatanyemo abagera kuri 50 hasigara 30, nabo bazavamo 10 bazahatana mu cyiciro cya nyuma.

    Abakobwa babiri bakaba aribo bihariye umusaruro munini w'abatoye, abo bakaba ari Umuhoza Clarisse wagize amajwi menshi angana na 18.24% na Gwizimpundu Aimée chartine (Gwiza) wamukurikiye wihariye 17.35%.

    Aba uko ari babiri nk'uko byari byatangajwe hatangira amatora, bakaba bahise bagera kuri finale ni mu gihe abandi 28 basigaye bategerejwe mu yandi marushanwa azasiga 8 babasanze mu cyiciro cya nyuma.

    Abo 28 bakaba ari Rukundo Ishimwe Kevin, Byukusenge Malachi, Niyonsaba Daniel (Legacy), Irakoze Ange Regis (Rex Bigwi), Niwemugore Natete Nasila (NatyChivah), Teyamo, Niyomubyeyi Cadette (Nicah), Uwineza Alice, Ufitinema Daniel, Bizimana Olivier (Oli Bizi).

    Hari kandi, Manzi Handsome (McCall), Muhamiriza Charles, Benie Hunter, Nkundimana Olivier, Tuyikundire Jean François, Twins (Kesha&Jose Dayna), Haguma Deborah, Gaudence Nikie, Nambajimana Innocent (Prince), Hagenimana Jean Paul (Boskira), Uwiringiyimana Alexis (Zad Boy), Tuyishime Emmanuel (EMA LION), Lenny Silver, Rutayisire Jean Pierre (Jay Pason), Jabo Clever, Riziki Etienne, Ingabire Claudine na Eligaby.

    Amarushanwa ya One Nyota Music Competitition 2022 akaba yarafunguwe kuwa 05 Nzeri 2022, hatangira kwiyandikisha abahanzi batandukanye mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira 2022, ubwo hasozwaga igikorwa cyo kwiyandikisha hari hamaze kwiyandikisha 214.

    Amajonjora yabaye kuwa 14 Ukwakira 2022 abera kuri Elite Music School yitabiriwe na mirongo 85 bakuwemo 50, nyuma y'uko buri umwe anyuze imbere y'akanama nkemurampaka aririmba.

    Wakurikirana uko irushanwa rizakomeza rigenda unyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Youtube

    KANDA HANO UREBE UKO AMAJONJORA YEGENZE

    “>

    KANDA HANO UREBE UKO ABAHATANYE BAKURIKIRANYE MU MAJWI

    Umuhoza Clarisse waririmbye indirimbo ya gakondo yatumye akomeza ni we wasoje ayoboye abandi mu matoraGwiza ni we wakomeje kuyobora abandi mu matora kugera ku munsi wa nyuma aho yarushijwe ubwo yahatanaga mu majanjora yaririmbye indirimbo ya Yvan Buravan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122486/abakobwa-2-bihariye-355-menya-abahanzi-30-bakomeje-muri-one-nyota-music-122486.html

  • Airtel Money na MISIC batangije imikoranire i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022 nibwo ibigo byombi byatangije imikoranire ku mugaragaro, mu muhango wabereye ku Cyicaro cya Airtel Rwanda i Kigali ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama.

    Mu gihe mu Rwanda habarirwa abantu bagera ku bihumbi 40 bishyura Serivisi za Parikingi buri munsi, ubu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho bwatangiye gukoreshwa n’abafite umurongo wa Airtel, aho bakanda *799# bagakurikiza amabwiriza.

    Ubu buryo buzajya bugaragariza umuntu amafaranga yishyuye n’ayo asigayemo, ndetse butange umusoro kuri Serivisi ako kanya, bitandukanye n’uko Umukiliya yabaga yishyuye abakozi ba MISIC mu ntoki.

    Rukundo Willy ushinzwe itumanaho no guhuza Koperative ya MISIC n’abo ikorera, yavuze ko uretse guteza imbere uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, bashyizeho uburyo bworohereza abakiliya benshi ba Airtel Rwanda batajyaga babona uko bishyura hakoreshejwe Telephone.

    Yagize ati “Airtel Money iratwunganira ngo tuve mu kugendana amafaranga mu ntoki, umuntu ashobore kwishyura akoresheje uburyo bworoshye cyane bw’ikorabuhanga, ukishyura Amahoro ukanakomeza kubaka igihugu.”

    “Abafatabuguzi ba Airtel ntitwari twarabashyiriyeho uburyo bwo kwishyura kandi ni benshi, byasaga n'aho twabateye imbogamizi, Iyo mbogamizi niyo dukuyeho mu bufatanye na Airtel Money.”

    Rukundo Willy ushinzwe itumanaho muri MISIC asobanura imikorere yayo

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Gaga Jean Claude yavuze ko basanze ari ngombwa ko hajyaho iyi mikoranire na MISIC mu rwego rwo korohereza Abakiliya ba Airtel kwishyura Parikingi.

    Yagize ati “Ni uburyo bwo korohereza abafatabuguzi bacu kuba bakwishyura Parikingi. Muri iki gihe inote n’ibiceri biri kugabanuka cyane, uburyo bugezweho ni ukwishyura ‘Cashless’ twasanze ari ngombwa. Ku munsi hari abantu barenga ibihumbi 40 bishyura Parikingi, byumvikana ko ari umubare munini utakwirengagiza.”

    Yashimangiye kandi ko kwishyura Parikingi hakoreshejwe Airtel Money ari uburyo bwo kurinda amafaranga kuzimira, ati “Iyo ugendana amafaranga mu mufuka agatakara undi muntu arayatwara ariko iyo ari kuri Telephone, n'iyo yo wayita, kuko uba uzi umubare wawe w’ibanga amafaranga agumaho.”

    Yongeyeho kandi ko imikoranire ya Airtel Money na MISIC izatuma Amahoro yishyurwa kuri Parikingi agera aho agomba kujya neza, kuko hazaba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga buyarinda.

    Gaga Jean Claude uyobora Airtel Money asobanura imikoranire na MISIC

    Didier Mukezangango Ushinzwe Ubucuruzi no kwamamaza muri Airtel, yabwiye inyaRwanda ko usibye izi serivisi za Airtel Money ubu bashyize hanze na ‘Pack’ nshya yitwa ‘Chrono Pack’.

    Iyi ‘Pack’ ifasha abantu kugura interineti ndetse n’iminota yo guhamagara bikoreshwa mu masaha abiri kuri 290 Frw gusa, ikagufasha gukomeza kuryoherwa na serivise utasanga ahandi.

    Yavuze kandi ko Airtel nk’Umuterankunga rukumbi w’irushanwa mpuzamahanga rya The Voice Africa, ubu yatangije uburyo bwo kwiyandikisha aho abanyempano bose babyifuza biyandikisha ku rubuga rwa www.thevoice.africa.

    Abiyandikisha babasha kugira mahirwe yo guhatana n’abandi baturutse ku isi yose. Abageze mu kiciro cya nyuma bazahurira muri Nigeria ahazatorerwa uwahize abandi agatsindira akayabo k’ibihumbi ijana by’amadorali y’amanyamerika.

    Airtel Rwanda ifite abafatabuguzi basaga Miliyoni 4 mu Ntara zose z’igihugu, aho 45% muri bo bakoresha Serivisi za Airtel Money babitsa, bohererezanya amafaranga, bishyura ibyo bagura n’ibindi.

    Koperative ya MISIC (Millenium Savings and Investment Cooperative) yahawe iri zina mu mwaka wa 2018, yashinzwe mu mwaka wa 2004 yitwa KVSS, iba umwe mu miyoboro ituma abahoze mu NGABO (Inkeragutabara) bakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kandi nabo bikabagirira inyungu bwite.

    Airtel Money na MISIC batangiye gukorana nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itanu biteganywa ko izongererwa, kubera imikoranire myiza izazanira inyungu ibigo byombi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

    Rukundo Willy na Gaga Jean Claude bishimiye imikoranire ya Airtel Money na MISIC

    Abanyamakuru basobanuriwe birambuye imikoranire ya Airtel Money na MISIC ije korohereza abantu kwishyura Parikingi

    Abo ku mpande zombi; Airtel Rwanda na MISIC bishimiye gutangiza imikoranire ku mugaragaro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122495/airtel-money-na-misic-batangije-imikoranire-izorohereza-abatunze-ibinyabiziga-kwishyura-pa-122495.html

  • Abarimu 10 babaye indashyikirwa mu burezi no… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, Guverinoma y’u Rwanda yahembye abarimu icumi babaye indashyikirwa mu bice bibiri, icya mbere kirimo abarimu batanu bahize abandi mu kuzamura ireme ry’uburezi, icya kabiri kirimo abandi batanu bakoresheje neza inguzanyo bahawe na koperative Umwalimu Sacco, mu ku bafasha kwiteza imbere.

    Ibi bihembo byatangiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wabereye muri BK Arena, aho wari witabiriwe n’abarimu baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu ndetse n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Guverinoma y’u Rwanda yahembye moto nshya abarimu 10 babaye indashyikirwa 

    Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na bamwe mu barimu bahawe ibihembo birimo moto nshya ndetse n’icyemezo cyerekana ko babaye indashyikirwa, bagarutse ku gushimira Leta y’u Rwanda idahwema kubazirikana.

    Umwarimu mu kigo cya EAV Rushashi kiri mu Karere ka Gakenke, Habumuremyi Jean Baptiste yagize ati “Biranejeje cyane, ariko mbere na mbere ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyizeho iriya koperative y’Umwalimu Sacco, ikaba iduha inguzanyo tukarushaho kwiteza imbere.” 

    Nsiimenta Nafutali, umwarimu mu kigo cya Gashora Girls Academy kiri mu karere ka Bugesera nawe yagarutse ku kamaro izi moto bahawe zizabagirira. Yagize ati “N'ubundi buri gitondo mfata taxi z’abandi njya ku ishuri, ubu ngiye kuba ngenda kuri moto yanjye cyangwa se ninumva nshaka n’inyungu, nayishyira ku muhanda nkayiha umumotari akayitwara, nkunguka nayo ikungura umushahara wanjye.”

    Uyu munsi mukuru witabiriwe n’abarimu ibihumbi birindwi, ndetse bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa nk'uko twabitangarijwe n’umwarimu w’ikigo cya Le petit Prince, Mukamazera Charlotte. Uyu mwalimu yagize ati “Ibi bintu ni byiza turabyishimira mu burezi, kuko bitwongerera n’imbaraga cyane mu murimo wacu wa buri munsi”. 

    Minisitiri w’Intebe yagejeje ibihembo ku barimu 10 babaye indashyikirwa 

    Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu wizihirijwe muri BK Arena

    AMAFOTO: Serge Ngabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122497/abarimu-10-babaye-indashyikirwa-mu-burezi-bahembwe-moto-nshya-122497.html

  • Israel: Benjamin Netanyahu ashobora kugaruka ku butegetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora y’Abadepite yabaye ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, n’ubwo bitaratangazwa byose, ishyaka rya Likoud rya Netanyahu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/israel-benjamin-netanyahu-ashobora-kugaruka-ku-butegetsi

  • Yitabye Imana amaze umwaka mu bitaro yarabuze ubushobozi bwo kwivuza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/yitabye-imana-amaze-umwaka-mu-bitaro-yarabuze-ubushobozi-bwo-kwivuza