Blog

  • Perezida Kagame yagaragaje uko EAC yakwihaza idategereje inkunga y'amahanga #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasabye abagize inteko ishingamategeko ya Afurika y'iburasirazuba bateraniye i Kigali mu nteko ya kane, kugira uruhare mu gushaka ishoramari rishyigikira imishinga ihuriweho yagiye idindira ndetse no kwishyira hamwe kw'ibihugu binyamuryango bigize umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

    Kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera ku ya 5 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba irimo guteranira mu Rwanda, nk'uko biteganywa n'amageko.  Ibikorwa by'inteko ya kane biri kwibanda ku masezerano agamije guteza imbere umuryango w'afurika y'iburasirazuba.

    Icyakora nkuko abagize inteko rusange y'afurika y'iburasirazuba babigaragaza, hari byinshi byari byitezwe ku muryango bitagezweho birimo gukuraho amahoro ya gasutamo, ifaranga rimwe n'ibindi bitakunze.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya EALA, Martin Ngoga agaragaza ko mu gihe hakiri kutumvikana kw'ibihugu binyamuryango bizagorana kugera ku ntego uyu muryango wihaye ubwo washingwaga.

    Perezida Paul Kagame avuga ko habayeho ubwumvikane no gushyira hamwe kw'ibihugu binyamuryango, uyu muryango hari byinshi wageraho udategereje imfashanyo y'amahanga.

    Yagize ati'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba kugeza ubu ntiyihagije ku ngengo y'imari. Bikadindiza imishinga na gahunda zitandukanye. Nk'abafatanyabikorwa rero, tugomba gushyira hamwe tugashaka uburyo burambye bwo kubona amikoro bizatuma twiharira ububasha ku bukungu bwacu no kurambya ku bufasha bw'amahanga.'

    Perezida Kagame agaruka ku kutubahiriza amasezerano kwa bimwe mu bihugu binyamuryango agaragaza ko bigomba kugira ingaruka ku hazaza h'ubukungu bw'ibihugu byose nkuko bisangiye ibibazo bimwe ariko akagaragaza ko ubushake bwa politiki aricyo gisubizo.

    Yagize ati'Nubwo hari intambwe nziza imaze guterwa mu bijyanye no gukuraho amahoro ya gasutamo, hari bimwe bigisoreshwa. Ibi bikoma mu nkokora uburuzi bwambukiranya imipaka kandi aribwo shingiro ry'iterambere ryacu ry'ejo hazaza. Aha rero ubushake bwa politiki nicyo gisubizo.'

    Inteko ya Kane yatangiye imirimo muri 2017 izasoza Manda yayo  y'imyaka 5 tariki 17 ukuboza uyu mwaka.

    Nubwo hari ibyagiye bikoma mu nkora ibikorwa by'inteko ishingamategeko y'afurika y'iburasirazuba, Perezida EALA, Martin Ngoga avuga ko mu byumweru bike basigaje haricyo bazasiga bakoze gifatika.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Perezida Kagame yagaragaje uko EAC yakwihaza idategereje inkunga y'amahanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/11/01/perezida-kagame-yagaragaje-ko-eac-yakwihaza-idategereje-inkunga-yamahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagaragaje-ko-eac-yakwihaza-idategereje-inkunga-yamahanga

  • Perezida Kagame yashimye imirimo y’abagize EALA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’abagize Inteka Ishinga Amategko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-imirimo-y-abagize-eala

  • Rubavu : Umutungo w’Umubiligi wa Miliyoni 400 wagurishijwe 110 Frw muri Cyamunara y’urubanza rutaracibwa #rwanda #RwOT

    Umuryango waterejwe cyamunara, ni uwa Valois Felix akaba umuvandimwe wa Valois Jean Marie wafashe inguzanyo ya Miliyoni 61 Frw mu gihe umutungo wagurishijwe ufite agaciro ka Miliyoni 400 Frw ariko ukaba wagurishijwe Miliyoni 110 Frw.

    Umunyamakuru wa RADIOTV10, yageze ahatuye uyu muryango wa Valois Felix, asanga ibikoresho byo mu nzu byasohowe ndetse akavura kari kugwa.

    Umugore wa Valois Felix, yavuze ko iyi cyamunara ifitanye isano n’urubanza bamaze iminsi baburana rw’umuvandimwe wabo wagiranye ikibazo n’undi muntu.

    Ati 'Twaje kubimenya ko bamuhamagaye mu rukiko baza gushyira muri cyamunara hano mu mutungo urimo abavandimwe batanu, umwe ni we wagize icyo kibazo, twese turi abazungura, harimo abuzukuru n’abuzukuruza, noneho ntibafata umutungo wa nyiri ubwite wagize ikibazo, bafata iby’abantu twese.'

    Uyu muturage avuga ko batunguwe n’iyi cyamunara ibaye imburagihe kuko urubanza rwayo rutaracibwa mu buryo bwa burundu.

    Ati 'Ikigaragara ni uko umunsi wa none bagize batya badushyira hanze umutware yazindukiye mu kiraka i Kigali. Abana bari mu ishuri, barataha bajye he ? Ese ntibatanga n’integuza ?'

    Uyu muryango uvuga ko wari waniyambaje Ubuyobozi bw’Akarere nyuma yo kumenyeshwa ko umutungo wabo ugiye guterezwa cyamunara, ndetse bukabasubiza ko bagomba gutegereza icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 14 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2022.

    Uyu mugore wa Valois yakomeje agira ati 'Babomoye, turahari ntabwo twapfuye ariko nta muntu bamenyesheje, ntabwo bampamagaye, ntibahamagaye umutware, ubu se ibyo tubura turabibaza nde ?'

    Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nyirakamana Daphrose wari uhagarariye iki gikorwa cyo guteza cyamunara, yanze kuvugana n’itangazamakuru, gusa uyu muryango wasohowe uvuga ko abari bafitanye ikibazo cyatumye uyu mutungo utezwa cyamunara bagerageje kumvikana ndetse bajyana ikirego gitesha agaciro umwanzuro w’urukiko wa mbere ariko uruhande rundi ngo rwashyizemo imbaraga zo kurangiza urubanza hutihuti.

    Me Niyonkuru Jean Aime uyobora urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, avuga ko itegeko rya cyamunara na ryo rifite ikibazo bityo ko hari ubwo umuturage abirenganiramo.

    Ati 'Twe nk’Urugaga, tolerance [kwihangana] ari zeru mu gihe habayeho ikosa ariko n’itegeko ubwaryo rifite ikibazo kuko urabona tuyoborwa na system, iyo umutungo ugiye ku isoko muri cyamunara ya mbere n’iya kabiri, nyiri umutungo n’ugurisha bafite uburenganzira bwo kwanga mu gihe igiciro kitagera kuri 70% ariko ku nshuro ya gatatu, nubwo haboneka ibihumbi bibiri, system ihita ifunguka igatangaza uwatsinze.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabajijwe ibijyanye n’amabaruwa abiri yanditswe ku munsi umwe imwe ibwira uwatsindiye imitungo mu cyamunara gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’urukiko indi isaba uwaterejwe cyamunara gutegereza ibyemezo by’urubanza yajuririye ruzasomwa mu kwezi kwa 11, yasubije ko n’ubundi Akarere atari ko karangiza imanza zivuye mu nkiko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Rubavu-Umutungo-w-Umubiligi-wa-Miliyoni-400-wagurishijwe-110-Frw-muri-Cyamunara-y-urubanza-rutaracibwa

  • Uwimana Nkusi Agnes yahishuye ibyamubayeho ubwo yitabaga RIB byatumye yiyemeza guhindura imikorere #rwanda #RwOT

    Uwimana yatambutsaga ibiganiro kuri shene ya YouTube ya Umurabyo TV, birimo ibyo bamwe bagaragazaga ko bigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 26 Ukwakira ni bwo RIB yamuhamagaje kugira ngo agire ibisobanuro atanga. Mu kiganiro yanyujije kuri iyo shene ye, Uwimana yavuze ko yamenyeshejwe ibyo akurikiranyweho bishingiye ku kuba yari yatangiye kurengera cyane.

    Ati “Nanjye ntabwo natinye kuvuga ko nari narengereye. Burya bidukora n’amakosa tujye tuyemera kuko iyo abaye menshi agera aho akabyara ibyaha, ari na byo bikujyana mu rukiko.”

    Yakomeje agira ati “Hari aho banyeretse ko mu biganiro nakoraga hari aho nagendaga nganisha ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, kubiba urwango mu banyarwanda no kuzana ivangura n’amacakubiri, ibyo bagenda babinyereka nanjye mbona ko nari ntangiye kurengera.”

    “Bagiye banyereka n’amategeko agenga ibyo byose, mbona ko haburaga gato cyane nkaba narenga na wa murongo utukura nkisanga mu nkiko ndi kuburana ibyaha bikomeye.”

    Uwimana Nkusi yavuze ko yahise yiyemeza guhindura umurongo w’ibiganiro, agakora mu bundi buryo, nyuma yo kugaragarizwa ko uwo yahisemo utaboneye.

    Muri iki kiganiro, Uwimana yahamije ko yasabye imbabazi abari bamuhamagaje, ariko ko azisaba n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abakomerekejwe n’imvugo ze.

    Ibyo ngo yabikoze kuko adashaka kuba igicibwa muri sosiyete kandi ko n’abashakaga kumukoresha, bashaka kumuha amafaranga ngo abavugire ibyo bashaka yitandukanyije na bo.

    Ati “Iyo amagara atewe hejuru umwe asama aye, undi agasama aye. Uwatekerezaga kumpa amafaranga ngo mvuge ibyo ashaka azayareke.”

    Uwimana Nkusi Agnes yahoze ari umunyamakuru ubifitiye ibyangombwa bimwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda, gusa muri Nzeri 2021, yashyikirije ikarita ye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC.

    Icyo gihe mu itangazo rya RMC, yatangaje ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Nkusi Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwimana-Nkusi-Agnes-yahishuye-ibyamubayeho-ubwo-yitabaga-RIB-byatumye-yiyemeza-guhindura-imikorere

  • Umutoza watandukanye na Gasogi United yashinje KNC gushaka kwigira 'umutoza’ w’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza uheruka gutandukana na Gasogi United, umunya-Misiri, Ahmed Adel Abdelrahaman yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye asesa amasezerano na Gasogi United ari uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwivangaga no mu mitoreze y’ikipe.

    Ejo hashize ni bwo Gasogi United yemeje ko yamaze gutandukana n’abatoza ba yo, Ahmed Adel Abdelrahaman ndetse n’umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim.

    Mu itangazo iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko yatandukanye n’aba batoza ku bwumvikane bw’impande zombi.

    Yagize iti 'Nyuma yo kwemeranya kuganisha ku gusesa amasezerano y’akazi yacu ku bwumvikane, turabashimira ku byo mwadukoreye.'

    Mu kiganiro uyu mutoza Ahmed Adel yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko nta kibazo na kimwe kizaba nyuma kuko amasezerano ari we wisabiye kuyasesa n’ubuyobozi bukabyemera.

    Ati 'ku kijyanye n’amasezerano nasabye perezida ko dusesa amasezerano na we aremera, nta kibazo kirimo byakozwe neza, byararangiye turi inshuti, nta kindi kibazo mfite, buri kimwe kimeze neza, ndifuriza ibyiza Gasogi United mu bihe biri imbere.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe yari amaze muri Gasogi United yigiyemo byinshi ariko na none akaba atazi ikibazo aho kiri niba ari we ugifite cyangwa ari Gasogi United.

    Ati 'Iyo ugiye ahantu hashya wiga ibintu bishya, ibi bihe nize ibintu byinshi cyane, ubunararibonye busobanuye imitekerereze ya we, ingorane za we, ibyufuzo bya we. Intego nini za Gasogi United nagerageje kuba nazigeraho ariko sinzi wenda ni cyo gihe cyo guhindura, nagerageje uko nshoboye kose ariko sinzi aho ikibazo kiri niba ari njye cyangwa niba ari bo.'

    Nyuma y’uko impande zombi zitandukanye haje amakuru y’uko imwe mu mpamvu zatumye batandukana harimo ko perezida w’iyi kipe KNC yamuvangiraga amutegeka abo akinisha ndetse n’uko agomba gusumbuza mu gihe umukino urimo kuba nk’aho KNC atumvaga uburyo abakinnyi barimo nka Kazindu Guy kapiteni w’ikipe, Kaneza Augustin na Malipangu badakina.

    Kuri iki kibazo Ahmed Adel yabwiye ISIMBI ko ibyo byabayeho ndetse ko ari na kimwe mu byatumye ahitamo gutandukana na Gasogi United.

    Ati 'ku kijyanye no kumpatiriza gukinisha umukinnyi no gusimbuza abakinnyi bivuye mu buyobozi, nabibwiye itangazamakuru mbere, nta muntu n’umwe wansyiraho igitutu cyo kubikora hagize ubikora njye ntabwo nzaba ndi hano, akaba ari na byo urimo kubona [Ahahaha!]'

    Ni inshuro nyinshi byagiye byumvikana muri Gasogi United ko perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avangira abatoza ababwira abakinnyi akinisha ndetse n’uburyo agomba gusimbuza.

    Muri Nyakanya 2022 ni bwo Gasogi United yerekenye Ahmed Adel nk’umutoza mushya w’iyi kipe, ayisize ku mwanya wa 5 n’amanota 10 aho mu mikino 6 yatsinzemo 3 anganya umwe atsindwa 2.

    Ahmed Adel yashinje KNC kwivanga mu mitoreze y’ikipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-watandukanye-na-gasogi-united-yashinje-knc-gushaka-kwigira-umutoza-w-iyi-kipe

  • Lionel Messi yateye umugongo Barcelona na PSG ahitamo indi kipe #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Lionel Messi yirengagije telefoni ya FC Barcelona ishaka ko yongera kuyerekezamo ahubwo ahitamo kugirana ibiganiro n'ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika.

    Uyu munya Argentine w'icyamamare ngo arashaka kwerekeza muri shampiyona ya MLS mugihe amasezerano afitanye na Paris Saint-Germain azaba arangiye mu mpeshyi.

    FC Barcelona yifuza kugarura Messi kugira ngo yongere kubafasha gushinga imizi cyane ko nyuma yo kuyivamo batararenga amatsinda ya Champions League.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Espagne,Sport kibitangaza, ngo Messi yanze kwitaba telefoni y'umwungiriza wa perezida w'ikipe, Joan Laporta,ushinzwe kuganira n'abakinnyi.

    Messi w'imyaka 35, asa nkaho yamaze kumenyera i Paris,kuko amaze gutsinda ibitego 12 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mikino 17 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

    Nubwo PSG nayo yifuza kumugumana igihe kirekire,amakuru menshi avuga ko ahazaza ha Messi ari ukwerekeza ahandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yateye-umugongo-barcelona-na-psg-ahitamo-indi-kipe

  • Abanyarwanda bashobora guhura n’amapfa hagendewe ku bipimo bya Meteo Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishizwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko mu Ukwakira, imvura izaba nke uko uva mu burengerazuba bw’igihugu ugana mu burasirazuba.

    Ni mu gihe uburasirazuba bw’igihugu bwakomeje kugira ikibazo cy’imvura nke ku buryo buhura n’amapfa, abaturage bamwe bagahabwa inkunga y’ibiribwa.

    Imvura nyinshi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 200 na 250, ikaba iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke no mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, n’ibice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ukuyemo amajyepfo y’uturere twa Rulindo na Gicumbi.

    Naho imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.

    Iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Bugesera, Kayonza na Kirehe n’ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali muri Kicukiro na Nyarugenge, Akarere ka Gatsibo n’igice cy’Amayaga.

    Muri rusange, imvura iteganyijwe mu kigero cy’imvura isanzwe igwa mu Ugushyingo, yitezwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo y’Amajyaruguru.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Naho ibice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba n’igice gito cy’Intara y’Amajyepfo (Amayaga) hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’imvura isanzwe ihagwa m’Ugushyingo.”

    Icyakora, ngo hateganyijwe ukwiyongera kw’imvura mu bice by’amajyepfo y’igihugu, ugereranyije n’ibihe by’izuba byaranze ibindi bice mu Ukwakira.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Ariko hari ibice by’amajyepfo y’Intara y’Iburasirazuba biteganyijwe ko imvura izakomeza kuba nke nko mu kwezi k’Ukwakira. Ibice bibiri bibanza by’uku kwezi hagati ya tariki ya 1 na tariki 20, biteganyijwemo imvura izaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe ibigwamo, mu gihe igice cya gatatu giteganyijwemo ko imvura izaba iri munsi y’ikigero cy’imvura isanzwe ibonekamo.”

    Iki kigo kandi cyatangaje ko ubushyuhe buteganyijwe mu Ugushyingo 2022, buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 30.

    Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu karere ka Bugesera no mu burengerazuba bw’Uturere twa Ngoma na Rwamagana n’ibice bimwe by’Akarere ka Kirehe, hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi mu gihugu. Kizaba kiri hagati ya dogere celcius 28 na 30.

    Ni mu gihe ibice bimwe by’Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera na Gicumbi, ariho hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiri hasi. Kizaba kiri hagati ya dogere celcius 20 na 22.

    Ni ibibazo byongera impugenge ko umusaruro w’ubuhizi muri iki gihe ushobora kurumba, mu gihe ibiciro ku masoko bisanzwe biri hejuru kubera impamvu zirimo ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

    Si mu Rwanda gusa, kuko muri Kanama byatangajwe ko ubutaka bw’ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’u Bwongereza, bungana na 63%, bwugarijwe n’amapfa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abanyarwanda-bashobora-guhura-n-amapfa-hagendewe-ku-bipimo-bya-Meteo-Rwanda

  • Iby’u Rwanda na Congo bikomeje gufata indi intera,Ambasaderi mushya yabujijwe gutanga impapuro #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’iyi minisiteri ryo ku wa mbere rivuga ko Minisitiri Christophe Lutundula yamusabye kudatanga ayo mabura “kugeza ahawe andi makuru” kuri iyi ngingo.

    Iri tangazo rinavuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Lutundula yahamagaje ushinzwe by’agateganyo ibikorwa by’ambasade ya Congo (chargé d’affaires) i Kigali ngo “bagirane ibiganiro”.

    Chargé d’affaires aba ari nk’uwungirije ambasaderi.

    Ibi bibaye nyuma yaho leta ya Congo yirukaniye Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu – icyemezo u Rwanda rwavuze ko “kibabaje”.

    Ku wa mbere, Ambasaderi Karega yatangaje kuri Twitter “ifoto y’urwibutso” ari kumwe n’abakozi b’ambasade y’u Rwanda, mbere yuko ava i Kinshasa.

    Kuri iyo foto yanditse ati : “Turi kumwe. Mwarakoze kuri byose”.

    Mu mpamvu inama nkuru y’umutekano ya Congo yatanze ku wa gatandatu mu gusaba leta y’icyo gihugu kwirukana Karega, harimo ko “u Rwanda rukomeje gushotora RDC no gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23 rukoresha muri ibi” – ikirego leta y’u Rwanda na M23 bahakana.

    Ku wa gatandatu, M23 yafashe umujyi wa Rutshuru n’umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya ruguru.

    Kuva ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, M23 inagenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.

    Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres, ku wa mbere yasabye ko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro bahagarika imirwano aka kanya bakanashyira intwaro hasi.

    Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi we, Guterres yanasabye ko ubusugire bwa DR Congo bwubahirizwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-u-Rwanda-na-Congo-bikomeje-gufata-indi-intera-Ambasaderi-mushya-yabujijwe-gutanga-impapuro

  • Umuhanzi Davido mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido n’umugore we Chioma bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umuhungu wa bo Ifeanyi Adekele yitabye Imana.

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria byabyutse byandika ko uyu mwana waherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 mu cyumweru gishize yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere aguye muri Piscine iwabo mu rugo Logos muri Banana.

    Ifeanyi akaba yahise yihutanwa kwa muganga mu gace ka Lekki ariko ashiramo umwuka bataragerayo.

    Ntabwo Davido cyangwa umugore we baragira icyo batangaza gusa bamwe mu byamamare bagiye bagaragaza ko bashenguwe n’uru rupfu barimo Paul Okoye wo mu itsinda P-Square, Umunyarwenya Ay, Iyabo Ojo n’abandi.

    Davido n’umugore we bari mu gahinda gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-davido-mu-gahinda-gakomeye