Blog

  • Goma : Abaturage batwitse imodoka ya Monusco bayishinja gutwara M23 #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyo modoka yari iturutse mu gace ka Munigi yerekeza i Goma.

    Ikinyamakuru Politico.cd cyatangaje ko abaturage bitambitse iyo modoka bakeka ko irimo bamwe mu barwanyi ba M23, bakayishumika igashya igakongoka.Bivugwa ko ingabo za Monusco zarashe kuri abo baturage ngo batatane.

    #RDC🇨🇩Vive tension ce soir à #Kanyaruchinya près de #Goma. Des sources sur place disent que les déplacés se sont pris à un convoi de la @MONUSCO qui voulait franchir la barrière par force sans obtempéré au contrôle de la Police.Des véhicules brûlés par les manifestants pic.twitter.com/b3tvV9vUYx

    — Justin KABUMBA (@kabumba_justin) November 1, 2022

    Abaturage bo mu gace ka Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bariye karungu batwika imodoka y’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro (Monusco) bakeka ko itwaye inyeshyamba za M23.
    Abaturage bashinja Monusco ubugambanyi bwo kuba yarahunze ubwo inyeshyamba za M23 zasatiraga ibirindiro by’ingabo za Congo bya Rumangabo, ari nabyo bikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.

    Mu mirwano imaze iminsi ihuza ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, ingabo za Leta zakuwe mu birindiro byazo muri Rumangabo no mu tundi duce twegereye, zihungira mu bice biri hafi ya Goma.

    Abaturage bavuga ko Monusco nk’umutwe ufite ibikoresho n’ingabo zikomeye bakabaye bararwanye kuri FARDC ntivanwe mu birindiro byayo i Rumangabo.

    Bavuga ko hashobora kuba hari imikoranire ya Monusco na M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Goma-Abaturage-batwitse-imodoka-ya-Monusco-bayishinja-gutwara-M23

  • Fc Barcelona irabonamo ubushobozi umutoza wa… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal itozwa na Arteta kuva shampiyona y’abongereza (Premier League) yatangira, mu mikino 12 yatsinzwemo umukino 1 wa Manchester United ndetse inganya n’undi umwe wa Southampton, aribyo biri gutuma kugeza ubu ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 31. Iyi kipe mu mikino ya Europa League naho iri mu nzira nziza ziyiha amahirwe yo kurenga amatsinda.

    Arsenal iri gushimisha abakunzi bayo

    Ibi uyu mutoza wa Arsenal ari gukora nibyo biri gutuma Fc Barcelona imubonamo ubushobozi bwo kuba yazavamo umutoza w’igitangaza uzayisubiza mu bihe byiza, nk'uko tubikesha Daily mail.

    Arsenal itozwa na Mikel Arteta imaze gutsinda ibitego 30 mu mikino 12 ya shampiyona mu gihe yo yinjijwe 11 gusa, ibyo bikayigira ikipe ya kabiri imaze gutsinda ibitego byinshi ndetse ikaba n'iya kabiri mu zimaze kwinjizwa ibitego bike muri shampiyona y’abongereza.

    Xavi ushobora gusimburwa na Arteta we yatsinzwe mu mukino wa El Classico, ndetse anasezererwa muri Champions League.

    Xavi nyuma y'uko asezerewe muri Champions League yiyemereye ko ari ku gitutu, ko agomba gushaka itsinzi cyangwa byakanga akazirukanwa ariko abayobozi ba Fc Barcelona bo bumvikanye bavuga ko Xavi bamufitiye ikizere atazirukanwa vuba.

    Arteta afite amateka muri FC Barcelona kuko yanyuze mu ikipe y'abato Fc Barcelona, ariko afite imyaka 20 muri 2002 yahise yerekeza muri Rangers. Nyuma yo kuva muri Rangers yahise akomereza muri Everton, nyuma ahava ajya gukina muri Arsenal.

    Uyu mutoza kandi yabaye umwungiriza wa Pep Guardiola mbere y'uko yerekeza muri Arsenal. Pep Guardiola yakoreye amateka muri FC Barcelona kuko yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona ya Espagne, ndetse na 2 bya Champions League.

    Arteta ushobora kuzasimbura Xavi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122447/fc-barcelona-irabonamo-ubushobozi-umutoza-wa-arsenal-bwo-kuyisubiza-ikuzo-122447.html

  • “U Rwanda ruzakomeza kubungabunga amahoro muri EAC”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano yaba mu karere ndetse no mu Mugabane wa Afurika.

    Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) bamaze iminsi bari gukorera imirimo yabo mu Rwanda.

    Perezida Kagame yagize ati ” U Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu guharanira umutekano n'amahoro yaba mu karere ndetse n'umugabane.”

    Perezida Kagame yavuze kandi ko 'nubwo hari intambwe yatewe'mu korohereza urujya n'uruza ku mipaka hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi.

    Ati: 'Igisubizo cy'ibi ni ubushake bwa politike.'

    Ibihugu bihuriye muri EAC mu myaka ya vuba, cyangwa n'ubu, byagiye bigira ubushyamirane mu bya politiki, nk'u Rwanda na Uganda, u Rwanda n'u Burundi cyangwa u Rwanda na DR Congo, hakaba n'ibyagiye bigirana ibibazo bishingiye ku bucuruzi n'urujya n'uruza rw'ibicuruzwa nka Tanzania na Kenya, hamwe na Uganda na Kenya.

    Inzobere zivuga ko ibi bibazo ari bimwe mu bituma intego z'ubumwe bw'ibi bihugu zitagerwaho uko biba byabyiyemeje.

    Nyuma y'amasezerano yemejwe n'ibihugu bigize EAC akuraho imbogamizi ku rujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, abaturage bo muri EAC bari biteze cyane ubwisanzure mu kujya guhaha, gucuruza, gutura cyangwa kujya gukora aho bashaka muri iri soko ryagutse ubu rifite abaturage miliyoni zirenga 172.

    Gusa mu 2020, ubwo EAC yuzuzaga imyaka 20, bamwe babwiye BBC Gahuzamiryango ko ibyo bikiri inzozi kuko urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu rutoroshye ku mipaka nk'uko biri mu masezerano y'abanyapolitike.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-ruzakomeza-kubungabunga-amahoro-muri-eac-perezida-kagame

  • Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yagizwe ambasaderi wa CANAL+ RWANDA #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ku cyicaro gikuru cya CANAL+ RWANDA.

    Mu muhango wo gusinya aya masezerano, umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire mishya iza yiyongera ku bikorwa CANAL+ isanzwe ikorana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda binyuze muri shene nshya ya ZACU TV iherutse kumurikwa ku mugaragaro kuri CANAL+, ku muyoboro wa 99.

    Niyitegeka Gratien nawe yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire, avuga ko kuba CANAL+ iri gufasha abahanzi nyarwanda ari iby’agaciro ndetse bizarushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzahamanga.

    ZACU TV iherutse kumurikwa na CANAL+ inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda biri 100% mu Kinyarwanda. Iyi shene ubusanzwe iboneka ku muyoboro wa 99, gusa guhera tariki 08 Ugushyingo, izajya iboneka ku muyoboro wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya CANAL+ uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE risanzwe rigura FRW 5000 gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Niyitegeka-Gratien-uzwi-nka-Papa-Sava-yagizwe-ambasaderi-wa-CANAL-RWANDA

  • America yasabye M23 kuva mu birindiro mu gihe… – #rwanda #RwOT

    Guhera mu byumweru bitatu bishize, imirwano yadutse bushya hagati ya M23 n’ingabo ‘FARDC’ za Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo, uyu mutwe uva mu gice cya Bunagana umaze amezi 7 warigaruriye, utangira kurwana werekeza i Goma.

    Kuva imirwano yaduka, M23 yafashe ibice hafi ya byose bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo n'ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace. 

    Itangazo ry'ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Amerika, rivuga ko icyo gihugu 'cyamagana bikomeye kubura imirwano kwa M23' yateye 'imfu n'inkomere z'abasivile n'abandi benshi bagahunga bushya.' 

    Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, umutwe wa M23 wakomeje kuvuga ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira, naho Leta ya DRCongo ikavuga ko idateganya kugirana ibiganiro na M23 yita umutwe w’iterabwoba.

    Mu gihe kandi DRCongo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, ibyo Leta y’ u Rwanda ihamya ko ari ibinyoma, leta ya Amerika ivuga ko ihangayikishijwe no 'kwiyongera kw'amagambo y'urwango' igasaba ko bihagarara.

    Kuri ubu haravugwa ko imirwano ikomeje gukomera, aho umutwe wa M23 urwana werekeza mu Mujyi wa Goma, umwe mu mijyi ikomeye mu bucuruzi bwa DRCongo.

    Source: BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122443/america-yasabye-m23-kuva-mu-birindiro-mu-gihe-havugwa-imirwano-ikaze-122443.html

  • Urupfu rw'umwana w'umuhanzi Davido rwashavuje benshi #rwanda #RwOT

    Polisi ya Lagos muri Nigeria yemeje urupfu rwa Ifeanyi Adeleke, umuhungu wa Davido icyamamare muri muzika muri icyo gihugu.

    Benjamin Hundeyin, umuvugizi wa polisi ya Lagos, yavuze ko abakozi umunani bo mu rugo rw'uyu munyamiziki batumijwe ngo bahatwe ibibazo kubera urupfu rw'uwo mwana.

    Benjamin yabwiye BBC ati: 'Batumijwe ngo babazwe kandi uwo basanga bimuhama arafungwa.'

    Umwana wa Davido wujuje imyaka itatu tariki 20 z'ukwezi gushize k'Ukwakira, byavuzwe ko yapfuye kuwa mbere mu rugo rwa se i Lagos.

    Ibinyamakuru byaho bivuga ko uyu mwana yarohamye mu bwogero (piscine/swimming pool) bw'iwabo — polisi ivuga ko umwe mu bakozi bo mu rugo ari we watabaje polisi.

    Uriya muvugizi wa polisi yongeraho ko 'twabonye amakuru ahagana saa yine z'ijoro kuwa mbere. Umubiri we wahise ushyirwa mu buruhukiro.

    'Turi kuvugana n'ababyeyi be. Ndetse twari kumwe nabo mu ijoro ryacyeye.'

    Benjamin Hundeyin yavuze ko mubarimo kubazwa uwo bazasanga bitamuhama azarekurwa akagenda.

    Yongeraho ati: 'Icyo tuzi kugeza ubu ni uko yarohamye. Nta yandi makuru arenze ayo mfite. Turi gusubiramo amashusho ya CCTV cameras dushaka andi makuru ku byabaye ku rupfu rwe.'

    David Adeleke, uzwi cyane nka Davido, yari yatangaje ko mu 2023 afite gahunda yo gushakana na nyina w'uyu mwana, Chioma Rowland.

    CHIOMA/DAVIDO

    Mbere y'urupfu rw'uyu mwana, Davido yari afite abana bane ku bagore yakundanye nabo.

    Mu 2018, Dbanj undi muhanzi wo muri Nigeria, yapfushije umwana we w'umuhungu mu buryo nk'ubu.

    @BBC 

    The post Urupfu rw'umwana w'umuhanzi Davido rwashavuje benshi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/01/urupfu-rwumwana-wumuhanzi-davido-rwashavuje-benshi/

  • Malawi: Abasaga 180 bishwe na Cholera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/malawi-abasaga-180-bishwe-na-cholera

  • Amerika irasaba M23 gusubira inyuma ikava mu birindiro byayo #rwanda #RwOT

    Leta ya Amerika yasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugasubira inyuma ukava mu birindiro byawo, no kubahiriza igikorwa cya leta cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y'inyeshyamba.

    M23 imaze gufata igice cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo Rutshuru – umujyi mukuru w'iyi teritwari – Kiwanja ndetse n'ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace.

    Itangazo ry'ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Amerika rivuga ko icyo gihugu 'cyamagana bikomeye kubura imirwano kwa M23' yateye 'imfu n'inkomere z'abasivile n'abandi benshi bagahunga bushya.'

    BBC yagerageje kuvugana na M23 kubyo leta ya Washington isaba ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

    Gusa umutwe wa M23 wagiye usubiramo ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira.

    Leta ya Kinshasa, yita M23 umutwe w'iterabwoba, yahakanye ko nta biganiro izagirana n'uyu mutwe.

    Mu mirwano yo mu mpera z'icyumweru gishize, M23 yigaruriye ibindi bice muri teritwari ya Rutshuru yirukanye ingabo za leta.

    Ibi byashyize ku gitutu umujyi wa Goma usa n'aho ubu ariwo ugiye kugarizwa n'izi nyeshyamba.

    Amerika isaba 'abo bireba bose mu karere guhagarika guha ubufasha ubwo aribwo bwose M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro itari iya leta'.

    Leta y'u Rwanda ishinjwa n'iya DR Congo ko ariyo irimo gufasha umutwe wa M23, ndetse kwigira imbere kwa M23 kongeye guteza umwuka mubi kurushaho hagati ya Kigali na Kinshasa.

    U Rwanda ruhakana ibirego by'uko rufasha M23. Umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yumvikanye kuri televiziyo y'u Rwanda avuga ko ikibazo cya M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo byerekana 'ko leta ya Congo inanirwa gukemura ibibazo biyireba ikabyegeka ku Rwanda'.

    Mu itangazo ryayo, leta ya Amerika ivuga ko ihangayikishijwe no 'kwiyongera kw'amagambo y'urwango' igasaba ko ibi bihagarara.

    Leta ya Amerika ivuga ko ishyigikiye ibikorwa birimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Mu kwezi kwa Kanama (8) uyu mwaka Antony Blinken ukuriye ububanyi n'amahanga bwa Amerika yagiye i Kinshasa n'i Kigali aho yabonanye na ba perezida b'ibi bihugu nyuma akabwira abanyamakuru ko bombi yabahaye ubutumwa bumwe.

    Blinken yavuze ko yabwiye ba perezida Kagame na Tshisekedi ko 'gushyigikira cyangwa gukorana n'umutwe witwaje intwaro uwariwo wose mu burasirazuba bwa Congo bishyira mu kaga abahatuye n'umutekano w'akarere”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-irasaba-m23-gusubira-inyuma-ikava-mu-birindiro-byayo