Blog

  • Kigali iza imbere mu mpanuka nyinshi zo mu muhanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko mu mpanuka zabaye mu kwezi kwa Nzeri 2022, Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira umubare (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-iza-imbere-mu-mpanuka-nyinshi-zo-mu-muhanda

  • Harry Styles niwe ukize cyane mu byamamare byo muri UK biri munsi y'imyaka 30 [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Bwongereza no ku isi,Harry Styles,niwe Mwongereza w'icyamamare uri munsi y'imyaka 30 ukize cyane kurusha abandi kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 116 z'amapawundi.

    Harry Styles wahogoje benshi kubera ijwi rye ryiza by'umwihariko ubwo yari mu itsinda rya One Direction,niwe utunze akayabo kenshi mu byamamare byo mu Bwami bw'Ubwongereza biri munsi y'imyaka 30 nkuko heat magazine yabitangaje.

    Uyu musore w'imyaka 28,yageze kuri aka kayabo abifashijwemo n'ibitaramo yagiye akorera mu masitade yo hirya no hino no gukina filime muri Hollywood.

    Harry yinjiye bwa mbere kuri uru rutonde muri 2016 ariko ubu yahise afata umwanya wa mbere nyuma yo kwinjiza miliyoni 100 z'amapawundi mu myaka mike ishize.

    Uru rutonde rwari rwarihariwe na kizigenza Ed Sheeran,ariko ubu yarukuweho kuko yamaze kuzuza imyaka 31.

    Harry kandi yinjije akayabo abifashijwemo na Albumu ye yise “Harry's House”,yamaze ibyumweru 6 iyoboye izindi ku rutonde rwa UK charts n'indirimbo yariho yitwa “As It Was”.

    Amafilime nka Don't Worry Darling na My Policeman nazo zamuhaye akayabo bituma anabona amasezerano y'imikoranire na Gucci n'izindi kompanyi zikomeye.

    Reba ibyamamare 20 biri munsi y'imyaka 30 bikize cyane muri UK:

    1. Harry Styles, 28 (£116m)

    2. Dua Lipa, 27 (£69.1m)

    3. Cara Delevingne, 30 (£63.8m)

    4. Niall Horan, 29 (£58.4m)

    5. Louis Tomlinson, 30 (£48.3m)

    6. Liam Payne, 29 (£47.4m)

    7. Zayn Malik, 29 (£38m)

    8. Sam Smith, 30 (£37.8m)

    9. Daisy Ridley, 30 (£36.1m)

    10. John Boyega, 30 (£28.8m)

    11. Stormzy, 29 (£27.8m)

    12. KSI, 29 (£26.4m)

    13. Lewis Capaldi, 26 (£20.3m)

    14. Millie Bobby Brown, 18 (£19m)

    15. Jade Thirlwall, 29 (£17.5m)

    16. Perrie Edwards, 29 (£17.5m)

    17. Tom Holland, 26 (£15.7m)

    18. George Ezra, 29 (£15.5m)

    19. Sophie Turner, 26 (£14.7m)

    20. Tommy Mallet, 30 (£14.7m)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/harry-styles-niwe-ukize-cyane-mu-byamamare-byo-muri-uk-biri-munsi-y-imyaka-30

  • Musanze: Polisi yibukije abamotari ko umutekano wo mu muhanda ubareba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abamotari banyuranya n’amategeko y’umuhanda, kuko bakomeje kuba ba nyirabayaza w’impanuka, zikomerekeramo abantu zikanahitana (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-polisi-yibukije-abamotari-ko-umutekano-wo-mu-muhanda-ubareba

  • RIB yataye muri yombi Abayobozi babiri muri Komite Olempike #rwanda #RwOT

    Ni ibyaha bifitanye isano n’imikino ya Commonwealth u Rwanda ruheruka kwitabira, yabereye mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

    Abo bakozi babiri ni Mukundiyukuri Jean de Dieu usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda na Mugisha Jean Jacques ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi ngororangingo.

    Uyu Mugisha ni na we wagiye mu Bwongereza akuriye intumwa zari zihagarariye u Rwanda.

    Bari bamaze iminsi bakorwaho iperereza badafuzwe, icyakora kuri uyu wa Kabiri batawe muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje aya makuru avuga ko aba bantu bafashwe.

    Yagize ati “Nibyo koko baraye bafashwe barafungwa. Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Amakuru ahamya ko icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo, bikekwa ko cyakozwe mu kugena bamwe mu bantu bitabiriye imikino ya Commonwealth, abayobozi bakabatoranya batari mu bagombaga kuyitabira, bakagenda mu bandi babyemerewe.

    Ni mu gihe mu bijyanye n’impapuro mpimbano, abongerewe muri iryo tsinda bitiriwe abo batari bo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa bitari ukuri.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko RIB yakiriye ikirego kiregwamo aba bagabo babiri ku wa 10 Ukwakira 2022.

    Bakekwaho ibyaha byakozwe igihe u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino ya Commonwealth yabaye kuva tariki ya 28 Nyakanga 2022 kugeza 8 Kamena 2022.

    Itegeko rihana icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa gifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Abayobozi-babiri-muri-Komite-Olempike

  • Kamonyi-Rugalika: Umurenge mu Kagari,' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2022 bwatangiye kwegereza Serivise abaturage, aho ku ikubitiro bahereye mu kagari ka Kigese. Gitifu na bamwe mu bakozi b'Umurenge baramara iminsi ine (4) muri aka kagari bafasha abaturage muri Serivise zitandukanye zirimo; iz'Ubutaka, Irangamimerere, kwishyura Imisoro, Ibyiciro by'Ubudehe, kurangiza Imanza, iby'Ikoranabuhanga n'ibindi. Ni mu rwego rwo gusanga umuturage, imvugo 'Umuturage ku Isonga' ikava mu magambo ikajya mu bikorwa.

    Abaturage batandukanye baganiriye na intyoza.com bishimiye kubona ubuyobozi bw'Umurenge bumanuka bukabegera, bukabaha Serivise babonaga bibasabye gukora urugendo rurerure bava aho batuye, bakarenga Umudugudu n'Akagari bakajya ku Murenge cyangwa ku Karere.

    Benshi mu basabye Servise biganje muri Serivise z'Ubutaka, aho ibyangombwa 134 byari bimaze gutangwa mu masaha 5 gusa.

    Usabucyeye Joseph, umwe mu baturage wishimiye kuba ubuyobozi bw'Umurenge bwamanutse mu kagari gukemura ibibazo by'Abaturage, aho we yafashijwe kurangirizwa urubanza yari amaranye igihe, avuga ko imvugo' Umuturage ku Isonga' kuri bamwe byari 'Umuturage ku Musonga' kubwo guhora asiragira mu buyobozi ashaka Serivise. Ahamya ko Abayobozi bakwiye kuva mu biro, bakegera umuturage.

    Yagize ati' Serivise yo kuba Umurenge wamanutse ukatwegera nk'Abaturage nayishimye kuko buriya iyo umuturage umwegereje ubuyobozi hafi, ibibazo byamugoraga birakemuka n'ibidakunze akagirwa inama. Hari n'abatabashaga kugenda ariko basubijwe. Rwose umuyobozi ntabwo ari uwo mu biro ni uwo kumanuka akegera abaturage ashinzwe. Hafi y'umuturage niho ubuyobozi bukwiye kubarizwa kuruta uko baba ku Murenge no ku karere'.

    Umuhoza Yvette, yaturutse mu karere ka Gatsibo kuko yari yumvise ko ubuyobozi bwamanutse bukaza kwegera no gukemura ibibazo by'abaturage bubasanze mu Kagari. Ashima iyi ntambwe y'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika kuko asanga iruhura umuturage gusiragira ajya gushaka ubuyobozi aho kwikorera ngo yiteze imbere.

    Agira ati' Nishimiye cyane kuba ubuyobozi bwamanutse bukaza kwegera umuturage. Ikibazo cyanjye cyari mu butaka kandi naje kuko nari nabwiwe ko Umurenge waje mu Kagari kwegera umuturage none ku bw'amahirwe na Serivise nashakaga ndayibonye kandi neza ntagombye gusiragira dore ko natuye kure nubwo ibyo nakemurirwaga biri hano Kigese. Ibi ni byiza rwose!, ubuyobozi bugiye bumanuka kenshi bwarinda umuturage gusiragira, umwanya yagataye akawukoresha mu bimuteza imbere'.

    Dr. Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi waje gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, avuga ko gahunda ya' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga' bayitezeho umusaruro ukomeye wo gusubiza ibibazo by'abaturage. Ashimangira ko nubwo byakozwe n'umurenge wa Rugalika, ari gahunda nk'ubuyobozi bw'Akarere bwifuza ko izakomereza mu yindi mirenge igize aka Karere.

    Nyuma yo kubona uburyo abaturage bishimiye kwegerwa n'Ubuyobozi bagahabwa Serivise zajyaga zibasiragiza ku Murenge no ku Karere, Meya Nahayo yagize ati' Tujyanye umukoro wo kubwira iy'indi mirenge kugira ngo bazaze kubigira ho. Twifuza ko imikorere yacu izamo impinduka iganisha umuturage ku Isonga kandi yihutisha iterambere ry'Igihugu cyacu, icyo byasaba cyose kugira ngo tubashe kugera ku iterambere twifuza twagikora'.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu yakira Umuturage.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, yabwiye umunyamakuru ko iki gikorwa bagiteguye bashingiye ku nama bahabwa n'Umukuru w'Igihugu, aho asaba Abayobozi kuva mu biro bakegera Abaturage bakabakemurira ibibazo.

    Akomeza shimangira kandi ko no mu nama baheruka kugirwa na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yabasabye gushyira umuturage ku ISonga bakamwegera aho ari. Yemwe ngo na Guverineri, aherutse kubagira inama anabihaniza kwirinda gusiragira umuturage no kubona imirongo yabo ku Murenge kandi bakabaye bari mu mirimo ibateza imbere.

    Abayobozi barimo Meya basuye aho abakozi b'Umurenge bakirira Abaturage.

    Gitifu Nkurunziza, ati' Hano twaje kwerekana isura y'imiyoborere y'Igihugu. Dushingiye rero kuri izo nama twahawe n'abayobozi bacu, twateguye iyi gahunda yitwa' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga' kuko twabonaga tuvuga ngo Umuturage ari ku Isonga ariko ukabona aracyasiragira, wagera ku Murenge ukahasanga abantu 1000, bagataha nimugoroba, bananiwe rimwe na rimwe n'icyo bashakaga batakibonye, tukabona rero ntabwo bituma abaturage bacu bishima kandi murabizi ko no muri gahunda y'Umukuru w'Igihugu harimo ko muri iyi gahunda y'imyaka 7( 2017-2024), Abaturage bagomba kuba bishimiye Serivise bahabwa'.

    Akomeza avuga ko mu kwezi bihaye ko kuba bazengurutse utugari 5 tugize uyu murenge, ni babona ibibazo by'abaturage babicogoje cyangwa se aho bishoboka birangiye aribwo bazasubira ku Murenge, ko kandi ni bigaragara ko bigihari ukwezi bihaye kuzarenga, ariko basige umuturage akemuriwe ibibazo hafi y'iwe kandi neza.

    Meya Nahayo aganira n'abaturage.

    Kuba Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika bwamanutse mu Kagari kwegera Abaturage buhereye mu Kagari ka Kigese, ntabwo bivuga ko abo mu tundi tugari tugize uyu Murenge babujijwe kujya kuhasabira Serivise. Abakozi b'Umurenge basabwe gufasha no kwita k'umuturage uje ubagana muri iki gikorwa kiswe' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga'.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/02/kamonyi-rugalika-umurenge-mu-kagari-sanga-umuturage-aho-ari-ahore-ku-isonga/

  • Umubu ukomoka muri Aziya ushobora gushyira mu byago abantu basaga miliyoni 130 muri Afurika #rwanda #RwOT

    Abahanga muri siyansi bavuga ko ubwoko bw'umubu utera malaria ukwirakwira byihuse wo muri Aziya wageze muri Afurika, aho by'umwihariko uteje inkeke ku bantu baba mu mijyi.

    Muri Afurika, haboneka nyinshi mu mpfu zo ku isi zitewe na malaria, iyi ndwara ahanini ikwirakwizwa n'ubwoko bw'umubu ukunze kuboneka mu bice byo mu cyaro.

    Ariko ubwoko bw'umubu bwa Anopheles stephensi, butera nyinshi muri malaria iboneka mu mijyi yo mu Buhinde no muri Iran, bwororokera mu miyoboro y'amazi yo mu mijyi — kandi ntibukorwaho na myinshi mu miti imenyerewe yica imibu.

    Ifoto y'umubu urimo kunywa amaraso y'umuntu

    Uyu mubu umaze gutuma abarwayi ba malaria biyongera muri Djibouti no muri Ethiopia, utuma ibikorwa byo kurandura iyi ndwara bigorana cyane.

    Abashakashatsi bavuga ko mu gihe uyu mubu wakwirakwira cyane muri Afurika, ushobora gushyira mu byago abantu hafi miliyoni 130.

    @BBC

    The post Umubu ukomoka muri Aziya ushobora gushyira mu byago abantu basaga miliyoni 130 muri Afurika appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/02/umubu-ukomoka-muri-aziya-ushobora-gushyira-mu-byago-abantu-basaga-miliyoni-130-muri-afurika/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAYONZA #rwanda #RwOT

    ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAYONZA

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA WA MAIRAFASHA FERDINAND UPI: 5/04/12/03/5862 UHEREREYE MU MUDUGUDU WA DUSABANE, AKAGALI KA MUKOYOYO, UMURENGE WA RWINKWAVU,AKARERE KA KAYONZA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 04/11/2022 I SAA MBIRI Z'AMANYWA (08H00'AM) KUGEZA TARIKI YA 11/11/2022 I SAA MBIRI Z'AMANYWA (08H00'AM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788441672

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa