Blog

  • Uruganda rukora UNITED GIN rwatanze Mituweli… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwakira iyi nkunga wabereye ku cyicaro gikuru cya NBG, aho ikorera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Uruganda rwa NBG Ltd rwenga inzoga yitwa United Gin ikunzwe na benshi kubera uburyo igera ku nyota, rwatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye bagera kuri 2,395 bo mu karere ka Gasabo.

    Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije mu Karere ka Gasabo, Bwana Mudaheranwa Regis, ndetse n’ab’amazina azwi mu myidagaduro barimo umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace ndetse na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya muri sinema.

    Mu ijambo rye, Bwana Regis Mudaheranwa yashimye igikorwa cyatekerejweho na NBG Ltd. Yagize ati: “Ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze”.

    Yakomeje ati “Rero, Mutuelle de Santé ni igisubizo ku buzima bw'abanyarwanda. Iyo uyifite uba wifitiye icyizere, uba wumva ko nta kibazo cy'ubushobozi wagira ngo unanirwe kwivuza. Ni mu gihe mbere umuntu yaremberaga mu rugo, bitewe no kutabona amafaranga yo kwishyura kwa muganga.”

    Umuyobozi Mukuru wa NBG Ltd, Madamu Urayeneza Anitha, yashimangiye ko n'ubwo inshingano yabo ya mbere ari ugukora no kugurisha inzoga; gutanga umusoro neza ku gihe, ariko batibagiwe ibikorwa by'urukundo no gufatanya na Leta mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y'Umunyarwanda.

    Yagize ati: 'Nk'umubyeyi, nzi ukuntu kurwara cyangwa kurwaza umwana bibabaza. Biba bigoye cyane kurushaho iyo urwaje kandi ukabura ubushobozi bwo kwivuza. Iki gikorwa cyo kwishyura Mutuelle ni ingenzi kuri twe”.

    Yasobanuye ko impamvu iki gikorwa ari ingenzi ari ukubera ko bizeye badashidikanya ko “hari abaturage n'imiryango yabo bazabyungukiramo, bityo bakabasha kwikorera indi mirimo ibateza imbere kuko ubuzima bwabo buri mu maboko meza ya mutuelle'.

    NBG Ltd yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye

    Hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye igera ku 2,395

    Inzoga ya United Gin igera ku nyota! Uzabaze Miss Pascaline Umuhoza azaguha ubuhamya

    Bamenya na Young Grace ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cy’urukundo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122571/uruganda-rukora-united-gin-rwatanze-mituweli-ku-baturage-2395-bo-mu-karere-ka-gasabo-amafo-122571.html

  • Perezida Kagame yahaye ipeti ba Ofisiye bashy… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yashimiye aba basirikare ko bitwaye neza, ababwira ko inshingano yabo ari ukurinda igihugu n’abagituye.

    Yagize ati “Kuba muri hano ni uko mwabyifashemo neza mukarangiza ayo masomo neza, mwavanyemo ubumenyi, mwavanyemo ubushobozi butandukanye, bijyanye n'imbaraga n'imyifatire myiza, hanyuma icyo mwashakaga mukaba mukigezeho turabibashimira cyane.

    Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije, kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu zo kurinda umutekano w'igihugu n'amajyambere y'abagituye.'


    Abasirikare barangije amahugurwa kuri iki cyiciro ni 568 bagizwe n'abasore 515 ndetse n’abakobwa ni 53. muri aba, 475 bahawe imyitozo mu gihe cy'umwaka umwe, naho 93 bize imyaka ine amasomo asanzwe n'ajyanye n’igisirikare.

    Uretse aba 568 bigiye mu ishuri rya Gako kandi, hari abandi basirikare 24 bize mu bihugu byo hanze nabo barahiriye gukorera u Rwanda, barimo na Ian Kagame, umwe mu bana ba Perezida Kagame, uherutse gusoreza amasomo mu Bwongereza.

    Ian Kagame ni umwe mu barahiriye gukorera u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122567/perezida-kagame-yahaye-ipeti-ba-ofisiye-bashya-abashimira-imyitwarire-myiza-122567.html

  • Rayon Sports yakomereje urugendo rwo kudatsindwa kuri Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Igitego cyiza cya Ndekwe Felix ku mupira yari ahawe na Iraguha Hadji gitumye Rayon Sports ikomeza kuba ikipe rukumbi muri shampiyona itaratsindwa na rimwe nyuma y'imikino 6.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Sunrise FC kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,birangira iyitsindiye ku matara igitego 1-0.

    Rayon Sports yakinnye idafite abakinnyi bayo bakomeye nka Rwatubyaye,Onana,Osalue n'abandi,yihagazeho itsinda uyu mukino nubwo Sunrise FC yari imaze iminsi iyitegura bidasanzwe.

    Rayon Sports yayoboye uyu mukino cyane ndetse ku munota wa 24 Hadji yazamukanye umupira mwiza bamutegera inyuma y'urubuga rw'amahina gato nubwo yashakaga kuwuhereza Essenu wari uhagaze neza.

    Ku munota wa 32, Didier yongeye kurokora ikipe ye akuramo umupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 33,Ganijuru Elie yahushije igitego cyabazwe ubwo yateraga ishoti rikomeye umunyezamu wa Sunrise FC,Mfashingabo Didier, awukuramo.

    Rayon Sports yongeye kubona amahirwe meza mu rubuga rw'amahina ariko Mucyo Junior Didier awuteye umunyezamu arawufata.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri,Rayon Sports yari imbere y'abafana bayo yakoze ibyo yasabwaga n'abafana itsinda igitego ku munota wa 64 ku mupira wafashwe na Iraguha Hadji acenga ba myugariro babiri ba Sunrise FC,yinjira mu rubuga rw'amahina,ahereza Paul Were,waretse umupira abishaka usanga Ndekwe Felix wari uhagaze neza inyuma gato y'urubuga rw'amahina,atera ishoti rikomeye igitego kiba kirinjiye.

    Sunrise FC yagerageje kwishyura birayigora gusa Rayon Sports mu minota ya nyuma yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Ndekwe ukubita igiti cy'izamu Essenu ananirwa kuwusongamo.

    Umukino warangiye ari igitego1-0 bituma Rayon Sport ifata umwanya wa mbere by'agateganyo n'amanota 18 kuri 18 kuko imaze gukina imikino 6 itsinda.

    Urutonde n'amanota:

    1. RAYON SPORTS 18/18
    2. KIYOVU Sports 16/21
    3. AS KIGALI 13/15
    4. MUSANZE FC 13/21
    5. APR FC 11/18

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yakomereje-urugendo-rwo-kudatsindwa-kuri-sunrise-fc

  • Madamu Jeannette Kagame, Ange Kagame n’umugab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2022 abasirikare bagera kuri 568 barimo 475 basoje amasomo y'umwaka umwe, n'abandi bagera kuri 93 basoje ay'imyaka 4, binjijwe mu ngabo z'u Rwanda.

    Bakaba banahawe ipeti rya Second Lieutenant na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akanaba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

    Muri uyu muhango kandi hakiriwe abofisiye bagera kuri 24 bize mu bihugu bitandukanye, birimo u Bwongereza aho na Ian Kagame aheruka gusoreza amasomo ye.

    Muri abo harimo n'abize mu bihugu birimo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Sri Lanka, Kenya n'u Butaliyani. Mu basoje amasomo, abasore bakaba ari 515 mu gihe abakobwa ari 53.

    Uyu muhango ukaba witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Ange Kagame n'umugabo we  Bertrand Ndengeyingoma n'imfura yabo Ava Ndengeyingoma, hari kandi n'abanyacyubahiro bandi batandukanye biganjemo abo mu nzego zo hejuru za gisirikare.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122569/madamu-jeannette-kagame-ange-kagame-numugabo-we-bitabiye-irahira-ryabofisiye-bato-amafoto-122569.html

  • Abagore barasabwa gutinyuka bakajya mu myanya y’ubuyobozi bw’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio tariki 3 Ugushyingo 2022, kivuga ku kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bayobozi b’amashuri n’abarimu mu Rwanda, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abagore-barasabwa-gutinyuka-bakajya-mu-myanya-y-ubuyobozi-bw-amashuri

  • IFOTO Y'UMUNSI: Madamu Jeannette Kagame yishimiye umuhungu we winjiye muri RDF #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yashimiye umuhungu we Sous Lieutenant Ian Kagame warahiriye kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda, nyuma y'iminsi mike asoje amasomo muri Royal Military Academy mu Bwongereza.

    Yavuze ko bishimishije kubw'iyo ntambwe yateye.

    Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n'inkumi barahiriye kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) mu muhango wo gusoza amasomo n'imyitozo bya gisirikare. Ni umuhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

    Abasoje amasomo uko ari 568 bahawe ipeti rya Sous Lieutenant, bambitswe na Perezida Paul Kagame, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda. Barimo abize mu Rwanda n'abize mu mahanga.

    Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry'Ubwami bw'u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

    Kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF yagombaga kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-madamu-jeannette-kagame-yishimiye-umuhungu-we-winjiye-muri-rdf

  • Ian Kagame yahawe ipeti rya Sous Lieutenant #rwanda #RwOT

    Kuri Twitter, Mme Jeannette Kagame, yagaragaje uburyo mu muryango bishimiye ko umwana wabo yageze ku ntera yindi y’ubuzima bwe.

    Amuhobeye cyane bya kibyeyi, Jeannette Kagame yavuze ibyishimo yagize we n’umuryango we.

    Yagize ati: “Ni umwanya w’ishema! Congratulations Ian, wakoze ku byishimo waduteye! Ibi birori ni bimwe mu byo twari dutegereje!”

    Such a proud moment!

    Congratulations Ian, thank you for the joy you brought us! This ceremony was one for the books! pic.twitter.com/qYtk5KwWXm

    — First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) November 4, 2022

    Ian Kagame na bagenzi be 23 bize ibya gisirikare mu mashuri yo hanze mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda, biyunze ku bandi 568 bize amasomo ya gisirikare mu ishuri rya gisirikare rya Gako, bambaye ipeti rya Sous-Lieutenant.

    Source : https://imirasire.com/?Ian-Kagame-yahawe-ipeti-rya-Sous-Lieutenant

  • Kigali: Hateguwe igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro Umuryango Shalom Family ufasha abantu barimo abarwayi barwariye mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo biteganijweko kizaba kuwa 20 Ugushyingoi 2022, kikazabera ku itorero Angilcan Paruwasi ya Remera, aho kizaba kitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu ruhando rwa muzika baririmba indirimbo zagenewe kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.

    Bamwe mu bavugabutumwa bazitabira iki gitaramo barimo Rev. Pastor Antoine Rutayisire, naho abaririmbyi n’abahanzi bazaba barimo Josh Ishimwe GAKONDO, Gisubizo ministry, Shalom Worship team, Evariste Hakizimama, Danny Mutabazi n’abandi.

    Tubibutse ko umuryango SHALOM family ufasha abarwayi barwariye mu ngo zabo n’abarwariye kwa mu ganga badafite kirengera, abana n’abagore badafite ubushjobozi ndetse n’abafite ubumuga.

    Uyu muryango uheruka gusura no gufasha umubyeyi ufite umwana wavukanye ubumuga, igikorwa cyabereye mu karere ka Huye.

    Source : https://imirasire.com/?Kigali-Hateguwe-igitaramo-cyo-kumurika-ku-mugaragaro-Umuryango-shalom-ufasha

  • Ingabo z’u Rwanda si izo kujya mu ntambara – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatangiye i Gako kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, ubwo yari amaze gutanga ipeti rya Sous Lieutenant ku basore n’inkumi 568 basoje amasomo muri iri shuri riherereye mu Karere ka Bugesera.

    Perezida Kagame yavuze ko amezi 12 y’amasomo n’imyitozo bikomeye basoje bitwaye neza ku buryo bavanyemo ubumenyi n’ubushobozi butandukanye bijyanye n’imbaraga n’imyifatire byiza.

    Ati 'Hanyuma icyo mwashakaga mukaba mukigezeho turabibashimira cyane. Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu zo kurinda umutekano w’igihugu n’amajyambere y’abagituye.”

    Yakomeje agira ati 'Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano w’igihugu cyacu, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga ni ukurinda Abanyarwanda, igihugu n’abagituye bose ndetse n’amajyambere tuganamo, twubaka.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko kujya mu mwuga wa gisirikare ari ukurinda Abanyarwanda, igihugu n’abagituye bose.

    Ati 'Ntabwo dutangirira ku kumva ko ingabo z’igihugu muri uyu mwuga, ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma. Ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, kurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza. Nicyo navuze ko nyine biza hanyuma.'

    Yakomeje agira ati 'Twe mu myumvire yacu […] aho niho duhera, kubaka , kwiyubaka kurinda ibyo byose igihugu kigeraho. Bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara. Ntabwo aribyo. Ni nayo mpamvu rero, mu ngabo zacu mwumvise amasomo bamwe bakoze, banyuzemo y’ubumenyi.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwubaka ingabo mu buryo zirinda igihugu aho kuba gushoza intambara ari nayo mpamvu mu ngabo harimo amasomo bamwe biga atandukanye ajyanye n’ubumenyi.

    Inshingano z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako kuva ryatangira mu myaka irenga 22 ishize, ni ukwigisha abasore n’inkumi batoranyijwe kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye bakongererwa ubumenyi, indangagaciro, imikorere n’imyifatire myiza biranga umwuga wa gisirikare.

    Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2015, iri shuri ryatangiye kwigisha amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare ( Social and Military Science).

    Mu 2022, hongewemo andi mashami ane ariyo imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire. Ndetse mu gihe cya vuba harateganya gufungurwa andi mashami azagenwa n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Perezida Kagame ati 'Ubwo bumenyi bukoreshwa aho ariho hose, mu Rwanda igihugu cyacu, bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n’ibihugu by’inshuti cyane cyane kugira ngo ibyo baharanira kugeraho dufatanye nabo.'

    Yakomeje agira ati 'Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’ibihugu by’inshuti cyane cyane ibya Afurika kugira ngo bishobore kubona umutekano, bishobore kubakira kuri uwo mutekano ngo bigere ku majyambere abantu bose bifuza.'

    Umukuru w’Igihugu avuga ko abarangije mu mashuri ya gisirikare mu Rwanda baba bafite ubumenyi bashobora no gukoresha hanze y’uwo mwuga wa gisirikare.

    Ati 'Abajya mu mwuga w’igisirikare cy’u Rwanda, bashobora kugira n’akamaro mu bundi buzima busanzwe haba mu Rwanda no hanze. Ubuzima bujyanye n’ibyo bize, na bwa bumenyi baha ingabo zacu muri aya mashuri barangije.'

    Yakomeje agira ati 'Intambara nayo kuyirwana bisaba ubumenyi, ugomba kumenya. Uhera ku mutima wo gushaka gutsindira ibyawe, kurwanira igihugu cyawe, uburenganzira bwawe hanyuma ibindi bigakurikira. Ndagira ngo mbasezeranye ko igihugu cyiteguye kubakira ndetse no kugira ngo kivane inyungu muri bwa bumenyi, ubushobozi mwavanye mu nyigisho no mu mahugurwa.'

    Uretse abasoje abahawe ipeti rya Sous Lieutenant 568, hari abandi basore n’inkumi 24 barinjizwa mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda.

    Ni abanyeshuri bize mu mahanga barinjizwa muri RDF bize mu bihugu birindwi birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n’u Butaliyani.

    Source : https://imirasire.com/?Ingabo-z-u-Rwanda-si-izo-kujya-mu-ntambara-Perezida-Kagame