Blog

  • Jay Rwanda yateye ivi rya kabiri, inkumi y’uburanga yamwibagije uwo yari yarihebeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rudasubwa wa Afurika 2017, umunyamideli w’umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda yamaze kwambika impeta ya fiançailles inkumi bamaze iminsi mu bihe byiza yasimbuje uwo yari yayambitse muri 2020.

    Jay Rwanda muri Mutarama 2020 yari yambitse impeta ya fiançailles umukobwa wari umukunzi we yanirinze gutangaza amazina icyo gihe, ubu n’amafoto amwambika impeta yamaze no kuyasiba ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Hashize iminsi mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashyizeho amashusho ari kumwe n’inkumi bagiranye ibihe byiza ari na yo yasimbuje umukunzi we wa mbere mu gihe abantu bari bategereje impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa bo.

    Ayo mashusho yaherekejwe n’amagambo y’urukundo y’indirimbo “Love don’t Cost a Dime” ya Magixx na Ayra Star.

    Jay Rwanda yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa nyuma yo kugaragaraza ko yamaze no kumwambika impeta ya fiançailles, ni mu mashusho n’ubundi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Aya mashusho agaragaza ko byabereye ku kiyaga nyuma y’uko bombi bari bahagariye ibihe byiza, Jay Rwanda yari yambaye ikabutura yo gusohokana ku mazi mu gihe umukobwa we yari yambaye bikini z’iroza.

    Jay Rwanda mu rukundo rushya

    Inkumi yasimbuje uwo yari yambitse impeta mbere

    Bari bagiriye ibihe byiza ku mazi

    Yagaragaje ko yamwambitse impeta y’urudashira

    Uvuze ko bataberanye waba ubeshya

    Bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo

    Ubwiza bwo nta cyo wamushinja

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jay-rwanda-yateye-ivi-rya-kabiri-inkumi-y-uburanga-yamwibagije-uwo-bakundanye-amafoto

  • Gitifu yatawe muri yombi azira amafaranga ya Ejo Heza #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 akaba yafatiwe aho yari acumbitse nyuma y’iminsi mike yari ishize ahagaritswe mu kazi kugira ngo abanze akurikiranwe kuri iki kibazo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Emmanuel Bisangwa, yavuze ko amafaranga akurikiranyweho ari ay’abaturage bo mu Murenge wa Murama aho yahoze ayobora, ngo abaturage bamuhaye amafaranga arenga ibihumbi 70 Frw ngo ayabatangire muri Ejo Heza ntiyabikora.

    Ati ' Afite amakosa ari kubazwa mu kazi hari mudasobwa yakoreshaga mu kazi yahozemo mu Murenge wa Murama atatanze, hari kandi amafaranga abaturage bamuhaye ngo abishyurire muri Ejo Heza ntiyabikora ni 77 500 Frw ni ibyo ari kuzira amaze iminsi ibiri ahagaritswe mu kazi.'

    Gitifu Bisangwa yavuze ko yatawe muri yombi avuye kuvoma amazi ahakana iby’uko yari afite kanyanga nk’uko byakwirakwijwe n’abaturage. Kuri ubu ngo uyu muyobozi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruramira mu gihe hagikorwa iperereza.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gitifu-yatawe-muri-yombi-azira-amafaranga-ya-Ejo-Heza

  • Myugariro wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yegukanywe n’u Burundi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi’ ariko ntayikinire kubera ibyagombwa yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Ndizeye Samuel ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports, akina nk’umunyarwanda ndetse akaba yari yitabajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Ferrer mu gushaka itike ya CHAN.

    Muri Kanama 2022 ubwo Carlos yahamagaraga ikipe y’igihugu igomba gukina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN, yahamagaye na Ndizeye Samuel.

    Ntibyakunze ko uyu mukinnyi akinira u Rwanda kuko yahise asimbuzwa Bishira Latif kuko yari yarakiniye abatarengeje imyaka 20 b’u Burundi, byasabaga kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi bamusaba ariko FERWAFA ntiyabikora.

    Nyuma yo kudakinira u Rwanda, Ndizeye Samuel akaba yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, ari ku rutonde rw’abakinnyi 22 bahamagawe n’umutoza Ndizeye Jimmy bazakina umukino wa gicuti na Côte d’Ivoire.

    Abakinnyi Ndizeye Jimmy yahamagaye barimo na Ndizeye Samuel wa Rayon Sports

    Ndizeye Samuel yahamagawe n’u Burundi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wahamagawe-mu-ikipe-y-igihugu-amavubi-yegukanywe-n-u-burundi

  • EAC yasabye imitwe yose yitwaje intwaro muri RDC gusubira aho yaturutse #rwanda #RwOT

    Umuhuza w'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba mu kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Uhuru Kenyatta na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba, basabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu isubira iwabo.

    Ibyo biri mu itangazo abo bategetsi babiri basohoye nyuma y'umuhuro wabereye i Bujumbura mu Burundi ku murwa mukuru w'Ubukungu.

    Iryo tangazo rigira riti: “Duhamagariye imitwe yose yitwaje intwaro gusubira mu bihugu yaje ivamo nta mananiza.”

    Perezida Ndayishimiye na Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya akaba ari na we wahamagaje ibiganiro bya mbere byahuje leta n'imitwe iyirwanya i Nairobi ari gushyiraho umuhate mu nshingano ze.

    Hateganyijwe indi nama izaterana ku wa 16 Ugushyingo i Nairobi izanatumirwamo abafite aho abhuriye n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo barimo n'abayobozi b'uduce.

    Mu nama yaherukaga kubera i Nairobi, yahuze ibihugu bihuriye mumuryango wa EAC, hari hemejwe ko ibihugu byose biwugize byohereza ingabo zijya kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/eac-yasabye-imitwe-yose-yitwaje-intwaro-muri-rdc-gusubira-aho-yaturutse

  • REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Volley Ball ya Sosiyeti ishinzwe ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG), REG VC yatsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri (3-2), mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/reg-vc-yatsinze-gisagara-vc-ku-mukino-wa-nyuma

  • Uko mu 1987 i Kampala Museveni yagiriye inama Habyarimana akanga kumva #rwanda #RwOT

    Uwo yari Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva tariki y 5 Nyakanga 1973 kugeza tariki 6 Mata 1994. Uruzinduko rwe i Kampala rwari rwahuriranye n’ibirori byo kwambika amapeti bamwe mu basirikare bari barafashije Museveni gutsinda urugamba.

    Muri abo basirikare, harimo n’abana b’Abanyarwanda nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema n’abandi batandukanye bari barafashije Museveni kurwana urugamba yari ahanganyemo n’abari ku butegetsi muri Uganda y’icyo gihe.

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Général James Kabarebe, ni umwe mu bari muri ibyo birori ndetse yibuka neza amagambo Perezida Museveni yabwiye Habyarimana amusaba gucyura Abanyarwanda, undi akabyanga.

    Ku mugoroba wo ku wa 2 Ugushyingo 2022, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’Abakorerabushake bari kumwe n’abanyeshuri bo mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha Ubumenyi n’Ikoranabuhanga [UR- CST], Gen Kabarebe yakomoje ku kuntu byagenze kuri uwo munsi Habyarimana asabwa gucyura Abanyarwanda.

    Ati 'Icyo gihe Museveni nibwo yari agifata ubutegetsi, yabufashe mu 1986, Habyarimana yamusuye mu 1987, aza muri Uganda ndetse n’igikorwa cyo kwambika amapeti abasirikare bari bamaze kubohora Uganda barimo na Nyakwigendera Fred Gisa Rwigama, babambitse Habyarimana ahari abireba, kuko ni perezida wabambikaga aho ngaho imbere.'

    Yakomeje agira ati 'Habyarimana twaramubonaga, icyo numvise ni uko Museveni yamubwiye ati muri izi ngabo zanjye mfitemo Abanyarwanda benshi, byaba byiza ushatse uko ubacyura. Undi ntiyabyitaho arabyihorera.'

    Nyuma yaje kuvuga ko u Rwanda ari ikirahure cyuzuye amazi

    Ni kenshi Abanyarwanda bari barameneshejwe bagiye basaba gutaha mu gihugu cyabo ku neza, ariko Leta yari irangajwe imbere na Habyarimana ikababera ibamba kugeza n’ubwo yaje kuvuga ko igihugu cyamaze kuzura bo batabona aho bajya.

    Ni ibintu byagiye bivugwa mu mbwirwaruhame z’abayobozi bakuru b’igihugu kugeza kuri Habyarimana wari Perezida. Ibyo byakomeje kubaho kugeza ubwo Ingabo za RPA, zateguye urugamba rwo gutaha mu gihugu cyabo ku gahato.

    Nyuma yo kuva muri Uganda abwiwe ibyo gucyura impunzi z’Abanyarwanda, Habyarimana yageze mu Rwanda avuga ko 'u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi’ utakongeramo andi kuko yameneka. Ni ibintu kandi byaje no kwemezwa na Komite Nyobozi y’Ishyaka MRND.

    Gen Kabarebe ati 'Biriya by’uko ikirahure cyuzuye amazi utakongeraho andi, ibyo yabivuze kenshi ntabwo ari rimwe.'

    Mu mwaka wa 1989, Habyarimana yashyizeho Komisiyo ifite inshingano zo kwiga ku kibazo cy’Abanyarwanda baba mu mahanga n’impunzi zirimo.

    Mu kiganiro cyihariye Perezida Habyarimana yagiranye n’umunyamakuru Marie Roger Biloa w’ikinyamakuru Jeune Afrique yasobanuye inshingano iyo yahaye komisiyo (Jeune Afrique, No 1474-5 Avril, 1989 p.9).

    Habyarimana yamushubije ko iyo komisiyo iziga ku bibazo by’Abanyarwanda baba mu mahanga harimo n’icy’impunzi gikomeye ku buryo bwihariye. Habyarimana ati ' Iyo Komisiyo izashakisha ibisubizo ifatanyije n’abo bireba bose, barimo ibihugu duturanye bicumbikiye izo mpunzi rimwe na rimwe bikanabaha ubwenegihugu.'

    Iyo mvugo y’uko ikibazo cy’impunzi hari abandi cyarebaga cyane batari u Rwanda yakoreshwaga cyane na leta y’u Rwanda icyo gihe. Ahanini ari uburyo bwo kwihunza ikibazo kireba igihugu cy’inkomoko y’izo mpunzi.

    Habyarimana yakomeje agira ati 'Twiteguye kubakira impunzi, baba bafite ubwo bwenegihugu bw’ibihugu bibacumbikiye cyangwa batabufite, ariko, ibi ntibivuze ko dushaka ko baza gutura mu Rwanda. Aho duhagaze kuri iki kibazo harazwi.'

    'U Rwanda ruratuwe cyane, rwaruzuye ku buryo nta na santimetero n’imwe y’ubuso bw’ubutaka bwaturwaho. Mubona se abo batahuka bagatura he mu gihe turi mu biganiro n’ibihugu duturanye ngo bireke na bamwe mu banyarwanda bari mu gihugu babe babyimukiramo ? Ibi byaba ari ukwivuguruza.'

    Habyarimana we yasobanuraga ko kubera impamvu z’ubukungu bw’igihugu butifashe neza byiyongera ku bucucike bukabije bw’abantu bidashokoka ko u Rwanda rwakwakira Abanyarwanda benshi b’impunzi.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Uko-mu-1987-i-Kampala-Museveni-yagiriye-inama-Habyarimana-akanga-kumva

  • Kigali: Hitezwe impinduka ku bibazo bibangamiye abafite aho bahuriye n'igihingwa cya Kawa #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Urugaga rw'abohereza Kawa mu mahanga, Gatali Gilbert aravuga ko isoko ryayo ritifashe neza kubera ibihe Isi irimo by'izamuka ry'ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Avuga ko igiciro cya Kawa cyamaze kumanuka, ariko ko inama Nyafurika kuri iki gihingwa yitezwe i Kigali muri 2023 izabafasha kuzamura imyumvire ku bagize aho bahurira n'iki gihingwa, umusaruro ukiyongera ndetse bakabasha kureshya abashoramari, isoko rikarushaho kwaguka.

    Ibi byagarutsweho tariki ya 03 Ugushyingo 2022 ubwo hatangizwaga urugendo rw'iminsi 103 y'itegurwa ry'Inama Nyafurika ku gihingwa cya Kawa, inama yitezeho guhindura imyumvire n'iterambere ry'umuhinzi wa Kawa.

    Iyi nama, igiye kuba ku nshuro ya 19 kandi izaberamo n'imurika gurisha. Izateranira i Kigali mu Rwanda Tariki 15-17 Gashyantare 2023. Yitezweho ibisubizo ku bibazo bibangamiye abahinzi, abatunganya Kawa ndetse n'abayohereza mu mahanga.

    Uyu muyobozi yagize ati' Kugeza ubu ntavwo isoko ryifashe neza nubwo ibiciro bya bimwe mu bikenerwa byagiye bizamuka ariko twebwe abacuruza ikawa ntabwo byazamutse ahubwo bigenda bihinduka. Iyi nama tuyitezeho kwigira ku bandi uburyo twazamura imyumvire izatuma tugira umusaruro mwiza uzarushaho kureshya abashoramari bityo tukagira benshi kurusha abo dufite ubu, bikadufasha kumva akamaro ka Kawa mu buzima bw'umuhinzi wabihariye ubuzima bwe'.

    Umuyobozi w'Umuryango mpuzamashyirahamwe y'Ibihugu bihingwamo Ikawa muri Afurika (African Fine coffees Association), Amir H. Esmail yemeza ko uyu ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibibazo bibangamiye ubuhinzi bwa Kawa ndetse n'icuruzwa ryayo ku isoko. Avuga kandi ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibibazo bibangamiye abakora mu ruganda rw'ibikomoka kuri iki gihingwa.

    Akomeza yemeza ko muri iyi nama hazahurira abantu benshi bagira uruhare mu guha agaciro umusaruro w'ibikomoka kuri Kawa, ariko kandi hakazanarebwa uburyo hazamurwa umusaruro ukiri mucye kandi n'ubonetse ukaba mwiza kurusha ujyanwa ku isoko.

    Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Nkurunziza Alexis avuga ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 19 ari urubuga rwo kwiga uburyo abandi bakoresha bakabona umusaruro mwiza kandi ufite uburyohe. Ahamya kandi ko bazigiraho uko bazamura imyumvire y'abahinzi, abatunganya Ikawa, abacuruzi ndetse n'Abayohereza mu mahanga. Yizera ko iyi nama izaba urubuga rwiza rwo guhura n'abacuruza ikawa ku isoko mpuzamahanga.

    Akomeza avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 ndetse n'amapfa yatewe n'iri zuba rimaze iminsi bishobora gutuma umusaruro ugabanuka, Leta ngo yagerageje gufasha abaturage igena amafaranga asaga Miliyari 1 yo gutangamo ifumbire hagamijwe kuzamura ubwiza bw'umusaruro ndetse n'ingano yawo.

    Kugeza ubu, ikawa iri mu bihingwa byinjiza amadovize menshi mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2021iki gihingwa cyinjije mu Gihugu amafaranga asaga Miliyoni 75 z'Amadorali ya Leta zunze Ubumwe z'Amerika (75,571,428 $ USD) ku musaruro ungana n'ibiro miliyoni 15.184.566 (15.184.428 kg).

    Ibikomoka ku buhinzi byinjije amadovizi asaga Miliyoni 640.952.297 z'amadorali ya Leta zunze ubumwe bw'Amarika bikaba byarazamutseho hejuru ya 45% ugereranyije na Miliyoni 444.862.192 z'amadolari zari zabonetse mu mwaka wabanje. Gusa urebye Ikawa, Icyayi n'ibireti byazamutseho 18% bigera kuri Miliyoni 185.442.833 z'Amadolari ya Leta zunze ubumwe z'Amerika muri 2021-2022.

    Nkuko bitangazwa na NAEB, Kawa iza ku isonga mu kuzamuka kuko yazamutseho 23%, icyayi kizamukaho 15% naho Ibireti bizamukaho 12% ugeraranyinyije n'umwaka wa 2020-2021.

    Kugeza ubu, Umuryango uhuza ibihugu bihingwamo Ikawa muri Afurika uhuza ibihugu 25 binyamuryango. Ibihugu binywa Kawa kurusha ibindi harimo ibihugu bitayihinga byo mu majyaruguru ya Afurika. Ubushakashatsi bwo muri 2015 mu Rwanda bwagaragaje ko urubyiruko rugera kuri 20% arirwo rukora nibura ubuhinzi bwa Kawa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/05/kigali-hitezwe-impinduka-ku-bibazo-bibangamiye-abafite-aho-bahuriye-nigihingwa-cya-kawa/

  • Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w'ubushotoranyi bwa Kongo. #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizweho umukono na Dr AWAZI BOHWA Raymond, Perezida w' Umuryango w'Abanyekongo baba mu Rwanda, riravuga ko abo Banyekongo bishimiye uko bafashwe mu Rwanda, mu gihe abategetsi n'abaturage b'igihugu cyabo cya Kongo barangwa n'ubushotoranyi bukorerwa u Rwanda, haba mu mvugo haba no mu bikorwa.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ubuyobozi bw'u Rwanda bwaranzwe n'ubushishozi, bwirinda gufata ibyemezo bishingiye ku mujinya no kwihimura, cyane cyane ubwo Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Kongo bo babuzwaga amahwemo, bamwe baricwa, abandi barafungwa n'imitungo yabo irangizwa indi irasahurwa.

    Abanyekongo baba mu Rwanda  barasaba abavandimwe babo bari muri Kongo guhagarika ibikorwa byose bituma ubushyamirane hagati y'ibihugu byombi burushaho gukaza umurego, birimo ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyarwanda n'abasa nabo, ahubwo bakibuka ko ari abaturanyi basangiye byinshi birimo no guhahirana.

    Mu rwego rwo guhagarika intambara hagati ya leta ya Kongo n'imitwe iyirwanya irimo M23, Abanyekongo baba mu Rwanda barasaba abategetsi b'igihugu cyabo kuyoboka inzira y'imishyikirano, no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mishyikirano yabereye i Naïrobi muri Kenya n' i Luanda muri Angola.

    Kuva intambara yakubura mu burasirazuba bwa Kongo, abategetsi b'icyo gihugu bakwije ibinyoma ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, bahitamo inzira y'ibitutsi n'imvugo z'urwango. Byageze n'abo bafatanya n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR kurasa ibisasu mu Rwanda, byica abantu, bikomeretsa abandi, binangiza imitungo yabo.

    Hari hitezwe ko uRwanda ruha Kongo isomo ryo kubaha abaturanyi, ariko ruhitamo kwifata kugeza igihe Kongo izarengera umurongo utukura.

    Abanyekongo baba mu Rwanda bikomereje ibikorwa byabo ntawe ubahoye imyitwarire igayitse y'ubutegetsi bw'iwabo, ibintu byongeye kugaragaza ko Abanyarwanda n'ubuyobozi bwabo birinda guhubuka  nk'abaturanyi bo muri Kongo. 

    Si ubwa mbere u Rwanda rutsinze abashaka kurugusha mu mutego wo kwihorera, kuko n'igihe muri Uganda batotezaga Abanyarwanda , nta Munyarwanda wariye n'urwara umuturage wa Uganda uba mu Rwanda. Ngubwo 'ubukure'(maturité) muri politiki duhiga abatwigimba.

    The post Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w'ubushotoranyi bwa Kongo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abanyekongo-baba-mu-rwanda-barashima-urwanda-rutaguye-mu-mutego-wubushotoranyi-bwa-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyekongo-baba-mu-rwanda-barashima-urwanda-rutaguye-mu-mutego-wubushotoranyi-bwa-kongo

  • Abanyarwenya Tricky na Kanyamukwego bageze i… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, nibwo aba basore basesekaye ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, bakirwa n'itsinda riri gitegura iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

    Tricky uzwi cyane mu biganiro bya ‘Churchill Show’, yabwiye itangazamakuru ko ageze mu Rwanda nyuma y'igihe cyari gishize inshuti ze zo muri Kenya zimubwira ko 'Kigali ari nziza', avuga ko yasanze abantu bataramubeshyaga kandi hari abakobwa beza nk'uko yabibwiwe.

    Yavuze ko igitaramo yahuriyemo na Zuby Comedy ari cyo cyabaye imvano yo gutumirwa i Kigali, kuko 'Abanyarwanda yataramiye icyo gihe nibo babisabye'.

    Uyu musore yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Kenya baba mu Rwanda, kuko bamaze iminsi bamwandikira ubutumwa bamubwira ko biteguye kumwakira.

    Ati 'Ubwo twakoraga iki gitaramo ku nshuro ya mbere muri Kenya na Zuby Comedy, nari umushyitsi icyo gihe. Nakunze uburyo nakiriwe, abanyarwanda bansaba kuzaza mu Rwanda, narababwiye nti nibategura igitaramo bazantumire. Ndi hano rero kugira ngo nshimishe abanya-Kenya bagenzi banjye, baranyandikira, bambwira ko bantegereje, twese hamwe rero twiteguye gutanga ibyishimo.'

    Kanyamukwego yavuze ko nta muntu ukwiye gucikwa iki gitaramo, aho ahamya ko afite icyizere cy'uko kizagenda neza ashingiye ku kuba Zuby Comedy izwi cyane mu Rwanda. Ati 'Abantu bose mugomba kuhaba utazahagaragara ubwo ni ibimureba.'

    Yavuze ko atazanwe n'amafaranga Zuby Comedy yaba yaramuhaye, ahubwo aje gushyigikira 'abavandimwe'.

    Tricky ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Kenya, ahanini binyuze mu gitaramo cy'urwenya Churchill Show agaragaramo buri cyumweru.

    Yafashije Zuby Comedy gukorera igitaramo cyabo cya mbere muri Kenya, ubwo bahuriraga ku rubyiniro mu gitaramo bahakoreye ku wa 19 Kamena 2022.

    Samson Mucyo [Samu] aherutse kubwira InyaRwanda ko abakunzi b'urwenya bakwiye kwitega ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo.

    Yagize ati 'Abantu bitege ibyishimo byinshi n’udushya tubahishiye muri iki gitaramo nk’ibanga, kubera ari igitaramo cyacu tugiye gukora bwa mbere nk’uko ubizi twagikoze muri Kenya. Natwe twari dufite amatsiko yo gukora igitaramo hano iwacu.'

    Zuby Comedy babaye ubukombe binyuze muri filime y’uruhererekane batambutsa kuri shene yabo ya Youtube bise ‘Miss Mulenge’. 

    Iki gitaramo cyabo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyatewe inkunga n’abarimo Ndoli Safaris.

    Bagitumiyemo abanyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Mugisha na Rusine, Fally Merci n'abandi. Ni mu gihe Clapton afatanyije na Muyango Claudine aribo bazayobora iki gitaramo.

    Ubu ushobora kugura itike ukanze *182*8*1*111552#. Kwinjira ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP na 200,000K ku meza y’abantu 10. 

    Umunyarwenya MC Tricky yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere 

    Tricky yavuze ko abanya-Kenya bajyaga bamubwira ko Kigali ari nziza none yabyiboneye 

    Ni ibyishimo kuri Tricky na Kanyamukwego nyuma yo kuza gufatanya na Zuby Comedy bashyigikiye muri Kenya 

    Kanyamukwego na Tricky bahawe indabo (bakiriwe) n’abakobwaa bo muri Kigali Protocal 

    Samu yavuze ko Zuby Comedy igiye kwandikisha amateka mashya mu batera urwenya mu Rwanda [Uri iburyo] 

    Umukinnyi wa filime Natacha Ndahiro ari mu bakiriye Kanyamukwego na Mc Tricky 


    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122575/abanyarwenya-tricky-na-kanyamukwego-bageze-i-kigali-bateguza-gutembagaza-abantu-amafoto-122575.html

  • Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhungu we… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu babyeyi bashyigikiye abana babo basoje amasomo yabo ya gisirikare binjira muri RDF.

    Mu muhango wabereye mu mbuga ngari y'ikigo cya Gisirikare i Gako mu Bugesera, Perezida wa Repubukika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abagera kuri 500 barimo n'umuhungu we Ian Kagame.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yashyize kuri konti ye ya Twitter amafoto atatu; imwe imugaragaza ari kumwe n'umuhungu we bahoberanye, indi bari kumwe na Perezida Paul Kagame, Ange Kagame, Ian Kagame n'umwuzukuru wabo.

    Jeannette Kagame yanditse avuga ko ari 'umwanya w'ishema'. Ashima Ian Kagame 'ku bw'ibyishimo watuzaniye (yazanye mu muryango)'. Avuga ko umuhango wo guhabwa ipeti wari umwe mu byo bari bategereje.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije abashinzwe umutekano ko inshingano bafite ari ukurinda igihugu n'abagituye. Yavuze ati 'Iyo ibyo bihungabanyijwe n'intambara ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza, ibyo navuze ko bizaba nyuma [intambara]…bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo ari byo.'

    Umukuru w'Igihugu, yanasabye abasoje aya masomo kurangwa n'ikinyabupfura. Abagera kuri 24 binjiye muri RDF bize amasomo ya gisirikare hanze y'u Rwanda mu bihugu birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, U Burusiya, Kenya, Qatar na Sri Lanka. Aba bahurije hamwe n'abandi kuvuga indahiro y'uko bazakorera u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Abasoje amasomo muri rusange ni 568, barimo abasore 515 n'abakobwa 53. Muribo, 475 basoje amasomo y'umwaka umwe, naho 93 basoje amasomo y'imyaka ine.

    Muri aba kandi, 58 basoje amasomo mu ishami ry'imibanire y'abantu, mu gihe 20 bize mu ishami ry'ubuvuzi rusange naho 15 barangije mu ishami ry'ikoranabuhanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122573/madamu-jeannette-kagame-yashimye-umuhungu-we-ian-kagame-winjiye-muri-rdf-amafoto-122573.html