Blog

  • 'Inshingano ya mbere y'ingabo z'u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho'.-Perezida Kagame. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki 04 Ugushyingo 2022, ubwo yayoboraga umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda abawofisiye 568, umuhango wabereye mu ishuri rya gisirikari cya Gako, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye abarangije amasomo n'izindi nzego z'umutekano, ko kugira abasirikari bahagije kandi bashoboye bitavuze gutegura intambara, ko ahubwo inshingano yabo ya mbere ari ugufatanya n'abandi baturage kubaka igihugu no kurinda ibikorwa by'iterambere byagezweho.

    Yagize ati:'Ntitwubaka igisirikari cyo gushoza intambara, ahubwo inshingano ya mbere y'umusirikari w'u Rwanda ni ukurinda igihugu n'abagituye ndetse n'ibyagezweho, ibyo kurwana bikaza nyuma.'

    Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi abasirikari b'u Rwanda bahabwa buba bunakenewe no kuzindi nzego z'igihugu, ashimangira ko u Rwanda ruziyambaza ubwo bumenyi kugirango rukomeze rutere imbere. Yanongeyeho ko uRwanda rwiyemeje gufatanya n'andi mahanga abyifuza kubyaza umusaruro ubuhanga bw'ingabo z'uRwanda, hagamijwe iterambere twese dufitemo inyungu.

    Mu barangije amasomo harimo 24 bize mu bihugu bifitanye umubano  n'u Rwanda, birimo Kenya,  Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Qatar, Ubwongereza, Uburusiya, Sri Lanka n'Ubutaliyani, bakaba bari bamaze hafi umwaka bahabwa inyigisho za gisirikari n'ubundi bumenyi mu mashami anyuranye, arimo ubuvuzi, 'engineering', ubugenge, imibare,ibinyabuzima n'ubutabire.

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe nawe yari aherutse gutangaza ko ingabo z'u Rwanda zitabereyeho kurwana intambara zitari ngombwa, ko ahubwo zihora ziryamiye amajanja ngo zirinde ubusugire bw'igihugu.

    Ibi yabivuze  asa n'usubiza abategetsi ba Kongo bihandagaza ngo biteguye gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe nyamara abasirikari b'icyo gihugu bumva gusa umurindi w'abarwanyi ba M23 bakayabangira ingata. Umusazi ntiyagutera ibyondo ngo utore amabuye utangire kuyamutera, kandi uzi neza ko yabitewe n'uburwayi.

    The post 'Inshingano ya mbere y'ingabo z'u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho'.-Perezida Kagame. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inshingano-ya-mbere-yingabo-zu-rwanda-si-ugushoza-intambara-ahubwo-ni-ukurwubaka-no-kurinda-ibyagezweho-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inshingano-ya-mbere-yingabo-zu-rwanda-si-ugushoza-intambara-ahubwo-ni-ukurwubaka-no-kurinda-ibyagezweho-perezida-kagame

  • Abagera kuri 400 basoje amasomo yiganjemo ay’ubukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagera kuri 400 bize amasomo yiganjemo ay’ubukerarugendo, basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Cornell, bavuga ko ibyo bize bizabafasha mu mirimo yabo ya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abagera-kuri-400-basoje-amasomo-yiganjemo-ay-ubukerarugendo

  • Perezida Teodoro Obiang Nguema umaze imyaka 43 ku butegetsi yongeye kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ku butegetsi muri Guinée Equatoriale kuwa kane yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatandatu.

    Obiang Nguema w'imyaka 80 yagiye ku butegetsi mu 1979 asimbuye Francisco Macias Nguema wagejeje iki gihugu ku bwigenge ariko ubutegetsi bwe bukabaho guhunga gukomeye n'ubwicanyi.

    Obiang Nguema wari umwofisiye mu ngabo yafashe ubutegetsi ku ngufu ahirika Francisco Nguema wari nyirarume, anamucira urwo gupfa.

    Amatora rusange muri uyu mwaka ateganyijwe tariki 20 z'uku kwezi k'Ugushyingo.

    Umuhungu we Teodorin Nguema Obiang Mangue niwe visi perezida w'iki gihugu.

    Perezida Mbasogo yabwiye ikoraniro ko ishyaka rye ryamuhisemo ngo yiyamamaze 'kuko ndi ikirango cy'amahoro aganje muri Guinée Equatoriale', nk'uko AFP bibivuga.

    AFP yongeraho ko iki gihugu gifite abaturage 425,000 biyandikishije gutora ku baturage bose hamwe miliyoni 1.4 bagituye.

    Icyegeranyo cya African Institute for Development Policy cyo mu 2019 kivuga ko abaturage 70% muri Afurika bari batarageza imyaka 40, abo bose bavutse basanga Obiang Nguema ari perezida.

    Perezida Obiang Nguema avugwaho kutihanganira amajwi anenga ubutegetsi bwe.

    Mu 2006, ikinyamakuru cyigenga Der Spiegel cyo mu Budage cyasubiyemo amagambo yavuzwe na Perezida Nguema agira ati: “Abatavuga rumwe natwe bafite ubuhe burenganzira bwo kunenga ibikorwa bya guverinoma?”

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko muri Equatorial Guinea nta tangazamakuru ryigenga rihari, ko ibinyamakuru byigenga bihari ari iby'abafite aho bahuriye n'ubutegetsi cyangwa na Perezida ubwe.

    Kuva mu 1995 ubukungu bw'iki gihugu bwarazamutse cyane kubera ubucuruzi bwa petrol, nubwo ari igihugu kirutaho gatoya u Burundi mu bunini, cyabaye igihugu cya gatatu muri Afurika gicuruza Petrol nyinshi nyuma ya Nigeria na Angola.

    Imyaka irenga 40 ku butegetsi yagwirije ubukungu Obiang Nguema, Forbes ivuga ko ubutunzi bwe bubarirwa kuri miliyoni $600, ni umwe mu bategetsi b'ibihugu bakize ku isi.

    Gusa igihugu cye kibarirwa mu bikennye kuko kiri ku mwanya wa 145 ku bihugu 189 ku rutonde rwa human development index 2022 (HDI) rwa ONU.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-teodoro-obiang-nguema-umaze-imyaka-43-ku-butegetsi-yongera-kwiyamamaza

  • Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yahaye-ipeti-rya-sous-lieutenant-abasirikare-568

  • Bamwe mu bize muri GS Rwesero bishyuriye ifunguro abana 150 bahiga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasore n’inkumi 29 bize ku ishuri ribanza rya Rwesero (ubu ryitwa GS Rwesero), babonye ko hari barumuna babo bananiwe kwishyura amafaranga 975 basabwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/bamwe-mu-bize-muri-gs-rwesero-bishyuriye-ifunguro-abana-150-bahiga

  • Ibintu 5 bitangaje kuri Gerard Pique wasezeye umupira w’amaguru bikavugisha benshi #rwanda #RwOT

    Kuva ejo ibinyamakuru ntibiraruhuka kwandika inkuru y’isezera ku mupira w’amaguru kwa myugariro w’umunya Espagne, Gerard Pique Bernabeu ukinira FC Barcelona.

    Iyi nkuru yaje isa n’aho itanguranye, Pique yayitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba w’ejo hashize aho yavuze ko asezeye umupira w’amaguru ndetse ko umukino Barcelona izakiramo Almeria ku wa Gatandatu azaba ari wo mukino we wa nyuma.

    Uyu myugariro w’imyaka 35 ahanini gusezera kwe akaba yabitewe n’uko atari akibona umwanya uhagije wo gukina.

    Urugendo rwe nk’uwabigize umwuga rwataniye 2004 akinira Manchester United kugeza 2008 aho yayikiniye imikino 12 gusa ntiyagira igitego ayitsindira. Ubwo yari muri Manchester United, umwaka wa 2006-07 yawumaze ari intizanyo muri Real Zaragoza aho yakinnye imikino 22 atsinda ibitego 2.

    Kuva 2008 yahise yerekeza muri FC Barcelona akaba amaze kuyikinira imikino 396 aho yayitsindiye ibitego 29.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 5 bitangaje kuri uyu myugariro washakanye n’umuhanzi Shakira ariko bakaba ubu baratandukanye.

    Pique ni umwe mu bakinnyi 3 begukanye igikombe cya Champions League yikurikiranya mu makipe atandukanye

    Ni umukinnyi wubashywe muri FC Barcelona ariko na none si ho yamaze ubuzima bwe bwose. Muri 2004 ubwo yari avuye muri La Masia, irerero rya FC Barcelona yerekeje muri Manchester United aho yakinnye imyaka 4, yaje kuvayo muri 2008 nyuma yo kwegukana Champions League ya 2008, yahise ajya muri Barcelona maze na 2009 bahita begukana Champions League aba umukinnyi wa 3 ubikoze nyuma ya Marcel Desailly na Paulo Sousa.

    Nyuma y’iyi Champions League yegukanye n’iya 2011 na 2015 ari kumwe na FC Barcelona.

    Izina rya Stade y’umukeba (Real Madrid) riri mu mazina ye

    Ubusanzwe amazina ye yose ni Gerard Pique Bernabeu. Iri zina rya gatatu rye rya Bernabeu akaba rihuye n’izina rya Stade y’umukeba Real Madrid aho yo yitwa 'Santiago Bernabeu’.

    Ni izina ryavuye ku ruhande rwa nyina, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Barcelona, Amador Bernabeu.

    Asangiye itariki y’amavuko n’uwahoze ari umugore we, umuhanzikazi Shakira

    Gerard Pique avuka tariki ya 24 Gashyantare kimwe n’umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakira wahoze ari umugore we ariko bakaba baheruka gutandukana we akimukira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse amakuru akavuga ko biri mu bintu byatumye asezera ruhago kuko kubaho atabona umuryango we bimugora cyane kuko ari cyo kintu cy’ingenzi kuri we.

    Bombi bahuye muri 2010 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo aho Pique yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne n’aho Shakira akaba ari we waririmbye indirimbo y’iri rushanwa.

    Ari umwana yamaze igihe muri koma (coma)

    Ubwo yari afite 17, Pique igikinisho cye cyari umupira, ubwo yari kwa sekuru yakiniraga mu materasi (terrace) maze umupira uramucika awukirikiye ahirimana na wo, yahise yihutanwa kwa muganga ajya muri koma ariko nyuma yaje gukanguka nyuma y’iminsi 2.

    Pique ni rwiyemezamirimo

    Uretse kuba ari umukinnyi mwiza ku Isi, Pique anafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bimwinjiriza amafaranga.
    Ni we nyiri kipe FC Andorra ikina mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, ni umuyobozi wa Kosmos Holding. Afite n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

    Pique yasezeye ruhago ku myaka 35

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-5-bitangaje-kuri-gerard-pique-wasezeye-umupira-w-amaguru-bikavugisha-benshi

  • Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk'umutoza wayo w'agateganyo, imikino y'ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije #rwanda #RwOT

    Kuwa mbere w'iki cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2022, nibwo ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane n'abatoza bayo Ahemed Adel ndetse n'umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim.

    Nyuma yo gutandukana n'aba bato bombi, iyi kipe yatangaje ko yabasimbuje Umugande Kiwanuka Paul ndetse na Disange Sasha wari usanzwe atoza ikipe ya Rayon Sports y'abagore.

    Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, Gasogi United yagize iti, 'Abatoza bacu b'agateganyo ni Kiwanuka Paul nk'umutoza mukuru ndetse na Dusange Sasha nk'umwungiriza we'.

    Nk'uko bigaragara ku mafoto bashyize kuri Twitter aba batoza bombi batangiye imirimo yo gutoza iyi kipe yitegura gukina umunsi wa Munani wa shampiyona na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

    Uyu mutoza mukuru wa Gasogi United, Kiwanuka yatoje amakipe atandukanye y'iwabo muri Uganda arimo Soltilo Bright Stars, Busoga United na  Busiro, yanatoje kandi mu ikipe ya Vipers Sports Club ari umutoza w'ungirije.

    Muri shampiyona y'u Rwanda, kuri uyu wa kane hakinwaga imikino y'ibirarane itarabereye igihe, ikie ya Espoir FC yanganyije ubusa ku busa, undi mukino nawo ikipe ya Rutsiro FC nayo yanganyije na Gorilla FC 0-0. 

    The post Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk'umutoza wayo w'agateganyo, imikino y'ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gasogi-united-yatangaje-umugande-kiwanuka-paul-nkumutoza-wayo-wagateganyo-imikino-yibirarane-yarangiye-amakipe-yose-anganyije/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasogi-united-yatangaje-umugande-kiwanuka-paul-nkumutoza-wayo-wagateganyo-imikino-yibirarane-yarangiye-amakipe-yose-anganyije

  • Congo yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Intwaro zigaragiwe n’indege z’intambara, zirimo izo baherutse gukura mu gihugu cy’Uburusiya ubwo Minisitiri w’ingabo muri DRC yakoreraga yo uruzinduko rw’akazi.

    lndege y’intambara bavuga ko ihambaye izifashisha mu gutera u Rwanda

    Iki gihugu cyakunze kumvikana cyikoma u Rwanda ngo nirwo rufasha inyeshyamba za M23 nyamara narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja DRC gukorana na FDLR umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda.

    [Nayo iri muzagaragajwe ko zizifashishwa mu gutera u Rwanda}

    Ubushotoranyi bwakomeje kubaho kubaturage bo muri DRC kuko bakunze kugaragaza batwika amafoto, ndetse n’ibirango by’igihugu cy’u Rwanda mu myigaragambyo, yagiye iba mubihe bitandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Congo-yashyize-hanze-intwaro-izifashisha-mu-gutera-u-Rwanda

  • Trump yaciye amarenga akomeye ko aziyamamaza mu 2024 #rwanda #RwOT

    Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yaciye amarenga akomeye ko ashobora kongera kwiyamamariza kujya muri White House.

    Yabwiye imbaga y'abantu ahitwa Sioux City, muri leta ya Iowa ati 'nshobora cyane, cyane, cyane kubikora nanone' mu 2024.

    Yavugiraga mu ikoraniro rya mbere muri atanu ateganyijwe yo kwamamaza abakandida b'abarepubulikani mu matora azaba mu cyumweru gitaha.

    Perezida Joe Biden wa Amerika nawe arimo kuzenguruka mu gihugu ashakira amajwi abademokrate muri ayo matora.

    Yaba Biden cyangwa Trump nta n'umwe uri ku rupapuro rw'ayo matora y' abagize inteko ishingamategeko n'abakuriye za leta z'ingenzi.

    Ariko aya matora azaha isura politiki ya Amerika mbere y'amatora ya perezida mu myaka ibiri iri imbere.

    Kuwa kane nijoro, Trump yasubiyemo ingingo ye idafite ibihamya ko yatsinzwe amatora yo mu 2020 kubera kwiba amajwi.

    Ati: 'Niyamamaje kabiri, natsinze kabiri, kandi ubwa kabiri nakoze neza kurusha ubwa mbere, mbona miliyoni z'amajwi menshi mu 2020 kurusha mu 2016.

    'Gutyo kandi mbona amajwi menshi kurusha undi perezida wese wabayeho mu mateka yacu.

    'Kandi n'ubu kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, kigire amahoro no gukomera. Birashoboka cyane, cyane, cyane ko nzabikora nanone.'

    Yongeraho ati: 'Vuba cyane. Mwitegure.'

    Mu 2020 Trump yabonye amajwi menshi — miliyoni 72 — atarigeze abona undi perezida uriho, ariko aratsindwa kuko Biden yabonye amajwi miliyoni 81.

    Kuwa kane, Biden yagiye mu kwamamaza i New Mexico na California — amaze kandi iminsi ahura n'abajyanama ngo bategure kongera kwiyamamaza kwe mu 2024.

    Si ubwa mbere Trump aciye amarenga yo kwiyamamaza bwa gatatu.

    Mu Ukwakira gushize mu ihuriro ry'i Texas yagize ati: 'Nshobora kuzabikora nanone.'

    Mbere gato muri Nzeri ari i Pennsylvania yagize ati: “Nshobora rwose kongera nkabikora.'

    Hakiri kare kuwa kaneKellyanne Conway wahoze ari umujyanama wa Trump ari i Washington DC yavuze ko uyu wahoze ari shebuja 'azatangaza vuba' imigambi ye yo kuba yaba perezida.

    Kellyyanne yavuze ko ashimira Trump kuba muri uyu mwaka yaratsinze amashyushyu yo kuvuga ko aziyayamaza, kuko byari guhungabanya kwamamaza abakandida b'abarepubulikani mu matora agiye kuba.

    Trump niyiyamamaza mu 2024 ashobora kubanza guhatana n'ab'imbere mu ishyaka rye.

    Abashobora kuba abakeba be bakomeye barimo uwahoze ari visi perezida we Mike Pence na Ron DeSantis Guverineri wa leta ya Florida.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-yaciye-amarenga-akomeye-ko-aziyamamaza-mu-2024

  • Indirimbo 'Know You’ yantwaye imyaka itatu – Umuhanzi LADIPOE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Ladipo Eso, umaze kwamamara ku rwego rw’isi ku izina rya LADIPOE yavuze ko indirimbo ye yitwa 'Know you’ yakoranye na Simi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/indirimbo-know-you-yantwaye-imyaka-itatu-umuhanzi-ladipoe