
Blog
-
Uyu muti ushobora kuba igisubizo ku byangizwaga n’ingese #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kompanyi yitwa ZINGA ikomoka mu Bubiligi igiye kuzana ku isoko ry’u Rwanda umuti urwanya ingese cyangwa se umugese ku byuma by’ubwoko butandukanye. Stany (…) -
Ise yabaye Ambasaderi mu Rwanda! Impanga Majo… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro n'itangazamakuru giteguza igitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, Major League Djz bagiriye inama abanyamuziki bo mu Rwanda kugerageza kugira umwihariko muri muzika yabo.
Iri tsinda rigizwe na Bandile Mbere ucuranga avangavanga umuziki na Banele Mbere umucuranzi wa percussion, rizacuranga mu gitaramo cyiswe 'Amapiano To The World' mu kabyiniro ku munsi umwe kazubakwa muri BK Arena, kiswe 17th Avenue Popup Night Club.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Ugushyingo 2022, aba ba Djs  bari kumwe na Dj Marnaud bavuga ko bafitanye amateka akomeye n'u Rwanda, kuko ariho umubyeyi wabo yabaye cyane ari ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda n'u Burundi mu 2003.
Banele Mbere yagize ati ' Twagiye tuza mu Rwanda igihe umubyeyi wacu yari ambasaderi hano, ari naho yapfiriye. U Rwanda dufitanye amateka akomeye cyane, twahageze kare, twasuye ibikorwa bitandukaye tugeze ahangaha tuvuye kureba Ingagi zo mu birunga.'
Bandile Mbere we yagize ati 'Nishimiye ko ndi hano mu Rwanda, Abanyakigali bitegure umuziki udasanzwe w'amapiano. Yego sinzi neza uko abanyakigali batarama, gusa nabonye hari uko babigenza ariko hazaba ahari umuziki mwiza cyane kandi usaba kuwubyinana akabaraga.'
Bandile yasabye abanyamuziki bo mu Rwanda kugira umwihariko muri muzika yabo.
Ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru yagize ati 'Icyo nabwira abahanzi bo mu Rwanda ni uko buriya bagerageza kugira umwihariko mu muziki wabo, kuburyo uwumva wese yumva ko ufite aho ukomoka kandi ukagira aho uhurira n'umuco wabo. Ibi nibyo byadufashije kugeza umuziki w'amapiano ku Isi aho mubona ubu.'
Iri tsinda rya Major League DJs rigiye gucurangira bwa mbere mu Rwanda aho umubyeyi wabo Dr Aggrey Mbere yabaye ari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda, akaba ari naho yitabiye Imana mu 2003 akiri mu nshingano z'akazi.
 Abasore b'impamga bakunzwe mu kuvanga umuziki
Muri  iki gitaramo 'Amapiano To The World' iri tsinda rya Major League DJs rizafatanya na Dj Toxxyk na Dj Marnaud, bacurangire abakunda umuziki w'amapiano ugezweho muri iki gihe.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 20 000 Frw ku bazagura itike bakoresheje BK Arena Prepaid Card, mu gihe kugura ukoreshe izindi nzira ari 30 000 Frw abo bose bakongezwa amacupa atatu ya Heineken.
![]()
Brian Rugamba Karemera ushinzwe amasoko n'imenyekanishabikorwa muri Bank ya Kigali yemeza ko abafite ikarita ya BK Arena Prepaid Card bazoroherezwa kwinjira muri iki gitaramo, aho itike y'ibihumbi 30.000Frw  bo bazayigura ibihumbi 20.000Frw gusa.
Iki gikorwa cy'igabanyirizwa kizahoraho no ku bindi bitaramo bizabera muri BK Arena, nk'uko byagenze ku byabanje kuva Banki ya Kigali yatangira gukorana na QA Venue Solutions Ltd iyobora iyi nzu.
![]()
Mtn yaje iri igisubizo muri iki gitaramoÂ
Gaga wari uhagarariye ubuyobozi bwa BK Arena avuga ko imwe mu ntego bafite ari ugukomeza gusururutsa Abanya-Kigali, ku buryo nibura rimwe mu gihembwe bazajya babazanira aba-Dj bakunzwe hirya no hino ku Isi bakaza muri ibi birori bimeze gutya. 'Ibi ni intangiriro y'ibindi byinshi bizaza'.
Musugi J.Paul wari uhagarariye MTN muri iki gikorwa avuga ko ukwezi k'Ugushyingo kwahariwe gahunda ya Mobile Money, bakaba barahisemo gutera inkunga iki gitaramo kugira ngo babashe guhura n'abakiriya babo babashe gusobanukirwa gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Â
![]()
Dj Marnaud yahize gukora amateka muri Club
Usibye igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba basore bazacurangira muri Ubumwe Grande Hotel ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 mu gitaramo cyiswe 'Balcony Mix', gusa aha ho kwinjira bizaba bisaba ubutumire aho kuba amatike nk'uko bimeze mu cya mbere.
'Balcony Mix' si ibirori bishya kuri aba basore dore ko hashize amezi abiri babikoze mu mujyi wa New York, basanzwe babikorera mu mijyi itandukanye hirya no hino ku Isi ubu bageze kuri Season ya 5 Episode ya 2.
![]()
Icyo kunywa kizaba gihari ku bwinshi
Ibi bitaramo byatewe inkunga na Heineken, Momo by MTN, Ubumwe Grande Hotel, Forzza, BK Arena na EAP (East African Promoters).
![]()
Lucky Nzeyimana niwe wari uyoboye ikiganiro
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray bemeranyijwe guhagarika intambara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’intambara imaze imyaka ibiri, Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, binyuze mu biganiro byabereye muri Afurika y’Epfo bihuje (…)
-
Bitunguranye umukinnyi wa Fc Barcelona Gerard… – #rwanda #RwOT
Gerard Pique w’imyaka 35 wakiniraga ikipe y’igihugu ya Espagne na Fc Barcelona, bitunguranye yatangaje ko kuwa 6 aribwo azakina umukino we wa nyuma, uyu mukino ukazabera ku kibuga cya Fc Barcelona I Camp Nou ubwo bazaba bakina na Almeria mu mikino ya shampiyona ya Espagne (La liga).
Mu mashusho yuzuye ikiniga n’amarira Gerard Pique yashyize hanze mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yavuze ko asigaje umukino umwe ubundi agashyira akadomo ku rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.
N'ubwo uyu mukinnyi yatangaje ko ahagaritse umupira, gusa igihugu cye cya Espagne cyari cyaramuhamagaye mu bakinnyi 55 bazifashishwa mu gikombe cy’isi.
![]()
Pique watunguranye agasezera ku mupira w’amaguru
Gerard Pique yakiniye amakipe menshi atandukanye harimo Manchester United ndetse na Fc Barcelona yakinagamo, kuko yari amaze imyaka 18 akina nk'uwabigize umwuga.Â
Uyu mukinnyi yatwaye ibikombe 35 muri rusange, ndetse yananyuze mu maboko y’abatoza bakomeye cyane. Pique yatwaye ibikombe mu Bwongereza, muri Espagne, yatwaye igikombe cy’isi ndetse n’ibikombe bya Champions League 4 kandi muri rusange yakinnye imikino 800.
Mu bakinnyi bari mu kigero cya Gerard Pique, yafatwaga nk'umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma ariko hagati (centre-backs).
Mu magambo yuzuye ikiniga, Gerard Pique yagize ati”nk'uko nabivuze na mbere nta yindi kipe nzakinira nyuma ya Fc Barcelona, ku wa 6 nzakina umukino wanjye wa nyuma kandi ndashimira Fc Barcelona kuko yambereye umubyeyi”.
![]()
-
Gatsibo: Abajura bigabije Kiliziya barayicucu… – #rwanda #RwOT
Mu busanzwe, abantu batinya gukorera amakosa mu nsengero ndetse n’inzu zitirirwa Imana, ariko abajura badasanzwe bateye kuri Centrale ya Gakenke mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Ugushyingo, basahura ibikoresho by’ingenzi muri Kiliziya.
Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Kiziguro yandikiye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) irusaba gukora iperereza ryimbitse, ngo hamenyekane abajura baba barateye Centrale ya Gakenke bakayisahura.
Inkuru dukesha IGIHE iravuga ko mu byibwe n’abajura harimo Inkongoro ya Padiri, Mixeur ebyiri, Indangururamajwi ebyiri n'imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n'ibihumbi 52Frw, byose bifite agaciro ka 1.412.000Frw.
Ubuyobozi bwa Paruwasi ya kiziguro ari naho Centrale ya Gakenke ibarizwa, bwasabye inzego za leta by’umwihariko iz’umutekano gukora ibishoboka hagafatwa abagize uruhare muri ubu bujura.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122528/gatsibo-abajura-bigabije-kiliziya-barayicucura-122528.html
-
Ni uruhe ruhare rwa Kompanyi z’ubucuruzi mu i… – #rwanda #RwOT
Uko imyaka igenda isimburana, ibikorwa by’imikino imwe n’imwe bigenda bihinduka ubucuruzi bukomeye, bigatuma ababibarizwamo nk’abakinnyi, abatoza n’abandi nabo bahabwa amafaranga ndetse bagashyirirwaho byinshi bibafasha kubaho neza.
Aho Siporo yateye imbere cyane, ibintu nkenerwa bya buri munsi biza mu makipe bivuye mu bigo bitandukanye, na byo byunguka mu gihe ibikorwa cyangwa Serivisi zabyo zirushijeho kumenyekana binyuze mu kwamamazwa ku bibuga n’ahandi.
Hari aho Kompanyi zigenga zitanga amafaranga, ibikoresho cyangwa ibikorwa remezo ku bakora Siporo, nabo bakabimenyekanisha ku bakurikirana imikino, inyungu ku mpande zombi zikaba magirirane.
Mu bihabwa amakipe muri rusange, harimo ibifasha abakozi kubona amafaranga abafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi, ibikoresho bibafasha kugira ubuzima bwiza, ibyo guteganyiriza ahazaza n’ibindi.
Mu Rwanda, Kompanyi ya JIBU yamamaye ku gutunganya no gusakaza amazi meza, ni kimwe mu bigo bitera inkunga amakipe ya Siporo, hagamijwe gufasha abayabarizwamo kugira ubuzima bwiza biruseho ndetse no gukomeza gutera imbere.
Iyi kompanyi itera inkunga ihoraho ikipe ya Bugesera Cycling Team kuva yashingwa mu mwaka wa 2019, aho iyo kipe nayo yambara imyenda iriho ibirango bya Jibu kuva hasi kugera hejuru ndetse igakoresha amazi yayo.
-
PRIMUS yatangije gahunda nshya ya ‘Primus Yac… – #rwanda #RwOT
Iyi gahunda kandi ifite izina rya ‘Primus Yacu, u Rwanda rwacu’ igamije kurushaho kwegereza BRALIRWA abakunzi b’ikinyobwa cya Primus binyuze mu buryo butandukanye.
Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ruzakora iyi ‘Campaign’ ya Primus Yacu Iwacu mu gihe cy’amezi atandatu uhereye ku ya 1 Ugushyingo 2022.
Muri iyi gahunda, hazaba kumenyekanisha uburyohe n’umwihariko wa Primus binyuze mu biganiro n’inyandiko byo mu b’itangazamakuru, Ku byapa ndetse no mu butumwa buzajya butangwa n’umuhanzi Bruce Melody usanzwe ari ‘Brand Ambassador’ wayo.
![]()
Bruce Melodie ni ‘Brand Ambassador’ wa BRALIRWA
Primus isanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Shampiyona y’ u Rwanda y’umupira w’amaguru (Primus National League) iharanira kurema ubucuti, ibyishimo ndetse n’imyidagaduro kuri bose, by’umwihariko mu rubyiruko.
Amakuru y’ibikorwa bya buri munsi bya gahunda ya ‘Primus Yacu Iwacu’ aboneka ku mbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram, aho wandika @PrimusRwanda.
Uruganda rwa BRALIRWA rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 1959, aho rufite icyicaro i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, rutunganya rukanacuruza ibinyobwa bisembuye bya; Primus, Mutzig, Amstel Malt, Heineken, Legend na Turbo King.
Mu 1974, BRALIRWA yahawe uruhushya na Kompanyi ya Coca Cola, iheraho ikora ibinyobwa bidasembuye bya Coca Cola, Fanta Orange, Citron, Fiesta, Fanta Pineaple, Sprite, Stoney, Krest, Tonic, Cheetah Energy Drink na Vital’O zose zihariwe n’uru ruganda mu Rwanda.
Mu bihe byose, BRALIRWA igira uruhare ndetse igatanga umusanzu mu bikorwa n’imishinga itandukanye yo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda n’ibindi byose biteza igihugu imbere.
![]()
![]()
-
Gerard Pique yasezeye kuri ruhago #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, myugariro Gerard Pique ukomoka muri Espagne wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko asezeye kuri ruhago (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gerard-pique-yasezeye-kuri-ruhago
-
RIB iri gukora iperereza ku bahoze bayobora RURA baheruka kwirukanwa #rwanda #RwOT
Eng Deo Muvunyi wahoze ari Umuyobozi mukuru w'agategayo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), n'abandi babiri bakoranaga, bakomeje gukorwaho iperereza ku micungire mibi y'umutungo muri iki kigo, ndetse bamaze iminsi bafunzwe.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye nuko Eng Muvunyi, Pearl Uwera wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n'Ubutegetsi, bafunguwe by'agateganyo n'Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE ko aba bayobozi bakomeje gukorwaho iperereza.
Yagize ati “Nibyo koko hari iperereza riri gukorwa rishingiye ku micungire mibi yagaragaye muri RURA, ifitanye isano n'abakozi bamwe baherutse kwirukanwa.”
Ku wa 10 Ukwakira 2022 nibwo Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasinye itangazo ryirukana Eng Muvunyi, Uwera na Rwabizi, 'kubera imyitwarire n'imiyoborere idakwiye', nk'uko iryo tangazo ribigaragaza.
Ku wa 11 Ukwakira 2022, Eng. Emile Patrick Baganizi yaje kugirwa Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).
Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi w'Agateganyo wa RURA kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yirukananywe na Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n'Ubutegetsi.
Muri bose, Muvunyi ni we wari umaze igihe kinini muri RURA kuko yagezemo muri Mata 2004, ni ukuvuga ko hari hashize imyaka itatu iki kigo gishinzwe. Pearl Uwera wari ushinzwe Imari we yatangiye imirimo muri RURA mu 2018 avuye muri RDB aho yari ashinzwe ingengo y'imari (2016 – 2018) ndetse mbere yaho yari umucungamari muri Intersec (2015-2016).
-
Rwanda: Abana barenga 100 bafite ikibazo cy'uburwayi bw'umutima #rwanda #RwOT
Abaganga bavura indwara z'umutima zifata abana bavuga ko hari abana barenga 100 bafite ikibazo cy'uburwayi bw'umutima ku buryo nta bundi buvuzi bahabwa uretse kubagwa.Â
Gusa imiryango y'aba bana igaragaza ko nta bushobozi bafite butuma bohereza abo bana hanze y'igihugu kugira ngo bavurwe.
Ku 'ishuri ry'incuke mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, umwana muto w'umuhungu w'imyaka 4 n'amezi 5 arakurikira amasomo hamwe na bagenzi be ari na ko bigishwa udukino tunyuranye.
Kuri ubu, uyu mwana afite ubuzima bwiza. Umubyeyi we Mukankurunziza Ernestine avuga ko abikesha kuba yarabazwe uburwayi bw'umutima yavukanye.
Yagize ati 'Ikimenyetso cya mbere yari afite ni uguta ibiro, ikindi ni ukurira cyane. Yarariraga nkarara muhetse bugacya. Ikindi cya gatatu nabonaga ni uko yahumekaga mu buryo budasanzwe, umuganga uvura umutima yaramwakiriye ambwira ko afite umwenge ku mutima.'

Uyu mwana w'umuhungu yavutse mu 2018 afite ibiro 2 na garama 900. Ku mezi 10 yari afite ibiro 3 na g 800 gusa. Se, Uwimana Yeremiya avuga ko yavuwe bigizwemo uruhare n'umuganga uvura abana indwara z'umutima mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ndetse n'abagira neza bo mu gihugu cy'u Bubiligi. Mu kwezi kwa 3 mu 2019 ni bwo yagiye kubagirwa mu gihugu cy'u Bubiligi. Yaje kugaruka nyuma y'amezi 2 afite ibiro 7 na g 600 biba ibyishimo bikomeye ku muryango.
Yagize ati 'Uburwayi bwe bwafashwe nk'ikintu kihutirwa, pasiporo ye twagiye mu gitondo,saa sita barayiduha, umwana ameze neza, akina nk'abandi bana, ejo hazaza mbona azaba afite iterambere, akagirira n' igihugu akamaro.'
Ku rundi ruhande, Uwilingiyimana Anitha utuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro avuga ko hagiye gushira ibyumweru 2 ashyinguye umwana we w'umukobwa w'amezi 7 azize uburwayi bw'umutima.
Yagize ati 'Umwana wanjye yahoraga arira, ntago namushyiraga hasi, nyuma yatangiye kujya abyimba agatuza kajya hejuru, kubera ko atabyibuhaga, nagize ngo atangiye kubyibuha, banyohereje CHUK, umwana ajya muri coma, basanze afite ikibazo cy'umutima n'ibihaha byarangiritse, ikibazo cye ntago cyagaragaye vuba ngo akurikiranwe birangira Imana imukunze kundusha.'
Ntirivamunda Epimaque utuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge we avuga ko ahangayikishijwe n'umwana we ufite uburwayi bw'umutima, uburwayi bw'ibihaha ndetse na Trisomie 21. Uyu mwana wa 3 mu bana 4 bafite wari wavukanye ibiro 3 na garama 500, ku myaka 3 afite hagati y'ibiro 7 na 8.
Ati 'Kimwe mu bibazo bikomeye afite harimo kubura umwuka, akigaragura cyane, abaganga batubwiye ko habaye ubuvugizi cyangwa se abaterankunga, umwana yajya kuvurirwa hanze, kubagwa ni cyo gisubizo, nta kindi cyamufasha uretse kubagwa.'
Umuganga uvura indwara z'umutima zifata abana Prof. Joseph Mucumbitsi avuga ko mu ndwara z'umutima zifata abana, iza ku isonga ari utwobo ku mutima, uburwayi bukomeye buba busaba ko umwana ubufite abagwa hakiri kare.
Yagize ati 'Umutima ufite ibyumba 4, hari ubwo hagati y'ibyumba binini cyangwa se ibito habamo umwobo utafunze igihe umutima waremwaga mu nda ya mama ku buryo iyo avutse, hakomeza guca amaraso menshi. Ibyo bituma amaraso ajya mu bihaha aba menshi, iyo ari muto hari igihe uwo mwanya wifunga, icyo gihe dushobora kumuha imiti, tukamufasha, iyo umwenge ari muto, hari abo dutegereza kugeza ku myaka 4 ariko iyo ari munini umwana ananirwa gukura, hagacamo amaraso menshi, bikanga gufunga. Iyo ari hagati y'ibyumba binini by'umutima aba akeneye kubagwa bitarenze amezi 6, 9, iyo birenze cyangwa bigatinda kumenyekana, iyo ushatse kumubaga ashobora gupfa.'
Mucumbitsi avuga kandi ko hakomeje kugaragara umubare munini w'abana bafite icyo kibazo.Ati 'Ikipe yo mu bubiligi izaza ejobundi, izavura abana batageze kuri 25 kandi lisiti duherutse gutanga iriho abana barenga 100, tugerageza kubafasha n'imiti ariko kugeza umwaka utaha icyo gihe bagarutse, hari benshi bazaba barapfuye cyangwa uburwayi bwarabarenze, ni ikibazo kidukomereye nk'abaganga bavura abana, ababyeyi ubura icyo ubabwira.'
@RBA
The post Rwanda: Abana barenga 100 bafite ikibazo cy'uburwayi bw'umutima appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/11/03/rwanda-abana-barenga-100-bafite-ikibazo-cyuburwayi-bwumutima/
 












