Blog

  • Mukura inaze Musanze FC mu mizi y’ibirunga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo yari yakomeje hakinwa umunsi wa 8 wa shampiyona. Ni umunsi wari watangiye kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports itsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa.

    Kuri uyu wa Gatandatu hari imikino ibiri harimo uwo Musanze FC yari yakiriyemo Mukura Victory Sports kuri sitade Ubworoherane. Uyu mukino wagiye kuba Musanze FC iherutse kunganya na As Kigali ubusa ku busa, mu gihe Mukura yari yaratsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1.

    Umukino ugitangira rutahizamu wa Musanze FC Namanda Wafula yahise afungura amazamu ku munota wa mbere. Ku munota wa 41 igice cya mbere cyenda kurangira, Mukura yaje kwishyura igitego cyitsinzwe na Harerimana Obed. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe. 

    Mukura yujuje amanota 9

    Mu gice cya kabiri nk’uko yabigenje umukino ugitangira, Namanda Wafula yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 46 ndetse kiba igitego cya 2 yari atsinze muri uyu mukino.

    Ku munota wa 73 Murenzi Patrick yaje kwishyurira Mukura biba ibitego 2-2 nyuma y’iminota 3 ku munota wa 76 Iradukunda Elie atsinda igitego cya 3 cyatumye itahana amanota atatu.

    Musanze FC kuva shampiyona yatangira yari itaratsindirwa murugo. Mukura mu mikino 4 imaze gukinira hanze, imaze gutsinda mo imikino 3 itsindwa 1.

    Musanze FC igumye ku mwanya wa 4 n’amanota 13, mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 9 n’amanota 9.

    Undi mukino wabaye, Police FC yanganyije na Marine FC ibitego 2-2 ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Onesme na Ntirushwa Aime, mu gihe Marine FC yatsindiwe na Gikamba na Gitego Arthur. 

    I Musanze abafana bari bakubise buzuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122590/mukura-inaze-musanze-fc-mu-mizi-yibirunga-122590.html

  • Gakenke: Umusaza w’imyaka 86 yasanzwe mu nzu yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Minazi, Akagali ka Murambi mu Mudugudu wa Musave, kuri uyu wa Gtandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, hamenyekane urupfu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-umusaza-w-imyaka-86-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

  • Leta ya Congo mu mvugo igaragaza kwinyuraguramo ihakana imvugo zibasira u Rwanda ishinja amahanga uburyarya #rwanda #RwOT

    Kuva M23 yakubura imirwano, RDC yihutiye kuvuga ko yatewe n’u Rwanda ndetse isaba amahanga uhereye ku bihugu bikomeye nka Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi gufatira u Rwanda ibihano.

    Ibi bihugu byose byanze kugwa mu mutego wa RDC ahubwo bisaba ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bikwiriye gukemuka binyuze mu biganiro n’imitwe irwanya ubutegetsi.

    Inzira y’ibiganiro ni yo yahawe intebe binyuze masezerano ya Nairobi na Luanda, ibintu bitigeze binyura Guverinoma ya Félix Tshisekedi ku buryo bisa n’aho yamaze gutsindwa urugamba rwa mbere yari ihanze amaso.

    Bitangira RDC yumvaga ko u Rwanda rugiye gufatirwa ibihano nk’uko byagenze mu 2012 ubwo nanone umutwe wa M23 warwanaga n’Ingabo za FARDC kugeza n’aho wigarurira Umujyi wa Goma.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique, avuga ko Umuryango Mpuzamahanga uri kurangwa n’uburyarya mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yari abajijwe icyo avuga ku kuba ibirego u Rwanda rushinjwa, amahanga atabiha agaciro ahubwo agasaba RDC ko ikibazo cy’umutekano muke cyakemuka binyuze mu biganiro.

    Ati 'Ikibazo ni uko umuryango mpuzamahanga uri kugaragaza uburyarya muri iki kibazo […] Ukraine ni ingenzi cyane kuri bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga, ariko ni ngombwa kuzirikana ko imyitwarire y’u Rwanda ntaho itandukaniye n’iy’u Burusiya.'

    U Rwanda ruvuga ko umutwe wa FDLR ari wo shingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, bitandukanye n’ibirego bya Congo by’uko u Rwanda arirwo nyirabayazana.

    Muyaya yabajijwe icyo RDC iri gukora mu gukemura ikibazo cy’uyu mutwe uhangayikishije u Rwanda, asubiza ko 'FDLR yangije byinshi muri RDC kurusha mu Rwanda' ndetse ko 'nta kibazo iteye ubutegetsi bwa Kigali' ahubwo ko iyo u Rwanda ruri kuvuga FDLR ruba ruri kuyobya uburari, ndetse ko igisirikare cya FARDC nta mikoranire gifitanye n’uyu mutwe.

    Nubwo avuga gutya ariko, Raporo y’impuguke za Loni yagiye hanze hutihuti muri Kanama uyu mwaka, ishinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mirwano na M23.

    Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rushinja FARDC gufatanya na FDLR bagatera ibisasu ku butaka bwarwo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, aherutse kuvuga ko impamvu amahanga adaha umwanya ibirego bya RDC ku Rwanda, ari nta bimenyetso bihari bishinja u Rwanda.

    Amb. Busingye yavuze guverinoma ya Congo igomba gufata ibibazo ikabigira ibyayo ikanabikemura ikareka gushaka kwikoreza abandi umutwaro wayo.

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130 yihariye igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu, ihonyora uburenganzira bwa muntu harimo no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ariko icyo kitabonwa nk’ikibazo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Ati “Nta Guverinoma itakabaye ihangayikishwa n’ibikorwa by’ihohoterwa by’imitwe yitwaje intwaro yiyongera nk’ibihumyo mu bice bitandukanye bya RDC.”

    Imibare igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza muri Kamena 2022, igisirikare cya Congo FARDC na ADF ari bo bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kuko nka ADF yagaragaye mu bikorwa 451 naho FARDC ikagaragara mu bikorwa 416, mu gihe M23 yagaragaye mu gikorwa kimwe.

    Busingye agendeye kuri iyi mibare, yavuze ko Guverinoma ya RDC idahangayikishijwe n’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi no gusahura bikorwa na FARDC kandi ari igisirikare cya Leta.

    Busingye yasobanuye ko “nta guverinoma itazi ko M23 ari ikibazo cya RDC gituruka ku irangamimerere ry’abayigize, amateka n’aho baturuka, ariko iki gihugu kikaba cyarashyize imbere kubyirengagiza nkana”.

    Ati “Gushinja ni kimwe, ni igice cyoroshye. Gushinja no kugerageza kubitangira ibimenyetso bihamye ni ikindi.

    Ariko gushinja gusa nta kimenyetso, ukabikora gusa kuko ari impamvu ya politiki kubikora, ni ikindi kintu kidasanzwe gisaba umuhate ngo bigerweho”.

    RDC yigaramye imvugo z’urwango zibasira u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda

    Kuva M23 yakubura imirwano mu ntangiriro z’uyu mwaka, imvugo zibiba urwango zibasira u Rwanda n’abanyarwanda hamwe n’abavuga ikinyarwanda zatangiye gukaza umurego muri RDC.

    Byageze n’aho abayobozi mu nzego zitandukanye muri RDC batangira gusaba abaturage kwegura intwaro, zirimo imihoro, ibyuma n’amacumu; bakitegura kwikiza abanyarwanda aho bari hose.

    Guhera muri Werurwe, abavuga Ikinyarwanda bakorera hirya no hino muri Congo bari bageramiwe, bahigwa ku buryo bamwe bishwe abandi imitungo yabo igasahurwa.

    Hari amashusho y’umupolisi mukuru wagaragaye i Goma ari gusaba abaturage gufata imihoro n’ibyuma bakarwanya Abanyarwanda.

    Ni imvugo zamaganywe n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu kugeza n’aho mu biganiro Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, yagiranye na Perezida Tshisekedi bagarutse kuri iyo ngingo.

    Avuye i Kinshasa mu ntangiriro za Kanama, Blinken yagize ati 'Twagaragaje iyenyegezwa ry’imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC n’impamvu ari ngombwa kubyamagana. Twongeye gusaba kandi iyubahirizwa ry’ubusugire bw’ibihugu byose mu karere.'

    Guverinoma ya RDC ntiyemera ko izo mvugo zihari nubwo ibimenyetso biboneshwa amaso. Muyaya yavuze ko nta muyobozi wa Congo urumvikana mu mvugo zibiba urwango zibasira u Rwanda cyangwa se abavuga Ikinyarwanda.

    Source : https://imirasire.com/?Leta-ya-Congo-mu-mvugo-igaragaza-kwinyuraguramo-ihakana-imvugo-zibasira-u

  • ADEPR yatangiye kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ivugabutumwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itorero rya ADEPR ryatangije igiterane kinini kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse inda zitateganyijwe nka bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/adepr-yatangiye-kurwanya-ibiyobyabwenge-binyuze-mu-ivugabutumwa

  • Mukura VS yatsinze Musanze FC, Police FC inganyiriza i Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VS nyuma y’imikino itatu(3) idatsinda yabonye intsinzi ku munsi wa munani wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ugushyingo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-yatsinze-musanze-fc-police-fc-inganyiriza-i-rubavu

  • Uwayo Théogène wari Perezida wa Komite Olimpike y’u Rwanda yeguye #rwanda #RwOT

    Yeguye biciye mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

    Uwayo Théogène yatorewe kuyobora komite Olempike y’u Rwanda muri Kanama 2021, ajya kuri uyu mwanya asimbuye Valens Munyabagisha nawe wari umaze ukwezi kumwe yeguye kuri izi nshingano.

    Nyuma y’igihe gito ayoboye iyi komite, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwatumye atuzuza inshingano ze nkuko bigomba. Ibi byatumye ajya ku gitutu gikomeye mu guhuza n’abo bafatanyije kuyobora.

    Kwegura kwa Uwayo gukurikiye ko muri iki cyumweru Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakozi babiri bo muri Komite Olempike y’u Rwanda, bakekwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

    Abo bakozi babiri ni Mukundiyukuri Jean de Dieu wari usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda na Mugisha Jean Jacques wari ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi ngororangingo.

    Nyuma y’iminsi itatu gusa RIB ifashe aba bagabo ngo ibakoreho iperereza, umuyobozi wabo nawe areguye ku mpamvu z’imiyoborere. Mu ibaruwa Théogène Uwayo yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu zo kudahuza hagati ye na komite nyobozi.

    Ati 'Kubera impamvu yo kudahuza na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda, ku bijyanye n’imiyoborere yayo. Mbandikiye iyi baruwa mbagezaho ubwegure bwanjye nka perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.'

    Nyuma yo kumenyesha Komite Nyobozi ko yeguye, yahise anayitangariza ko ubwegure bwe bugomba guhita bwubahirizwa guhera tariki 4 Ugushyingo 2022.

    Uwayo Théogène asanzwe ari na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate. Kuva yeguye, ubuyobozi kuri Komite Olempike burasigaranwa na Visi Perezida, Alice Umuringa.

    Source : https://imirasire.com/?Uwayo-Theogene-wari-Perezida-wa-Komite-Olimpike-y-u-Rwanda-yeguye

  • Nta nkuru Mukura VS yatsinze Musanze FC, Marines FC ikeneye abanyamaesengesho #rwanda #RwOT

    Shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona, nyuma yo gutsindwa umusubirizo Mukura VS yaje kubona amanota 3 iyakuye ku Bworoherane nyuma yo gutsinda Musanze FC 3-2.

    Uyu munsi habaye imikino 2 y’umunsi 8 uwo Marines FC yari yakiriyemo Police FC ndetse n’uwo Musanze FC yari yakiriyemo Mukura VS, ni mu gihe ejo hashize Rayon Sports yari yatsinze Sunrise FC 1-0.

    Umukino wahuje Musanze FC na Mukura yari imaze iminsi iri mu bihe bibi kubera gutsindwa, Musanze yawutangiye neza kuko ku munota wa mbere gusa Namanda Wafula yatsindiye Musanze igitego cya mbere.

    Cyaje kwishyurwa na Kubwimana Cedric ku munota wa 40 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

    Igice cya kabiri kigitangira, Namanda Wafula yaje gutsindira Musanze igitego cya 2 ku munota wa 46, Murenzi Patrick yishyurira Mukura ku munota wa 73 mbere y’uko ku munota wa 76 Tatou atsinda igitego cy’intsinzi. Umukino warangiye ari 3-2.

    Ku rundi ruhande Murines FC itarabasha gutsinda umukino n’umwe yari yakiriye Police FC. Iyi kipe yakomeje kujya habi nyuma yo kunganya uyu mukino ibitego 2-2.

    Police FC ni yo yafunuye amazamu ku munota wa 4 ku gitego cyatsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice ku munota wa 4, cyaje kwishyurwa na Ismael Gikamba ku munota wa 32. Ntirushwa Aime yatsindiye Police FC icya kabiri ku munota 58 mbere y’uko Marines igombora ku munota wa 90 umukino ukarangira ari 2-2.

    Kugeza ubu Marines ni iya nyuma y’amanota 2 mu mikino 6 ni mu gihe Mukura VS ari iya 9 n’amanota 9, Police FC ni iya 6 n’amanota 11, Musanze FC ni iya 4 n’amanota 13 ku rutonde ruyobowe na Rayon Sports ifite 18.

    Gahunda yose y’umunsi wa 8

    Ku wa Gatanu, tariki 4 Ugushyingo 2022

    — Rayon Sports 1-0 Sunrise

    Ku wa Gatandatu, tariki 5 Ugushyingo 2022

    — Musanze FC 2-3 Mukura (Saa 15:00)

    — Marine FC 2-2 Police FC (Saa 15:00)

    Ku Cyumweru, tariki 6 Ugushyingo 2022

    — Rwamagana City VS Etincelles FC (Saa 15:00)

    — AS Kigali VS Bugesera FC (Saa 15:00)

    — APR FC VS Gorilla FC (Saa 18:30)

    — Espoir FC VS Gasogi United (Saa 15:00)

    — Rutsiro FC VS Kiyovu Sports (Saa 15:00)

    Bigoranye Mukura VS yatsinze Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-nkuru-mukura-vs-yatsinze-musanze-fc-marines-fc-ikeneye-abanyamaesengesho

  • Umugore yamenye amavuta ashyushye ku mugabo we bapfuye ijwi ryo kuri Whastapp yohererejwe #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka mu gace ka Zhombe, mu Ntara ya Midlands,muri Zimbabwe yahiye bikabije nyuma yo gutwikwa n'amavuta yo guteka yasutsweho n'umugore we amushinja kumuca inyuma.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Midlands, Inspector Emmanuel Mahoko, yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje.

    Yagize ati “Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe iri gukora iperereza ku cyaha cyo gushaka kwica aho umugabo wo muri Zhombe yatwitswe n'umugore we wakoresheje amavuta yo guteka ashyushye amashinja kumuca inyuma.

    Uyu mugabo, Taurai Hlala, yari kumwe n'umugore we Sobrine Muzioni, ku cyumweru gishize,bari kumva umuziki kuri telefone.

    Mu buryo butunguranye,hajemo ijwi ry'umugore wari wavugishije umugabo kuri WhatsApp,maze havuka ubwumvikane buke hagati yabo bombi.

    Mahoko ati “Ukekwaho icyaha ngo yagiye mu gikoni aho yari atetse afata amavuta yo guteka ashyushye ayasuka ku mugabo we, bimuviramo gushya bikomeye.

    Hlala yahise ajyanwa mu bitaro by'akarere ka Kwekwe aho nyuma yoherejwe ku bitaro bikuru bya Sally Mugabe, amerewe nabi.

    Iperereza ngo riracyakomeza gusa ukekwaho icyaha yarabuze.

    Polisi yasabye umuntu wese ufite amakuru ashobora gutuma ukekwaho icyaha afatwa ko yayaha polisi imwegereye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yamenye-amavuta-ashyushye-ku-mugabo-we-bapfuye-ijwi-ryo-kuri-whastapp

  • Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yeguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwari Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Uwayo Théogene yeguye, atangaza byatewe no kutumvikana n’abo bafatanyije kuyobora

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/perezida-wa-komite-olempike-y-u-rwanda-yeguye