Blog

  • Uwari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Hamida wari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul yitabye Imana azize kanseri.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hamida yamaze kwitaba Imana azize iyi ndwara ya Leukaemia.

    Ni inkuru yamenyekanye itangajwe n’umuvandimwe wa Hamida wari umaze iminsi amurwaje, ni ubutumwa yanyujije kuri WhatsApp Status ya Hamida.

    Ati “Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu musengere.'

    Uyu munyarwandakazi wari usanzwe uba muri Indonesia, yari amaze igihe arwaye aho yari asigaye agendera mu kagare.

    Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul ahishuriye ISIMBI ko batakiri kumwe, Hamida bitewe n’abantu bamubazaga niba ari byo, yemeye gutobora aravuga ndetse ahishura ko arimo kunyura mu bihe bikomeye by’uburwayi.

    Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko kubera uburwayi yagize ubu asigaye agendera mu kagare, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24.

    Ati “abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganaga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ya Infenction y’ibihaha.'

    “Ntabwo byari byaroshye, uwo ari we wese yakurambirwa kubera ibishashagirana ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo 'ugusize ahazamuka mukomeze’ ariko ndashima Imana ndimo ndabona ubufasha bw’umuvandimwe wanjye (sister) kandi ngiye kurwana na byo byose.'

    Urukundo rwe na Rwatubyaye Abdul rwamenyekanye cyane muri 2020 ubwo buri umwe yatangiraga kugaragaza amarangamutima afitiye mugenzi we.

    Muri Kamena 2021 ubwo yari yatanze umwanya ku bantu ngo bamubaze ibibazo bifuza kuri Instagram, Hamida nyuma yo kwemeza ko Rwatubyaye ari umugabo we cyane ko yari asigaye anitwa Mrs Rwatubyaye kuri Instagram, umwe mu bakunzi be yamubajije niba yaba yarakoze ubukwe maze amubwira ko imbere y’Imana byabaye ariko imbere y’amategeko ari mu minsi mike.

    Icyo gihe yagize ati 'Imbere y’Imana twarasezeranye, imbere y’amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike.”

    Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul, kapiteni wa Rayon Sports aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze nta bukwe bwabaye icyabaye ari ukubutegura ariko ubu bukaba baratandukanye butabaye.

    Ubutumwa bubika Hamida

    Hamida wari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul yitabye Imana azize kanseri

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwari-umukunzi-wa-rwatubyaye-abdul-yitabye-imana

  • Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y'isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y'abagore batsinze umukino wa kabiri #rwanda #RwOT

    Imikino ya shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere mu bagabo yakomeje kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Marines Fc y'i Rubavu yari yakiriye Police FC umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

    Muri uyu mukino wabereye mu karere ka Rubavu, ikipe ya Police FC yari yasuye niyo yatangiye neza itsinda igitego cyabonetse ku munota wa 4 gitsinzwe na Twizerimana Onesme, cyaje kwishyurwa na Gikamba Ismael wa Marines FC ubwo hari ku munota wa 32 w'umukino.


    Ubwo aya makipe yari avuye ku ruhuka, mu gice cya Kabiri Police FC niyo yongeye kwinjira neza mu mukino ibifashijwemo na Ntirushwa Aime yabonye igitego ku munota wa 58, cyaje nacyo kwishyurwa na Gitego Arthur ku munota wa 90, umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.


    Mu wundi mukino wabaye, Musanze yatsindiwe mu rugo na Mukura VS 3-2, ni bitego byatsinzwe na Namanda Wafula watsinze ibitego 2 ku ruhande rwa Musanze naho kuri Mukura yatsindiwe na Tatou, Kubwimana Cedric na Murenzi Patrick.

    Usibye iyi mikino yaraye ibaye, Rayon Sports yaraye itsinze ikipe ya Sunrise FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ndekwe Félix Bavakure, ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n'amanota 18.

    Mu yindi mikino y'umunsi wa 8 iteganyijwe kuri iki cyumweru, Espoir FC irahura na Gasogi United, Rutsiro FC ikine na Kiyovu SC, As Kigali na Bugesera FC, APR FC na Gorilla FC naho Rwamagana City yakire Etincelles FC.

    I Sarajevo mu gihugu cya Bosnia Herzegovina hari gukinirwa Shampiyona y'Isi mu mukino wa Sitting Volleyball, kuri uyu wa gatandatu u Rwanda mu bagabo batsinzwe umukino wa kabiri wo mu itsinda rya 4 n'ikipe y'igihugu y'U Buholandi amaseti 3-2 (25-20,20-25,22-25, 25-23,11-15)

    Ikipe y'igihugu y'abagore nyuma yo kwitwara neza ku munsi wa gatanu batsinda Poland, kuri uyu wa gatandatu batsinze umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere batsinze Bosnie and Herzegovine amaseti 3-0 (25-10,2: 25-9,25-9)

    Kuri iki cyumweru imikino irakomeza u Rwanda mu bagabo rukina n'ikipe y'igihugu ya Misiri mu gihe abagore bo bazongera gukina ku wa mbere bahure n'ikipe y'igihugu ya Ukraine.

    The post Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y'isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y'abagore batsinze umukino wa kabiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yaguye-miswi-na-marines-fc-muri-shampiyona-yisi-u-rwanda-muri-sitting-volleyball-yabagore-batsinze-umukino-wa-kabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yaguye-miswi-na-marines-fc-muri-shampiyona-yisi-u-rwanda-muri-sitting-volleyball-yabagore-batsinze-umukino-wa-kabiri

  • Imodoka ya PAM yafatiriwe n'impunzi muri Malawi. icyabibateye kiratangaje! #rwanda #RwOT

    Impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Dzaleka muri Malawi zigaragambije ndetse zifatira imodoka y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) nyuma y'uko zibwiwe ko zitari ku rutonde rw'abagomba guhabwa ibiribwa.

    Muri Gashyantare 2022 nibwo PAM yafashe umwanzuro wo gukura impunzi 600 ku rutonde rw'isanzwe ihabwa ibiribwa buri kwezi kuko ngo zari zimaze kugera aho zishoboye kandi uyu muryango ukaba utagifite ubushobozi buhagije bwo kuzitunga zose.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo izi mpunzi zatangiye kwigaragambya zivuga ko zishwe n'inzara. Ni imyigaragambyo iri gukorerwa muri iyi nkambi ya Dzaleka.

    Muri iyi myigaragambyo byarangiye izi mpunzi zifatiriye n'imodoka ya PAM kugeza n'ubu zikaba zitarayirekura.

    Nyuma y'iyi myigaragambyo PAM yatangaje ko igiye kongera kuzenguruka muri iyi nkambi icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 52 kugira ngo irebe neza abakwiriye ubufasha bw'ibiribwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/imodoka-ya-pam-yafatiriwe-n-impunzi-muri-malawi-icyabibateye-kiratangaje

  • Byari bishyushye mu kabyiniro ka BK Arena #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 4 Ugushyingo 2022, muri BK Arena mu kabyiniro kiswe 17th Avenue Popup Night Club, abereye ibirori byiswe 'Amapiano To The World’ byarimo Dj Marnaud, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/byari-bishyushye-mu-kabyiniro-ka-bk-arena

  • Umunyamakuru Cyuzuzo yasabwe aranakobwa #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasabwe anakobwa n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo habayeho umuhango wo gusaba no gukwa Cyuzuzo Jeanne d’Arc.

    Uyu muhango ukaba wabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare.

    Biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 12 Ugushyingo 2022 ari bwo hazaba indi mihango y’ubukwe irimo gusezerana imbere y’Imana.

    Akoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo usezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower’.

    Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ari bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

    Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

    Cyuzuzo yasabwe aranakobwa

    Cyuzuo (ufite indabo) yari aberewe kandi yishimye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-cyuzuzo-yasabwe-aranakobwa

  • Jubilee Revival Assembly bagiye gutaha urusen… – #rwanda #RwOT

    Itorero Jubilee Revival Assembly riyoborwa n’abashumba Pastor Stanly na Julinne Kabanda, ryatangiye tariki ya 13 Kanama 2008, rikaba rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku Isi yose “Blowing the trumpet of freedom” (Abalewi 25:8).

    Iyerekwa ryabo ni “ukubona abantu baba mu mudendezo ku bw’umwaka w’imbabazi z’Imana (Jubilee)”. Bari mu byishimo kuba bagiye gutangira gusengera mu rusengero rwabo bwite, nyuma y’imyaka 14 bari bamaze bakodesha.

    Kujya mu rusengero rwabo bwite ni ibintu bavuga ko bitari byoroshye nk’uko Pastor Stanly abitangaza ati “Niba hari imvune ibaho ni ugukodesha, cyane cyane ukodeshereza abantu amagana cgangwa ibihumbi, abantu benshi mwimuka gacyeya, bakumva ko byacitse”.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, Pastor Stanly Kabanda yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba bagiye gusengera mu rusengero rwabo. Ati “Ni intambwe ikomeye. Tuzaba dushimira Imana ku ntambwe iduteje, itugejejeho, yo kuba dushoje urusengero rwacu rwiza, dushimira Imana ku bw’icyo gikorwa”.

    Uru rusengero ruzatahwa ku mugaragaro mu giterane kizaba mu cyumweru gitaha. Iki giterane kizatangira guhera kuwa Gatanu tariki ya 9-12 Ugushyingo 2022. Ni iiterane cy’ivugabutumwa kizakorerwamo ibikorwa bibiri ari byo: 

    “Gutaha inyubako y’urusengero iherereye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, umudugudu wa Kibaya, ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 14 itorero rimaze ritangiye umurimo”.

    Iki giterane kizabera i Nyarugunga/Kanombe mu Mujyi wa Kigali ku nyubako nshya y’iri Torero. Kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba mu minsi y’imibyizi naho kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo, kizatangira saa cyenda z’amanywa.

    Muri iki giterane hazaba hari abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Richard Pillah wo muri Afrika y’Epfo n’abaramyi barimo amatsinda nk Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Grace Room Worship Team, ndetse tuzabana na James & Daniella, Ben & Chance, Rene & Tracy. 

    “Ni umugisha ukomeye kuzabana namwe dushimira Imana ku mirimo yakoze” – Pastor Stanly umuyobozi mukuru wa Jubilee Revival Assembly. 

    Uretse kuba bishimira ko hashize imyaka 14 batangije Itorero Jubilee Revival Assembly, Pastor Stanly na Pastor Julienne Kabanda, bari no kwizihiza imyaka 19 bamaze mu rushako. Bishimira cyane iyi myaka bamaranye na cyane ko urushako ari umushinga w’Imana nk’uko Pastor Julienne yabitangaje.

    Pastor Stanly & Julienne Kabanda bamaranye imyaka 19 mu rushako

    Pastor Stanly Kabanda Umushumba Mukuru wa Jubilee Revival Assembly yibarutse Grace Room

    Jubilee Revival Assembly yateguye igiterane gikomeye

    REBA HANO IKIGANIRO PASTOR STANLY NA JULIENNE BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122588/jubilee-revival-assembly-igiye-gutaha-inyubako-yurusengero-bujuje-nyuma-yimyaka-14-video-122588.html

  • Sitting Volleyball: U Rwanda rwatsinze umukin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu gihugu cya Bosnie Herzegovine hakomezaga shampiyona y’Isi mu mikino y’abafite ubumuga. Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yose yamanutse mu kibuga, aho ikipe y’igihugu mu bagabo ariyo yabanje gukina gusa biyigendekera nabi kuko yatsinzwe na n’u Buhorandi amaseti 3 kuri 2.

    Iseti ya mbere u Rwanda ni rwo rwayitwaye ku manota 25-20, iseti ya kabiri iba 20-25, iseti ya gatatu iba 22-25 iseti ya kane iba 25-23 naho iseti ya kamarampaka u Rwanda ruyitsindwa ku manota 11-15.

    Nyuma y’uyu mukino, hahise hajyaho umukino w’abagore, bakinaga na Bosnie Herzegovine ari nayo yakiriye iyi mikino.

    Ni umukino utagoye u Rwanda kuko rwawutsinze ku maseti atatu ku busa. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-10, iseti ya kabiri iba 25-9, iseti ya gatatu iba amanota 25-9.

    Ikipe y’igihugu mu bagore yahise itsinda imikino 2 iyemerera itike yo kurenga amatsinda, mu gihe ikipe y’igihugu mu bagabo yo yatsindwaga umukino wa kabiri bituma ijya habi. 

    Ikipe y’igihugu mu bagore ntabwo ihagarara, imaze gutsinda imikino 2 yikurikiranya

    Abagabo bikomeje kwanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122592/sitting-volleyball-u-rwanda-rwatsinze-umukino-wa-2-muri-shampiyona-yisi-122592.html

  • Mukura inaze Musanze FC mu mizi y’ibirunga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo yari yakomeje hakinwa umunsi wa 8 wa shampiyona. Ni umunsi wari watangiye kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports itsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa.

    Kuri uyu wa Gatandatu hari imikino ibiri harimo uwo Musanze FC yari yakiriyemo Mukura Victory Sports kuri sitade Ubworoherane. Uyu mukino wagiye kuba Musanze FC iherutse kunganya na As Kigali ubusa ku busa, mu gihe Mukura yari yaratsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1.

    Umukino ugitangira rutahizamu wa Musanze FC Namanda Wafula yahise afungura amazamu ku munota wa mbere. Ku munota wa 41 igice cya mbere cyenda kurangira, Mukura yaje kwishyura igitego cyitsinzwe na Harerimana Obed. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe. 

    Mukura yujuje amanota 9

    Mu gice cya kabiri nk’uko yabigenje umukino ugitangira, Namanda Wafula yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 46 ndetse kiba igitego cya 2 yari atsinze muri uyu mukino.

    Ku munota wa 73 Murenzi Patrick yaje kwishyurira Mukura biba ibitego 2-2 nyuma y’iminota 3 ku munota wa 76 Iradukunda Elie atsinda igitego cya 3 cyatumye itahana amanota atatu.

    Musanze FC kuva shampiyona yatangira yari itaratsindirwa murugo. Mukura mu mikino 4 imaze gukinira hanze, imaze gutsinda mo imikino 3 itsindwa 1.

    Musanze FC igumye ku mwanya wa 4 n’amanota 13, mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 9 n’amanota 9.

    Undi mukino wabaye, Police FC yanganyije na Marine FC ibitego 2-2 ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Onesme na Ntirushwa Aime, mu gihe Marine FC yatsindiwe na Gikamba na Gitego Arthur. 

    I Musanze abafana bari bakubise buzuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122590/mukura-inaze-musanze-fc-mu-mizi-yibirunga-122590.html