Blog

  • U Rwanda na RDC bafashe umwanzuro ukomeye ku mibanire #rwanda #RwOT

    U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gukomeza ibiganiro, biganisha ku guhosha umwuka mubi ukomeje kuba hagati y'ibihugu byombi.

    RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bw'igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

    Kuri uyu wa Gatandatu, ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta w'u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola.

    Aba bayobozi kandi bagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by'u Rwanda na RDC.

    Itangazo ry'ibyavuye muri iyo nama rigaragaza ko mu ntego zayo harimo no kongera kubaka umwuka w'icyizere hagati y'u Rwanda na RDC.

    Ni inama yabanjirijwe n'iyahuje inzego zishizwe iperereza rya gisirikare, hagamijwe gusuzuma uburyo hakubahirizwa gahunda yashyiriweho i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022.

    Imyanzuro igaragaza ko muri iyo nama, ba minisitiri bemeranyije “gukomeza ibiganiro bya politiki hagati y'abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y'u Rwanda, nk'uburyo bwo gukemura umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi by'abaturanyi.”

    Muri iyo nama kandi hemeranyijwe ko hoherezwa itsinda ry'ingabo z'akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka (EJVM), rikajya kugenzura uko ibintu byifashe i Goma.

    Imyanzuro kandi ivuga ko inzego zishinzwe abayobozi b'inzego z'iperereza bazakomeza ibiganiro.

    Ba minisitiri kandi bemeje ko hakomeza kuba inama zo guhuza ibikorwa ku biganiro bya Luanda n'ibya Nairobi, basaba umuhuza kwegera ibi bihugu mu gihe bibaye ngombwa.

    Iyi nama ibaye mu gihe Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko mu gukemura ikibazo hagati y'u Rwanda na RDC yari afite uburyo bubiri: dipolomasi n'intambara.

    Yavuze ko yabanje ubwo bwa mbere, ariko ngo amaze gusanga butabyara umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakaafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26.

    Kuri uyu wa Gatanu RDC yatangaje ko hamaze kuboneka abantu barenga 2000 bashaka kwinjira mu gisirikare.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-na-rdc-bafashe-umwanzuro-ukomeye-ku-mibanire

  • Kimenyi Titto yasazwe n’ibyishimo abura icyo avuga nyuma yo kwegukana TikTok Rwanda Awards 2022 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu Rwanda hatanzwe ibihembo ku bakoresha urubuga rwa TikTok bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2022 aho igihembo cyegukanywe na Kimenyi Titto aho yahawe umwanya akabura icyo avuga kubera ibyishimo.

    Ni ibihembo byatanzwe mu birori byabereye kuri Hilltop Hotel i Remara mu ijoro ryo ku wa 5 Ugushyingo 2022, byitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko dore ko ari rwo ruza ku isonga hano mu Rwanda mu gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

    Mu Rwanda hari abayobotse uru rubuga batangira kurukoresha bashyiraho video zisusurutsa benshi, ari nabyo byatumye hategurwa ibi bihembo ngo hashimwe abitwaye neza kandi bafashije benshi gususuruka.

    Abateguye iri rushanwa rya TikTok Rwanda Awards bavuze ko iri rushanwa ryatangiye harimo abahatanye 30, nyuma y’amatora yabaye haje kuvamo 15, hasigaramo abandi 15, nyuma y’andi matora havuyemo 5 hasigara 10 ari na bo bageze final bagombaga gutorwamo abantu babiri bahembwa.

    Uwegukanye umwanya wa mbere muri ibi bihembo yahawe igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Rwf), ni mugihe uwa kabiri yahawe amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000 Rwf).

    Aba TikTokers 10 bari bageze ku kiciro cya nyuma cyatoranyijwemo babiri bahembwe ni;

    Afsan wa Mutawanya, Bizzow Bane, Yvette wa Nzaramba, Feza, Funny boy, Ravanelly, General benda, GreySon manzi, Buryohe TV na Titto Kimenyi

    Ibirori byo guhemba abitwaye neza kuri TikTok mu Rwanda byari biteganyijwe ko biri butangire saa 17:00′ z’ejo hashize ku Cyumweru kuri Hilltop Hotel i Remera, gusa byageze ku isaha ya saa 17:43′ ubona icyumba cyari kuberamo ibi birori nta bantu benshi barahagera, gusa abashinzwe ‘protocole’ bo wabonaga babukereye mu mikenyero myiza bategereje kwakira abaza, Dj Selecta Uno yasusurutsaga bake bari bamaze kuhagera mu ruvange rw’imiziki myiza ari na ko umunyarwenya Taikun Ndahiro wari uri kuyobora ibi birori akomeza gucishamo agasusurutsa abahageze.

    Abari bari kuza babanzaga gutambuka kuri ‘Red Capet’ ubona ko baberewe cyane ndetse bafata n’amafoto y’urwibutso.

    Abantu bakomeje kuza gake gake bigeze Saa 20:26′ MC Taikun Ndahiro yahaye umwanya abitabiriye ibi birori bajya gufata amafoto n’ibyamamare kuri TikTok.

    Buri wese wari witabiriye yahawe amahirwe yo gufata ifoto y’urwibutso n’umu-TikToker akunda.

    Saa 21:30′ Mc Taikun Ndahiro yahamagaye itsinda ry’abasore babiri bavukana fella muzic ryageze ku rubyiniro ririmba indirimbo zabo zirimo ‘Icyuhebe’, ‘Imboni’.

    Saa 21:42′ umuhanzi Chibo yahamagawe ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yise ‘Panda’ avuga ko imaze ubyumweru bitatu isohotse.

    Saa 21:46′ MC Taikun Ndahiro yatangaje ko hagiye gutangazwa uwatsinze mu irushanwa rya TikTok Rwanda Awards 2022, avuga ko hari bubanze guhembwa uwa kabiri nyuma bagahemba uwa mbere.

    Saa 21:59′ habaye igikorwa cyo guha Certificate aba-TikTokers 10 bageze mu ciciro cya nyuma cy’irushabwa. Bose bahamagawe ku rubyiniro bahabwa certificate zigaragaza ko bahatanye mu irushanwa rya TikTok Rwanda Awards 2022 banafata ifoto bari kumwe bose. Izi certificate zatanzwe na Humble Design.

    Nyuma yo gutanga certificates hatangajwe uwegukanye umwanya wa kabiri wa ‘Second Best TikTok Influencer Award 2022’, Greyson Manzi ni we wegukanye iki gihembo ahabwa n’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000Rwf). Iki gihembo cyatanzwe na MB Simba Safaris Rwanda ltd.

    Nyuma yo kwegukana iki gihembo Greyson Manzi yashimiye buri wese wamushyigikiye haba uwamutoye n’uwamufollowinze kuri TikTok.

    Mbere y’uko hatangazwa uwegukanye igihembo nyamukuru, MC Taikun Ndahiro yahamagaye ku rubyiniro umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda uzwi nka ‘Jowest’.

    Umuhanzi Jiwest yageze ku rubyiniro saa 22:20′ aririmba indirimbo ze zirimo ‘Hejuru’, ‘Ndatinda’, ‘Agahapiness’. Uyu muhanzi yishimiwe bikomeye n’abitaniriye ibi birori bamufasha kuririmba indirimbo ze zose.

    Saa 22:40′ umuyobozi wa TikTok Rwanda Manzi Cray wari uhagarariye ‘Udustars’ nk’umuterankunda nkunga mukuru w’iri rushanwa uba mu mahanga yatangaje ko uwegukanye igihembo nyamukuru, ati “The winner of Best TikTok influencer award 2022 is Kimenyi Titto”.

    Kimenyi Titto ni we wahawe igihembo nyamukuru ahabwa n’amafaranga y’u Rwanda Milliyoni imwe (1,000,000Rwf), agirwa na Brand ambasaror wa Udustars. Nyuma yo kwegukana iki gihembo yahawe umwanya ngo avuge uko yiyumva abura icyo avuga kubera ibyishimo ashimira abamutoye avuga ko iyo batahaba ataba abonye igihembo.

    Mu gusoza ibi birori byo guhemba abitwaye neza kuri TikTok, umuyobozi wa TikTok Rwanda, Manzi Cray yashimiye abitabiriye ibi birori bose k’ubwitange bwa bo, ababwira ko ibiri imbere ari byo byiza cyane.

    Ubundi TikTok ni urubuga nkoranyambaga rwakozwe na companyi yitwa Byte Dance yo mu Bushinwa, rukaba ari urubuga runyuzwaho video ngufi kuva ku masegonda 10 kugeza ku minota 10 ziganjemo imbyino, urwenya ndetse n’amashusho asekeje ahanini agamije gususurutsa abazireba.

    Greyson Manzi wabaye uwa kabiri kuri TikTok

    Kimenyi Titto yatunguwe no kwegukana iki gikombe

    Greyson Manzi (ibumoso) wabaye uwa kabiri na Kimenyi Titto (iburyo) wabaye uwa mbere bafata ifoto y’urwibutso

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-titto-yasazwe-n-ibyishimo-abura-icyo-avuga-nyuma-yo-kwegukana-tiktok-rwanda-awards-2022-amafoto

  • 'Abatega indege’ bavuga ko akazi katagipfa kuboneka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babyita gutega indege ariko mu mvugo ya nyayo ni ukwicara ahantu bategereje umuntu uza kubajyana ngo abahe akazi, akenshi kaba ari ak’ubwubatsi, aho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatega-indege-bavuga-ko-akazi-katagipfa-kuboneka

  • RBC FC yegukanye igikombe cy’imikino y’abakoz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 nibwo mu Rwanda hashojwe imikino y’abakozi mu byiciro bitandukanye, mu bagabo n’abagore. Usibye imwe mu mikino ya nyuma yari yarabaye nka Volleyball, kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ya nyuma muri Basketball ndetse no mu mupira w’amaguru.

    Umukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo uhuza ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ari nabo baterankunga bakuru b’iri rushanwa, bacakirana na Rwandair FC imenyereye aya marushanwa.
    Uyu mukino igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa RBC FC ikaba yari yabonye uburyo bwinshi bw’igitego ariko ikinanirwa.

    Abakinnyi RBC FC yabanje mu kibuga

    Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse mu kibuga agomba gushaka igitego, bakanga bakajya muri penariti ako kanya. Ubwo Umusifuzi yatangizaga igice cya kabiri, ni nako imvura yahise yiroha mu kibuga abakinnyi batangira kugorwa n’ubunyereri.

    Ku munota wa 54 Rwandair FC yabonye igitego ku mupira mwiza wari utanzwe na Bonane Jean d'Amour, maze Habiyaremye Jean Claude  acunga umunyezamu wa RBC wari uhagaze nabi umupira awutereka mu rushundura. Umukino wahise utangira gushyuha, umutoza wungirije wa RBC Ndoli Jean Claude atangira gukora impinduka. 

    Abakinnyi Rwandair FC yabanje mu kibuga

    Nyuma y’iminota 10 gusa ku munota wa 64 RBC yaje kubona igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Byamungu Abbas Cédric. Umukino wenda kurangira, ku munota wa 84 Dr Nyakarundi Jean Pierre yaje gutsindira RBC igitego cya Kabiri cyahise kibahesha igikombe cya shampiyona, Rwandair FC iba itsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro ya kabiri yikurikiranya.

    Indi mikino yabaye

    Muri Basketball mu bigo bifite abakozi 100 kuzamura, Rwandair BBC yegukanye igikombe itsinze WASAC BBC ku mukino wa nyuma ku manota 70-47.

    Muri Basketball y'ibigo byigenga, STECOL yari nshya muri iyi shampiyona, yegukanye igikombe itsinze Bank y'Abaturage (BPR) ku manota 71-61.

    STECOL ikinira i Masoro, yegukanye igikombe muri Basketball ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iyi mikino 

    Mu mupira w'amaguru mu Cyiciro cy'ibigo bifite abakozi bari munsi y'100, RISA FC yegukanye igikombe itsinze RMB FC ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena.

    Muri Basketball mu Cyiciro cy'ibigo bifite abakozi 100 kuzamura, hari umukino wa IPRC-Kigali na Primature utarakinwa kuko ikigo cya IPRC cyari cyafunzwe kubere iperereza kiri gukorwaho, ariko uyu mukino uzakinwa mu minsi ya vuba. 

    BK yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru mu bigo byigenga itsinze SKOL FC

    Muri Volleyball y'ibigo bifite abakozi bari munsi y'100, Primature yegukanye igikombe itsinze Minisports ku mukino wa nyuma.

    Mu cyiciro cy'abagore muri Basketball, REG yegukanye igikombe itsinze RSSB, mu gihe muri Volleyball cyegukanywe na RRA yatsindiye ku mukino wa nyuma MOD.

    “Ku bwanjye navuga ko ariyo shampiyona yagenze neza mu mateka y’iyi mikino.” Mpamo Thierry Tigos, umuyobozi w’imikino y’abakozi aganira n’itangazamakuru. 

    RBC FC yari yamanukanye abafana b’abahashyi biganjemo aba Rayon 

    “Ni imikino yamaze igihe kirere kuko yatangiye muri Werurwe uyu mwaka. N’ubwo yamaze igihe kirekire ariko twagize amahirwe tubona abaterankunga, ni ibintu bitari bisanzwe. Nk’ubu murebye nk’uyu mukino wa nyuma abafana bari bahari ihangana amakipe yari afite, muri rusange navuga ko uyu mwaka w’imikino ari uwo kwishimira.”

    Iyi mikino y’abakozi yatangiye gukinwa bwa mbere mu 1999, gusa ikaba yarahuzaga abakozi bo muri Kigali gusa. Mu 2014 iyi mikino yaje kuvugururwa itangira kujya yitabirwa n’abakozi bo mu gihugu cyose.

    Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza abakozi ku rwego mpuzamahanga izabera muri Gambia umwaka utaha. 

    Abafana batandukanye bari bahabaye 

    RBC FC bishimira igikombe begukanye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122596/rbc-fc-yegukanye-igikombe-cyimikino-yabakozi-itsinze-rwandair-fc-122596.html

  • Ingo Miliyoni ebyiri mu Rwanda zimaze kugezwaho amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urugo rwa Yankurije Jeannette na Bigenimana Richard ruherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku wa gatandatu tariki (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingo-miliyoni-ebyiri-mu-rwanda-zimaze-kugezwaho-amashanyarazi

  • DRC: Twasubiye inyuma by'amayeri y'urugamba mu kwirinda impfu zitari ngombwa-Gen Ekenge #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 05 Ugushyingo 2022, yatangaje ko batananiwe kuvana Abarwanyi ba M23 mu birindiro by'aho yafashe, ko icyo bakoze ari ugusubira inyuma by'amayeri y'urugamba bagamije kwirinda impfu zitari ngombwa. Ahamya ko nta Santimetero n'imwe y'ubutaka bwa Congo izasigara iriho inkweto z'abo yita 'Umwanzi'.

    Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, ubwo Jenerali Ekenge yabazwaga n'umunyamakuru impamvu igisirikare cy'iki gihugu kimaze iminsi 150 kitarashobora kwisubiza umujyi wa Bunagana, yasubije ko; FARDC itari kurwanira ahari abaturage kandi inshingano zayo za mbere ari ukubarinda.

    Yagize kandi ati' Twasubiye inyuma by'amayeri y'urugamba mu kwirinda impfu zitari ngombwa'. Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2012 ubwo umutwe w'abarwanyi wa M23 wari wafashe Goma, ariko nyuma y'umwaka urenga mu kwezi kwa cumin a kumwekwa 2013, abo barwanyi ngo birukanywe muri uwo mujyi. Aho niho yagize ati ' Nta Santimetero ( Cm) n'imwe izasigara iriho inkweto z'Umwanzi'.

    Abasaga 2000 I Goma honyine bamaze kwiyandikisha kujya mu gisirikare cya FARDC

    Muri iki kiganiro n'Abanyamakuru, Jenerali Ekenge nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko urubyiruko rw'Abanye-Congo rubarirwa mu bihumbi rumaze gusaba kujya mu Ngabo, kuva ku wa Kane ubwo Perezida w'Iki Gihugu yaruhamagariraga' Kwinjira mu Gisirikare ku bwinshi' kuko' Intambara abaturanyi badusojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe'.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatandatu, umuvugizi w'ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ubu birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n'i Goma mu burasirazuba bw'igihugu. Yagize ati: 'Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha i Goma, i Goma honyine'.

    Jenerali Ekenge yavuze ko ahatari ibiro bikuru bya Gisirikare hari 'ibigo by'ijonjora', cyangwa'cellules de sélection', ko aho bitari na ho hazoherezwa amatsinda y'abasirikare yo gukora ijonjora. Yavuze ko abajya mu gisirikare ari urubyiruko rw'abasore n'inkumi rufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 25 rw’'imyitwarire myiza n'ubuzima bwiza ku mubiri no mu bitekerezo [mu mutwe]', ndetse rukaba rwarize nibura imyaka ibiri irenze ku mashuri abanza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/06/drc-twasubiye-inyuma-byamayeri-yurugamba-mu-kwirinda-impfu-zitari-ngombwa-gen-ekenge/

  • Lionel Messi yagize imvune habura iminsi mike ngo igikombe cy'isi gitangire #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Lionel Messi yagize ubwoba bw'imvune yagize habura ibyumweru bibiri gusa ngo igikombe cy'isi gitangire.

    Paris Saint-Germain yemeje ko uyu munya Argentine atarakina umukino w'uyu munsi na Lorient kubera imvune yagize ku kagombambari.

    Ikipe ariko ishimangira ko ari ikibazo gito.

    Kandi byitezwe ko azagaruka mu myitozo yuzuye mu cyumweru gitaha.

    PSG izakira Auxerre mu mpera zicyumweru gitaha, umukino wabo wa nyuma bagafata ikiruhuko cy'igikombe cy'isi.

    Kapiteni wa Argentine, Messi yifuza cyane guhesha igihugu cye igikombe cy'isi ku ya 18 Ukuboza – kandi yizera ko ashobora gukirira ku gihe kuko umukino wabo wa mbere bazawukina na Saudi Arabia ku ya 22 Ugushyingo.

    Agentine iri mu itsinda rimwe rya C kandi na Mexico na Poland.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rutahizamu-lionel-messi-yagize-ubwoba

  • Barishimira amashyiga arondereza ibicanwa abafasha kuzigama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bagezweho n’uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa, barishimira ko bwabafashije kurengera ibidukikije, ndetse no kwizigamira kubera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/barishimira-amashyiga-arondereza-ibicanwa-abafasha-kuzigama