Blog

  • Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Rafael York mu nzira zitandukana n’ikipe ye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya AFC Eskilstun, umunyarwanda ukinira iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Rafael York ashobora kutongerera iyi kipe amasezerano kuko yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yashyizweho akadomo, AFC Eskilstuna yatsindwaga na Västerås SK 2-0. Yasoje ku mwanya wa 8 n’amanota 40 ni mu gihe Brommapojkarna ya mbere yazamutse mu cyiciro cya mbere n’amanota 62.

    Muri Kamena 2022, Rafael York yari yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko asigaranye amasezerano y’amezi 6 muri iyi kipe ndetse ko abona igihe kigeze ngo iyi kipe bayizamure mu cyiciro cya mbere kuko ifite abakinnyi beza, aho yashimangiye ko yo nitazamuka we azazamuka bityo ko mu gihe yaguma mu cyiciro cya kabiri nta masezerano yayongerera.

    Icyo gihe yagize ati 'Umwaka w’imikino nurangira ndakeka tuzazamuka nitutazamuka bizaba ari bibi kuko turi ikipe nziza buri gihe tuba turi mu makipe meza muri shampiyona, rero uyu mwaka tugomba kuzamuka kuko turi abakinnyi beza bo gukina icyiciro cya mbere.'

    'Ndatekereza nsigaranye amasezerano y’amezi 6 ariko batangiye kumvigisha ngo twongere amasezerano ariko nasabye umpagarariye kuba ategereje kubera ko nizamuka 100% nzagumana na yo ariko mu gihe itazamuka na bo barabazi nzanzamuka njyenyine. Amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere yifuza kuba yansinyisha, umwaka ushize amakipe agera muri 5 yifuzaga kunsinyisha.'

    Rafael York w’imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden aho 2014-18 yakiniraga Sandvikens IF, ubwo yari muri iyi kipe 2016 yatijwe muri Gefle IF, 2017 atizwa muri VFL Bochum. Umwaka wa 2018-19 yawukinnye muri AFK Varnamo aho yakinnye imikino 7 ihita imutiza muri Sandvikens IF. 2019 kugeza 2021 yakiniraga Kalmar FF muri 2021 ni bwo yerekeje muri AFC Eskilstuna yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Rafael York ashobora kutongera amasezerano muri AFC Eskilstuna

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-rafael-york-mu-nzira-zitandukana-n-ikipe-ye

  • Selena Gomez yahishuye agahinda afite kubera uburwayi abana nabwo bwamuteye kutazabyara #rwanda #RwOT

    Abinyujije mu kegeranyo yashyize hanze yise'My Mind &Me' Selena Gomeze yahishuye ko afite uburwayi abana nabwo kuva akiri muto bwatumye atazabyara kubera imiti yabwo myinshi yafashe.

    Yagize ati”Abantu benshi baziko indwara ikomeye narwaye ari impyiko zanjye angiritse bikaba gombwa ko bazihindura.Ubu sibwo burwayi bwonyine bwanyangije kuko mfite n'indi ndwara yitwa 'Bipolar' yangije ubuzima bwanjye”.

    Selena gomez yakomeje kuvuga kuri iyi ndwara yangije ubuzima bwe mu gahinda kenshi ati” Kuva nkiri muto nabanye n'iyi ndwara ariko njye n'umuryango wanjye tubigira ibanga.Muri 2018 nibwo yankomeranye ntakibasha kwikontorora banjyana kwa Muganga kuko nari nkeneye ubufasha bw'abaganga amasaha 24/24.Kubera kumara igihe kinini mfata iyi miti y'ubu burwayi yatumye yababyeyi yanjye yangirika ku buryo ntabasha gusama”>

    Mu ijwi ririmo ikiniga Selena Gomeze avuga ko ubu burwayi bwatumye imitekerereze ye ihinduka cyane ndetse n'ikizere muri we kikaba gike kubaho aziko atazabyara cyangwa yakenera umwana akishyura bakamutwitira.

    Uyu mukobwa wamenyekanye akiri muto avuga ko nubwo kuri we ibyiringiro bisa nibyashize Mama we akomeza kumukomeza amubwira ko bishoboka ko hari igihe Imana yakora ibitangaza.

    Ikinyamakuru Rolling Stone cyatangaje ko ku muntu warwaye iyi ndwara agira ihindagurika ry'ibitekerezo ndetse ko amahirwe yo kubyara kuri we aba ari make cyane, ikindi kandi ni uko akenshi usanga hari igihe bavurizwa mu bitaro by'abarwayi bo mu mutwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/selena-gomez-yahishuye-agahinda-afite-kubera-uburwayi-abana-nabwo-bwamuteye

  • Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere mu bagabo, Primus National League yakinwaga ku munsi wayo wa munani, ni umunsi usize ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba itaratsindwa umukino n'umwe.

    Nyuma y'imikino y'umunsi wa Munani byagaragayeko amakipe 3 ariyo yabonye intsinzi y'amanota atatu kuko indi mikino habayemo kunganya, ayo makipe yitwaye neza ni Rayon Sports, Mukura ndetse na APR FC.

    Ibi bikaba bivuzeko uyu munsi waranzwe n'ibitego 19 mu mikino umunani yakinwe, umukino wabonetseho ibitego byinshi ni uwahuje Musanze FC na Mukura wabonetsemo ibitego 5.

    Umukino umwe gusa utarabonetsemo igitego ni uwahuje ikipe ya As Kigali yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa, uyu ukaba waraye ubereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Nyuma y'umunsi wa Munani, ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gokundiro irayoboye n'amanota 18 gusa ikaba imaze gukina imikino 6 ya shampiyona, irakurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota 17, mu gihe Marines FC yisanga ku mwanya wa 16 n'amanota abiri.

    Uko imikino y'umunsi wa munani wa shampiyona yagenze:

    • Rayon Sports 1-0 Sunrise FC
    • Marines FC 2-2 Police FC
    • Musanze FC 2-3 Mukura VS
    • Rutsiro FC 2-2 Kiyovu Sports
    • Espoir FC 1-1 Gasogi United
    • Rwamagana City 1-1 Etincelles FC
    • AS Kigali 0-0 Bugesera FC
    • APR FC 1-0 Gorilla FC

    The post Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-ikomeje-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-apr-fc-yabonye-amanota-3-ibyaranze-umunsi-wa-8/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-ikomeje-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-apr-fc-yabonye-amanota-3-ibyaranze-umunsi-wa-8

  • Bifuza ko ikibazo hagati ya M23 na RDC cyarangizwa mu buryo bw’ibiganiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanye-Congo baba mu Rwanda bavuga ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byarangiza intambara iri hagati y’inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/bifuza-ko-ikibazo-hagati-ya-m23-na-rdc-cyarangizwa-mu-buryo-bw-ibiganiro

  • Rubavu: Umushoferi yaguye mu mpanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari ipakiye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda, umushoferi wari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-umushoferi-yaguye-mu-mpanuka

  • Hari abari kuva kuri Twitter bajya kuri Mastodon #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Elon Musk afashe Twitter, bamwe mu bayikoresha barimo gushaka izindi mbuga bajyaho. Rumwe mu rwabyungukiyemo ni Mastodon. Ese uru ni ubwoko ki? 

    Uru rubuga ubu ruravuga ko rufite abarukoresha 655,000 — barimo abarenga 230,000 barugiyeho mu cyumweru gishize.

    Mastodon igaragara nka Twitter konti z'abayikoresha zandika amakuru (bita 'twoots'), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).

    Iyo ni imwe mu mpamvu rurimo kwigarurira abantu bashya, ariko rwateye urujijo bamwe mu barimo kurwiyandikishaho.

    Uru rubuga rumaze imyaka itandatu ariko ubu rurimo kugorwa no kwakira umubare munini w'abantu bashya.

    Mastodon igaragara nka Twitter konti z'abayikoresha zandika amakuru (bita 'twoots'), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).

    Iyo ni imwe mu mpamvu rurimo kwigarurira abantu bashya, ariko rwateye urujijo bamwe mu barimo kurwiyandikishaho.

    Uru rubuga rumaze imyaka itandatu ariko ubu rurimo kugorwa no kwakira umubare munini w'abantu bashya.

    Mastodon igaragara nka Twitter — konti z'abayikoresha zandika amakuru (bita 'twoots'), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).

    Iyo ni imwe mu mpamvu rurimo kwigarurira abantu bashya, ariko rwateye urujijo bamwe mu barimo kurwiyandikishaho.

    Uru rubuga rumaze imyaka itandatu ariko ubu rurimo kugorwa no kwakira umubare munini w'abantu bashya.

    Ibi ni bimwe mubyo wamenya kuri rwo

    Icya mbere ugomba gukora ukijya kuri Mastodon ni uguhitamo 'server/serveur'(ububiko). Hari nyinshi, bigendanye n'igihugu cyangwa umujyi.

    Iyo wajyaho yose ntabwo ari ibintu birenze kuko uzashobora gukurikirana n'abari ku zindi, ariko ibyo biguha abantu uheraho bari hafi yawe bashobora gutangaza ibintu byakureba.

    Zimwe muri 'servers' z'uru rubuga zikunzwe cyane — nka social na UK — ubu zirimo kugenda buhoro kubera ubusabe bunini.

    Ryan Wild, urimo kuyobora 'server' ya Mastodon ya UK biciye muri kompanyi ye Superior Networks, avuga ko abantu 6,000 bagiyeho mu masaha 24 bikaba ngombwa ko baba bahagaritse kwakira abashya.

    'Server' uhisemo iba kimwe mu bigize 'user name' yawe urugero  nakoresheje izina ryanjye kuri Twitter, zsk, mpitamo server ya UK, 'user name' yajye iba @[email protected]. iyo niyo 'address' yanjye hariya — niyo wanshakiraho.

    Iyo muri kuri 'server' imwe ushobora gushakisha ukoresheje izina ry'umuntu gusa, ariko iyo muri kuri 'servers' zitandukanye uzakenera address yose y'uwo ushaka.

    Bitandukanye na Twitter, Mastodon ntabwo izakurangira abantu wakurikirana.

     Ushobora no gushakisha 'hashtags'.

    Kuki hariho 'servers'?

    Mastodon ntabwo ari urubuga rumwe. Ntabwo ari 'ikintu' kimwe kandi ntabwo ari urw'umuntu umwe cyangwa kompanyi. Izo 'servers' zose zihurijwe hamwe zigakora 'network' imwe, ariko zifitwe n'abantu n'ibigo bitandukanye.

    Ibi byitwa 'decentralised', kandi hari benshi bakunda ubu buryo kuko ntibushobora kugengwa n'umuntu cyangwa ikigo kimwe, ntiwabugura cyangwa ngo ubugurisha.

    Gusa ikibazo cy'ibi ni uko uba n'ubundi ugengwa n'umuntu cyangwa ikigo kigenzura 'server' uriho — mu gihe bakwanzura kuyireka, utakaza konti yawe.

    Mastodon irimo gusaba ba nyiri 'servers' guha abaziriho amezi atatu y'integuza mu gihe baba bafashe umwanzuro wo kuzifunga.

    Umuntu washinze Twitter, Jack Dorsey, arimo gukora kuri network yitwa BlueSky — kandi nawe arifuza ko izaba 'decentralised'.

    Mastodon ikora igenzura gute?

    Umuntu ashobora gutanga ikirego kubera ubutumwa runaka kuri ba nyiri 'server'.

    Niba ari amagambo y'urwango cyangwa ubutumwa butemwe ba nyiri 'server' bashobora kubisiba — ariko ibyo ntibivuze ko buba busibwe ahantu hose.

    Bizaba ikibazo gikomeye mu gihe uru rubuga rwakomeza kuba runini.

    Hariho amatangazo yamamaza?

    Hoya. kugeza ubu ntayo nubwo ntacyakubuza kwandika ubutumwa bwamamaza kompanyi yawe cyangwa ibicuruzwa.

    Mastodon kandi ntabwo itanga uburyo nk'ubwa Twitter bwo kureba ubutumwa bwinshi — muri rusange ubona gusa ibyo abo ukurikira barimo kuvuga.

    Kuyikoresha ni ubuntu?

    Biterwa na 'server' uriho  zimwe zisaba inkunga, kuko zitishyurwa, ariko muri rusange ni ubuntu.

    @BBC

    The post Hari abari kuva kuri Twitter bajya kuri Mastodon appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/07/hari-abari-kuva-kuri-twitter-bajya-kuri-mastodon/

  • Kagere yongeye kubona izamu, York Rafael asoza shampiyona mu marira, ikibuga gikomeza kujya kure ya Djihad Bizimana #rwanda #RwOT

    Kagere yongeye kubona izamu, York Rafael asoza shampiyona mu marina, ikibuga gikomeza kujya kure Djihad Bizimana

    Impera z’icyumweru gishize amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakomeje, Rafael York yasoje shampiyona mu marira nyuma y’uko ikipe ye ya AFC Eskilstuna itabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere ni mu gihe Meddie Kagere yahesheje ikipe ye intsinzi imbere ya Polisi Tanzania.

    Tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yashyirwagaho akadomo, AFC Eskilstuna ya Rafael York ntiyabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere ni nyuma yo gusoza shampiyona batsindwa na Västerås SK 2-0. Yasoje ku mwanya 8 n’amanota 40 mu gihe
    Brommapojkarna ya mbere yazamutse n’amanota 62.

    Mu cyiciro cya gatatu kandi muri Sweden n’aho bakinaga umunsi wa nyuma, Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi umaze umwaka adakina kubera imvune, yasoje shampiyona batsinda Forward 3-1 ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

    Iyi kipe ikaba yarasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, igomba gukina umukino wa kamarampaka kugira ngo irebe ko yazamuka mu cyiciro cya kabiri. Gefle ni yo yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri kuko yasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 70.

    Muri Tanzania n’aho shampiyona yari yakomeje, Singida Big Stars ikinamo rutahizamu w’Amavubi, Meddie Kagere yari yasuye Polisi Tanzania.

    Igitego kimwe rukumbi cya Meddie Kagere ku munota wa 22 ni cyo cyafashije Singida Big Stars kubona amanota 3. Meddie akaba atari aherutse kubona izamu.

    Mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi bakinaga umunsi wa 12, KMSK Deinze ya Bizimana Djihad utarakandagira mu kibuga kuva shampiyona yatangira, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsindaga Excelsior Virton 1-0. Ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 14, SK Beveren ya mbere ifite 24.

    Ntabwo icyumweru cyagenze neza kuri Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 kuko iyi kipe yanyagiwe na Montfermeil 4-0.

    Ntabwo Habimana Glen yari mu bakinnyi ba FC Victoria Rosport yitabaje ku munsi w’ejo hashize bakina na Differdange 03 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Luxembourg, baje no gutakaza uyu mukino batsindwa 3-2. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 7, Swift Hesperange ya mbere ifite 31.

    Uyu munsi mu cyiciro cya 2 muri Portugal, CD Trofense ya Mutsinzi Ange Jimmy irakira Benefica B.

    FAR Rabat yo muri Maroc ikinamo myugariro w’umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel Mangwende izakina ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2022 na AC Djoliba muri CAF Confederation Cup.

    Kagere yafashije ikipe ye

    Rafael York n’ikipe ye ntabwo byagenze neza babuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Mutsnzi Ange Jimmy n’ikipe ye baragaruka mu kibuga uyu munsi

    Djihad Bizimana umwanya wo gukina ukomeje kuba ikibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-yongeye-kubona-izamu-york-rafael-asoza-shampiyona-mu-marina-ikibuga-gikomeza-kujya-kure-djihad-bizimana

  • #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu cyumweru cyo kuva tariki 01-06 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 27 banduye Covid-19, bakaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-27-banduye-mu-cyumweru-babonetse-mu-bipimo-9-528

  • Amafoto utabonye yo gusaba no gukwa umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Umunyamakuru ukunzwe Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 aho ababyeyi be bemeye inkwano bati “turagutanze wibanire n’uwo wakunze Thierry”.

    Uyu muhango ukaba warabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare.

    Biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2022 ari bwo hazaba indi mihango y’ubukwe irimo gusezerana imbere y’Imana.

    Akoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower’.

    Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ni bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

    Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

    Niyigaba Thierry wegukanye Cyuzuzo Jeanne d’Arc

    Cyuzuzo asohorwa mu nzu

    Agikubita amaso umugabo we byamurenze, ibyishimo biramusaga

    Urukundo rwubahweeee

    Ibyishimo byari byose

    Inkuru zo kwirana zo ntizabuze, zari zihari ku bwinshi

    Bari kumwe na parrain na marraine

    Bwari ubukwe bushimishije

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-yo-gusaba-no-gukwa-umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-d-arc

  • Kimenyi Tito yegukanye igihembo nyamukuru cya… – #rwanda #RwOT

    Kimenyi Tito amaze guhiga abandi bari bahataniye iki gihembo nyamukuru yagize ati: 'Ni ishimwe rikomeye ndishimye cyane, murakoze kubw'iki gihembo kandi byose nimwe, mudahari sinaba ngeze aho njyeze.'

    Uyu musore uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by'umwihariko urwa TikTok yegukanye miliyoni 1Frw yagenewe na Udustar, ikompanyi ifite ibikorwa by'ikoranabuhanga yahise inamugira Brand Ambassador.

    N'ubwo ari cyo gihembo nyamukuru, ariko uwa kabiri we yahawe ibihumbi 300Frw n'ikompanyi y'ubukerarugendo ya MB Simba Safaris Rwanda, igenda itembereza ba mukerarugendo yaba ab'imbere mu gihugu n'abaturutse imahanga baza kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

    Hari kandi n'icumi bahize abandi mu matora yabaye binyuze kuri events.noneho.com hateranijwe amajwi yo mu byiciro bibiri, harimo icyabaye kuva muri Nzeri 2022 kugera mu ntangiriro z'Ukwakira 2022 cyarimo 30, n'icyabaye rwagati mu Ukwakira 2022 cyari gisigayemo 15 nabo bagenewe 20% y'amafaranga yinjiye binyuze mu majwi y'ababatoye. Ibi birori byabereye kuri Hilltop Hotel i Remera, bikaba byitabiwe n'abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

    Byasusurukijwe n'abahanzi b'abahanga barimo abavandimwe babiri bazwi nka Fela Music bamaze kugira indirimbo zitandukanye zikunzwe, zirimo Imboni n'Icyihebe baheruka gushyira hanze.

    Umuhanzi kandi na we umaze kwigarurira imitima y'abatari bacye Jowest yanyuze ababyitabiye mu ndirimbo zirimo Ndatinda, Agahapinesi na Hejuru yamufunguriye amarembo.

    Ibyishimo byari igisagirane kuri Kimenyi TitoGreyson Manzi wabaye uwa kabiri na Kimenyi Tito wahize boseGreyson ashyikirizwa ibihumbi 300 na MB Simba Safaris RwandaByari ibyishimo kubitabiriye ibi biroriJowest ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye ibi biroriUmwe mu bakobwa bakoraga protocolAfsana ni umwe mu bari bahataniye ibihembo TiktokHumble Designer bari mu  baterankunga b'igikorwa batanze CertificateUbwo abari bahatanye bari bafatanye urunana bategereje kumenya uwahize abandiNyiri Rwanda Update ari mu bitabiye ibi biroriMavado Sandra na General Benda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122602/kimenyi-tito-yegukanye-igihembo-nyamukuru-cya-miliyoni-muri-tiktok-rwanda-awards-2022-amaf-122602.html