Top 5 best cloud-based phone systems for small and medium-sized [â¦]
The post Best Cloud-based phone systems for 2023 appeared first on UGWIRE.
Top 5 best cloud-based phone systems for small and medium-sized [â¦]
The post Best Cloud-based phone systems for 2023 appeared first on UGWIRE.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Fleury na Jannet bari kumwe n'ababarizwa muri uyu muryango basuye abarwariye mu bitaro bya Masaka mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy'ubuzima no kubafasha mu mibereho ya buri munsi.
Ni cyo gikorwa cya mbere Fleury na Jannet bakoze nyuma y'uko batangiye kubona abantu bashaka kugendana nabo uru rugendo rwo gufasha abatishoboye. Ariko Fleury na Jannet bari basanzwe bakora ibikorwa nk'ibi ari bonyine.
Mu Ukwakira 2022, bafashije umunyeshuri wari warabuze ibikoresho n'amafaranga y'ishuri, abasha gusubira kwiga amasomo ye. Yarabashimiye!
Ubu babonye abafatanyabikorwa barenga 200 banashinga urubuga bahuriraho, ari na ho bazajya bamenyera abo bagomba gufasha mu bihe bitandukanye.
Fleury yabwiye InyaRwanda ko batanze ibiribwa n'ibikoresho ku bantu 70 barwariye mu Bitaro bya Masaka, kandi ko bakoranye n'ubuyobozi bw'ibi bitaro kugira ngo babagereho. Batanze amashuka, ifu, isukari, amata n'ibindi.
Uyu mugabo usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo, avuga ko bashaka kwagura uyu muryango ku buryo buri wese ushaka yawinjiramo ku ntego yo gufasha abantu bababaye.
Fleury avuga ko we n'umugore we bashinze uyu muryango kubera kuzirikana ineza bagiriwe n'abandi mu myaka ishize.
Ati 'Ni uko njye na Madamu, natwe hari abadufashije tukiri bato. Rero, twaravuze tuti Imana yaradufashije tugira ibyo tubona, twaravuze tuti reka dufungure uyu muryango n'abandi bashobora kwinjiramo ku buryo biba ibintu byagutse.'
Yavuze ko kuba bari basanzwe bakora ibi bikorwa ari babiri, bakomwaga mu nkokora n'ubushobozi ugasanga hari abo batabashije kugeraho, ari nayo mpamvu biyemeje gufungurira amarembo buri wese ufite umutima ufasha.
Fleury yavuze ko uyu muryango ufite intego ndende, ku buryo bashaka kujya bishyurira amashuri abana batandukanye, ibitaro n'ibindi bisaba ubushobozi buhambaye.
Ati 'Tubonye ubushobozi twabikora. Turifuza kujya tubikora kenshi, tugafasha abantu mubyo tuba twabonye, harimo kwishyurira ishuri abana n'ibindi.'
Yavuze ko aba basuye mu Bitaro bya Masaka harimo abamaze hafi imyaka itanu mu bitaro, abo imiryango itagisura (gusura) n'abandi bakeneye gufashwa. Ati 'Baradushimiye cyane. Batubwira ko tubonye ubushobozi twajya tujyayo kenshi.'Â
Fleury na Jannet bashinze umuryango bise 'F&J Foundation' ugamije gufasha abatishoboye mu ngeri zinyuranye 
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, nibwo ababarizwa muri uyu muryango basuye abarwariye mu bitaro bya MasakaÂ
Fleury yavuze ko bahisemo kwagura uyu muryango kugira ngo babashe kubona ubushobozi bugera kuri benshi 
Usanase Bahavu usanzwe ari umukinnyi wa filime muri 'Impanga Series' itambuka kuri Televiziyo Rwanda no kuri shene ya Youtube 


Batanze ibikoresho, ibiribwa n’ibindi bitandukanye



KANDA HANO UREBE UBWO FLEURY NA JANNET BASURAGA ABARWARIYE MU BITARO BYA MASAKA
Hubert ni umunyarwanda umaze iminsi agarutse kuba mu Rwanda avuye muri Canada aho we n'umugore we n'abana batatu bari batuye. Ni inararibonye mu byerekeye imibanire y'abantu, (Relationship Expert) ndetse akaba yaravuye muri Canada yari yarasengewe kuba umupasiteri.
Pastor Hubert azwiho gutanga inama zifasha abantu kubaka ingo nziza akoresheje ijambo ry'Imana (Scriptures), ubumenyi (science), ndetse n'ibaruramibare (statistics).
InyaRwanda Tv yamubajije uko yatangiye ibyo gufasha abantu kubaka ingo nziza n’aho yabikuye, atubwira ko kuva yabana n’umugore we Jennifer, bakundaga kuganira ku bibazo ingo zihura nabyo, bakumva bifuza ko urugo rwabo ruzaba urugero rw'abandi. Yavuze kandi ko bageze aho bakumva bashaka gufasha bagenzi babo babaga batameranye neza.
Hubert ati “Inshuti zacu nyinshi ni twe zazaga kugisha inama iyo zabaga zifite ikibazo bijyanye n'imibanire, ubanza ari impano Imana yaduhaye”.

Hubert hamwe n’umuryango we
Avuga ko ikintu gikomeye cyamufashije mu rugendo rwe rwo gufasha abantu kubaka ingo nziza cyabaye guhura no gukorana bya hafi na Dr Myles Munroe witabye Imana mu 2014, wari umuhanga cyane ku bijyanye n'imibanire akaba yari ikirangirire mu gufasha za Guverinoma zitandukanye n'Abikorera (International Renowned Governement Consultant).
Twamubajije uko yakoranye bya hafi n'uyu mugabo w’icyamamare wari uzwi cyane kuri Youtube, ndetse wanitabye Imana abantu benshi bagakangarana ku isi, agashyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cye cya Bahamas, Hubert ati “Dr Munroe twahuye nagiye muri conference yari yakoresheje;
Maze amenye ko ndi umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashaka kumva amakuru y'u Rwanda. Nyuma naje kujya muri ‘mentorship program’ ye dukomeza kuba ‘in touch’ kugeza ubwo yangize umwe mu bagize inama nyobozi y'umuryango yashinze (Board of trustees) ari wo International Third World Leaders Association (ITWLA)”.

Hubert hamwe na Dr Munroe witabye Imana u 2014
Arakomeza ati “Dr Munroe nyuma twatangiye kujya tujyana hirya no hino aho yabaga agiye gutanga ibiganiro ku isi. Yitabye Imana akoze impanuka y'indege ye, yamuhitanye ku itariki 9/11/2014 ari kumwe n'umugore we Ruth Munroe ndetse n’abandi 7 bari bazanye muri Freeport, Grand Bahama aho twari tumutegererje mu giterane ngarukamwaka cya Global leadership Summit. Ubwo hari hashize icyumweru kimwe gusa tuvanye muri aka karere ka East Africa (Tanzania, Kenya n'i Burundi)”.
Yatangiye kwiga ibijyanye na “Leadership development” ku birenge by'uyu wari warabaye nk'umubyeyi we Dr Munroe, ndetse anakomeza kubyihuguramo no kujya nawe akora Inama hirya no hino ku Isi na nyuma y'urupfu rw'uyu mugabo wari waranditse ibitabo birenga 70.
Hubert nawe yaje kwandika igitabo cye cya mbere mu 2017, akaba ari igitabo yise “Understanding Sonship, the Master Key to Unlock your Destiny”. Cyabaye igitabo cyaguzwe cyane kuri Amazon, (the best selling book).Â
Uyu mugabo avuga ko amaze gutaha mu Rwanda, yabonye ko ingo nyinshi zitubatse neza, kuko abenshi baganiraga yasangaga batishimye rwose. Nibwo we n'umugore we Jennifer nawe ufite impamyabumenyi mu gufasha ibijyanye n'imibanire y'abantu (Diploma in relationship counseling), batangiye gukoresha Twitter ngo bajye bahugura abantu mu bumenyi bwo kubaka ingo neza.
Hubert ati “Impamvu twatashye ni uko twumvaga twifuza natwe kugira icyo twakora ngo u Rwanda rutere imbere”. Kimwe mu bintu yabonye gishobora gutuma iterambere ritagenda neza ni ukuba abantu batubatse ingo zabo neza.Â
Ati “Igihugu burya gitangirira mu rugo, iyo mu rugo bitagenda neza n'ahandi biba bizahagera ntibigende kuko umuntu uvuye iwe atonganye n'uwo bashakanye, birashoboka ko adakora akazi neza nk’uko byakagenze ari amahoro mu rugo”. Ni muri urwo rwego we n’umugore we biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gufasha ingo kugira ngo zibe nziza.

Hubert Sugira hamwe n’umugore we bafitanye abana batatu
Twamubajije uko ahuza ijambo ry'Imana na ‘science’ mu gufasha kubaka ingo nziza, atubwira ko nk'umupasitori ariko wanize ‘science’ dore ko yize Biochimie muri Lycee de Kigali, akiga n'igihe gito muri KIST mbere yo kujya mu mahanga, yasanze n’ubundi ijambo ry'Imana hari byinshi rivuga.
Avuga ko iyo urebye ubushakashatsi butandukanye bwakozwe, usanga bigenda bihura. Ni muri urwo rwego yatangiye kujya acukumbura ibyo asomye muri Bibiliya, akareba niba hari icyo science yigeze ibivugaho. Yaduhaye urugero rwo kuba Imana yarabujije abantu gusambana, kuko uwo muryamanye iyo mutashakanye muba umwe bikaba byatera ibibazo nyuma.
Hubert yatubwiye ko na science igaragaza ko hari imisemburo ivubuka mu mutwe w'umuntu iyo akoze imibonano mpuzabitsina, ituma umuntu yizirika ku wo bayikoranye (attachement), ibyo rero bikaba bigira ingaruka nyinshi iyo uryamanye n’umuntu nyuma mukaza gushwana.
Ku bantu bakoresha urubuga rwa Twitter, guhera ku ngo zubatse kugera ku basore n'inkumi b’imihanda yose, Hubert akomeje kubahugura buri munsi akibanda ku byo abona sosiyete nyarwanda ikeneye.
Abasore n'inkumi b’ingaragu bakomeje kwibutswa ko bakwiye guhindura ishusho y'uko babona urushako. Ati: 'Urushako ntirwagakwiye kuba intego y'ubuzima, mugire ubuzima bufite intego, mwisobanukirwe, mwubake ubuzima mwifuza;
Hanyuma yaho ni bwo waba uri mu mwanya mwiza wo kwubaka, kuko ni bwo waba uzi aho ugana mu buzima, bityo n’uwo washaka yaba aje kugufasha kugera ku ntego yawe'.

Yigira byinshi kuri nyakwigendera Dr Myles
Kuwa 11/11/2022, umunsi wahariwe kwizihiza ingaragu (single day), Hubert avuga ko buri muntu afite ubuzima bwe bwite, kuba bagenzi bawe barimo kubaka ingo bitagakwiye kugutera igihunga cyo gushaka nawe.Â
Akomeza agira ati 'Uzashake ari uko witeguye kubaka kandi wabonye uwo wifuza kubana nawe uko ari, utagerageza kumuhindura kuko wamukunze uko ari. Iyo ubanye n’umuntu ushaka kugira ibyo umuhinduramo burya ntabwo uba wamukunze by’ukuri kandi bizana ibibazo, byazanavamo kunaniranwa”.
Kimwe mu byo Hubert avuga ko yabonye kimutera agahinda mu mibanire y'ingo hano mu Rwanda, ni uko imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abatarubaka, ahubwo ugasanga abubatse nk'umugore n'umugabo bo batayikora uko bikwiye, kandi ubundi imibonano hagati y'abashakanye igira uruhare runini mu gukomeza cyangwa gusenya urugo.
Bimaze kumenyerwa ko kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu guhera saa moya n’igice kugeza saa tatu n’igice, abubatse ndetse n'ingaragu bahurira kuri Twitter (space) mu kiganiro cyiswe “Marriage Talks”, gihuza izo ngeri zose, bakungurana ibitekerezo ngo barebe uburyo bwo kubaka Urugo Rwiza. Ni ibiganiro biba biyobowe na Hubert Sugira.
Bimwe mu byavuzwe muri ibyo biganiro, ni uko kubaka urugo rwiza bihera ku bantu babiri bafashe umwanya wo kwimenya no kumenya aho bagana mu buzima, bakemeranya kuri urwo rugendo bagiye gutangiza rwahereye mu bucuti bwabo.
Bimwe mu biganiro bagize harimo: “Why should we get married (the purpose of marriage)”, “Submission ni iki? Ifasha ite mu kubaka #UrugoRwiza”, “Ibyo ukeneye kumenya no kwitaho #BeforeGettingMarried”, “#MarriageTalks: ‘Pressure’ y'ababyeyi mu gushaka yatuma ugira urugo rwiza”.


Hubert Sugira na Dr Myles bari inshuti zikomeye

Umuryango wa Pastor Hubert uhora mu Ijuru Rito

Ubu batuye mu Rwanda nyuma y’igihe kinini bamaze batuye muri Canada

Pastor Hubert Sugira ababazwa no kuba benshi bategura ubukwe kurusha urugo
REBA IKIGANIRO HUBERT SUGIRA AHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA TV
INGARUKA ZO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA N’UWO MUTASHAKANYE MU MBONI ZA HUBERT SUGIRA
VIDEOS: Bachir & Bayo – inyaRwanda Tv
Munyarugero Canisius Karemera, Umwe mu bavugizi ba M23 yemeje ko uyu mutwe ugeze ku birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma ndetse biteguye kuwutera bakawufata.
Amakuru aravuga ko imirwano ikomeye iri kubera muri izi 20 km uvuye I Goma.
M23 irashaka kwinjira muri uyu mujyi ukambitsemo ingabo za EAC zikomoka muri Kenya zahageze mbere.
Umuvugizi mu bya politiki wungurije wa M23 yahumurije abatuye Goma.Yabwiye umunyamakuru wa Radio 10 ati “Nibahumure mama, tubazaniye amahoro. Baragira impungenge ku biki kandi tubazaniye amahoro?!”
Imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuva mu gitondo yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye ibice bitandukanye byo mu marembo y'umujyi wa Goma ndetse n'umupaka muto wa Kabuhanga uhuza u Rwanda n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu uragenzurwa n'izi nyeshyamba.
Si uyu mupaka gusa kuko na Kibumba ubu yamaze kwinjira mu duce izi nyeshyamba ziri kugenzura. M23(Intare za Sarambwe) ivuga ko ishaka gufata umujyi wa Goma. Ikomeza ivuga ko agace ka Kanyamahoro ziri kukagenzura mu gihe zigitegereje gukomeza urugendo.
Izi nyeshyamba zakomeje gusaba Leta ko yakwemera bakagirana ibiganiro yo iranangira nyamara uyu munsi, Umuvugizi wa Guverinoma yashyize hanze ibyo bifuza kugira ngo bemere kuganira n'izinyeshyamba, mugihe bari barirenze bakarahira bavuga ko bataganira n'umutwe w'iterabwoba.
Ikipe ya Police FC yatsinze AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona igitego 1-0 biyifasha kuzamuka ku rutonde.
AS KIGALI yari imaze amezi 7 idatsindwa muri Shampiyona yatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngabonziza Pacifique ku munota wa 15 w'umukino.
AS Kigali yaherukaga gutakaza amanota 3 kuwa 23.Mata 2022 itsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0.
Uyu kandi niwo mukino wa mbere Cassa Mbungo atsinzwe n'ikipe yo mu Rwanda mu mikino 17 amaze gutoza.
AS Kigali imaze imikino 3 itabona amanota 3.
Ku munsi wa 9 wa shampiyona,ubu nta kipe isigaye itaratsindwa.
Uko indi mikino yagenze uyu munsi:
GASOGI UNITED 2-3 GORILLA FC
ETINCELLES 3-2 MUSANZE FC
BUGESERA FC 1-1 ESPOIR FC
MUKURA 3-0 RUTSIRO FC
RWAMAGANA 1-0 MARINES FC
Urutonde:
1. KIYOVU Sports 20/27
2. Rayon Sports 18/21
3. APR FC 14/21
4. AS KIGALI 14/21
5. GASOGI United 14/27
6. POLICE FC 14/27
Twitter yafashe umwanzuro wo guhagarika gutanga akamenyetso ka Blue tick, kahabwaga ababashije kwishyura ikiguzi cy’ amadorari y’Amerika umunani .Ubwo hatangizwaga uburyo aka kamenyetso kazajya gatangwa ,byajemo akajagari ndetse aka kamenyetso gahabwa n’abakoresha Konti mpimbano.kuwa gatatu Tariki ya 9 Ugushyingo 2022, nibwo Twitter yatangaje ubu buryo bwo kwishyura nyuma umuntu agahabwa 'Blue tick' ku izina rya konti ye hadashingiwe ku mwirondoro nyakuri .
kuwa kane Tariki ya 10 Ugushyingo, konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso nyuma y’uko bishyuye ikiguzi basabwaga , ubundi mbere kasobanuraga ko iyo konti yagenzuwe kandi yizewe.konti yitwa Jesus Chris ndetse n'iyitwa Satan ziri mu zahise zihabwa akamenyetso ka 'blue tick' kuko abazikoresha babashije kwishyura ikiguzi basabwaga.Â
 Umuntu ikoreshwa konti yiswe Jesus Christ, utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko yafunguye iyi konti yiyita “@Jesus” mu 2006 kugira ngo ajye 'asetsa abantu bakoresha urubuga rwa Twitter'.
 Agira ati: 'Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi konti [blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by'ukuri ntabwo ndi Yesu. Nta konti ya Twitter agira, nonese kuki bayemeza? Ntibisobanutse'.Â
 Kuva kuwa Kane hatangijwe uburyo bwo gukoresha Blue Tick,Konti 'mpimbano' nyinshi ziri mu mazina y'abanyapolitiki, ay’ ibyamamare, ibigo bikomeye n'ubucuruzi zabonetse kuri Twitter '. Nyuma Twitter ariko yagiye izihagarika ndetse kuwa gatanu Tariki ya11 Ugushyingo, ihitamo guhagarika uburyo bwo kwishyura ngo umuntu abone  'Blue tick' nyuma y’amasaha atarenga 48 bwari bwemejwe ndetse hashize umunsi umwe Blue Tick itangiye gukoreshwa mu buryo bushya. Ubu buryo bumaze gutangira gukoreshwa hafunguwe Konti Mpimbano nyinshi zirimo izo kwiyitirira nka Mark zuckerberg,Joe Biden,Donald Trump , George W Bush, na Tony Blair ndetse abandi biyitirira ibigo bikomeye abo bose bahawe Blue tick ariko nyuma zirafungwa.
Twitter ifite ihurizo rikomeye kuva umuherwe Elon Musk ayiguze ku kayabo ka miliyari 44 z'amadorari . Impinduka zatangiye gukorwa na Twitter zirimo ubu buryo bwa Blue Tick zikomeje guteza urujijo ku bakoresha uru rubuga.Inzobere zari zatanze umuburo ko ubu uburyo bushya bwo kwishyuza 'blue tick' bushobora gutera kwiyongera kwa konti mpimbano, ubutekamutwe amakuru y’ibihuha n'ibindi.Â
Nubwo abiyitiriye ibigo bikomeye n’abantu b’ibyamamare Konti zabo zafunzwe abitwa Satani na Yesu kugeza kuri Uyu wa gatandatu bari bafite 'blue tick' zabo, kandi buri wese akomeje kuvuga ‘iby'ubwami bwe!
Inkomoko: BBC


Umunyamakuru ukunzwe na benshi Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakoze ubukwe n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.
Uyu munyamakuru usanzwe ukorera Kiss FM akaba anamenyerewe mu kiganiro Ishya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, we na Niyigaba bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana muri Lyce Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali.
Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, abatumiwe bakaba bakomereje ibirori ku i Rebero, ni ho biyakiriye.
Ubukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa warabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare tariki ya 5 Ugushyingo.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower’.
Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ni bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.
Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-d-arc-yakoze-ubukwe
