Blog

  • Hatanzwe icyifuzo cy’uko imyaka y’abemerewe g… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka hazirikanwe insanganyamatsiko igira iti 'Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy'ukubaho kwacu'.

    Madamu Jeannette Kagame akaba n'Umukuru w'Umuryango Unity Club, avuga ko iyi nsanganyamatsiko ifite igisobanuro cyagutse. 

    Mu ijambo rye agira ati “Itwibutsa ko dufite inshingano yo gukomeza kubaka ubunyarwanda nk'indangamuntu, atari ubwenegihugu gusa, muri ibi bihe tugezemo, isi kuba imwe, ubudasa n' umwihariko bya buri gihugu uba ukenewe ko ba nyirawo bawuhindura, bawurinda kugira ngo udatakara.'

    'Ni byiza kugira ibyo twigira ku bandi n'umuco wacu ugakura, ariko ukaguma kuba indangamuntu yacu. Aho ni ho 'Ndi Umunyarwanda' igomba kuduha umwihariko, ikadufasha kubaka umuntu w'imbere ufite imico n'imikorere bimugaragaza nk'Umunyarwanda nk'uko umuco dusangiye uturanga. Nagira ngo mbwire buri wese nti twahisemo kuba umwe kuko turi bene kanyarwanda.'

    Iri huriro rya Unity Club ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu na Perezida Paul Kagame, ryari rimaze iminsi ibiri aho abanyamuryango bigiyemo byinshi babonamo n’impanuro.

    Ku munsi wa mbere w'iri huriro, ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, habaye umwiherero w’abanyamuryango bose ba Unity Club. Wari wabanjirijwe n’Inteko Rusange y’Umuryango Unity Club, nyuma y’aho habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo, aho abato n’abakuru baganiriye.

    Ku munsi wa kabiri, habaye ibiganiro nyunguranabitekerezo muri rusange ndetse no mu matsinda. Iri huriro ryitabiriwe n’ababyeyi, abakuru, urubyiruko n’abana.

    Nyuma yo kumva ibiganiro n’impanuro byatanzwe, biyemeje gukomeza kuba abayobozi bakunda igihugu, baharanira inyungu z’Abanyarwanda, badakurura bishyira, kandi bimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Uwase Patricie bari abasangiza b'amagambo muri iki gitaramo cya Unity Club, bavuze ko nyuma y'iminsi ibiri y'iri huriro abanyamuryango ba Unity Club bafashe ibyemezo ngiro birimo ko imyaka y'abamerewe kunywa inzoga yava kuri 18 ikagera kuri 21.

    Bafashe ibyemezo ngiro bikurikira:

    1. Hagiye gushyiraho uburyo-ngiro buhoraho bwo gusangiza ubunararibonye abakiri bato, hagamijwe kubategura kuba abanyarwanda n’abayobozi beza kandi bigakorwa ku nzego zose.

    2. Twiyemeje ko tugiye kurera u Rwanda mu bufatanye bw’umuryango n’ishuri, hagamijwe kubaka indangagaciro z’ubunyarwanda n’ubudaheranwa.

    3. Twiyemeje kandi ko tugiye kugira uruhare mu kwihutisha gahunda zo gushyiraho amarerero yo kwita ku bana bato, mu gihe ababyeyi babo bari mu kazi mu nzego zose.

    4. Twiyemeje kandi gutegura inyigisho zitoza ababyiruka indangagaciro z’umuco na kirazira, zikanyuzwa mu ikoranabuhanga n’ahandi.

    5. Twiyemeje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, ku bagize umuryango bose.

    6. Twiyemeje gukomeza urugamba rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kandi bikaba inshingano ya buri wese.

    7. Twiyemeje gukomeza ibiganiro bya 'Ndi Umunyarwanda' mu nzego zose.

    8. Twiyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije gukumira guha abana inzoga, hifujwe kandi ko imyaka y’abateremewe kunywa inzoga iva kuri 18 ikagera kuri 21.

    Guverinoma imaze iminsi iri mu bukangurambaga bwise 'Inzoga si iz'abato', bushishikariza buri wese kudaha inzoga umwana utaruruza imyaka 18. Kandi guha inzoga abari munsi y’imyaka 18 bihanwa n'itegeko.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga ku bakiri bato, bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo no ku muryango muri rusange.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kwandika kuri Twitter asaba ababyeyi kurinda abana inzoga. Ati 'Ababyeyi mugomba kurinda abana inzoga. Guha no gutuma inzoga bicike. Abacuruzi namwe, umwana ntabwo ari umukiriya. Namwe rubyiruko, kunywa inzoga birenze urugero mubicikeho.'

     

    Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 15 rya Unity Club Intwararumuri 

    Abarinzi b'Igihango 10 bahawe Ishimwe ry'Ubumwe rya 2022 

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye gusoza umwiherero wa Unity Club 

    Abanyamuryango ba Unity Club bifuje ko imyaka y'abemerewe kunywa inzoga iva kuri 18 ikagera kuri 21




    Kanda hano urebe amafoto menshi


    IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME MURI UNITY CLUB

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122826/hatanzwe-icyifuzo-cyuko-imyaka-yabemerewe-gusoma-ku-gasembuye-yakwiyongera-122826.html

  • Bugesera: Umuryango GAERG woroje abacitse ku icumu bageze mu zabukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, woroje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru batuye mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-umuryango-gaerg-woroje-abacitse-ku-icumu-bageze-mu-zabukuru

  • Platini yongeye guhurira ku rubyiniro na TMC… – #rwanda #RwOT

    Aba banyamuziki bombi bamamaye mu ndirimbo 'Magorwa' bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri iki gitaramo TMC na Platini baririmbye nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys, hanyuma Platini aranzika mu ndirimbo ze zose yasohoye nyuma y'isenyuka rya Dream Boys harimo nka ‘Atansiyo’, ‘Jojo’, ‘Veronika’, ‘Helena’ n’izindi.

    Platini yabwiye InyaRwanda ko muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zirimo ‘Urare aharyana’, 'Mumutashye’, ‘Isano’ ndetse na ‘Kanda amazi’.

    TMC yari aherutse kubwira InyaRwanda ko bizamushimisha guhurira ku rubyiniro na Platini, nyuma y'igihe kinini.

    Icyo gihe yagize ati 'Mfite ibyishimo byinshi kuba ngiye kongera kuririmba indirimbo za Dream Boys na Platini ahari..”

    Binyuze muri Dream Boys, aba bahanzi bafitanye album z'indirimbo nyinshi, zirimo nk'iya gatanu bise ''Nzibuka n'Abandi' n'iya gatandatu bise 'Wenda Azaza'.

    Platini yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Amerika, ku wa 10 Ukwakira.

    Icyo gihe yabwiye ibinyamakuru birimo InyaRwanda, ko afite amatsiko yo kongera guhura na TMC bahoranye mu itsinda rya Dream Boys.

    Ati '…Ningira amahirwe yo kumubona bizaba ari byiza. Nibaza ko byaba ari ibintu byiza, kuko hashize imyaka itatu.'

    Platini yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Louisville, Kentucky yahuriyemo n'itsinda rya Charly na Nina.

    Nyuma y'iki gitaramo, yagaragaje ko indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Butera Knowless iri mu zishimiwe mu buryo bukomeye.

    Ku wa 30 Ukwakira 2022, TMC na Platini baririmbye mu bukwe bwa Chris wahoze mu itsinda rya Just Family. Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo Meddy.    

    TMC na Platini bongeye guhurira mu gitaramo basusurutsa benshi nyuma y'imyaka ibiri 

    TMC afatanyije na Platini baririmbye nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys zakunzwe 

    Platini yakoreye igitaramo cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    TMC yumvikanisha ko bishimishije kuba yongeye guhurira ku rubyiniro na mugenzi we Platini 

    Platini na TMC bari baherutse kuririmba mu bukwe bw'umuhanzi Chris 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122820/platini-yongeye-guhurira-ku-rubyiniro-na-tmc-nyuma-yimyaka-irenga-ibiri-amafoto-122820.html

  • Perezida Kagame yavuze uko yasohotse mu nama y'abaminisitiri amaze kwitwa umwicanyi n'abayobozi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko muri Guverinoma ya Mbere y'u Rwanda, hari ibigeragezo byinshi, byakwivangamo amateka mabi ya kera ashingiye ku moko n'amatwara mashya, bigahindura isura.

    Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umugoroba w'Igitaramo giherekeza Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.

    Yagarutse ku byagiye bibaho mu myaka yashize, ubwo igihugu cyari kimaze kubohorwa.

    Ati 'Ndibuka rimwe, hari umuntu wigeze kuntera mu biro byanjye, umuhungu wa Rukeba. Baraza barambwira ngo umuhungu wa Perezida wa RUNAR ugomba kumubona, nti rwose mumuzane kandi nta ntambara nshaka, izo mfite zirahagije ntabwo nshaka kongeraho iya Rukeba.'

    Uwo muhungu ngo yamubwiye amateka, arangije amubwira ko Ingabo ayobora ari ize [iz'umuhungu wa Rukeba], Kagame amusubiza ko atari abizi undi amwumvisha ko ari ingabo za Rukeba.

    Ati 'Nti twebwe nari nziko turi RPF, ati se ikomoka he? Mubwira amateka nari nzi ya RPF ati abo bose ni twe. Biba ibintu by'impaka ndende, nti reka nemere ko ari ingabo zawe, tubigire dute? Urashaka iki? Ati ndashaka ko RUNAR igomba kubona umwanya wayo kuko mwakoresheje ingabo zayo.'

    'Hari n'umugabo wajyaga ankorera icyo gihe, asemura [witwa Smargade], arakomeza ati n'ikimenyimenyi abantu bagukorera ni abantu banjye, nti nka nde ati Smargade.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko yamubwiye ko yiteguye kumuha ingabo ze akazitwara aho ashaka, ahereye kuri Smargade, hamwe n'abandi basirikare amusaba kuzana amazina yabo kugira ngo abatware.

    Ati 'Ni nko kumbwira ati nawe ugomba kunyoboka. Ubwo byari intangiriro, haza kuba ibindi birushijeho.'

    Ibyo bindi byabaye muri Guverinoma ya mbere, byo byari bishingiye ku kagambane no gushaka gusenya FPR.

    Ati 'Abantu babanje kubishyira ku murongo uko biri bugende, ubwo Bizimungu yabaga atwicaye hagati, mwicaye iburyo, hakurikiyeho Twagiramungu hirya hariho Kanyarengwe, hanyuma hirya hari Seth Sendashonga. Ndabibuka uko bari bakurikiranye, harimo Nkubito wabaye Minisitiri w'Ubutabera. Ndabibuka.'

    'Tugeze mu Nama y'Abaminisitiri, haza ko hari idosiye izanwa na Minisitiri w'Umutekano, Seth Sendashonga. Dosiye iza kuba iya Rukeba na RUNAR, njye ndabihorera kuko yari yangezeho.'

    Muri uwo mwanya, ngo ibintu byahinduye isura mu Nama y'Abaminisitiri, abantu batangira kuvuga ko hari ibya RUNAR bagomba kuyiha, gusa ngo umugambi wari uguteza akavuyo gusa, ku buryo bashyira amacakubiri muri FPR Inkotanyi.

    Yakomeje agira ati 'Bati ariko nibyo, iyi dosiye ibi bintu biratunganye, bati Seth tubwire ibi bintu. Arasoma ukuntu bakwiriye kuzamo nabo bagashyira abantu muri leta, Kanyarengwe aramwakira, Twagiramungu aramwakira n'abandi ba Nkubito, hanyuma hari abahahanyanyaje bagerageza kugira ibyo bavuga, barakubitwa kweli. Ngira ngo hari Bihozagara, sinzi ibyo yavuze baramwakira barakubita bati reka ceceka, hakurikiraho Karemera barahonda.'

    Ubwo ngo muri uwo mwanya Perezida Bizimungu yari yacecetse, nyuma Kagame amubaza icyo avuga kuri izo mpaka zari zashyuhije abantu umutwe.

    Ati 'Nti wowe urabitekerezaho iki? Ati nanjye ni uko mbibona. Mpera kuri Kanyarengwe, kandi ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa RPF, ndamubaza nti nawe? Hanyuma Twagiramungu wowe? Ubu wowe na Kayibanda, ubu ni mwe mugiye kurwana intambara z'Abatutsi na RUNAR? Ni mwebwe mugiye kuzana ibi? Mbaza Perezida, nti nawe uremeranya n'aba?'

    'Nti ubu inzira turimo yo kuva muri aya mateka mabi no kugira ngo dutere imbere, mwadusubije inyuma imyaka yose, ubu twicare tubatege amatwi dukurikize ibyo mutubwira?

    'Bigeze aho ndababwira nti rero, ubundi nta kibazo ngira cyo kubaha abantu, ariko ubu ngiye gukora ibintu bitarimo icyubahiro […] ndababwira nti njyewe ntabwo nakwemera ko amaraso yamenetse y'abantu barwanye, ntiturahamba abishwe kubera amateka mabi, ntiturabamenya bamwe, abanyarwanda barashize n'abarwanaga nabo abenshi babiguyemo, twe turi aha twasagutse ku mahirwe, tugiye kwicara mujye aho mutobange igihugu? Ndababwira nti niba mushaka indi ntambara, turaza kuyirwana.'

    Kagame yavuze ko icyo gihe yari Visi Perezida ari n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, kuri we ngo yari akwiriye no kuba aceceka muri iyo nama akakira ibyo Perezida yemeje byaba aribyo cyangwa bitaba ari byo kuko ari Perezida wari kuba ubyemeje.

    Ati ' Ariko icyo gihe, nta soni, ndababwira nti mubyibagirwe. Icyo navugaga cyo kuba wagera n'aho utubaha n'abantu bakurenze, narababwiye nti ntibishoboka. Kandi nabivugaga ndi Visi Perezida, ariko kubera ubuzima bw'igihugu, bwacu, kubera ikibi cyagombaga guhinduka, aho ngaho nta kundi byari kugenda.'

    Na nyuma yaho ngo yigeze kuva ku Kibuye mu 1996, [hari mu gihe Abacengezi bari bari guteza umutekano muke] ageze i Kigali asanga hari Inama y'Abaminisitiri ayitabira ataranaruhuka. Akimara kwicara, ngo abantu batangira gucana amarenga.

    Yakomeje agira ati 'Twagiramungu yabajije Sendashonga ngo natubwire amakuru mu gihugu uko hameze. Sendashonga arabivuga arangije avuga aho mvuye, ngira ngo hari n'iwabo ahari. Ati ingabo za Kagame, za RPF zamaze abantu. Mbanza kugira ngo nabyumvise nabi, mbona n'abandi babigiyemo. Ndabaza nti Seth uvuze ngo iki?'

    'Naho ubwo ndi yo, hari ahantu nahuye n'abaturage, mvuga ijambo, mvuga n'abari hakurya muri Congo, nti abahungiye hakurya muri Congo bamaze abantu, bazagera ubwo bagaruka tubabaze impamvu bishe abantu, ibizaba bidashoboka, bamwe tuzabasangayo.'

    Perezida Kagame yavuze ko ayo magambo ye, yavuyemo kuvuga ngo 'twamaze abantu', abwira Seth Sendashonga ko atigeze aryama, ko yagiye igihugu cyose agishakira umutekano.

    Yakomeje agira ati 'Nti ubu mwampinduye umwicanyi? Nti ubu njye wampinduye umwicanyi? Nti Sendashonga, nabaye umwicanyi? Nsubiramo nka gatatu. Ni byiza rimwe na rimwe kwigarura.'

    'Naratekereje nti aba bantu nze bose mbahambire, mpereye kuri aba ngende mbashyire […] byanje mu mutwe, mbonye atari byiza mva mu Nama y'Abaminisitiri, ngenda n'amaguru n'imodoka nyisigaho ndataha.'

    'Bagize ibyago, icyo gihe nari nambaye n'impuzankano, nabajije nk'inshuro eshanu, Seth nti ndeba, ndi umwicanyi? Ubu urandeba iminsi maze iwanyu ntaryama, ntarya, nagiye kwica abantu?'

    Perezida Kagame yavuze ubu aho igihugu kigeze, nta kintu na kimwe cyatera umuntu uwo ariwe wese ubwoba kuko 'bamwe' ubwoba bwashize kera bakiri abana.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-uko-yasohotse-mu-nama-y-abaminisitiri-amaze-kwitwa

  • Umugabo wamaze imyaka 18 aba mu kibuga cy'indege yapfuye #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Iran wamaze imyaka 18 aba mu kibuga cy'indege cy'i Paris yapfuye.

    Nyuma yo guhera mu cyeragati kubera ibyangombwa, Mehran Karimi Nasseri yafashe agace gato k'ikibuga cya Roissy Charles de Gaulle agahindura iwe, hari mu 1988.

    Ibyamubayeho byatumye hakinwa filimi yitwa The Terminal yasohotse mu 2004.

    Ameherezo Nasseri yahawe uburenganzira bwo gutura mu Bufaransa, ariko mu byumweru bicye bishize yasubiye mu kibuga cy'indege, ari naho yapfiriye urupfu rusanzwe, nk'uko umukozi kuri iki kibuga yabwiye AFP.

    Uyu mugabo yavutse mu 1945 mu ntara ya Khuzestan muri Iran, yagiye bwa mbere i Burayi agiye gushakisha nyina.

    Yamaze imyaka micye aba mu Bubiligi, nyuma y'uko yirukanwe mu bihugu birimo Ubwongereza, Ubuholandi, n'Ubudage kubera kutagira ibyangombwa byuzuye.

    Nyuma yagiye mu Bufaransa aho yagiye mu gace ka 2F Terminal mu kibuga cy'indege akahahindura iwe.

    Yahoraga yicaye ku ntebe azengurutswe n'imizigo y'ibintu bye, akirirwa yandika ku buzima bwe, ubundi asoma ibitabo n'ibinyamakuru.

    Inkuru ye yakuruye abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n'umuyobozi wa za filimi Stephen Spielberg wakoze iriya yise The Terminal ahereye ku nkuru ya Nasseri.

    Nyuma y'uko isohotse, abanyamakuru buzuye ku kibuga cy'indege bashaka kumuvugisha kubera iyo filimi ya Hollywood.

    Mu gihe kimwe, ku munsi Nasseri wiyitaga 'Sir Alfred' yatangaga ibiganiro bitandatu n'abanyamakuru, nk'uko ikinyamakuru Le Parisien kibivuga.

    Nubwo mu 1999 yaje guhabwa ubuhungiro n'uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa, yakomeje kwibera ku kibuga cy'indege kugeza mu 2006, ubwo yajyanwaga kwa muganga kubera uburwayi.

    Nyuma yamaze igihe aba mu icumbi akoresheje amafaranga yakiriye kubera ya filimi, nk'uko ikinyamakuru Libération kibivuga.

    Mu byumweru bishize, Nasseri yagarutse ku kibuga cy'indege, arahaba kugeza apfuye.

    Umwe mu bakozi bo ku kibuga yavuze ko bamusanganye ibihumbi byinshi by'ama-euro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugabo-wamaze-imyaka-18-aba-mu-kibuga-cy-indege-yapfuye

  • Perezida Kagame yavuze ubuzima bugoye banyuzemo mu buhungiro n'isomo yabukuyemo #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yari mu buhungiro n'umuryango we banyuze muri byinshi kugeza ubwo nyina yajyaga guhinga kugira ngo babone ibyo kurya ndetse anagaruka ku isomo Se yamwigishije akaba akirigenderaho kugeza uyu munsi.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umugoroba w'Igitaramo giherekeza Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.

    Perezida Kagame yabyawe na Asteria Bisinda Rutagambwa na Deogratias Rutagambwa. Ubwo yari afite imyaka ine y'amavuko nibwo we n'umuryango we bahunze bava mu Rwanda gusa ngo ubwo bari mu nzira bahunga baje kwisanga banyuze ukubiri na Se.

    Papa umubyara [Deogratias Rutagambwa] yanyuze mu Burundi, yambuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, za Bukavu aza kugera i Goma aza gukomeza muri Uganda ari naho yongeye kubonanira n'umuryango we bahuriye ahitwa Kamwezi muri Kabale.

    Ati 'Amateka ni ikintu cyiza cyane cyangwa Isi ubanza ari nto cyane. Ahantu twashyikiye bwa mbere muri Uganda twambuka umupaka, hakurya y'umupaka aha Kamwezi ni iwabo w'umuntu wahoze ari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Sam Rugege.'

    'Se, twambutse umupaka twakodesheje inzu ye […] ubwo nari nishyizemo ngo twarakodesheje, nari mpari ariko mu bakodesheje ntabwo mbarizwamo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko nyuma baje kwimuka bajya kuba mu nkambi ya Nshungerezi muri Ankole nyuma bahava bajya ahitwa Tooro, aho umuryango we wabayeho mu buzima buciriritse kugeza n'ubwo nyina yajyaga guhinga kugira ngo babone imibereho.

    Akomeza agira ati 'Hari ibintu bibiri wenda biraza kubasetsa ariko birimo isomo, ibindi birababaje. Icya mbere, njye nk'umwana muto ikintu nahigiye kandi nkigiye mu muryango ndetse kigahora kinza mu mutwe kurinda ngeze iyi myaka.'

    'Nari kumwe na data umbyara twagiye gusura abantu b'impunzi hirya y'aho twari dutuye, tugaruka dusanga ahantu hari abahigi kuko twari mu mashyamba.'

    Perezida Kagame yavuze ko ubwo we n'umubyeyi we bari bageze kuri abo bahigi, bavumbuye inyamanswa y'Isha, ariko isimbuka 'inshundura' zakoreshwaga mu guhiga, yiruka yerekeza mu nkambi.

    Ati 'Urareba aka kanyamaswa gacitse bariya bantu bagahigaga? Ati buriya tugeze mu rugo tugasanga kinjiye mu nzu kahungiye mu nzu yacu, uziko nta burenganzira dufite bwo kugafata ngo tukabage tukarye kubera ko dushonje. Ndamubaza nti kuki? Ati usibye ibyo nta n'ubwo twagafata ngo tugahereze bariya bantu bari bagakurikiye, icyo twakora ni ukukareka kakagenda kakazaba kagwa ku bandi.'

    Yakomeje agira ati 'Buri gihe, icyo kintu cyakomezaga kinza mu mutwe kugeza n'uyu munsi kuko cyari gifite uburemere bwo kuvuga ngo si inyamanswa twahize, yacitse irahungisha ubuzima bwayo, igize amahirwe icitse abayihigaga yinjiye mu rugo, ni nko kuvuga ngo twaba dukoze ishyano, uwo mugayo ntitwazawukira.'

    Perezida Kagame avuga ko kuba iyo ari inyamanswa bivuze ko ku bantu byo bifite uburemere burenzeho.

    Mama we yajyaga guhinga kugira ngo babone ibyo kurya

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka maremere yiganjemo amabi arimo ayo azi yabayeho akiri umwana, ibyabaye mbere ye ndetse n'ibyo yiboneye amaze gukura.

    Avuga ko Se yitabye Imana mu 1972, ubwo yari afite imyaka mike ariko ngo mu byamwishe nubwo yazize uburwayi, bifite ahandi byakomotse. Yari umucuruzi uri mu batangije kompanyi y'ubucuruzi yari izwi cyane mu Rwanda yitwaga TRAFIPRO.

    Ati 'Burya Trafipro ni iya Data, niwe wayishinze mu 1955, amateka ni igitangaza, mfite n'ibipapuro byayo na sinya ye iriho ariko baje kuyimwambura muri ayo mateka y'u Rwanda. Bamwe mu bayungukiyemo baracyariho bamwe barahari, hari n'abo nagerageje kwegera ngo mbabaze n'ayo mateka bakampunga ntibabashe kuyambwira.'

    Avuga ko Se amaze gutangiza TRAFIPRO yashyizemo abo bafatanya barimo uwitwa Gaposho na Murara n'abandi. Uretse iryo shoramari kandi Se yari n'umucuruzi w'ikawa.

    Ati 'Yari rwiyemezamirimo. Inkuru rero nza kubagezaho ni iyihe? Ubwo turi mu mpunzi, yisanze mu buzima mu mutwe we yumvaga nta kintu yabukorera kugira ngo abuvemo, ahubwo yahitamo gupfa.'

    'Icyo bivuze ni iki? Mama we ntabyo yari amenyereye ariko yafashe isuka kugira ngo tubeho.”

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu abwiye abantu iyi nkuru ari ukubibutsa ko iteka umuntu agira amahitamo aganisha ku byiza cyangwa amuganisha ahabi.

    Ati 'Ibi byose ndabivugira iki cyangwa icyatumye mbibabwira ni iki ? mu buzima bw'umuntu, ubw'umuryango n'ubw'igihugu harimo ingorane nyinshi, wahitamo guhangana nazo ugakora ibishoboka byose n'ibyo utari uzi n'ibyo utigeze wenda bikakugeza ku wundi munsi, ikindi gihe bigatuma ugera ku bindi.''

    'Cyangwa se bishobora no gutuma ukora ibibi bidakwiye wenda n'iyo byakurenza iminsi, imbere ikibi wakoze kikahagusanga, ubwo hagati aho abandi baba babiguyemo nabo ntibagira uko bangana. Cyangwa se icya gatatu, ushobora kwihaba ukavaho uti njyewe n'ubundi […] iteka abantu bagira amahitamo.''

    Yavuze ko uburyo bwiza bwo guhitamo ari ukuba umuntu yakwibaza ubwe, akipima we ubwe, kugira ngo yisuzume arebe neza ikibazo afite.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-ubuzima-bugoye-banyuzemo-mu-buhungiro-n-isomo-yabukuyemo

  • Yari amarira n’agahinda: Bieber, Drake na Car… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022 ku isaha ya saa tanu z'igitondo ni bwo imiryango y'inzu y'imyidagaduro izwi nka State Farm Arena yari ifunguye.

    Ni ahantu hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 21,000 bakaba ari nabo babashije gusezera bwa nyuma kuri Takeoff nubwo mu mihanda yose abantu bari benshi cyane.

    Ubuyobozi bw'iyi nyubako bwatangaje ko amatike y’abifuzaga kwitabira [byari ubuntu] yashize mbere y'umunsi nyirizina w'uyu muhango. 

    Justin Bieber, Yolanda Adams, Bryon Cage na Chloe Bailey nibo bahanzi nyamukuru basusurukije abitabiriye.

    Mu byamamare byitabiriye harimo Drake, Quavo, Offset, Cardi B, Mayor Andre Dicken, Gucci Mane, Cee Lo Green, City Girls, Russel Simons, Lil Yachty n'abandi. Amafoto n'amashusho ntibyari byemewe gufatwa.

    Kirsnick Khari Ball wamamaye nka Take Off yarashwe kuwa 01 Ugushyingo 2022 muri Houston, yari afite imyaka 28. Kugeza ubu ntiharagaragazwa ukekwa wa nyawe wamurashe.

    Gusa hari amashusho yakomeje gukwirakwira agaragaza Takeoff ari gutongana n'umuntu mu buryo bukomeye mbere y’uko araswa, gusa ntabwo haremezwa niba uwo batonganaga ari we uhamwa cyangwa ukurikiranwe.Takeoff yitabye Imana afite imyaka 28Drake yavuze ibigwi bya Takeoff ahamya ko yari umugabo uri ku murongo

    Offset wari wikomeje cyane yavuze ko Takeoff yahinduye amateka y’umuziki

    Chloe Bailey yaririmbye indirimbo ya Beyonce

    Mayor wa Atlanta, Andre yahaye umudari w’ishimwe Takeoff

    Byari ibihe bitoroshye ku bantu bose barimo Cardi B na Offset 

    Yolanda Adams yaririmbye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana

    Justin Bieber mu bahanzi baririmbye 

    Abanyabigwi muri Hip Hop Coach K na PTeyan Taylor ufitanye indirimbo na Migos na Ceelo Green Iyi foto ya Takeoff yafashwe mu 2019 Takeoff Ni benshi baje gusezera kuri TakeoffAhabereye umuhango wo gusezera kuri TakeoffUrupfu rwa Takeoff rwashenguye benshiUko gahunda zakurikiranyeIndege ya Drake 

    Indabo ntabwo zari mubeyemewe nkuko umuryango wari wabisabye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122814/yari-amarira-nagahinda-bieber-drake-na-cardi-b-mu-bihumbi-21-byasezeye-takeoff-amafoto-122814.html

  • Premier League: Manchester City na Chelsea za… – #rwanda #RwOT

    Hakinwe imikino y’umunsi wa 15 wa Shampiyona ari nawo wa nyuma mbere y’uko Shampiyona zihagarikwa kubera imikino y’igikombe cy’isi izatangira mu minsi 8 iri imbere aho izabera muri Qatar.

    Manchester City ni yo yaguye hasi mbere y’andi makipe yo kuri uyu wa 12 Ugushyingo, aho yatsinzwe ku kibuga cyayo ibitego 2-1 bya Brentford ihagaze neza muri Shampiyona.

    Rutahizamu Ivan Toney wa Brentford ni we wafunguye amazamu ku munota wa 16 w’umukino, nyuma igitego cyishyurwa na Phil Foden mbere gato y’uko iminota y’igice cya mbere irangira.

    Iminota 90 yuzuye amakipe yombi anganya 1-1, abasifuzi bongeraho iminota 10, byasaga n’ibishyize Brentford  n’umutoza wayo Thomas Frank ku gitutu ariko babasha kubyitwaramo neza.

    Manchester City yasatiriye cyane ishaka igitego kugeza ubwo abugarizi basize Umunyezamu kure, bituma Bryan Mbeumo wa Brentford azamukana umupira kuri ‘Counter attack’ nyuma awuha Ivan Toney watsinze igitego cya nyuma, Manchester City iba isigaye ityo.

    Liverpool yo yitwaye neza imbere y’abafana bayo, itsinda Southampton ibitego 3-1 birimo bibiri byinjijwe na Darwin Nunez ndetse n’icyinjijwe na Roberto Firmino Barbosa.

    Ku rundi ruhande, Chelsea yakubiswe mu kabwibwi mu mukino watangiye i Saa 19:30, aho igitego kimwe cya Joseph Willock cyari gihagije ngo Newcastle yegukane amanota 3 ku busa bwa Chelsea itarebye mu izamu.

    Arsenal yaje mu kibuga nyuma y’izindi kipe zikomeye, yo yatangiye umukino i Saa 21:45′ inawusozanya ibyishimo itsinze Wolves ibitego 2-0 byose byinjijwe na Kapiteni Martin Odegaard uri mu bihe bye byiza.

    Mu yindi mikino, Tottenham yatsinze Leeds United ibitego 4-3, Bournemouth itsinda Everton 3-0, Nottingham Forest itsinda Crystal Palace 1-0 naho Leicester City itsinda West Ham United ibitego 2-0.

    Arsenal yashyize ikinyuranyo cy’amanota 5 hagati yayo na Manchester City, ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 37, igakurikirwa na Manchester City ifite 32, Newcastle United ifite 30 na Tottenham ifite amanota 29.

    Kuri iki Cyumweru, hateganijwe imikino ibiri ishyira akadomo ku munsi wa 15 wa Shampiyona, aho Brighton & Hove Albion izakira Aston Villa i Saa 17:00 ndetse n’uwo Fulham izakiramo Manchester United uhereye i Saa 19:30.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122815/premier-league-manchester-city-na-chelsea-zaguye-mu-nzira-arsenal-ibona-ubwisanzure-ku-rut-122815.html