Blog

  • Abahanga mu byimiti batoreye DCG (Rtd) Stanl… – #rwanda #RwOT

    Uwari umuyobozi wa Komite icyuye igihe mu rugaga rw'abahanga mu  by'imiti mu Rwanda, Dr Innocent Hahirwa, yamurikiye abanyamuryango raporo y'ibyagezweho ndetse anaha ikaze umushyitsi mukuru.

    Dr Hahirwa Innocent wayoboraga National Pharmacy Council

    Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ububyamabanga bushinzwe Imyigishirize y'Abakozi bo mu Rwego rw'Ubuzima (HRHS) wari umushyitsi mukuru, yibukije ko Leta y' u Rwanda yahaye urugaga rw'abahanga mu by'imiti inshingano zo kurinda amategeko, icyubahiro n'ishema by'umwuga w'abahanga mu by'imiti, no kurengera ubuzima rusange bw'abaturage. 

    Yakomeje agira ati 'Urugaga rufite kandi inshingano zo kubungabunga ubusugire bw'amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n'ubwitange bya ngombwa mu murimo w'abahanga mu by'imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n'umwuga wabo'.

    Dr. Ndimubanzi yijeje ubuyobozi bw'uru rugaga ko Leta izakomeza kubafasha kugera ku ntego zo kurinda amahame agenga umwuga wa farumasi ndetse n'ubuzima bw'abaturage.

    Dr Patrick Ndimubanzi aganiriza abitabiriye inama

    Bwana Rutambika Noel usanzwe ari umuhanga mu by'imiti yahawe umwanya aganiriza abanyamuryango bose ku ndangagaciro z’abahanga mu by’imiti, abibutsa ko bagomba gushyira imbere Serivisi nziza baha ababagana.

    Shema Ngoga Fabrice, umuyobozi wungirije w'urugaga akaba anashinzwe imyitwarire y'abahanga mu by'imiti yabibukije amahame ngenderwaho y'abahanga mu by’imiti ndetse yibutsa ibihano bitandukanye bishobora gufatirwa uwarenga kuri ayo mahame.

    Bwana Shema yakomeje yibutsa abahanga mu by'imiti  ko ingingo nyamukuru z’amahame abagenga ari ukurengera ababagana bashaka Serivisi no guhesha agaciro umwuga bakora mu bihe byose.

    Yavuze ko uwarenga ku mahame ashobora guhabwa ibihano birimo kwihanangirizwa, guhagarikwa amezi atatu kugeza kuri 12 cyangwa guhagarikwa gukora umwuga burundu ndetse n'ibindi yahabwa n’inzego z’ubutabera mu gihe yakoze icyaha.

    Shema Ngoga Fabrice uyobora Africa Medical Supplier

    Nyuma y’aho, habayeho ibiganiro byaguye (Panel Discussion), aho inzobere zitandukanye zaganirije abitabiriye inama rusange ndetse basobanura byinshi bijyanye n'umwuga mu kiganiro cyanyuze benshi kiyobowe na Cleophas Barore usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda.

    Kuri ‘Panel’ hari Madame Ines Buki Gege umaze imyaka isaga 17 ari umuhanga mu by'imiti ndetse akorana n’imiryango mpuzamahanga, Bwana Shema Fabrice, Umuyobozi wungirije muri uru rugaga ndetse akaba ari umuyobozi wa Africa Medical Supplier.

    Hari kandi Bwana Israel Bimpe, umuhanga mu by’imiti n’ikoranabuhanga usanzwe ayobora ikigo gitanga Serivisi za Leta (IREMBO) ndetse na Ntirenganya Lazare, umushakashatsi mu by’imiti n’ubuvuzi akaba yari ahagarariye umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa.

    Israel Bimpe, Umuyobozi mukuru wa IREMBO

    Muri iki kiganiro, haganiriwe ku bibazo bitandukanye abahanga mu by’imiti bahura nabyo, Imikorere ikwiye kubaranga n’ibindi byinshi byagiye bibonerwa ibisubizo biturutse mu kungurana ibitekerezo ku bari bitabiriye inama y’inteko bose.

    Inama rusange igana kumusozo, hakurikiyeho gushimira Komite icyuye igihe yari iyobowe na Dr Hahirwa Innocent ku bikorwa by'indashyikirwa yagezeho. Herekanwe abari bagize inama y’ubutegetsi ya ‘National Pharmacy Council’ kuva mu myaka itatu ishize, bose bashimirwa umurava n’ubwitange bagaragaje muri icyo gihe.

    Inama rusange y'urugaga rw'abahanga mu by'imiti yatoye abayobozi mu nzego zinyuranye, bafite manda y'imyaka 3 ishobora kongerwa rimwe gusa. Abitabiriye batoye Umuyobozi Mukuru wa Komite Nyobozi, ari we Hon. DCG (Rtd) Stanley NSABIMANA, ku bwiganze bwa benshi mu banyamuryango bari bitabiriye inama y'inteko rusange.

    DCG Rtd Stanley Nsabimana (Uwambaye Lunette)

    Rtd Stanley ufite ipeti rya Deputy Commissioner General muri Polisi y'u Rwanda, yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n'abakozi mu Polisi y'u Rwanda ndetse yabaye umudepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda.

    Yari asanzwe ari umujyanama muri uru rugaga rw'abaha. Yize amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali ndetse yiga ibijyanye na Farumasi mu Bubiligi, yabwiye abamutoye ko batoye ubushishozi no kubakira ku byazweho (continuity).

    Hatowe kandi na Dr Nyiligira John usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Mount Kenya Rwanda, watorewe kuba umuyobozi wungirije w'urugaga, Uzabakiriho Darius usanzwe ari umukozi wa minisiteri y'ubuzima yongera gutorerwa gucunga umutungo ndetse na Batamuliza Kalema Anitha usanzwe akorera USAID, watorewe kuba umunyamabanga w'inama y'ubutegetsi y'urugaga.

    Dr John Nyiligira ni we muyobozi wungirije

    Hatowe kandi abagize inama nkuru y’urugaga mu myanya itandukanye ndetse n’abagize Komite Tekiniki z’urugaga rw’abahanga mu by’imiti. Abatowe mu nzego zose biyemeje kubahiriza amahame agenga umwuga wa farumasi, kurinda Ubuzima bw'abaturage no kugendera mu cyerekezo cy'igihugu 2050 (Rwanda Vision 2050).

    Mc Philos uzwi cyane mu kuyobora neza ubukwe ari mu bayoboye iki gikorwa

    Komite icyuye igihe yarashimiwe


    Cleophas Barore ni we wayoboye ‘Panel Discussion’

    Madamu Ines Buki Gege aganiriza abitabiriye


    Abanyamuryango bahawe umwanya wo kubaza no gutanga inyunganizi


    Abitabiriye bari benshi

    AMAFOTO: NGABO M. Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122805/abahanga-mu-byimiti-batoreye-dcg-rtd-stanley-nsabimana-kuyobora-urugaga-rwabo-bizezwa-ubuf-122805.html

  • Kamonyi-Mugina: Ibendera ry'u Rwanda ryibwe ku kagali ryabonetse umwe atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho tubagejejeho inkuru y'uko ibendera ry'Igihugu cy'u Rwanda ryibwe ku kagali ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi mu ijoro rya tariki ya  7 rishyira tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ndetse hagatabwa muri yombi abantu 4, aho bari bakurikiranyweho ibura ry'iri bendera, ryabonetse hafatwa ukekwaho kuryiba.

    Amakuru abaturage bahaye intyoza.com, akaba anemezwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mugina, aravuga ko iri bendera ry'igihugu ryibwe mu ntangiriro z'icyumweru gishize ryabonetse biturutse ku makuru yatanzwe n'umwe mu baturage wo muri aka kagari ka Mugina, Umudugudu wa Mparo, aho bakurikiranye barisanga mu murima w'umuturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Mandera Innocent wemeje amakuru y'iyibwa ry'iri bendera, yongeye kwemeza ko ryabonetse mu murima w'umuturage aho bikekwako uwaryibye yarihajugunye.

    Yagize ati' Nibyo, tukimara kubura iri bendera twagerageje gukurikirana no kugenda tuganiriza abaturage mu nama zitandukanye maze bumvako ari inshingano zabo gutanga amakuru, maze umwe mu baturage atanga amakuru dukurikiranye tubona aho barijugunye mu murima w'umuturage muri aka kagali mu mudugudu wa Mparo'.

    Gitifu Mandera, avuga ko ubufatanye bw'inzego zitandukanye n'ubwitange bw'abaturage aribwo bwatumye iri bendera riboneka kuko bagize uruhare mu gutanga amakuru yagendeweho agaragaza aho ryajugunywe n'uwagiye kuryiba.

    Yagize ati' Abaturage bafatanyije n'inzego zitandukanye mu guhanahana amakuru maze ashingirwaho riraboneka mu murima ryajugunwemo nyuma yo kururutswa ku biro by'Akagali ka Mugina'. Akomeza avuga ko ukekwaho icyaha cyo kururutsa ibendera ku biro by'akagali ka Mugina akaryiba yamaze gutabwa muri yombi akaba arimo kubazwa.

    Umuturage witwa Munyentwali Straton, avuga ko bibabaje kubona umuntu yifata akambika bagenzi be icyasha cy'uko bibye ibendera ku biro by'akagali. Avuga ko abantu bakwiye kujya bagira amakenga. Asaba ko uwaritwaye akarijugunya akwiye gukurikiranwa akavuga impamvu yabikoze.

    Itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa by'Ibendera ry'Igihugu nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, risobanura neza uko ukoresheje nabi ibendera ry'Igihugu ahanwa.

    Uhamwe n'icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu(6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe(1,000,000 frw ) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Rikomeza rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/13/kamonyi-mugina-ibendera-ryu-rwanda-ryibwe-ku-kagali-ryabonetse-umwe-atabwa-muri-yombi/

  • Ubuzima bw’ubuhunzi bwa Perezida Kagame, urupfu rwa se n’isomo wakuramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubuzima bwe bw’ubuhunzi na n’ubu akibwibazaho, kandi hari icyo bwamwigishije cyanabera abandi urugero, n’ubwo kidashimishije (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubuzima-bw-ubuhunzi-bwa-perezida-kagame-urupfu-rwa-se-n-isomo-wakuramo

  • Ndagira ngo mbwire urubyiruko ko iki gihugu cyacu kitubatswe n’inzoga – Umubyeyi agira inama urubyiruko #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bamwe na bemeza ko babona hari urubyiruko rukabya mu kunywa ibisindisha cyane cyane inzoga ku buryo barugira inama yo kuzigabanya cyangwa bakazireka burundu kugirango bitazagira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

    Umwe muri bo yagize ati: ” Ndagira ngo mbwire urubyiruko ko iki gihugu cyacu kitubatswe n’inzoga ahubwo cyubatswe no kwiyemeza, ugakora ibyo ugomba gukora. Iyo unyweye inzoga ukarenza urugero uba wataye ubupfura. Abana bacu bubahe ababyeyi babareze bakabagorerwa maze bakore ibikwiriye birinde ibisindisha.”

    Kunywa inzoga kugeza aho zikubata, abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko kenshi biterwa n’ikigare, cyangwa kuzishakamo ibisubizo by’ibibazo uhura nabyo kandi zitakemura.

    Dr. Rukundo Arthur, inzobere mu buzima bwo mu mutwe avuga ko inzoga zitera uwabaswe nazo indwara z’umubiri no mu mutwe.

    “Iyo umuntu anywa inzoga nyinshi aba yangiza umwijima, uba wangiza urugingo rukomeye cyane mu buzima bwa muntu arirwo umwijima, mu bwonko ni indwara y’ igicuri.”

    Mu ihuriro rya 15 ry’ umuryango Unity Club Intwararumuli abaryitabiriye bifuje ko imyaka y’abemerewe kunywa inzoga yakurwa kuri 15 igashyirwa kuri 21, ahereye ahangaha, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abashyiraho amategeko nk’aya afasha mu gukumira ibibi nk’ibi no kurengera umuryango nyarwanda gukurikirana ko ashyirwa mu bikorwa.

    “Mu bihugu byo hanze bafite imyaka muri za night club na BR, aho abantu baba bari ku muryango babaza ibyangombwa hakaba n’abasaza bahagarika bacyeka ko ari abana bato bati muzane ibyangombwa byanyu, ndetse amategeko yasanga hari abantu bemereye abana kwinjira ahantu batakagombye kuba bajya ubwo ndavuga muri biriya bihugu bakabikurikirana bagafunga iyo bar kuko bemereye umwana kunywa inzoga uwabikoze akabibazwa, ariko gushyiraho amategeko gusa ngo abantu bazibwiriza kuyakurikiza ntabwo byakunda ni ukuyashyiraho ukanakurikirana.”

    Inzobere muby’ ubuzima bwo mu mutwe kandi zitanga inama zo kwirinda kunywa ibisindisha kugeza aho ubaswe nabyo ariko bakanasaba abamaze kwisanga muri icyo kibazo kwitabaza abanganga kuko bishobora gukosoka.

    Source : https://imirasire.com/?Ndagira-ngo-mbwire-urubyiruko-ko-iki-gihugu-cyacu-kitubatswe-n-inzoga-Umubyeyi

  • Yesu na Satani mu bahawe 'Blue tick' na Twitter #rwanda #RwOT

    Twitter yahagaritse gutanga 'Blue tick' nyuma y'akajagari no guha ako kamenyetso konti nyinshi mpimbano kuko benezo babashije kwishyura ikiguzi cyashyizweho cya $8, nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

    Kuwa gatatu, Twitter yatangije ubu buryo bwo kwishyura ugahabwa 'Blue tick' ku izina rya konti yawe hadashingiwe ku mwirondoro w'ukuri.

    Guhera kuwa kane konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso, ubundi mbere kasobanuraga ko iyo konti 'yagenzuwe' kandi 'yizewe'.

    Konti yitwa Jesus Chris ndetse n'iyitwa Satan ziri mu zahise zibona iyo 'blue tick' kuko abazikoresha babashije kwishyura.

    Ukoresha konti ya Jesus Christ, utifuje gutangazwa, yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko yafunguye iyi konti '@Jesus' mu 2006 kugira ngo ajye 'asetsa abantu bo kuri Twitter'.

    Konti ya Jesus Christ

    Icyo kinyamakuru kimusubiramo agira ati: 'Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi konti [blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by'ukuri ntabwo ndi Yesu. Nta konti ya Twitter agira, nonese kuki bayemeza? Ntibisobanutse'.

    Konti 'mpimbano' nyinshi mu mazina y'abanyapolitiki, ibyamamare, ibigo bikomeye n'ubucuruzi zabonetse kuri Twitter kuva kuwa kane ziri 'verified'.

    Nyuma Twitter yagiye izihagarika ndetse kuwa gatanu ihita ihagarika uburyo bwo kwishyura ngo ubone 'Blue tick' bwari bwatangijwe kuwa gatatu.

    Twitter iri mu ikona rikomeye kuva yagurwa na Elon Musk kuri miliyari 44 z'amadorari akazana impinduka zitandukanye kuri uru rubuga.

    Inzobere zari zaburiye ko uburyo bushya bwo kwishyuza 'blue tick' bushobora gutera kwiyongera kwa konti mpimbano, ubutekamutwe, amakuru y'impuha n'ibindi.

    Konti ya Satan

    Kuva kuwa kane, konti mpimbano z'ibigo bimwe bikomeye n'abantu nka Mark Zuckerberg, Joe Biden Donald Trump, George W Bush, cyangwa Tony Blair zahawe 'blue tick' ariko nyuma zirafungwa.

    Gusa Satani na Yezu bo baracyafite 'blue tick' zabo — kugeza ubu kuwa gatandatu — kandi buri wese akomeje kuvuga 'iby'ubwami bwe'!

    @BBC 

    The post Yesu na Satani mu bahawe 'Blue tick' na Twitter appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/13/yesu-na-satani-mu-bahawe-blue-tick-na-twitter/

  • Miss Keza Joannah yasutse amarangamutima atak… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yasangije abamukurikira buherekejwe n'amafoto y'ubukwe bwabo, yagize ati: 'Umwaka ushize ku munsi nk'uyu nagusezeranije kugukunda, ngutetesha, nkubaha kandi no kugufasha mu buzima nsigaje ku isi.'

    Amaze kugaruka ku isezerano yagiranye n'uwo yiyeguriye iteka, Joannah yongeyeho uko kubana na we none bimumereye none ati: 'Umwaka w'ibyishimo, amahoro n'urukundo rwinshi, Imana iduhe indi myaka myinshi nk'iyi turi kumwe.'

    Yongera kandi gushimangira ibyishimo n'ishimwe aterwa n'umugabo we ati: 'Warakoze kuba uw'igikundiro, umwunganizi kandi unyumva, hejuru ya byose kuba se wa Tona, isabukuru nziza kuri twe ndagukunda mugabo mwiza.'

    Kuwa 13 Ugushyingo 2021 akaba aribwo Bagwire Joannah na Murinzi Michael baseranye kubana akaramata, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe.

    Mu busanzwe Keza Joannah ni umunyamakuru wa Kiss FM yagezeho nyuma yo gukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, RBA.

    Ari mu bari n'abategarugori bahiriwe n'amarushanwa y'ubwiza yitabiriye mu mwaka wa 2015, akaza kwegukana ikamba rya Miss Heritage ryanatumye ahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global muri uwo mwaka akanegukana ikamba ry'Igisonga cya 4.

    Joannah ari mu bari n’abategarugori bahagaze neza mu myidagaduro nyarwandaUmwaka urashize biyemeje kubana akaramataImana yamaze kubaha imbuto y’umwana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122828/miss-keza-joannah-yasutse-amarangamutima-ataka-umugabo-we-bamaranye-umwaka-122828.html

  • Mgr Joachim yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n… – #rwanda #RwOT

    Mgr Joachim Ntahondereye, Perezida w’Inama y’Abepeskopi Gatolika mu gihugu cy’u Burundi, mu izina ry’abasenyeri ayoboye baturutse mu gihugu cy’u Burundi baje kwifatanya na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yavuze ko yishimiye uburyo igihugu cye n’u Rwanda byafunguye imipaka bikaborohera kwifatanya na mugenzi wabo kwizihiza yubile y’imyaka 25 abaye umwepiskopi.

    Yagize ati” Twishimiye kubona imipaka yafunguwe tukaba twashoboye kuza, tubishimiye Imana n’abayobozi bacu. Twumvise inkuru ko imipaka yafunguwe twarabyishimiye tuvuza impundu z’urwunge.”

    Musenyeri Ntahondereye yakomeje ashimira Musenyeri Philippe Rukamba, kuko yabaye icyitegererezo ku Bihayimana bagenzi be.

    Ati”Imyaka 25 umwepiskopi ayobora Diyosezi ni myinshi cyane ko hari igihe ashobora kuyimara atayiyoboye neza, ariko wowe turagushimira uburyo watubereye urugero rwiza.”

    Abepiskopi bavuye mu Burundi, banahaye Musenyeri Philippe Rukamba impano yo kumushimira uburyo yabereye urugero rwiza Abihayimana.

     Mgr Philippe Rukamba wizihizaga yubile y’imyaka 25 yahawe ubutumwa bwo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Butare na Papa Paul wa 2 muri Mutarama 1997, ahabwa ubwepiskopi na Musenyeri Joseph Sibomana muri mata uwo mwaka, akaba yarabaye umwepiskopi wa Kabiri uvuka mu muryango wabo kuko afitanye isano na Musenyeri Aloys Bigirumwami,  wabaye umwepiskopi wa Nyundo.

    Mu myaka 25 Mgr Rukamba yahaye isakaramentu ry’Ubusaseridoti abapadiri 106. Mgr Philippe Rukamba afite impamyabushobozi y’ikirenga, Doctrat yakuye i Roma mu Butariyani aho yize guhera mu 1976.

    Mu muhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 25 ya Mgr Rukamba, Goverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru. 

    Uyu muhango wanitabiriwe n’Abihayimana benshi bavuye mu gihugu hose barangajwe imbere n’ Abepiskopi 14, barimo Antoine Kardinali Kambanda uyobora Arkiyediyosezi ya Kigali wari kumwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda yanasomye ubutumwa Papa Francis yageneye Mgr Rukamba, mu rwego rwo kumushimira uburyo akora ubutumwa yashinzwe bwo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Butare.


    Inkomoko: Radio Maria Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122827/mgr-joachim-yashimiye-ubuyobozi-bwu-rwanda-nu-burundi-kubera-gufungura-imipaka-122827.html

  • Abanyekongo batangiye guhungira mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango 33 igizwe n’abantu 89 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahungiye mu Rwanda nyuma y’uko imirwano ihuje abarwayi ba M23 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abanyekongo-batangiye-guhungira-mu-rwanda

  • Hatanzwe icyifuzo cy’uko imyaka y’abemerewe g… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka hazirikanwe insanganyamatsiko igira iti 'Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy'ukubaho kwacu'.

    Madamu Jeannette Kagame akaba n'Umukuru w'Umuryango Unity Club, avuga ko iyi nsanganyamatsiko ifite igisobanuro cyagutse. 

    Mu ijambo rye agira ati “Itwibutsa ko dufite inshingano yo gukomeza kubaka ubunyarwanda nk'indangamuntu, atari ubwenegihugu gusa, muri ibi bihe tugezemo, isi kuba imwe, ubudasa n' umwihariko bya buri gihugu uba ukenewe ko ba nyirawo bawuhindura, bawurinda kugira ngo udatakara.'

    'Ni byiza kugira ibyo twigira ku bandi n'umuco wacu ugakura, ariko ukaguma kuba indangamuntu yacu. Aho ni ho 'Ndi Umunyarwanda' igomba kuduha umwihariko, ikadufasha kubaka umuntu w'imbere ufite imico n'imikorere bimugaragaza nk'Umunyarwanda nk'uko umuco dusangiye uturanga. Nagira ngo mbwire buri wese nti twahisemo kuba umwe kuko turi bene kanyarwanda.'

    Iri huriro rya Unity Club ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu na Perezida Paul Kagame, ryari rimaze iminsi ibiri aho abanyamuryango bigiyemo byinshi babonamo n’impanuro.

    Ku munsi wa mbere w'iri huriro, ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, habaye umwiherero w’abanyamuryango bose ba Unity Club. Wari wabanjirijwe n’Inteko Rusange y’Umuryango Unity Club, nyuma y’aho habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo, aho abato n’abakuru baganiriye.

    Ku munsi wa kabiri, habaye ibiganiro nyunguranabitekerezo muri rusange ndetse no mu matsinda. Iri huriro ryitabiriwe n’ababyeyi, abakuru, urubyiruko n’abana.

    Nyuma yo kumva ibiganiro n’impanuro byatanzwe, biyemeje gukomeza kuba abayobozi bakunda igihugu, baharanira inyungu z’Abanyarwanda, badakurura bishyira, kandi bimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Uwase Patricie bari abasangiza b'amagambo muri iki gitaramo cya Unity Club, bavuze ko nyuma y'iminsi ibiri y'iri huriro abanyamuryango ba Unity Club bafashe ibyemezo ngiro birimo ko imyaka y'abamerewe kunywa inzoga yava kuri 18 ikagera kuri 21.

    Bafashe ibyemezo ngiro bikurikira:

    1. Hagiye gushyiraho uburyo-ngiro buhoraho bwo gusangiza ubunararibonye abakiri bato, hagamijwe kubategura kuba abanyarwanda n’abayobozi beza kandi bigakorwa ku nzego zose.

    2. Twiyemeje ko tugiye kurera u Rwanda mu bufatanye bw’umuryango n’ishuri, hagamijwe kubaka indangagaciro z’ubunyarwanda n’ubudaheranwa.

    3. Twiyemeje kandi ko tugiye kugira uruhare mu kwihutisha gahunda zo gushyiraho amarerero yo kwita ku bana bato, mu gihe ababyeyi babo bari mu kazi mu nzego zose.

    4. Twiyemeje kandi gutegura inyigisho zitoza ababyiruka indangagaciro z’umuco na kirazira, zikanyuzwa mu ikoranabuhanga n’ahandi.

    5. Twiyemeje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, ku bagize umuryango bose.

    6. Twiyemeje gukomeza urugamba rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kandi bikaba inshingano ya buri wese.

    7. Twiyemeje gukomeza ibiganiro bya 'Ndi Umunyarwanda' mu nzego zose.

    8. Twiyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije gukumira guha abana inzoga, hifujwe kandi ko imyaka y’abateremewe kunywa inzoga iva kuri 18 ikagera kuri 21.

    Guverinoma imaze iminsi iri mu bukangurambaga bwise 'Inzoga si iz'abato', bushishikariza buri wese kudaha inzoga umwana utaruruza imyaka 18. Kandi guha inzoga abari munsi y’imyaka 18 bihanwa n'itegeko.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga ku bakiri bato, bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo no ku muryango muri rusange.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kwandika kuri Twitter asaba ababyeyi kurinda abana inzoga. Ati 'Ababyeyi mugomba kurinda abana inzoga. Guha no gutuma inzoga bicike. Abacuruzi namwe, umwana ntabwo ari umukiriya. Namwe rubyiruko, kunywa inzoga birenze urugero mubicikeho.'

     

    Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 15 rya Unity Club Intwararumuri 

    Abarinzi b'Igihango 10 bahawe Ishimwe ry'Ubumwe rya 2022 

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye gusoza umwiherero wa Unity Club 

    Abanyamuryango ba Unity Club bifuje ko imyaka y'abemerewe kunywa inzoga iva kuri 18 ikagera kuri 21




    Kanda hano urebe amafoto menshi


    IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME MURI UNITY CLUB

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122826/hatanzwe-icyifuzo-cyuko-imyaka-yabemerewe-gusoma-ku-gasembuye-yakwiyongera-122826.html